Category: Uncategorized

  • Ishimwe rya Bishop Canisius Gacura ufite ubum… – #rwanda #RwOT

    Bishop Gacura Canisius ni umupasiteri ubirambyemo, umuvugabutumwa mpuzamahanga akaba n’umwanditsi w’Ibitabo. Ni umushumba mukuru w’Itorero Nyabugingo Worship Centre, akaba na Perezida wa Rwanda Christian Outreach Ministries. Yanditse ibitabo binyuranye birimo icyakunzwe cyane cyitwa ‘Unlimited: Conquering on my knees’, kiri no kuri Amazon kuva mu 2015 kikaba kigura $4.99. Yari asanzwe afite Bachelor’s Degree muri Tewolojiya yakuye muri Yesu Akwagala Bible College ifatanyije na Seattle Bible College, none yamaze kubona na Master’s Degree.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, Bishop Gacura Canisius yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba asoje Master’s muri Tewolojiya muri kaminuza yitwa Midwest Bible College. Mu bo yashimiye harimo umugore we umwitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abakristo b’itorero Nyabugingo Worship Centre bakomeje kumwereka urukundo umunsi ku wundi. Yashimiye kandi Dr Bowen, Ubuyobozi bwa Kaminuza yizemo ndetse na WOMF ku bw’amahirwe yamuhaye yo kwiga muri iyi kaminuza.

    Bishop Gacura yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Tewolojiya

    Bishop Gacura yagize ati “Ndashaka gushimira Imana bimvuye ku ndiba y’umutima. Ndashimira Dr. Bowen hamwe n’ubuyobozi bwose bwa Midwest Bible College yamfashije kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ya Bibiliya. Ndashimira WOMF ku bw’amahirwe. Ndashimira byimazeyo umugore wanjye mwiza wihanganiye amajoro menshi ntasinziriye, kandi ndashimira abana banjye batangaje batahwemye kuntera inkunga. Ndashimira itorero rya Nyabugingo Worship Centre ku bw’urukundo no kuntera inkunga. Nahoraga ntegereje uyu munsi kandi Uwiteka yawumpaye. Icyubahiro kibe icy’izina rye ryiza”.

    Ubuhamya bwa Bishop Gacuro bw’ukuntu yaje kugira ubumuga bw’ingingo

    Bishop Gacura mu gusobanura uko yaje kugira ubumuga bw’ingingo, yavuze ko hari mu 1985 ubwo yari mu gihugu cya Uganda, ati: “Uko byagenze rero ndibuka ko hari mu mwaka w'1985 ubwo mu gihugu cya Uganda hari harimo intambara bigatuma abantu batinya kunyura mu muhanda bakinyurira mu bihuru. Icyo gihe rero nanjye nari mfite imyaka irindwi nari ndagiye inka ndi kumwe na data wacu. Noneho ebyiri muri za nka zirabyara data wacu arambwira ngo nihute njye kubwira mu rugo ko inka zabyaye ndagenda, icyo gihe twari mu birometero bitanu uvuye mu rugo. Ubwo naragiye ngeze mu nzira ndibwa n'inzoka y'impiri ako kanya umubiri wanjye wose uhita uhinduka.

    Icyo gihe byari ibintu bigoye cyane kugira ngo ngere mu rugo kuko kugenda sinabishoboraga ndataka cyane ariko sinari mfite uwantabara kuko ari mu rugo bari bazi ko ndi kumwe na data wacu kandi na we yari azi ko nageze mu rugo. Nabuze uko ngenda ndikurura biranga ariko ubwo nendaga kugera mu rugo nza gutaka cyane mvuza induru papa aza kuntabara aranterura anjyana mu rugo namaze ibyumweru bitatu ntajya kwa muganga ahubwo bampa imiti y'ibyatsi ngo barebe ko nakira ariko ubumara bw'inzoka buragenda bwuzura umubiri wanjye kuko muri ibyo byumweru bwari bumaze kugera mu gituza.

    Mu by’ukuri nabonye inyo zijoga mu mubiri wanjye nkabona amagufwa arimo aratakara nyareba kuko hari mu gihe cy'intambara nta n'aho wabona ujya kwivuriza, nyuma yaho papa amaze kubona ko ikirenge kigiye gucika anjyana kwa muganga hashize amezi abiri ndi kwa muganga ndakira neza ndongera ndagenda. Mu mwaka w'1986 rero ni bwo naje kurwara indwara yaje no kumugaza. Ndibuka ko nafashwe n'iyo ndwara saa kumi n'imwe za nimugoroba ndibwa mu ngingo zose ku buryo byagiye kugera saa mbiri z'ijoro ntabasha kwiyegura, bishatse kuvuga ko mu masaha ane yonyine nari maze kubona ubuzima bwanjye bujya mu kaga kuko sinabashaga no kubyuka ngo nicare, ubwo muri icyo gihe baramvuje birananirana, bavuga ko ndwaye imbasa ariko kumvura biranga.

    Bishop gacura canisius

    Bishop Gacura abwiriza akanasengera abantu yicaye mu kagare

    Benedata ndagira ngo mbabwire ko nagize ububabare bukabije cyane ku buryo ijoro rimwe naribonagamo umwaka wose kubera kuribwa ahantu hose nkataka ariko singire untabara kuko no mu rugo bari barabuze icyo bankorera. Igihe cyaje kugera rero ndamugara kuko nabaga ntabasha no gukandagira ariko bakomeza kunjyana mu bavuzi ba gakondo ari nabo bankoreraga ibya mfurambi. Aba bavuzi bampagarikaga ku ngufu ntabishoboye, nahagarara imbaraga zikabura nkagwa ubundi bakampagurukisha inkoni, mwa bantu mwe narakubiswe nkubitwa ntazi icyo nzira mu rugo nabo babibona bakibwira ko ari bwo buryo bwo kumvura. Ndakubitwa inkoni nyinshi bashaka ko mpagarara kandi ntakibishoboye, narakubiswe wakongeraho n'ububabare nabaga mfite nsanga ndi mu mubabaro uhoraho, ndataka ariko sinagiraga uwo kuntabara.

    Igihe cyarageze kumvura bankubita birabananira uwamvuraga abwira papa kuncyura bagategereza igihe nzapfira, ubwo nageze mu rugo mba aho, umunsi umwe umuturanyi aza kubwira nyogokuru ati ‘ariko uyu mwana ko akomeza kubarushya cyane mwamuhaye umuti agapfa ntakomeze kubarushya ko atazabaho’? Ndashima Imana itaratumye mpfa uwo munsi. Nyuma y'umwaka rero naje kwiga kwicara, niga kuva aho ndi nkagera ku muryango ariko ngahorana agahinda kenshi cyane, najyaga ndara mvuza induru nibaza impamvu Imana yangize ityo, ubwo rero naje kwiyakira uburwayi bw'imbasa bunsigira ubumuga ubu simbasha kugenda.

    Ariko ubu ndashima Imana yo yangize gutya ikemera ko mera gutya byari gushoboka ko nicwa na ya nzoka ariko ntibyakunze, byari gushoboka ko nicwa n'inkoni nakubitwaga ariko sinapfuye, byari gushoboka ko nicwa n'iseru cyangwa imbasa ariko sinapfuye. Imana ihabwe icyubahiro yo yandinze. Igihe kimwe nigeze kwicara nibaza ubuzima bwanjye uko buzagenda, ndeba ukuntu ntigeze niga, ndeba ukuntu ntabasha kugenda, nkabona utwana duto turavuka tugahita twiruka nkibaza amaherezo y'ubuzima bwanjye nkayabura.

    Ndavuga nti ‘ese ubu nzaba umugabo? Mbese nzashaka umugore? Nimushaka se nzabasha kubyara abana? Nimbabyara se nzabasha kubarera bakure’? Namaze kubona ko nta gisubizo nkuye muri ibyo bibazo byose mpita nyoboka itabi urumva ko nari maze kuba umusore kandi ntabasha guhaguruka, najyaga ntuma abana itabi nkarinywa ngo ndebe ko nasinzira bikanga ngeze aho ntekereza kwiyahura ndetse ndagenda ndabigerageza ngeze ku ruzi.

    Bishop Gacura yasoje Master’s muri kaminuza yo muri America yitwa Midwest Bible College

    Bishop gacura canisius

    Bishop Gacura hamwe n’umugore we Pastor Allen Gacura

    Bishop gacura canisius

    Bishop Gacura hamwe n’abana be batanu

    Bishop Gacura agiye kuzuza urusengero rw’icyitegererezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116034/ishimwe-rya-bishop-canisius-gacura-ufite-ubumuga-bwingingo-wasoje-masters-muri-kaminuza-yo-116034.html

  • Igiciro cyo gupima DNA mu Rwanda cyarahanantuwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory(RFL) atangaza ko igiciro cyo gupimisha DNA cyavuye ku mafaranga Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda) ubu ni ibihumbi 267,000 FRW.

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n' Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.

    Yavuze ko mbere ibimenyetso byo gusuzuma ko abantu bafitanye amasono bigisuzumirwa hanze, igiciro cyagera ku mayero 1000 (1000 EURO) ku bantu batatu, ni ukuvuga barimo umugabo, umugore ndetse n'umwana.

    Yagize ati 'Byasabaga ikiguzi kigera ku Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda) mu gihe kuri ubu ikiguzi cya DNA ku bantu batatu ari 267,000 by'Amafaranga y'u Rwanda.'

    Hari ibihugu by'amahanga biza gusuzumisha dosiye muri 'Rwanda Forensic Laboratory'

    Yakomeje avuga ku mubare w'amadosiye bamaze gukora kuba Kuva mu mwaka wa 2018.

    Yagize ati 'Tumaze gukora amadosiye arenga ibihumbi 25, harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n'ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n'izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n'inyandiko zigibwaho impaka'.

    Yakomeje ati ' Harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n'ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n'izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n'inyandiko zigibwaho impaka. Muri izo dosiye zasuzumiwe muri RFL zisaga ibihumbi 25 z'ibimenyetso bya gihanga, harimo izisaga 50 z'ibihugu by'amahanga ya kure ndetse n'aya hafi.'

    NK'uko yakomeje abisobanura, muri dosiye bakoze harimo 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n'alukoro mu maraso y'abantu. Hari kandi 6 z'amajwi n'amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n'amasasu bakabihuza n'ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago akaba 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n'arukoro mu maraso y'abantu. Hari kandi esheshatu z'amajwi n'amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n'amasasu bakabihuza n'ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago.

    Mu mwaka wa mbere RFL yinjije Miliyoni 600 z'Amafaranga y'u Rwanda, muri uyu mwaka barateganya kuzinjiza asaga Miliyoni 850, mu gihe mu mwaka utaha wa 2023 bateganya kuzinjiza asaga Miliyari imwe.

    N'ubwo iki kigo gikomeje gutera intambwe igana aheza mu mikorere, ngo kiracyafite imbogamizi zijyanye ibyo bakora bitaramenyekana ku rwego bifuza by'umwihariko imbere mu gihugu. Akaba asaba inzego zitandukanye ndetse n'abaturarwanda kugana RFL.

    Clementine Ny.

     

     

    The post Igiciro cyo gupima DNA mu Rwanda cyarahanantuwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/31/igiciro-cyo-gupima-dna-mu-rwanda-cyarahanantuwe/

  • Tombola y’igikombe cy’Isi yasize amakipe amenye amatsinda aherereyeho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombola y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

    Iyi tombola yabereye Doha muri Qatar yasize amakipe 5 ari yo; Sénégal, Cameroun, Tunisie, Morocco na Ghana azaba ahagarariye umugabane wa Afurika amenye ayo bizaba bihanganye mu matsinda.

    Ibi birori biryoheye ijisho bikaba byafunguwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ni mu gihe byari biyobowe n’abarimo Samanta Johnson, myugariro w’umunyamerikakazi, Carli Anne Hollins umunyamerikakazi na we wahoze aconga ruhago, abarimo Cafu wari mu ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye igikombe cy’Isi cya 2002, umunyabigwi wa Nigeria, Jay Jay Okocha batoraga udupira mu dukangara.

    Iyi tombola yabaye mu gihe hakibura umukino imwe n’imwe izatanga amakipe yuzuza 32 yitabira iki gikombe, hari Scotland na Ukraine, umukino wakerejwe n’uko Ukraine iri mu ntambara. Si muri iryo tsinda hari n’andi matsinda hataramenyekana amakipe ajya mu gikombe cy’Isi.

    Ni igikombe cy’Isi kizaba kirimo ibiangange muri ruhago nka Kylian Mbappe witezweho kureba niba nyuma yo guhesha u Bufaransha igikombe cy’Isi iheruka cya 2018 cyabereye mu Burusiya, azanayifasha kwegukana icya 2022.

    Hitezwe kandi kureba abagabo babiri barimo bagenda bagana ku mpera z’urugendo rwabo muri ruhago, umunya-Argentine, Lionel Messi n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, bose kuva 2006 batarasiba iki gikombe ariko kukegukana bikaba bikomeje kuba inzozi, haribazwa niba uyu mwaka hari icyo bazakora.

    Ikipe y’igihugu ya Brazil kuva 2002 ubwo iheruka kwegukana iki ikombe ntirongera kugikozaho imitwe y’intoki, benshi bemeza ko ari igihe cyiza cya Neymar guhesha ishema igihugu cye.

    Iki gikombe cy’Isi giteganyijwe guhera tariki ya 21 Ugushyingo kugeza 18 Ukuboza 2022.

    Uko amatsinda ateye

    • Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Senegal, Ecuador
    • Itsinda B: u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, (Wales/Ukraine/Scotland)
    • Itsinda C: Argentina, Mexico, Poland, Saudi Arabia
    • Itsinda D: u Bufaransa, Denmark, Tunisia, (Peru/Australia/UAE)
    • Itsinda E: Spain, u Budage, u Buyapani, (New Zealand/Costa Rica)
    • Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada
    • Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroon
    • Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana

    Cristiano na Messi byitezwe kureba niba hari icyo bazakora muri iki gikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-y-igikombe-cy-isi-yasize-amakipe-amenye-amatsinda-aherereyeho

  • Dj Alisha yagize icyo avuga k'ubwiza bwe buvugisha benshi, ahishura ko ababyeyi be batishimira uko yambara{Amafoto} #rwanda #RwOT

    Uyu Munyanarwandakazi uvangira imiziki mu gihugu cya Uganda yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Juru Disco abantu benshi bakunze kwibaza kubwiza bwe ariko nawe avuga ko abizi ko ari mwiza kandi abishimira Imana.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Chita yagize ati' Ndi mwiza cyane kandi mbishimira Imana.

    Dj Alisha umaze imyaka itatu mu Gihugu cya Uganda ntiyakunze gukoresha ikinyarwanda aho benshi babifashe nk'ubwiyemezi ndetse no kuba adatewe ishema no kwitwa Umunyarwanda.

    Umunyamakuru yamubajije kubyerekeranya n'amafoto ashyira ku imbugankoranyamba ze uko umuryango ubifata nk'umwana uvuga ko avuka muba Islam kandi bakomeye mu idini yagize ati” ntago babyumva pe kandi birumvikana ariko ntakundi ngewe niyo nzira nahisemo kubamo.

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 yavuze ko ikintu kimushimisha mubuzima bwe ari ukubona ahereza abandi ibyishimo nawe aribyo byishimo bye.

    Dj Alisha wishimira kuba agiye gukora igitaramo bwa mbere nyuma y'imyaka itatu yavuze ko yishimira Dj Brianne cyane kubera ukuntu akunda kuvuga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/dj-alisha-yagize-icyo-avuga-k-ubwiza-bwe-buvugisha-benshi-ahishura-ko-ababyeyi

  • Musanze FC vs Rayon Sports, APR FC i Nyagisen… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombola yuko amakipe 16 yabonye itike yo kuzakina 1/8 azahura, ikaba yasize Musanze FC itomboye Rayon Sports nk'umukino ukomeye wagaragaye muri iyi tombola.

    Amakipe 3 yo mu cyiciro cya kabiri yakomeje muri 1/8 ntazoroherwa n'amakipe yo mu cya mbere yatomboye kuko Sunrise FC yatomboye Gasogi United, Amagaju atombora APR FC, naho La Jeunesse itombora Police FC.

    Kiyovu Sport ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yatomboye Marine FC, mu gihe AS Kigali ifite igikombe giheruka gukinirwa mu 2019 izesurana na Etincelles yo mu karere ka Rubavu.

    Biteganyijwe imikino ibanza ya 1/8 izakinwa tariki ya 4 na 5 Mata 2022.

    Iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi, ubwo ryaherukaga gukinwa mu 2019, AS Kigali niyo yegukanye igikombe itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1.

    UKO AMAKIPE YATOMBORANYE MURI 1/8 CY'IGIKOMBE CY'AMAHORO:

    Musanze FC vs Rayon Sports

    Etincelles FC vs AS Kigali

    Etoile de L’est vs Mukura VS

    Marines FC vs Kiyovu Sport

    Amagaju FC vs APR FC

    La Jeunesse vs Police FC

    Bugesera FC vs Gicumbi FC

    Sunrise FC vs Gasogi United

    Rayon Sports izesurana na Musanze FC muri 1/8 mu cy’Amahoro

    AS Kigali niyo iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro giheruka gukinirwa mu 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116022/musanze-fc-vs-rayon-sports-apr-fc-i-nyagisenyi-uko-tombola-ya-18-mu-cyamahoro-yagenze-116022.html

  • Ku bufatanye na REB, KOICA yahuguye abatoza b… – #rwanda #RwOT

    Intego nyamukuru y’aya mahugurwa yabereye muri Grand Legacy Hotel, yari ukongerera ubushobozi n’ubumenyi abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu birebana na ‘ICT’, ahahuguwe abatoza 129 nabo basanzwe bahugura abandi bagera ku 24.000 mu gihugu hose.

    Muri ayo mahugurwa yatangiye kuya 29 agasoza ku ya 31 Werurwe 2022, habayeho gusangira ubumenyi, aho abatoza babiri b’impuguke baboneye impamyabumenyi z’ikirenga muri Koreya kubwa ‘bourse’ ya KOICA, nabo basangije ubumenyi abahugurwaga.

    Abo ni Uwishema Vedaste wasoreje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters Degree) muri kaminuza ya ICT Techno muri Koreya na Bahizi Venuste, Umuyobozi w'ishami ry'amashanyarazi n'ikoranabuhanga muri IPRC-Gishari, we wasoreje ‘Master’s Degree’ ye muri Koreya mu bijyanye na ‘Techno-Entrepreneurship Competence’ muri kaminuza ya Handong Global.

    Amahugurwa yibanze ku masomo atandukanye, harimo; Gusobanukirwa ICT mu bijyanye na politiki y'uburezi mu Rwanda, Gutegura amasomo ukoresheje igishushanyo mbonera cyo kwiga mu kinyejana cya 21, Gushyiraho uburyo bwo kwigira kuri interineti, Gusobanukirwa ibikoresho bya ICT n’ibindi.

    Kuva mu mwaka wa 2019, KOICA yakoranye na REB mu gushyira mu bikorwa byo guhugura abarimu bo mu mashuri yisumbuye, kubaka ubushobozi bw'abayobozi b'amashuri n'abagenzuzi b'uburezi ndetse no kubaka ibyumba by’amashuri 61 n’ibindi.

    KOICA kandi yatangije ‘Rwanda Coding Academy (RCA)’, umushinga wo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga aho izubaka ikigo gishya cya ‘RCA’ mu karere ka Nyabihu kizajya gitanga amahugurwa atandukanye ku barimu n’abanyeshuri.

    Kuva mu mwaka wa 1991, KOICA yashyize mu bikorwa gahunda zayo zo gutanga inkunga mu Rwanda, aho yatanze Miliyoni 150 z’amadorari ya America, binyuze mu mishinga itandukanye. 

    Ibiro bya KOICA mu Rwanda byafunguwe ku mugaragaro mu 2011 ndetse kuri ubu iki kigo gifite imishinga irenga 10 ikomeje mu Rwanda, iri mu burezi, ubuhinzi n'ikoranabuhanga. Mu gihe cya COVID-19 , KOICA yashyigikiye Leta y’ u Rwanda mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo itanga imodoka ivurirwamo abantu, ibikoresho byo kwipimisha no gukingira (PPE) n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadorari ya America.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116029/ku-bufatanye-na-reb-koica-yahuguye-abatoza-babarimu-mu-ikoranabuhanga-116029.html

  • Ubuyobozi bwagaragaje ishusho y’ubukerarungendo muri Nyanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubuyobozi-bwagaragaje-ishusho-y-ubukerarungendo-muri-nyanza

  • Abakoranye na Hinga Weze barishimira ibyo bagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakoranye n’umushinga Hinga Weze, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakoranye-na-hinga-weze-barishimira-ibyo-bagezeho