Category: Uncategorized

  • Imikino yagaragajwe nk'uburyo bukomeye mu kwigisha umwana – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu nibwo Kina Rwanda yahuje abafatanyabikorwa mu guteza imbere kwiga binyuze mu mikino, aho ibigo bigera kuri 20 byahuriye hamwe mu mwiherero ugamije guteza imbere umuco wo gukina.

    Ni ukugira ngo bafatanye kandi bakoreshe ubunararibonye bwa buri kigo, bageze ubutumwa kuri benshi bityo barusheho kumenyakanisha akamaro ko kwiga binyuze mu mikino.

    Uyu mwiherero wateguwe n'ikigo cyitwa Purpose, uyoborwa na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF, VSO, ndetse na VVOB, ukaba wari ufite intego yo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa basanzwe bakora cyangwa bazakora ku mishinga igamije guteza imbere kwiga binyuze mu mikino.

    Hari kandi n'imiryango y'abafatanyabikorwa barimo Purpose, VSO, UNICEF, VVOB, Right to Play, Twiga Dukina, ZoraBots Africa Ltd, IEE, Imbuto Foundation, Girl Guides, Umuri Foundation, Wellspring Foundation, A partner in Education (APIE), PCCR, The Play Hub, Teach Rwanda, Agati Library, Amashami Initiative, LEGO Foundation ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).

    Bahuye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo bufatika ibi bigo byafatanya mu gutanga ubutumwa bumwe bityo byorohe kugera ku ntego bahuriyeho yo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino.

    Mu gusangira ubumenyi n'ubunararibonye binyuze muri iri huriro, aba bafatanyabikorwa bagiye kurushaho kwegera abagenerwabikorwa babo mu buryo bunoze.

    Malik Shaffy Lizinde, uhagarariye Purpose, umwe mu miryango yateguye uyu mwiherero yasobanuye ko iki gikorwa kije mu gihe cy'ingenzi.

    Yagize ati “Tuzi ko ubu hari imiryango myinshi ikora mu byo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino. Gusa ntabwo twagera kuri byinshi buri wese akomeje gukora ukwe. Hari byinshi twageraho dufatanyije. Uyu mwiherero rero icyo ugamije ni ugushimangira ubwo bufatanye.”

    Ibi kandi byagarutsweho na Lieve Leroy uhagarariye VVOB avuga ko hari ibikorwa byinshi biri gukorwa n'abafatanyabikorwa batandukanye bikaba ari yo mpamvu hakenewe ko barushaho kunga ubumwe mu gutanga ubwo butumwa kugira ngo bazane impinduka mu buryo burambye.

    Ibigo byitabiriye uyu mwiherero kandi byavuze ku mpamvu babona iki gikorwa kiziye igihe.

    Alphonse Nshimiyimana wo muri Inspire, Educate and Empower (IEE Rwanda) yavuze ko iyi ari intangiriro nziza yo kurushaho gukorana byimbitse.

    Yagize ati 'Mu guhuza abafatanyabikorwa batandukanye, uyu mwiherero watumye twemeranya ku butumwa tuzajya dutanga bikaba bizatuma ibikorwa byacu birushaho kugirana isano.'

    Yonah Nyundo wo muri UNICEF na we yongeyeho ko ibi bizafasha mu mikoranire na Leta.

    Ati “UNICEF ikorana na leta ku rwego rw'igihugu haba mu gushyiraho amabwiriza ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Dufite ubushobozi bwo kuba twakoresha ingufu z'ubu bufatanye mu kurushaho gushyigikira ibikorwa Leta yimirije imbere.”

    Mu gufatanya gutegura uyu mwiherero, Kina Rwanda, UNICEF, VSO na VVOB bemera ko iki gikorwa ari uburyo bwiza bwo kugira ngo ubutumwa rusange bahuriyeho bujye buhabwa ababyeyi ndetse n'abandi bantu bita ku bana mu buryo bunoze.

    Ibi kandi bikazatuma bagera ku bantu benshi, bityo bakarushaho kuzana impinduka nziza muri sosiyete y'u Rwanda binyuze mu mikino.

    Benjamin Karenzi uhagarariye Zorabots Africa Ltd yavuze ku buryo iki gikorwa cyafasha mu itangwa ry'amasomo ya siyansi (STEM).

    Agira ati 'Icyo dushyira imbere ni ugufasha mu buryo amasomo ya STEM atangwa mu ishuri. Dutegura amahugurwa atandukanye y'ibijyanye n'ikoranabuhanga mu by'amarobo (robotics), kandi nzishimira gufatanya n'abafatanyabikorwa bari hano kugira ngo amasomo ya STEM ajye atangwa mu buryo bushimishije kurushaho hifashishije uburyo bw' imikino.'

    Jimmy Mulisa washinze UMURI Foundation na we yavuze ku kamaro k'uyu mwiherero ku miryango ikorera ku rwego rw' abaturage.

    Ati 'Nk'ikigo gikorana n'abaturage, hari byinshi twakora kubera uyu mwiherero twigiyemo byinshi. Ubu natwe twakoresha ubutumwa bw'iri huriro, bityo tugatanga umusanzu wacu mu kuzana impinduka twese tugamije kugeraho.'

    Basoza uyu mwiherero, abafatanyabikorwa bemeranyije ku murongo ngenderwaho ndetse n'ibikorwa bifatika biteganyijwe mu mezi 12 ari imbere.

    Ikindi kandi, abafatanyabikorwa bahuriye muri uyu mwiherero bunguranye ibitekerezo bitandukanye, byabaye intangiriro yo kugira ubutumwa rusange bazajya batanga kugira ngo birinde gukoresha imbaraga nyinshi bakora ikintu kimwe buri wese ukwe, ahubwo byorohe kurushaho kugira impinduka muri sosiyete.

    Abari aho kandi bemeranyije ko uyu mwiherero wafasha mu buryo burambye.

    Francois Bisengimana wo muri Right to Play yagize ati 'Uyu miherero uzadufasha kunga ubumwe mu bikorwa byacu ndetse n' ibyo duteganya, bikazafasha mu gutuma kwiga binyuze mu mikino birushaho gutera imbere nubwo umwe mu bafatanyabikorwa yaba atagifite ibikorwa bijyanye n'iyi ngingo.'

    Uyu mwiherero ni ikindi gikorwa kigamije kwagura ubukangurambaga bwo guteza imbere umuco wo gukina mu Rwanda.

    Umwaka ushize, Kina Rwanda yahuguye abakozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ku buryo bwo gutara amakuru agaragaza kwiga binyuze mu mikino kandi bakomeje no gushyigikira isakazwa ry' izi nkuru binyuze mu biganiro byo ku maradiyo na televiziyo, ikinamico yo kuri radiyo ndetse n'imbuga nkoranyambaga.

    Abari aho kandi bemeranyije ko uyu mwiherero wafasha mu buryo burambye

    Uyu mwiherero ni ikindi gikorwa kigamije kwagura ubukangurambaga bwo guteza imbere umuco wo gukina mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikino-yagaragajwe-nk-uburyo-bukomeye-mu-kwigisha-umwana

  • Muhanga:Umugabo yafashwe agiye gutuburira UNGUKA Bank #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki.

    Yagize ati 'Umukozi wa banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda, hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo banki koko basanga amakuru niyo niko guhita ifata uyu Ndayishimiye arafungwa.'

    SP Kanamugire yashimiye ubuyobozi bwa Unguka Bank bwatanze amakuru yatumye Ndayishimiye afatanwa aya madolari y’amiganano, anaboneraho kwibutsa abantu bakora ibikorwa nk’ibi byo kwigana amafaranga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

    Ndayishimiye yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

    Ingingo ya 269 : Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-yafashwe-agiye-gutuburira-UNGUKA-Bank

  • IMPUNGENGE ni zose mu Rwanda : Ibiciro bikomeje gutumbagira #rwanda #RwOT

    Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana.

    Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka w’amakara wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi 8 na 10 kuri ubu uri kugura hagati y’ibihumbi 13 na 15 bitewe n’ahari ho.

    Abaturage barasaba ko hakorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane icyatumye ibi bicanwa bizamurirwa ibiciro ku buryo budasanzwe.

    Mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw [hari n’aho bayigurisha 1700 Frw kuzamura]. Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw, ni mu gihe agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw. Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.

    Kuwa 5 Werurwe 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali kivuye ku 1 225Frw kikagera ku 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu cyavuye ku 1 140Frw kikagera ku 1 201Frw. Ibi bisobanuye ko igiciro cya lisansi cyiyongereho 31Frw kuri litiro naho icya mazutu cyiyongeraho 61Frw kuri litiro.

    Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro by’isukari, amavuta yo guteka, isabune n’ibindi. Ni ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera kuko byageze no ku bikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu.

    Bamwe mu baguzi n’abacuruzi bahuriza ku kuvuga ko iri zamuka ry’ibiciro rikomoka ku ntambara yo muri Ukraine. Guverinoma y’u Rwanda ntiyemera aya makuru kuko ibiciro byazamutse ari iby’ibicuruzwa bike biva hanze bishingiye ku mpamvu z’inganda biturukamo.

    Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 22 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi by’umwihariko ibikura ibicuruzwa n’ibibyohereza muri ibi bihugu.

    Ibihano by’uruhuri bikomeje gufatirwa u Burusiya, ni imwe mu mpamvu nini irimo gutera izamuka ry’ibiciro mu bihugu bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi ngo nta ngaruka biragira nubwo hari abakomeje kubihuza n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo isukari, isabune, amavuta yo guteka, inzoga n’ibindi.

    Urugero ni nka Kenya ishobora guhomba miliyoni zirenga 87$ ni ukuvuga miliyari hafi 10 z’amashilingi yaturukaga buri mwaka mu kohereza icyayi, indabyo, ikawa n’imbuto mu Burusiya. Ni nyuma y’uko za kontineri zagombaga kujyana no kuvana ibicuruzwa mu Burusiya zihagaritswe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko nta ngaruka intambara yo muri Ukraine iragira ku bucuruzi bw’u Rwanda. Iki gihugu gikoresha ingano n’ifumbire mvaruganda byo mu Burusiya.

    Ati “Icyo wamenya ni uko nta bacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa mu Burusiya mu buryo butaziguye, ariko dufite ibicuruzwa bituruka mu Burusiya bigera kuri bibiri, hari ingano dukoresha mu Rwanda, aho izikomokayo ziri ku kigero cya 64%, ariko tuzitumiza muri Tanzania”.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rurimo gushaka ibindi bihugu rwajya rukuramo ingano ndetse no kureba uko ibicuruzwa bituruka mu ngano byakorwa hadakenewe ingano nyinshi nk’izavaga mu Burusiya.

    Ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, ingana na 14% ituruka mu Burusiya. Nyuma y’ibihano bukomeje gufatirwa harimo gushakwa ibindi bisubizo.

    Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakunze guhuzwa n’intambara yo muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasobanuye ko atari byo kuko “igiciro dufite ubu ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ntaho bihuriye n’intambara ihari ubungubu, imibare yacu itwereka ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli twatangiye kubibona guhera mu mezi ashize biturutse ku izamuka risanzwe ku masoko mpuzamahanga”.

    Kuva muri Gicurasi 2021, Leta yashyize Nkunganire mu bikomoka kuri Peteroli kuko byari byatangiye kuzamuka bitewe na Covid-19 n’izindi mpamvu z’isoko.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Abatangiye gukwiza ibihuha ngo ni impamvu z’intambara ntabwo ari byo. Ibiciro by’ibintu byazamutse, ibyabanje ni bitatu, isukari, isabune, amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’ikibazo bita cy’intambara ziri hanze. N’umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy’ibijumba, inyanya, imyumbati, ngo ni intambara iri mu bihugu byo hanze, ntabwo ari byo”.

    Asanga izamuka ry’ibiciro by’ibihingwa byera mu gihugu ryaratewe n’ibihuha cyangwa ibihe (season).

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza. Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia.

    Ati 'Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.

    Ati 'Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko no ku mavuta yo guteka amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n’ingendo zo mu mazi.

    Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y’akenewe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IMPUNGENGE-ni-zose-mu-Rwanda-Ibiciro-bikomeje-gutumbagira

  • Abatuye ku Kirwa cya Gahaya batakambiye Abadepite kubera umushoramari ugiye kubakura mu mitungo yabo ku ngurane batemera #rwanda #RwOT

    Ibyo aba baturage babisabye ubwo itsinda ry’abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda basuraga Gihaya kuri uyu wa mbere.

    Ikibazo cy’iyimurwa ritavugwaho rumwe ry’abatuye Gihaya kimaze imyaka isaga itandatu ni cyo kibanzweho mu byo aba baturage babajije izi ntumwa za rubanda.

    Ubutaka bw’icyo kirwa bungana na hegitati 68 burashakwa n’ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteri Kigali View Hotel & Apartments Limited, ariko abahatuye ntibemeranya nacyo ku ngurane bahabwa.

    Ibi ari nabyo bongeye gusubiriramo abadepite, babasaba ko babavuganira iki kibazo kikabonerwa umuti.

    Impungenge z’imibereho yabo nyuma yo kwimurwa, abakihatuye barazishingira ku buzima bavuga ko ari bubi bagenzi babo bimutse mbere babayemo aho bagiye.

    Umusore wavuganye n’Ijwi ry’Amerika avuga ko umuryango wabo ugizwe n’abantu 11 wahawe miliyoni ebyiri n’igice ku mitungo bagiraga aha ku Gihaya irimo n’inzu bari batuyemo, ariko ubuzima bwaranze we arahagaruka.

    Nta gisubizo gikemura by’ako kanya ingorane aba baturage bagaragaza zo kwimurwa mu mitungo yabo bahenzwe izi ntumwa za rubanda zatanze.

    Icyakora depite Balikana Eugene akizeza abanya Gihaya ko bagiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

    Ibikorwa byo kwimura abaturage ku kirwa cya Gihaya birareba abasaga 1,400 bibumbiye mu miryango 215.

    Ni muri gahunda y’ishoramari ryo kubaka kuri iki kirwa batuyeho hoteli ijyanye n’igihe, ariko abahatuye bakifuza ko bahabwa ingurane yabashoboza kubona ahandi batura.

    Ibitari ibyo naho abagihari bagasaba ko uwo mushoramari yagumana aho yaguze nabo akabarekera ahabo batuye.

    Ibibazo nk’ibi by’ingurane zitavugwaho rumwe hagati y’abashoramari, inzego za leta n’abaturage, si umwihariko wa Gihaya ya Rusizi, ahubwo kiboneka hafi mu bice byose by’igihugu.

    Depite Eugene Balikana yijeje ubuvugizi abatuye ikirwa cya Gahaya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abatuye-ku-Kirwa-cya-Gahaya-batakambiye-Abadepite-kubera-umushoramari-ugiye-kubakura-mu-mitungo-yabo-ku-ngurane-batemera

  • Abantu basekejwe n’umugabo wagaragaye yuhagira inkoko n’isabune(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hariho ibintu bidasanzwe bibera muri Nijeriya kandi mugihe utekereza ko wabonye byose ugatungurwa n'udushya abantu bo muri kiriya gihugu bakora, umugabo wo muri Nigeriya yasekeje abantu ubwo yafotorwaga arimo kuhagira inkoko akoresheje amazi n'isabune.

    Mu mashusho yabonywe n'umuturanyi wafashe icyemezo cyo kwandika ibikorwa by'uyu mugabo bidasanzwe yerekana uyu musore wakoreshaga isabune nicyogesho(sponge) yuhagira iri tungo rye rigufi.

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-basekejwe-numugabo-wagaragaye-yuhagira-inkoko-nisabunevideo/

  • Masudi Djuma yareze Rayon Sports ayisaba kumwishyura akayabo #rwanda #RwOT

    Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 FRW.

    Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n'amategeko.

    Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by'imishahara ndetse n'igihembo cy'umwavoka (avocat).

    Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi n'umusaruro mubi.

    Me Safari yasabye ko Masudi yahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nk'integuza, miliyoni 2 nk'umushahara w'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n'amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy'umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-irambona-masudi-djuma-yamaze-kurega

  • UN yavuze amagambo akomeye ku ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guterres yavuze ko intambara muri Ukraine itazagira uyitsinda kandi ko idateze kurangira vuba. Yasabye impande zihanganye kugana inzira y'ibiganiro kugira ngo imirwano ihagarare.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye, Guterres yavuze ko ingaruka zihari zatewe n'intambara muri Ukraine zihagije kugira ngo impande zombi zigane intebe y'ibiganiro.

    Yagize ati 'Hari byinshi bituma haba ibiganiro byihutirwa kugira ngo imirwano ihagarare.' Nta byinshi yigeze avuga ku mitegurire y'ibyo biganiro n'abashobora kuba abahuza muri byo.

    Kugeza ubu Turukiya na Israyeri ni ibyo bihugu bimaze kugaragaza ubushake bwo guhuza Uburusiya na Ukraine. Guterres wakomeje kwirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abanya-Ukraine babayeho nabi cyane kuva ubutegetsi bw'I Moscow butagiye kugaba ibitero ku gihugu cyabo.

    Yanenze ibitero byibasira abasivili, ibitaro, amashuli n'amazu acumbikiye abantu bahunze ingo zabo. Yavuze ko ibyo bitero bimaze gutuma abantu hafi miliyoni 10 bata ingo zabo abandi bagahunga igihugu. Guterres yongeyeho ko gukomeza iyi ntambara bidakenewe, asaba ko ihita ihagarara.

    Ijwi ry'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/un-yavuze-amagambo-akomeye-ku-ntambara-uburusiya-bwashoye-kuri-ukraine

  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi mu Ihuriro ry'ibigo bishinzwe serivisi z'imari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi  bo mu Ihuriro ry'ibigo mpuzamahanga bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari bari mu Rwanda, mu nama y'ubutegetsi ya 3 y'iri huriro.

    Ihuriro ry'ibigo mpuzamahanga bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari ryashinzwe mu mwaka wa 2018 rikaba rifite icyicaro i Buruseli mu Bubiligi.

    Iri huriro rifite intego yo gutuma habaho imikoranire n'ubufatanye hagati y'ibigo bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari hirya no hino ku isi.

    Kugeza ubu iri huriro rifite ibigo binyamuryango 20, aho u Rwanda rwinjiye muri iri huriro mu mwaka wa 2020.

    Mbere y'uko aba bayobozi bahura na Perezida Kagame, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel wabashimiye ku ba barahisemo gukorera inama y'ubutegetsi mu Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi, aba bayobozi bahuye n'abayobozi b'ikigo mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari z'u Rwanda.

    Mu Rwanda Ikigo cya Rwanda Finance Limited cyashyizweho na Leta kugira ngo giteze imbere urwego rw'imari, kinashyireho ibisabwa byose ngo Kigali ihinduke igicumbi cy'ishoramari mu karere ndetse no muri Afurika.

    @RBA

    The post Perezida Kagame yakiriye abayobozi mu Ihuriro ry'ibigo bishinzwe serivisi z'imari appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/22/perezida-kagame-yakiriye-abayobozi-mu-ihuriro-ryibigo-bishinzwe-serivisi-zimari/

  • Soumeylou Maïga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Mali yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Soumeylou Boubèye Maïga wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, aguye muri gereza i Bamako, nyuma (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/soumeylou-maiga-wahoze-ari-minisitiri-w-intebe-wa-mali-yitabye-imana