Category: Uncategorized

  • INYOGO YE yakoze ubukwe bw’agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubwo uyu mugabo wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, yajyaga gusaba no gukwa umugore we basanzwe bafitanye umwana.

    Iyi mihano yo gusaba no gukwa, yakurikiwe no gusezerana mu idini mu birori byabereye ahantu heza mu buryo budasanzwe.

    Inyogoye n’umugore we ndetse n’abari babaherekeje n’abatashye ubu bukwe, bahise bajya kwiyakira mu birori na byo bitagira uko bisa byabereye ku kiyaga bigaragara ko byateguwe mu buryo budasanzwe kubera uburyo ahabereye ibi birori hari hatatse bigezweho.

    Ibi birori byari binogeye ijisho, byanaririmbyemo umuhanzi Social Mula uri mu bakunzwe mu Rwanda, wabaririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo izo asanzwe aririmbira abashyingiranywe.

    Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuganiriza uyu mugabo mu biganiro byatambukaga kuri YouTube Channel, bikaba binavugwa ko ari we wagize uruhare mu gutegura ibi birori, yanyujijemo abaza Inyogoye uburyo yiyumva nyuma yo gukora ibi birori by’igitangaza.

    Inyogoye nubundi wakomezaga gukoresha imvugo ze zisekeje, yavuze ko yatunguwe no kubona umugore we yahindutse yabaye mwiza mu buryo budasanzwe ngo afite imisatsi igera ku mugongo.

    Uyu mugabo wanyujijemo agatera urwenya, yavuze ko ari bo ba mbere bakoze ubukwe mu Karere ka Nyabihu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/INYOGO-YE-yakoze-ubukwe-bw-agatangaza-AMAFOTO

  • Musanze:Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu cyumba #rwanda #RwOT

    Hari mu ma saa moya z’umugoroba, ubwo abaturage batabajwe n’umugore we wabibonye mbere, abaturage, ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batabaye basanga yapfuye, nk’uko byemejwe na Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko.

    Yagize ati 'Yiyahuye, twahawe amakuru n’umuryango we ko yiyahuye, nyuma yo kwiyahura twahageze na RIB irakurikirana iduha uburenganzira bwo kumukura mu mugozi, tumujyana mu isuzumiro mu bitaro bya Ruhengeri, ubu twamugaruye mu muryango we tugiye kumushyingura'.

    Arongera ati 'Twamenye ayo makuru atanzwe n’umugore kuko ni we wayamenye mbere, yabaye akigera iwe yinjiye mu cyumba bararamo asanga amanitse mu mugozi, nta makimbirane tuzi bari bafitanye, ashobora kuba hari ibindi bibazo byihariye yari afite ariko nta makimbirane yari afitanye n’umugore cyangwa abandi baturage aho mu mudugudu, n’abaturanyi babihamya'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Twagirimana Edouard, arasaba abaturage kugaragaza ibibazo bafite bigakemurwa aho kwiyambura ubuzima, abasaba ko bakumira amakimbirane ateza izo mpfu.

    Ati 'Ubutumwa twatanga, ni uko uko umuntu yagira ibibazo kose adakwiye kwiyambura ubuzima, kuko kwiyahura si cyo gisubizo, ibindi abaye ari n’amakimbirane tutaramenya, ni ugukumira ayo makimbirane ateza impfu bibaye ari byo kuko, turacyabikurikirana'.

    Uwiringiyimana Christian, asize umugore n’abana bane.

    Ivomo:Kigali Today

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umurambo-w-umugabo-wasanzwe-umanitse-mu-cyumba

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 7,798 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-7-798

  • Miss Naomie n’abavandimwe be babatijwe mu mazi menshi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bazwi cyane ku izina rya Mackenzies babatijwe mu mazi menshi kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nabavandimwe-be-babatijwe-mu-mazi-menshi-video/

  • Bafashwe bakekwaho gushuka abantu ko bazabatumiriza imodoka, babiba arenga miliyoni 40 Frw – #rwanda #RwOT

    RIB yabitangaje nyuma yo gufunga abantu bane, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano.

    Bakekwaho ko bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp, bagashuka abantu ko bacururiza mu Rwanda imodoka zituruka i Burayi, hanyuma bakabasaba kubanza kwishyura 50% ku giciro cyumvikanyweho.

    RIB yatangaje ko umwe mu bakekwaho iki cyaha yashutse uwitwa Kagabo Théoneste Bill ngo amwohorereze kopi y'imyirondoro ye igaragara muri pasiporo, amubwira ko iri mu bisabwa kugira ngo imodoka izamugereho.

    Ngo yahise atangira gukoresha amazina ye abwira abantu ko atuye muri Denmark, ko afite ikigo cyitwa Carisoko gikorera mu bihugu by'u Bubiligi, Pologne, u Budage, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Cameroun na Tanzania, akanavuga ko ifite ishami mu Rwanda.

    Yaje gushuka n'undi muntu washakaga ko amwoherereza imodoka, amwaka kopi ye y'indangamuntu, ayimuhaye ajya kuyikoresha mu kwandikisha mu Rwanda kompanyi ye yise Carisoko Motors.

    --  Amafaranga yayatwaraga muri Cryptocurrency

    Uyu wiyise Kagabo ngo yarongeraga akajya kuri Facebook cyangwa Instagram akabaza niba hari umuntu ushaka akazi ko guhagararira ikigo cye (agent), ngo amuvugishe kuri WhatsApp.

    Ubonetse ngo yamubwiraga ko azajya yakira amafaranga y'abakiliya bashaka kugura imodoka muri Carisoko Motors, uyatanze akamwuzuriza amasezerano aba yarateguwe mbere igisigaye ari ugushyiraho imyirondoro gusa, kugira ngo babagirire icyizere.

    Iyo uwo mukozi yamaraga kwakira amafaranga, uwiyise Kagabo ngo yabaga yamuhuje n'umuntu uri buvunje ayo mafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga buzwi nka “cryptocurrency” butemewe n'amategeko mu Rwanda, akayamwoherereza.

    Umwe mu bafashwe bakorana n'uwiyita Kagabo, ngo ni we wakiraga amafaranga y'abibwaga bazi ko barimo kwishyura imodoka iri i Burayi.

    Iyo abashaka kugura imodoka ngo bagiraga amakenga, bahitaga babereka icyangombwa cy'igihimbano kigaragaza ko ubucuruzi bwabo buzwi kandi bwemewe.

    Ni urupapuro rugaragara nk'aho rwasinyweho n'inzego zirimo Urw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu na Ambasade y'u Rwanda muri Denmark.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko “icyo gipapuro” ari “igihimbano”, nta we ukwiriye kucyizera.

    Yasabye abantu kwirinda kugwa mu bishuko no gukorana n'abantu batazi cyangwa kugura ibintu byose babonye kuri izi mbuga, kuko hari abazikoresha mu butekamutwe.

    Ati “Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga ari hagati ya miliyoni 35 na 40 y'u Rwanda mu bantu batandukanye bashakaga kugura imodoka i Burayi. Tuributsa abantu ko amakuru yose aboneka ku mbuga nkoranyambaga aba atari ukuri, tubasaba gushishoza cyane cyane ku bihacururizwa bitandukanye.”

    “Turanabasaba kugira amakenga ku bantu bahurira nabo ku mbuga nkora mbaga babizeza inyungu mu bucuruzi butandukanye.”

    IGIHE yamenye ko mu mwaka ushize wa 2021, RIB yakoze amadosiye atandukanye ku byaha nk'ibi, aho ababikekwaho bagezwaga imbere y'ubutabera.

    Iperereza ku byaha abafashwe bakurikiranweho rirakomeje, hanategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n'amategeko.

    Abantu bane bafashwe bakekwaho gushuka abantu ko bazabatumiriza imodoka, babiba arenga miliyoni 40 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafashwe-bakekwaho-gushuka-abantu-ko-bazabatumiriza-imodoka-babiba-arenga

  • Hari gutekerezwa ku ishingwa ry'ikigega cy'abagore mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mubiligi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ku rwego rw'Abikorera mu Rwanda, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubwuzuzanye n'Uburinganire mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe'.

    Ni umushinga uhuriweho n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP n'abandi.

    Mubiligi Jeanne Françoise yabwiye abagore bari bitabiriye uyu muhango ko hari gutegurwa uburyo hashyirwaho ikigega gifasha abagore mu kubatera inkunga mu mishinga itandukanye.

    Yavuze ko mu gihe iki kigega kizaba gishyizweho nk'uko byamaze gutekerezwa mu nyigo zitandukanye, byazafasha abagore mu iterambere.

    Yagize ati 'Inyigo y'ikigega cy'abagore yarangiye mu kwezi kwa mbere. Uyu mushinga twibaza ko ufite ibisubizo byinshi ku byo abagore bibazaga by'umwihariko abagore bari mu bucuruzi.'

    Yavuze ko mu gihe iki kigega kizaba cyatangiye gukora kizaba gitera inkunga imishinga itandukanye y'abagore.

    Abashoramari b'abagore baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuri ubu abagore bari mu ishoramari bakunze guhura n'imbogamizi zo kubura igishoro gihagije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Mukanyarwaya Donatha uhagarariye (PSF) mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko ikigega kije cyakemura bimwe mu bibangamiye ishoramari ry'abagore.

    Ati 'Ibi bizabagirira akamaro kuko iyo umugore azamutse n'urugo rwose ruba ruzamutse.'

    Umuyobozi w'Uruganda rutunganya Ifu y'imyumbati mu Karere ka Kamonyi, Nyamiyaga Akanoze Company, yavuze ko gukora cyane ku bagore bigendana n'ishoramari rikoresha igishoro gifatika ku buryo abagore baba imbarutso y'iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Ati 'Imbogamizi dukunze guhura na zo nk'abagore ni igishoro gike ubundi dufite ibitekerezo byinshi ariko ugasanga ukeneye kongera igishoro n'aho ugiye bakagusaba ingwate. Nka kuriya batubwiye ko tuzagira ikigega cy'abagore byaba ari ibintu byiza cyane.'

    Kugeza ubu hari ibigo bitandukanye bifite umwihariko wo guteza imbere abagore, birimo BDF n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ry'abagore.

    Hari kandi umwihariko wa bimwe mu bigo by'imari bitandukanye bishyiriraho abagore birimo kuborohereza kubona inguzanyo zo guteza imbere imishinga yabo.

    Abagore bizihiwe banyuzagamo bagacinya akadiho

    Abagore b’indashyikirwa basabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ibidukikije

    Jeanne Mubiligi yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere umugore

    JPEG - 275.7 kbJPEG - 275.7 kb
    Muri ibi birori abagore barishimye cyane, banacinya akadiho

    Umuyobozi w'Abagore mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko inyigo yamaze gukorwa ku itangizwa n’Ikigega gifasha abagore

    Umuyobozi w'Uruganda rutunganya ifu mu Karere ka Kamonyi rwa Nyamiyaga Akanoze Company, Alice Nyirasagamba, yavuze ko gukora cyane ku bagore bigendana n'ishoramari rikoresha igishoro gifatika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gutekerezwa-ku-ishingwa-ry-ikigega-cy-abagore-mu-rwanda

  • Kayonza: Abagize Dasso bagabiye inka umuturage utishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi nka bayimugabiye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwiri.

    Uyu muganda waranzwe no guhanga umuhanda ureshya na kilometero imwe n'igice witabiriwe n'abagize DASSO ku bufatanye n'abaturage. Nyuma yawo hakurikiyeho igikorwa cyo guha umuturage utishoboye inka iherekejwe n'isakaro ry'ikiraro ndetse n'imisumari.

    Uwimbabazi Valentine w'imyaka 37 wahawe inka, yashimiye abagize Dasso bamwibutse bakamworoza inka ihaka, abizeza kuyifata neza no kugaragaza impinduka mu buzima bwe.

    Yagize ati ' Iyi nka izampa ifumbire, abana babone amata yo kunywa. Ubu mfite abana batanu ndizera ko bagiye kubaho neza kurenza uko babagaho.'

    Uwimbabazi yavuze ko mbere yo guhabwa inka yabanje gutera ubwatsi bwinshi kuburyo ngo yizeye ko bitazamugora kuyahirira no kuyifata neza.

    Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Kayonza, Twahirwa Edmond, yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo gukomeza gufatanya na Leta mu guhindurira ubuzima imiryango itishoboye.

    Twahirwa yavuze ko iki gikorwa kizakomeza aho ngo bazajya babikora nibura inshuro ebyiri mu mwaka kugira ngo bakomeze bagire uruhare mu guhindurira ubuzima bamwe mu baturage batishoboye.

    Umwaka ushize abagize Dasso mu Karere ka Kayonza batanze ihene 45 ku baturage bo mu miryango itishoboye. Ibi bikorwa bituruka mu mafaranga buri wese agenda yitanga ku mushahara we agahurizwa hamwe ubundi agafashishwa imiryango itishoboye.

    Bizeye ko iyi nka yatanzwe izafasha uwayihawe kwivana mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abagize-dasso-bagabiye-inka-umuturage-utishoboye

  • Our Past Initiative itegura ibikorwa byo Kwib… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2021, mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Bisabye amezi icyenda kugira ngo uyu mushinga urangire. Muri Nzeri 2021, nibwo iri tsinda ryasoje igikorwa cya mbere cyo kuvugurura aya mazu n'ibindi, nyuma bakomeza n'igice cya kabiri cy'uyu mushinga.

    Igice cya kabiri cy'uyu mushinga cyari kigizwe no kubaka ubwiherero, ubwogero ndetse n'ibikoni by'iyi miryango icyenda.

    Umuganda wo kurangiza igice cya mbere cy'uyu mushinga bawufatanyijemo n'inshuti zabo, aho basize amarangi amazu abiri, basoza igice cya mbere cy'uyu mushinga ari nacyo cyari kinini cyari ukuvugurura aya mazu icyenda.

    Aya mazu yubatswe na Leta mu 2012. Iki gikorwa Our Past bagikoze babifashishijwemo na Banki ya Kigali nk'umuterankunga mukuru, bakaba kandi barafashijwe na sosiyete ya Seba Group ndetse n'Akarere ka Bugesera.

    Muri Nzeri 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yanditse kuri Twitter, avuga ko ubushacye bw'uru rubyiruko bushyizwe hamwe 'buzahindura imibereho y'abaturage'.

    Umuyobozi w'urubyiruko rwibumbiye muri Our Past Initiative, Intwari Christian yabwiye INYARWANDA ko muri uyu mushinga wo kuvugurura amazu y'abirukanywe muri Tanzaniya, hatanzwe inkunga y'imyenda ndetse n'ibindi bikoresho byo mu rugo bikaba byose byaratanzwe n'inshuti za Our Past zivuye ahantu hatandukanye.

    Ati 'Hakaba hazakurikira kubakira aba baturage ubwiherero, ubwogero, ndetse n'ibikoni kuko benshi muri bo ntabyo bafite, n'ababifite ntabwo bimeze neza.'

    Yavuze ko amezi icyenda ashize bakora kuri uyu mushinga ari ibyishimo bikomeye kuri bo, kandi ubasigiye kumenyana n'abatujwe muri uyu mudugudu.

    Ati 'Amezi 9 n'iminsi turi gukorera muri uno mudugudu tumenyana n'abantu baho, dukorana nabo, uyu munsi ni uwo gushima.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ashima abantu bose bagendanye uru rugendo mu gusoza uyu mushinga. 

    Ati 'Ikintu kirenze ibindi byose twakora ni ugushima inshuti z'umuryango wa Our Past Initiative kuva twatangira zatubaye hafi, umuterankunga wacu mukuru Banki ya Kigali ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatugiriye ikizere cyo kuduha inshingano ziri ku rwego rwo hejuru ni iby’agaciro.'

    Intwari Christian yavuze ko ubu amaso bayahanze mu Ugushyingo 2022, aho bazategura igikorwa cya Our Past cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28. Ati 'Turizera ko buri wese wadufashije azakomeza kutuba hafi.'

    Mu gusoza uyu mushinga, Our Past Initiative yifatanyije n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, n'Umuyobozi w'Umurenge wa Ngeruka ndetse n'abakuriye umutekano muri uwo Murenge.

    Umwe mu bavugururiwe inzu yavuze ko bashima abagiraneza babafashije, kandi ko bahuguwe ku kuntu bagomba gukoresha amafaranga bahawe yo kwifashisha mu mishinga yabo mito. Ati “Turishimye […] Ntabwo twari tubayeho neza, ariko tugiye kubaho neza kandi twiteze imbere.'

    Ku wa 7 Nzeri 2021, Our Past Initiative yizihije imyaka itanu bakorera ibikorwa by'ingirakamaro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Iyi sabukuru y'imyaka itanu yasanze Our Past yaramaze gukorera imishinga itatu, Umudugudu wa Ntarama w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bavuguruye inzu 5, bukaba inzu 1 banageza amazi meza ku miryango itanu. Iyi mishinga itatu yatwaye agera kuri miliyoni 12 kandi 93% yavuye mu rubyiruko rw'Abanyarwanda ku Isi yose.

    'Our Past' ni igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe mu 2012 n'urubyiruko rwibumbiye muri 'Sick City Entertainment', nk'uburyo bwo gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kurushaho kwiga no gusobanukirwa amateka.


    Hubatswe ubwiherero 9, ibikoni 9 banatanga amazi meza kuri iyi miryango yirukanwe muri Tanzania

     

    Mu gusoza iki gikorwa, iyi miryango yahawe inkunga y'amafaranga izifashisha mu gutangira imishinga mito yo kwiteza imbere 

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, David Mugiraneza, Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian, Umuyobozi wari uhagarariye Banki ya Kigali, Samantha Hernica Kimenyi n'Umuyobozi w'Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick 

    Urubyiruko rurenga 37 rubarizwa mu muryango Our Past Initiative bifatanyije n'abandi mu gusoza uyu mushinga wari umaze amezi arenga icyenda 

    Iki gikorwa cyahuriranye n'umuganda rusange mu gihugu hose… Ingabo na Police bahaye umuganda abatujwe muri iyi miryango 

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwashimiye ibikorwa byakozwe n'umuryango w'urubyiruko Our Past Initiative 

    Bamwe mu bavugururirwe amazu, bashimye abaterankunga babafashije bakaba n'amafaranga yo gutangira imishinga mito



    Amazu 9 yo mu Murenge wa Ngeruka muri Bugesera niyo yavuguruwe, ashyirwamo n'ibindi bikoresho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115859/our-past-initiative-itegura-ibikorwa-byo-kwibuka-yagaruriye-icyizere-abanyarwanda-birukanw-115859.html

  • Ukraine yavumbuye ko u Burusiya bushaka kuyic… – #rwanda #RwOT

    Brig. Gen Kyrylo Budanov ukuriye ubutasi bwa Ukraine avuga ko icyo Perezida w’ u Burusiya, Vladimir Putin ashyize imbere kuri ubu ari ugufata uburasirazuba n’amajyepfo, nyuma y'uko igitero cye kuri Ukraine cyananiwe gufata igihugu cyose.

    Budanov avuga ko mu gihe Putin yaba ashoboye gufata icyo gice, yahita agerageza gushyiraho ku ngufu umurongo utandukanya icyo gice n’igice gisigaye kindi cya Ukraine, hakabaho ibihugu bibiri.

    Uyu musirikare yagereranije icyo u Burusiya bugambiriye n’intambara yabaye, ikagabanyamo Koreya ibihugu bibiri.

    Budanov avuga ko yizeye neza ko u Burusiya budashobora kurema ibihugu bibiri muri Ukraine, kuko bafite ingabo zikomeye mu mujyi wa Mariupol.

    Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya ‘RIA’ byatangaje ko Repubulika yigenga ya Luhansk iri mu burasirazuba bwa Ukraine, iteganya gukora amatora ya kamarampaka ashobora kuzasiga ibaye intara imwe y’ u Burusiya.

    Vladmir Putin uyobora u Burusiya, aherutse kuvuga ko uturere twa Luhansk na Donestk two mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, ariko NATO na Leta ya Zelensky babitera utwatsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115860/ukraine-yavumbuye-ko-u-burusiya-bushaka-kuyicamo-kabiri-bugafata-igice-115860.html

  • #iAccelerator4: Hatoranyijwe imishinga 10 izavamo itatu izahembwa arenga miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Innovation Accelerator' (iAccelerator) ritegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije n'Ikigega cya Loni cyita ku Baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y'Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Riri kuba ku nshuro ya kane.

    Ku wa 26 Werurwe 2022, nibwo urubyiruko 40 rufite imishinga itandukanye mu by'ikoranabuhaga rwanyuze imbere y'akanama nkemurampaka hatoranywamo 10 bagomba kujya mu mwiherero, aho bazategurwa kandi bagahabwa ubumenyi mu by'ubucuruzi buzabafasha kumurika no gusobanura imishinga yabo.

    Imishinga yatoranyijwe ni uwo Nshimiyimana Jerome afatanyije na Nzanana Ishimwe Diane hamwe na Niyibizi Hirwa Claude, uwa Gentil Rafiki, uwa Twarabanye Venuste, uwa Patrick Mukiza afatanyije na Mbabazi Fillette, uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince, uwa Mutimukeye Clarisse afatanyije na Niyoyita Bonaventure.

    Indi mishinga yatsindiye gukomeza harimo uwa Umunyana Marie Chantal, uwa Nakure Pauline afatanyije na Iradukunda Théophile, Byukusenge Mugisha Ange na Sarah Umutoniwase, uwa Ayinkamiye Adeline afatanyije na Niyindagiriye Célestin n'uwa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza.

    Ayinkamiye Adeline n'itsinda bafatanyihe bafite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'Berwa'. Ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere ukanaruhangira imirimo ibyara inyungu.

    Yifuza kandi guhuriza mu matsinda abakobwa batewe inda bakiri bato binyuze mu masomo y'ubudozi.

    Itsinda rya Patrick Mukiza rifite umushinga ryise 'Igihe cyanjye'. Ushingiye ku nkuru zizajya zikusanywa zivuga ku buzima bwo mu mutwe, ku buryo inkuru z'abakize zishobora gufasha abarwaye.

    Uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince bawise 'LifeShift'. bifuza kuwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu myitozo bajya bakora ibafasha guhindura imibereho.

    Umushinga wa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bo bawise 'TeleMental Health', aho hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe.

    Gentil Rafiki nawe uri mu babashije gutambuka afite umushinga yise 'Bohoka'. Iyi ni Porogaramu ishobora gufasha abafite ihungabana, bagahabwa serivisi zo kuganirizwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe kandi bakabona amakuru y'ibanze ku buzima bwo mu mutwe.

    Umushinga Nakure Pauline na Iradukunda Théophile bo bashinze umuryango witwa Shirimpumu Turikumwe, ubarizwamo abantu 20 biganjemo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bafite umushinga wo gukumira iryo hohoterwa ahereye mu mashuri, abarikorewe bagafashwa n'abarikoze bakamenyekana.

    iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n'udushya mu guhangana n'ibibazo bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi bibangamira iterambere ry'abaturage by'umwihariko urubyiruko.

    Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk'uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iaccelerator4-hatoranyijwe-imishinga-10-izavamo-itatu-izahembwa-arenga-miliyoni