
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye mu bipimo 10,481 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…) -
Miss Mutesi Joly yaba yabengutswe numushoferi wumunya Kenya? – YEGOB #rwanda #RwOT
Miss Mutesi Joly uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rwakazi, yavuzeko yahawe izina numushoferi wamuvanye ku cyibuga cyindege ubwo yageraga muri Kenya.
Mu magambo Miss Mutesi Joly yatangarije ku mbuga ze nkoranyambaga yavuzeko uyu mushoferi yamwise izina 'Mwende' ngo bisobanuye Ubwiza. Bigaragaza ko uyu mushoferi yari yabonye Ubwiza bwa Mutesi Joly. Ndetse Hari nabandi bavugako iri zina risobanuye urukondo.
Iri zina Joly yahawe ngo ni iryo mu bwoko bwitwa Kamba, ndetse ngo uyu mushoferi yamubwiyeko iyo aza kuvukira muri Kenya yari kuba abarizwa muri ubu bwoko bwa 'Kamba'.
Miss Joly mu magambo ye mu cyongereza yagize ati 'Today , from my business trip in 🇰🇪,I met an incredible driver to the airport, who gave me a Kamba name 'Mwende ' meaning ' beautiful' and he told me that if i was Kenyan, I would belong to the kamba community.Greetings to my Kamba girls 🇰🇪 , I am now a certified Kamba girl 😂'.
Ndetse Nyuma yaya magambo arenzaho Aya mashusho agaragaza iki ikiganiro yagiranye nuyu mushoferi wamuhaye izina.
Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-joly-yaba-yabengutswe-numushoferi-wumunya-kenya/
-
Abagabo bibukijwe ko ihame ry'uburinganire ritareba abagore gusa – #rwanda #RwOT
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Kamonyi, mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ihame ry'uburinganire n'akamaro karyo kugira ngo igihugu kigere ku iterambere cyifuza.
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi, abafatanyabikorwa n'abandi bafite aho bahurira n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu iterambere.
Madamu Rwabuhihi, yavuze ko nta Munyarwanda utarebwa n'ihame ry'uburinganire.
Yagize ati 'Turi hano kugira ngo twumve neza Ihame ry'Uburinganire , iri hame ntirireba abagore ahubwo rirareba abanyarwanda twese umugabo n'umugore'.
Yavuze ko ihame ry'uburinganire ritanga amahirwe angana hagati y'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu, ntawe uhejwe kuko iterambere ritarobanura.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yashimiye Urwego rishinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) kuba rwarateguye igikorwa cy'ubukangurambaga, asaba inzego zose zitabiriye kwimakaza ihame ry'Uburinganire ndetse bakumva ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano zabo kugira ngo hubakwe Umuryango ushoboye kandi utekanye.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bwa GMO mu gufasha abayobozi, abaturage n'inzego zitandukanye gusobanukirwa ihame ry'uburinganire, yizera ko ibi biganiro bisiga barushijeho kumva neza uko bakwimakaza ihame ry'uburinganire aho bayobora bizazana impinduka mu iterambere.
Mu bitekerezo byatanzwe, abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire, kandi bakumira ihohotera rishingiye ku gutsina aho bayobora.
Hashize iminsi hakorwa ubukangurambaga mu turere tugize intara y'Amajyepfo, hagamijwe ko ihame ry'uburinganire rikomeza kumvikana uko riri mu baturage, kugira ngo iterambere u Rwanda rwifuza ritagira uwo riheza.
Madamu Rwabuhihi, yavuze ko nta Munyarwanda utarebwa n'ihame ry'uburinganire
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yijeje ko ibi biganiro bisiga barushijeho kumva neza uko bakwimakaza ihame ry’uburinganire aho bayobora bizazana impinduka mu iterambere
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yasabye inzego zose kwimakaza ihame ry’Uburinganire
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho gukumira ihohotera rishingiye ku gutsina aho bayobora.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye
-
Sprint Rally All Star 2022: Irushanwa rya mbe… – #rwanda #RwOT
Sprint Rally All Star 2022 ni ryo siganwa rya mbere riri ku ngengabihe ya Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa mu modoka no kuri moto rizaba rikinwe muri uyu mwaka wa 2022.
Mu bazasiganwa mu modoka harimo Gakwaya Jean Claude wegukanye Shampiyona y'Igihugu ya 2019, aho azaba ari kumwe na Mugabo Claude muri Subaru Impreza.
Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2017, ari mu bazitabira Sprint Rally All Star 2022 aho azaba afasha Yoto Fabrice bari kumwe muri Subaru Impreza.
Cross Car ebyiri zizitabira Sprint Rally All Star 2022 ni izaba itwawe na Giancarlo Davite ndetse n'indi izaba ifitwe na Kwizera Claude.
Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bibiri birimo icyo ku manywa 'Super Stages' kizatangira saa Saba ndetse n'icy'ijoro kizwi nka 'Night stage' izakinwa saa Kumi n'ebyiri n'iminota 40.
Hazabanza gukorwa intera y'ibilometero 21,6 mu muhanda wa Musha- Ntunga inshuro ebyiri mu gihe kandi hazakinwa izindi nshuro ebyiri muri uyu muhanda ariko noneho imodoka na moto bihagurukira i Ntunga bigasoreza i Musha.
Imodoka zizahaguruka mbere habanje iya Gakwaya Jean Claude saa Saba, moto ya Zachary Holben ihaguruke bwa mbere saa Saba n'iminota 25 naho Giancarlo Davite ahaguruke mbere ya Kwizera Claude muri Cross Car saa Saba n'iminota 33.
Agace k'ijoro kazakinwa saa Kumi n'ebyiri n'iminota 40 ubwo abasiganwa bazahagurukira i Musha basoreza i Ntunga ku ntera y'ibilometero 21,6.
Imodoka umunani zizakoreshwa muri 'Sprint Rally All Star 2022'
v Gakwaya Claude & Mugabo Claude (Subaru Impreza)
v Mitraros Elefterios & Paganin Paolo (Subaru Impreza)
v Giesen Jean Jean & Mujiji Kevin (Toyota Celica)
v Kanangire Christian & Rutabingwa Fernand (Subaru Impreza)
v Yoto Fabrice & Kalimpinya Queen (Subaru Impreza)
v Kayitankore Lionel & Murengezi Bryan (Toyota Celica)
v Kiwangu Olivier & Kubwimana Emmanuel (Subaru Impreza)
v Uwimana Jules & Mutuga Janvier (Totoya Corolla)
Abazakoresha moto umunani muri 'Sprint Rally All Star 2022'
v Zachary Holben
v Joachim Massinon
v Sebastien Houben
v Cyril Houben
v Mathieu Debrouwer
v Olivier Fietzer
v Nziza Ken
v Nijimbere Patrick
Abazatwara Cross Car muri 'Sprint Rally All Star 2022'
v Giancarlo Davite
v Kwizera Claude
![]()
Kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana harakinwa irushanwa rya Sprint Rally All Star 2022 -
Imbere ya Perezida Tshisekedi, DRCongo y’abak… – #rwanda #RwOT
Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa DRCongo kuri Stade de Martyrs, aho abafana bari bakubise buzuye.
Abakinnyi ba DRCongo bari imbere ya Perezida w’igihugu cyabo ndetse banakinira intego y’ibihumbi 20 by’amadorari, batangiye neza ariko ntibabashije guha ibyishimo abakongomani.
Yoane Wissa yafunguye amazamu ku ruhande rwa DRCongo, aho yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso arekura ishoti rikomeye rica hagati y’abugarizi n’umunyezamu wa Marooc, umupira uruhukira mu rushundura.
Iminota 45′ y’igice cya mbere yarangiye nta kindi gitego kigiye mu izamu ndetse ikipe ya Marooc ntiyabashaga guhana neza imipira, byahaga icyizere abafana ba DRCongo.
Ku munota wa 54′ Marooc yabonye Penaliti yashoboraga gutuma yishyura igitego cya Yoane Wissa, ariko Ryan Mmaee ntiyabasha kwinjiza Penaliti.
Icyizere cya DRCongo cyatangiye kuraza amasinde ku munota wa 76, ubwo Tarik Tissoudali yaboneraga Marooc igitego cyo kwishyura, abakongomani batangira gucungana n’iminota.
Umukino warushijeho kubihira abavuga i Lingala ku munota wa 85, ubwo Glody Ngonda yahabwaga ikarita itukuru n’umusifuzi Victor Gomez, DRCongo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga.
Iminota yose y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, abafana ba DRCongo batangira kwibaza niba bazikura imbere ya Marooc Ku ya 29 Werurwe, ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura i Casablanca mu majyaruguru ya Africa.
Amakipe 10 yo muri Africa niyo yageze muri iki cyiciro cy’imikino ya kamarampaka, aho atanu azitwara neza ariyo azakina igikombe cy’isi mu mijyi ya Qatar, mu mpera z’uyu mwaka.
Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:Â
DRCongo:Â
Joël Kiassumbua (GK) Chancel Mbemba, Christian Luyindama, Ngonda Muzinga, Amale Mukoko, Edo Kayembe, Samuel Bastien, Yoane Wissa, Chadrac Akolo, Dieumerci Mbokani na Cédric Bakambu.
Umutoza: Hector Cupper
Marooc:
Yasin Bono (GK), Samy Mmaee, Romain Saïss, Nayef Aguerd, Adam Masina, Achraf Hakimi, Selim Amallah, Imran Louza, Sofyan Amrabat, Youssef En-Nesyri na Ryan Mmaee.
Umutoza: Vahid Halihodzic
-
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yanenze ibihugu bibuza itangazamakuru kwisanzura #rwanda #RwOT
Omar Daair, Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha itangazamakuru ubwisanzure, anenga ibihugu nk'u Burusiya bibuza abanyamakuru kwisanzura, aboneraho gusaba abanyamakuru kuba imbaraga z'ibyiza. Â
  Omar Daair, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda
Ambasaderi Omar Daair, yavuze ko u Bwongereza ari igihugu gishyigikiye ubwisanzure bw'itangazamakuru, ashima intambwe Leta y'u Rwanda imaze gutera mu guha urubuga abanyamakuru, ariko kandi ngo abanyamakuru bo mu Rwanda baracyafite umukoro mu bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2022, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro PaxPress, ifatanyije n'indi miryango nka Legal Aid Forum hamwe n'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) n'abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku buryo bunoze bwo guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigenga kubona amakuru n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ambasaderi Daair yavuze ati 'Hirya no hino ku isi ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo buribasiwe. Nk'u Burusiya bubuza abanyamakuru ubwisanzure bugashyira imbere amakuru y'ibiihuha ku ntambara buri kurwana muri Ukraine[â¦] hari na za Guverinoma zibuza itangazamakuru ubwisanzure, ariko kandi tunabona abanyamakuru bakoresha nabi ubwisanzure bakwirakwiza imvugo y'urwango ndetse n'amakuru ayobya.'
Yakomeje ati 'Nk'abakora umwuga w'itangazamakuru, murusheho guhitamo kuba imbaraga z'ibyiza, imbaraga zibwira abantu ukuri[â¦] akazi kanyu ndabizi ko katoroshye, ariko mbifurije gutsinda.'
Politike igenga itangazamakuru mu Rwanda igiye kuvugururwa
Umuyobozi muri Minaloc ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker, yavuze ko kubera umurego w'ikoranabuhanga no gusakaza amakuru ku mbuga nkorangambaga, abaturage bajya bahura n'imbogamizi zo guhabwa amakuru y'ibihuha.
Iki kibazo ariko, ngo kizakemurwa no kuvugurura politike y'itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati 'Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangiye gahunda yo kuvugurura politiki igenga itangazamakuru kugirango igendane n'igihe[â¦]ibihe turimo by'ikoranabuhanga byabangamiye uburenganzira abantu bafite bwo kumenya amakuru mpamo. Politike igenga itangazamakuru mu Rwanda izanashingira ku mwihariko w'imbuga nkoranyamba kugirango hagaragagazwe imirongo migari yafasha abashyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, yaba kuvugurura amategeko, kuvugurura inzego[â¦]hashingiwe ku isura imbuga nkoranyambaga zigenda ziduha ku itangazamakuru muri rusange.'
Yanavuze ko uko itangazamakuru rigenda rihindura imikorere yaryo ni nako abarikurikira bakwiye kumenya uko rikora 'Media, information and digital literacy' .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Paxpress, Twizeyimana Albert, yavuze ko uyu muryango wihaye inshingano zo gutanga umusanzu kuri politike nshya izagenga itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati 'Muri iyi minsi twebwe nka paxpress twitaye cyane cyane mu gukusanya ibitekerezo ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga). Politike nshya twifuza ko izavuga cyane cyane ikanasobanura ibirebana n'imikoreshereze y'ikoranabuganga, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga mu itangazamakuru n'itangazabumenyi.'
Twizeyimana yakomeje avuga mu bushakashatsi bamaze iminsi bakora ndetse n'ibikerezo byatanzwe n'abantu batandukanye, bagaragagaje ko muri politike nshya y'itangazamakuru hakwiye kuzashyirwa imbaraga mu kwigisha no guhugura abantu.
Â
Â
The post Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yanenze ibihugu bibuza itangazamakuru kwisanzura appeared first on IRIBA NEWS.
-
Pro-Femmes yahaye inkunga ya Miliyoni 129 Frw abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bwashyikirije inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 129 n’ibihumbi 700 amakoperative 30 agizwe n’abagore (…)
-
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Misiri #rwanda #RwOT
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ngo Perezida Kagame yageze mu Misiri kuri uyu wa Gatanu.
President Kagame has arrived in Cairo for an Official Visit to Egypt during which he will have tête-à-tête and bilateral meetings with President Abdel Fattah Al-Sisi @AlsisiOfficial. pic.twitter.com/3smvIlbDYn
â” Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 25, 2022
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.
Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.
Muri iyo myaka, Abanya-Misiri barushijeho kwerekeza amaso mu gushora imari mu Rwanda ari na ko batinyura Abanyarwanda gushora imari muri icyo gihugu.
Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda 'Egyptian Expo'.
Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye ubutwererane mu bijyanye n’ubuzima by’umwihariko mu mirimo yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.
Iki kigo kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y’Ubuzima.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko mu Misiri nyuma y’urwo mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi yagiriye mu Rwanda mu 2017.
Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yagiriye-uruzinduko-rw-akazi-mu-gihugu-cya-Misiri
-
Ibisubizo 5 bisekeje umutoza Bekeni wahagritswe yasubije Abanyamakuru #rwanda #RwOT
Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni wari umutoza wa Etincelles FC yamaze guahagrikwa kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye kubera umusaruro muke.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo uwari umutoza w’iyi kipe, Habimana Sosthene yatandukanye nayo, maze mu Kuboza 2021 ihabwa Bekeni wari umuyobozi wa tekinike.
Uyu mutoza uzwiho gusetsa itangazamakuru cyane bitewe n’ibisubizo arisubiza, ubuyobozi bwa Etincelles bwamaze kumuhagarika bumushinja umusaruro muke.
Mu ibauruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Etincelles, Ndagijimana Enock yandikiwe Bekeni tariki ya 23 Werurwe, yamumenyesheje ko ibisobanuro yatanze byatumye ikipe yitwara nabi mu mikino itambutse bigatuma bajya mu makipe arwana no kutamanuka bitabanyuze bityo ko ahagaritswe imikino 8 isigaye ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro cya 2022 iyi kipe izitabira, bamushimira uko abyakiriye no gushaka ingamba azagarukana kugira ngo akosore ibitaragenze neza.
Mu mikino 7 y’icyiciro cya kabiri cya sampiyona (phase retour), Etincelles yatsinzwemo imikino 3 inganya 1 itsinda 3, ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, irusha inota 1 Etoile del’Est ya 15 n’amanota 5 Gicumbi ya 16 ari nayo ya nyuma.
Muri iyi nkuru tugiye kunyuza amaso muri bimwe mu bisubizo 5 bisekeje yasubije itangazamakuru nubwo byagorana ko yamara kuvugana n’itangazamakuru adasubije igisubizo gitangaje.
Abajijwe impamvu yahinduye umunyezamu yari yatanze ko abanzamo ku mukino wa APR FC yanabatsinzemo 2-0 tariki ya 21 Gasyantare 2022, yavuze ko atari ikibazo ari nk’uko umushoferi yibeshya mu nzira agashyiramo vitensi itari yo.
Ati 'icyo ntabwo ari ikibazo, twahinduye nyine, uko ni nk’uko umufoasheri atwara imodoka yagera mu nzira agashyiramo vitensi ya 3 ari mu ya kane, ubwo muratubaza ngo byagenze gute, ibyo mwabonye ni uko ikipe twayishyize mu kibuga.'
Tariki ya 27 Mutarama 2022 ubwo yari amaze gutsindwa na Mukura VS 1-0, yabajijwe niba abakinnyi afite abona hari abandi akeneye kongeramo, yasubije ati 'nibaza na we ugiye mu kabati kawe ukareba imyenda ufitemo, nta cyakubuza kugura undi mwenda.'
Muri uyu mukino babonyemo penaliti ariko barayihusha, abajijwe icyo yavuga ku mukinnyi wayihushije, yagize ati 'ntacyo namuvugaho, ibyo ni nk’uko wakwishyurira umwana Kaminuza ntazane impamyabumenyi ari yo wamutumye kandi waratanze amafaranga menshi cyane.'
Nyuma yo kunganya na Bugesera FC 0-0 tariki ya 17 Gashyantare muri shampiyona, yabajijwe impamvu hari abakinnyi b’abanyamahanga atakinishije maze avuga ko ari nk’uko n’umunyamakuru aba yahisemo imyenda myiza agiye kuza aho abantu bamureba.
Ati 'ufite imyenda myinshi, yose wayambaye? Wari uzi ko uje kuri Stade abantu bari bukubone, wafashe imyenda myiza ufite niyo waje wambaye, niba rero wababonye hanze ubwo ntabwo ari beza.'
Bizimana Abdou yongeye gusetsa benshi tariki ya 13 Werurwe 2022 ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sports 1-0, umunyamakuru amubajije ikipe abona izatwara igikombe, yamusubije ko we yabazwa iby’amakipe amanuka kuko atwara igikombe atazi ibyayo.
Ati 'icyo kibazo sinabona uko nkigusubiza, ntoza Etincelles ahubwo mbaza umwanya wanjye, uti aho uri he? Mbaza Etincelles ngo uri gukubana n’izihe ngo utajya mu cyiciro cya kabiri, ibyo by’amakipe ya mbere ntubimbaze kuko ntabwo mbirimo n’umutungo bafite sinywuzi kabisa.'
Bekeni akunze gusubiza itangazamakuru ibisubizo bisekeje -
Musanze:Batandatu barimo Umwarimu bari mu mazi abira,Inzoga z’imodoka yakoze impanuka zibakozeho #rwanda #RwOT
Aba bantu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko biyemerera ko bakoze iki cyaha bakanagisabira imbabazi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba baturage batandatu batawe muri yombi.
Dr Murangira yanaboneyeho kunenga aba baturage basahuye iriya modoka kandi ari ibyago byari bibaye kandi ko ibi bimaze kuba umuco kuko aho imodoka ikoze impanuka itwaye ibinyobwa, abantu bahita babyiraramo bakabyiba bashaka kubinywa.
Yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda, iyo umuntu akoze impanuka, abantu bihutira kumutabara aho kujya musahura.
Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo gushakisha aba bantu ubwo inzego zajyaga gusaka mu ngo z’abaturage, bamwe bagasanganwa izo nzoga n’amakaziye.
Bamwe mu bafashwe, harimo umwarimu wigisha ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri Busogo mu Karere ka Musanze, wasanganywe amakaziye mu rugo iwe.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga, ubwo imodoka nini yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa birimo Mutzig na Primus.
Abaturage bo muri aka gace n’abari muri uyu muhanda Musanze- Rubavu, bahise birara mu makaziye y’izi nzoga, bashakamo amacupa akirimo inzoga ngo bazinywe.

Kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana harakinwa irushanwa rya Sprint Rally All Star 2022