Category: Uncategorized

  • Leta igiye kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana afatire ifunguro ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 ubwo yitabiraga inama y'uburezi yamuhuje n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bose bo mu Karere ka Kayonza.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti Ireme ry'uburezi rituganisha ku iterambere rirambye.'

    Ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri ku munsi, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw.

    Leta yagiye isaba ababyeyi kutumva ko uruhare rwabo rwaba amafaranga gusa ahubwo ko bakwiriye no kujya batanga ibyo bejeje bigasimbura ayo mafaranga, abandi bagasabwa gutanga imibyizi ku bigo by'amashuri ariko abayobozi b'amashuri bakanga bakagaragaza ko hakiri ababyeyi batabasha kubahiriza ibi kugira ngo nibura abana bose babashe kurira ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mbogamizi zikigaragara mu burezi harimo umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ukiri hasi ndetse ngo bikaba binagira ingaruka mu gutuma iyi gahunda itagenda neza.

    Minisitiri Irere yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku munsi angana na 40% andi agatangwa n'umubyeyi w'umwana mu rwego rwo kugira ngo na we abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gukorwa mu mafaranga Leta yajyaga itanga.

    Ati ' Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi. Mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo Leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse.'

    Kugaburira abana ku mashuri byatumye abakundaga kurivamo babireka

    Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw'ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa Leta kuburyo bibasha no gufasha n'ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.

    Minisitiri Irere kandi yavuze ko Leta niyongera amafaranga yatangaga kuri buri munyeshuri bizatuma ababyeyi benshi bitabira kwishyurira abana babo amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Ntiyagaragaje amafaranga Leta izongeraho uko angana gusa yemeje ko umushinga wamaze gukorwa hasigaye kuwemeza.

    Ati ' Umuntu rero arebye cyane cyane ku biciro by'ibiribwa hanze ukareba ukuntu bihagaze, niyo mpamvu Leta yarebye iravuga iti ni gute twakongera uruhare rwacu tudakuyeho urw'umubyeyi? Twabikoze rero kugira ngo tujyanishe n'ibiciro ku isoko hanyuma twongere n'ubukangurambaga mu kuzanamo ababyeyi kugira ngo babashe kubyumva babigire ibyabo.'

    Inkuru nziza ku bayobozi b'amashuri…

    Bamwe mu bayobozi b'amashuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga.

    Ndungutse Jean Pierre uyobora ikigo cy'amashuri abanza cya Kibimba giherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yagize ati 'Natwe bizatuma tugaburira abana neza nta mbogamizi. Ubusanzwe nubwo bose tubagaburira biduteranya na ba rwiyemezamirimo kuko hari abo tugaburira ariko tuba tudafitiye ubushobozi bikaba ngombwa ko dufata imyenda kugira ngo abana babashe kurira ku ishuri bose.'

    Mugorewera Antoinette uyobora ishuri ryisumbuye rya Ruramira we yavuze ko yishimiye iki cyemezo ngo kuko kizatuma ibigo bibasha kugaburira abana neza.

    Ati 'Imisanzu y'ababyeyi usanga ari mike n'amafaranga Leta yongera ntabe ahagije ugasanga hari iby'ingenzi abana bakabonye ariko ntibabibone. Mfite abanyeshuri 516 iyo ubaze abishyura neza ntibarenga 250, mu kubagaburira rero ni ugusaranganya abana rimwe na rimwe ntibarye ibiryo bihagije.'

    Munanira Celestin uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Rushenyi ruherereye mu Murenge wa Kabare, yavuze ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga kugira ngo umwana afatire ifunguro ku ishuri gishimishije cyane ngo kuko ubusanzwe hari ibigo byinshi byari biremerewe.

    Yitanzeho urugero avuga ko mu banyeshuri 1000 afite 400 batishyura neza amafaranga y'ifunguro, ibi ngo bituma babasaranganya ibiryo byakariwe na n'abana 600.

    Natukunda Jeanet, umubyeyi utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kigiye kumufasha cyane ngo kuko kwishyurira amafunguro abana batanu biri mu bintu bimuremerera cyane.

    Ati ' Nkanjye nishyurira abana batanu kandi mbayeho nshakisha nta kazi gafatika mfite, kubona ayo mafaranga rero nkongeraho ibitunga abana banjye, nkongeraho amafaranga nkodesha inzu n'ibindi byinshi nsabwa ku bana ntabwo byoroshye, hari ubwo nishyuraga make ubuyobozi bw'ishuri bukagira ngo nukwanga kuyishyura nyamara ntayo nabaga mfite.'

    Kagenzi Jean d'Amour utuye mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Kiburara usanzwe yishyurira abana batatu, yavuze ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yayishimiye cyane aho ngo yafashije ababyeyi benshi.

    Kuri ubu gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye igeze kuri 75% Leta ikaba yifuza ko igera ku 100%.

    Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu mwaka wa 2014.

    Claudette Irere yijeje ko mu gihe cya vuba umusanzu wa Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uziyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kongera-amafaranga-itanga-kugira-ngo-buri-mwana-afatire-ifunguro-ku

  • APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe ari mu kiruhuko aho shampiyona izagaruka muri Mata 2022, APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti na Gasogi United.

    Nyuma y’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwe mu mpera z’icyumweru gishize, shampiyona yahise ihagarara kubera akaruko ka FIFA iba yaragennye ngo abakinnyi bajye gufasha amakipe y’ibihugu byabo.

    U Rwanda rukaba nta mukino rufitemo muri iyo minsi, amakipe akaba akomeje kwitegura shampiyoa izagaruka tariki ya 15 Mata 2022.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko APR FC irimo guteganya umukino wa gicuti n’ikipe ya Gasogi United tariki ya 3 Mata 2022, gusa ukaba utaremezwa neza.

    APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 48, shampiyona izasubukurwa ikina na Bugesera FC ni mu gihe Gasogi United iteganya gukina nayo izakina na Kiyovu Sports.

    APR FC irateganya umukino wa gicuti na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-gukina-umukino-wa-gicuti

  • Raporo y’Ubutasi : Ingabo z’u Burusiya zacitse intege ‘zishobora kuba zagotwa’ #rwanda #RwOT

    Ukraine ikomeje gukora “ibitero byo kwigaranzura” Abarusiya hanze y’umurwa mukuru, nkuko ayo makuru abivuga, kandi Abanya-Ukraine bashobora kuba bisubije imijyi ya Makariv na Moschun.

    Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza irasesengura iti : “Igishoboka kirimo gushyira mu gaciro ni uko ingabo za Ukraine ubu zishobora kugota imitwe y’abasirikare b’Uburusiya i Bucha n’i Irpin.”

    Abategetsi bo mu gisirikare cy’Ubwongereza bavuga ko ingabo z’Uburusiya ziri ku muhora w’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kyiv zugarijwe n’”ibibazo bikomeye by’ibikoresho no kugira icyizere.”

    Iyi raporo y’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubwongereza igira iti : “Birashoboka ko ibitero byo kwigaranzura bitanga umusaruro by’ingabo za Ukraine bizabangamira ubushobozi bw’ingabo z’Uburusiya bwo kongera kwisuganya no kongera gukora igitero cyazo cyerekeza kuri Kyiv.”

    Hagati aho, kuri uyu wa kane biteganyijwe ko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza atangaza ko igihugu cye kigiye guha Ukraine izindi misile zigera hafi ku 6,000.

    Mu nama z’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’ibihugu bw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) hamwe n’iy’abategetsi bo mu itsinda ry’ibihugu 7 bikize ku isi (G7) i Buruseli mu Bubiligi, Boris Johnson azanatangaza ku mugaragaro imfashanyo ya miliyoni 25 z’amapawundi (agera kuri miliyari 33 mu mafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu kuriha imishahara abasirikare n’abapilote ba Ukraine.

    Leta y’Ubwongereza izanatanga miliyoni 4.1 z’amapawundi (agera kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda) ku ishami ry’isi rya BBC yo gufasha ibisata bitangaza amakuru mu Kinya-Ukraine no mu Kirusiya muri ako karere.

    Bwana Johnson yagize ati : “Ubwongereza buzakorana n’inshuti zacu mu gushyiraho ubufasha bwo mu rwego rwa gisirikare n’urw’ubukungu bwo gufasha Ukraine, mu kongerera imbaraga ubwirinzi bwabo mu gihe barimo guhindura ibintu muri uru rugamba.”

    “Ukwezi kumwe gushize iyi ntambara itangiye, amahanga afite amahitamo. Dushobora gukomeza guharanira ubwisanzure muri Ukraine, cyangwa tukaba mu byago byuko burangizwa burundu i Burayi no ku isi.”

    Ubwongereza bwavuze ko iyi mfashanyo nshya iziyongera ku bisasu bya misile birenga 4,000 busanzwe bwaramaze guha ingabo za Ukraine.

    Abategetsi b’Ubwongereza bavuze kandi ko iyi nkunga yiyongera kuri miliyoni 400 z’amapawundi iki gihugu cyamaze kwiyemeza guha Ukraine y’inkunga yo mu rwego rw’imibereho n’ubukungu.

    Abasirikare b’Uburusiya ‘bari hagati ya 7,000 na 15,000’ barapfuye

    Mu yandi makuru, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri OTAN ku wa gatatu yabwiye ibiro ntaramakuru AP ko abasirikare b’Uburusiya bari hagati ya 7,000 na 15,000 bamaze gupfira mu ntambara yo muri Ukraine nyuma y’ukwezi kumwe gushize bateye iki gihugu.

    Uwo mutegetsi yongeyeho ko Abarusiya bari hagati ya 30,000 na 40,000 byibazwa ko bishwe cyangwa bakomerekera mu mirwano.

    Uburusiya ntiburatanga umubare w’abapfuye kuva ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa gatatu, ubwo bwavugaga ko abasirikare 500 babwo bari bapfuye.

    Mu gusobanukirwa icyo iyi mibare ivuze, Uburusiya – bwari Ubumwe bw’Abasoviyeti – bwatakaje abasirikare bagera hafi ku 15,000 mu gihe cy’imyaka 10 (1979-1989) bwamaze bwarigaruriye Afghanistan.

    Ukraine na yo ntiyerura ngo ivuge neza abasirikare imaze gutakaza. Mu byumweru hafi bibiri bishize, Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko abasirikare 1,300 bayo bari bamaze gupfa.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Raporo-y-Ubutasi-Ingabo-z-u-Burusiya-zacitse-intege-zishobora-kuba-zagotwa

  • Timaya yageze i Kigali ahamya ko yiteguye guk… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa yine zirengaho iminota micye Timaya nibwo yari asesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe, aherekejwe n'ikipe ngali y'abasore be, akaba aje mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu kuwa 25 Werurwe 2022, kuri Canal Olympia cya Kigali Jazz Junction.

    Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru, yagize ati:'Meze neza cyane, icyo navuga ni uko bizaba ari umuriro.'
    Akomoza ku kijyanye n'abahanzi azi mu Rwanda no kuba yakorana nabo ati:'Abahanzi b'abanyarwanda ndabazi mpereye kubo tuzakorana igitaramo n'abandi, gusa sinagira abo mvuga ngo abo ntavuze batabigiraho ikibazo.'

    Yongeraho ati:'Niteguye kuba nagira abo dukorana kuko ubufatanye ni ubuzima.'

    Timaya kandi yahishuye ko kimwe mu bitumye ari i Kigali harimo n'abakobwa b'abanyarwanda, ati:'Niyo mpamvu ndi hano.'

    Timaya ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bafite izina rikomeye, kubera indirimbo zinyuranye yagiye akora zikanyura benshi mu njyana zirimo Hip Hop, Dance Hall, Reggae na Afrobeat.

    Ni umwe kandi mu myaka irenga 17 amaze mu muziki umaze kuwukuramo agatubutse, aho abarirwa mu butunzi bwa miliyari 10.5Frw

    Timaya yasezeranije abanyarwanda igitaramo cy’umuriro

    Timaya yazanye n’itsinda ry’abantu benshi

    Yahamije ko ubwiza bw’abanyarwandakazi buri mubimuzanye

    Timaya ubwo yari mu mudoka

    Imodoka Timaya yarimo n'umwe mu basore b’inkorokoro bari bamucungiye umutekano





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115763/timaya-yageze-i-kigali-ahamya-ko-yiteguye-gukorana-nabahanzi-nyarwanda-amafoto-115763.html

  • MTN yagize Mukansanga Salima Brand Ambassador… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe, ikigo cy’itumanaho cya MTN cyagiranye amasezerano n’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima yo kumenyekanisha ibikorwa by’iki kigo ndetse no kubyamamaza. Mukansanga kuva yava mu mikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun, yatangiye gukorana na MTN bya hafi kugera kuri uyu munsi yasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ibiri.

    Salima yitegura gusinya amasezerano

    “Ni ibintu bishimishije, kuva nava mu gikombe cy’Afurika nagiye mpura n’ibintu bishimishije ariko ibi byo bishimishije kurenzaho kuko hari abampaye amahirwe yo kuba mu bantu bafite ibyo bashyira ku isoko abantu bakabibona kandi bakabikurikiza.” Mukansanga aganira n’itangazamakuru.

    Yakomeje ati: “Uyu ni umwanya w’agaciro kuri njyewe hari benshi babaye abasifuzi mpuzamahanga ariko batigeze babona aya mahirwe kuko bakoraga amateka ariko akarangirira aho nta muntu n’umwe ukoresheje ayo mateka.”

    Mukansanga Salima yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye mu gikombe cya Afurika cy’abagabo, ubwo ikipe y’igihugu ya Guinea yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki 10 Mutarama 2022.

    Salima yemeza ko aya masezerano azafasha impande zombi kugera kuri byinshi harimo no kwigisha no guhindura abamukunda. Ati: “Binyuze mu bantu bakunda nkunda abakunda uyu murongo wa MTN, bazumva amagambo yanjye amateka yanjye, kandi noneho bigiye kugera no ku batarabimenye”.

    “Ubu nishimiye kuba mbonye umuryango mushya, umuryango ugira ibikorwa byo kwamamaza, muri uko kwamamaza rero nshobora kuba nzaba ndi mu bantu bazagera ahantu henshi bivuze ko rwa rubyiruko, wa mwana ufite inzozi bizoroha ku mugeraho.”

    Mukansanga Salima asanzwe ari Umusifuzi ukomeye hano mu Rwanda akaba yarakuye urukundo rw’umupira w’amaguru ku mubyeyi we wari mu bayobozi ba Simba FC ubu yabaye Espoir FC.

    Ku ruhande rwa MTN, Yaw Agyapong yagize ati “Ni amasezerano meza kuko Salima ni umwe mu badamu b’icyitegererezo abana ndetse n’ingeri zose zafatiraho urugero, gukorana na we biduteye ishema kandi natwe tuzabyungukiramo iyi myaka ibiri adufasha kwamamaza ibikorwa byacu ni iby’agaciro ku mpande zombi.”

    Yaw Agyapong ushinzwe amasoko muri MTN ari gusinya amasezerano

    MTN kuva 2010 yatangiza ikigega cya MTN Foundation, ikunze gukorana bya hafi n’abaturage ndetse n’urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere akaba ari na ho ikunze gukoresha abafatanyabikora nka Mukansanga Salima ndetse hakaniyongeraho kwamamaza ibikorwa by’iki kigo.

    Salima agiye gukorana na MTN mu myaka 2 iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115762/mtn-yagize-mukansanga-salima-brand-ambassador-mu-gihe-cyimyaka-ibiri-amenyekanisha-ibikorw-115762.html

  • Igisubizo cya Rayon Sports ku kirego cya Masu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, nibwo hasakaye amakuru ko Masudi Djuma kuri ubu uherereye muri Tanzania yamaze kugeza ibaruwa irega Rayon Sports muri FERWAFA aho yiteguye kuburana na Rayon Sports ashinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko, akayishyuza miliyoni 58 Frw.

    Nyuma y’iki kirego, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko nta kosa na rito bwakoze kuko Masudi yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yagize ati:

    “Iyo umuntu atanze ikirego ni ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports izahabwa umwanya wo kwisobanura.

    Ibyo aribyo byose Rayon Sports ni ikipe ikomeye, twagiye twigira mu masomo menshi y'abatoza n'abandi batandukanye bagiye baturega. Ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi udafite koko impamvu zifatika zatuma yirukanwa.

    Masudi Juma ntabwo yazize umusaruro muke gusa ahubwo yazize kuba yarakoze icyo bita “Faute lourde”, ikosa ritihanganirwa mu kazi. Ntabwo yarikoze rimwe, kabiri cyangwa gatatu,  ariko niba babyishyiriye hanze tuzagenda tubisobanura bitandukanye nka Rayon Sports.

    Turiteguye kandi dufite ibimenyetso bifatika ntabwo twagiye kumusezerera tudafite impamvu zumvikana”.

    Masudi usigaye atoza ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yasinye imyaka 2 nk'umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, hanyuma tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy'ukwezi arimo akorwaho iperereza. Tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye burundu.

    Hategwerejwe kumenya uko uru rubanza rwa Masudi n'iyi kipe yakiniye akanayitoza uko ruzarangira.

    Si ubwa mbere Rayon Sports yaba igiye mu manza iregwa n'abatoza bayitoje kuko yagiye iregwa kenshi ndetse ikanacibwa amafaranga izira kwirukana abakinnyi n'abatoza mu buryo butemewe n'amategeko, gusa kuri ubu bavuga ko batakora iryo kosa kuko bigiye ku bihe byatambutse.

    Rayon Sports ivuga ko idatewe ubwoba n’ikirego cya Masudi kuko yirukaniwe ikosa ritihanganirwa mu kazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115760/igisubizo-cya-rayon-sports-ku-kirego-cya-masudi-djuma-wifuza-guhabwa-miliyoni-58-frw-115760.html

  • Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss I… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 29 Mutarama 2022 urugendo rwo gushakisha uzavamo Miss Rwanda 2022 rwatangiriye mu ntara y'Amajyaruguru rukomereza mu Burengerazuba, ruza kugera mu Majyepfo, rwerekeza mu Burasirazuba, rusorezwa mu mujyi wa Kigali aho abagera kuri 70 muri 437 ari bo babashije kurenga icyiciro cy'amajonjora y'ibanze.

    Muri abo  bakobwa 437 haje bwa mbere mu mateka ya Miss Rwanda kwitabira abakobwa bafite ubumuga butandukanye barimo na Uwimana Jeannette wabashije gukomeza muri 70 nyuma y’uko atoranijwe mu bakobwa biyamamaririje mu ntara y'Amajyepfo. Bidatinze irushanwa ryarakomeje maze Uwimana wari umaze kwigarurira imitima ya benshi, aza mu bakobwa 20 berecyeje mu mwihererero warimo abakobwa b'intiti n'intyoza.

    Uwimana yakomeje kugenda yigaragaza dore ko nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abategura irushanwa rya Miss Rwanda riri mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up bari baramushakiye uburyo bwo kumworohereza ku buryo aho yajyaga hose yabaga ari kumwe n'umusemuzi. Nta na kimwe cyaberaga mu mwiherero cyari kumucika.

    Ku itariki itazibagira mu mateka ya benshi by'umwihariko ababashije guhiga abandi barangajwe imbere na Nshuti Muheto Divine wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022, akanama nkempuramaka katangaje nyuma yo gushungura imishinga inyuranye y'abakobwa bagera kuri 19 basoje umwiherero (kuko uwitwa Nkusi Lynda yawivanyemo) ko umushinga wa Uwimana ari wo uhiga iyindi maze yambikwa ikamba rya Miss Innovation 2022.

    Ni ikamba ryari riherecyejwe no kuba uyu mwari azajya ahembwa buri kwezi mu gihe kingana n’amezi 12 ibihumbi 500 Frw kandi akazanahabwa ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we na Banki ya Kigali izanajya imuha ibyo bihumbi 500 Frw bya buri kwezi, bivuze ko mu mwaka wose azamarana ikamba azakuramo Miliyoni 6 Frw.

    Ubwo rero uyu umwari yageraga mu muryango iwabo mu Karere ka Nyanza nyuma y'igihe kitari gito yari amaze mu mujyi wa Kigali mu mwiherero wa Miss Rwanda, yakiranwe ibyishimo n'abavandimwe be, nyina n'inshuti z'umuryango bigaragara ko bari bamwiteguye cyane.

    Uwimana Jeannette ugiye no gutangira kwiga muri Kaminuza ya Kigali kuri Buruse itangwa n'iyi Kaminuza nk’imwe mu ngingo y'imikoranire ya Kaminuza ya Kigali n’abategura Miss Rwanda, yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Imibare, Mudasobwa n'Ubukungu. Avuka mu muryango w'abana 7 nawe arimo kandi ni we mfura. Afite nyina gusa kuko se yitabye Imana mu myaka micye ishize.

    Abakurikira Uwimana Jeannette bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku rukuta rwa Instagram aherutse kunyuzaho ubutumwa bwo gushima buri umwe wamubaye hafi mu rugendo rwamugejeje ku ikamba rya Nyampinga ufite umushinga mwiza

    Uwimana Jeannette yitegereza umutsima yateguriwe 

    Uwimana Jeannette na Nyina Mukabutera Colette mu nseko

    Abanyamuryango n’inshuti bari bacyereye kwakira Jeannette Uwimana

    Mukabutera Colette arebana imfura ye ubwuzu mu ikamba rya Miss Innovation 2022

    Abavandimwe n’inshuti za hafi ba Uwimana bafatanye gukata umutsima

    Ifoto y’urwibutso ya Uwimana Jeannette, musaza we na nyina

    Uwimana Jeannette yari yasezwe n’ibyishimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115752/uwimana-jeannette-wegukanye-ikamba-rya-miss-innovation-muri-miss-rwanda-2022-yakorewe-ibir-115752.html