Category: Uncategorized

  • Amerika yongeye kuvuga ku ifungwa rya Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Ned Price, rivuga ko abo bayobozi baganiriye ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Umubano ushingiye ku bufatanye mu by’ubuzima, uburezi, ubukungu, ibidukikije umutekano mu karere n’ibindi.

    Iryo tangazo rivuga ko ministiri Sherman yashimiye u Rwanda kuba rwarashyigikiye umwanzuro wa LONI wamaganye ibitero Uburusiya bwagabye ku gihugu cya Ukraine.

    Muri ibyo biganiro ministiri Sherman yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitashimishijwe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika. Rusesabagina afungiye mu Rwanda kuva mu kwezi kwa munani 2020, nyuma y’uko akuwe I Dubai akagezwa mu Rwanda mu buryo butarasobanuka.

    Mu ntangiriro y’icyumweru gitaha nibwo urukiko rw’ubujurire rusazoma urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be. Rusesabagina yari aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba. Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo, busaba urukiko rw’ubujurire ko rwazahanisha Rusesabagina igifungo cya burundu.

    Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku rubuga rwa twitter rivuga ko abo bategetsi baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi. Rivuga ko ministiri Biruta yanabonanye kandi na Molly Phee, ushinzwe umugabane w’Afurika.

    Ministiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Wendy Sherman yakiriye ministiri Vincent Biruta w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amerika-yongeye-kuvuga-ku-ifungwa-rya-Rusesabagina

  • Umuvugizi wa M23 yashyize mu majwi ingabo za FARDC kuba arizo zabateye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'inyeshyamba z'umutwe wa M23 avuga ko ingabo za Leta FARDC ari zo zateye ibirindiro byabo mu misozi ya Rutshuru nyuma y'uko bagarutse bava mu nkambi bari barashyizwemo muri Uganda. 'Major Willy Ngoma' uvugira uyu mutwe yahakanye amakuru ya FARDC ko bari gufashwa n'ingabo z'u Rwanda. Ahamya ko abagabo babiri berekanye ari abaturage b'abanyekongo bavuga ikinyarwanda bazwi muri kariya gace.

    Imirwano y'izi nyeshyamba na FARDC yakomeje none kuwa kabiri mu bice bindi bya teritwari ya Rutshuru, kandi abaturage bakomeje guhungira hakurya muri Uganda. Ngoma avuga ko FARDC ari yo yabateye' natwe twagombaga kwirwanaho maze ejo [kuwa mbere] tubaha isomo rikomeye'.

    Ingabo za Leta ubu zitegeka intara ya Kivu ya ruguru kuwa mbere zatangaje ko abarwanyi ba M23 bateye ibirindiro byabo i Runyoni na Chanzu muri Rutshuru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibyo impande zombi zatangaje kuri iyi mirwano, gusa bamwe mu batuye muri ibi bice bavuga ko M23 imaze gufata udu-centre tunyuranye muri Rutshuru.

    Ngoma avuga ko koko abaturage benshi bahunze imirwano, ati: 'ariko bazagaruka, kuko bariya ni abavandimwe bacu, ni bashiki bacu, ni amabyeyi bacu bari hariya'.

    Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo bahunga iyi mirwano kuva ejo kuwa mbere, kandi bifashe nabi cyane nk'uko Jean Claude Bambanze ukuriye sosiyete sivile Forces Vive ya Rutshuru yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

    Ni inde uyoboye M23 ubu?

    Nyuma yo gutsindwa intambara yo mu 2013 aho M23 yarashwe n'ingabo za Congo zifatanyije n'iz'akarere, Sultani Makenga yahunganye n'igice kimwe cya M23 bajya muri Uganda.

    Ikindi gice cya M23 cyari kumwe na Gen Bosco Ntaganda cyerekeje mu Rwanda, abarwanyi bacyo amagana bashyirwa mu nkambi i Kibungo mu burasirazuba bw'u Rwanda, naho Ntaganda 'yishyikiriza' ambasade ya Amerika i Kigali nayo imuha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

    Abarwanyi bajyanywe muri Uganda benshi batorotse inkambi bashyizwemo bagaruka mu misozi ya Rutshuru barisuganya.

    Willy Ngoma yagize ati: 'Jenerali Major Sultani Makenga yagarutse mu gihugu cye turamukurikira, niwe mukuru w'igisirikare cyacu. Bertrand Bisimwa niwe mukuru w'umutwe wa politike'.

    Ngoma yabwiye BBC ko bagarutse muri Congo kuko Leta itubahirije ibiri mu masezerano bagiranye mu 2013 yo guhagarika intambara. Ati:' Twagiye i Kinshasa twagize amezi 14 y'ibiganiro na Kabila, amezi 14 wa mugabo we! adusaba gutaha ngo azaduhamagara igihe icyo aricyo cyose.

    Akokeza ati' Tugeze hano nyuma y'ibyumweru bicye FARDC itangira kuturasa mu buryo tutumva. Hari ibyo twari twumvikanye, i Nairobi, i Kinshasa… ariko twategereje ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano ahubwo baza kudutera'.

    Ngoma avuga ko ibyo basabye birimo; irekurwa ry'imfungwa za M23, gushyira mu gisirikare aba M23 abandi mu buzima busanzwe, guhagarika imitwe y'inyeshyamba z'abanyamahanga, no gucyura impunzi… Ati: 'Ni ibyo dusaba, ariko nta na kimwe bashyize mu bikorwa'.

    Leta ya Kinshasa ihakana ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho na M23, yavuze ko ibyo bumvikanye bikorwa gahoro gahoro kandi mu byiciro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umuvugizi-wa-m23-yashyize-mu-majwi-ingabo-za-fardc-kuba-arizo-zabateye/

  • Senegal yongeye gukubita ahababaza Misiri iyitwara itike y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu mukino udasanzwe wabereye muri Senegal,iki gihugu gikomeje kwandika amateka mu mupira w'amaguru wa Afurika cyatsinze Misiri kuri penaliti kiyitwara itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri,ikipe ya Senegal yakatishije itike yo kwerekezamu gikombe cy'isi cya 2022 cyo muri Qatar 2022, nyuma yo gutsinda Misiri kuri penaliti 3-1,mu mukino wa kabiri w'amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri Stade ya Abdoulaye Wade.

    Nkuko byagenze ku mukino wa nyuma wa AFCON 2020,Senegal yongeye kubabaza Misiri yongeye kuri penalti.Ibi byabaye nyuma y'aho Senegal itsinze igitego 1-0 mu minota 120 cyishyuraga icyo Misiri yari yabatsinze mu mukino ubanza banganya 1-1.

    Igitego cyitsinzwe na SaliouCiss mu minota ine ya mbere y'umukino, cyari gihagije kugira ngo Misiri itsinde umukino ubanza.

    Uyu mukinnyi kandi yongeye kugira uruhare ku munota wa kane muri uyu mukino wo kuri uyu munsi ubwo yakorerwagaho ikosa ku ruhande rw'ibumoso aho asanzwe akina.

    Umusifuzi yatanze free kick ku ruhande rwa Senegal,umupira usanga Boulaye Dia aho yari ahagaze imbere y' izamu, awusunikira mu nshundura.

    Kuva kuri uwo munota, umukino wahinduye isura cyane ariko Senegal yari imbere y'abafana irusha Misiri bigaragara. Amakosa menshi yagiye ahagarika uyu mukino, aho abakinnyi b'Abanyamisiri bakeneye ubuvuzi kenshi.

    Abashyitsi bahatiwe gusimbuza kabiri mu gice cya mbere kubera imvune z'abakinnyi. Senegal yageragezaga gusatira mu gihe Misiri yugariraga.

    Senegal yateye amashoti menshi, ariko inanirwa kuyashyira mu nshundura byatumye Misiri ibigaranzura ubwo yinjizaga mu kibuga Zizoahusha amahirwe abiri akomeye yashoboraga gutuma Abanyamisiri batsinda.

    Igihugu cya Misiri cyagumishijwe mu mukino n'umunyezamu El Shenawy, wakuyemo imipira yabazwe mu gace ka mbere k'iminota 30 y'inyongera bituma bagera kuri za penaliti zitabahiriye.

    Nyuma yo kunanirwa kwikiranura mu minota 210 yakinwe mu mikino 2,aya makipe yategetswe gukiranurwa na penaliti zahiriye Senegal.

    Senegal yatomboye gutera mbere Penaliti ahomyugariro Koulibaly yayiteye ikubita umutambiko,Mohamed Salah ateye iya Misiri nawe arayihusha.

    Saliou Ciss yateye iya kabiri ya Senegal umunyezamu El Shenawy ayikuramo , mbere yuko na Zizo aza ayitera hanze.

    Penaliti za 3 zinjiye ku mpande zombi aho Senegal yinjirijwe na Ismaila Sarr hanyuma na El Solia abigenza uko

    Senegal yagize amahirwe, kuko penaliti ya Mostafa Mohamed yakuwemo na Mendy, nyuma y'aho Bamba Dieng yari amaze kuyinjiza.Sadio Mané yahise aza gutera iya nyuma ayinjiza neza, Senegal ikomeza gutyo zibaye 3-1

    Abafana bihutiyekujya mu kibuga, bishimira hamwe n'aba bakinnyi bazerekeza muri Qatar mu Gushyingo.

    Ababanjemo:

    Senegal: E. Mendy, Y. Sabaly, P. Cisse, K. Koulibaly, S. Ciss, B. Sarr (B. Dieng 68'), N. Mendy (C. Kouyate 81'), I. Gueye (P. Sarr 114'), S. Mane, B. Dia (P. Gueye 81'), I. Sarr.

    Egypt: M. El Shenawy, R. Rabia (E. Ashour 36'), O. Gaber (A. Ashraf 29'), Y. Ibrahim, A. El Fotouh, H. Fathi (M. Alaa 118'), M. Elneny (N. Emad 70'), A. El Soleya, O. Marmoush (M. Mohamed 70'), M. Salah, Trezeguet (Zizo 70').

    Ku rundi ruhande,Nigeria imbere y'abafana bayo yakoze amakosa inganya na Ghana igitego 1-1 nyamara i Accra amakipe yombi yari yanganyije 0-0,bituma ikurwamo ku gitego cyo hanze.

    Ghana yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cya Thomas Partey hanyuma Trost Ekong acyishyura ku munota wa 22 kuri penaliti birangira Nigeria irize ayo kwarika.

    Tunisiya yasezereye Mali nyuma y'uko banganyije 0-0 mu gihe mu mukino ubanza iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika yari yatsinze igitego 1-0.

    Maroc yihanije RDC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura nubwo mu mukino ubanza bari banganyije igitego 1-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/senegal-yongeye-gukubita-ahababaza-misiri-iyitwara-itike-y-igikombe-cy-isi-2022

  • Izindi mpunzi n'abimukira 119 bavuye muri Libya bakiriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri buvuga ko nyuma yo kwakirwa bazacumbikirwa mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Kuri ubu iyi nkambi yari icumbikiye abagera kuri 259 bategereje kubona ibihugu bibakira bakiriwe mbere.

    Icyiciro cya mbere cy'impunzi n'abimikira bavuye muri Libya cyarimo abagera kuri 66 cyageze mu Rwanda ku wa 26 Nzeri 2019.

    MINEMA yavuze ko muri rusange abagera kuri 824 ari bo bamaze kwakirwa mu byiciro birindwi uhereye igihe iki gikorwa cyatangiriye. Muri bo 565 babonye ibindi bihugu bibakira barimo 186 bakiriwe na Canada, 142 bagiye muri Suède, 113 bakiriwe na Norvège, 66 mu Bufaransa na 26 bakiriwe n'u Bubiligi naho 32 bagiye muri Finland.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi.

    Icyiciro cya munani cy’impunzi n’abimukira baturutse muri Libya ubwo bageraga mu Rwanda

    Biteganyijwe ko nyuma yo kwakirwa bazacumbikirwa mu Nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-n-abimukira-119-bavuye-muri-libya-bakiriwe-mu-rwanda

  • Amagi y'isazi yitezweho kuzakemura ikibazo cy'ibiryo by'amatungo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi butandukanye hagamijwe kureba icyasimbura /icyakunganira soya n'ibigori mu gukora ibiryo by'amatungo, amagi y'isazi akaba ziri mu byagaragaje ko bishobora kuzakemura iki kibazo.

    Aborozi b'amatungo magufu by'umwihariko aborora inkoko n'ingurube ntibahwema kugaragagaza ko igiciro cy'ibiryo by'aya matungo byatumbagire by'umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19. Urugero nko ku giciro cy'ibiryo by'inkoko, umufuka w'ibiro 50 (50 kg) waguraga ibihumbi 18 mbere y'icyorezo cya covid-19, hari aho usanga ugeze ku mafaranga ibihumbi 28.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iri kuvugutira umuti iki kibazo

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu ntangiriro z'iki cyumweru, Dr Solange Uwituze, yavuze ko mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy'ibiryo by'amatungo hari gukorwa ubushakashatsi butandukanye ngo harebwe icyasimbura cyangwa se icyakunganira soya ndetse n'ibigori bisanzwe bikorwamo ibiryo by'amatungo.

    Image

                Dr Solange Uwituze

    Yaravuze ko RAB irimo gukorana n'abatubuzi b'inyo/amagi y'isazi (Margot) ngo harebwe uko byavamo ibiryo by'amatungo kandi ngo byatanze icyizere ko bishobora gusimbura cyangwa bikunganira ibigori, soya n'ingano bisanzwe bikorwamo ibiryo by'amatungo.

    Mu Rwanda haba hari ishwagara ivangwa mu biryo by'amatungo?

    Uyu muyobozi muri RAB yakomeje avuga ko mu biryo by'amatungo habamo 'ingredient' yitwa 'Ishwagara'  ikungahaye kuri 'carisium' ituma amagufwa y'amatungo akure neza hakaba hari kurebwa niba yaboneka mu Rwanda kuko ubusanzwe itumizwa mu mahanga.

    Ati 'Buriya rero ishwagara nyinshi dukoresha mu byo kurya by'amatungo tuyitumiza hanze cyane cyane muri Tanzaniya[…]ibirombe by'amashwagara dufite hano muri kino gihugu ntabwo tuzi neza niba muri ayo mashwagara yose hatarimo ishwagara twabasha gukoresha mu kuvanga ibyo kurya by'amatungo.'

    Image

    Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro mu cyumba cy'inama cya Minagri

    Yakomeje avuga ko barimo gukorana na Rwanda Mining Board kugirango babashe kumenya niba ibirombe by'ishwagara biri mu bishobora kuvamo iyakoreshwa ivangwa mu byo kurya by'amatungo, cyangwa se niba itavamo.

    [email protected]

     

    The post Amagi y'isazi yitezweho kuzakemura ikibazo cy'ibiryo by'amatungo mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/29/amagi-yisazi-yitezweho-kuzakemura-ikibazo-cyibiryo-byamatungo-mu-rwanda/

  • Abakobwa bitinyutse! Uko Umutesi na Niyodusenga binjiye mu bukanishi – #rwanda #RwOT

    Imibare iherutse gutanganzwa n'Urwego Rushinzwe Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) igaragaza ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburinganire hari imirimo imwe n'imwe abagore bagihezwamo cyangwa bo bakiheza ku giti cyabo.

    Iki cyegeranyo cyagaragaje ko mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abagore barimo bangana na 9% mu gihe abagabo ari 91 %. Mu bijyanye no gutwara abantu abagore bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bwubatsi abagore bari kuri 17%.

    Mu myanya ifata ibyemezo mu rwego rw'abikorera, abagore bangana na 32 %, naho mu bucuruzi bari ku kigero cya 33 % kandi na bwo bagaragara cyane mu bucuruzi buto n'ubuciriritse.

    Uretse izi nzego zitandukanye zavuzwe hejuru n'iyo urebye mu bijyanye n'ubukanishi ubona ko umubare w'abagore n'abakobwa babyitabira na wo ukiri hasi. Muri make utinyutse akinjira muri uyu mwuga afatwa nk'intwari.

    Umutesi Donatha na Niyodusenga Ernestine ni bamwe mu bakobwa batinyutse binjira mu mwuga w'ubukanishi. Bombi akazi kabo bagakorera muri Pida Deputy Garage iherereye mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo uganiriye n'aba bakobwa bakubwira ko ubukanishi ari umurimo bakunze kuva kera kandi ko bajya gutangira bashyigikiwe n'imiryango yabo ariko ko hatabura abantu bamwe na bamwe bagendaga babaca intege.

    Umutesi avuga kuri iyo ngingo yagize ati 'Njye nakuze numva nshaka kuzakora akazi abantu bavuga ko ari ak'abahungu, iwacu baranshyigikiye ariko hari abantu bamwe na bamwe bumvaga ntazabishobora ariko naje kubigeraho.'

    Niyodusenga yavuze ko we igihe yabwiye umuryango icyo yifuza gukora yashyigikiwe ariko zimwe mu nshuti ze zimuca intege.

    Ati 'Njye umuryango wabyakiriye neza ariko inshuti nizo zanshiye intege cyane kuko nta wubura umwanzi.'

    Mu by'ukuri hari benshi bagitekereza ko hari imirimo imwe n'imwe abakobwa cyangwa se abahungu badashobora gukora ariko ibi aba bakobwa bavuga ko ari ibinyoma.

    Umutesi yavuze ko icyo umuntu akunze ari cyo agomba gukurikirana kandi bikaba akarusho iyo kimutunze.

    Ati 'Njye nabigiyemo mbikunze ntitaye ku cyo abantu bavuga, njya no kwiga ninjye warushaga abandi harimo n'abahungu, sinajyaga nsiba nabaga uwa mbere. Erega uko abantu bambona siko mba ndi kwiyumva.'

    Nubwo bageze ku cyo bifuzaga, Niyodusenga avuga ko hakiri urugendo kuko bakomeje guhura n'imbogamizi zitandukanye zirimo n'abababwira ko bibeshye mu mahitamo yabo.

    Ati 'Njye imbogamizi nahuye na zo ni uko abacantege bakomeje kuba benshi bambwira ko umukobwa wagiye mu bukanishi aba yagiye kunywa inzoga ndetse no kuba indaya cyangwa ngo aba azatwara inda atabiteguye.'

    Hari icyo byabagejejeho

    Nubwo mu rugendo rwabo badasiba guhura n'imbogamizi, Umutesi na Niyodusenga bavuga ko aka kazi bahisemo hari byinshi kamaze kubagezaho.

    Umutesi yavuze ko ubu ashoboye kwibeshaho adasabye, mu gihe Niyodusenga we avuga ko aka kazi kabamo amafaranga nubwo abantu batabizi.

    Niyodusenga ati 'Inyungu njye narayibonye nishyuriye barumuna banjye amashuri ubu umusaza (se) nta guhangayika pe!'

    Aba bakobwa bombi bavuga ko bagenzi babo bakwiriye gutinyuka bakumva ko akazi basaza babo bakora na bo bagashobora.

    Bavuga ko mu myaka iri imbere bifuza kuba bageze kuri byinshi kurushaho bivuye mu kwizigamira no kudacika intenge.

    Umuyobozi wa Pida Deputy Garage aba bakobwa bakorera, Niyitegeka Jean Eric yavuze ko bahawe akazi kuko bagaragaje ubushake bwo kwiyungura ubumenyi.

    Ati 'Twatangiye tubigisha nkabona ubushake bafite bamwe muri bo bakambwira ko bifuza kuza kwiga no muri weekend.'

    Yakomeje avuga ko iyo umwana ameze gutyo umubonamo ubushake, ubumuntu no gukunda umurimo ukomeza kumwigisha kandi ukamufasha.

    Ati 'Hirya y'uko gushobora tubabwira ko bagomba gutera intambwe bakitinyuka.'

    Yakomeje agira ati 'Hari ibintu biri mu muco wacu bavuga ngo umukobwa ntiyakora iki ariko ujya kureba ugasanga dufite ingeri nyinshi z'abagore bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.'

    Yavuze ko n'abayobozi bo mu rwego rw'abikorera bagomba kugira uruhare rwabo mu gufasha abakobwa mu iterambere ryabo.

    Umutesi na Niyodusenga baritinyutse binjira mu bukanishi kandi bemeza ko ari akazi kabatunze

    Bavuze ko nubwo bamaze kumenyera bagihura n’abantu babaca intege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-bitinyutse-uko-umutesi-na-niyodusenga-binjiye-mu-bukanishi

  • Gatsibo: Akanyamuneza ku basaga ibihumbi 27 baruhuwe kuvoma amazi mabi – #rwanda #RwOT

    Ni umuyoboro uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni 900 Frw ukaba ureshya na kilometero 99,8 aho uha amazi meza abaturage 27 447 bo mu mirenge ya Kabarore, Gitoki, Rugarama na Remera ahari amavomo 72 atanga amazi ku baturage.

    Uburyo uyu muyoboro wakozwemo bacukuye isoko ya Minago amazi ahavuye akaba atunganyirizwa hejuru mu kigaga ubundi agakwizwa mu baturage.

    Uyu muyoboro wuzuye ku bufatanye bwa World Vison yatanze 60% by'amafaranga mu gihe Akarere ka Gatsibo katanze 40%

    Uko amazi meza yabaruhuye ku gusangira amazi n'inka

    Kimwe mu byo abaturage bo muri iyi mirenge ine bishimira ku kubona amazi meza, harimo kubaruhura gusangira amazi aturuka mu mugezi n'inka.

    Musengimana Mediatrice utuye mu Mudugudu wa Nyabikenke mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, yagize ati 'Kuba twaregerejwe aya mazi byatugiriye akamaro kuko aho twavomaga hari amazi atari meza atemba uwo mugezi ukunda kujyamo n'inka. Iyo umuntu yabaga ahinguye ananiwe akajya kuyavoma, wabaga uvomye amazi atari meza ariko ubu iyo mpinguye mfata ijerekani nkajya kuvoma nkishyura amafaranga 20.'

    Manishimwe Dina we yavuze ko atakirwaza impiswi cyane mu bana be ndetse ngo niyo ashatse gukora isuku ubu bisigaye bimworohera.

    Ati 'Amazi twavomaga yari mabi, twagombaga kuyateka dushaka ayo kunywa. Ubu ikibazo cy'umwanda n'inzoka byavuyeho.'

    Hari ababonye akazi ku isoko ya Minago

    Abaturage bo mu muri iyi mirenge ine babonye akazi mu kubaka uyu muyoboro w'amazi barishimira iterambere bagejejweho n'amafaranga bahakura.

    Bakora kuva saa Moya za mugitondo bagasoza saa Cyenda bagahembwa 1500 Frw.

    Murebwayire Chantal umaze hafi imyaka ibiri ahabonye akazi, yavuze kuri ubu amaze kwigeza ku bintu byinshi birimo no kurihirira abana be amashuri.

    Ati 'Gukora hano byaramfashije cyane kuko sinkisaba umugabo igitenge. Nguriyemo amatungo magufi, mfite ihene ebyiri nkagira ingurube ndetse n'abana banjye ninjye ubarihirira nta kibazo nkigira mu rugo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko uretse umuyoboro wa Minago bari no gukora umuyoboro wa Byimana nawo uzaha amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro na Murambi.

    Ati ' Uyu muyoboro wa Minago n'indi dufite mu Karere kacu izazamura umubare w'abaturage bafite amazi kandi dufite na gahunda ko mu minsi iri imbere hari n'indi miyoboro izatunganywa ku buryo abaturage bagerwaho n'amazi bazagera kuri 90%.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko bufite gahunda yo kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi aho amazi azahaturuka azakoreshwa mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Kabarore ndetse ngo bakanaha amazi utundi turere nka Kayonza na Nyagatare.

    Kuri ubu abaturage bagerwaho n'amazi meza mu Karere ka Gatsibo bangana na 74% mu gihe Akarere kihaye intego yo gukomeza gutanga amazi meza ku baturage kandi ngo bizeye ko 2024 izagera abafite amazi meza ari 100%

    Abaturage bishimira ko batakivoma amazi mabi nka mbere

    Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 27


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-akanyamuneza-ku-basaga-ibihumbi-27-baruhuwe-kuvoma-amazi-mabi

  • Birashyushye: Ibiciro bya Flat Screen TV 32″ na 43″ StarTimes yabihanantuye! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gufasha no korohereza buri muntu wese ubyifuza gutunga televiziyo ya Flat, kuri ubu StarTimes iri kugurisha izi televiziyo, aho iya Pousse 32' (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/birashyushye-ibiciro-bya-flat-screen-tv-32-na-43-startimes-yabihanantuye

  • AMAKURU MASHYA! Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w'Amavubi ,menya ibigwi bye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 werurwe nibwo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje umutoza mushya igira ati'Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alós Ferrer yasinye nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu @AmavubiStars. Ikaze n'amahirwe masa mu mirimo ye.''

    Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alos Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu @AmavubiStars .

    Ikaze n’amahirwe masa mu mirimo ye. pic.twitter.com/nvPq0BdbHh

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 29, 2022

    Uyu munyabigwi w'imyaka 47 yahawe amasezerano y'umwaka umwe ushobora kuzongerwa. Yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.

    Akigera i Remera, Carlos Alós Ferrer yatambagijwe mu nyubako ikoreramo FERWAFA i Remera; aho yakiriwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Muhire Henry Brulart, amusobanurira ibihakorerwa, anasuhuza bamwe mu bakozi b'iri shyirahamwe.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, umutoza mushya yashyikirijwe umwambaro w'Amavubi, wanditseho ijambo 'Rwanda' mu mugongo.

    Carlos Alós Ferrer yatoranyijwe ku rutonde rw'abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.


    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart na Carlos Alós Ferrer nyuma yo gusinya amasezerano mashya yo gutoza Ikipe y'Igihugu

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amakuru-mashya-carlos-alos-ferrer-yagizwe-umutoza-w-amavubi-menya-ibigwi-bye

  • Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w'Amavubi mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere, tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umunya-Esipanye ariwe ugiye gutoza Amavubi ku masezerano y'umwaka umwe.

    Binyuze mu nyandika FERWAFA yagenze abakunzi b'umupira w'amaguru, batangaje ko bishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Ferrer ariwe mutoza mushya w'Amavubi.

    FERWAFA iti' twishimiye kumenyesha ko Bwana Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abagabo mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe'.

    Bwana Carlos Alós Ferrer, 47 ni umutoza w'umupira wamaguru w'umwuga wa Esipanye ufite uruhushya rwo gutoza UEFA Pro, afite uburambe bukomeye mu mupira w'amaguru akaba yarabaye umuyobozi wa tekinike wa FC Barcelona ndetse akaba n'umutoza mukuru w'amakipe yabigize umwuga mu Burayi no muri Afurika (AS FAR Rabat muri Botola Pro League, Enose muri Kupuro Icyiciro cya mbere, nibindi ..) kimwe n'ikipe y'igihugu ya Qazaqistan bigatuma yiyongera cyane mumakipe yigihugu yu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko uyu mutoza agirana ikiganiro n'itangazamakuru ariko ntabwo byakunze kuko yaba Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida n'umunyamabanga ntabwo  bari imbere mu gihugu kuko betekeje muri Qatar aho bitabiriye inama y'intekorusange y'impizamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA.

    AHA FERWAFA ikaba yaboneho umwanya wo kumenyesha ko ikiganiro n'abanyamakuru hamwe n'Umutoza mushya kizakorwa mugihe gikwiye nyuma yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

    The post Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w'Amavubi mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunya-esipanye-carlos-alos-ferrer-niwe-wagizwe-umutoza-wamavubi-mugihe-cyumwaka-umwe-uri-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-esipanye-carlos-alos-ferrer-niwe-wagizwe-umutoza-wamavubi-mugihe-cyumwaka-umwe-uri-imbere