Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Ubwanikiro bugezweho bwakijije abahinzi igihombo cya hato na hato #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi b'ibibinyampeke mu Karere ka Nyagatare barishimira ko ubwanikiro hamwe n'imashini zumisha imyaka bahawe na MINAGRI bakigishwa no gufata neza umusaruro byabakijije ibihombo baterwaga no kwangirika k'umusaruro wabo.

    Musabyimana Clementine, umuyobozi wungirije wa koperative CODPCUM yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, avuga ko mbere yo guhabwa ubwanikiro bugezweho, umusaruro w'ibinyampeke bezaga wabapfiraga ubusa kubera ubumara bwa 'Aflatoxin' bukomoka ku ruhumbu ruza ku myaka, ariko kugeza ubu iki kibazo ngo cyarakemutse kubera ubwanikiro bugezweho bubakiwe.

    Ubwanikiro bwiza bwabakijije ibihombo

    Yagize ati 'Umusaruro wacu w'ibigori wadupfiraga ubusaba kubera ko tutari dufite ubwanikiro bwo kubyanikaho nta n'ubumenyi twari dufite ngo bwo kumenya uko twafata neza umusaruro wacu kuva ukiri mu murima kugeza ugeze ku muguzi, wasangaga duhora mu bihombo bya hato na hato kubera ko umusaruro wabaga utumye neza bigatuma bizamo ubumara bwa 'Aflatoxin' abashoramari ntibawugure tukawumena.'

       Musabyimana Clementine

    Yakomeje ati 'Minisiteri y'ubuhinzi ibinyujije mu Kigo RAB yaduhaye amahugurwa atandukanye y'uburyo twafata neza umusaruro, irangije ishyiraho ishuri ry'umuhinzi bituma ubumenyi bwacu ndetse n'ubw'abanyamuryango ba koperative CODPCUM bwiyongera, ubu umusaruro wacu urashimishije ndetse n'isoko turarifite rihagije.'

    Umusaruro wariyongereye, isoko riraguka nyuma yo kubakirwa ubwanikiro bugezweho

    Perezida wa CODPCUM Semakura Cyprien, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'umuryango 'Clinton Foundation' hamwe na Enabel byatumye ubumenyi bwiyongera n'umusaruro wiyongera. Ati 'Mu 2018-2019 twasaruye Toni 250, mu 2020 dasarura Toni 500, naho mu mwaka wa 2021 dasaruye Toni 678 urumva ko tugeze ku rwego rushimishije kandi n'amasoko arahari nta kibazo.'

    'Ubwanikiro bwaduhaye icyizere cy'ahazaza'

    Ibivugwa n'abanyamuryango ba Koperative CODPCUM, bishimangirwa n'abanyamuryango ba koperative yitwa KOHIIKA, iherereye mu Murenge wa Karama.

    Semasaka Daniel yavuze ko mbere yo kubakirwa ubwanikiro, umusaruro wabo bwabapfiraga ubusa . Ati 'Hari n'abari bararetse guhinga ibinyampeke kubera ko umusaruro wangirikaga ukabapfira ubusa. Ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa ndetse bakatwubakira ubwanikiro bakaduha n'imashini yumisha umusaruro hari n'abantu bahoze ari abakozi ba Leta babiretse bahinduka abahinzi bagize umwuga.'

    Umuyobozi w'Ishami rya RAB mu Karere ka Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, yahaye Akarere ka Nyagatare miliyari imwe na miliyoni 200 zo kubaka ubwanikiro hagamijwe gufata neza umusaruro no kurinda abahinzi ibihombo baterwaga n'ubumara bwa  'Aflatoxin'.

    Umuyobozi w'Ishami rya RAB mu Karere ka Nyagatare, Kagwa Evalde

    RAB ivuga ko mu Karere ka Nyagatare, umusaruro wangirikaga  mbere yo kubaka ibikorwaremezo byo gufataneza Umusaruro: mu mwaka  2016 byari hagati ya 15-22% by'umusaruro wose w'ibigori, mu mwaka wa 2020 byari 17% by'umusaruro wose.

    Ingano y'umusaruro wangirika ubu 2022-2023 ntabwo harakorwa inyigo ngo umenyekane, ukazakorwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

    Kugeza ubu mu Karere ka NYagatare hubatswe ubwanikiro 176, hubatswe kandi imbuga zo kwanikaho (drying ground) zigera kuri 68 mu gihugu hose, ubwanikiro bumaze kubahwa mu Rwanda bukaba bugera kuri  886, imbuga zo kwanikaho (drying ground) ni 567.

    [email protected]

    The post Nyagatare: Ubwanikiro bugezweho bwakijije abahinzi igihombo cya hato na hato appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/30/nyagatare-ubwanikiro-bugezweho-bwakijije-abahinzi-igihombo-cya-hato-na-hato/

  • Nyanza: Urayeneza na bagenzi be 3 bagizwe abere undi umwe asigaramo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda rwagize abere abareganwaga na Urayeneza Gerard, ariko ruha Munyampundu Leon Alias Kinihira igihano cy'imyaka 25 kubera ko yitwaye neza mu iburanisha aho kugumishaho igihano cya burundu yari yarahawe.

    Urayeneza, yarakurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by'amakuru byerekeye Jenoside naho bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru no kuzimiza ibimenyesho byerekeye Jenoside. Gusa mu iburana bose bahakanye ibi byaha.

    Isomwa ry'uru rubanza ryari riteganyijwe ku i saa tanu z'amanywa(11h00) ariko ritangira saa 11:35′, aho ryasojwe saa 13:06′ ku cyicaro cy'uru rukiko, aho abaregwaga bose bari mu rukiko ariko ababunganira mu mategeko hamwe n'Ubushinjacyaha nta bahageze,

    Isomwa ry'uru rubanza, ryaranzwe no kwakirana kw'abagize inteko iburanisha uru rubanza bitewe n'ingano yarwo, aho basomaga urupapuro ku rupapuro rugize uyu muzingo warwo.

    Urayeneza Gerard, mu rukiko rwo ku rwego rw'Ibanze yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ahabwa igihano cya burundu. Mu isoma ry'uru rubanza rwaburanwaga mu bujurire, rwemeje ko ibi byaha byose yahamijwe mbere mu rw'Ibanze bashingiye ku buhamya bwagiye butangwa  butagaragaza ibimenyetso ntashidikanywaho byamuhamya ibi byaha, agirwa umwere.

    Ku bijyanye n'imodoka yatwaye abapasiteri n'imiryango yabo bakicirwa i Nyanza, urukiko rwavuze ko abatanze ubuhamya nta bimenyetso bifatika batanze byatuma ahamywa icyaha cya Jenoside ndetse n'ibijyananye n'imibiri yabonetse mu bitaro yari abereye umuyobozi, abatanze ubuhamya bagaragaje ko hari impamvu bamushinjije harimo guhabwa ibiryo, inzoga, Telefoni n'amafaranga, aho ndetse bamwe bagiye banavuga ko uwitwa Ahobantegeye Chantal ariwe wabibasabaga kubera ibibazo byo mu kazi.

    Bagenzi ba Urayeneza barimo; Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bari bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha no kuzimiza ibimenyetso by'amakuru byerekeye Jenoside, urukiko rwabagize abere.

    Muri uru rubanza kandi, abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa doreko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenoside banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.

    Inteko yaburanishije uru rubanza yari ikuriwe n'umunyamategeko Muhima Antoine wanibukije aba bari bararujuririye ko bafite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cyafashwe ndetse runategeka ko abagizwe abere bahita bafungurwa, mu gihe Munyampundu Leon Alias Kinihira yavuze ko azajuririra igihano ahawe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/nyanza-urayeneza-na-bagenzi-be-3-bagizwe-abere-undi-umwe-asigaramo/

  • Ikibazo cy’abana batererwa inda mu mijyi kirahangayikishije – GMO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibazo-cy-abana-batererwa-inda-mu-mijyi-kirahangayikishije-gmo

  • #COVID19: Abantu bane banduye babonetse mu bipimo 8,364 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-bane-banduye-babonetse-mu-bipimo-8-364

  • Nitipu wo mu Itsinda ry'Ababyinnyi KDP yaguye mu mpanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    HAKIZIMANA Emmanuel uzwi nka Nitipu mu Itsinda ry'Ambabyinnyi Kigali Dance Passionate (KDP) yatabarutse azize impanuka.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, nibwo hamenyekanye urupfu rw'Umubyinnyi Nitipu ubarizwa mu Itsinda KDP, riherutse no kwitabira Amarushanwa ya East African Got Talent. Ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi batandukanye bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rw'uyu mubyinnyi.

    Nyakwigendera wari umwe mu bazi kubyina cyane yagaragaye abyinira Davis D mu Gitaramo Kigali Fiesta, ndetse n'igiherutse kubera muri Portofino cya Kigali Carnivore.

    ISHIMWE Jules ukuriye itsinda Kigali Dance Passionate yatangarije INYARWANDA byinshi kuri uru rupfu.

    Mu kiniga cyinshi, ISHIMWE yagize ati: 'Twari turi kumwe, yari atwaye ariko njye nari ndi mu yindi modoka. Twari dufite imodoka ebyiri, we atwaye dushiduka yinjiye muri Fuso. Acyinjira muri Fuso, nahise niruka njya gufungura, nsanga aryamye kuri Vola, ndamukubitagura ndamubwira nti 'bro ntabwo wabinkora', ariko nsanga byarangiye.'

    ISHIMWE akomeza avuga ko abandi Nitipu yari atwaye bakomeretse cyane ariko bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kanombe.

    Nitipu wavutse ku wa 17 Ugushyingo 2000 yari atuye i Nyamata, ndetse yari imfura mu muryango w'abana bane. Uyu mubyinnyi kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z'Itsinda KDP rigizwe n'abasore barimo Ishimwe Jules (Afrogod) Presidential, Dusabe Sabin (Sbn Aaron), Manirakiza isaie, Ngoboka Mouhamed (Tbest), Mutabazi Aime (Iam_aime), Nteziyaremye Ismael (Chichin), Irere Thierry (Star boy Tity), Mucyo chris (Godzilla), na Nyakwigendera Nitipu bakundaga kwita Tipu.

    Muri 2019, iri tsinda ryitabiriye amarushanwa ya East African Got Talent yabereye muri Kenya. Iri tsinda kandi muri uyu mwaka ryabaye irya kabiri mu irushanwa rya Kungola Challenge ryateguwe na Sunny mu kubyina iyo ndirimbo.

    Source : https://yegob.rw/nitipu-wo-mu-itsinda-ryababyinnyi-kdp-yaguye-mu-mpanuka/

  • Nyagatare: Umwarimu arakekwaho gukomeretsa umwana w’imyaka itandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-umwarimu-arakekwaho-gukomeretsa-umwana-w-imyaka-itandatu

  • Umutozwa Rayon Sports n’uwa Police FC bahuye n’insanganya #rwanda #RwOT

    Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports na Police FC ntibagendekewe neza n’uyu wa Kane, ubwo bajyaga kureba umukino w’igikombe cy’Amahoro wa Musanze FC n’Intare ariko bagorwa no kwinjira umwe ajya kuwurebera inyuma ya senyenge.

    Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022 ubwo Intare FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2022, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.

    Ntabwo byagendekeye neza aba batoza kuko bari bagiye gutaha batarebye uyu mukino warangiye ari 3 bya Musanze FC ku busa bw’Intare FC zahise zisezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

    Iyi Stade iri mu kigo cya IPRC Kigali, kwinjiramo mu kigo byari byemewe ariko wagera kuri Stade aho abantu binjira kugira ngo bicare barebe umupira bakabazwa itike.

    Umutoza wa Police FC, umwongereza FranK Nuttall ubwo yari ageze kuri Stade ashaka kwinjira ngo ajye kwicara imbere, yabajijwe itike arayibura, yabwiwe ko adashobora gukandagizamo ikirenge atishyuye, kwinjira byari ibhumbi 2.

    Uyu mutoza nyuma y’umwanya utari muto, yaje kwinjira muri Stade aho bivugwa ko yaje kwishyura ubundi arinjira akurikirana umukino.

    Jorge Paixão, umunya-Portugal utoza Rayon Sports yahuye na we n’izi nsanganya ubwo na we yabazwaga itike akayibura.

    Nyuma yo kubwirwa ko adashobora kwinjira muri Stade atishyuye, yavuze ko adashobora kwishyura maze umupira awukurikiranira hanze ya senyenge cyangwa uruzitiro rw’ikibuga, abazi aho ikibuga cya Cricket giherereye, niho yazengurutse ajya kwicara akurikirana umupira atuje.

    Si ubwa mbere umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira muri Stade asabwa itike kuko ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 19 nabwo uyu mutoza yasabwe itike, abwirwa ko agomba kwinjira yishyuye, icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gutaha.

    Jorge Paixão (wambaye amadarubindi) yakurikiranye umukino yicaye ku kibuga cya Cricket

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutozwa-rayon-sports-n-uwa-police-fc-bahuye-n-insanganya

  • U Bufaransa: Abakandida 12 barimo uzirukana a… – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’amatora giteganijwe ku ya 10 Mata, mu gihe icyiciro cya kabiri giteganijwe ku ya 24, Mata 2022.

    Biteganywa ko iyo hagize umukandida ugira amajwi angana na 50% mu cyiciro kimwe cy’amatora ahita aba Perezida, naho mu gihe nta mukandida wagize amajwi angana gutyo, babiri bafite amajwi menshi ari bo bahurira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.

    Abiyamamaza barimo Emmanuel Macron usanzwe ari perezida w’ u Bufaransa unahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, aho ahagarariye ishyaka rya Rebublique en marche.

    Kugabanya umubare w’abashomeri, ni kimwe mu bikorwa bishimwa byakozwe ku ngoma ya -Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, ahagabanutse ubushomeri ku kigero cya 7,4%.

    Mu bandi bahabwa amahirwe, hari Valérie Pécresse, Marine Le Pen, Yannick Jadot, Eric Zemmour na Jean-Luc Mélenchon.

    Mu kwiyamamaza, Bwana Eric Zemmour avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Bufaransa, atazigera yemerera abimukira kuza mu gihugu cye kandi ko n’abahari azabagabanya, akajya yohereza abagera ku 100.000 buri mwaka muri Tunisia, Marooc na Algeria.

    Kuri ubu, u Bufaransa bufite abimukira bayinga Miliyoni 7, aho abenshi bakomoka mu bihugu bya Algeria, Marooc na Portugal, ibyinubirwa na benshi mu baturage kavukire b’u Bufaransa.

    Abakandida bose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115998/u-bufaransa-abakandida-12-barimo-uzirukana-abimukira-babanyafrica-bahataniye-umwanya-wa-pe-115998.html

  • Ibibazo by’urubyiruko bigiye gukorwaho ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), gifatanyije n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR), byatangiye ubushakashatsi buzamara (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibibazo-by-urubyiruko-bigiye-gukorwaho-ubushakashatsi

  • Amakipe yakuriweho gupimisha abakozi bayo Covid-19 mbere y’umukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-yakuriweho-gupimisha-abakozi-bayo-covid-19-mbere-y-umukino