Category: Uncategorized

  • #iAccelerator4: Hatoranyijwe imishinga 10 izavamo ine izahembwa arenga miliyoni 10 Frw (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Innovation Accelerator' (iAccelerator) ritegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije n'Ikigega cya Loni cyita ku Baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y'Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Riri kuba ku nshuro ya kane.

    Ku wa 26 Werurwe 2022, ni bwo urubyiruko 40 rufite imishinga itandukanye mu by'ikoranabuhanga rwanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka hatoranywamo 10 bagomba kujya mu mwiherero, aho bazategurwa kandi bagahabwa ubumenyi mu by'ubucuruzi buzabafasha kumurika no gusobanura imishinga yabo.

    Imishinga yatoranyijwe ni uwo Nshimiyimana Jerome afatanyije na Nzanana Ishimwe Diane hamwe na Niyibizi Hirwa Claude, uwa Gentil Rafiki, uwa Twarabanye Venuste, uwa Patrick Mukiza afatanyije na Mbabazi Fillette, uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince, uwa Mutimukeye Clarisse afatanyije na Niyoyita Bonaventure.

    Indi mishinga yatsindiye gukomeza harimo uwa Umunyana Marie Chantal, uwa Nakure Pauline afatanyije na Iradukunda Théophile, Byukusenge Mugisha Ange na Sarah Umutoniwase, uwa Ayinkamiye Adeline afatanyije na Niyindagiriye Célestin n'uwa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza.

    Ayinkamiye Adeline n'itsinda bafatanyije bafite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'Berwa'. Ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere ukanaruhangira imirimo ibyara inyungu.

    Yifuza kandi guhuriza mu matsinda abakobwa batewe inda bakiri bato binyuze mu masomo y'ubudozi.

    Itsinda rya Patrick Mukiza rifite umushinga ryise 'Igihe cyanjye'. Ushingiye ku nkuru zizajya zikusanywa zivuga ku buzima bwo mu mutwe, ku buryo inkuru z'abakize zishobora gufasha abarwaye.

    Uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince bawise 'LifeShift' bifuza kuwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu myitozo bajya bakora ibafasha guhindura imibereho.

    Umushinga wa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bo bawise 'TeleMental Health', aho hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe.

    Gentil Rafiki na we uri mu babashije gutambuka afite umushinga yise 'Bohoka'. Iyi ni Porogaramu ishobora gufasha abafite ihungabana, bagahabwa serivisi zo kuganirizwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe kandi bakabona amakuru y'ibanze ku buzima bwo mu mutwe.

    Umushinga Nakure Pauline na Iradukunda Théophile bo bashinze umuryango witwa Shirimpumu Turikumwe, ubarizwamo abantu 20 biganjemo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bafite umushinga wo gukumira iryo hohoterwa ahereye mu mashuri, abarikorewe bagafashwa n'abarikoze bakamenyekana.

    iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n'udushya mu guhangana n'ibibazo bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi bibangamira iterambere ry'abaturage by'umwihariko urubyiruko.

    Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk'uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

    Twarabanye Venuste afite umushinga yise SiLa TV. Ugamije gutara no gutangaza amakuru kuri serivisi z'ubuzima ariko bikajya bikorwa mu rurimi rw'amarenga

    Ayinkamiye Adeline afite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'Berwa', ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere ukanaruhangira imirimo ibyara inyungu

    Ririhafi Gamaliel afite umushinga w'ikoranabuhanga witwa 'LifeShift'. Yifuza kuwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu myitozo bajya bakora ibafasha guhindura imibereho

    Gentil Rafiki afite umushinga ugizwe na Porogaramu yise ‘Bohoka’, ufasha abafite ihungabana kubona serivisi zo kuganirizwa n’inzobere mu buzima mu mutwe

    Mutimukeye Clarisse afite umushinga yise 'Urungano', utanga amakuru ku buzima bw'imyororokere binyuze mu bitabo

    Nakure Pauline yashinze umuryango witwa Shirimpumu Turikumwe, ubarizwamo abantu 20 biganjemo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Nshimiyimana Jerome afite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'JoCare'. Umaze imyaka ibiri utanga amakuru ajyanye n'imyororokere

    Patrick Mukiza afite umushinga yise 'Igihe cyanjye'; ushingiye ku nkuru zizajya zikusanywa zivuga ku buzima bwo mu mutwe

    Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bafite umushinga 'TeleMental Health', ukoresha ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe

    Umunyana Marie Chantal afite umushinga we witwa 'Umubyeyi Elevate' ugamije gufasha ababyeyi n'abakobwa kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

    Abagize Akanama Nkemurampaka bafashe ifoto ya bamwe mu batsinze

    Amafoto: iAccelerator


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iaccelerator4-hatoranyijwe-imishinga-10-izavamo-ine-izahembwa-arenga-miliyoni

  • Yakubitiwe inkoni nyinshi ku rusengero azira gusambanya umugore wa pasiteri #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umugabo wakubitiwe ku rusengero azira gufatwa asambanya umugore wa pasiteri, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atuma benshi bagwa mu kantu

    Itorero yakubitiweho ryiswe Itorero rya Gikristo rya Kung Fu.

    Bamwe batunguwe cyane nuko ibikorwa by'idini byakomeje nyamara umwe mu bayoboke baryo ari gukubitwa bikabije.

    Icyagaragaye nuko urwo rugomo rwatangiriye mu rusengero hanyuma rujyanwa hanze kugira ngo uyu mugabo akubitwe biruseho.

    Nubwo bamwe mu basengera muri urwo rusengero bagerageje guhagarika imirwano, abagabo batatu bari bamaramaje gukubita uwo mugabo.

    Nubwo iyi videwo yageze ahantu henshi,ntabwo havuzwe igihugu n'amazina uwakubiswe akomokamo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakubitiwe-inkoni-nyinshi-ku-rusengero-azira-gusambanya-umugore-wa-pasiteri

  • Kigali:Yubakiwe nk’utishoboye asenyerwa n’icyiswe ‘Inzego zo hejuru ku Karere’ Gitifu ngo bibeshye ku mazina, Harakekwa ruswa #rwanda #RwOT

    Ngo nyuma ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko yatumwe na Mudugudu bityo hari gahunda yo gufasha umuturage utishoboye kandi akaba afite icyo kibazo ndetse ko Ubuyobozi bw’Umurenge buzaza kureba uwo muturage wubakirwa ndetse amugira inama ko ku wa Gatandatu yashaka abasiza ikibanza ndetse aranabamushakira bamuca ibihumbi 20 Frw.

    Uyu muturage wavugaga ko yatumwe na Mudugudu yaje kubwira Mukandayisenga ko abasiza ikibanza babigeze kure ndetse nawe aza kureba asanga niko bimeze , ngo uyu muturage yamubwiye ko bajyana kwa Mudugudu bakavugana , ngo bagezeyo amwaka Mitiweli ye asanga koko ari mu Cyiciro cya Mbere amubwira ko byoroshye.

    Mukandayisenga yabwiye Ukwezi Tv ko asanzwe akora akazi ko mu rugo ,Mudugudu yamubwiye ko yashaka amafaranga akagura ibikoresho bityo abayobozi bakuru bakazasanga ibikorwa bigeze kure .Ngo Mudugudu yahise amubaza niba ntacyo yamumarira we na Komite undi amubwiye ko ntakintu afite amusubiza ko ari uko batanze raporo ariko ko iyo bitaba ibyo baba bamusimbuje undi.

    Mukandayisenga yabwiye Mudugudu ko batamurenza ayo mahirwe ahubwo ko bamufasha maze iki Cyiciro akagiharira abandi ndetse ko bakwihangana bakamufasha kuko binamutunguye maze undi amubwira ko yagenda akigeragereza amahirwe ati”Ubwo naraje ntangira gushakisha ibikoresho, abafundi bo bari bamwiye ngo barabishaka , ubwo baraza barakora usibye umugabo umwe twari tuziranye ndababwira nti uyu mugabo ni umufundi mumuhe akazi.Abafundi bahakoze ndumva ari abafundi Umunani n’abayede Icyenda”

    Mudugudu yamutegetse kujya kubwira abafundi kugira vuba kuko abayobozi bari bagiye kuza kureba umuturage urimo kubakwirwa ngo mu kanya abona itsinda ry’abantu ririmo Mudugudu na Sedo ndetse n’abakorerabushake maze inzu ye ngo bayihera hasi barayubaka bafatanyije.

    Bagezemo hagati ngo Mudugudu yaje guhamagara Mukandayisenga amushyira ku ruhande amubwira ko yashaka uko yahemba abantu bose bubatse iyo nzu undi amusubiza ko yari azi ko ari ubufasha ariko bizakurangira abahemye.

    Ngo nyuma bamaze gusoza buri wese yagiye, Mukandayisenga yaje guhamagarwa na numero atazi imubaza uburyo yubakwiye nk’utishoboye ndetse ngo yanaje kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba bumumenyesha ko ku wa Mbere Akarere kazahagera.

    Ngo nyuma yaje guhamagara Mudugudu amubwira ibya wa muntu wamuhamagaye undi amusubiza ko yarekana n’abantu nkabo.

    Nyuma ngo ku wa Mbere yaje guhamagarwa n’umuturanyi ambuwira ko baje kumusenyera undi yitabaje Mudugudu amusubiza ko nta kundi ngo nyuma yaje kwitabaza wa muntu wamuhuje na Mudugudu nawe amubwira ko atazi ibyo aribyo.

    Mukandayisenga avuga ko yahise yibaza uburyo azishyura amafaranga yari yagujije ngo nyuma Mudugudugu yaje kumubwira ko abamusenyera ari inzego zo hejuru ku Karere undi amubaza uburyo yasenyewe kandi yarabwiwe ko zo nzego zibizi undi amusaba gutuza kuko ari ibintu bisanzwe bibaho.

    Ngo yaje kugera aho yari yubatse yasanze koko inzu yasenywe amabati n’inzugi babitwaye , ngo yabajije Mudugudu undi amusubiza ko yazaza kureba ibikoresho bye ndetse agatanga n’amande undi amusubiza ko atumva uburyo yatanga ayo mande kandi byarakozwe ubuyobozi buhari dore ko inzu ye yari yasakawe n’amabati 18.

    Ngo nyuma yo kugirwa inama n’abantu , yaje guhamagara Mudugudu amubaza aho ari ngo ajye gufata ibikoresho bye undi amusubiza ko bari mu nama biza kurangira undi asubiye mu kazi.

    Ngo mu Mpera z’Icyumweru gishize ku muganda rusange yasubiyeyo yegera Mudugudu undi amusubiza ko ari uko yanze gutanga ruswa ko ari ibintu bibaho cyane.

    Mudugudu yahise ahamagara Gitifu w’Akagari amubaza icyo bakora ku murutage basenyeye undi amusubiza ko yazazana amande y’ibihumbi 20 Frw agafata ibikoresho bye undi amusubiza ko ntayo azabaha dore ko ngo urugi rwo rwagurishijwe.

    Mukandayisenga a vuga ko amajwi afite ya Mudugudu aganira na Gitifu wa Kagari aho umwe yabwiraga ko undi ko bashaka uko bamufasha ku Murenge no ku Karere ntibamenye ibyabaye kuko ngo byaba ibindi.

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Mukandayisenga avuga ko icyo yifuza ari uko ibyo yatanze byose kuri iyi nzu yabisubizwa bityo n’ikibanza cye kikahaguma.

    Umuturage uvuga ko yubatse kuri iyi nzu nk’umuyede yashimangiye ko koko iyi nzu yubatswe bihagarikiwe na Mudugudu n’unshinzwe Umutekano gusa ngo icyaje kumutungura ni uburyo ubuyobozi bw’Akagari aribwo bwaje kuyisenya ndetse na mutekano ahari mu gihe babwirwaga ko bizwi n’Akarere.

    Urugi rwe rwahembwe abamusenyeye inzu

    Uyu muturage avuga ko ubwo yari mu kabari hari umuntu wamubwiye ko uyu mukobwa nubwo yatanga ruswa iyi nzu ye itazahagarara.Undi wavomaga amazi iyi nzu yubakwa nawe yabwiye Ukwezi Tv ko yaje kubona umugabo bita Nyabingi akuraho amabati afite n’umujinya agerageje kumubaza amwita imbwa.

    Uyu nawe akomeza yibaza uburyo iyi nzu yasenywe kandi byaravugwaga ko ari inzu y’umuganda.Undi nawe wari Umuyede nawe yemeza ko bubaka iyi nzu abayobozi b’Umudugudu bababwiye ko bagomba kugira vuba kuko ari umukecuru barimo kuyubakira kandi agonba kuyiraramo ndetse ko bafataga amafoto y’ibiri gukorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatunga ,Muhire Jean Luc avuga ko uwagombaga kubakirwa ari uwitwa Uwizera Monique bityo ko babisenye kuko Mukandayisenga Rosine atari we wari wagenewe kubakirwa.

    Akomeza avuga ko niba harabayemo n’iyo ruswa hari inzego zishinzwe kubikurikirana bityo uwakoze icyaha akakiryozwa.

    Nubakiwe n’abayobozi bamfasha nk’utishoboye ariko nabimye ruswa baransenyera||Bangurishirije n’urugi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Yubakiwe-nk-utishoboye-asenyerwa-n-icyiswe-Inzego-zo-hejuru-ku-Karere-Gitifu-ngo-bibeshye-ku-mazina-Harakekwa-ruswa

  • Abana 7 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa i… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Gatatu w'icyumweru dusoje mu mujyi wa Hopewell, muri leta ya Virginia ubwo aba bana barindwi bari munsi y'imyaka umunani banywaga ibinini bisinziriza bari bahawe n'umwe muri bo w'imyaka 7 y'amavuko ubwo bari mu rugo bonyine batari kumwe n'ababyeyi babo.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru People avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bageraga kuri iyi nzu aba bana barimo basanze bane muri bo batabasha kuvuga. Abandi batatu babasanze mu byumba bitandukanye by'iyi nzu ariko bose batabasha kugenda.

    Nyuma ni bwo aba bana bose bahise bajyanwa mu bitaro byari hafi aho. Ubwo bajyanwaga mu bitaro, batatu muri bo bari barembye cyane. Abashinzwe umutekano nyuma yo kujyana aba bana mu bitaro ngo bitabweho n'abaganga bavuze ko hari icyizere ko bose bari bukire bakamererwa neza.

    Polisi yo mu mujyi wa Hopewell yatangaje ko abana batatu muri aba barindwi bageze muri uru rugo bahazanywe n'umubyeyi wabo (Nyina) kugira ngo bitabweho n'umugore wo muri uru rugo.

    Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuwa gatatu, nibwo uyu mubyeyi wari wasigaye acunga aba bana batatu harimo nabe bane yaje kubasiga bonyine mu rugo agiye ku iduka guhaha. Mu kugaruka yaje gutungurwa no gusanga aba bana bose uko ari barindwi batameze nkuko yari abasize.

    Uyu mugore nyuma yo kwibaza icyo abana babaye, yaje kubona agacupa kabikwamo ibinini karimo ubusa, niko guhita ahamagara Polisi.

    Ubwo uyu mugore yari amaze kuva mu rugo nibwo umwe muri aba bana yafashe aka gacupa karimo ibi binini bisinziriza maze afataho aha na bagenzi be.


    Abashinzwe umutekano bahise bahagera


    Urugo aba bana barimo 

    Amakuru avuga ko ubwo uyu mugore yavaga mu rugo hari umugabo yahasize ngo asigare areba aba bana ariko abakora iperereza ntago baremeza aya makuru gusa iperereza riracyakomeje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115874/abana-7-bajyanywe-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-ibinini-byinshi-bisinziriza-bahawe-na-mugenzi–115874.html

  • Rubavu: Abaganga b’amaso bavuye abantu 85 bari barwaye ishaza bongera kureba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage 85 bo mu Karere ka Rubavu bongeye kubona nyuma yo kuvurwa na Fred Hollows Foundation, umuryango wita ku buvuzi bw’amaso mu bihugu bitandukanye ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/rubavu-abaganga-b-amaso-bavuye-abantu-85-bari-barwaye-ishaza-bongera-kureba

  • Abanyeshuri batangiye gutaha mu biruhuko by'igihembwe cya kabili #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 werurwe 2022 nibwo abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by'amashuri bitandukanye mu gihugu, batangiye gutaha mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri.

    Kuri stade ya Kigali Nyamirambo niho abanyeshuri bahagurukira berekezwa mu miryango yabo hirya no hino mu  gihugu

    Ni igikorwa cyakoranwaga ubwitonzi bukomeye hirindwa ubwandu bwa Covid-19 bafashwa n'urubyiruko rw'abakorerabushake.

    Bamwe mu banyeshuri twasanze kuri stade ya Kigali iri Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuye ku bigo bitandukanye baganiriye n'itangazamakuru rya Flash baravuga ko bagitangira igihembwe bari bafite ubwoba bwo gusubira mu rugo bitewe nuko imibare y'abandura icyorezo cya Covid-19 yagendaga yiyongera.

    Umurerwa Justine wiga Sunrise High School Musanze yagize ati 'Twari dufite ubwoba bwinshi ko tugiye gusubira mur rugo kuko imibare y'abandura yagendaga yiyongera, kandi abenshi dufite no gukora ikizamini cya Leta. Gusa twishimiye ko dusoje iki gihembwe amahoro.'

    Aba banyeshuri bavuga ko ikindi cyabagoye cyane ari ukwiga bambaye agapfukamunwa, ariko ubu bari kugenda babimenyera mu nyungu zabo zo kwirinda icyorezo.

    Bugingo Junior wiga  muri Groupe scolaire officiel de Butare ati 'Ingamba za Corona kuzubahiriza biba bigoye, zirimo nko kwambara agapfukamunwa byaratugoraga cyane mbere. Gusa ubu ugereranyije na mbere twarabimenyereye.'

    Aba banyeshuri iyo bavuga kuri ubu buryo batahamo, bavuga ko babarinze kurara nzira bategereje imodoka iyo babaga batahiye rimwe mu gihugu.

    Rwiyemera Egide wiga Ecole Des Sciences de Musanze yagize ati 'Mbere wasangaga hari abaraye mu kigo bitewe n'ubuke bw'imodoka no kuba batarakatishije imbere. Urebye ibigo by'amashuri byacu byabishyizemo imbaraga badushishikariza gukatisha mbere.'

    Minisiteri y'uburezi yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, hari butahe abayeshuri bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Huye, Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba,NMusanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Rwamagana, Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Nta butumwa bwihariye inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zageneye aba banyeshuli baje mu biruhuko, uretse kubifuriza urugendo rwiza byakozwe ku rubuga rwa Twitter rwa Ministeri y'Uburezi.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abanyeshuri batangiye gutaha mu biruhuko by'igihembwe cya kabili appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/28/abanyeshuri-batangiye-gutaha-mu-biruhuko-byigihembwe-cya-kabili/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyeshuri-batangiye-gutaha-mu-biruhuko-byigihembwe-cya-kabili

  • Gicumbi-Mulindi: Abahinzi b'icyayi bahaye inka Perezida Kagame wabeguriye uruganda #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'Icyayi ba Koperative COOPTHE (Cooperative Du Thé Mulindi) na COOTHEVM (Cooperative Du Thé Villageois Mulindi) bahaye inka umunani Perezida Kagame bamushimira ko yabemereye uruganda rw'Icyayi rwa Mulindi akaba asohoje isezerano.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, nibwo hasinywe nibwo amasezerano yo guhererekanya uruganda rw'Icyayi rwa Mulindi aho rumaze gushyikirizwa Abahinzi b'Icyayi bibumbiye muri Koperative za COOPTHE n'iya COOTHEVM  zo mu Karere ka Gicumbi.

    Ni amasezerano yasinywe hagati y'uhagarariye abahinzi b'Icyayi, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ndetse na Sir Ian Wood washinze The Wood Foundation.

    Ni umuhango wayoboowe na Minisitiri W'intebe Dr Ngirente Edouard.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yashimiye abaturage bahaye inka Perezida Kagame avuga ko ari bumushyikirize ubwo butumwa bwiza.

    Aba bahinzi kandi bahaye inka imwe Sir Ian Wood washinze Umuryango The Wood Foundation wari umaze imyaka waraguze imigabane ingana na 55% mu ruganda rwa Mulindi Tea Factory Company.

    The post Gicumbi-Mulindi: Abahinzi b'icyayi bahaye inka Perezida Kagame wabeguriye uruganda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/28/gicumbi-mulindi-abahinzi-bicyayi-bahaye-inka-perezida-kagame-wabeguriye-uruganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gicumbi-mulindi-abahinzi-bicyayi-bahaye-inka-perezida-kagame-wabeguriye-uruganda

  • Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y'agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y'ubukure no kumusambanya.

    The post Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/28/ndimbati-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndimbati-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo

  • Mulindi: Min Ngirente yashyikirije abahinzi uruganda rw'Icyayi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kwegurira burundu uruganda rw'icyayi rwa Murindi abahinzi, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022.

    Uru ruganda rwa Murindi ruherereye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi rubaye uruganda rwa mbere rw'icyayi rufitwe n'abahinzi 100%.

    Abahinzi b'icyayi 5000 bo mu makoperative ya COOPTHE Murindi na COOTHEVM bari bafite imigabane ingana na 45% by'uruganda n'aho umushoramari SIR IAN WOOD akaba yari afite imigabane ingana na 55% Ari nayo yeguriwe abahinzi.

    Uruganda rw'icyayi rwa Murindi rutunganya icyayi cyina n'ibiro Miliyoni 4,rukaba rwinjiza Miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uruganda rw'icyayi rwa Murindi nirwo rucuruza icyayi cyinshi mu Rwanda kuko rucuruza 10% by'icyayi cyose gicuruzwa n'u Rwanda.

    Amafoto: Igihe.com

    The post Mulindi: Min Ngirente yashyikirije abahinzi uruganda rw'Icyayi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/28/mulindi-min-ngirente-agiye-gushyikiriza-abaturage-uruganda-rwicyayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mulindi-min-ngirente-agiye-gushyikiriza-abaturage-uruganda-rwicyayi

  • Oscars Awards 2022: Will Smith yasabye imbaba… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars Awards 2022 bimaze amasaha macye bibaye, habereyemo byinshi bitangaje gusa ikiza ku mwanya wa mbere ni urushyi umukinnyi wa filime kabuhariwe Will Smith yakubise mugenzi we Chris Rock ubwo yavugaga nabi umugore we Jada Pinkett Simth. Kuri ubu Will Smith yafashe umwanya asaba imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi imbere y’imbaga nyamwinshi yitabiriye ibirori bya Oscars Awars 2022.

    Nyuma y’iminota 27 gusa Will Smith akubise urushyi umunyarwenya Chris Rock, yahise anegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka aho yagihawe ku bwo gukinana ubuhanga muri filime ‘King Richard’ ivuga ku buzima bwa Richard Willams Se wa Serena Williams na Venus Williams. Iyi filime igaragaza amateka y’ubuzima bw’aba bakobwa bahagaze neza mu mukino wa Tennis niyo yatumye Will Smith ahabwa iki gihembo nubwo yari amaze gukubita umuntu ku rubyiniro ibintu bidasanzwe bibaho.

    Will Smith yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime.

    Mu ijambo yatanze yakira iki gihembo Will Smith yari afite ibyishimo byinshi bivanze n’amarira maze agira ati: ”Sindi kurira kuko mbabaye cyangwa ntwaye igihembo, ahubwo ndi kurira kuko binyibukije inzira zose nanyuzemo kugira ngo ngere aha ngeze ubu. Ni byinshi nanyuzemo bibi kuva ndi muto byatumye nkora cyane mparanira kuba mpagaze imbere yanyu ubu ngubu. Ndishimye cyane ko imbaraga zose nakoresheje zitigeze zipfa ubusa”.

    Will Smith yakomeje asaba imbabazi Chris Rock agira ati: ”Ndasaba imbabazi abategura ibi bihembo, ndasaba imbabazi bagenzi banjye twari duhatanye mu cyiciro kimwe kuba ndwaniye imbere yanyu. Murabizi ni inshuro nyinshi njyewe n’umuryango wanjye batuvugaho ibintu bibi gusa nkabyirengagiza. Numvaga isaha yo kwihanganira ibi ishize. Ndasaba imbabazi Chris Rock kuko sinari nagambiriye kumukubita gusa urukundo rwatuma umuntu akora ibyo atatekereje”.

    Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock.

    Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko Will Smith yavuze ko yakubise Chris Rock ku bw’urukundo rwinshi akunda umugore we  Jada Pinkett Smith ndetse ko atari kubasha kwihanganira kubona Chris Rock amuvuga nabi. Kugeza ubu Chris Rock ntacyo aratangaza ku kuba yakubiswe urushyi na Will Smith wahoze ari inshuti ye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115864/oscars-awards-2022-will-smith-yasabye-imbabazi-chris-rock-nyuma-yo-kumukubita-urushyi-imbe-115864.html