Category: Uncategorized

  • Abayobozi b'inzego z'ibanze barenganya abaturage ntibazihanganirwa-Umuvunyi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'umuvunyi ruravuga ko rutazihanganira abayobozi b'inzego z'ibanze barenganya abaturage amakosa akitirirwa Leta, kandi abaturage bazi ko Leta ari umubyeyi igomba kubafasha.

    Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na  Ruswa mu turere tugize umujyi wa Kigali, Urwego rw'umuvunyi rurakangurira abaturage kujya batanga amakuru yaho barenganyijwe, kuko ari uburenganzira bwabo bagahabwa ubutabera.

    Umuvunyi mukuru wungirije Mukama Abbass, aravuga ko batazihanganira abayobozi b'inzego z'ibanze barenganya abaturage amakosa akitirirwa Leta

    Ati 'Ntidushaka umuyobozi uzitwara nabi atume umuturage yumva ko ari Leta iri kubikora, ibyo ntitwabyemera tubahaye gasopo. Ibyo twifuriza abaturage ni iterambere n'imibereho myiza, ni yo mpamvu nta muyobozi ukwiye kujya akorera amakosa umuturage. Umuturage wumva ko Leta imufasha bumve ko ari yo yamurenganyije.'

    Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru rya Flash batuye mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, bavuga ko ibibazo bafite ahanini byiganje mu kudahabwa ibyangombwa by'ubutaka, kandi bafite ibisabwa bagasiragizwa n'inzego z'ibanze.

    Barasaba ko bajya barenganurwa, kuko abayobozi b'inzego z'ibanze babasiragiza bakoresheje ikimenyane.

    Mujawamariya Anonciata utuye mu mudugudu wa Ayabaraya yagize ati 'Nageze mu buyobozi nta gisubizo bigeze bampa, njya ku mujyi wa Kigali ntibagira icyo babikoraho nyuma bansaba numero y'urubanza mburana ubutaka byose ndabikora. Ikibazo n'aho ngiye hose mu buyobozi bw'inzego z'ibanze  nta gisubizo bampa.'

    Yunzemo agira ati 'Nko ku kagari niriwa mpasiragira mbereka ibimenyetso bigaragaza ko ubutaka ari ubwanjye, ariko ntibigire icyo bitanga. Nanabasabye kuza aho ntuye ngo babaze abaturage ko ubutaka ari ubwange, nta gisubizo nahawe, ni ukuri ndasaba ngo bandenganure.''

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, aravuga ko itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka bigenda  biguru ntege bigiye kongerwamo imbaraga.

    Yagize ati 'Twakoze uko dushoboye duhabwa n'inkunga n'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka kugira ngo tworoshye tunihutishe  serivisi z'ibyangombwa by'ubutaka, abaturage bakenera aho bari baduhaye abakozi badufasha. Numva icyo tugiye gukora tugiye gukosora serivisi zitanoze, kuko mu minsi yashize umuturage yasabaga icyangombwa cy'ubutaka akarara agitahanye. Igikenewe ni ukongera  kuvugura imitangire ya serivisi mu bijyaneye n'ibyangombwa by'ubutaka.'

    Mu cyegeranyo giheruka gukorwa na Transparancy International, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 mu bihugu birimo ruswa nkeya ku Isi, rukaba urwa kane muri Afurika ndetse n'urwa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abayobozi b'inzego z'ibanze barenganya abaturage ntibazihanganirwa-Umuvunyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/23/abayobozi-binzego-zibanze-barenganya-abaturage-ntibazihanganirwa-umuvunyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayobozi-binzego-zibanze-barenganya-abaturage-ntibazihanganirwa-umuvunyi

  • Masudi yakoze ikosa rikomeye ryatumye yirukanwa-Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko idatewe ubwoba n'ikirego cya Masudi uyisaba akayabo ka miliyoni 58 kubera ko yamwirukanye bidakurikije amategeko kuko yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yatangaje ko birukanye Masudi kubera ikosa rikomeye cyane yakoze mu kazi ndetse ngo biteguye kuzaburana nawe.

    yagize ati“Iyo umuntu atanze ikirego n'ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports izahabwa umwanya wo kwisobanura.

    Ibyo aribyo byose Rayon Sports n'ikipe ikomeye ,twagiye twigira mu masomo menshi y'abatoza n'abandi batandukanye bagiye baturega.Ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi udafite koko impamvu zifatika zatuma yirukanwa.

    Masudi Juma ntabwo yazize umusaruro muke gusa ahubwo yazize kuba yarakoze icyo bita “Faute lourde”,ikosa ritihanganirwa mu kazi.Ntabwo yarikoze rimwe,kabiri cyangwa 3 ariko niba babyishyiriye hanze tuzagenda tubisobanura bitandukanye nka Rayon Sports.

    Turiteguye kandi dufite ibimenyetso bifatika ntabwo twagiye kumusezerera tudafite impamvu zumvikana.”

    Uyu muvugizi yavuze ko ikirego cya Kayiranga Baptiste cyo kumwishyura miliyoni 20 FRW bakirangije ndetse bamaze kumvikana.

    Rayon Sports ntabwo iri mu bihe byiza muri shampiyona kuko ikomeje kutabona amanota ndetse ikaba iri ku mwanya wa 5 n'amanota 35 mu mikino 22.Irushwa n'ikipe ya mbere amanota 15.

    Masudi usigaye atoza ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yasinye imyaka 2 nk'umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021 hanyuma tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy'ukwezi arimo akorwaho iperereza.Tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye burundu.

    Maître Safari Ibrahim uhagarariye Masudi mu mategeko,yandikiye FERWAFA kuwa 14 Werurwe 2022, ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by'imishahara ndetse n'igihembo cy'umwavoka (avocat).

    Yasabye FERWAFA kureba niba impamvu zashingiweho haseswa amasezerano zifite ishingiro cyane ko yanirukanywe nta n'integuza nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Bakaba basaba ko Masudi yahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nk'integuza, miliyoni 2 nk'umushahara w'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n'amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy'umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/masudi-yakoze-ikosa-rikomeye-ryatumye-yirukanwa-rayon-sports

  • Ibya Ndimbati byafashe indi Ntera , Yagejejwe Imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Ndimbati yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022, nyuma y’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru binyuranye ko hari umukobwa yasambanyije abanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana impanga z’abana babiri.

    Uyu mukinnyi wa Film umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

    Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, umubyeyi witwa Kabahizi Fridaus, yatangaje ko yasambanyijwe na Ndimbati atarageza imyaka y’ubukure 18, ubwo bahuraga amwizeza kuzamufasha kwinjira mu mwuga wo gukina Film ariko akaza kumujyana muri lodge abanje kumunywesha inzoga ubundi bakararana.

    Uyu Kabahizi Fridaus wagaragazaga n’abana babiri b’impanga yabyaranye na Ndimbati, yavugaga ko ubwo yararanaga na Ndimbati, byaje kumuviramo gusama akaza no kubyara izi mpanga, akaza no kujya abafasha ariko ko nyuma yaje kubatererana.

    Ndimbati na we wari wagize icyo avuga kuri ibi yavugwagaho, yari yatangaje ko asanzwe afasha uyu mugore n’abana yabyabye gusa akavuga ko afite ibimenyetso byinshi ko yaje ari kuri misiyo yo kumuhindanyiriza isura muri rubanda.

    Uyu mukinnyi wa Film wavugaga ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira z’amategeko, yavugaga ko atanizeye neza ko aba bana b’uyu mugore ari abe koko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-Ndimbati-byafashe-indi-Ntera-Yagejejwe-Imbere-y-Urukiko

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abatoza barenga 10 barimo Stephen Constantine bari mu biganiro byo gutoza Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryamaze utangaza urtonde rw’abatoza bari mu biganiro kugira ngo babe bahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu, ni urutonde ruriho n’umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo FERWAFA yemeje ko itazongerera amasezerano uwari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yavuze ko muri aka karuhuko FIFA iba yaratanze ngo abakinnyi bajye mu makipe y’ibihugu, Amavubi nta mikino ya gicuti afite ariko bari mu biganiro n’abatoza bifuza gutoza Amavubi, mu minsi mike bakaba bazamenyesha abanyarwanda uwatoranyijwe.

    Bagize bati 'Mu gihe turi mu gihe cyahariwe imikino y’amakipe y’ibihugu ku ngengabihe ya FIFA, nta mikino iteganyijwe y’Amavubi muri iki gihe ariko FERWAFA iri mu biganiro n’abakandida ku mwanya wo gutoza ikipe y’igihugu. Mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n’abo bazakorana.'

    Bavuze ko ari abatoza barenga 10 ariko bakaba batangaje icumi gusa barimo Stephen Cosntantine w’imyaka 59 wigeze gutoza Amavubi 2014-2015.

    Batangaje ibi mu gihe byavugwaga ko umufaransa, Alain Giresse uri kuri uru rutonde ari we wamaze gutoranywa kuba umutoza w’Amavubi ndetse ari no mu Rwanda.

    Abatoza 10 batangaje na FERWAFA bifuza gutonza Amavubi

    Alain Giresse (France)
    Sunday Oliseh (Nigeria)
    Sebastian Migne (France)
    Tony Hernandez (Spain)
    Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
    Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
    Ivan Hasek (Czech Republic)
    Arena Gugliermo (Switzerland)
    Stephen Constantine (England)
    Noel Tossi (France)

    Stephen Costantine yatoje Amavubi ndetse bagirana ibihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatangaje-urutonde-rw-abatoza-barenga-10-barimo-stephen-constantine-bari-mu-biganiro-byo-gutoza-amavubi

  • Teta Diana arahakana gukora ubukwe rwihishwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/teta-diana-arahakana-gukora-ubukwe-rwihishwa

  • Umuhanzi Meddy agiye kwibaruka imfura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-meddy-agiye-kwibaruka-imfura

  • Mimi, umugore wa Meddy agiye kubyara (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza umugore we, Mimi, akuriwe cyane maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Blessed Mama “. Nkuko byatangajwe, Mimi na Meddy baritegura kwibaruka imfura yabo akaba ari umwana w'umukobwa.

    Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/mimi-umugore-wa-meddy-agiye-kubyara-amafoto/

  • #COVID19: Abantu 16 bashya banduye babonetse mu bipimo 7,434 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-16-bashya-banduye-babonetse-mu-bipimo-7-434

  • Gisagara: Imiryango isaga 8000 yahoze mu bukene yafashijwe kubuvamo iyoboka ibikorwa by'amajyambere – #rwanda #RwOT

    Abahagarariye iyo miryango biganjemo abagore kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022 bamuritse ibikorwa bagezeho mu myaka itanu bamaze bakorera hamwe.

    Mu 2017 ni bwo bafashijwe n'umushinga wa AEE Rwanda kwibumbira mu matsinda 393 bakoreramo ibyo bikorwa.

    Muhawenayo Tharcissia wo mu Murenge wa Mugombwa yavuze ko yari asanzwe ahinga mu kajagari ntibyere neza ariko amaze guhugurwa atangira kubikora mu buryo bwa kijyambere abona umusaruro utubutse.

    Ati 'Batwigishje kuvugurura imikorere yo mu buhinzi umusaruro uriyongera aho nezaga ibilo 50 by'ibishyimbo nsigaye mpakura ibilo 200. Neza imifuka 10 y'ibigori, mpinga amashu nkakuramo amafaranga ibihumbi birenga 100 kuko ishu rimwe ndigurisha amafaranga 300.'

    Nyirarukundo Alphonsine wo mu Murenge wa Ndora yavuze ko mu rugo rwe habaye impinduka zikomoka ku mikorere ye yo mu matsinda.

    Ati 'Ubu mfite inka ebyiri nakuye mu itsinda kuko tuzigama amafaranga 400 buri cyumweru kandi tukagurizanya tugakora ibikorwa biduteza imbere. Izo nka ni zo nkuraho ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa.'

    Mu bikorwa bakora harimo ubuhinzi bw'urutoki, imyumbati n'imboga ndetse borora amatungo magufi n'amaremare bagakora n'ibikorwa by'ubukorikori.

    Umukozi wa AEE Rwanda, Mbuguje Origène, yavuze ko abo baturage babasanze mu bukene ariko bishimira ko bamaze kubuvamo, hakaba hasigaye gusigasira ibyiza bagezeho no kubikomeza.

    Ati 'Tugenda twibanda kuri babandi bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bakeneye kuzamuka kuko usanga nta bumenyi bafite mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu no kuzigama, hanyuma tukabahugura bagahindura imikorere n'imyumvire. Twishimira ko intego yo kubateza imbere yagezweho kuko birigaragaza, igisigaye ni ugusigasira ibikorwa byabo no kubikomeza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogène, yabasabye gukomeza gukora cyane birinda gusubira inyuma.

    Yagize ati 'Dukurikije aho bageze turabasaba kudasubira inyuma kuko ibikorwa byabo birimo ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ubukorikori birashimishije, tunashimira AEE Rwanda aho igejeje ikora.'

    Abagize ayo matsinda bavuze ko nubwo umushinga wabateraga inkunga wasojwe, batazasubira inyuma kuko bamaze kwiyubaka kandi ubumenyi bahawe bakibufite.

    Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera guhindura uburyo bw’imikorera bagahinga kijyambere

    Imyumbati na yo iri mu bibaha umusaruro uhagije bitewe n’uko bayihinga kijyambere

    Ubuhinzi bw’urutoki buri mu byo bashyizemo imbaraga bituma umusaruro urushaho kuba mwiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isaga-8000-yahoze-mu-bukene-yafashijwe-kubuvamo-iyoboka