Category: Uncategorized

  • RIB yafashe abakekwaho gushuka abantu ko bazabatumiriza imodoka babambura akayabo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugezancyaha (RIB) rwasabye abaturarwanda kugira amakenga, bakirinda abatekamutwe bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bujura butandukanye, barimo n'abitwaza ubucuruzi bw'imodoka.

    RIB yabitangaje nyuma yo gufunga abantu bane, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano.

    Bakekwaho ko bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp, bagashuka abantu ko bacururiza mu Rwanda imodoka zituruka i Burayi, hanyuma bakabasaba kubanza kwishyura 50% ku giciro cyumvikanyweho.

    RIB yatangaje ko umwe mu bakekwaho iki cyaha yashutse uwitwa Kagabo Théoneste Bill ngo amwohorereze kopi y'imyirondoro ye igaragara muri pasiporo, amubwira ko iri mu bisabwa kugira ngo imodoka izamugereho.

    Ngo yahise atangira gukoresha amazina ye abwira abantu ko atuye muri Denmark, ko afite ikigo cyitwa Carisoko gikorera mu bihugu by'u Bubiligi, Pologne, u Budage, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Cameroun na Tanzania, akanavuga ko ifite ishami mu Rwanda.

    Yaje gushuka n'undi muntu washakaga ko amwoherereza imodoka, amwaka kopi ye y'indangamuntu, ayimuhaye ajya kuyikoresha mu kwandikisha mu Rwanda kompanyi ye yise Carisoko Motors.

    Amafaranga yayatwaraga muri Cryptocurrency

    Uyu wiyise Kagabo ngo yarongeraga akajya kuri Facebook cyangwa Instagram akabaza niba hari umuntu ushaka akazi ko guhagararira ikigo cye (agent), ngo amuvugishe kuri WhatsApp.

    Ubonetse ngo yamubwiraga ko azajya yakira amafaranga y'abakiliya bashaka kugura imodoka muri Carisoko Motors, uyatanze akamwuzuriza amasezerano aba yarateguwe mbere igisigaye ari ugushyiraho imyirondoro gusa, kugira ngo babagirire icyizere.

    Iyo uwo mukozi yamaraga kwakira amafaranga, uwiyise Kagabo ngo yabaga yamuhuje n'umuntu uri buvunje ayo mafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga buzwi nka “cryptocurrency” butemewe n'amategeko mu Rwanda, akayamwoherereza.

    Umwe mu bafashwe bakorana n'uwiyita Kagabo, ngo ni we wakiraga amafaranga y'abibwaga bazi ko barimo kwishyura imodoka iri i Burayi.

    Iyo abashaka kugura imodoka ngo bagiraga amakenga, bahitaga babereka icyangombwa cy'igihimbano kigaragaza ko ubucuruzi bwabo buzwi kandi bwemewe.

    Ni urupapuro rugaragara nk'aho rwasinyweho n'inzego zirimo Urw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu na Ambasade y'u Rwanda muri Denmark.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko “icyo gipapuro” ari “igihimbano”, nta we ukwiriye kucyizera.

    Yasabye abantu kwirinda kugwa mu bishuko no gukorana n'abantu batazi cyangwa kugura ibintu byose babonye kuri izi mbuga, kuko hari abazikoresha mu butekamutwe.

    Ati “Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga ari hagati ya miliyoni 35 na 40 y'u Rwanda mu bantu batandukanye bashakaga kugura imodoka i Burayi. Tuributsa abantu ko amakuru yose aboneka ku mbuga nkoranyambaga aba atari ukuri, tubasaba gushishoza cyane cyane ku bihacururizwa bitandukanye.”

    “Turanabasaba kugira amakenga ku bantu bahurira nabo ku mbuga nkora mbaga babizeza inyungu mu bucuruzi butandukanye.”

    Iperereza ku byaha abafashwe bakurikiranweho rirakomeje, hanategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n'amategeko.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafashe-abakekwaho-gushuka-abantu-ko-bazabatumiriza-imodoka-babambura

  • Umukinnyi wa Manchester united yatewe n’ibisambo byitwaje intwaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto wa Manchester United witwa Tahith Chong yibwe n'ibisambo byari byitwaje ibyuma, aho bivugwa ko binjiye mu rugo rwe isaa 3:00 z'ijoro bimwiba ibintu bihenze cyane n'ubwo agaciro kabyo katagiye ahagaragara.

     

    Tahith Chong abaye umukinnyi wa gatanu i Manchester winjiriwe n'ibisambo guhera kuri Noheli nyuma ya Paul Pogba, Jesse Lingard na Victor Linderlof bakinira Manchester United, ndetse na Joao Cancelo ukinira Manchester City. Bivugwa ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama muri uyu mwaka, ndetse nyuma gato police yahise ihamagarwa.

    Uwahaye amakuru ikinyamakuru The sun yagize ati:'Ni bimwe mu bintu bibi cyane yaciyemo. Yabyukijwe abona abagabo batatu bambaye ibihisha amasura bamufatiye ibyuma ku ijosi. Bamumuritse amatoroshi mu maso bamutegeka ku byuka akabaha ibintu, birimo amasaha.

    'Bigaragara ko bari bazi ibyo bari gukora. Bari bazi uwo mukinnyi uwo ariwe ndetse bamuhamagaraga mu izina. Banamubwiye ko akeneye kongera umutekano cyangwa akaba yishyira mu bibazo ko byakongera kuba. Basa n'abaganira.

    'Bamusize yahungabanye. Bari abanyamwuga cyane kandi bigaragara ko baba barabikozeho na mbere, nko ku wundi mukinnyi.'

    Tahith Chong w'imyaka 22 ni umukinnyi wa Manchester United, ariko kugeza ubu uyu muhorandi yatijwe mu ikipe ya Birmingham City iri gukina ikiciro cya kabiri mu Bwongereza.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-manchester-united-yatewe-nibisambo-byutwaje-intwaro/

  • Abagore bakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro hari ibibazo bafite bifuza ko byakemuka #rwanda #RwOT

    Imyaka 12 irashize Uwamahoro Grace ahisemo gushora imari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, uyu mugore unayobora iyi sosiyete avuga ko kuyitangiza byaturutse ku cyizere n'umuhate abagore bakomeje kugira cyane cyane mu rwego rw'ishoramari.

    Mu karere ka Muhanga iyi sosiyete iyoborwa na Grace Uwamahoro ihafite abakozi 90 barimo 32 n'abagore, mu gihe habarurwa abakozi bose hamwe 280 bari hirya no hino mu turere iyi sosiyete ikoreramo.

    Mu Rwanda hamaze gutangizwa ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, umuyobozi w'iri huriro ashimangira ko iri huriro rizagira Uruhare rukomeye mu gukora ubuvugizi ku bagore bari mu bucukuzi.

    Mu Rwanda habarurwa abari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagera mu bihumbi 45 aho 11.7  ari Abagore.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro, Kalima Jean Malik asobanura ko kugira umwihariko w'ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bifite kinini bivuze ku bagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe usaba ibihugu binyamuryango kugira ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, Rose Rwabuhihi agaragaza intambwe imaze guterwa mu kuzamura abagore n'ubwo ngo ingingo yo kubongerera ubumenyi.

    Cyokora ku rundi ruhande, abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bifuza ko ihuriro ryagiyeho ryakora uko rishoboboye rikegera abagore bari muri uyu mwuga kugira ngo bamenye ibibazo bafite bakabikorera ubuvugizi.

    Muri rusange imibare igaragaza ko 40% by'umusaruro w'amabuye y'agaciro na kariyeri ari wo ubasha gutunganywa, bivuze ko uru rwego rukeneye gukorwa kinyamwuga kugirango umusaruro urukomokaho urusheho kwiyongera dore ko ruza ku mwanya wa 2 mu byunjiriza igihugu amadovize.

    @RBA

    The post Abagore bakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro hari ibibazo bafite bifuza ko byakemuka appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/27/abagore-bakora-umwuga-wo-gucukura-amabuye-yagaciro-hari-ibibazo-bafite-bifuza-ko-byakemuka/

  • Perezida Zelensky wa Ukraine yivovoteye NATO… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi utorohewe n’ibitero by’Abarusiya, yumvikanye yivovotera umuryango utabarana wa NATO ndetse n’ibihugu bitamuha intwaro byihuse.

    Mu butumwa bwatambukijwe kuri Video mu ijoro ryo ku wa gatandatu, yavuze ko intwaro zakagombye kurinda umutekano wa Ukraine n’ubwisanzure bw’u Burayi ziri gutorera uruhumbu mu bubiko bwazo.

    Bwana Zelensky yinubiye kuba indege z’intambara z’u Burusiya zidashobora guhanurwa n’imbunda zo mu bwoko bwa ‘machine guns’ kandi ari zo Ukraine ifite.

    Yongeyeho ati “NATO iri gukora iki? Iri kuyoborwa n’u Burusiya? Bategereje iki? Turimo gusaba gusa 1% by’ibyo NATO ifite, nta kindi”.

    Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Eduard Heger we yabwiye BBC ko igihugu cye gifite ubushake bwo guha Ukraine ubwirinzi bwacyo bw’ibisasu bya misile bwa S-300, mu gihe Slovakia yaba ihawe ingurane runaka.

    Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 32, aho ababarirwa mu bihumbi barimo abasirikare n’abasivile bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bagahungira mu bihugu bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115856/perezida-zelensky-wa-ukraine-yivovoteye-nato-nibihugu-bitamuha-imbunda-ziremereye-115856.html

  • RDC: Abarimu baRigisha kugeza ku myaka 100 kubera kwimwa ikiruhuko cy'izabukuru #rwanda #RwOT

    Bamwe bafite imyaka 70, 80, 90 ndetse hari n'abafite imyaka 100. Abarimu cyangwa abayobozi b'ibigo, ni abagaragu b'abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko baracyakora nubwo bategereje cyane amafaranga ya pansiyo bamwe baba bakeneye.

    Bayard Kumwimba Dyuba w'imyaka 84, umwarimu mu mashuri abanza i Lubumbashi, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu, agira ati: “Nifuza ko leta yansezerera nkagenda mu cyubahiro.”

    Ubwenge bwe burakora cyane, ariko umugongo we urunamye kandi “kumva biramugora”, nkuko byavuzwe n'umwe mu bagabo bakorana wasabaga abanyamakuru ko bamusubiriramo ikibazo.

    Uyu musaza w'umwarimu agira ati: “Natangiye kwigisha mu 1968, ku ya 9 Nzeri.Ni wo mwuga nahisemo.Sinshaka gucika intege”

    Uyu mwarimu yigisha abanyeshuri 35 bafite imyaka 11 cyangwa 12. Yakomeje agira ati: “Ariko ngeze ku iherezo ry'umugozi wanjye. “

    Kubera iki none adasezera?,yasubije ati “Ndashaka kugenda!,ariko atari muri ubu buryo, nta kintu na kimwe njyanye! Ndashaka guhabwa ibyo nkwiriye.” Kwishurwa amadorari akabakaba 30.000,nk'imperekeza ya pansiyo isanzwe.

    Ariko kubera imyaka myinshi, abakozi benshi ba leta baribagiranye, nubwo itegeko ryo mu 2016 ryateganyaga ko abageze ku myaka 65 cyangwa bamaze imyaka 35 mu kazi bemerewe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    “Abatereranywe”

    Umwarimu ugeze mu za bukuru uhembwa ibihumbi 370 by'amakongomani angana n'amadolari 185 agira ati: “Twarirengagijwe, hafi yo gutereranwa.”

    Mu ishuri ribanza riri hafi y'iryo yigishamo, umuyobozi waryo afite imyaka 78.

    Françoise Yumba Mitwele watangiye kwigisha mu 1962,yagize ati “Niwo muhamagaro wanjye.Nkunda kwigisha.”

    Madamu Bayard, “arananiwe” ariko akomeza gukora, kubera ko ategereje “amafaranga ya pansiyo”, avuga ko ari 25.000 by'amadolari,kandi bihagije kugira ngo agurire abana be inzu.

    Muri Nzeri ishize, Minisitiri w'abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau, yemeje ko abakozi basaga 350.000 bemerewe kujya mu kiruhuko cyiza.

    Ati: “14.000 barengeje imyaka 90, 256 bafite imyaka ijana. Umukuru afite imyaka 110”. Yakomeje avuga ko ashaka gukora cyane kuri iki kibazo ndetse akagenda asezerera bake bake ndetse ko abo bireba bazerekeza mu kiruhuko cy'izabukuru cyiyubashye ugereranije na kera.

    Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu, Hubert Tshiswaka,yavuze kuri abo bakozi b'ibigo bya Leta bemerewe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru i Lubumbashi, agira ati: “Bimaze kugaragara, buri minisitiri wese avuga nk'ibyo ariko nta gikorwa.”

    Akomeza ati: “Pansiyo ntabwo itangwa kandi abasaza n'abakecuru bapfana umubabaro.”

    Uwitwa Françoise nawe yashidikanyije kubyo guhabwa pansiyo, kuko kuva uyu minisitiri atangaje ayo magambo, nta cyahindutse.

    Benshi muri aba barimu bemeje ko bagitegereje umwanzuro wa Leta wo kubaha ikiruhuko cy'izabukuru ariko Minisiteri y'abakozi nta ngamba na nke yatangaje zo gukemura iki kibazo.

    “

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-abarimu-barigisha-kugeza-ku-myaka-100-kubera-kwimwa-ikiruhuko-cy-izabukuru

  • Imijyi 15 muri Afurika ihenze cyane kuyibamo #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Business Insider Africa cyerekanye urutonde rw'imijyi 15 yo muri Afrika igoye cyane kuyibamo kubera ko ibintu bikenewe cyane mu buzima biba bihenze.

    Iyo bavuze biciro by'ubuzima baba bavuze ibiciro bigenewe ibintu nkenerwa kurusha ibindi mu buzima bwa muntu nnkibyokurya, imyambaro, imyidagaduro, ubuvuzi, n'ibindi.

    Urutonde rwakozwe na Statista muri 2021 rwerekanye imijyi yo muri Afrika bigoranye kuyibamo utifite.

    Imijyi umunani yo mu bihugu bibiri bya Afrika yiganje ku rutonde.Irimo imijyi ine yo muri Afrika y'epfo hamwe ni'mijyi ine ya Maroc. Ariko, nta n'umwe muriyo uri ku mwanya wa mbere ku rutonde.

    Igitangaje ni uko umujyi wa Lagos wa Nigeria wiganjemo ubucuruzi utaje ku rutonde.Hariho imijyi ibiri gusa yo muri Afrika y'uburengerazuba ku rutonde.

    1.Addis Ababa: Uyu mujyi wo muri Ethiopia watsindiye amanota 58.92 ku ijana kuko kuwubonamo ibyo umuntu akeneye by'ibanze bihenze kurusha ahandi

    2.Abidjan:Umurwa mukuru wa Cote d'ivorian wagize amanota 55.73,uba uwa 2.

    3.Harare: Umurwa mukuru wa Zimbabwe watsindiye amanota 52.33.

    4.Johannesburg: Uyu n'umujyi wa mbere muri Afurika y'Epfo uje ku rutonde cyane ko haraza myinshi.Watsindiye amanota 46.

    5.Pretoria:Nawo n'umujyi wo muri Afurika y'Epfo watsindiye amanota 44.7.

    6.Gaborone: Umurwa mukuru wa Botswana wagize 42.84.

    7.Cape Town: Umujyi wa 3 wa Afurika y'Epfo waje kuri uru rutonde kuko wagize amanota 42.24.

    8.Accra: Umurwa mukuru wa Ghana wagize amanota 42.18.

    9.Marrakesh: Umujyi uri mu zikunzwe cyane muri Afurika uba muri Maroc kuko ukurura ba mukerarugendo benshi, ni nawo shingiro ry'ubukungu bwa Maroc.Wagize 41.73.

    10.Windhoek: Umurwa mukuru wa Namibia wagize amanota 41.08.

    11.Tangier: Uyu n'umujyi wa 2 wo muri Maroc ujye ku rutonde wagize amanota 40.18.

    12.Durban: Undi mujyi wo muri Afurika y'Epfo uri ku rutonde. Wagize amanota 39.86.

    13Casablanca: Umujyi wa 2 munini muri Maroc ndetse ufite amanota 39.81.

    14.Nairobi: Umurwa mukuru wa Kenya wahawe amanota 38.51.

    15.Rabat: Umurwa mukuru wa Maroc wagize amanota 37.95.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/imijyi-15-muri-afurika-ihenze-cyane-kuyibamo

  • Uburusiya burashaka gucamo ibice Ukraine-Umutasi wa Gisirikare #rwanda #RwOT

    Uburusiya burimo kugerageza gucamo Ukraine ibice bibiri ngo bushyireho akarere bugenzura nyuma yuko bunaniwe gufata igihugu cyose, nkuko bivugwa n'umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko mu itangazo yasohoye Kyrylo Budanov avuga ko Uburusiya burimo gushaka “gushyiraho Koreya ya Ruguru na Koreya y'Epfo muri Ukraine”.

    Reuters ivuga ko Bwana Budanov yongeyeho ko igihugu cye vuba aha kigiye gutangira intambara y'ibitero bya hato na hato (guerilla) mu gice cyigaruriwe n'Uburusiya.

    Hagati aho, agace gashyigikiwe n'Uburusiya gasanzwe karitangaje ko ari Repubulika ya Rubanda ya Luhansk ko mu burasirazuba bwa Ukraine, vuba aha gashobora gukora amatora ya kamarampaka ku kwinjira mu Burusiya, nkuko bivugwa na Leonid Pasechnik, umutegetsi waho uharanira ko kigenga, wasubiwemo n'ibiro ntaramakuru RIA bya leta y'Uburusiya.

    Mu kwezi kwa kabiri, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko yemeye ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, uturere tubiri bwo mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, buri kamwe kakitangaza ko ari Repubulika ya Rubanda.

    Icyo cyemezo cya Bwana Putin cyo kwemera utwo turere nka repubulika zigenga, cyamaganwe n'umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) ndetse n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-burashaka-gucamo-ibice-ukraine-umutasi-wa-gisirikare

  • Ukraine: Perezida Zelensky arasaba Uburayi n'Amerika kumuha intwaro #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije leta z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) guha igihugu cye indege z'intambara, ibifaru, n'ubwirinzi bw'ibisasu bya misile.

    Mu ijambo yagaragajemo imbamutima ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu, yavuze ko intwaro zishobora kuba zarinda ubwisanzure i Burayi ahubwo ubu zirimo kujyaho ivumbi mu bubiko bwazo.

    Bwana Zelensky yinubiye kuba indege z'intambara z'Uburusiya zidashobora guhanurwa n'imbunda zo mu bwoko bwa 'machine guns' (mitrailleuses).

    Yongeyeho ati: “NATO [OTAN] irimo gukora iki? Irimo kuyoborwa n'Uburusiya? Bategereje iki? Hashize iminsi 31. Turimo gusaba gusa 1% by'ibyo NATO ifite, nta kindi”.

    Minisitiri w'intebe wa Slovakia Eduard Heger yabwiye BBC ko igihugu cye gifite ubushake bwo guha Ukraine ubwirinzi bwacyo bw'ibisasu bya misile bwa S-300 bwakorewe mu Burusiya, mu gihe Slovakia yaba ihawe ikibusimbura.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-perezida-zelensky-arasaba-uburayi-n-amerika-kumuha-intwaro