Category: Uncategorized

  • Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanuro uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n'u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Amakuru ava muri Kivu y'Amajyaruguru, by'umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aravuga ko imirwano ikomeye yubuye hagati y'ingabo z'icyo gihugu, FARDC, n'umutwe wa M23.  Ayo makuru dukesha imiryango idafite aho ibogamiye arahamya ko abarwanyi b'uwo mutwe bamaze kwambura ingabo za Leta ya Kongo ibirindiro byinshi, bikaba byanatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Mu rwego rwo gusobanura impamvu FARDC irimo gukubitwa incuro, umuvugizi w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Gen. Sylvain EKENGE, arabeshya abaturage b'igihugu cye ndetse n'umuryango mpuzamahanga, ko umutwe wa M23 urimo gufashwa n'u Rwanda, ndetse akanavuga amazina ngo y'abasirikari bo mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, ngo bafatiwe ku rugamba. Nta ntwaro, nta mpuzankano (uniform), cyangwa amakarita y'abo yita abasirikari ba RDF Gen. Ekenge yerekanye, cyangwa ngo humvikane amajwi ubwabo bivugira ko koko ari abasirikari b'u Rwanda.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Francis HABITEGEKO w' Intara y' Uburengerazuba mu Rwanda, hasobanuwe ko bitangaje kandi bibabaje gukwiza amakuru y'ibinyoma biharabika u Rwanda, kuko nta nyungu na nto rufite mu kohereza abasirikari barwo mu ntambara ireba Abanyekongo ubwabo.

    Iryo tangazo rivuga kandi ko RDF itigeze igira abasirikari bitwa amazina avugwa na Gen. Ekenge, rikagaragaza ko atari n' ubwa mbere aya mazina avugwa, kuko yari yarigeze kugarukwaho tariki 25 Gashyantare 2022, mu nama yahurije i Kigali intumwa z'u Rwanda n'iza Kongo. Ibi bisobanuye neza ko abo bantu batafashwe tariki ya 28 Werurwe 2022 nk'uko Gen. EKENGE abibeshya, ahubwo hashize ukwezi gusaga batangiye kuvugwa.

    Kuba Leta ya Kongo igaragaza abarwanyi imaranye ukwezi kurenga, yarangiza ikabeshya ko yabafatiye mu mirwano yo kuwa mbere tariki 28 Werurwe, biragaragaza ikinyoma kivanze n'ubuswa, kigamije gusa guhuma amaso abantu, no guharabika u Rwanda n' Ingabo zarwo.

    Ikindi kigaragaza ikinyoma kigambiriwe nk'uko itangazo rya Guverineri Habitegeko rikomeza rivivuga, ni uko Leta ya Kongo yihutiye gushinja u Rwanda, aho kureka ngo itsinda u Rwanda na Kongo bihuriyeho, rishinzwe kugenzura umutekano hagati y'ibihugu byombi, ribanze rigenzure ayo makuru, nibiba ngombwa n'abo bavuga bafatiye ku rugamba bisobanure, nk'uko bisanzwe bigenda, kandi binateganyijwe mu nshingano z'iryo tsinda.

    Ubwo abarwanyi b'Umutwe wa M23 batsindwaga urugamba mu mwaka wa 2013, ababarirwa muri 682 bahungiye mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda. Nk'uko amahame mpuzamahanga abiteganya, abahungiye mu Rwanda bajyanywe i Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Uburengerazuba, kure cyane y'umupaka uRwanda na Kongo, bamburwa intwaro ndetse bashyirwa mu nkambi bagenzurirwamo.

    Itangazo rya Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba risoza rivuga ko kuba rero Leta ya Kongo itarubahirije ibikubiye mu masezerano anyuranye hagati yayo na M23, birimo kwinjiza abo barwanyi mu ngabo za Kongo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo, bidakwiye kubazwa uRwanda.

    Mu gihe twateguraga iyi nkuru, umutwe wa M23 nawo wari umaze gusohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Leta ya Kongo, M23 ikavuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere gifasha uwo mutwe.

    Iryo tangazo riratanga ibimenyetso ko abavugwa ko bafashwe  ntaho bahuriye n'igisirikari cy'u Rwanda, ko ahubwo ari Abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda. Abo ni Habyarimana Jean Pierre ukomoka i Masisi ari naho yari atuye, akaba yarahashakiye umugore ukomoka mu Ntara ya Kasayi. Hari kandi Twajeneza John bita'Twaje', wikoreraga umwuga wo kogosha ahitwa Kiwanja muri Masisi. Bombi kuva mu kwezi gushize nibwo ngo FARDC yatangiye kubagaraguza agati, ibeshya ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku rugamba.

    Kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano hagati y'igihugu cye n'u Rwanda. Icyakora hari abatarashimishijwe n'iyo nzira y'Ubwumvikane ibihugu byombi byari byafashe, abenshi akaba ari ba rusahuriramunduru, bungukira mu bushyamirane. Abo rero nibo babeshyera u Rwanda ko rutera inkunga imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Kongo, aho gufasha icyo gihugu gushakira umuti urambye ibibazo biri hagati y'Abanyekongo ubwabo.

     

    The post Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanuro uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n'u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igisirikari-cya-kongo-cyabuze-uko-gisobanuro-uko-umutwe-wa-m23-ukomeje-kucyambura-ibirindiro-byinshi-muri-kivu-yamajyaruguru-gitangira-gukwiza-impuha-ngo-uwo-mutwe-ufashwa-nu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igisirikari-cya-kongo-cyabuze-uko-gisobanuro-uko-umutwe-wa-m23-ukomeje-kucyambura-ibirindiro-byinshi-muri-kivu-yamajyaruguru-gitangira-gukwiza-impuha-ngo-uwo-mutwe-ufashwa-nu-rwanda

  • FERWAFA yerekanye umutoza mushya w’Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko Carlos Alós Ferrer w’imyaka 47 ari we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo FERWAFA yatangaje ko hari abatoza barenga 10 banditse bifuza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse bari mu biganiro nabo.

    Hari nyuma y’uko mu ntangiriro za Werurwe 2022 FERWAFA yari yamenyesheje Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi kuko umusaruro we mu myaka 3 n’igice yayimazemo batawishimiye.

    Carlos Alós Ferrer ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubutoza itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA Pro License), 2003-2005 yatoje ikipe y’abato y’iwabo muri Espagne ya Amposta, 2007-08 yari umutoza wa Tortosa nayo yo muri Espagne, 2010-11 yari umwungiriza muri Kitchee yo muri Hong Kong, 2015 yatoje Pogon Siedlce yo muri Poland, , 2017 yatoje abatarengeje imyaka 17 ba Kazakhstan (Kazakhstan U17), 2017-18 yari umutoza wa Kairat yo muri Kazakhstan, yaje kuza muri Afurika aho 2019 yari umutoza wa FAR Rabat yo muri Maroc ariko ntiyahatinze kuko muri uwo mwaka yahise ajya gutoza ikipe ya Qatar SC iherereye mu Mujyi wa Doha muri Qatar, 2020-21 yari umutoza w’ikipe ya Enosis Neon Paralimni yo muri Cyprus.

    Carlos asinyira amasezerano yo kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Yahawe amasezerano y’umwaka umwe

    Ari kumwe n’umunyamabanga wa FERWAFA imbere y’ibiro bya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yerekanye-umutoza-mushya-w-amavubi-amafoto

  • Cristiano Ronaldo yavuze ku hazaza he mu ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko ariwe wenyine wo gufata icyemezo ku hazaza he mu ikipe y’igihugu cye cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cristiano-ronaldo-yavuze-ku-hazaza-he-mu-ikipe-y-igihugu

  • Leta ya Nigeria yashyizeho ikiruhuko cy'abakozi kubera umukino wa Ghana #rwanda #RwOT

    Leta ya Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abantu bakora igice cy'umunsi ubundi bakajya kureba umukino ubahuza na Ghana mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

    Kuri uyu mugoroba,Perezidansi ya Nigeria yategetse ko inzego zose za Leta zifunga nyuma ya saa sita, abakozi ba Leta bakajya gushyigikira ikipe y'igihugu, Super Eagles mu mukino wa nkamarampaka wo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar 2022.

    Uyu mukino w'ishyiraniro urahuza Nigeria na Black Stars ya Ghana kuri uyu mugoroba.Nigeria n'ubundi niyo ihabwa amahirwe yo kubona iyi tike kuko umukino wa mbere i Kumasi warangiye banganya 0-0.

    Nigeriya yagiye muri buri gikombe cyisi cya FIFA kuva 1994, uretse rimwe muri 2006 mu Budage, igera muri 1/16 muri USA 1994, mu Bufaransa 1998 na Brazil 2014.

    Indi nshuro ibi bihugu byombi byahanganye mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'isi cya FIFA ni muri 2001, ubwo banganyaga 0-0 i Accra hanyuma Nigeria ibatsinda 3-0 i Port Harcourt muri Nyakanga 2001 berekeza muri Koreya / Ubuyapani.

    Kapiteni Ahmed Musa yatangarije ikinyamakuru thenff.com ati: “Abakinnyi bose, harimo nanjye turashaka kujya mu gikombe cyisi. Kuri njye, ni ingenzi cyane kuko bishobokako ari igikombe cy'isi cyanjye cya nyuma.

    Nishimiye iibikombe 2 nitabiriye, Brazil 2014 n'Uburusiya muri 2018. Ndashaka kongera kucyitabira. Benshi mu bakinnyi bari muri iyi kipe uyu munsi ntabwo bagiye mu gikombe cyisi kandi bifuza kujyayo.

    'Twese tuzi ko bitazoroha. Ghana izaza hano nk'ije ku rugamba ariko twiteguye ibyo barakora byose.'

    Gahunda y'imikino iteganyijwe uyu munsi muri Afurika:

    Saa Moya z'umugoroba

    Sénégal x Misiri (0-1)
    Nigeria x Ghana (0-0)

    Saa tatu [21:30']

    Algeria x Cameroon (1-0)
    Maroc x RDC (1-1)
    Tunisia x Mali (1-0)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/leta-ya-nigeria-yashyizeho-ikiruhuko-cy-abakozi-kubera-umukino-wa-ghana

  • Ngororero: Imiryango itishoboye igiye guhabwa amafaranga atishyurwa yo kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Werurwe 2022, abaturage b'umurenge wa Kageyo, bakoranye inama n'ubuyobozi bw'akarere ndetse n'abahagarariye umuryango Give Directly uzaha abaturage aya mafaranga.

    Riziki Anitha utunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, yavuze ko bahingaga ntibabone umusaruro uhagije kubwo kutabona ifumbire, gusa yizeza impinduka.

    Ati 'Mfite ikawa, nzazagura nshake ubwatsi nzisasire, ndihirire abana bige, nshake n'akantu nkora k'ubucuruzi mbyaze umusaruro ayo mafaranga ku buryo ejo hazaza ntazicuza.'

    Ntambabazi Jean yavuze ko yumva guhabwa ibihumbi 820 Frw ari inzozi kuko kuva yabaho ataratunga amafaranga angana atya.

    Ati 'Impamvu numva ari inzozi ibihumbi 800 Frw kuri njye ntayo nigeze ntunga, ageze iwanjye n'umudamu tukicara tukajya inama twabaho neza”.

    Uyu mugabo usanzwe ajya gupagasa mu Mutara, avuga ko aya mafaranga ayabonye yamuteza imbere kuko kuko amenyereye kwizirika umukanda.

    Ati “Ngenda ngakorera 1000 Frw ku munsi nkarya 400 Frw, nkabika 700 Frw kugira ngo azabone icyo ntahana.'

    Muhire Jean Claude, umukozi w'umuryango Give Directly ufatanya na Leta guteza imbere abaturage, yavuze ko aya mafaranga bayatanga mu byiciro bibiri.

    Uyu mushinga akarere ugezemo ukorera nu mirenge itari munsi y'itatu. Umurenge wa Kageyo utuwe n'ingo zirenga 5000, biteganyijwe ko mu batuye umurenge wa Kageyo ingo 99% zizahabwa aya mafaranga.

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ihitiramo uyu muryango akarere ukoreramo, akarere kagahitiramo imirenge ikennye kurusha indi.

    Ati “Ni amafaranga atishyurwa, icyo dukeneye ko abaturage bazatwishyura, bakaba bishyuye na Leta ni uko bakora bakiteza imbere”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukunduhirwe Benjamine yasabye abagiye guhabwa amafaranga kuvugisha ukuri no kwirinda kuyasesagura.

    Ati 'Turabasaba kuzavugisha ukuri mu ikusanyamakuru, guhitamo imishinga izabateza imbere igendanye n'aho batuye, ikindi bakirinda gutanga ruswa”.

    Umubare w'amafaranga yose azatangwa mu karere ka Ngororero nturamenyekana. Aya mafaranga ntabwo atangwa hagendewe ku byiciro by'ubudehe, ahubwo abakozi ba Give Directly bajya mu giturage bakazenguruka urugo ku rundi bareba uko abagize umuryango babayeho.

    Uyu mushinga wo guha abaturage amafaranga wahereye mu karere ka Ngoma n'aka Gisagara kuri ubu uri gukorera mu turere twa Nyamagabe na Ngororero.

    Magingo aya mu Rwanda hose ingo ibihumbi 147 zimaze guhabwa aya mafaranga. Amaze gutangwa yose hamwe arenga miliyari 60 Frw.

    Abaturage bishimiye ibihumbi 820 agiye guhabwa buri rugo bavuga ko azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bari baraburiye ibishoro

    Abaturage basabwe kubyaza umusaruro ayo mafaranga bagiye guhabwa

    Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine asaba abaturage kuzirinda kwaya aya mafaranga bagiye guhabwa

    Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga wo guha abaturage amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-itishoboye-igiye-guhabwa-amafaranga-atishyurwa-yo-kwiteza

  • Perezida wa Ukraine yavuze igihano gikomeye yifuza ko ibihugu bikomeye byafatira Uburusiya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) gukaza ibihano ku Burusiya, harimo no gukomanyiriza ibitoro byo muri icyo gihugu.

    Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo avuga nijoro, yanenze bikomeye ukuntu “kurimo kurebera” kuranga bimwe mu bihano byafatiwe Uburusiya, avuga ko isi idashobora gutegereza ibikorwa by'Uburusiya kugira ngo ibone kugira icyo ikora.

    Zelensky yinubiye ko “ibihano bikomeye byo mu rwego rwo gukumira”, iyo biba byarafashwe n'ibihugu bikomeye ku isi mbere y'igihe, bishobora kuba byari kubuza ko Uburusiya bugaba igitero ku gihugu cye.

    Yanyuzagamo agakubita ku meza n'ikiganza nk'uburyo bwo gushimangira ingingo muri iryo jambo ryamaze iminota irindwi.

    Zelensky yagize ati: “Intambara isesuye [y'igihugu cyose] yatangiye”.

    “Ubu hari ibintu byinshi bica amarenga ndetse n'ibiburira ko ibifatwa nk'ibihano bikomeye kurushaho, nko gukomanyiriza ibitoro bivuye mu Burusiya bijya i Burayi, bizashyirwaho ari uko Uburusiya bukoresheje intwaro z'ubumara.

    “Nta magambo mfite yo kuvuga. Twebwe, abantu turiho, tugomba gutegereza. Ikintu cyose Uburusiya bumaze gukora kugeza ubu ntigituma bukomanyirizwa mu rwego rw'ibitoro? Ibisasu birimo Phosphorus [ikinyabutabire cya Phosphore] ntibituma bukomanyirizwa? Ibisasu byatewe ku ruganda rw'ibinyabutabire cyangwa ku ruganda rutunganya ibya nikleyeri ntibituma bukomanyirizwa?”

    Zelensky yavuze ko muri iki cyumweru ateganya kugeza ijambo ku bagize inteko ishingamategeko b'ibihugu byinshi kugira ngo abishishikarize guha Ukraine izindi ntwaro.

    Yagize ati: “Abanya-Ukraine ntibakwiye gupfa kubera ko gusa hari umuntu udashobora kugira ubutwari buhagije bwo gutanga intwaro za ngombwa”.

    “Ubwoba buri gihe butuma uba umufatanyacyaha”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-wa-ukraine-yavuze-igihano-gikomeye-yifuza-ko-ibihugu-bikomeye

  • Miss Mutesi Jolly yavuze impamvu yabwiye Muheto wegukanye Miss Rwanda 2022 ko ari mwiza (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yavuze ko impamvu yabwiye Nshuti Muheto Divine waje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ko ari mwiza, ni uko ari mwiza kandi kuvigisha ukuri nta kibazo abibonamo.

    Tariki ya 30 Mutarama ubwo hashakwaga abakobwa bahagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2022, ubwo Mutesi Jolly yari akubise amaso Nshuti Muheto Divine wari ufite nimero 6, yagize ati 'Muheto uri mwiza pe!'

    Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu batandukanye aho bavugaga ko nk’umuntu wari mu bagize akanama nkemurampaka atari akwiriye kuvuga ayo magambo.

    Ibi byakomeje gusembura ibitekerezo bya benshi nyuma y’uko tariki ya 19 Werurwe 2022 Nshuti Muheto Divine yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, abantu batangiye kugenda bavuga ko uyu mukobwa n’ubundi Mutesi yari yaramuhaye ikamba umunsi avuga ko ari mwiza.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mutesi Jolly yavuze ko nta kosa yakoze kuko n’ubundi uyu mukobwa ari mwiza kandi yari mu marushanwa y’ubwiza.

    Ati 'Wowe wabonye atari mwiza? Urabyemera ko ari mwiza? Ariko abantu bagira amatiku n’amenshi kweli, umukobwa ni mwiza, ikindi namubwiye ko ari mwiza sinamubwiye ko ari Nyampinga w’u Rwanda, ari mu marushanwa y’ubwiza, kubwira umuntu ko ari mwiza ntabwo nakabaye mbona ko ari ikibazo.'

    Yakomeje avuga ko kubwira umuntu ko ari mwiza ari ubupfura kandi ko akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda abantu bakwiye kuyitandukanya no mu manza zisanzwe.

    Ati 'Kubwira umuntu ibyo ubona ni ubupfura, sinumva impamvu umuntu avuga ko nari umukemurampaka, ngo wari wabona aho umunyamategeko abantu barimo bubarana akavuga ngo iyo ngingo ya we irakomeye, oya wishaka gufata ubwiza n’ibintu by’icyaha, hariya ni mu byaha bafite ukuntu bayobora ibintu byabo no mu marushanwa y’ubwiza bafite ibyo bagenderaho, umuntu utabizi azagende yihugure abirebe, ikibazi cyabayeho ni uko nabwiye umukobwa ko ari mwiza kandi ari mwiza.'

    Mutesi Jolly kandi yavuze ko uretse kuba abantu barahisemo Muheto ariko ubusanzwe hari abakobwa benshi yagiye abwira ko ari beza.

    Ati 'Buri muntu wese kugeza ubu abantu benshi barabibona ko ari mwiza, nshobora kubona ko ari mwiza wowe ntubibone. Hari abakobwa nagiye mbwira ko basa neza kandi beza ni uko ari Muheto bahisemo gusa, ikindi hari abo nagiye mbwira ko bavuze ibintu byabo neza biri ku murongo kuki byo batabitinzeho.'

    Mutesi Jolly avuga ko kuba yaravuze ko Muheto ari mwiza nta kosa yakoze

    Nshuti Muheto Divine ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yavuze-impamvu-yabwiye-muheto-wegukanye-miss-rwanda-2022-ko-ari-mwiza-video

  • Udukingirizo tw’ubuntu twahawe ikaze ku Gisim… – #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gutanga udukingirizo tw’ubuntu ni umuco usanzweho cyane cyane kuva aho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA butangiriye kwiyongera ndetse n’umubare w’inda zitateganyijwe nawo ukiganza. Imiryango itandukanye ndetse na Club Anti-SIDA zitandunanye zagiye zitanga udukingirizo mu bigo by’amashuri na za Kaminuza kungira ngo umuntu unaniwe kwifata akoreshe agakingirizo nibura yirinde inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Kuri iki cyumweru cyarangiye tariki 27 Werurwe 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na AHF [AIDS Healthcare Foundation], hatangiye gutangwa udukingirizo tw’ubuntu ku Gisimenti ahashyizwe agace katageramo imodoka hateganyirijwe ‘Kwishimisha ku bantu bafata icyo kunywa’. Utu dukingirizo tw’ubuntu turi gutangwa amasaha 24 kuri 24 mu minsi yose y’icyumweru ni ukuvuga kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru.

    Hashize ibyumweru bisaga 3 ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali hafunguwe umuhanda utageramo imodoka aho abantu basohokera mu mpera z’icyumweru bakishimisha bari gufata icyo kunywa. Iyo ugeze muri aka gace uhasanga urugwiro ruri hejuru ibyishimo bidacagase ndetse no kwisanzura kutarimo kidobya. Ni agace gakunzwe cyane n’ingeri zitandukanye by’umwihariko urubyiruko.

    Umwe mu batanze ibitekerezo bwa mbere kuri Paji ya Facebook ya InyaRwanda.com yemeje ko ibyakozwe na RBC ari igitekerezo nyakuri

    Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri uyu mwanya utagendwamo imodoka wari ufunguwe muri Kigali dore ko waje usanga undi mwanya wari wafunguwe mu Biryogo i Nyamirambo ariko ho hakaba ibyo kunywa bidasembuye. Imwe mu mvugo yamenyekanye ni abantu bamwe bagereranyaga Gisimenti no ‘Kwa satani’ kuko bavugaga ko ibihabera atari ibyo ku Isi.

    RBC igishyira hanze amakuru avuga ko igiye kujya itanga udukingirizo tw’ubuntu muri aka gace ka Gisimenti, abantu nanone bagize icyo babivugaho by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, ari bo natwe twibanzeho ku bitekerezo batanze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com. Twanifashishije bimwe mu bitekerezo abaturage batanze kuri konti ya Twitter ya RBC.

    Dore ibitekerezo abantu batanze ku ishyirwa ry’udukingirizo tw’ubuntu muri Gisimenti

    Dominique kuri Instagram ya Inyarwanda yatangaje ko RBC yakoze neza cyane

    Uwiyise The truth will prevail, yavuze ko urubyiruko rugiye mu mazi abira

    Ubusesenguzi bw’umwanditsi: U Rwanda rugomba gukora ibishoboka ngo rurinde abaturage barwo mu buryo bwose bushoboka kandi bakaba mu buzima buzira gutsikamirwa. Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bwafasha kwirinda akagakoko gatera SIDA ndetse n’inda zitateganyijwe ku bw’ibyo nk’ahantu hahurira abantu benshi byari bikwiye ko hashyirwa ubwirinzi.

    Kwifata, Ubudahemuka, Agakingirizo ni zimwe mu nkingi wagenderaho wirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe.

    Umuryango AHF wafatanyije na RBC gutanga udukingirizo tw’ubuntu ku Gisimenti, tariki 15 Ukuboza 2020 watanze udukingirizo 7840 ahari habereye Expo mu buryo bwo gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115896/udukingirizo-twubuntu-twahawe-ikaze-ku-gisimenti-abaturage-bati-iki-115896.html

  • Itsinda ryaturutse muri Côte d’Ivoire ryasuye Polisi y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itsinda-ryaturutse-muri-cote-d-ivoire-ryasuye-polisi-y-u-rwanda

  • Abasaga 80% mu Rwanda baracyakoresha inkwi mu guteka (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abasaga-80-mu-rwanda-baracyakoresha-inkwi-mu-guteka-ubushakashatsi