Category: Uncategorized

  • U Burundi bwavuze Impamvu ikomeye ituma budafungura umupaka wabwo n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru z’igihugu bahaye abanyamakuru n’abanyagihugu uyu munsi kuwa Gatanu.

    Ati 'Mu byo u Burundi busaba nibasanga barya bashatse guhirika ubutegetsi uno munsi u Burundi buri gusaba u Rwanda basigaye bagengwa n’amategeko mpuzamahanga reka ibyo tubitegereze. Murabizi ko hari abateye igihugu mu 2015 kandi ko igihugu cyacu cy’u Burundi kitashimishijwe na gato n’iyo myitwarire.'

    Mu kiganiro abavugizi b’inzego zitandukanye za Leta y’u Burundi bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ifungurwa ry’iyi mipaka ni imwe mu ngingo zongeye kugarukwaho.

    Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Evelyne Butoyi yavuze ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugenda ujya mu buryo kandi bikaba bigaragazwa n’uko abakuru b’ibihugu byombi bagenda bandikirana.

    Yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu cye gifungure uruhande rwacyo ku mipaka igihuza n’u Rwanda kuko biri mu nyungu z’abaturage bombi.

    Ati 'Mwibuke buriya mu Rwanda bafunguye imipaka bijyanye n’aho icyorezo cya COVID—19 kigeze kuko bari bihaye gahunda yo kurwanya Coronavirus. Uyu munsi bafunguye uruhande rw’u Rwanda reka natwe dutegereze niho bigana kuko aricyo twese twifuza kandi barimo barakora ibishoboka byose kugira ngo uko kugenderanirana bitere imbere.'

    Kuba u Rwanda rucumbikiye abashatse guhirika Leta y’u Burundi mu 2015, ni kimwe mu byakunzwe kugaragazwa nk’impamvu u Burundi bugitsimbaraye ku gufungura imipaka yarwo.

    Hashize iminsi hari ibimenyesto by’uko u Rwanda n’u Burundi biri guharanira kuzahura umubano wabyo. Igiheruka ni uko ku wa 15 Werurwe Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira i Burundi nk’intumwa ye yihariye.

    Icyo gihe Gen Murasira yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

    Ni urugendo rubaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

    Kuva icyo gihe inzego zose mu bihugu byombi zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.

    Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/U-Burundi-bwavuze-Impamvu-ikomeye-ituma-budafungura-umupaka-wabwo-n-u-Rwanda

  • Amahirwe kubazahurira n’ibyamamare birimo Rocky, Dj Brianne n’abandi mu kirori cya 'House Party’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Hateguwe ikirori cyihariye gikorerwa mu rugo cyizwi nka 'House Party’ cyiswe 'Social Media House Party’ kizahuza ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Dj Brianne umaze kumenyerwa mu kuvangavanga imiziki, umusobanuzi wa filime, Rocky Kirabiranya, MC Nario n’abandi aho abazabyitabira bazahabwa amahirwe yo kuganira no kwifotozanya nabo.

    Ni ibirori bizaba tariki ya 1 Mata kugeza tariki ya 3 Mata 2022, bikaba bizabera ku i Rebero muri 'MU RUGO RESORT INN.’

    Kamaro Felecien wateguye iki kirori yavuze ko impamvu cyagiye ku i Rebero ari uko ibirori bya 'House Party’ n’ubundi bitabera mu Mujyi kandi na Rebero ikaba imaze kumenyerwaho kwakira ibitaramo kandi bikagenda neza.

    Ati 'Bisa nk’aho ku i Rebero ari agace kameze neza kandi kamaze kumenyerwa gukorerwamo ibitaramo bikagenda neza, ikindi ntabwo house party zibera mu mujyi zibera ahantu mu nkengero, rero nasanze ari heza n’aho bizabera ni inzu nziza, ni nini n’uwakenera kuruhuka yazabona uko aruhuka.

    Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo gutegura iki kirori ari mu rwego rwo guhuza ibyamamare bikaganira bakanasabana n’abafana babo ndetse bakaba bagira n’amahirwe yo kwifotozanya nabo.

    Ati 'Nararebye nsanga ibyamamare rimwe na rimwe muhurira mu kabari no mu bitaramo ntimubone umwanya wo gusabana kandi muba muri mu bintu bimwe, ndavuga ngo nta kuntu nahuza aba bantu tukagasangira ariko n’abo bafana bacu bakaba baza bakishyura tugasabana nabo, niba ari ifoto tukayifata, urebye ni muri urwo rwego.'

    Bimwe mu byamamare bizaba bihari, hari Dj Brianne, SKY2, MC Nario, Rocky Kirabiranya n’itsinda rye, Kamaro, Dj Drizzy, Dj Direx na MC Gasan.

    Biteganyijwe ko bizatangira saa 14h ku wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022 kugeza ku wa Gatandatu mu gitondo, bongere basubukure tariki ya 2 Mata 2022 saa 14h, bageze ku Cyumweru mu gitondo tariki ya 3 Mata 2022.

    Kwinjira bikaba ari ibihumbi 5 ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 10 muri VIP. Kizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ni ikirori kizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye

    Ahazabera Social Media House Party ku i Rebero

    Kamaro Felicien wagiteguye

    Rocky Kimomo azaba ahabaye

    Dj Brianne umukobwa umaze kwandika izina mu kuvangavanga imiziki ni umwe mubahategerejwe

    Umuraperi SKY2 azaba ahari na we

    MC Nario na we byitezwe ko azitabira nk’ibindi byamamare

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amahirwe-kubazahurira-n-ibyamamare-birimo-rocky-dj-brianne-n-abandi-mu-kirori-cya-house-party-amafoto

  • Perezida Tshisekedi yahawe impano n'umukinnyi wa Maroc nyuma yo gutenguhwa na Les Leopards #rwanda #RwOT

    Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yagiye murwambariro rw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Maroc nyuma y'aho umukino bakinaga na RDC urangiye banganyije 0-0, yifata amafoto nabo,hanyuma Ashraf Hakimi amuha umupira yakinannye.

    Uwarebye umupira wese yakwemera ko ikipe ya Les Leopards yatengushye bikomeye Abakongomani barimo na Perezida Tshisekedi wari uyishyigikiye bikomeye kuko amahirwe akomeye Mbokani na Bakambu babonye bakayapfusha ubusa yababaje benshi.

    Muri uyu mukino wa Kamarampaka wo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar uyu mwaka,Maroc yatangiye uyu mukino irushwa bikomeye , byatumye ku munota wa 14 Yoane Wissa yinjiriza RDC igitego cyiza cyane ku mupira yazamukanye ku ruhande rw'ibumoso arekura ishoti rikomeye umunyezamu Bonou ntiyamenya uko bigenze.

    RDC yari ishyigikiwe bikomeye,yabonye andi mahirwe ya Bakambu nyuma y'umupira yari ahawe na Wissa basigaranye n'umunyezamu gusa ayapfusha ubusa.

    Abarimo Perezida Tshisekedi bari bahagurutse ndetse biteguye kwishimira iki gitego ariko birangira batengushywe.Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego cyinjiye.

    Mu gice cya kabiri,RDC yagarutse wagira ngo bayihinduye ariko igerageza gushimisha abafana mu minota ya mbere aho Mbokani yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe ari imbere y'izamu ananirwa kuwusunikira mu izamu.

    Wissa witwaye neza muri uyu mukino,nawe yabonye andi mahirwe akomeye ahabwa umupira acenga myugariro uwe ashaka gukaraga umupira mu izamu uca ku ruhande gatoya.

    Maroc iri mu makipe afite abakinnyi b'amazina akomeye muri Afurika yagarutse mu mukino kare, bituma ibona penaliti ku munota wa 57 ariko Ryan Mmaee ayitera mu bicu.

    Ku munota wa 76, nibwo Tarik Tissoudali winjiye asimbuye yaboneye Maroc igitego cyo kwishyura, abakongomani batangira kurushwa birenzeho.

    Ku munota wa 85, myugariro Glody Ngonda yahawe ikarita itukuru n'umusifuzi Victor Gomez, DRCongo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga,icyakora yihagararaho ntiyatsindwa.

    Nyuma y'uyu mukino,Perezida Tsisekedi yagiye gusura Maroc nubwo yamubujije ibyishimo ndetse ikazaha akazi gakomeye RDC mu mukino wo kwishyura uzabera muri Maroc kuwa 29 Werurwe 2022.

    Umunsi wo ku wa gatanu wahiriye amakipe yo muri Afurika y'amajyaruguru – Algeria na Tunisia na zo zatsinze 1-0 Cameroon na Mali, nubwo zari zasuye.

    Kutagira amahirwe kwa myugariro SaliouCiss kwatumye yitsinda igitego,Misiri na yo itsinda Senegal igitego 1-0 i Cairo mbere yo kwerekeza muri Senegal mu wo kwishyura.

    Aya makipe azongera guhura ku wa kabiri mu mukino wo kwishyura, izatsinda ikazabona itike yo gukina imikino y'igikombe cy'isi muri Qatar mu kwezi kwa cumi na kumwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-tshisekedi-yahawe-impano-n-umukinnyi-wa-maroc-nyuma-yo-gutenguhwa-na

  • Qatar 2022: Abarabu mu isura nshya mu mikino… – #rwanda #RwOT

    Ibihugu 4 byo mu Majyaruguru ya Afurika (Abarabu) birahabwa amahirwe menshi yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi mu bihugu 5 bizahagararira uyu mugabane muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka, nyuma y'imikino ibanza yo gushaka iyi tike yakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

    Mu mikino itanu yakinwe, ibihugu bitatu byo mu Barabu nibyo byabashije kubona amanota atatu mbumbe, mu gihe na Maroc yanganyirije muri Congo 1-1 ikaba itegereje umukino wo kwishyura uzabera i Rabat.

    Algérie yatsindiye mu rugo ikipe y'igihugu ya Cameroon igitego 1-0 cyatsinzwe na Islam Slimani ku munota wa 40 w'umukino, ndetse Senegal iherutse gutwara igikombe cya Afurika, itsindwa na Misiri yihimuraga igitego 1-0 cyagizwemo uruhare rukomeye na Salah ubundi Ciss ahura n'umupira ugaruka ujya mu izamu.

    Tunisie yatsindiye Mali mu rugo igitego 1-0 cyitsinzwe na Sissako ku munota wa 36, bituma Abanya-Mali biyongerera akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera i Tunis.

    Ikipe 5 zizatsindira mu mukino wo kwishyura nizo zizahita zibona itike yo gukina igikombe cy'Isi 2022, zikaba zizamenyekana ku wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022.

    Morocco na Tunisie niyo makipe yo muri Afuirika amaze kwitabira imikino y'igikombe cy'Isi inshuro nyinshi, aho zose zimaze kuyitabira inshuro eshanu.

    Mu 2018 mu gikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya, amakipe yose yari ahagarariye Afurika, ntiyabashije kubona amahirwe yo kurenga imikino y'amatsinda.

    Uko imikino ibanza mu mikino ya kamarampaka mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 yagenze:

    RD Congo 1:1 Morocco

    Cameroon 0:1 Algérie

    Mali 0:1 Tunisie

    Egypte 1:0 Senegal

    Ghana 0:0 Nigeria

    Misiri yihimuye kuri Senegal iyitsindira i Cairo 1-0

    Maroc yaguye miswi na Congo 1-1 itegereje umukino w’i Rabat

    Tunisia yatsindiye Mali mu rugo 1-0 yoroshya akazi mu mukino wo kwishyura

    Algeria yakuye intsinzi muri Cameroun y’igitego 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115833/qatar-2022-abarabu-mu-isura-nshya-mu-mikino-ya-kamarampaka-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyis-115833.html

  • Etincelles FC yahagaritse umutoza Bizimana Abdou (Bekeni) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse uwari umutoza wayo mukuru Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni kubera umusaruro muke. Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/etincelles-fc-yahagaritse-umutoza-bizimana-abdou-bekeni

  • U Burundi bwasabye u Rwanda ikintu gikomeye kugira ngo bufungire imipaka ibahuza #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'umukuru w'igihugu cy'Uburundi yatangaje ko Leta ititeguye gufungura imipaka gihana n'u Rwanda mu gihe rwaba rutararekura abashatse guhirika ubutegetsi bw'Uburundi mu mwaka w'i 2015.

    Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b'inzego nkuru z'igihugu bahaye abanyamakuru n'abaturage kuri uyu wa Gatanu.

    Nubwo u Burundi ngo bwifuza ibi,umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye,Evelyne Butoyi yavuze ko ibiganiro hagati y'impande zombi bigeze kure ndetse ngo gihamya n'amabaruwa abakuru b'ibihugu baherutse kwandikirana.

    Yagize ati “Umubano w'u Rwanda n'u Burundi murabizi ko wangiritse ariko aho bigeze abakuru b'ibihugu byombi barimo gukora kugira ngo uwo mubano wongere kumera neza.

    Biragoye kumenya ibiri mu ibaruwa abantu 2 bandikiranye cyane cyane umukuru w'igihugu.”

    Abajijwe icyo u Burundi buri gukora nyuma y'uko u Rwanda rufunguye imipaka,Madamu Butoyi yagize ati “Mubyibuke,u Rwanda rwafunguye imipaka bitewe n'aho icyorezo cya Covid-19 kigeze.Bafunguye uruhande rwabo natwe reka turindire turebe niho bigana kuko nacyo twese twifuza.”

    Umuzi w'ibyo u Burundi busaba u Rwanda n'ukubwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015 banashakishwa n'imiryango mpuzamahanga.

    Madamu Butoyi yagize ati “Murabizi ko hari abateye igihugu muri 2015 bari mu Rwanda kandi ko igihugu cyacu kitanejejwe nabyo.

    Perezida Kagame aheruka gutangaza ko abo u Burundi bushaka barengewe n'amategeko mpuzamahanga arengera impunzi n'abahunze politiki.

    Ijwi ry'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-burundi-bwasabye-u-rwanda-ikintu-gikomeye-kugira-ngo-bufungire-imipaka

  • Bahawe ingabo nicumu! Ihere ijisho abasore 5… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, kuri Dereva Hotel mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, habereye ijonjora rya mbere ryo gushaka abasore baserukira Uburasirazuba muri Mister Rwanda iri kuba ku nshuro ya mbere.

    Abasore 67 nibo biyandikishije mu Burasirazuba, ariko 14 nibo bageze ahabereye ijonjora. Ni mu gihe Akanama Nkemurampaka kemeje ko abasore batanu (5) ari bo bagera mu kindi cyiciro.

    Abasore bakomeje ni Rukundo Dismas [Nimero 9], Gatsinzi Didier [Nimero 16], Mutangana Francis [Nimero 11], Mugisha Faustin [Nimero 27] ndetse na Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5].

    Abasore babashije guhiga abandi bahawe ingabo n'icumu nk'ikimenyetso cy'uko bahize abandi (Pass).

    Ingabo n'icumu ni ibikoresho byahabwaga umusore w'intoranywa wabaga agiye ku rugamba. Imanzi Ltd itegura Mister Rwanda, yavuze ko bahisemo gutanga ingabo n'icumu ku basore bahize abandi, 'nk'ibikoresho by'urugamba rw'iterambere rye nk'umusore ndetse n'iterambere ry'igihugu.'

    Uretse guhabwa ingabo n'icumu, aba basore baserutse mu mishanana buri wese abyina, Kinyarwanda mu rwego rwo kugaragaza umuco w'u Rwanda.

    Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu rugendo rw'amajonjora kagizwe na Aissa Cyiza, Sunday Justin ndetse na Sebudwege Chear.

    Nyuma yo kuva mu Ntara y'Uburasirazuba, iki gikorwa kizakomeza kuri uyu wa 27 Werurwe 2022 mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba, ku wa 29 Werurwe 2022 amajonjora azabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, amajonjora azarangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Werurwe 2022.

    AMAFOTO Y'ABASORE 5 BATSINDIYE GUSERUKIRA UBURASIRAZUBA MURI MISTER RWANDA 

    Rukundo Dismas [Nimero 9] 


    Gatsinzi Didier [Nimero 16] 

    Mutangana Francis [Nimero 11] 


    Mugisha Faustin [Nimero 27] 

    Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5]  


    Abasore 5 batsindiye guserukira Intara y’Iburasirazuba muri Mister Rwanda 2022




    Rukundo Dismas [Nimero 9] ari kumwe na Gatsinzi Didier [Nimero 16] 

    IHERE IJISHO UKO ABASORE 14 BIYEREKANYE MURI IRI RUSHANWA RYA MISTER RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115823/bahawe-ingabo-nicumu-ihere-ijisho-abasore-5-baserukiye-uburasirazuba-muri-mister-rwanda-20-115823.html

  • Umugabo wicishije umukobwa yateye inda ngo umugore we atazamenya ko yamuciye inyuma yahamijwe icyaha #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Afurika y'epfo wishe umukobwa bakundagana nyuma yo kumenya ko yamuteye inda, yasabiwe igifungo nyuma yo gushinjwa n'uwo yahaye ibiguzi.

    Urukiko rukuru rwa Johannesburg rwanzuye ko Ntuthuko Ntokozo Shoba yahamwe no gucura umugambi wo kwica Tshegofatso Pule no kuriha uwamwishe.

    Umurambo w'uwo mugore wari ufite imyaka 28, wari utwite, wasanzwe unagana mu giti mu myaka ibiri ishize, ufite igikomere cy'isasu mu gatuza.

    Ubwo bwicanyi bwamaganywe na benshi, barimo na Perezida Cyril Ramaphosa.

    Mbere, Ramaphosa yavuze ko Afurika y'epfo ari hamwe 'mu hantu hari umutekano mucye cyane ku isi ku mugore.'

    Muri iki gihugu, kimwe mu bifite ikigero kiri hejuru cyane cy'ubugizi bwa nabi ku isi, harimo n'umubare uri hejuru w'ubwicanyi bukorerwa abagore, urupfu rwa Pule rwababaje benshi.

    Muzikayise Malephane, umugabo wemeye ko ari we wamwishe, ubu uri mu gifungo cy'imyaka 20, yabaye umutangabuhamya wa leta, ashinja uwo mugabo bahoze bakundana avuga ko ari we wacuze umugambi w'ubwo bwicanyi bw'uwari umukunzi we.

    Yabwiye urukiko ko Shoba yari yahaye ikiraka umuntu wo gushuka Madamazela Pule, uyu utaracyekaga ko hari ikintu na kimwe kibi kigiye kumubaho, akamujyana ahantu bahurira, kandi ubu bwari ubwa kabiri agerageza kumwica.

    Malephane yavuze ko Shoba yashakaga ko Madamazela Pule apfa kugira ngo umugore we atazatahura ko atwite.

    Tshegofatso Pule

    Tshegofatso Pule yamaze iminsi ine yaraburiwe irengero, mbere yuko umurambo we uboneka

    Amakuru avuga ko Shoba yari afite ubwoba ko yatakaza uwo mugore we ndetse n'amafaranga uwo mugore we yari aherutse guhabwa n'ikigega. Mu rubanza rwe, uwo mugabo ukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga y'amahanga yari yavuze ko nta cyaha yakoze, avuga ko ibintu byarimo guhindurwa kugira ngo yegekweho icyaha.

    Ku wa gatanu atangaza icyemezo cy'urukiko, umucamanza Stuart Wilson yavuze ko ibimenyetso byemejwe mu rukiko byose byatanze umwanzuro ko ari we wari inyuma y'ubu bwicanyi.

    Biteganyijwe ko Shoba akatirwa igihano mu ntangiriro y'ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Hanze y'urukiko, abo mu muryango wa Madamazela Pule baririmbye, bararira baranahoberana, bavuga ko ubutabera butanzwe. Yari arimo kwitegura kubyara umwana we w'imfura ubwo yicwaga.

    Urupfu rwe rwabaye intandaro y'intero (hashtag) #JusticeForTshego kuri Twitter, y'abasabaga ko ubutabera butangwa.

    Mu gusubiza, Perezida Ramaphosa yasohoye itangazo yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko icyorezo cya Covid cyatumye riba ribi cyane ku bagore kuko 'abagabo b'abanyarugomo barimo gufatirana kuba ingamba zarorohejwe ku ngendo bakibasira abagore n'abana.'

    Abagera kuri 51% by'abagore bo muri Afurika y'epfo bakorewe ihohoterwa n'umuntu bakundanaga, nkuko Perezida yabivuze mu itangazo rye.

    @BBC

    The post Umugabo wicishije umukobwa yateye inda ngo umugore we atazamenya ko yamuciye inyuma yahamijwe icyaha appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/26/umugabo-wicishije-umukobwa-yateye-inda-ngo-umugore-we-atazamenya-ko-yamuciye-inyuma-yahamijwe-icyaha/

  • Umugore wa Meddy yamushimiye uko yamwihanganiye n’amategeko ye agoye #rwanda #RwOT

    Mimi Mehfira umugore w’umuhanzi nyarwanda, Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yashimiye uyu mugabo uburyo yamwihanganiye igihe yari atwite kuko yamugoye.

    Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy yasangije abamukurikira ifoto y’umugore we Mimi imugaragaza atwite, ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Nubwo yayisangije abantu ndetse ntagire byinshi ayivugaho, byaje kumenyekana ko aba bombi bari bamaze iminsi bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi akaba yafashe umwanya ashimira Meddy uburyo yamwihanganiye mu bihe bye byo gutwita kuko yamugoye cyane.

    Ati 'Ku mugabo wanjye w’igikundiro, ndagushimira uburyo wanyihanganiye mu bihe bitambutse ku bw’ibihe byanjye byahindagurikaga, kubera ko Imana izi ko nagize byinshi, kwifuza n’amategeko yanjye ya buri munsi, kora iki na kiriya. Ntabwo wihanganye gusa wanatumye ibi bihe biba byiza kurushaho. Sinshobora kugukunda bihagije ku bw’umwana wanjye.'

    Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

    Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

    Mimi yashimiye Meddy uburyo yabanye na we mu bihe bigoye

    Ni ibyishimo muri uyu muryango nyuma yo kwibaruka imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-meddy-yamushimiye-uko-yamwihanganiye-n-amategeko-ye-agoye

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, bikaba biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-mu-misiri