Category: Uncategorized

  • TETA Diana yavuze ko atigeze akora ubukwe rwihishwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'Umunyarwanda Teta Diana ukorera umuziki ku mugabane w'u Burayi, yatangaje ko atakoze ubukwe rwihishwa. Ibi yabisobanuye avuga ko ari umukobwa ukuze ndetse wakwihitiramo uwo bakundana kandi atabikora yihishe.

    Mu kiganiro TETA yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yasobanuye byinshi ubwo yabazwaga kuri aya makuru.

    Yagize ati 'Sinkunda gushyira ubuzima bwanjye bwite cyane cyane ubuzima bwanjye bw'urukundo ahagaragara, ariko rwose nzi ko ndi mwiza, umukobwa ukuze kandi yego, ndakundana.'

    N'ubwo uyu muhanzikazi atabyeruye, ukurikije uko yasubizaga ashobora kuba afite umukunzi ariko akaba atashatse kubitangaza. TETA kandi yamaganiye kure amakuru avuga ko yashatse muri Suède.

    Uyu muhanzikazi amaze iminsi mu Rwanda, akaba yaraje gusura umuryango, kwamamaza indirimbo ze ziri kuri EP ye nshya aherutse gusohora ndetse aranateganya gukora ibitaramo.

    Uyu muhanzi azasubira muri Suède muri Mata hagati, aho we n'itsinda rye ryo muri icyo gihugu bazaba bitegura ibitaramo.

    TETA Diana wamenyekanye mu ndirimbo nka Velo avanga umuziki gakondo n'izindi njyana zisanzwe, kandi avuga ko atareka gakondo kuko ari wo mwihariko we.

    Yagize ati 'Nzwi muri Suède nk'umukobwa w'Umunyarwandakazi kubera kuririmba no gukora ibihangano by'umuco w'u Rwanda kandi byatumye menyekana, birantunze kandi binanyinjiriza amafaranga.'

    Source : https://yegob.rw/teta-diana-yavuze-ko-atigeze-akora-ubukwe-rwihishwa/

  • #COVID19: Abanduye bashya 19 babonetse mu bipimo 6,798 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-19-babonetse-mu-bipimo-6-798

  • Rev. Ndizeye Elie yasoje Master’s muri Tewolo… – #rwanda #RwOT

    Tariki 13 Kanama 2017 mu giterane ‘Ndatuma Nde?’ cyabereye i Rubavu muri Stade Umuganda ni bwo Ndizeye Elie yarobanuriwe kuba umushumba muri EPR. Kuwa 19 Werurwe 2022 ni bwo yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amashami hirya no hino ku Isi.

    Rev. Elie Ndizeye abarizwa mu Karere ka Kamonyi akaba ayobora EPR Paruwase ya Gihinga. Ni we uyobora amatorero yose yo mu Murenge wa Gacurabwenge. Ashinzwe kwinjiza abapastori bashya muri Presbyteri ya Remera. Afite imyaka 55, akaba amaze imyaka hafi itanu (5) arobanuriwe kuba umupastori muri EPR. Gusa hari indi 2 yamaze ari Pasiteri atararobanurwa, ubwo yose hamwe amaze imyaka 6 (harabura amezi macye ngo imyaka 7 yuzure) ari Pasiteri.

    Ubusanzwe ijambo ‘Theology’ ni amagambo abiri yahurijwe hamwe aho “Theos” bivuga Imana, naho “Logy” bikavuga isomo. Agendeye ku busobanuro bw’aya magambo, Rev. Elie Ndizeye yavuze ko “kwiga ‘Theology’ ukagera ku rwego rwa Master’s bimfasha kumenya Imana mu rwego rwisumbuyeho ukabwira abantu ibyo uzi neza kandi uhagazeho”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rev. Elie Ndizeye yavuze ko kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri ‘Theology’ byamufashije kunguka ubumenyi azasangiza abandi. Ati “Kuri njyewe icyo bimariye ni uko namenye byinshi, nungutse ubumenyi nzasangiza n’abandi. Ikindi ni uko mu ishuri nahuriyemo n’abashumba batandukanye duhanahana ubumenyi butandukanye. Nungutse inshuti”.

    “Mu rwego rwa Leadership nongereye ubumenyi buzamfasha gukora umurimo neza ku rwego rwisumbuyeho uko nabikoraga”. Yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati y’umupasiteri wize Tewolojiya n’utarayize. Abisobanura muri aya magambo “Kwiga theology icyo bimariye umushumba, hari itandukaniro rinini ry’umuntu wigisha ijambo ry’Imana yarageze mu ishuri n’uwigisha ijambo ry’Imana atarageze mu ishuri. 

    Icyo kwiga ‘Theology’ bimarira umushumba hari ukumenya kwigisha ijambo ry’Imana, imyitwarire y’umushumba imbere y’abo uyobora, kumenya leadership, guteza imbere abo uyobora, kwiga uburyo wakoresha ugahindira abantu ibyaremwe bishya. Ikindi ni uko iyo ugeze ku rwego nk’uru rwa Master’s uba ufite ubushobozi bwo kuba wanabyigisha n’abandi bakeneye kwiga theology muri za kaminuza ukaba wabasangiza ubumenyi”.

    Rev. Ndizeye Elie ari mu byishimo byo gusoza Master’s

    Rev. Ndizeye Elie yasobanuye uburyo yize muri Kaminuza yo muri Amerika, ariko amasomo akaba yarayakurikiraniraga mu Rwanda ari naho abaramu bamusangana we n’abandi banyeshuri biganaga, ati “Nize Wycliffe University & A.T.S Carfonia USA ariko abarimu badusangaga i Kigali ariko graduation ikaba yarabereye kuri Main campus Uganda. Impamvu nize kuri iyi University ni uko ari imwe muri University ifite amateka mu gutanga amasomo ya Theology”. 

    Yakomeje ati “Kandi ikaba ibimazemo igihe, ifite abarimu babishoboye, bakurikirana umunyeshuri bakamuha ubumenyi buhagihe buzamufasha gusohoza inshingano yahamagariwe”. Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazakorwa ibirori byo gushima Imana no kwishimana na Rev. Ndizeye Elie ku bwo gusoza amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Tewolojiya.

    Rev. Elie Ndizeye yarobanuriwe kuba Umushumba kuwa 13 Kanama 2017

    Asoje Master’s nyuma y’imyaka 4 n’amezi 7 arobanuriwe kuba umushumba

    Yize muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku Isi mu zigisha Tewolojiya

    Rev. Elie Ndizeye hamwe n’Abapasiteri bagenzi be bo muri EPR

    Rev. Elie Ndizeye amaze imyaka hafi 7 ari Pasiteri

    Rev. Ndizeye yagiye ategura ibiterane bikomeye by’ububyutse yagiye atumiramo abahanzi bakomeye barimo Liliane Kabaganza, Josue Mbonimpa, Olive n’abandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115756/rev-ndizeye-elie-yasoje-masters-muri-tewolojiya-muri-wcliffe-university-ats-yo-muri-amerik-115756.html

  • Kamonyi: Bumva ko hari uruganda rukora ikigage ariko bagishaka bakakibura #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bumvise ko hari uruganda rukora ikigage ndetse rumaze iminsi, ariko ntabwo bazi niba ibivugwa koko ari ukuri. Basaba ko niba koko icyo kigage gihari bacyegerezwa, bakakibona, bakakinywa, aho kubyumva bivugwa gusa. Hari n'abakemanga ubwiza n'uburyohe bwacyo mu gihe uruganda rutakibegereza ngo bacyumve.

    Mu kiganiro bamwe mu bafite amatsiko yo kubona no kunywa kuri icyo Kigage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bahuriza ku kuba bumva ko mu karere ka Kamonyi hubatswe uruganda rukora ikigage, ariko kikaba kitarabageraho. Bibaza niba ari ikigage koko?

    Munyankindi Dominique, avuga ko binywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko arizo babona hafi yabo. Yagize ati' Twebwe twakagombye kunywa ikigage, ariko kuberako tutarakibona twinywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko nizo tubona hafi yacu '.

    Rurangwa Epimaque, avuga ko iki kigage cyagiye kivugwa bakacyumva ariko ko batarakibona ngo banasogongere bumve niba kimeze nk'ibyo abaturage biyengera. Yagize ati' Kiravugwa, ariko ntabwo turagisogongera ngo twumve niba kiryoshye nkuko hari abaturage babyiyengera, benga ibitandukanye ndetse bikaryoha mu buryo butandukanye'.

    Mukakabera Mediatrice, avuga ko bumvise amakuru yuko hari uruganda rukora ikigage, ariko ko ari ukubyumva mu binyamakuru bivugwa n'abayobozi kuko 'sindakibona pe!'.

    Yagize ati' Twumvise bavuga ko hari uruganda rukora ikigage rwubatswe muri aka karere, ariko ntabwo ibyo rukora turabibona ahubwo tubyumva mu binyamakuru bivugwaho n'abayobozi sindabasha kubona ikigage rwakoze'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uruganda rwatangiye gukora, ariko rutarabasha guhaza isoko, ko bagomba kubaza abarukuriye kugirango bagaragaze ikibazo bagize ndetse n'ingamba zo guhaza isoko bityo abagikeneye kibagereho.

    Yagize ati' Nibyo, uruganda rukora ikigage rwatangiye kugikora ndetse kinagera ku isoko, ariko ntabwo uru ruganda rurabasha guhaza isoko. Tugiye kubikurikirana tunabaze abakuriye uruganda batubwire impamvu batarabasha guhaza isoko, ahagaragara ikibazo gishakirwe ibisubizo bihamye maze abagikeneye bakibone hafi yabo'.

    Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kwihangana kuko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kigahabwa umurongo nyawo kugirango n'abahinzi babone isoko ry'umusaruro wabo mu gihe bawejeje.

    Umuyobozi w'uru ruganda rwa SPIC rukora iki kigage, Delphine Uwimana avuga ko ikigage bamaze kukigeza ahantu hatandukanye, ko abaturage bavuga ko kitarabageraho kizabageraho vuba, ko ndetse n'icyemezo cy'ubuziranenge cyabonetse mu mwaka ushize mu kwezi kw'Ukwakira 2021.

    Hashize igihe uruganda SPIC ruhuriweho n'uturere tw'Intara y'Amajyepfo n'abashoramari rutangiye gukora ikigage. Abagisomyeho, bavuga ko gitandukanye n'icyo abaturage bikorera mu gihe bejeje amasaka, ko kitaryoshye. Bamwe ndetse bakavuga ko ahubwo ubushera bukorwa n'uru ruganda aribwo wumvamo icyanga cy'ubushera basanzwe bazi, ku babunyoye. Aha ni naho bamwe bahera bibaza niba kutakigeza ku isoko bitaba biterwa n'uko abagikora basanze kitaranozwa neza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-bumva-ko-hari-uruganda-rukora-ikigage-ariko-bagishaka-bakakibura/

  • Hazaca uwambaye! Menya ahazatangirwa ibihembo… – #rwanda #RwOT

    Imyiteguro y'ahazabera ibi birori igeze kure. Ndetse James uri mu bakinnyi b'imena muri iyi filime, avuga ko yiteguye kuzitwara neza muri ibi bihembo.

    Uyu musore usanzwe ari umunyamakuru w'ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), avuga ko adafite amajwi menshi mu matora ari kubera kuri Inyarwanda kuko ari no gutora bagenzi be bahatanye muri iyi filime.

    Ndayirukiye Fleury ufata amashusho y'iyi filime [Umugabo wa Usanase Bahavu Jeannette], yavuze ko buri kimwe cyamaze gushyirwa ku murongo kugira ngo ibirori byo gutanga ibi bihembo bizagende neza. Ati 'Kubura ni ukanyagwa zigahera.'

    Ndayirukiye yavuze ko abantu bakwiye kwitega ibishya muri ibi bihembo. Abiteramo urwenya akavuga ko azasusurutsa benshi binyuze mu kubaririmbira.

    Yanavuze ko hazaba n'umwanya wo kwerekana filime zabo batunganya abantu bakunda. Avuga ko hatumiwe abantu benshi b'ibyamamare muri ibi birori.

    Kwitabira ibi birori birasaba kuba ufite 'invitation' ikwemerera kwinjira, ariko kandi waranikingije Covid-19 kandi wipimishije.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gutanga ibihembo n'ibindi binyuranye.

    Israel Dusabimana [Papa Tracy muri filime] yavuze ko yiteguye itangwa ry'ibi bihembo, kandi 'ni ibintu twasengeye'. Anavuga ko yamaze gutegura umwambaro azambara kuri uwo munsi.

    Mu majwi rurageretse! Mu cyiciro cy’abagabo [Best Actor], Aime Valens ni we uyoboye abandi n’amajwi 4,732 agakurikirwa na Israel Dusabimana ufite amajwi 4,330.

    Mu cyiciro cy’abasore [Best Actor], Frank Niyonkuru ni we uri imbere n’amajwi 910 agakurikirwa na Cyprien Nteziryayo aho afite amajwi 478.

    Mu cyiciro cy’abakobwa [Best Actress] Pertinah Urwibutso [Lidia] ayoboye abandi n’amajwi 3, 920 n’aho Nicole Uwase [Kelly] afite amajwi 3,602.

    Esperance Uwamurera [Mama Tracy] ari imbere n’amajwi 2561 mu cyiciro ‘Best Popularity] agakurikirwa na Rehema Uwase [Tracy] ufite amajwi 2, 136.

    Mu cyiciro cy’abagore [Best Actress] Justine Musabyeyezu [Tante Dorcas] afite amajwi 3, 460 agakurikirwa na Angelique Uwamaliya [Maman Kami na Keza] ufite amajwi 2, 966.

    Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye mu bihembo Impanga Series Awards

    Mishel Rahmah, umukinnyi wa filime muri 'Impanga' yashishikarije abantu kudacikwa n'ibi bihembo

    Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette yakanguriye abantu kwitabira itangwa ry'ibi bihembo 

    Usanase Bahavu Jeannette yasuye inyubako ya Masterpiece [Hahoze hitwa Sar Motors] i Remera  

    Uhereye ibumoso: Urwibutso Pertinah [Lidia], Byukusenge Adeline [Noella] na Usanase Bahavu Jeannette [Kami]

    KANDA HANO UMENYE BYINSHI AZAHABERAIBIRORI BYO GUTANGA IBIHEMBO 'IMPANGA SERIES AWARDS'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115754/hazaca-uwambaye-menya-ahazatangirwa-ibihembo-impanga-series-awards-115754.html

  • Uyu mwaka urarangira amashuri 60% afite ibikoresho by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, avuga ko umushinga wa BRITE wabashije (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/uyu-mwaka-urarangira-amashuri-60-afite-ibikoresho-by-ikoranabuhanga

  • Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami wa Jordanie #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II, ni mbere y’inama (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-n-umwami-wa-jordanie

  • Miliyari 2,5 Frw zigiye gushorwa mu kuzamura inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, NIRDA izashora miliyoni 2,3 z'Amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 2,5Frw, yatanzwe nk'inkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Inganda zizungukira muri ubu bufatanye ni izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'izikora ibikomoka ku bwubatsi (amabuye n'ibumba)

    Abemerewe gusaba kuri iyi nguzanyo ni abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, nk'ibikomoka ku nkoko, ingurube n'ibindi.

    Inganda zizahabwa ayo mafaranga azifasha kugura imashini zigezweho n'ibindi bikoresho, kongera igishoro ndetse no kwagura ibikorwa byazo.

    Muri rusange uruganda ruzajya rugaragaza umushinga warwo mu kigo cy'imari icyo aricyo cyose by'umwihariko Umurenge Sacco, hanyuma urwujuje ibisabwa ruhabwe inguzanyo habeho igabanyirizwa rya 8% ku nyungu y'inguzanyo.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko inganda zizabasha kubona inguzanyo ihendutse bityo bakabasha kwiteza imbere.

    Ati 'Bizatuma abakora muri ibyo bikorwa babasha kubona inguzanyo itabahenze, murabizi ko inguzanyo yo mu Rwanda iracyahenze.”

    Yakomeje agira ati “Rero ku bufatanye bwa Leta y'Ababiligi, aba banyenganda bazabasha kubona ubufasha mu by'ikoranabuhanga cyangwa ubumenyi ariko babafashwe kubona amafaranga yaba ay'igishoro cyangwa kugura ibikoresho.'

    Kampeta yashimye Enabel, avuga ko yaje gutera inkunga ibikorwa biri muri gahunda leta yari isanzwe ifite yo guteza imbere inganda nto n'iziciriritse by'umwihariko izitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko aya mafaranga azafasha inganda gukemura ibibazo by'amikoro n'imashini zitajyanye n'igihe.

    Ati 'Dushaka gufasha inganda zacu gutera imbere ariko tukabanza kumenya ibibazo zifite. Ikibazo cya mbere ni ikijyanye n'uko zifite imashini zishaje,zitajyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ari nazo zituma umusaruro uba muke.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dukora rero ni ukubafasha kubona izo mashini no kureba niba ibyo bakora byujuje ubuziranenge, kuko ikintu cyose ugiye kujyana ku isoko kigomba kuba cyujuje ubuziranenge, tukigurishe mu gihugu imbere ariko tunasagurire amasoko mpuzamahanga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko guteza imbere inganda zitunganya n'izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bifasha mu iterambere rya benshi ndetse bikanatanga imirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame n’Umuyobozi Mukuru wa BDR, Kampeta Sayinzoga ubwo bashyiraga umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko inganda zigiye gufashwa kubona imashini zigezweho

    Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-2-5-frw-zigiye-gushorwa-mu-guteza-imbere-inganda-zitunganya-ibikomoka

  • Nyamirambo: Batuye Umuvunyi uruhuri rw'ibibazo bibugarije byiganjemo iby'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, nibwo aba baturage bagejeje ku Nirere Madeleine ibyo bibazo bibugarije muri gahunda Urwego rw'Umuvunyi rumazemo amezi agera kuri atatu rukora ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane no kumva ibibazo by'abaturage.

    Bimwe mu bibazo ab'i Nyamirambo bagaragaje birimo iby'ubuharike binakunze guteza amakimbirane mu miryango, iby'imanza zabayemo akarengane, ibyubutaka n'ibibazo by'abadafite aho kuba.

    Ishimwe Julienne w'imyaka 30 utuye, yavuze ko we na bagenzi be 20 baguze ubutaka bw'uwitwa Kaberuka Philemon nta noteli uhari ngo bakorane amasezerano y'ubugure ku buryo nyuma bagiye kubwandikisha basanga atarabusoreraga arimo amadeni asaga miliyoni 35 Frw.

    Uyu muturage yaboneyeho gusaba umuvunyi mukuru kubakorera ubuvugizi kugira ngo uwo mugabo baguriye ubutaka abashe gusorera ubwo butaka yagurishije.

    Undi yakomeje agira ati 'Mfite ikibazo cy'irage ryanjye mba mu nzu ya data wacu witabye imana ariko nta cyangombwa, ubuyobozi bwarakinyimye bumbwira ko izo nzu zitazungurwa bunyima icyangombwa cy'ubutaka.'

    Aganira n'itangazamakuru, Umuvunyi Mukuru yavuze ko umwaka washize muri raporo Urwego rw'Umuvunyi rwakoze rwanashyikirije Inteko Inshinga Amategeko igaragaza ko urwego ayobora rwakemuye ibibazo by'abaturage ku gipimo cya 87%.

    Yagize ati 'Ikigaragara ni uko hari ibibazo byinshi birimo iby'ubutaka n'iby'imbibi, aho usanga bafite ibyangombwa ariko ugasanga ubutaka bwagiye bwinjira mu bundi bikaba biba bisaba gukosoza ariko igisabwa n'uko abashinzwe ubutaka bagomba kubikosora kubera ko bitakorwa n'ubuyobozi.'

    Yongeyeho ko basanze i Nyamirambo hari n'ibibazo bikomoka ku gushaka abagore benshi n'izungura ku buryo hagaragara abana benshi kandi umutungo ari muke.

    Yakomeje avuga ko bihaye intego yo gukemura ibibazo by'abaturage ku gipimo cya 98% anashimangira ko ikibazo cy'ubutaka n'icy'izungura ari byo bikunda kugaruka kenshi.

    Abaturage bitabiriye iyi gahunda yo guhura n’Umuvunyi Mukuru ari benshi

    Bagaragaje ko bafite ibibazo bitandukanye byiganjemo ibijyanye n’ubutaka

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yakiraga ikibazo cya buri muturage agatanga umurongo w’uko gikwiye gukemurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-batuye-umuvunyi-uruhuri-rw-ibibazo-bibugarije-byiganjemo-iby-ubutaka