
Category: Uncategorized
-
Ba Ofisiye 39 basoje amasomo baratanga icyizere ku cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubushake, imbaraga, ubushobozi, ukudacogora byaranze ba Ofisiye bato 39 bamaze amezi atanu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i (…) -
U Bushinwa: China Eastern Airlines yahagaritse indege nyinshi zo mu bwoko bw'iherutse guhita abantu #rwanda #RwOT
Kompanyi ya China Eastern Airlines yahagaritse by' agateganyo indege 223 zo mu bwoko bwa Boeing 737-800 nyuma y'impanuka y'ubwoko bw'iyi ndege yahitanye abantu 132 muri iki cyumweru.
Umuvugizi w'iyi kompanyi y'indege, Liu Xiaodong, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa kane, yatangaje ko iyi kompanyi n'amashami yayo bahagaritse by'agateganyo indege 223 zo mu bwoko bwa Boeing 737-800. Ubu n'ubwoko bumwe n'ubw'indege iheruka gukora impanuka.
Liu yavuze ko indege zahagaritswe zirimo kugenzurwa no gukorwa neza kugira ngo bizere ko zifite umutekano. Yongeyeho ko iyi sosiyete yongereye umutekano w'izi ndege nyuma y'aho imwe ikoze impanuka.
Iki cyemezo kije nyuma y'iminsi mike indege ya China Eastern Airlines 5735 iguye mu karere k'imisozi mu majyepfo y'igihugu cy'Ubushinwa ubwo yavaga i Kunming yerekeza i Guangzhou.Iyi n'imwe mu mpanuka y'indege ikomeye ibaye mu Bushinwa mu myaka irenga icumi ishize.
Indege yari itwaye abantu 132. Abashakashatsi b'Abashinwa bavuze ko nta barokotse babonetse nyuma y'umunsi wa gatatu bashakisha.
Ubwoko bw'indege bwa Boeing 737-800 nibwo bukunze kugaragara cyane mu ndege za Boeing ubu ziri mu kazi hirya no hino ku isi , kandi ni yo ikoreshwa cyane n'amakompanyi menshi.
Hariho indege 4,502 za Boeing 737-800 ubu ziri gukoreshwa ku isi yose, nkuko bitangazwa n'ikigo cyita ku isesengura ry'indege Cirium.Iyi niyo ndege ya Boeing ikoreshwa cyane muri iki gihe.
Iyi niyo ndege ikoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho hari 795 ziri mu kazi.
Ubushinwa bufite 1,177 ziri mu kazi. Kandi iyi n'indege ya kabiri isanzwe ikoreshwa cyane kw'isi yose, inyuma ya A320 yakozwe na mukeba wa Boeing (BA) ariwe Airbus (EADSF).
-
Haruna Niyonzima mu batsinze bakaba bakiriye license baheruka gukorera #rwanda #RwOT
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umukinnyi wa AS Kigali, Haruna Niyonzima mu batoza bakiriye Diploma y’uko batsinze amasomo y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C baheruka gukorera.
Tariki ya 19 Ukuboza 2021 nibwo abatoza bagera kuri 16 basoje amaso y’ibyumweru 3 aho bashakaga icyangombwa cy’ubutoza cyo ku rwego rwa C gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bose uko bakoreye iki cyangombwa bakibonye nta n’umwe watsinzwe.
Uyu munsi tariki ya 25 Werurwe 2022 nibwo aba batoza bagiye gufata iyi Diploma ibemerera gutoza nk’abatoza bafite License C ya CAF.
Haruna Niyonzima usanzwe ukinira AS Kigali ari kapiteni w’Amavubi, yakoranye aya mahuguruwa n’abarimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza w’Intare FC, Sacha umutoza wungirije wa Rayon Sports n’abandi.
Aya mahugurwa yabaye nyuma y’ayabaye muri 2017 ariko CAF ikaza kuyatesha agaciro.
Haruna Niyonzima (ibumoso), Mutarabwira Djabir (iburyo) mu batoza bakiriye License C ya CAF -
Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n'agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke #rwanda #RwOT
Twakunze kumva mu biganiro bitandukanye ibigarasha bishinjanya kuba bitanga amakuru yabo kuri Rushyashya igihe bari mu nama.
Ubu siko bimeze kuko umwe ashinga YouTube Channel ibyari politiki bikavamo gukorongana nk'abashumba.
Ubu abagezweho ni Nahimana Thomas na Sylvia Mukankiko. Nahimana, ikiryabarezi cyashize imbere ikinyoma kikajugunya ikanzu, yiyita ko ari Perezida wa Guverinoma yo mu buhungiro akaba afite imishinga itatu yo mu nzozi.
Umushinga wa mbere wa Nahimana ngo ni uwo gushyiraho uburyo bwo kuzirikana abapfuye bose mu rwego rwo kuyobya amarari no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu mushinga ngo buri wese azagira umubare w'imva ashaka kuri urwo rubuga (Website) kuko uzajya ugiraho compte/account hanyuma utange amafaranga y'ururabo uko winjiyemo.
Mukankiko yambitse ubusa Nahimana amuvuga wese aho yagize ati 'Ubwo Thomas Nahimana yabeshyaga abantu ngo aje kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda, yambuye abantu benshi amafaranga akaba yaranasenye n'ingo nyinshi kubera kwambura abagore batabyumvikanyeho n'abagabo babo'
Mukankiko yagaragaje kandi ko Nahimana afite amashene menshi ku mbuga nkoranyambaga ngo yinjize agatubutse ubundi akajya mu rusimbi n'ibindi bizwi nka Pyramide. Muri izo Youtube Channels za Nahimana hari iyitwa Isi N'Ijuru TV akaba ariyo yirirwa atukaniraho na Mukankiko amwita ya nkoko irya amagi yayo.
Undi mushinga wa kabiri Thomas Nahimana ashaka gusaruramo abantu amafaranga ni uwitwa ko Guverinoma yo mu buhungiro igiye gushinga Kaminuza yigisha ibya Politiki.
Uku ni ukwikirigita ugaseka kuko na Padiri ubayeho ku mafaranga y'abatishoboye aho yishyurirwa icumbi na Leta y'Ubufaransa siwe ugiye kubaka Kaminuza. Aha azabeshya bamwe bumva ko koko ari Perezida nkuko hari abamwizeye bakamuguriza ngo aje kuyobora igihugu cy'u Rwanda amaso yaheze mu kirere.
Undi mushinga wa gatatu Guverinoma ya Nahimana ifite ni uwo gushyiraho Pasiporo; ibi byo ni urwenya rwuzuye n'ubwenge buke. Ni gute abantu batanagira pasiporo babonye ko bashyizeho Guverinoma kuri internet noneho bagiye gushyiraho urwandiko rw'inzira? Urwandiko rw'inzira rutangwa n'igihugu cyemewe.
Amavu n'amavuko ya Thomas Nahimana
Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha .
Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006.
Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n'urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n'abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco abakahakomora n'ubugome.
Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n'ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR.
Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.
Ari mu Iseminari Nkuru nk'abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b'abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y'urubyiruko n'abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.
Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk'abari mu menyo y'intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z'ubuyobozi zarabibonye n'ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw'icyegeranyo cy'ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa 'la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda' bisobanuye 'imiyoborere mibi iri mu Rwanda' akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.
Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n'uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n'uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b'ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y'inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.
Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n'abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.
Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n'umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n'amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.
Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n'umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n'umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y'ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w'umwana w'ikiraraâ¦â¦Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy'imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye. Musenyeri Bimenyimana nk'umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n'umugore. N'uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n'urugo.
Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n'uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho. Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw'Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.
Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By'umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n'abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.
Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w'abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y'igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n'abandiâ¦.. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w'umusore w'umuhungu.
Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y'ivangura n'amakimbirane nk'uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk'ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo 'abahutu ni ibicucuâ¦baritinyaâ¦ntibashyira hamweâ¦.' Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n'abagande.! Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry'amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube. Tuzanabagezaho uko umunyamabanga we Chaste Gahunde yakoze Jenoside ku Kibuye.
The post Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n'agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke appeared first on RUSHYASHYA.
-
Akanyamuneza ni kose! Amafoto ya Meddy ari kumwe na Mimi ukuriwe yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma yuko hashize iminsi ibiri hagiye hanze amafoto agaragaza Mimi, umugore wa Meddy, atwite, kuri ubu hamaze kujya hanze andi mafoto agaragaza Meddy ari kumwe na Mimi aho bafite akanyamuneza kenshi ko kuba bagiye kwibaruka imfura yabo akaba ari umwana w'umukobwa. Ni amafoto yagiye hanze binyuze ku rukuta rwa instagram rwa Meddy aho Meddy yayaherekesheje amagambo agira ati ” Daddy & Mommy ✌️🤍 “.




Source : https://yegob.rw/akanyamuneza-ni-kose-amafoto-ya-meddy-ari-kumwe-na-mimi-ukuriwe-yagiye-hanze/
-
Musanze: Mudugudu arashinjwa guhabwa inzoga agafasha abagabo gusambanya abagore bibana #rwanda #RwOT
Umukuru w'umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, aratungwa agatoki na bamwe mu baturage ko agurirwa inzoga n'abagabo bifuza abagore bo gupfumbata ubundi akababarangira aho batuye bakajya kubasambanya.
Umuturage witwa Nyirabasabose Gaudence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga ashinja umukuru w'uyu Mudugudu kuba inyuma y'ikibazo cyo gusambanywa ku ngufu bikamuviramo ubuharike.
Uyu muturage yabwiye Radio 10 dukesha iyi nkuru ko abakobwa bo muri aka gace bibana ndetse n'abagore batagira abagabo, bazengerejwe n'abagabo babasambanya ku ngufu umunsi ku wundi.
Nyirabasabose avuga ko hari umugabo wamwinjiye bitewe n'Umuyobozi w'Umudugudu, akabanza gutabaza uyu muyobozi ariko akamwima amatwi bikarangira yemeye kuba umugore w'uwo mugabo bakabyarana abana bane none yaramutaye yigira muri Uganda.
Ati 'Nk'uwo mugabo yajyaga aha amafaranga Mudugudu akamusengerera inzoga agahita amubwira ngo umugore ariyo jya kumuraza.'
Uyu muturage avuga ko na nyuma y'uko uyu mugabo amutaye, Mudugudu yakomeje kujya amwoherezaho abagabo bakamusambanya ariko we akaza kuva muri izi ngeso ndetse agashaka umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko ariko bikababaza Umuyobozi w'Umudugudu.
Ati 'Maze gusezerana n'undi mugabo nanze uburaya, ushinzwe umutekano afatanyije na Mudugudu baraza baravuga ngo simba nasezeranye n'uwo mugabo ngo mba naretse nkajya ndyamana n'abo bagabo ngo uwasinze wese akajya arantahiraho. Ahita aca icyangombwa nasezeraniyeho.'
Umukuru w'Umudugudu wa Rwinzovu, Bimenyimana Jean Pierre yahakanye ibyo uyu mubyeyi avuga byose, avuga ko yishakira kwisabira amafaranga.
Ati 'Ntaho mbizi ibyo, ubwo nafata igihe cyo kuvuga ngo nge gufata umuturage muteze abantu bo kumwangiza koko, ibyo nabikora?'
RADIOTV10
-
Mu byishimo byinshi Meddy na Mimi bahamije ko bakiriye imfura yabo y'umukobwa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy n'umugore we Ngabo Mimi Mehfira bahamije ko bibarutse, banasangiza ababakurikira amafoto n'amashusho agaragaza bimwe mu bihe by'ibyishimo byabanjirije umunsi wo kwakira imfura yabo mu muryango.

Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yasangije abamukurikira kuri instagram ifoto igaragaza Mimi akuriwe, yongeraho ati:'Umubyeyi w'umugisha.'

Byongeye kunyuzwa ku rukuta runyuzwaho amakuru ye y'umwihariko rw'abakunzi kandi b'inkoramutima, bakomoza ku kuba bakiriye umwana w'umukobwa.

Byahise bitangira kuvugwa ko Meddy na Mimi bibarutse kuwa 22 Werurwe 2022 ariko nta gihamya ifatika yari ihari, kugeza ubwo mushiki wa Meddy yagaragazaga ko atewe ishema na musaza we kandi n'umwisengeneza we.

-
Ukraine n'Uburusiya baguranye imfungwa z'Intambara,NATO ifata indi myanzuro #rwanda #RwOT
Mu nama y'abakuru b'Uburayi, Amerika n'ihuriro OTAN i Bruxelles ba perezida Joe Biden, Emmanuel Macron na minisitiri w'intebe Boris Johnson banze kuvuga icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z'Ubumara muri Ukraine.
Bashimangiye ubumwe bwabo mu kwamagana Putin no gufasha Ukraine guhangana n'ibitero by'Uburusiya, nubwo Perezida Zelensky we yavuze ko Uburayi bwatinze guhagarika Uburusiya.
Abarusiya bigiye imbere muri Mariupol
Institute for the Study of War (ISW) yatangaje ko kuwa kane ingabo z'Uburusiya zabashije kwigira imbere zisatira gufata umujyi rwagati wa Mariupol
Uyu mujyi uri ku nyanja, ufatwa nk'uw'ingenzi cyane ku Burusiya muri iyi ntambara, wagoswe n'ingabo z'Uburusiya kuva mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Werurwe.
Uyu mujyi niyo nzira yo kubutaka yahuza uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n'inyeshyamba zifashwa n'Uburusiya n'inyanja y'umukara mu majyepfo.
Mu gihe ibintu birushaho kuba bibi muri Mariupol, abawutuye bakomeje guhunga bekerekeza mu bindi bice, nk'uko iki kigo cyigenga yo muri Ameirka ISW kibivuga.
Kivuga kandi ko ingabo z'Uburusiya zikomeje kurasa ibisasu ku mujyi wa Kharkiv, ndetse zarashe ahantu hatangirwa ubufasha hagapfa abantu batandatu 15 bagakomereka.
ISW ivuga ko ingabo za Ukraine zagabye ibitero byashenye ubwato bw'intambara bw'Uburusiya mu mujyi wo ku nyanja wa Berdyansk, kandi zahindukiranye abarusiya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv.
Mwatinze guhagarika Uburusiya – Zelensky abwira Uburayi
Mu masaha y'igicuku kuwa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagejeje ijambo ku nama y'ubutegetsi y'Ubumwe bw'Uburayi iteraniye i Bruxelles.
Yasobanuye ibyo Uburusiya bumaze kwangiza mu gihugu cye, anashima Uburayi gushyira hamwe bagafasha Ukraine.
Ariko abwira abategetsi b'Uburayi ko batinze kugira icyo bakora mu guhagarika Uburusiya.
Ati: “Mwafashe ibihano. Turabibashimira. Izo ni intambwe zikomeye.”
Yongeraho ati: “Ariko byari bitinzehoâ¦Hari amahirwe mbere”, avuga ko iyo hafatwa ibihano hakiri kare byashoboraga kubuza Uburusiya kwinjira mu ntambara.
Yavuze ko umuyoboro wa gas y'Uburusiya wa Nord Stream 2 uyigeza mu Budage, iyo ufungwa mbere, “Uburusiya butari guteza ikibazo cya gas”.
Zelensky kandi yasabye ibihugu bituranye na Ukraine kwemeza ubusabe bwayo bwo kwinjira mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi.
Ati: “Ndabasabye – mwikerererwa.”
Uburusiya buzicuza iyi ntambara – Amerika
Colin Kahl umukozi mukuru muri minisiteri y'ingabo za Amerika kuwa kane yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya buzicuza iyi ntambara bwashoje kuri Ukraine.
Yagize ati: “Ntekereza, mfite no guhamya ko hejuru, ko Uburusiya bizarangira ari bwo buzahaye kurusha uko bwari bumeze mbere y'intambara.
“Buzaba buzahaye mu gisirikare, mu bukungu, muri politiki no mu karere, kandi buri mu kato kurushaho.”
Yongeraho ko misile z'abarusiya ziraswa nta guhusha zirimo kubashirana kubera iyi ntambara imaze ukwezi kurenga.
Kahl kandi yavuze ko inama ku gufata ingamba igiye guterana muri Amerika izatangaza Uburusiya nk'igihugu “giteje akaga”.
Uburusiya na Ukraine baguranye imfungwa
Ku nshuro ya mbere Uburusiya na Ukraine byatangaje ko byaguranye imfungwa z'intambara kuva iyi ntambara yatangira.
Abasirikare 10 ba Ukraine baguranywe abasirikare 10 b'Uburusiya, nk'uko abategetsi babivuga.
Mu kundi guhererekanya, abasivile 11 b'abarusiya batwara ubwato batabawe mu bwarohamiye hafi y'umujyi wa Odesa nabo baguranywe abakozi 19 b'ubwato bwa Ukraine bwafashwe n'abarusiya mu nyanja y'umukara iyi ntambara igitangira.
Ubu bwato nabwo bwasubijwe Ukraine biciye ku cyambu kiri muri Turkiya.
Putin yahura n'ibihugu 30 na Amerika – Biden
I Bruxelles Perezida Joe Biden wa Amerika witabiriye inama rusange y'Ubumwe bw'Uburayi yibanda ku ntambara ya Ukraine yongeye kwibasira Vladimir Putin.
Yasubiyemo ko Putin ari kugerageza “gusenya NATO” ariko ko ahubwo “yahura n'ibihugu 30 byigenga hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika”.
Biden yavuze ko igitekerezo “cy'ubumwe bw'Uburayi bwose – atari NATO na G7 gusa, ari iby'ingenzi.”
Ati: “Nicyo kintu cy'ingenzi cyane twakora mu guhagarika uyu mugabo, uwo mu gihugu cyacu twe tubona ko yamaze gukora ibyaha by'intambara.”
Andi makuru:
OTAN yemeje ko izindi ngabo zigera ku 40,000 zizoherezwa muri Slovakia, Hungary, Bulgaria na Romania
Chancelier w'Ubudage Olaf Scholz n'umukuru w'Ubumwe bw'Uburayi bavuze ko ibitoro na gas by'Uburusiya bitazishyurwa mu ma-roubles nk'uko Moscow yabisabye, ati: “Igihe cyo gutera ubwoba ku ngufu ziva mu Burusiya cyarangiye.”
Boris Johnson yabwiye BBC ko Ukraine “nta kabuza izatsinda” iyi ntambara, ariko aburira ko Putin biboneka ko nta bushake bw'amahoro afite.
Ubwato rutura bugwaho indege bw'Uburusiya bwashenywe n'andi abiri matoya arangirika mu mujyi wo ku cyambu wa Berdyansk wafashwe n'Uburusiya, nk'uko abategetsi ba Ukraine babivuga.
Ishami rya ONU ryitwa ku buzima WHO rivuga ko n'ubu ritarashobora kugeza ubufasha bw'imiti mu mujyi wagoswe wa Mariupol hamwe na Mykolaiv.
Abatagetsi ba Ukraine baravuga ko mu duce twafashwe n'Uburusiya hari abaturage bafashwe bunyago n'abasirikare b'Uburusiya.
BBC
-
Polisi na REMA batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) tariki 24 Werurwe 2022 (…)
-
#COVID19: Abanduye bashya 12 babonetse mu bipimo 7,755 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 12, bakaba babonetse mu (…)
