Category: Uncategorized

  • Umushinga 'Zigama Ushore Ubeho Neza’ uzazamura imibereho y’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riravuga ko umushinga witwa 'Zigama Ushore Ubeho neza’ na 'Dukore Twigire’ uzafasha abafite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/umushinga-zigama-ushore-ubeho-neza-uzazamura-imibereho-y-abafite-ubumuga

  • #MisterRwanda2022: Abasore 5 b’inkorokoro nibo bagomba guhagararira Intara y’Amajyepfo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe nibwo habaye amajonjora mu Ntara y'Amajyepfo mu rushanwa rya Mister Rwanda 2022.

    Nyuma yo kuzenguruka Intara zigiye zitandukanye, uyu munsi hari hatahiwe Amajyepfo. Muri iyo Ntara abasore batanu nibo bagomba guhagararira Intara y'Amajyepfo mu rushanwa rya Mister Rwanda 2022.

    Abo basore ni: Ntirushwa Eric [No 23], Nshuti Jonathan [No 11], Rwagasore Eric [No 24], Kayiranga Patrick [No 13], Rukundo Derrick [No 14].

    Amafoto y'abo basore:

    Ntirushwa Eric [No 23]

    Nshuti Jonathan [No 11]

    RwagasoreEric [No 24]

    Kayiranga Patrick [No 13]

    RukundoDerrick [No 14]

    Source : https://yegob.rw/misterrwanda2022-abasore-5-binkorokoro-nibo-bagomba-guhagararira-intara-yamajyepfo-amafoto/

  • Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biyemeje guhatana ku Isoko Rusange rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y'amahugurwa y'icyumweru bahawe ku mikorere y'Isoko Rusange rya Afurika kugira ngo basobanukirwe amahirwe aririmo bibafashe kumenya uko bazaryitabira bagahatana na bagenzi babo.

    Mbarushimana Ange ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko we na bagenzi be bari barumvise iby'Isoko Rusange ariko ntibabisobanukirwa.

    Ati 'Numvise iby'iri soko ariko nta byinshi nari ndiziho, aya mahugurwa yamfashije kumenya amahirwe aririmo tunakangurirwa kwitinyuka kugira ngo tubashe guhangana n'abandi bacuruzi kuko muri Congo dusanzwe dukorera hagiye kujya haza n'abandi baturutse mu bindi bihugu.'

    Rose Ronoh ukuriye ikigo cy'amahugurwa TradeSmart yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo umugore w'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba atazasigara inyuma kubera kubura amakuru bityo amahirwe y'Isoko Rusange rya Afurika akamucika.

    Yagize ati 'Akenshi usanga umugore abura amahirwe amwe n'amwe kubera kutagira amakuru bitewe n'inshingano zo mu kazi n'izo mu rugo. Ni ngombwa ko umugore amenya amakuru ari muri iri Soko Rusange rya Afurika akayakoresha kugira ngo akore ubucuruzi burenga umupaka atangire atekereze gukorera no mu bindi bihugu.'

    Komiseri ushinzwe ubukungu mu Nama y'Igihugu y'Abagore, Kantengwa Henriette, yavuze ko iyi nama igiye gukorera abagore bikorera ubuvugizi kugira ngo ingorane bafite zishobora kubazitira ku ntego zabo zo guhangana ku Isoko Rusange rya Afurika ziveho.

    Ati 'Aba bagore basanzwe bakora ubucuruzi bucirirtse tugiye kubakorera ubuvugizi ku buryo babona igishoro gifatika bityo babashe guhangana kuri iri soko rusange kuko bazahuriramo n'abava mu bihugu bigaragara ko biri imbere mu bucuruzi''.

    Abagore bari muri aya mahugurwa banzuye ko bagiye gukora iyo bwabaga mu guhanga udushya kugira ngo bafate iya mbere muri iri soko rusange dore ko ryemerejwe mu Rwanda rikaba ryarashyizwemo imbaraga na Perezida w'u Rwanda igihe yayoboraga Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

    Bahawe inyemezabumenyi z’uko bitabiriye amahugurwa

    Bahuguwe ku kumenya iby'Isoko Rusange ry'Afurika kugira ngo basobanukirwe amahirwe aririmo bibafashe kumenya uko bazaryitabira bagahatana na bagenzi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bakora-ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-biyemeje-guhatana-ku-isoko

  • Ndimbati warumaze iminsi arwariye Marariya muri Kasho Yorohewe! #rwanda #RwOT

    KANDA HNO UREBE VIDEO IVUGA KUBURWAYI BWA NDIMBATI

    Icyo gihe RIB yatangarije Umuryango ko “Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati w'Imyaka 51, Acyekwaho icyaha cyo gusambanya Umwana. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo Iperereza rirakomeje ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha”

    Nyuma yiminsi itaganywa n'Itegeko ndetse ninzira zicishwamo ama dosiye ngo agere murukiko, Ndimbati yagejejwe bwambere murukiko kuwa 23 Werurwe 2022, atangira kuburana ku Ifunga n'Ifungurwa ry'Agateganyo.

    Urukiko rwumvise uruhande rw'Ubushinjcyaha, ndetse nuruhande rw'Uregwa, maze rufata Umwanzuro ko rugiye kwiherera rukazafata umwanzuro kuwa 28 Werurwe 2022.

    Kuri uyu munsi ubwo hamaraga gusomwa umwanzuro, Me Bayisabe Irene uri muri 3 b'Abanyamategeko bunganira ndimbati yavuze ko atanyuzwe n'imyanzuro y'u Rukiko ndetse ko bfite iminsi 5 yo kujuririra uyu mwanzuro.

    Asoza ikiganiro yagiranaga n'Abanyamakuru, Me Irene yatangaje amakuru mashya ko kumugoroba wo kuwa 27 Werurwe yamusuye aho yarafungiye i Rwezamenyo agasanga arwaye.

    Aya makuru akimara kumenyekana, UMURYANGO wavuganye numwe mubo mu muryango wa Ndimbati, uko ubuzima bwe buhagaze, aduhamiriza ko koko Ndimbati amaze iminsi mike Arwaye Marariya ariko ubu yorohewe.

    Uyu utashatse ko Amazina ye ajya mu itangazamakuru ndetse utagize byinshi byimbitse abivugaho, yatubwiye ko Ndimbati yahawe imiti yarasanzwe anywa, kandi ko yamufashije ubu ameze neza!

    Twashatse kumenya niba uyu Ndimbati hari indwara yihariye yaba fite dore ko yahawe imiti yarasanzwe anywaho murugo aho kujya kwivuza ariko ntiyagira ikindi abidutangarizaho.

    Ubwo yaherukaga kugaragara mu Rukiko, Ndimbati yasaga n'Umuntu ukomeye ndetse udasa nufite ikibazo icyaricyo cyose cyagaragaza ko afite imbaraga nkye, ndetse murukiko, yacishagamo agahindukira akararanganya amaso areba mubitabiriye Iburanisha akanamwenyura. Gusa amasaaha yose yamaze Murukiko yari yifubitse ikoti rinini riri mu mabara ya Gisirikare.

    Ndimbati Ubwo yitabaga Urukiko Aburana ku Ifunga n'Ifungura ry'Agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-warumaze-iminsi-arwariye-marariya-muri-kasho-yorohewe

  • AGASHYA! i Ngoma abasore b'Impanga bakoze ubukwe bombi icyarimwe-VIDEO #rwanda #RwOT

    ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamvumba, mu Kagari ka Kinunga, u Murenge wa Remera, akarere ka Ngoma intara y'Iburasirazuba.

    Gato Olivier yasezeranye na Muhawenimana Christelle, mugihe Gakuru Innocent we yasezeranye na Zawadi Anonciate imbere ya Cyanzayire Consolee, ushinzwe iyandikwa ry'Irangamimerere mu Murenge wa Remera.

    Aba bombi babanje gusobanurirwa byimbitse ibijyanye n'amasezerano bagiye kugirana, ndetse nibijyanye n'Umutungo kimwe mubikunze gutuma haba ubwumvikane budahagije kubashakanye.

    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WOSE WO GUSEZERANYA ABASORE BABIRI B'IMPANGA N'ABAKUNZI BABO

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/agashya-i-ngoma-abasore-b-impanga-bakoze-ubukwe-bombi-icyarimwe-video

  • Miss Kalimpinya wegukanye ibihembo bibiri mu… – #rwanda #RwOT

    Sprint Rally All Star 2022 Miss Kalimpinya wegukanyemo ibihembo bibiri, yabaye ku wa Gatandatu tariki 26/03/2022, ibera i Ntunga na Musha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Iri siganwa ryitabiriwe na moto 8 n'imodoka 8. Mu modoka 8 zitabiriye; 3 muri zo zagize ibibazo ‘mechanic’, imwe (1) iragwa mu isiganwa hagati. Imodoka enye (4) zirimo n’iyo Miss Kalimpinya yari atwaye nk’umushoferi wungirije ni zo zarangije irushanwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Queen Kalimpinya yavuze ko yari inshuro ya kabiri yitabiriye iri siganwa ry’imodoka. Muri uyu mwaka nabwo ashobora kuzitabira isiganwa rya ‘Nyirangarama Sprint Rally' rizaba tariki 28/05/2022. Yavuze ko mbere yo gutangira gusiganwa abanza kwiragiza Imana kugira ngo ize kubana na we. Ati “Hejuru ya byose tubanza kwiragiza Imana, niyo ituma ukina ukarangiza uri amahoro. Mbega dusaba Imana kubana natwe mu byo dukora byose”.

    Kalimpinya yegukanye ibihembo bibiri muri iri siganwa

    Kalimpinya wari umushoferi wungirije (Co- Pilote) mu modoka muri Sprint Rally All Star 2022, yavuze ibanga ryamufashije kuza ku isonga mu bakobwa n’abagore no kuza ku mwanya wa 4 mu bitabiriye isiganwa bose. Ati “Twagerageje kwitoza, gutegura umukino, gutegura imodoko n’ibindi byose byakenerwaga ngo twitegure irushanwa mbere y’igihe. Njye ni ubwa kabiri nari nkinnye ntabwo mfite ubunararibonye (experience) bwinshi ariko Pilote Yoto Fabrice we afite ‘experience’ byaradufashije mu isiganwa.

    Kalimpinya Queen yavuze ko uyu mukino yawungukiyemo ubumenyi ku bijyanye n’imdoka unamwigisha gukoresha neza igihe ndetse no gukorana umwete. Ati “Bwa mbere nakinnye muri 2019, ubu ni ubwa kabiri. Uyu mukino wanyongereye ubumenyi (Skills) ku bijyanye n'imodoka na mechanic, kwitoza gukoresha neza igihe kuko muba mwahawe igihe ntarengwa kuri buri kintu mukora ibindi ni gukorana ibakwe, gukora nk'ikipe, gufata mu mutwe no kwitegereza cyane”.

    Kalimpinya yahembwe nka ‘Best Female’ na ‘4th Co Driver’

    Ku bijyanye n’igihembo yegukanye nka ‘Best Female’ muri iri siganwa ry’imodoka yitabiriye inshuro ebyiri ariko akaba ari bwo bwa mbere yabashije kurisoza kuko bwa mbere mu 2019 imodoka ye yakoze impanuka, yavuze ko byamushimishije mu buryo bukomeye, anaboneraho gusaba abakobwa n’abagore kwitinyuka bakajya bitabira siporo zose. Ati “Byaranshimishije, naboneraho no gushishikariza abandi bari n'abategarugori gutinyuka kwitabira siporo zose muri rusange na ‘motorsports’”.

    Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Kalimpinya yageneye ubutumwa urubyiruko, aho yarusabye kujya ruhugira mu birufitiye akamaro kuko bishobora kubabera umwuga wabatunga. Ati “Siporo ni ingenzi mu buzima, usibye kubaka umubiri, siporo ifasha kongera ubumenyi (skills) no kuruhuka, gusabana n'abandi, bishobora no kuba umwuga wagutunga. Ni ngobwa ko duhugira mu bintu byatugirira umumaro”.

    Miss Kalimpinya arasaba abali n’abategarugori kwitinyuka bakitabira siporo zose

    Queen Kalimpinya yegukanye ibikombe bibiri muri Sprint Rally All Star 2022

    Kalimpinya yari umushoferi wungirije muri iri siganwa

    Ni ku nshuro ya kabiri Kalimpinya yitabiriye iri siganwa ry’imodoka

    Isiganwa ry’imodoka rifite abakunzi benshi aho bamwe burira ibiti kugira ngo badacikanwa!

    Iyi modoka imwe yaraguye iribarangura ntiyakomeza isiganwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115894/miss-kalimpinya-wahize-abakobwa-nabagore-mu-isiganwa-ryimodoka-rya-sprint-rally-all-star-2-115894.html

  • #MisterRwanda2022: Abasore 5 barimo uwatsindi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, amajonjora rya Mister Rwanda 2022 yakomereje mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, aho abasore 40 ari bo biyandikishije guhagararira iyi Ntara ariko 9 nibo bari bujuje ibisabwa.

    Abasore banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 9 barimo Cyuzuzo Pacifique [Nimero 8], Hakizumwami Jean Felix [Nimero 9], Nshuti Jonathan [Nimero 11], Kayiranga Patrick [Nimero 13], Rukundo Derrick [Nimero 14], Ndanezewe Elysee [Nimero 19], Hakizamungu Jules [Nimero 21], Ntirushwa Eric [Nimero 23] ndetse na Rwagasore Cedrick [Nimero 24].

    Nyuma yo guteranya amanota, Akanama Nkemurampaka kemeje ko abasore 5 ari bo batsinze. Sunday Justin ukuriye Akanama yavuze ko bahisemo abasore bahagarariye Intara y’Amajyepfo bashingiye ku ishyaka babonanye buri umwe, uburyo buri umwe yasobanuyemo ibitekerezo bye ndetse n’uburyo yumva umuco.

    Bityo abasore bakomeje ni Ntirushwa Eric [Nimero 23]; Nshuti Jonathan [Nimero 11], Rwagasore Eric [Nimero 24], Kayiranga Patrick [Nimero 13] ndetse na Rukundo Derrick [Nimero 14].

    Intara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8 ndetse n’imirenge 101, icyicaro cy’intara giherereye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza.

    Amajonjora akomereje mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye nyuma y'uko iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y'Iburasirazuba aho habonetse abasore batanu baserukiye iyi Ntara.

    Iri rushanwa ryakomereje mu Karere ka Musanze, aho habereye amajonjora y'Intara y'Uburengerazuba ihagarariwe n'abasore umunani ndetse n'Intara y'Amajyaruguru ihagarariwe n'abasore barindwi.

    Nyuma yo kuva mu Ntara y'Amajyepfo, iri rushanwa rizakomereza mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022.

    Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa mu majonjora kagizwe na Sunday Justin [Ni we ukuriye akanama] umuyobozi wa Sunday Entertainment, umunyamakuru wa Royal Fm, Aissa Cyiza ndetse na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi-Perezida wa kompanyi Imanzi Ltd.

    Uko abasore bahataniye guserukira Intara y’Amajyepfo muri Mister Rwanda 2022

    1.Cyuzuzo Pacific [Nimero 8]

    Uyu musore yize ibijyanye n'ikoranabuhanga. Yavuze ko yitabiriye Mister Rwanda kubera umushinga afite wo guteza imbere abana batabona amahirwe yo kumenya 'umuco wacu'. 

    Yavuze ko ashaka kuzashyiraho imurikabikorwa ryafasha buri wese ushaka kumenya byinshi ku muco, kandi bigafasha n'abanyabugeni.

    Yabajijwe uko abona uburezi bw'umwana w'umukobwa muri iki gihe, avuga ko kuri we abona Leta ikora uko ishoboye ikabafasha kwitinyuka kandi igashyiraho amahirwe atuma babasha kwisanga mu mashuri nk'abahungu.

    2.Hakizimani Jean Felix [Nimero 9]

    Uyu musore wambaye nimero 9 yabajijwe inzego z'umutekano yaba azi, avugamo Ingabo na Police, hanyuma agenda avuga zimwe mu nshingano zazo.

    Yavuze ko yitabiriye Mister Rwanda kuko ashaka ko bamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi n'ubworozi.

    3.Nshuti Jonathan [Nimero 11]

    Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore ahatanye muri Mister Rwanda 2022. Yari yiyamamarije mu Karere ka Musanze ariko aratsindwa. Yavuze ko yatsinzwe kubera ko 'nari mfite ubwoba'.

    Yabajijwe igisobanuro atanga ku ijambo 'intwari', avuga ko ari umuntu wakoze ibintu bigirira akamaro igihugu. Kandi ko intwari azi ari Gisa Fred.

    4.Kayiranga Patrick [Nimero 13]

    Yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye mu 2021, avuga ko nta kazi afite. Yabajijwe icyo yumva iyo bavuze gukunda igihugu. Avuga ko kuri we bisobanuye kwitangira igihugu, kandi ukagira indangagaciro ziranga 'iyo sosiyete urimo'.

    Aissa Cyiza yamubwiye ko asa neza 'mu mwambaro w'umukara yari yambaye'. Uyu musore yabajijwe ku buringanire, avuga ko kuri we ihame ry'uburinganire ryumvikanye, kuko muri nguni zose z'ubuzima hagaragaramo abakobwa.

    Uyu musore yavuze ko yiyandikishije muri Mister Rwanda, kubera ko afite umushinga wo guteza imbere abamurika imideli.

    5.Rukundo Derrick [Nimero 14]

    Uyu musore yabajijwe igisobanuro cya Mister Rwanda, abazwa igisobanuro atanga iyo bavuze ngo umusore ni 'mwiza'. 

    Yavuze ko kuri we umusore mwiza amurebera mu bikorwa by'ingirakamaro ku bandi, ubuzima abamo bufasha abandi n'abandi.

    Yanabajijwe kuri raporo ivuga ko abanyarwanda batishimye, agaragaza ko hari byinshi umuntu yashingiraho bigaragaza ko atari ukuri.

    6.Ndanezewe Elysee [Nimero 19]

    Uyu musore yavuze ko asanzwe abarizwa mu Karere ka Huye kubera ko ari ho yiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

    Yabajijwe kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, avuga ko ari 'gahunda igamije guhuriza hamwe abanyarwanda bakunga ubumwe, bakirinda amacakubiri.

    Yiga ubutabire mu buvuzi. Ndanezewe yavuze ko afite umushinga wo gukora amasabuni ahendutse ku buryo benshi azabafasha. Avuga ko yanyuze muri Mister Rwanda kugira ngo bamufashe kuwushyira mu bikorwa.

    7.Hakizamungu Jules [Nimero 21]

    Uyu musore yavuze ko yiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Huye. Abazwa ibikubiye mu muco w'u Rwanda, avuga mo gusabana.

    Yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere umwana wo mu cyaro by'umwihariko umuhungu. Hakizamungu yavuze ko avuka mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Abajijwe ku ihame ry'uburinganire, yavuze ko ari ukuzuzanya hagati y'abagabo n'abagore.

    8.Ntirushwa Eric [Nimero 23]

    Yabajijwe icyo yumva iyo bavuze ngo ubutwari buraharanirwa, avuga ko ari ugukora uko ushoboye ukitanga kandi ukitangira abandi. Avuga ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu, bityo ko ari bo nyambere mu gutera intambwe ya mbere yo kwiyubaka.

    Ntirushwa yabajijwe ku buringanire, avuga ko kuri we ihame ry'uburinganire 'riri ku kigero gishimishije' bitewe n'uburyo ababyeyi baryumvise banabishyira mu bikorwa.

    Yavuze ko umushinga we ari 'Menya u Rwanda', abazwa ibintu bitatu nyaburanga mu Rwanda n'ibirango bitatu by'u Rwanda.

    9.Rwagasore Cedrick [Nimero 24]

    Yabajijwe umuntu afatiraho urugero mu buzima bwe, avuga ko atamuvuga izina ariko uwo muntu ari ufite ibikorwa byo gufasha, akiteza imbere akibuka na bagenzi be.

    Aissa Cyiza yamubajije imyitwarire y'abanyeshuri mu bigo by'amashuri, avuga ko imyitwarire y'abanyeshuri muri iki gihe igoye, cyane cyane abahungu. We avuga ko byatewe ahanini no kuba ibihano byaragabanyijwe. 



    Ifoto y’abasore 5 babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo 

    AMAFOTO Y’ABASORE 5 BATSINDIYE GUHAGARARIRA AMAJYEPFO


    Nshuti Jonathan [Nimero 11]

    Kayiranga Patrick [Nimero 13]

    Ntirushwa Eric [Nimero 23]


    Rukundo Patrick [Nimero 14]


    Rwagasore Cedrick [Nimero 24]

    AMAFOTO Y'ABASORE 9 BANYUZE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURAMPAKA


    1.Cyuzuzo Pacifique [Nimero 8]


    2.Hakizumwami Jean Felix [Nimero 9]


    3.Nshuti Jonathan [Nimero 11]


    4.Kayiranga Patrick [Nimero 13]



    5.Rukundo Derrick [Nimero 14]



    6.Ndanezewe Elysee [Nimero 19]



    7.Hakizamungu Jules [Nimero 21]



    8.Ntirushwa Eric [Nimero 23]


    9.Rwagasore Cedrick [Nimero 24]- Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy'amashuri aho ashinzwe imyitwarire    



    Amajonjora ya Mr Rwanda yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, ifatwa nk’igicumbi cy’umuco 

    Umusore wiyandikishije asabwa kugaragaza ibyangombwa birimo ikigaragaza ko atafunzwe; icy’uko yikingije Covid-19 n’ibindi

    Ikipe ishinzwe kureba niba umusore yujuje ibisabwa, ubundi bakamwandika 

    Rwagasore Cedrick yerekanaga ibimuranga mbere y’uko anyura imbere y’Akanama Nkemurampaka 


    Umuhire Rebecca wa Royal Fm ni we uyobora ibiganiro by’amajonjora ya Mister Rwanda


    Abasore 9 nibo bujuje ibisabwa muri 40 biyandikishije mu Majyepfo

    Amajonjora yo mu Karere ka Huye yabereye kuri Galileo Hotel hafi n’ikibuga cy’indege cya Huye 


    Uhereye ibumoso: Sebudwege Chear, Sunday Justin na Aissa Cyiza 

    Sunday Justin ukuriye Akanama Nkemurampaka yibanze ku bibazo bigaruka ku buzima bw’uhatanye, impamvu yo kwitabira Mr Rwanda n’ibindi 

    Sebudwege Chear yabajije ibibazo byibanze k’u Rwanda birimo nk’igisobanuro cy’ubutwari, ibirango by’u Rwanda n’ibindi 

    Aissa Cyiza yabajije ibibazo byibanze ku ihame ry’uburinganire, imyitwarire y’abanyeshuri ku mashuri n’ibindi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115891/misterrwanda2022-abasore-5-babonye-itike-yo-guhagararira-intara-yamajyepfo-amafoto-115891.html

  • Byinshi kuri Khalid Payenda wahoze ari Minisi… – #rwanda #RwOT

    Inkuru ya Washington Post ivuga ko Khalid Payenda yahisemo kubaho ubuzima butuje kandi bworoheje we n’umuryango we, bituma akura amaso kuri Afghanistan ahitamo kuba umushoferi, akazi afatanya no kuba umwarimu wungirije muri kaminuza ya Georgetown.

    Payenda avuga ko yishimiye amahirwe afite yo kuba abasha gutunga umuryango we nubwo adafite amahitamo menshi ku buzima bwe n’ubw’abagize umuryango we.

    Mu magambo yumvikanisha ko leta ye yatsinzwe urugamba n’abatalibani kandi byari mu gihe gikwiriye, yagize ati ”Twaratsinzwe kandi twese twabigizemo uruhare. Urebye koko abaturage bari bababaye.”

    Payenda w’imyaka 40 y’amavuko, yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'imari icyumweru kimwe mbere y’uko abatalibani bafata Kabul, kubera ko umubano we na Ashraf Ghani Ahmadzai wahoze ari perezida wa Afuganisitani utari mwiza.

    Ku bwo gutinya gufungwa na Ashraf Ghani, Payenda yahungiye muri Amerika, aho yajyanye umugore, abana be ndetse n’amafaranga macye yari afite hafi.

    Payenda

    Khalid Payenda ni impuguke ikomeye mu by’imari n’ubukungu

    Bwana Payenda yabonye impamyabumenyi ihanitse muri Politiki n’Iterambere ry’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Illinois- Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2009. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’amabanki n’imari ndetse n’impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi.

    Uyu mugabo wize cyane yatangiriye imirimo ya leta muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere icyaro mu 2003, akabifatanya no gukorera ibiro bya Banki y’Isi i Kabul nk’umusesenguzi w’imishinga yayo muri Afuganisitani.

    Hagati ya 2006 na 2008, Bwana Payenda yakoraga nk’inzobere mu bijyanye n’ubukungu mu ishami rya Banki y’isi i Kabul, aho yari afite inshingano zo kugaragaza raporo y'ubukungu ya Afuganisitani buri mwaka, gukurikirana ibibazo by'ubukungu no kurwanya ubukene.

    Yatangiye gukora nk’umujyanama wa politiki y'imari muri Minisiteri y'Imari mu mwaka wa 2010, kugeza hashyizweho Guverinoma y'ubumwe bw'igihugu mu 2015, aho yagiye muri minisiteri y’ubukungu, agashingwa kuba umuyobozi w’abategura ingengo y’imari ya leta n’ibikorwa byayo.

    Inkuru nyinshi zimwandikwaho, zivuga ko yakoze neza ubuhuzabikorwa hagati ya leta n'abikorera mu gihe gito, anashyira ku murongo gahunda z'ubukungu za guverinoma, yifashishije gutegura uruhererekane rw'imishinga minini y'ibikorwa remezo byagiye bizamura ubukungu.

    Muri 2017, Bwana Payenda yagizwe Minisitiri w'imari wungirije, arushaho kugira ijambo ku gutegura no no kunoza imikoreshereze y’ingengo y'imari, aho yari amaze kuba umwizerwa wa leta kubera ubuhanga n’ubumenyi buhambaye yari yaravanye mu mashuri menshi afite.

    Hagati ya 2017 na 2021, Payenda yari umukundwa na Banki y’isi, aho yamwifashishaga mu mishinga minini yakorerwaga muri Afghanistan ndetse n’ibihugu baturanye kuko ari inzobere mu by’ubukungu n’ikoreshwa ry’amafaranga.

    Mu mpera za 2020, Khalid Payenda yashinze kaminuza ye i Kabul, yari ifite intego yo kwigisha no guhugura abanya-Afghanistan bakaba inzobere mu bijyanye n’imari n’ubukungu.

    Muri Mutarama 2021, uyu mugabo yagizwe Minisitiri w’imari, aho yumvikanye avuga ko ashaka guteza imbere ubukungu bwa Afghanistan binyuze mu gutera ingabo mu bitugu abikorera.

    Mu gihe yari ku ntebe ya Minisiteri w’imari, Khalid Payanda ntiyumvikanaga na guverinoma ku byemezo byinshi, aho yanengaga imikoreshereze y’imari y’igihugu ndetse biza kumviramo kwegura kuri uwo mwanya no guhunga igihugu.

    Khalid asigaye ari umushoferi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115888/byinshi-kuri-khalid-payenda-wahoze-ari-minisitiri-akaba-ari-umushoferi-wa-taxi-115888.html

  • Ndimbati arajyanwa i Mageragere. Harakurikiraho iki ?- VIDEO #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ME IRENE WUNGANIRA NDIMBATI MU MATEGEKO

    Iyi nkuru ikijya hanze, benshi bakomeje kwibaza ikigiye gukurikira nyuma yuko uyu mugabo w'imyaka 51, afatiwe icyemezo cyo gufungwa by'gateganyo iminsi 30 muri Gereza.

    Iyi minsi, byumvikane ko nyuma yuko urukiko rubifitiye ububasha rufatiye Umwanzuro, Ndimbati agomba guhita yoherezwa muri Gereza bitandukanye nuko ubu yarari muri Kasho ya RIB i herereye i Nyamirambo.

    Uwunganira Ndimbati mu Mategeko, yasobanuye ko batanyuzwe nuyu mwanzuro kuko haribyo basbye Urukiko bitahawe umwanya uhagije nkuko babikekaga. ndetse ko ntayandi mahitamo bagomba Kujuririra uyu mwanzuro.

    Me Bayisabe Irene yagize ati: Dutegereje ko Umwanzuro ugera muri Sisiteme tukabona kopi. dufite iminsi itanu iteganywa n'Amategeko itwemerera kuba twajuririra uyu Mwanzuro.”.

    Umwunganizi we kandi yakomeje avuga ko nubwo hari ibyirengagijwe birimo no kuba Ndimbati yari yatangarije Urukiko ko afite Ingwate (Abishingizi) ko bitigeze byitabwaho, ndetse n'ibimenyetso byerekana Inenge ziri mu bimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha nabyo bitahawe agaciro.

    Ati”Dutegereje Kopi y'idosiye yose. nkanyuma y'isaha cyangwa abiri, iraba igezemo twicarane nuwo twunganira dufate umwanzuro kubijyanye n'Ubujurire.'

    Amategeko ateganya ko Nyuma y'Umwanzuro w'Urukiko, iyo utanyuzwe n'imyanzuro uba ufite iminsi 5 yo kuba wajuririra icyo cyemezo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-arajyanwa-i-mageragere-harakurikiraho-iki-video