Category: Uncategorized

  • Zari yavuze ko yishimira ubuzima abayemo nyuma yo gutandukana na Diamond babyaranye #rwanda #RwOT

    Zari yavuze ko yagerageje gukora buri kimwe kugirango agumane n'uyu mugabo babeho bishimye nubwo yarazi neza ko Diamond atari uwo kwizerwa, ariko akanga akamunaniza kugeza batandukanye.

    Ati 'No mu gihe nziko wankoreye amakosa nkomeza guceceka kugira ngo ngire amahoro. Kuri twe kugira ngo twishime, turareka ibintu bigahita. Papa T [Diamond] urabizi nari mpari ku bwawe nk'uko nakwitangira ariko wagiye ukora ibihabanye n'ibyo nakoze. Njye n'abana bawe turibasirwa ntaho guhungira dufite.'

    Uyu mugore yavuze ko ubu yishimye kandi nawe azi neza ko yishimye. Ati 'Ndishimye aho ndi, nawe nzi neza ko aho ari yishimye.'

    Muri iyi filime aba bombi bavuga ko bafatanya kurera abana babiri bafitanye barimo uw'umukobwa witwa Tiffah Dangote ndetse n'umuhungu wabo bise Prince Nillan.

    Diamond yavuze ko n'ubwo yatandukanye na Zari ariwe mugore yakundanye nawe utandukanye n'abandi. Ati 'Niwe mugore twakundanye utangaje. Ni mama w'abana banjye ndamwubaha cyane kuko yambyariye.'

    Young, Famous & African yagiye hanze ku wa 18 Werurwe 2022. Igaruka ku buzima butandukanye bw'ibyamamare burimo ubw'urukundo, umubabaro, ubuzima buhenze babamo n'ibindi.

    Uretse Diamond na Zari abagaragara muri iyi filime mbarankuru bo muri Afurika y'Epfo barimo Khanyi Mbau, umunyamakuru Quinton Masin (Naked DJ), Nadia Nakai, Andile Ncube na Kayleigh Schwark.

    Abanya-Nigeria barimo ni Annie Macaulay-Idibia, 2Baba na Swanky Jerry. Iyi filime ifite 'episode' zirindwi. Yakorewe muri Afurika y'Epfo.

    Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

    Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye' amushinja kumuca inyuma.

    Muri Mata 2019 Zari Hassan yateranye amagambo na Diamond Platnumz nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wo muri P-Square ndetse n'uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

    Mu kiganiro Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi yavuze ko uretse kuba Zari yaramucaga inyuma yari akimubabaza yanga ko avugana n'abana be.

    Zarinah Hassan wabyaranye na Diamond bahuriye muri filime bise 'Young famous &African'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ko-yishimira-ubuzima-abayemo-nyuma-yo-gutandukana-na-diamond

  • Musanze: Ikamyo itwaye inzoga yaguye, abaturage baziraramo – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu ikoni riherereye munsi y'ahakorera Umurenge wa Busogo.

    Iyo kamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros yari itwawe na Iyamuremye Théogène yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali igeze muri iryo korosi umunyegare wari utwaye ibirayi ayiturutse inyuma ashaka kuyinyuraho nayo igiye kumuha inzira itakaza uburinganire inzugi z'igice cy'inyuma yakururaga zirafunguka amakaziye y'inzoga zari zirimo agwa mu muhanda zirameneka izindi abaturage baziraramo barazisahura.

    Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga yemeje aya makuru, anenga abantu bose bakomeje kugaragaza ingeso yo kudatabara ahubwo bakirukira gusahura inzoga mu gihe habaye impanuka.

    Yagize ati 'Abaturage bakwiye gucika ku muco mubi wo gusahura ku modoka zipakira inzoga igihe hari ikoze impanuka; bikunze kugaragara ko aho gufasha abakoze impanuka no kwihutira gutabaza Polisi bamwe bagifite uwo muco mubi bihutira gusahura amakaziye bajyana mu ngo abandi banywa.”

    “Turaburira ababikora kubicikaho kuko uretse no kuba ari umuco udakwiye ku muturage ufite indangagaciro, ubikoze aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko kandi ntibigoye ko Polisi imenya uwo ariwe wese wabigizemo uruhare. Abakoresha umuhanda nabo barasabwa kwitwararika birinda guteza impanuka.”

    Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, Polisi y'Igihugu yihutiye gutabara ngo irebe icyayiteye no kubuza abaturage gusahura inzoga kuko zishobra kubagiraho ngaruka mbi mu gihe amacupa ziba zipakiyemo aba yangiritse.

    Iyi kamyo ikimara kugwa abaturage biraye mu nzoga barazisahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ikamyo-itwaye-inzoga-yaguye-abaturage-baziraramo

  • Musanze: Imodoka yari itwaye inzoga yakoze impanuka abaturage bakora ubusabane #rwanda #RwOT

    Imodoka nini y'uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga zisembuye, yokoreye impanuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, inzoga zarimo zimeneka mu muhanda, abaturage bahita bahurura bica icyaka karahava.

    Iyi mpanuka yabaye mu cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Muhanda wa Musanze- Rubavu, mu gace ko mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi.

    Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari igeze muri ako gace, umunyegare yagerageje kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, umushoferi witwa Iyamuremye Théogène, wari uyitwaye,yagerageje kumukwepa, biviramo imodoka kuzungazunga, amakesi yarimo inzonga yari muri rumoruke y'inyuma asandarira mu muhanda no mu nkengero zawo,arameneka.

    Abaturage biganjemo abakunda agasembuye bahise bahagera byihuse,birara mu makaziye bashakamo amacupa akirimo inzoga baranywa karahava.

    Iyi mpanuka nta muntu yahitanye nkuko amakuru aturuka i Musanze abitangaza.

    Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko n'ubusanzwe hakunze kubera impanuka ziturutse ku banyegare bakunze kuhanyura bahorera batwaye imifuka irimo imboga.

    Aba baturage bakifuza ko hakazwa ingamba zituma abatwara ayo magare bigengesera mu gihe bahanyura, kuko amenshi aba atwawe ku muvuduko uri hejuru, ushobora kuba nyirabayazana w'impanuka.

    Inzego zirimo Polisi y'u Rwanda, zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka kugira ngo hakorwe iperereza ry'icyaba cyayiteye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musanze-imodoka-yari-itwaye-inzoga-yakoze-impanuka-abaturage-bakora-ubusabane

  • Name Change Request #rwanda #RwOT

    We inform you that the named IYAKAREMYE Emmanuel, son/daughter of Kazungu James and
    Mukankombe Peace, domiciled at Karubibi village, Cyaruzinge cell, Ndera sector, Gasabo district,
    in the City of Kigali applied for the authorization of the change of name from his current name
    IYAKAREMYE Emmanuel to be called IYAKO EMMANUEL in the National Population Registry.
    The reason for the change of name is that My names are too many or too long

    The post Name Change Request appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/name-change-request/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=name-change-request

  • Rubavu: Barasaba gushyirirwaho ahambukirwa umupaka hemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-barasaba-gushyirirwaho-ahambukirwa-umupaka-hemewe

  • Ararenze! Umunyamakuru Clarisse Uwimana yaconze ruhago abafana be barumirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana, umwe mu banyamakuru ba siporo bakunzwe na benshi hano mu Rwanda, yaconze ruhago abafana be barumirwa.

    Ni nyuma ya videwo Clarisse yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho muri iyi videwo yagaragaragamo arimo guconga ruhago.

    Iyo videwo ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ararenze-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yaconze-ruhago-abafana-be-barumirwa-video/

  • Obiekwu wakiniye Nigeria yazonzwe n’ubukene,… – #rwanda #RwOT

    Ibi Musa yabikomoye ku nkuru ya Kingsley Obiekwu wahoze ari umukinnyi w'umupira w’amaguru ariko akaba yarasatiriwe n’ubukene, akava aho yinjizaga amafaranga menshi akaba umushoferi wa bisi y’ubucuruzi kugira ngo atunge umuryango we.

    Inkuru y’ubuzima bwa Kingsley Obiekwu yamenyekanye cyane mu mpera z’icyumweru gishize, bituma Ahmed Musa amwoherereza $5,000 (5,131,780) yo kumufasha.

    Obiekwu we yavuze ko kunanirwa kurangiza amashuri ye akiri umusore byatumye atakaza amahirwe yo kubona akazi, birangira agomba gukora akazi kagoranye ngo atunge umuryango we.

    Obiekwu

    Obiekwu yagize ati “Nyuma yo gusezera mu mupira w’amaguru mu 2004 nkarangiza amasomo yanjye yo gutoza mu Bwongereza, nasubiye muri Nigeria mu 2008 ariko nta kipe yo mu cyiciro cya mbere yemeye kunyakira, bavugaga ko ntazwi nk’umutoza.”

    “Inshuti yanjye yampaye amahirwe yo gutoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru. Ubu ninjiza 50.000 Naira (123.000Frw) mu kazi nkora nk’umutoza, ariko mfite umuryango urimo abana bane biga muri kaminuza, umushahara ntuhagije.”

    Yakomeje ati “Aho kurambura amaboko no kwitotomba, nahisemo kuba umushoferi wa bisi y’ubucuruzi kugira ngo mbone amafaranga make yo gutunga umuryango wanjye.”

    Obiekwu ashimira cyane Ahmed Musa ku bw’impano. Yagize ati “Nishimiye ko Kapiteni wa Super Eagles, Ahmed Musa n’abandi Banya-Nigeria mu gihugu ndetse no mu mahanga baje kuntera inkunga muri iki gihe.”

    Ahmed Musa we yabwiye BBC ko yumvise ikibazo cya Obiekwu aramufasha, kuko nawe ari umukinnyi wakoreye byinshi Nigeria.

    Musa yagiriye inama abakiri bato b’umupira w’amaguru, abasaba gushora imari mu gihe barimo gukina umupira w’amaguru mu rwego rwo kwitegura ikiruhuko cy’izabukuru.

    Yagize ati “Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakiri bato bagomba kwigira kuri bakuru bacu bahoze bakina, uko bameze ubu ni ukubera ko batashoye imari.'

    Atanga ubutumwa ku bagikina yagize ati “Wibagirwe imodoka nziza, imibereho ihenze, n’imyenda y’igiciro kinini kuko iyo ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni bwo ubuzima butangira.”

    Ahmed Musa

    Kingsley Obiekwu w’imyaka 47 y’amavuko, yakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria nkuru imyaka itatu (1996—1999) ndetse ni umwe mu ikipe yegukanye umudari wa Zahabu mu mikino Olempike yabereye i Atlanta mu mwaka wa 1996.

    Uretse Udoji United na Enugu Rangers yakiniye iwabo muri Nigeria, uyu mugabo yakoze ku ifaranga rihagije mu makipe ya Go Ahead Eagles mu Buholandi, Al Ahly yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Al Masry yo mu Misiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115710/obiekwu-wakiniye-nigeria-yazonzwe-nubukene-ahmed-musa-wamugobotse-araburira-abakiri-bato-115710.html

  • Uwarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi yishwe n'ibisasu bya Russia i Kharkiv #rwanda #RwOT

    Boris Romantschenko, wari ufite imyaka 96, yapfuye ubwo ingabo z'Uburusiya zarasaga ku icumbi rye ku wa gatanu, nkuko abo mu muryango we babivuze.

    Ingabo z'Uburusiya zimaze ibyumweru birenga bitatu zikomeza kurasa bikomeye ku mujyi wa Kharkiv, uri ku ntera ya kilometero 50 uvuye ku mupaka.

    Abaturage b'abasivile batari munsi ya 500 ubu ni bo bamaze kwicirwa muri uwo mujyi, nkuko bivugwa n'abategetsi bo muri Ukraine.

    Polisi yavuze ko umwe mu bishwe yamenyekanye ko ari umwana w'umuhungu w'imyaka icyenda.

    Ikigo cy'urwibutso cya Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation cyavuze ko “kibabajwe cyane” n'urupfu rwa Romantschenko.

    Icyo kigo – Bwana Romantschenko yari abereye Visi Perezida – cyatangaje iyo nkuru y'urupfu rwe nyuma yuko kibibwiwe n'umuryango we, kivuga ko “yakoze cyane ku kuzirikana ibyaha byakozwe n'aba Nazi”.

    Itangazo ry'iki kigo ryongeyeho riti: “Turi mu cyunamo kubera kubura inshuti ikomeye. Twifurije umuhungu we n'umwuzukuru we w'umukobwa, batubwiye iyi nkuru y'akababaro, gukomera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Urupfu rwa Bwana Romantschenko rubaye hashize ibyumweru birenga bitatu Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ashatse kumvisha Abarusiya igitero cye, ababwira ko intego ye ari “ugukuraho aba Nazi muri Ukraine”.

    Abategetsi bo mu Burayi n'Amerika bamaganye ayo magambo ye ndetse banakomoza ku kuba Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ari umuyahudi.

    Bwana Romantschenko yavukiye mu mujyi wa Bondari uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa mbere mu 1926.

    Yafashwe n'abasirikare b'aba Nazi nyuma y'igitero ku Bumwe bw'Abasoviyeti yoherezwa mu Budage mu 1942, aho yakoreshejwe imirimo y'agahato, nkuko bivugwa n'ikigo Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation.

    Nyuma yo kugerageza gutoroka bikamupfubana mu 1943, yoherejwe mu nkambi yo gufungirwamo ya Buchenwald, ahiciwe abantu 56,545 mbere yuko iyo nkambi ibohorwa mu 1945 n'ingabo z'ibihugu byishyize hamwe (Les Alliés).

    Yanamaze igihe mu nkambi nto ya Mittelbau-Dora, ndetse no mu nkambi za Bergen Belsen na Peenemünde.

    Yasubiye i Buchenwald mu mwaka wa 2012 kwizihiza isabukuru y'imyaka 67 y'ibohorwa ry'iyo nkambi rikozwe n'ingabo z'Amerika, aho yasubiyemo ibyasezeranyijwe n'abarokotse byo gushyiraho “isi nshya iganjemo [itembamo] amahoro n'ubwisanzure”.

    Ubutegetsi bw'aba Nazi bwishe abayahudi barenga miliyoni esheshatu mu bice bwari bwarafashe i Burayi, hagati y'umwaka wa 1941 na 1945.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uwarokotse-jenoside-yakorewe-abayahudi-yishwe-n-ibisasu-bya-russia-i-kharkiv

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-11