Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Abagitifu b'Utugari bahawe moto ngo ziborohereze mu kazi – #rwanda #RwOT

    Ni moto batangiye guhabwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, nyuma y'umuganda wabereye mu mu Kagari ka Mishenyi mu Murenge wa Kabarore.

    Mu tugari 69 tugize Akarere ka Gatsibo biteganyijwe ko abagera kuri 42 bafite amasezerano ya burundu aribo bazahabwa izi moto, aba bongereweho ibihumbi 50 Frw ku mushahara wabo kugira ngo bibafashe kujya bazishyura.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere bwabaye intumwa nziza y'Umukuru w'Igihugu, asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto kuzikoresha neza mu nyungu z'abaturage.

    Ati ' Abaturage nibatabaza ubatabare kandi ubatabarire ku gihe, nibakenera serivisi muzibahe vuba kandi neza.'

    Imwe mu mpamvu yatumye inama Njyanama ifata umwanzuro wo gufasha abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari kubona moto harimo no kubafasha kugera ku baturage mu buryo bwihuse.

    Abahawe moto bijeje ubuyobozi bw'Akarere gutanga serivisi nziza ndetse no kugera ku baturage ku gihe bitandukanye na mbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murambi gaherereye mu Murenge wa Murambi, Niyireba Dominique Xavio yagize ati ' Iyi moto ije ari ingenzi kuri njye kuko nyobora Akagari kanini cyane kagizwe n'imidugudu 13, kuyigeramo yose byajyaga bingora sriko ubwo nahawe moto bigiye kunyorohera.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyamiraga gaherereye mu Murenge wa Gitoki we yagize ati 'Hari igihe umuturage yakugezagaho ikibazo, ugahamagara umumotari akakubwira ko ari kure bigatuma akazi utagakora neza ariko ubu tuzajya duhita tugera ku muturage nta kirogoya,'

    Yijeje ubuyobozi ko bugiye kubona impinduka mu bijyanye no guha serivisi nziza abaturage kuko ari cyo baherewe izi moto.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye aba bayobozi kudatwarwa n'umunyenga ngo bibagirwe igituma bahabwa izo moto aricyo guha umuturage seerivisi nziza.

    Ati ' Umunyenga dushaka ni umuturage ugomba kuwumva agerwaho no guhabwa serivisi nziza.'

    Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo iheruka kwemeza ko abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari bafite amasezerano ya burundu bongererwa ku mushahara ibihumbi 50 Frw kugira ngo babafashe mu kujya babasha kwishyura umwenda wa moto.

    Abahise bongerwaho ayo mafaranga ni abanyamabanga nshingwabikorwa 42 ari nabo bahawe moto zifite agaciro ka miliyoni 1.2 Frw na 1.5 Frw nibura buri kwezi bazajya bishyura ibihumbi 40 Frw kugeza basoje kwishyura iyi moto.

    Moto bahawe basabwa kuzikoresha mu nyungu z’umuturage

    Abahawe moto biyemeje kuzibyaza umusaruro, baha servisi nziza abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abagitifu-b-utugari-bahawe-moto-ngo-ziborohereze-mu-kazi

  • Perezida Ndayishimiye yasabye Papa Francis gusura u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherekejwe n’umugore we, bagiriye uruzinduko i Vatican, bakirwa na Papa Francis ku wa Gatandatu tariki 26 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-ndayishimiye-yasabye-papa-francis-gusura-u-burundi

  • Kigali: Abafundi biyemeje kugira uruhare mu kurwanya imyubakire y’akajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ufatanyije na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) biyemeje kunoza imyubakire n’imiturire muri Kigali, mu rwego rwo guca (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kigali-abafundi-biyemeje-kugira-uruhare-mu-kurwanya-imyubakire-y-akajagari

  • Live Match : Reg BBC vs Patriots BBC #RBL – YEGOB #rwanda #RwOT

    videovideo

    Please enable JavaScript

    Source : https://yegob.rw/live-match-reg-bbc-vs-patriots-bbc-rbl/

  • Kayonza: Yafatanwe ibiro 15 by'urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati:” Abaturage bo mu mudugudu wa Mwurire bahaye amakuru Polisi ko atwaye kuri moto ifite nimero RG 697 A umugenzi ufite igikapu kirimo urumogi. Polisi yahise itangira igikorwa cyo kubafata nibwo yafatwaga afite urumogi ibiro 15, ariko uwo yaratwaye yabonye abapolisi ahita yiruka.'

    Uwafashwe yavuze ko urumogi ari urwa mugenzi yari atwaye wirukanse, akaba yari amuvanye mu kagari ka Karambi amujyanye Kabarondo, ariko ntiyigeze ashaka kuvuga amazina ye.

    SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge haba ababicuruza cyangwa ababinywa kubireka kuko amayeri yabo yose yaramenyekanye, kandi ko Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage bazajya bafatwa bahabwe ibihano birimo n'igifungo cy'igihe kirekire.

    Yasoje Ashimira abaturage batanze amakuru ruriya rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba kujya bakomeza gutanga amakuru.

    Uwafashwe ahamwe n'ibyo yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndego, ngo hakurikizwe amategeko, ibikorwa byo gushaka uwacitse birakomeje.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Uru rumogi rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage i Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yafatanwe-ibiro-15-by-urumogi-yari-agiye-gukwirakwiza-mu-baturage

  • #COVID19: Abanduye babiri ni bo babonetse ku wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-babiri-ni-bo-babonetse-ku-wa-gatandatu

  • Nyamasheke: Imiryango 8 y'inzu y'ubucuruzi yafashwe n'inkongi – #rwanda #RwOT

    Saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, nibwo inkongi y'umuriro yagaragaye mu nzu z'ubucuruzi ziri ku isantere ya Ntendezi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi y'umuriro bikekwa ko yaturutse ku mpanuka y'umuriro w'amashanyarazi.

    Ati “Byabaye mu gihe abantu bari mu muganda, dutegereje umukozi w'Ikigo gishinzwe ingufu, REG, ariko abaturage barakeka ko iyi mpanuka yatewe n'umuriro w'amashanyarazi”.

    Mu kuzimya iyi nkongi hitabajwe imodoka izimya inkongi yo ku kibuga cy'indege i Kamembe. Saa sita z'amanywa imirimo yo kuzimya yari igikomeje ariko umuriro wamaze gucika intege.

    Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi, gusa yangije ibyacururizwaga muri iyi miryango birimo amasukari, ibikoresho by'ubwubatsi, ibiribwa bicuruzwa muri Alimentation n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-8-y-inzu-y-ubucuruzi-yafashwe-n-inkongi

  • Kayonza: Abasore babiri bafatiwe mu cyuho babaga imbwa ngo bagurishe inyama zayo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo aho aba basore basanzwe mu nkengero z'isantere ya Gasarabwayi bari kubaga imbwa ngo bagurishe inyama zayo.

    Amakuru yatanzwe n'abaturage avuga ko atari ubwa mbere aba basore bakora iki gikorwa ngo kuko basanzwe bagurisha inyama z'imbwa babeshya abantu ko ari iz'inyamanswa z'ishyamba baba bishe ngo abaturage bakazigura ku bwinshi.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yabwiye IGIHE ko aba basore bafashwe bari kubaga imbwa abaturage bavuga ko ari akamenyero basanganwe ko kubaga imbwa bakagurisha inyama zayo bazitirira inyamanswa z'ishyamba zikunda kugurwa cyane.

    Ati ' Abo basore n'ubundi basanzwe ari ibirara twaje kubafata rero bari kubaga imbwa ariko banze kuvuga aho bari bajyanye inyama zayo gusa amakuru twakuye mu baturage ni uko bari bagiye kugurisha inyama zayo abaturage, nyiri iyo mbwa we ntabwo aramenyekana aracyashakishwa.'

    Gitifu Ntambara yavuze ko ngo kugira ngo aba basore bafatwe ari amakuru yatanzwe n'abaturage abasaba kujya bashishoza mu kugura inyama bakanabanza kumenya aho zaturutse.

    Ati ' Abaturage twakoranye inama tubashishikariza kugura inyama bazi neza aho zaturutse, abacuruza inyama bo turabasaba gushyira ibyo bacuruza ahagaragara niba ari ihene bikagaragara aho kugurisha umuntu inyama batazi nabo aho zaturutse.'

    Kuri ubu aba basore bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Mwiri mu gihe hagitegerejwe iperereza no kumenya aho izo nyama bari bazitwaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abasore-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-babaga-imbwa-ngo-bagurishe-inyama-zayo

  • Impinduka mu mibereho y'abafite ubumuga bamaze kwizigamira miliyoni 650Frw – #rwanda #RwOT

    Nyirabumba Béatrice wo murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, nyuma yo kujya mu matsinda imibereho ye yarahindutse.

    Uyu mugore w'imyaka 45 afite ubumuga bw'amaguru, yahoze acuruza agataro agakuramo amafaranga yo kurya gusa ntagire igikorwa cy'iterambere ageraho.

    We na bagenzi be bafite ubumuga mu myaka ine ishize, batangiye bizigama igiceri cya 50Frw bagenda bazamura ubu bageze ku mafaranga 500Frw buri cyumweru.

    Ati “Nagiye nguza nkagura amatungo ubu mfite inka ebyiri, mfite ihene enye zirimo iza kizungu zikamwa, nishyuriye umwana ishuri ryisumbuye. Mfite intego yo kuzamwishyurira na kaminuza”

    Nyirabumba asanga umuntu ufite ubumuga adakwiye kwiheza, cyangwa ngo ajye mu muhanda gusabiriza. Muri aya matsinda iyo hari uwo bamenye wagiye gusabiriza yitwaje ko afite ubumuga bamuca amande.

    Ati “Abantu bafite ubumuga nabakangurira kuva mu muhanda kuko gusabiriza ntacyo bimaze. Uguhaye none ni nk'inzara abaguteye”.

    Mu karere ka Rusizi hari amatsinda 214 y'abantu bafite ubumuga butandukanye.
    Mukantagara Marie Thérèse wo mu murenge wa Nyakarenzo ari muri rimwe mu riyo

    Kujya muri aya matsinda byatumye yunguka ubumenyi bwo gukorera neza urutoki no guhinga kijyambere.

    Ati “Abafite ubumuga basabiriza ndabagaya kuko baradusebya. Nakore, yizigame yigurize ariko kujya gusabiriza mu muhanda ni ukwisuzuguza”.

    Aya matsinda y'abantu bafite ubumuga kuri ubu akorera mu turere 9 turimo Rusizi na Rutsiro.

    Ngiruwonsanga Assiel wo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yatangiye acuruza ibitoki, n'imineke ubu asigaye acuruza butike irimo ibihumbi 600Frw bitewe n'inguzanyo agenda afata akishyura gahoro gahoro.

    Ati “Icyo kujya mu itsinda byamariye ubu mfite butike y'ibihumbi 600, mfite n'inka. Amafaranga 100 ashobora kuguhindurira ubushobozi. Umuntu uri mu itsinda ntasaba isabune ntasaba umunyu, bituma abantu batwubaha n'ubyaye umwana ufite ubumuga akamujyana ku ishuri”.

    Nyiramisago Dancille ufite ubumuga bw'ingingo kujya kuvoma byaramugoraga kubera ubumuga afite.

    Agira ati “Itsinda ryamfashije gukurura amazi ubu mfite amazi mu rugo. Mfite umugambi wo kujya ngura itungo buri uko turashe ku ntego”.

    Ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryakoze aya matsinda, rivuga ko yakozwe binyuze mu mushinga wo kuzamura imibereho myiza n'ubukungu mu bantu bafite ubumuga.

    Umukozi wa NUDOR, ushinzwe amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, Vuningabo Emile Cadet avuga ko mu gihe aya matsinda yakomeza gukora neza yagabanya mu buryo bugaragara umubare w'abantu bafite ubumuga basabiriza.

    Ati “Uyu mushinga watangiye muri 2018, uzarangira mu kwezi kwa kane, uyu mwaka, ariko ntabwo navuga ko uzarangira ahubwo uzimukira mu tundi turere 8”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imbereho myiza y'abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie ashima uruhare rw'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu kuzamura imibereho y'abantu bafite ubumuga.

    Ati “Ni ikintu cyiza kuba umuntu ufite ubumuga abasha nawe gutunga urugo rwe, rukabona ibyo kurya, rukabona, rukabona minerval, rukabona rya tungo, akabasha kwambara umwenda mwiza ufuze uteye ipasi nk'abandi banyarwanda, impinduka zo zirahari ziragaragara”.

    Visi Meya Dukuzumuremyi avuga ko bazakomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa mu gufasha abafite ubumuga mu rwego rwo kugabanya abasabiriza.

    Ati “Abakiri hanze tuzakomeza kubegera no kubabumbira mu makoperative, na NUDOR ntabwo idusezeyeho, Leta n'abafatanyabikorwa tuzakomeza gufatanya, kugira ngo na wawundi utaragerwaho n'izi gahunda nawe zimugereho tuzamukire hamwe iterambere turigereho ku buryo bwuzuye”.

    Kubumbira abantu bafite ubumuga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byatangiriye muri Gasabo na Nyaruguru ari igererageza. Nyuma yo kubona bitanga umusaruro nibwo iyi gahunda yaguwe igera mu turere icyenda, biteganyijwe ko hagiye kongerwamo utundi turere 8.

    Kuva mu kwezi kane umwaka ushize kugeza ubu, gihugu hose abafite ubumuga 50,708, bibumbiye mu matsinda 1721, bamaze kwizigamira 659 122 973Frw.

    Kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byamufashije gushinga butiki y’ibihumbi 600 ahereye ku mafaranga make

    Nyirabumba Béatrice asaba abafite ubumuga bagisabiriza kubivamo bakajya matsinda yo kwiteza imbere

    Abantu bafite ubumuga kujya mu matsinda byabashoboje kugura amatungo

    Visi Meya Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kugabanya umubare w’abafite ubumuga basabiriza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-mibereho-y-abafite-ubumuga-bamaze-kwizigamira-miliyoni-650frw