Category: Uncategorized

  • Raporo nshya : Uruhare rw’abacanshuro b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, igendera ku nyandiko z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, hagati ya Gicurasi na Kanama 1994. Zandikirwaga abayobozi bakomeye b’u Bufaransa.

    Ni raporo yongera kugaragaza uruhare rw’abacanshuro b’Abafaransa Paul Barril na Bob Denard, mu gushyigikira Guverinoma yakoraga Jenoside.

    Nk’uko izo nzego z’iperereza z’u Bufaransa zabigaragaje, Paul Barril, Bob Denard n’abantu babo ngo bakoranaga n’ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bahungiye mu Bufaransa, barimo Agathe Habyarimana, umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.

    Abo bagabo babiri ngo bari barasinyanye amasezerano na Guverinoma y’inzibacyuho, bagaha amakuru n’intwaro ingabo zakoraga Jenoside.

    Raporo igaragaza ko bateguraga ibikorwa bitandukanye, bigakurikiranirwa hafi na DGSE nayo yatangaga raporo muri Élysée, ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri zitandukanye.

    François Crétollier, umwe mu banditse iyi aporo y’Umuryango Survie, yatangaje ko u Bufaransa bwari buzi neza ko abacanshuro b’Abafaransa bagiye mu Rwanda, ni ukuvuga Bob Denard, Paul Barril n’abantu babo.

    Ati “Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwitwaye mu myaka myinshi nk’aho nta kintu bubiziho. Ibyo ni ikinyoma. Ndetse n’umuryango wa Habyarimana wari ku izingiro ry’ibyo bikorwa, ugamije gukwepa ikomanyirizwa guverinoma yari yashyiriweho. “

    Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w’u Bufaransa, ariko aba Umucanshuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye aho yagendaga akoresha amazina atandukanye, hamwe nka “Gilbert Bourgeaud” na “Saïd Mustapha Mahdjoub”, ibikorwa bye bikaba byarageze cyane muri Afurika.

    Bivugwa ko Denard yagiye yohereza abakozi be mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bahawe ubutumwa butandukanye, bakishyurwa binyuze muri BNP Paribas.

    Iyo banki mu minsi ishize yajyanywe mu nkiko ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’amafaranga yasohoye ibisabwe n’abari abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, akagurwa intwaro kandi u Rwanda rwari rwarakomanyirijwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Raporo-nshya-Uruhare-rw-abacanshuro-b-Abafaransa-muri-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Kamonyi: Abantu 3 bahamijwe icyaha cyo gutwika imodoka ya Iraguha David (DAF wa FERWAFA) #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 24 Werurwe 2022 rwahamije uwitwa Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive ibyaha bari bakurikiranyweho bifitanye isano no gutwika imodoka ya Iraguha David(DAF wa FERWAFA), akaba umuturage mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mukarere ka Kamonyi. Abahamwe n'icyaha bakatiwe igifungo cy'imyaka 13 buri umwe no kwishyura imodoka n'ibindi byangiritse.

    Abagize inteko iburanisha, barimo umucamanza wateguye urubanza, Jean Marie Vianney Nkundakozera hamwe n'umwanditsi Nyiransengiyaremye Antoinette, bashingiye ku kirego cyatanzwe n'Ubushinjacyaha, bemeje ko ikirego gifite ishingiro.

    Muri uru rubanza, urukiko rwemeje ko ikirego cy'indishyi cyatanzwe muri uru rubanza na Iraguha David gifite ishingiro. Rwemeje kandi ko Ndungutse Pascal ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha ndetse n'icyaha cyo gutwikira ibintu bigenewe gutwara abantu kandi ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y'imbonezamugambi;

    Urukiko, rwemeje ko Nzabihimana Gaspard ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha no kuba icyitso mu cyaha cyo gutwikira ibintu bigenewe gutwara abantu kandi ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y'imbonezamugambi. Rwemeje kandi ko Mujawimana Olive, ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha cyo gutwikra undi muntu ibintu bigenwe gutwara abantu n'icyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y'imbonezamugambi.

    Urukiko, rwahanishije Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive buri wese igihano cy'igifungo cy'imyaka cumi n'itatu (13) n'ihazabu y'amafaranga miliyoni enye (4.000.000frw). Rwategetse kandi ko Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive kwishyura bafatanyije Iraguha David agaciro k'imodoka ye kanganga na 5.900.000frw, agaciro k'ibyangiritse ku nzu ye kangana na 1.965.000frw, indishyi z'akababaro zingana na 1.500.000frw, amafaranga y'ikurikirana rubanza angana na 200.000frw n'ay'igihembo cya Avoka angana na 500.000frw.

    Iraguha David, aganira na intyoza.com avuga ko yishimiye imikirize y'urubanza, ko ubutabera bwakoze akazi kabwo. Yagize ati' Ubutabera bwakoze icyo bwagombye gukora, ntekereza ko bagendeye ku mategeko urebye icyaha cyakozwe'.

    Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Runda: Abakekwaho gutwika imodoka y'umuturage Iraguha David akaba na DAF wa FERWAFA bafashwe

    Imodoka ya Iraguha David,  yatwitswe mu ijoro ryo kuwa 24 werurwe 2021. Abahamijwe kuyitwika bayisanze muri Parikingi mu rugo iwe mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Uyu Iraguha David, ni Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari( DAF) mu ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda-FERWAFA.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abantu-3-bahamijwe-icyaha-cyo-gutwika-imodoka-ya-iraguha-david-daf-wa-ferwafa/

  • Julian Assange washinze Wikileaks yakoreye ubukwe muri gereza #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Assange w’imyaka 50 na Stella Moris kuwa gatatu bwabereye muri gereza ya Belmarsh, aho afungiye kuva mu 2019.

    Bahawe uruhushya rwo gushyingirwa umwaka ushize, ibirori byabo byitabiriwe n’abatumirwa bane, abahamya babiri n’abacungagereza babiri.

    Assange ari muri gereza mu gihe abategetsi ba Amerika basabye ko yoherezwa ngo aburanishwe ku byaha by’ubutasi, Ashinjwa gutangaza inyandiko ibihumbi z’ibanga ku ntambara ya Afghanistan na Iraq. We ahakana ko hari ikibi yakoze.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwanze ubusabe bwe bwo kutoherezwa.

    Umunyamategeko Stella Moris w’imyaka 38, yakiriwe n’abantu benshi hanze ya gereza ubwo yari asohotse avuye gushyingirwa, bamwishimiye kandi batera hejuru bati 'free Julian Assange'.

    Moris yababwiye ati : 'Ndishimye cyane kandi ndababaye cyane. Nkunda Julian n’umutima wanjye wose kandi nifuza ko yakabaye ari hano.' Avuga ko gufunga umugabo we ari 'ubugome no kubura ubumuntu'.

    Ati : 'Urukundo dukundana rwatumye dukomeza guca muri ibi. Niwe muntu mwiza ubaho.'

    Aba bombi batangiye gukundana mu 2015 kandi bafitanye abakobwa babiri.Abatumirwa bane nibo bemerewe kwitabira ubu bukwe muri gereza irindwa cyane. Stella yerekeza kuri gereza ya Belmarsh n’abatumirwa

    Abatumirwa bane nibo bemerewe kwitabira ubu bukwe muri gereza irindwa cyane. Stella yerekeza kuri gereza ya Belmarsh n’abatumirwa.

    Aba bana babo bombi bitabiriye ubu bukwe kuwa gatatu, hamwe na se wa Assange ndetse n’umuvandimwe we.

    Dosiye ya Assange izasubira ku mucamanza w’ibanze Vanessa Baraitser, ari nawe wa mbere wize ku busabe bwa Amerika bwo kumwohereza.

    Nyuma minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel byitezwe ko azafata umwanzuro wa nyuma.Leta ya Amerika yamushyizeho ibirego 18, birimo gucura umugambi wo kwinjira mu makuru y’igisirikare cya Amerika ngo abone amakuru akomeye ku ntambara muri Afghanistan na Iraq. Ayo makuru yatangajwe ku rubuga rwa Wikileaks.

    Izo nyandiko zagaragaje uko igisirikare cya Amerika cyishe amagana y’abasivile mu bikorwa bitatangajwe mu ntambara ya Afghanistan, zinerekana inyandiko zivuga ko abasivile 66,000 bishwe muri Iraq, imfungwa zigakorerwa iyicarubozo, bikozwe n’ingabo za Iraq.

    Amerika ivuga ko aya makuru yarenze ku mategeko kandi yashyize ubuzima mu kaga, ariko Assange avuga ko urubanza rwe rufite imvo za politiki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Julian-Assange-washinze-Wikileaks-yakoreye-ubukwe-muri-gereza

  • Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we #rwanda #RwOT

    Ikiganiro wagirana n'uwo biteganijwe ko azaba umukwe wawe gishobora guhindura ibitekerezo byawe, ntabwo wanezezwa no kubona umugabo utazi inshingano ze ashyingiranwa n'umukobwa wawe. Ukeneye umuntu w'umugabo uhamye kandi uzanezeza umwana wawe!

    Niba uteganya guhura n'uwo bitegenyijwe ko azaba umukwe wawe, ugomba kumubaza ibibazo bitatu bikurikira:

    1. Ni gute ushobora gukemura amakimbirane?

    Umugabo nyawe ni wawundi ubasha kumenya uko akemura amakimbirane, akeneye kumenya bimwe mu bintu agomba gukora kugirango abashe kubikora mu buzima.

    Umugabo mwiza azaguha ibisobanuro byumvikana kandi bisobanutse ku buryo ashobora gukemuramo amakimbirane.

    Ntukihanganire umugabo udafite igitekerezo na kimwe kizima ku buryo yakemura amwe mu makimbirane asanzwe abaho mu mibanire (y'abashakanye).

    1. Ni iyihe mishinga ufite ibyara inyungu

    Amafaranga agira uruhare runini mu gushyingiranwa, kubura amafaranga n'ubukene bishobora guteza ibibazo bikomeye by'ubuzima bugoye ku bashakanye.

    Umubyeyi mwiza rero agomba kubaza umukwe we uburyo azabasha guhangana n'ibibazo byerekeranye n'ubukungu.

    1. Ni iki uteganyiriza abana?

    Abana ni kimwe mu bice bigize urushako, umugabo mwiza ni ufite gahunda nziza ku bana be!

    Umugabo ntabwo azicara ngo ategereze ko hari ikintu kiba mbere y'uko ahaguruka ngo akore, ukeneye umukwe wumva uburyo bwiza bwo kwita ku bana.

    Musinga C.

     

     

    The post Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/24/ibibazo-bitatu-ukwiye-kubaza-uzaba-umukwe-we/

  • Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel yegukanye umud… – #rwanda #RwOT

    I Dubai hari kubera irushanwa ry’abafite ubumuga rya Dubai 2022 World Para Athletics Grand Prix, ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe rikaba ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022.

    Niyibizi Emmanuel wari uhagarariye u Rwanda muri iyi mikino, uyu munsi wari uwa kabiri akina, aho kuri ubu yasiganwe muri metero 400. Ku mwanya wa mbere haje umunya-Iraq Juft Nder akoresheje amasegonda  51 n’ibice 68, Sambongi Yuya ukomoka muri Japan aba uwa kabiri akoresheje amasegonda 52 n’ibice 83 naho Niyibizi Emmanuel aba uwa gatatu akoresheje amasegonda 52 n’ibice 86.

    Niyibizi Emmanuel bwari ubwa mbere asiganwe n’abanyamahanga

    Niyibizi Emmanuel yahise yegukana umudari w’umuringa (Bronze) uba umudari wa kabiri yegukanye, kuko no ku munsi w’ejo yari yabaye uwa gatatu mu gusiganwa metero 100 akoresheje amasegonda 13 n’ibice 62, arushwa na Sambongi Yuya wabaye uwa mbere na Samvar ukomoka muri Kazakhstan wabaye uwa kabiri.

    “Ndakomeza kubashimira mwese mwambaye hafi muri uru rugendo rutari rworoshye twakoze njye n’umutoza wanjye. Iri ni irushanwa rya mbere nitabiriye, none nzanye imidari ibiri, ni ishema ku gihugu ndetse n’abantoje. Uburambe nkuye muri iyi mikino iratuma ntinyuka nanafunguke mu mutwe ku buryo n’andi marushanwa ari imbere bizamfasha kwitwara neza.” Ubutumwa Niyibizi Emmanuel yageneye abanyarwanda ndetse n’abamubaye hafi.

    Niyibizi Emmanuel wajyanye n’umutoza we Eric Karasira barahaguruka i Dubai saa munani n’iminota 10  za n’ijoro, bagere mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa cumi n’ebyiri (06h00) za mu gitondo n’indege ya RwandAir.

    Emmanuel Niyibizi yari ku nshuro ya mbere  yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga

    Bakigera mu Rwanda Eric arakomeza kwitoza no kwitegura kuko mu mpeshyi y’uyu mwaka azitabira imikino ya Commonwealth izabera i Birmingham mu Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115789/umunyarwanda-niyibizi-emmanuel-yegukanye-umudari-wa-kabiri-mu-marushanwa-yabafite-ubumuga–115789.html

  • Clarisse Karasira azaririmba mu gitaramo cyo… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Pologne n'icyo kiri kwakira abantu benshi bari guhunga intambara yo muri Ukraine. Ku wa mbere, umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri OTAN, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AP ko kuva iyi ntambara yatangira abasirikare b'u Burusiya bari hagati ya 7, 000 na 15, 000 bamaze gupfa.

    Iyi ntambara imaze ukwezi. Uyu muyobozi akomeza avuga ko Abarusiya bari hagati ya 30, 000 na 40, 000 bitekerezwa ko bishwe cyangwa bakomerekeye mu mirwano.

    Ku wa 2 Werurwe 2022, u Burusiya bwatangaje ko abasirikare 500 biciwe mu ntambara. Kuva icyo gihe ntibwongeye gutangaza imibare y'abishwe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, France 24 yatangaje ko ku munsi abantu 50, 000 bahunga intambara muri Ukraine bajya muri Pologne.

    Ni mu gihe Radio Free Europe ivuga ko mu gihe cy'ukwezi kumwe iyi ntambara imaze iba, abantu miliyoni 2 ari bo bamaze guhungira muri Pologne.

    France 24 ivuga ko kugeza ubu Pologne imaze gutanga agera muri miliyari 1.6$ mu kwita kuri izi mpunzi.

    Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, mu byumweru bibiri bishize yatangaje ko abasirikare 1,300 bamaze gupfa.

    Mu rwego rwo kwita kuri izi mpunzi, hateguwe igitaramo kizabera ahitwa 'One Longfellow Square' ku wa 9 Mata 2022 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine mu rwego rwo gukusanya inkunga izifashishwa mu gushaka ibikoresho by'ubuvuzi kuri izi mpunzi zirenga miliyoni 2.

    Clarisse azahurira mu gitaramo kimwe n'abahanzi barimo n'abanditsi b'indirimbo nka Jason Spooner, Caroline Cotter, Dominic Lavoie na Jeff Beam bo muri Portland. Hari kandi Joe K. Walsh wo muri Bulugariya, Angelikah Fahray n'abandi.

    Clarisse aherutse kugirana ikiganiro na bimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta ya Portland abarizwamo n'umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo.

    Muri iki kiganiro, yagarutse ku rugendo rw'umuziki we n'aho akomora inganzo ye. Intumbero mu muziki we, urushako, na byinshi abantu bamenye ku buzima bwe.

    Clarisse yanagarutse ku ndirimbo ye yise 'Yewe Africa' aherutse gusohora. Uyu muhanzikazi yasobanuye ko igaruka ku guharanira kuba Afurika imwe, abantu bakunga ubumwe. 

    Clarisse azaririmba mu gitaramo cyo gushakira inkunga abari guhungira muri Pologne kubera intambara iri kubera muri Ukraine 

    Clarisse aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Yewe Africa' yakoze ubwo yari akiri mu Rwanda

    Clarisse amaze iminsi agirana ibiganiro n’ibinyamakuru bikomeye mu Mujyi wa Portland atuyemo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YEWE AFRICA' YA CLARISSE KARASIRA

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115787/clarisse-karasira-azaririmba-mu-gitaramo-cyo-gushakira-inkunga-abahunga-intambara-muri-ukr-115787.html

  • Ibibanza birahari n’amafaranga arahari – KTN… – #rwanda #RwOT

    Ibi bigo byombi byatangije imikoranire ku mugaragaro ndetse bisinya amasezerano y’ubufatanye agamije korohereza abaguzi b’ubutaka mu mujyi wa Kigali. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano wabereye i Rugende ho mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022.

    Abayobozi bari bahagarariye ibigo byombi muri uyu muhango, basobanuye ko ikigamijwe ari ukorohereza abanyarwanda kubona uburyo bwo kugura ibibanza, aho LETSHEGO izajya itanga inguzanyo ku muntu ushaka kugurishwa ikibanza na KTN.

    Hagenimana Philemon uyobora KTN Rwanda yasobanuye ko bafite ubutaka ahantu hatandukanye, bazagurisha ababishaka ku bufatanye na Banki ya LETSHEGO izajya itanga inyungu hadasabwe indi ngwate ku ruhande.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko imikoranire yabo na LETSHEGO izorohereza abashaka kugura ibibanza, aho uwashimye ikibanza cya KTN Rwanda azaba ashobora gutanga amafaranga angana na kimwe cya kabiri cy’igiciro cy’ikibanza, andi akayagurizwa na LETSHEGO mu gihe kitarenze iminsi 7.

    Ikibanza umuntu azaba aguze ni na cyo kizaba ari ingwate y’inguzanyo azaba yahawe na LETSHEGO, aho umuntu ukuze azaba agomba kwishyura inguzanyo mu myaka ibiri, mu gihe ab’urubyiruko bo bashobora kwishyura kugeza ku myaka itatu.

    Hagenimana asinya amasezerano

    Bwana Hagenimana yahamije ko KTN Rwanda yakemuye ibibazo abantu bagiraga iyo babaga baguze ibibanza ku bakomisiyoneri batagira aho babarizwa, kuko KTN Rwanda yo ari ikigo gikora kinyamwuga kandi kizwi na Leta.

    KTN Rwanda ni ikigo kimaze imyaka 11 gikorera mu Rwanda, aho gifite ibibanza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse bakaba baranatangije ishami mu mujyi wa Dar Es Salaam ho mu gihugu cya Tanzania.

    Ahabereye uyu muhango wo gusinya amasezerano hari ibibanza birenga 450, aho hari ibifite agaciro ka 4.700.000 n’ibifite agaciro ka 4.500.000, mu gihe kandi hari ibindi bice by’igihugu KTN Rwanda ifitemo ibibanza ku biciro bitandukanye.

    Ndahimana Gilbert umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri LETSHEGO Rwanda ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru yavuze ko ikigambiriwe ari ugufasha abantu kwiteza imbere bakagura ibibanza.

    Yagize ati ”Bizafasha abantu kubona ubushobozi bwo kugura ibibanza, binyuze muri Banki.”

    Ndahimana Gilbert asinya

    Ku byerekeranye n’inyungu abantu bazatanga bishyura, uyu muyobozi yagize ati ”Inyungu izaba ari isanzwe kuko mu Rwanda inyungu y’imari iciriritse ari hagati ya 18 na 30% natwe turi muri icyo kigereranyo kandi turizeza ko inyungu yacu izaba iri hasi ugereranije n’ibibndi bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, Bwana Nsabimana Desire yashimiye KTN Rwanda yazanye umushinga wo kugurisha ibibanza mu murenge wa Rusororo ndetse anashimira abaturage bumvise gahunda yo kunoza imiturire, bakemera gukorana KTN.

    Nsabimana Desire

    Uyu muyobozi kandi yashimiye LETSHEGO yemeye gutanga inguzanyo kubashaka kugura ibibanza, anizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubibungabunga ndetse bagakora ubuvugizi bwo kuhashyira ibikorwa remezo byose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115782/ibibanza-birahari-namafaranga-arahari-ktn-na-letshego-borohereje-abashaka-kubaka-115782.html

  • Timaya yagiriye inama abahanzi nyarwanda ahis… – #rwanda #RwOT

    Timaya yageze i Kigali mu masaha ya saa yine z'ijoro zo kuwa 23 Werurwe 2022 ahishura ko kimwe mu bintu bitumye aza i Kigali harimo ubwiza bw'abanyarwandakazi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru yakomoje ku mpamvu nyamukuru yamugize uwo ari we ahereye ku kuba yagira umuhanzi akorana nawe indirimbo mu Rwanda.

    Yagize ati:'Umuhanzi wese twakorana wabinsaba kandi agakomeza gusunika ngo bibe kuko burya guhozaho no gushakisha uko byagerwaho ni byo bituma biba kandi burya amafaranga ni cyo kintu cya nyuma kiza mu bucuruzi icya mbere ni umuhate.'

    Timaya yongeye kugaruka ku cyatumye aba umuherwe ati:'Gukomeza gushakisha uko byagerwaho nkakomeza nsunika cyane ni byo byangize umuherwe. Ikindi kandi burya ntabwo uzaba uzi ururimi rw'iwanyu rwonyine ngo wumve ko hari aho uzagera, abahanzi bafite gukoresha icyongereza cyane niba bifuza kugira aho bagera.'

    Mu byo Timaya yagiye avuga byose kandi yagiye atanga ingero nko ku bijyanye no gukoresha icyongereza. Yagize ati: 'Njyewe natangiye ndirimba mu rurimi gakondo rw'iwacu ariko igihe natangiye gukoresha icyongereza ibintu byarahindutse cyane.'

    Ku byerekeranye no guhatiriza cyangwa gushakisha uko icyo wifuza cyagerwaho, yagize ati:' Nk’ubu Buju dufitanye indirimbo yitwa 'Cold Outside' iri mu zigezweho, yari umufana wanjye ariko twarasangiye arandeshyareshya birangira dukoze indirimbo.'

    Okkama uri mu bahanzi b'ikiragano gishya bazanagaraga ku rubyiniro rumwe na Timaya kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 yagize ati: 'Mu gihe gitambutse nagiye nkora semi live ariko kuri ubu nzakora live kandi nzazana n’undi muhanzi urimo kuzamuka ntekereza ko bizanyura abazitabira.'

    Umuhanzikazi Bwiza nawe yakomoje ku makuru yavugaga ko yaba afitanye indirimbo na Timaya, ati: 'Nk’uko Timaya yabivuze umwegereye birashoboka ko mwakorana ariko kugeza ubu nta mushinga w'indirimbo twari dufitanye, kuba tugiye guhurira ku rubyiniro rero byo ni ibintu byanshimishije cyane.'

    Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kiri mu bikomeye mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2022 kizabera kuri Canal Olympia aho Timaya, Okkama na Bwiza ari bo bahanzi bazazasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10 000 Frw, 20 000 Rwf muri VIP na 350,000 Rwf  ku meza y'abantu umunani harimo n'icyo kunywa.

    Timaya n’umuhanzikazi Bwiza

    Bamwe mu baterankunga ba Kigali Jazz Junction

    Abahanzi nyarwanda Okkama na Bwiza bategerejwe ku rubyiniro kuri uyu wa gatanu


    Timaya yasezeranije abanyarwanda igitaramo cy’umuriro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115780/timaya-yagiriye-inama-abahanzi-nyarwanda-ahishura-icyamugize-umuherwe-nikirangirire-amafot-115780.html

  • Guverineri wa Rotary mu Karere yahaye umukoro abanyamuryango ba clubs zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umutima wo gutanga no gutabara abakeneye ubufasha ni imwe mu ntego, Rotary yubakiyeho.

    Uyu muryango wita ku bikorwa by'imibereho myiza y'abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n'ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y'amazi meza, guhangana n'ibyorezo, guhashya indwara y'imbasa no gufasha abababaye.

    Mu Rwanda, Rotary imaze imyaka isaga 20 ihakorera, imaze kuhagira clubs 10 zatanze umusanzu mu iterambere ry'igihugu mu nzego zinyuranye.

    Ku wa 14 Werurwe 2022 ni bwo Guverineri Edgar Cyr Tougouma yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije kureba intambwe clubs zirubarizwamo zimaze gutera.

    Mu minsi ye 10 yasuye ibikorwa bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye n'abanyamuryango ba Rotary Clubs mu gihugu bigamije kureba ibibazo bahura na byo no kubasobanurira inshingano ngari za Rotary International.

    Ku mugoroba wo ku wa 19 Werurwe 2022, Guverineri Tougouma yakiriwe mu murogoba wo kumusezeraho mu isangira ryateguwe n'Ubuyobozi bwa Rotary Club Virunga.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abikorera n'abayobozi mu nzego za Leta bayobowe na Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

    Mu butumwa bwe, Guverineri Edgar Cyr Tougouma, yabwiye abanyamuryango ba Rotary Club mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere abaturage.

    Ati 'Dukwiye kugira uruhare mu bikorwa bifitiye inyungu sosiyete.''

    Muri uyu mugoroba kandi hatangirijwemo 'Clubs' ebyiri nshya. Zirimo iyitwa Rotary Club Senior yahise itangirana abanyamuryango 60 bayobowe na Perezida wayo Gérard Mpyisi.

    Iya kabiri ni Rotary Club Karisimbi yatangiranye n'abanyamuryango 25 bayobowe na Kelechi R Anyanwu, uyu asanzwe ari Vizi Perezida w'Ihuriro ry'Abanya-Nigeria baba mu Rwanda.

    Muri uwo mugoroba kandi hakiriwe abanyamuryango bashya binjiye muri clubs zitandukanye mu Rwanda. Barimo barindwi ba Rotary Club Virunga, bane ba Rotary Club Senior na babiri ba Rotary Club Karisimbi.

    Nk'uko bisanzwe mu birori bihuza abanyamuryango ba Rotary Club, byari bibereye ijisho binyuze mu myambaro y'amabara abaranga.

    Guverineri Edgar Cyr Tougouma yashimye umuhate wa Leta y'u Rwanda mu gufasha Rotary kugera ku ntego zayo.

    Yakomeje avuga ko 'ku bufatanya na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, bemeranyije gutangiza Rotary Club muri buri Karere mu Rwanda.''

    Kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi habonetse abakorerabushake 40 biteguye gutangiza club muri aka gace.

    Akarere 9150 muri Rotary International kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe. Kabarizwamo clubs 100.

    Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.

    Guverineri w'Akarere 9150 muri Rotary International, Edgar Cyr Tougouma yari amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda

    Guverineri Edgar Cyr Tougouma yari kumwe n’Umuyobozi uhagarariye Rotary International mu Rwanda Jean d’Amour Manirere (iburyo) n’abandi bayobozi ba Clubs mu Rwanda

    Abanyamuryango ba Rotary Club Seniors


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-wa-rotary-mu-karere-yahaye-umukoro-abanyamuryango-ba-clubs-zo-mu

  • Yize mu Buhinde bazi ko yiga ubucuruzi nyamar… – #rwanda #RwOT

    Urwibutso ni umwe mu bakinnyi b'imena muri filime 'Impanga' ya Bahavu Usanase Jeannette uzwi nka Kami. Mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize iyi filime itambuka kuri Youtube no kuri Televiziyo Rwanda, abakinnyi bayikina bagiye guhabwa ibihembo.

    Ni mu birori bikomeye bizabera kuri Masterpiece ahahoze hitwa Sar Motors, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Kugeza ubu, abakinnyi bakina muri iyi filime bagiye kumara ukwezi kurenga bahatanye mu matora ari kubera kuri INYARWANDA aho abafana babo babatora umunsi ku munsi.

    Amajwi y'aya matora ni kimwe mu bizashingirwaho mu kwemeza umukinnyi uhiga abandi. Kugeza ubu, Urwibutso Pertinah uzwi nka Lidia ni we uyoboye abandi mu cyiciro cy'abakobwa [Best Actress] bakina muri iyi filime, aho afite amajwi 3, 940.

    Muri filime 'Impanga', Urwibutso ni umukobwa udashobotse, ufite icyo benshi bazi nka munyangire. Ni umwana uba mu kwaha kwa Nyina, ku buryo icyo Nyina ashaka nawe ari icyo ashaka.

    Bahuriye ku mugambi wo gukora igishoboka cyose kugira ngo ubukwe bwa James na Kami ntibuzatahe. Urwibutso ni imfura mu muryango w'abana batatu.

    Amashuri abanza yize ahitwa kwa Butera, icyiciro rusange yiga kuri APADE. Yize mu mashami atatu, asoreza ayisumbuye mu Imibare, Ubukungu na Computer Science.

    Atangiye kwiga Kaminuza abo mu muryango we bashakaga ko yiga ibijyanye n'ubushabitsi, by'umwihariko Se yashakaga ko azajya amufasha mu gucuruza n'ibindi bishamikiyeho. Igihe cyarageze, uyu mukobwa aza kubona Buruse yo kujya kwiga mu Buhinde.

    Mu gihe cy'imyaka itatu yamaze muri iki gihugu, Urwibutso yigaga ibijyanye n'amahoteli, ni mu gihe umuryango we wari uzi ko yiga ibijyanye n'ubucuruzi.

    Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Urwibutso yavuze ko yakuze ashaka kwiga ibijyanye no guteka ku buryo yumvaga muri we ari inzozi ashaka kurotora.

    Akavuga ko ageze mu Buhinde yahinduye ibyo yari yagiye kwiga yirinda kubibwira umuryango we kugira ngo batamubuza gukurikira inzozi ze.

    Ati “Muri Kaminuza nize ibintu bijyanye no guteka cyane ko njya kujya kwiga iwacu banyohereje ngiye kwiga ‘business’ ariko ngezeyo ndabindura mpita njya mu bya Hoteli birimo no guteka. Ni ibintu rero nkunda, nkunda guteka cyane.”

    Muri iki gihe ni umukozi wo mu rugo ahazwi nko muri Vision City, aho akora mu ngo eshatu, abatekera amafunguro anyuranye.

    Uyu mukobwa yavuze ko akazi akora akishimiye, kandi ko iyo abwiye abantu ko ari umukozi wo mu rugo batungurwa, ariko ngo niko kamutunze buri munsi.

    Urwibutso avuga ko ubwo yagarukaga mu Rwanda, umuryango we utahise wakira ukuntu yahinduye amasomo yagombaga kwiga akiga ibijyanye no guteka.

    Ku buryo Se yamubajije ati “Abandi babyeyi bazajya bavuga ngo [..] nanjye nindangiza mvuge ngo umwana wanjye ni umutetsi.”

    Uyu mukobwa ariko avuga ko umuryango we waje kubona ko ibyo yize bifite isoko, ubwo yabonaga akazi ko gukora muri Rwandair n'ahandi.

    Asobanura ko gukunda guteka byaturutse ku gukurira iruhande rwa Nyina amubona ateka, impumuro yo mu gikoni no kwifuza kumenya uko azajya atekera umugabo we.

    Ati “Nakudanga impumuro yo mu gikoni sinkubeshye kuva icyo gihe cyose. Ikintu cyatumaga nshaka kujya kwiga guteka ni impumuro yo mu gikoni. Nakuze ndi inyanda mu kurya, rimwe na rimwe banankubitira kurya ariko iyo nabaga ndi mu gikoni naravugaga nti yewe naririye mu gikoni byarangiye. Urumva nakundaga igikoni kugira ngo bitaza gutuma ndya kurya.”


    Yakabije inzozi zo gukina muri filime:

    Urwibutso yavuze ko akunda umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette ku buryo guhurira muri filime ‘Impanga’ nawe ari ugukabya inzozi.

    Akanavuga ko mu minsi ya mbere atorohewe no gukinana nawe biturutse ku kuntu yamufataga. Yavuze ko hari agace yigeze gukina asuka amazi kuri Bahavu bamusubirishamo inshuro zigera kuri eshatu bitewe n’uko yabikoraga mu buryo batashakaga.

    Uyu mukobwa yavuze ko gukina adahuza na Kami muri filime, bituma buri gihe yakira ibitekerezo by’abantu bamubwira ko batishimiye uburyo akina, bakamundagazaho ibitutsi.

    Akavuga ko na Nyina ubwe ajya amushishikariza kwiyunga na Kami muri filime. Muri iki gihe Lidia ni we uyoboye abandi mu cyiciro cy’amatora. Yashimye abantu bose bakomeje kumushyigikira yaba abo azi n’abo atazi.

    Uretse gukina muri filime ‘Impanga’, uyu mukobwa anakina muri filime ‘Isi Dutuye’ yamuhaye kumenyekana. Lidia avuga ko hari abantu bamwandikira bamubwira ko amajwi menshi ahabwa n’abantu ari abamubwira ko bari kumutora bitewe n’uburyo yitwaye muri filime ‘Isi Dutuye’.

    Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye muri filime 'Impanga' 

    Urwibutso yavuze ko kuri we yakabije inzozi nyuma yo guhurira muri filime na Usanase Bahavu Jeannette yakuze akunda 

    Urwibutso yavuze ko yakuze akunda kwiga guteka, kubera kumara igihe kinini ari kumwe na Nyina amureba uko ateka 

    Uyu mukobwa yavuze ko yamaze imyaka itatu mu Buhinde iwabo bazi ko yiga ibijyanye n’ubucuruzi nyamara yarahinduye yiga ibijyanye no guteka


    Urwibutso yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu bamutuka biturutse ku kuntu akina muri filime 'Impanga' abangamira Kami

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA URWIBUTSO PERTINAH UZWI NKA LIDIA MURI FILIME 'IMPANGA'

     

    KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYAFILIME 'IMPANGA' LIDIA AGARAGARAMO

     “>

    IMYITEGURO Y'AHAZABERA GUTANGAIBIHEMBO 'IMPANGA SERIES AWARDS' IGEZE KURE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115770/yize-mu-buhinde-bazi-ko-yiga-ubucuruzi-nyamara-yiga-guteka-urwibutso-umukinnyi-uyoboye-aba-115770.html