Category: Uncategorized

  • Kirehe: Uwatekaga Kanyanga ubu ni umuhinzi ntangarugero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kirehe-uwatekaga-kanyanga-ubu-ni-umuhinzi-ntangarugero

  • Bizzy yashyize hanze indirimbo ya gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hakizimana Fred  uzwi mu muziki nka Bizzy yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu Paka, yakoreye muri studio ya Unlimited Records.

    Bizzy avuga ko iyi ndirimbo Paka yasohotse ari amajwi n'amashusho, igiye kumwongerera abafana. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Odillo Pro mu gihe amashusho yo ari KBillali wayatunganyije.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, umuhanzi Bizzy yavuze ko yiyizeye mu muziki kandi ko abonye umuterankunga yagera ahashimishije.

    Yagize ati: 'Ndamutse mbonye Management nakora byinshi byiza kuko nizeye impano yanjye.'

    Iyi ndirimbo Paka ibaye iya gatatu uyu muhanzi ashyize hanze nyuma ya Agaquicky na Mulla zasohotse mbere.

     

    Source : https://yegob.rw/bizzy-yashyize-hanze-indirimbo-ya-gatatu/

  • Muhanga: Abakobwa babyariye iwabo, bibukije ababyeyi ko kubajugunya bidahindura ibibazo bahura nabyo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, baributsa ababyeyi ko kubajugunya, kubatererana ngo ni uko batwaye inda bakiri bato cyangwa bakuze bidahindura imiterere yabo mbere yo guterwa inda zavutsemo abana batumwa ibishirira, umunyu ndetse n'amazi ku iriba. Barabasaba guhindura imyitwarire n'imigirire bakabegera, bakabaha urukundo.

    Ibyo aba bakobwa batewe inda bakabyarira iwabo bavuga, babitangarije mu muhango wo kubaha impamyabumenyi z'uko bize gukora amasabune y'amazi n'ay'imiti (akomeye) amavuta yo kwisiga, imitobe, amarangi n'ibindi.

    Muhawenimana Jacqueline utuye mu kagali ka Munazi, Umudugudu wa Kiyoro avuga ko yabyaye ndetse agafatwa nabi, ariko ashimira HumurizaTamari Foundation yabafashije guhindura ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo gukora Kompanyi ikora ibikorwa by'ubucuruzi.

    Yagize ati' Maze kubyara nafashwe nabi n'umuryango wanjye, ariko nyuma y'aho uyu muryango umaze kuza waradufashije ndetse abaduhaga akato barahinduka kuko yaduhaye agaciro, itwigisha umwuga bimwe batuguriraga bikabatera uburakari burashira kubera uruhare tujyana mu rugo, none tugiye gutegura imibereho myiza y'abana bacu'.

    Umutanguha Euphrasie, atuye mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya avuga ko kubana n'ababyeyi biba bigoye iyo umaze kubyara, ariko ko bakwiye kwibuka ko ikosa ridakosorwa n'irindi kuko kuba waguye mu ikosa rikabyara icyaha bidakuraho ko uri umwana ushobora kongera kugira agaciro. Ahamya ko iyo ababyeyi bagutereranye, bakujugunye birushaho kumera nabi ukaba wanakwiyambura ubuzima.

    Yegize ati' Ababyeyi bakwiye kwibuka ko amakosa tugwamo adakosorwa no kutureba nabi ndetse no kutwirukana mu muryango'. Yibutsa ko bakwiye kwibuka ko gukosa bibaho, ko nubwo babonye ubuzima bubi bwo kwangwa n'abavandimwe ndetse bigatuma hari bamwe bashaka kwiyambura ubuzima kubera ko nta muntu uba ukugira inama, bakwiye kwitabwaho, bakegerwa ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

    Akomeza yemeza ko Huriza Tamari yababereye umubyeyi igihe abandi bari babataye batakigira agaciro ku miryango yabo. Asaba ko bibaye byiza yagera kuri benshi bashoboka kuko hari benshi bakeneye urukundo batabona.

    Umuyobozi W'Umuryango Nyarwanda wa Humuriza Tamari Foundation, Pasteur Nyiraneza Albertine avuga ko ibi bibazo abakobwa babyariye iwabo bahura nabyo bikwiye kuba umusingi wo gukosora ibitaragenze neza bigahinduka bakagirwa inama,  bakanafashwa kuva mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo, bakerekwa inzira nziza yo kwiteza imbere, bagakora imishinga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umubyeyi watereranye umwana yabyaye aba yirengagije byinshi kuko hari ibyo ababyeyi bahura nabyo bikwiye kubabera ikimenyetso cyo kudata abana babyaye.

    Avuga ko gukosa bibaho, ko ibyiza ari ukwegera umuntu nk'uwo akagirwa inama, kuko kumujugunya cyangwa kumutererana bidakemura ibibazo aba yahuye nabyo. Asaba ko  ' dukwiye kumuba hafi tugamije kumukura mu bibazo, twirinda kumuciraho iteka, ahubwo tugerageza kubashaka tukabagarura tugamije kubarinda. Ahamya ko iyo utabafashije biroha mu biyobyabwenge, ingaruka zibabaho ugasanga zituruka ku mibanire mibi n'ababyeyi ndetse n'ababarera.

    Akomeza avuga ko Humuriza Tamari Foundation, ikwiye kugera henshi hashoboka kuko hari benshi bakeneye guhumurizwa no kwibona mu muryango nyarwanda, aho abenshi usanga bumva badakwiye kubamo kubera ibyo banyuzemo byo kwangwa n'imiryango yabo ndetse n'abaturanyi.

    Bimwe mubyo bamuritse bamaze kumenya gukora muri Kampuni bahuriyeho.

    Mu nta ngiriro zo gufasha aba bakobwa babyariye iwabo, habaruwe abana bavutse basaga 854 ariko bitewe nuko umushinga nta bushobozi buhagije, bafashe ababyeyi 200 n'abana 200. Bose bibumbiye muri Kampani, aho bamaze kwizigamira asaga Miliyoni ebyiri n'igice kuva mu kwezi kwa Cumi umwaka ushize wa 2021. Bimwe mu byo bakora nka Kampuni batangiye kubishyira ku isoko kandi bijejwe ubufasha mu kwiteza imbere no gushaka ibyangombwa byose basabwa,

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abakobwa-babyariye-iwabo-bibukije-ababyeyi-ko-kubajugunya-bidahindura-ibibazo-bahura-nabyo/

  • Muhanga: Abakohwa babyariye iwabo, bibukije ababyeyi ko kubajugunya bidahindura ibibazo bahura nabyo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, baributsa ababyeyi ko kubajugunya, kubatererana ngo ni uko batwaye inda bakiri bato cyangwa bakuze bidahindura imiterere yabo mbere yo guterwa inda zavutsemo abana batumwa ibishirira, umunyu ndetse n'amazi ku iriba. Barabasaba guhindura imyitwarire n'imigirire bakabegera, bakabaha urukundo.

    Ibyo aba bakobwa batewe inda bakabyarira iwabo bavuga, babitangarije mu muhango wo kubaha impamyabumenyi z'uko bize gukora amasabune y'amazi n'ay'imiti (akomeye) amavuta yo kwisiga, imitobe, amarangi n'ibindi.

    Muhawenimana Jacqueline utuye mu kagali ka Munazi, Umudugudu wa Kiyoro avuga ko yabyaye ndetse agafatwa nabi, ariko ashimira HumurizaTamari Foundation yabafashije guhindura ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo gukora Kompanyi ikora ibikorwa by'ubucuruzi.

    Yagize ati' Maze kubyara nafashwe nabi n'umuryango wanjye, ariko nyuma y'aho uyu muryango umaze kuza waradufashije ndetse abaduhaga akato barahinduka kuko yaduhaye agaciro, itwigisha umwuga bimwe batuguriraga bikabatera uburakari burashira kubera uruhare tujyana mu rugo, none tugiye gutegura imibereho myiza y'abana bacu'.

    Umutanguha Euphrasie, atuye mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya avuga ko kubana n'ababyeyi biba bigoye iyo umaze kubyara, ariko ko bakwiye kwibuka ko ikosa ridakosorwa n'irindi kuko kuba waguye mu ikosa rikabyara icyaha bidakuraho ko uri umwana ushobora kongera kugira agaciro. Ahamya ko iyo ababyeyi bagutereranye, bakujugunye birushaho kumera nabi ukaba wanakwiyambura ubuzima.

    Yegize ati' Ababyeyi bakwiye kwibuka ko amakosa tugwamo adakosorwa no kutureba nabi ndetse no kutwirukana mu muryango'. Yibutsa ko bakwiye kwibuka ko gukosa bibaho, ko nubwo babonye ubuzima bubi bwo kwangwa n'abavandimwe ndetse bigatuma hari bamwe bashaka kwiyambura ubuzima kubera ko nta muntu uba ukugira inama, bakwiye kwitabwaho, bakegerwa ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

    Akomeza yemeza ko Huriza Tamari yababereye umubyeyi igihe abandi bari babataye batakigira agaciro ku miryango yabo. Asaba ko bibaye byiza yagera kuri benshi bashoboka kuko hari benshi bakeneye urukundo batabona.

    Umuyobozi W'Umuryango Nyarwanda wa Humuriza Tamari Foundation, Pasteur Nyiraneza Albertine avuga ko ibi bibazo abakobwa babyariye iwabo bahura nabyo bikwiye kuba umusingi wo gukosora ibitaragenze neza bigahinduka bakagirwa inama,  bakanafashwa kuva mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo, bakerekwa inzira nziza yo kwiteza imbere, bagakora imishinga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umubyeyi watereranye umwana yabyaye aba yirengagije byinshi kuko hari ibyo ababyeyi bahura nabyo bikwiye kubabera ikimenyetso cyo kudata abana babyaye.

    Avuga ko gukosa bibaho, ko ibyiza ari ukwegera umuntu nk'uwo akagirwa inama, kuko kumujugunya cyangwa kumutererana bidakemura ibibazo aba yahuye nabyo. Asaba ko  ' dukwiye kumuba hafi tugamije kumukura mu bibazo, twirinda kumuciraho iteka, ahubwo tugerageza kubashaka tukabagarura tugamije kubarinda. Ahamya ko iyo utabafashije biroha mu biyobyabwenge, ingaruka zibabaho ugasanga zituruka ku mibanire mibi n'ababyeyi ndetse n'ababarera.

    Akomeza avuga ko Humuriza Tamari Foundation, ikwiye kugera henshi hashoboka kuko hari benshi bakeneye guhumurizwa no kwibona mu muryango nyarwanda, aho abenshi usanga bumva badakwiye kubamo kubera ibyo banyuzemo byo kwangwa n'imiryango yabo ndetse n'abaturanyi.

    Bimwe mubyo bamuritse bamaze kumenya gukora muri Kampuni bahuriyeho.

    Mu nta ngiriro zo gushaka aba bakobwa babyariye iwabo, habaruwe benshi ku buruo babonye abana bavutse basaga 854 ariko umushinga bitewe n'ubushobozi bwawo ufata ababyeyi 200 n'abana 200. Bose bibumbiye muri Kampani aho bamazee kwizigamira asaga Miliyoni ebyiri n'igice kuva mu jwezi kwa Cumi umwaka ushize wa 2021. Bimwe mu byo bakora nka Kampuni batangiye kubishyira ku isoko kandi bijejwe ubufasha mu kwiteza imbere no gushaka ibyangombwa byose basabwa,

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abakohwa-babyariye-iwabo-bibukije-ababyeyi-ko-kubajugunya-bidahindura-ibibazo-bahura-nabyo/

  • U Rwanda rurashimirwa gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL), yagaragaje raporo y’ubushashatsi bwakozwe, bwerekana aho u Rwanda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/U-Rwanda-rurashimirwa-gukumira-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Wa musore wamenyekanye mubahatanira MrRwanda 2022 mu ntara y'iburasirazuba yavuze impamvu atakomeje #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari wambaye nimero 26 yavukiye mu Rwanda akarere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe ninaho yakuriye ariko nyuma baje kwimuka bimukira i Rwamagana avuka mu muryango w'abana babiri akaba ari imfura mu muryango bakaba bafite mama gusa.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Yago yavuze ko kugira igitekerezo cyo kwiyamamaza yakigize ari mu ijoro aho yarari kumbugankoranyambaga ahagana saa sita z'ijoro abona itangazo risaba abantu bifuza kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa 2022 kwiyandikisha nawe abikora atyo.

    Yakomeje avuga ati” maze kwiyandikisha nyuma nabonye ubutumwa bumbwira aho tuzakorera numva nigiriye ikizere cyane ko numvaga nshaka kugira uruhare cyane muburezi kubana b'i Gihugu birambabaza cyane kubona abana kumuhanda cyangwa nabo tungana biga ntibasoze amashuri.

    Uyu musore ubona ko yishimye kumaso ye yakomeje avuga ati niyamamarije muntara y'iburasirazuba nambaye nimero 26 ariko sinakomeje, umunyamakuru amubajije impamvu atakomeje yasetse arangije ati” nakoze icyo nagombaga gukora ariko sinakomeje ati kuko urebye abantu twari kumwe baransubaga wabonaga ko aringe muto urimo”.

    Yakomeje ati nawe nkuko ubibona urabona abantu twari duhatanye harimo nuvuye mu irushanwa rya Mister Africa ati ubundi kwigirira ikizere nicyo cya mbere.

    Umunyamakuru yakomeje amubaza ikintu cyamuteye kwigirira ikizere kuburyo yumva agomba kujya mu irushanwa rya rudasumbwa yagize ati' nge ubusanzwe nkunda gukurikirana Miss Rwanda nkareba uko batambuka nkumva nange bintera imbaraga zo kujya muri MIster Rwanda.

    Emanuel yakomeje avuga ko kuba atarakomeje atarenganya abantu kuko nawe akimara kubona abo bari bahanganye yahise abona nta gihagararo afite kimwemerera kujya muri Mr Rwanda.

    Yakomeje avuga ko kuba yarasigaye bigaragara nkaho harimo icyo yakwita kata bitewe nuko hari bamwe bakiriwe muburyo budasanzwe kandi bagahita bakomeza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-musore-wamenyekanye-mubahatanira-mr-rwanda-2022-mu-ntara-y-iburasirazuba

  • Rusizi: Abagore 1600 bahombejwe na Covid-19 bagobotswe – #rwanda #RwOT

    Ubucuruzi bw'aba bagore bwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, kuko imipaka yamaze igihe ifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

    Mukabutera Dorcas ukorera muri koperative 'Kora Ukire' avuga ko covid-19 yamuteye igihombo agashima Pro-Femmes Twese Hamwe yamuhaye inkunga yo kuzahura ubucuruzi bwe.

    Ati “Aya mafaranga azadufasha kwiteza imbere no gukemura ikibazo cy'aho gukorera hadahagije, twongere isuku, ushaka ibicuruzwa byacu abone ko dukorera ahantu heza. Azanadufasha kongera igishoro cyacu twari twarariyeho mu bihe bya Covid-19.”

    Uwineza Immaculée ufite ubucuruzi bw'imboga n'amafi, yavuze ko ifunga ry'umupaka ryamugizeho ingaruka kuko atabonye uko asarura inyanya yari yarahinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati”Byangizeho ingaruka kuko twari dufite umurima w'inyanya muri Congo, Covid-19 ije ihagarika ingendo ntitwajya gusarura, abaturage ba Congo barisarurira bityo ayo twashoye ntiyagaruka. Aya mafaranga rero azadukura muri cya gihombo twahuye na cyo. Nkanjye nacuruzaga ibihumbi 20 Frw, kuba bampaye ibihumbi 100 igishoro cyazamutse kandi bizazamura n'inyungu.”

    Iyi nkunga yatanzwe n'Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku nkunga ya Ambasade y'u Buholandi mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye aba bagore kwishyira hamwe kuko bizatuma bunguka.

    Ati “Tubasaba gushyira imbaraga mu gukorera mu makoperative kuko ubusanzwe buri mugore yakoraga ukwe, yambuka, rimwe na rimwe ntibace ku mipaka izwi. Kwishyira hamwe bizatuma amafaranga arushaho kubyara andi.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, yavuze ko bafite icyizere ko iyi nkunga igiye kugabanya ubukene mu baturage.

    Iyi nkunga yahawe abagore 1603 bakorera mu makoperative 35 akora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ya Rusizi I na Rusizi II.

    Iyi nkunga izafasha abagore kongera igishoro hazibwa icyuho cy’igihombo cyatewe na Covid-19

    Umuyobozi wa Pro-Femmes/Twese Hamwe Bugingo Emma Marie yasabye abatese inkunga gukorera hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagore-1600-bahombejwe-na-covid-19-bagobotswe

  • Amarangamutima ya watorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika #rwanda #RwOT

    Uwiragiye Marc usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda ” RKWF ” yatorewe kuba Visi Perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika, aho yavuze ko byamushimishije bugaragaza intera u Rwanda kugeraho muri uyu mukino.

    Ni mu nama y’Inteko rusange y’uyu mukino yabereye Cairo mu Misiri guhera tariki ya 24 kugeza 27 Werurwe 2022.

    Muri iyi nama, Sherif Mostafa ukomoka mu Misiri ni we wongeye gutorerwa kuyobora ” African Wushu Kung Fu Federation ” (AWKF) mu gihe cy’imyaka 4 (2022-2026).

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe abantu 4 ari bo Uwiragiye Marc (Rwanda), Patrice Komenan (Benin), Yayah Beddour (Algérie) na Maître Gao (Madagascar).
    Hari kandi abatowe nk’abagize Komite ari bo Ndiogou Gueye (Senegal), Meïté siaka (Cote d’Ivoire), Abderamane Esannaghi (Maroc), Mohamed Adel Zahra (Tunisia), Luc Bendza (Gabon) na Steve Kouma (Congo Brazzaville).

    Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko iyi ari intambwe nziza ku Rwanda kandi bigaragaza ko hari aho bageze mu bijyanye n’imikorere.

    Yakomeje avuga ko bategura buri mwaka irushanwa ryo kwibuka aho ryabaye mpuzamahanga rikaba ryitabirwa n’ibihugu byo muri aka Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

    Ati : ” Iri rushanwa ryo Kwibuka risanzwe riba kandi rikitabirwa n’amakipe yo mu Karere gusa COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubwo iri gucisha make tuzongera dusubukure dushyiremo imbaraga kurenza uko twakoraga.”

    Uwiragiye avuga ko inshingano ze ari ukwita ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
    Ati : “Biransaba gushyira imbaraga mu gukorana cyane n’andi mashyirahamwe cyane cyane ayo muri Afurika y’Uburasirazuba .”

    Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko ibi bikomeza kubatera ingufu nk’Abanyarwanda bakaba basabwa gukora cyane bakesa umuhigo bagahiga abandi.

    Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu 'World Wushu Championships 2019', yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019. Uwiragiye avuga ko bajyanye abakinnyi 2 barakina barasoza kandi hari byinshi bungutse bizabafashe nubwo inzira ikiri ndende.

    Yavuze kandi ko muri 2023, iyi mikino izaba ku nshuro ya 16 aho izabera Dallas muri USA na ho bakaba bateganya kujyayo kandi bizeye ko bazabigeraho bakaba basaba buri Munyarwanda wese aho ari kubashyigikira.

    Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Inteko Rusange ni uko Libya na Zimbabwe zahagaritswe. Hemejwe kandi ko Shampiyona y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera muri Cote d’Ivoire. Shampiyona y’Afurika y’abakiri bato “Junior” izabera muri Algeria naho irushanwa mpuzamahanga muri Kung Fu Wushu ribere mu Misiri.

    Uwiragiye Marc yatorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika

    Sherif Mostafa uri hagati ni we watorewe kuba perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika

    Batorewe mu nama y’inteko rusange yabereye mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-watorewe-kuba-visi-perezida-wa-kung-fu-wushu-muri-afurika