Category: Uncategorized

  • Ni nko kugaburira abasaza 'Cerelac': Impungenge ku hazaza h'ubuhinzi bw'u Rwanda bwiganjemo abakuze – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, yateguwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'izindi nzego mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagati ya Leta n'inzego z'abikorera.

    Yahurije hamwe abagera kuri 70 bahagarariye abandi barimo abikorera b'urubiruko n'abakuze, abahagarariye inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu buhinzi n'ubworozi barimo RYAF, Urugaga rw'abikorera n'abandi.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Munyurangabo Jonas, yagaragaje ko kugeza ubu ubuhinzi bufite 24% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bukaba bwarazamutseho 6% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Gusa abatanze ibitekerezo barimo Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, bagaragaje ko batewe impungenge n'ahazaza h'ubuhinzi mu Rwanda kuko bwiganjemo abantu bakuze gusa, naho urubyiruko rukaba rutabwitabira uko bikwiye.

    Gashema yavuze ko ibiti bya kawa byinshi bishaje ku buryo usanga abayihinga babishyiraho ifumbire nyinshi igasa n'aho ipfuye ubusa kandi Leta iyitangaho amafaranga menshi.

    Ati 'Ubuhinzi bwacu ahanini bwiganjemo abantu bakuze babukora mu buryo bwa gakondo ugasanga nka kawa ihingwa n'abasaza. Gufata ifumbire mvaruganda ukayishyira ku biti bya kawa bishaje ni nko kugaburira abasaza 'Cerelac'. Dukwiye gushiraho uburyo abari kubyiruka bajya mu buhinzi kuko nibo bafite imbaraga kandi ni bo bazahinga kijyambere.'

    Yakomeje agaragaza ko nko mu buhinzi bw'icyayi, kawa n'ibirayi bukorerwa mu Karere ka Nyaruguru usanga bwiganjemo abantu bakuze naho urubyiruko rukaba rutabwitabira.

    Uwingabire Angelique umwe mu rubyiruko ruhinga imyumbati mu Karere ka Muhanga, yagaragaje ko ubuhinzi burimo amafaranga kuko mu gihe amaze abukora yatangiye kubona inyungu.

    Ati 'Nari umushomeri ariko nagera ku isoko nkabona imyumbati bayishaka cyane ndavuga ngo uwajya kuyihinga, ubwo ntangira guhinga ahantu hatoya imaze kwera mbona ndungutse mpita mbikomeza. Iyi nama nyungukiyemo ko ngiye kurushaho kwita ku buhinzi no kubikora kinyamwuga kugira ngo ndusheho kubona inyungu.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu Kigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Bucagu Charles, yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego bari gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rwinjire mu buhinzi kandi rubishyizeho umutima.

    Ati 'Ni ingamba dufite muri iyi gahunda yo kuzamura umusaruro mu gihugu, iyo ureba abahinzi bari mu mwuga abenshi ni abasaza n'abakecuru kandi iyo tuvuga kuzamura umusaruro cyangwa guhindura ubuhinzi ni ukuva muri gakondo tujya mu buhinzi bw'isoko, bikeneye udushya n'ibitekerezo bishya. Ibyo rero ntibyaza mu gihe ubikora atumva, birashaka umuntu ubyumva kandi ubikora uzanamo ikoranabuhanga n'uburyo bushya.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi rero tuzabikora mu rubyiruko cyane cyane abize ubuhinzi n'ubworozi ariko n'utarabyize akaba afite ubushobozi bwo kumva ibintu vuba abo bose turabakeneye.'

    Dr Bucagu yavuze ko igihugu cy'u Rwanda kidafite ubutaka bwiyongera bityo ubuhari bugomba kubyazwa umusaruro mwishi ushoboka.

    Ati 'Ubwo dufite tugomba kubuzamuraho umusaruro kandi kuwukuba inshuro nyinshi bisaba ikoranabuhanga.'

    Yavuze ko mu gihugu hari ibishanga byinshi bitunganyije n'ibigiye gutunganywa kandi hari na politike ya Leta yo gushora imari mu buhinzi ku buryo urubyiruko ruzayisangamo bitewe n'amahirwe arimo ndetse hazakorwa n'ubukangurambaga.

    Inama nyunguranabiteherezo yahuje abagira aho bahurira n'ubuhinzi yatewe inkunga na USAID Rwanda.

    Inzego zitandukanye zigira aho zihurira n'ubuhinzi mu Rwanda zagaragaje impungenge z'uko urubyiruko rutabwitabira

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Munyurangabo Jonas, yagaragaje ko kugeza ubu ubuhinzi bufite 24% by'umusaruro mbumbe w'igihugu

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yagarageje ko urubyiruko rukwiye kwinjizwa mu buhinzi

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Bucagu Charles, yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego bari gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rwinjire mu buhinzi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nko-kugaburira-abasaza-cerelac-impungenge-ku-hazaza-h-ubuhinzi-bw-u-rwanda

  • Undi mujenerali w'Uburusiya yiciwe ku rugamba muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo za Ukraine ivuga ko undi Jenerali w'Uburusiya, Liyetona Jenerali Yakov Rezantsev, yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Kherson uri mu majyepfo.

    Rezantsev yari akuriye umutwe wa 49 wo mu ngabo z'Uburusiya.

    Umutegetsi wo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) yavuze ko abaye Jenerali wa karindwi w'Uburusiya upfiriye muri Ukraine, akaba ari n'uwa kabiri w'ipeti rya Liyetona Jenerali – amakuru avuga ko ari we musirikare w'ipeti ryo hejuru cyane wishwe.

    Byibazwa ko icyizere kiri hasi mu ngabo z'Uburusiya cyatumye abasirikare bo ku rwego rwo hejuru begera ahabera imirwano.

    Mu kiganiro cyafashwe n'igisirikare cya Ukraine, umusirikare w'Uburusiya yumvikanye yinubira ko Rezantsev yari yavuze ko intambara yari kurangira mu gihe cy'amasaha, hashize iminsi ine itangiye.

    Ku wa gatanu, ibitangazamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko uwo Jenerali yiciwe ku kibuga cy'indege cy'igisirikare kirwanira mu kirere kiri hafi ya Kherson, Uburusiya bukoresha mu guhuza ibikorwa by'urugamba, ndetse cyagabweho ibitero n'igisirikare cya Ukraine inshuro nyinshi.

    Amakuru avuga ko undi Liyetona Jenerali, Andrei Mordvichev, na we yishwe n'igitero cya Ukraine kuri icyo kibuga.

    Kherson ni wo mujyi wa mbere wa Ukraine wigaruriwe n'ingabo z'Uburusiya, nubwo hari amakuru ko buri munsi uberamo imyigaragambyo yo kwamagana kwigarurirwa n'Uburusiya.

    Nubwo Uburusiya bumaze kwemeza urupfu rwa Jenerali umwe gusa, abategetsi bo muri Ukraine n'ab'i Burayi n'Amerika bemeza ko aba Jenerali bagera kuri barindwi bamaze kwicirwa mu mirwano kuva iyi ntambara yatangira.

    Ariko urupfu rwa Jenerali Majoro Magomed Tushayev wo mu nkeragutabara zo muri Chechnya ntirwavuzweho rumwe.

    Ntibisanzwe ko abasirikare bo ku rwego rwo hejuru nk'abo begera cyane ahabera imirwano, ndetse abategetsi b'i Burayi n'Amerika bemeza ko byabaye ngombwa ko begera imirwano kugira ngo bakurikiranire hafi kugira icyizere kuri hasi mu ngabo z'Uburusiya.

    Kwihagararaho cyane kwa Ukraine mu buryo butari bwitezwe, ibikoresho bibi by'Uburusiya ndetse n'ikigero cy'impfu kiri hejuru mu ngabo z'Uburusiya, byose byibazwa ko birimo kugira uruhare mu kugira icyizere kiri hasi.

    Byemezwa ko abasirikare b'Uburusiya barimo gucungira ku gukoresha uburyo bufunguye (burangaye) bw'itumanaho, nk'urugero za telefone zigendanwa ndetse na za radio (ibyombo) z'itumanaho hagati y'abasirikare zitagezweho, kuburyo byoroshye kuzinjirira bikaba byatuma hamenyekana amakuru yaho abasirikare bo ku rwego rwo hejuru baherereye.

    Aganira n'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika, umuntu wo mu itsinda ryegereye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine ifite itsinda ryo mu butasi bwa gisirikare rishinzwe kwibasira abasirikare bo hejuru b'Uburusiya.

    Ku wa gatanu, umutegetsi wo mu burengerazuba bw'isi yavuze ko Koloneli w'Umurusiya yibasiwe ku bushake n'abasirikare be bwite bamwirunzeho baramwica, nk'ingaruka y'umubare munini w'abamaze gupfa mu mutwe yari ayoboye.

    Iyicwa ry'uwo musirikare wari ukuriye 'brigade' ya 37 irwanisha imodoka z'intambara “ritanga ishusho kuri bimwe mu bibazo bijyanye no kugira icyizere ingabo z'Uburusiya zirimo kugira”, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

    Kugeza ubu, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze gusa ku rupfu rwa Jenerali umwe, byibazwa ko ari Jenerali Majoro Andrey Sukhovetsky, mu ijambo yavuze nyuma gato yuko iyi ntambara itangiye.

    Uburusiya buvuga ko abasirikare 1,351 babwo ari bo bamaze gupfira muri Ukraine kuva intambara yatangira, nubwo abategetsi bo muri Ukraine n'ab'i Burayi n'Amerika bavuga ko umubare w'abasirikare babwo bamaze gupfa uri hejuru cyane y'uwo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/undi-mujenerali-w-uburusiya-yiciwe-ku-rugamba-muri-ukraine

  • CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili #rwanda #RwOT

    Umuryango wa CEDEAO uhuza ibihugu 15 byo mu burengerazuba bw'Afurika watangaje ko uhaye igihugu cya Mali igihe kiri hagati y' umwaka umwe n'amezi 16 ngo ibe yatunganyije amatora y'umukuru w'igihugu.

    CEDEAO yahaye Gineya ukwezi kumwe gusa ngo itunganye ingengabihe y'amatora y'umukuru w'igihugu.

    Inama y'uyu muryango kandi yasabye igihugu cya Burkina Fasso kugabanya igihe cy'inzibacyuho kikava ku mezi 36 kikajya ku gihe cya hafi cyemeranywaho na bose. Ibyo byatangajwe na perezida w'uwo muryango Jean Claude Kassi Brou mu kiganiro kigenewe abanyamakuru.

    Kuva mu kwa munani 2020 muri Afurika y'uburangerazuba hamaze kuba ihirikwa ry'ubutegetsi inshuro ebyiri muri Mali. Inshuro ya gatatu yabaye muri Burkina Faso.

    Umuryango wa CEDEAO igihe cyose wamagana iri hirikwa ry'ubutegetsi rigenda risa n'irimenyerwa muri Afurika uharanira ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y'abasivili.

    @VOA

     

    The post CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/26/cedeao-irasaba-abahiritse-ubutegetsi-muri-afurika-kubusubiza-abasivili/

  • Bakingiwe Covid-19 mu muganda rusange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi yavuze ko umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2022 ugamije ahanini kurwanya isuri, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Bakingiwe-Covid-19-mu-muganda-rusange

  • Imbere ya Minisitiri wa Siporo, Patriots BBC ikoze ibisa n’ibitangaza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC ikoze ibisa n’ibitangaza muri Kigali Arena ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 12 yatsinzwe na REG mu duce 2 tubanza tw’umukino itsinda amanota 70-63, ni umukino wakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Aya makipe yahuriye mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Basketball 2022, ni nyuma y’uko yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya 2021 aho REG yayitsinze inayitwara igikombe.

    Muri uyu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe, hari hitezwe kureba niba Patriots BBC yihorera cyangwa bayisubira.

    Ni umukino watangijwe n’umunota wo kwibuka Barame Aboubakar wakiniye ikipe y’igihugu n’amakipe nka APR BBC na Espoir BBC uheruka kwitaba Imana.

    REG BBC ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wari ufite abafana benshi muri Arena kubera uko aheruka kwitwara muri BAL na Kami Kabange ukongeraho na Kaje Elie bayifashije gusoza agace ka mbere bari imbere n’amanota 19-14 ya Patriots BBC nubwo abasore nka Ndizeye Dieudonne bari bagerageje.

    REG BBC ntiyoroheye Patriots BBC mu gace ka kabiri kuko amanota 3 yagiye atsindwa n’abarimo Nshobozwa, yabafashije gutsinda agace ka kabiri ku munota 23 kuri 16 ya Patriots BBC yagowe cyane n’aka gace aho bagiye bakora amakosa menshi. Bagiye kuruhuka ari 42-30.

    Patriots BBC yasaga n’iyacitse intege benshi bavuga ko awutakaza, agace ka gatatu yari yahinduye byinshi, bashyizemo kapiteni wayo Mugabe Aristide ahindura umukino, abafana nabo barakanguka babongerera imbaraga bituma n’abandi bakinnyi basubira mu mukino , mu manota 12 barushwaga bakuyemo 11, aka gace bagatsinze ku manota 21- 10 ya REG byahise biba 52 REG kuri 51 ya Patriots.

    Patriots yakomerejeho no mu gace ka nyuma irusha REG BBC mu buryo bugaragara igatsinda amanota 19 kuri 11 ya REG BBC, umukino wose warangiye ari 70 ya Patriots BBC kuri 63 ya REG BBC.

    Undi mukino wari wabanje w’umunsi wa 9, mu bagabo APR BBC yatsinze IPRC Kigali 76 -69.

    Mu bakobwa APR WBBC yatsinze IPRC Huye 57-51 ni mu gihe REG WBBC yatsinze The Hoops 69-50.

    Babanje gufata umunota wo kwibuka Barame Aboubakar uheruka kwitaba Imana

    Nkanira Bello ashaka uko atanga umupira

    Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane

    Belleck Bell yitegura gutera mu nkangara

    Ndizeye Dieudonne azibira Axel Mpoyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/imbere-ya-minisitiriwa-siporo-patriots-bbc-ikoze-ibisa-n-ibitangaza

  • Mu mvugo yuzuyemo kwishongora cyane Zlatan Ibrahimovic yavuze igihe azasezerera umupira #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic yamaganye igitekerezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru avuga ko yumva afite ubwoba igihe atekereje kubyo kumanika inkweto.

    Uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko akomeje kwitwara neza muri AC Milan nyuma y'igihe kinini amaze akina,cyane ko yatangiriye mu ikipe ya Malmo yo muri Suwede mu 1999.

    Nta kimenyetso cyerekana ko yasubiye inyuma gusa amaze gutsinda ibitego umunani mu mikino 18 ya Serie A nubwo yagize ibibazo by'imvune.

    Ibrahimovic yanyuze mu makipe yo muri Premier League, Ligue 1, La Liga, Eredivisie, MLS hamwe n'akomeye mu Butaliyani – yegukana ibikombe 30 mu mwuga we.Amaze gutsinda ibitego 510.

    Aganira na Goal,yagize ati “Numva mfite ubwoba iyo bigeze ku gusezera umupira w'amaguru.

    'Nzakomeza gukina igihe kirekire gishoboka, igihe cyose nzaba ngishobora gutsinda kandi singire ikibazo. Ndashaka kurangiza umwuga wanjye nta kwicuza, bityo ngomba gukoresha igihe cyanjye. '

    Ibrahimovic yashimishije abafana kubera ukuntu akoresha imbaraga ze, kwitwara neza bihoraho imbere yizamu n'ikinyabupfura mu kibuga nubwo rimwe na rimwe anyuzamo akihaniza umusagariye.

    Nkuko asanzwe abizwiho,Ibrahimovic yasekeje benshi ubwo yavugaga ko nubwo azababara nasoza umupira ariko ngo abafana nibo bazashegeshwa cyane no kumubura kuko 'batazongera kubona undi umeze nkawee. '.

    Ati: 'Nzi ko imbaraga mfite ubu zitazahoraho.'Dufite gahunda yo gukanguka, tukajya mu myitozo, tugasubira mu rugo kuruhuka.

    'Ibi bimaze imyaka 20-25, ariko umunsi umwe nzabyuka nta gahunda n'imwe mfite, kandi ibyo bizaba ari ibintu bidasanzwe.'

    'Ndatekereza ko umubabaro mwinshi uzaba uwanyu [abafana], kuko mutazongera kumbona nkina.Mugomba kunyishimira ubu, kuko mutazongera kubona umukinnyi nkanjye.”

    Yakomeje avuga ko azasezera mu mupira w'amaguru igihe azaba abona ku isi haje umukinnyi umurusha umupira aho yibona nkaho ntawe umurusha guconga ruhago.

    Ati “Ukuri nuko nzakomeza gukina kugeza kugeza mbonye undi mukinnyi ukina neza kundusha.Rero ndacyakina.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mu-mvugo-yuzuyemo-kwishongora-cyane-zlatan-ibrahimovic-yavuze-igihe-azasezerera

  • Umunyamakuru Keza Joannah yibarutse nyuma y’amezi 4 gusa akoze ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagwire Keza Joannah witabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse anatahana ikamba rya nyampinga w'umuco n'umurage (Miss heritage) akaba n'umunyamakurukazi wa Kiss FM yibarutse imfura ye nyuma y'amezi ane akoze ubukwe.

    Keza Joannah yashyingiranwe n'umugabo we Murinzi Michael mu mwaka ushize tariki 14 Ugushyingo 2021.Yifashishije instagram ye yagaragaje ko yishimiye ibitangaza Imana yamukoreye nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 yibarutse umwana w'imfura ye.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-keza-joannah-yibarutse-nyuma-yamezi-4-gusa-akoze-ubukwe/

  • Umunyezamu Keylor Navas yakoreye igikorwa cy'urukundo impunzi zo muri Ukraine bikora benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Keylor Navas, Umunyezamu wa PSG n'ikipe y'igihugu ya Costa Rica, yacumbikiye impunzi 30 z'abanya-Ukraine bahunze intambara bashoweho n'Uburusiya.

    Uyu mugabo yabaguriye ibitanda 30 abishyira mu cyumba we n'umuryango we basanzwe bareberamo filime, azajya abaha ibyo kurya n'imyambaro.

    Uyu mukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu cye na PSG y'Abafaransa, yafunguye imiryango y'urugo rwe i Paris kugira ngo iri itsinda ry'abantu 30 baturutse muri Ukraine babone aho baba by'agateganyo,anabagaburire.

    Byongeye kandi, umugore wa Navas, Andrea Salas, niwe ushinzwe gutegurira ibiryo aba banya Ukraine bacumbikiwe mu cyumba bareberagamo filimi mu rugo rwabo, aho bazajya banasengera,cyane ko uyu munyezamu wa Costa Rika ndetse n'umuryango we basanzwe basengera mu idini ry'aba Evangelist.

    Kuri ubu, Navas ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Costa Rica aho bari gukina imikino itatu ya nyuma y'amajonjora ya CONCACAF mu gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Costa Rica iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde,n'amanota 16 ikazahura n'ikipe iyoboye Canada, El Salvador na Amerika mu rwego rwo gushakisha byibuze umwanya wa kane, wayifasha gukina umukino wa kamarampaka n'ikipe ihagarariye OFChanyuma utsinze akerekeza mu gikombe cyisi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-keylor-navas-yakoreye-igikorwa-cy-urukundo-impunzi-zo-muri-ukraine