Category: Uncategorized

  • Umutoza wa Rayon Sports yanze kwishyura ngo arebe umukino ahitamo kujya guhengereza inyuma ya sitade – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira kuri sitade kubera ko yanze kwishyura amafaranga yo kwinjira ngo arebe umukino ameze neza.

    Nyuma y'umukino wa Kiyovu Sports, aho yangiwe kwinjira atishyuye uyu munsi yasubijwe inyuma ku mukino wahuje Intare Fc na Musanze Fc.

    Uyu mutoza yageze ku kibuga cya Kicukiro abwirwa ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 2,000 Rwf, aho yanze kuyatanga agahitamo kujya kuwurebera inyuma ya senyenge mu bantu batishuye.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza yari yazanye na Nuttal utoza ikipe ya Police Fc, aho we yemeye agatanga 2,000 akajya kuwurebera muri sitade yicaye neza.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-kwishyura-ngo-arebe-umukino-ahitamo-kujya-guhengereza-inyuma-ya-sitade/

  • Urukiko rwagize umwere Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa aza kujurira icyo cyemezo.

    Urayeneza wakekwagaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.

    Kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranweho kimwe na bagenzi be barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho.

    Aba bareganwaga na Urayeneza bari barakatiwe imyaka umunani y’igifungo.

    Urukiko kandi rwahamije umwe mu bareganwaga n’aba bagabo icyaha cya Jenoside akurwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bityo akatirwa imyaka 25.

    Ku bijyanye n’imibiri Urayeneza yashinjwaga guhisha, urukiko rwagendeye ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumestiri Habiyambere Alphonse, wavuze ko imibiri yabonekaga itahitaga ishyingurwa ahubwo amabwiriza yo kuyishyingura yatangwanga n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

    Nsengiyaremye Elise wabaye umuyobozi ndetse akaba n’umuyobozi w’urukiko Gacaca ku rwego rwa Karambo, wagiye uvugwaho guhisha amakuru ya Urayeneza yabaga yatanzwe mu gihe cy’Ikusanyamakuru, urukiko rwasanze igihano cyatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye rutarabashije kureba neza ibijyanye n’ubuhamya no kubuhuza n’ibimenyetso bitangwa hagamijwe kureba ibyashingirwaho hatangwa ibihano, bityo urukiko rusanga nta bimenyetso ntashidikanywaho byatuma ahamwa n’iki cyaha.

    Munyampundu Leon Alias Kinihira we yahamijwe icyaha cya Jenoside mu byaha bibiri yari akurikiranyweho kubera ko mu rukiko Gacaca yemeye ko yishe umuntu akamuta mu musarane, ahabwa igihano cy’imyaka 12 ndetse akaba yaranatunze imbunda nk’uko abatanze ubuhamya bose bagiye babihurizaho ko bajyaga banamubona kuri bariyeri ziciweho abatutsi.

    Kubera ko icyaha cya Jenoside gihanishwa igihano cya burundu ndetse akaba yari yaragihawe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye akaba kandi yarafashije urukiko mu rubanza, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

    Muri uru rubanza kandi abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa dore ko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenosodi banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.

    Mu iburanisha ryo kuwa 11 Mutarama 2022 Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumuha igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.

    Icyo gihe yasabye urukiko kudaha agaciro ibyo abatangabuhamya bamushinjaga bavuga kuko hari n’abamushinjuraga ariko nyuma bakongera bakamushinja.

    Mu gihe Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y’urukiko, bavuga ko bashutswe ku byo bamushinje byose.

    Yavuze kandi ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw’imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo ahubwo avuga ko mu bamushinja harimo abahawe amafaranga kugira ngo bamushinje bityo asaba ko ibivugwa nabo byose byateshwa agaciro.

    Kugeza ubu Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri gereza ya Muhanga aho yari yakatiwe gufungwa burundu mu gihe abandi bari bakatiwe gufungwa imyaka umunani ndetse bacibwa n’indishyi z’impozamarira na Mbonezamusaruro kuri bamwe.

    Source : https://imirasire.com/?Urukiko-rwagize-umwere-Urayeneza-Gerard-wahoze-ayobora-Kaminuza-ya-Gitwe

  • Urayeneza Gerard wayoboraga kaminuza ya Gitwe yafunguwe #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa aza kujurira icyo cyemezo.

    Urayeneza wakekwagaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.

    Kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranweho kimwe na bagenzi be barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho.

    Aba bareganwaga na Urayeneza bari barakatiwe imyaka umunani y’igifungo.

    Urukiko kandi rwahamije umwe mu bareganwaga n’aba bagabo icyaha cya Jenoside akurwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bityo akatirwa imyaka 25.

    Ku bijyanye n’imibiri Urayeneza yashinjwaga guhisha, urukiko rwagendeye ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumestiri Habiyambere Alphonse, wavuze ko imibiri yabonekaga itahitaga ishyingurwa ahubwo amabwiriza yo kuyishyingura yatangwanga n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

    Nsengiyaremye Elise wabaye umuyobozi ndetse akaba n’umuyobozi w’urukiko Gacaca ku rwego rwa Karambo, wagiye uvugwaho guhisha amakuru ya Urayeneza yabaga yatanzwe mu gihe cy’Ikusanyamakuru, urukiko rwasanze igihano cyatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye rutarabashije kureba neza ibijyanye n’ubuhamya no kubuhuza n’ibimenyetso bitangwa hagamijwe kureba ibyashingirwaho hatangwa ibihano, bityo urukiko rusanga nta bimenyetso ntashidikanywaho byatuma ahamwa n’iki cyaha.

    Munyampundu Leon Alias Kinihira we yahamijwe icyaha cya Jenoside mu byaha bibiri yari akurikiranyweho kubera ko mu rukiko Gacaca yemeye ko yishe umuntu akamuta mu musarane, ahabwa igihano cy’imyaka 12 ndetse akaba yaranatunze imbunda nk’uko abatanze ubuhamya bose bagiye babihurizaho ko bajyaga banamubona kuri bariyeri ziciweho abatutsi.

    Kubera ko icyaha cya Jenoside gihanishwa igihano cya burundu ndetse akaba yari yaragihawe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye akaba kandi yarafashije urukiko mu rubanza, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

    Muri uru rubanza kandi abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa dore ko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenosodi banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.

    Mu iburanisha ryo kuwa 11 Mutarama 2022 Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumuha igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.

    Icyo gihe yasabye urukiko kudaha agaciro ibyo abatangabuhamya bamushinjaga bavuga kuko hari n’abamushinjuraga ariko nyuma bakongera bakamushinja.

    Mu gihe Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y’urukiko, bavuga ko bashutswe ku byo bamushinje byose.

    Yavuze kandi ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw’imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo ahubwo avuga ko mu bamushinja harimo abahawe amafaranga kugira ngo bamushinje bityo asaba ko ibivugwa nabo byose byateshwa agaciro.

    Kugeza ubu Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri gereza ya Muhanga aho yari yakatiwe gufungwa burundu mu gihe abandi bari bakatiwe gufungwa imyaka umunani ndetse bacibwa n’indishyi z’impozamarira na Mbonezamusaruro kuri bamwe.

    src: IGIHE

    Source : https://imirasire.com/?Urayeneza-Gerard-wayoboraga-kaminuza-ya-Gitwe-yafunguwe

  • Official: Nta kipe izongera gupimwa Covid-19… – #rwanda #RwOT

    Imyaka yari ibaye hafi ibiri amakipe y’umupira w’amaguru ajya gukina akabanza gupimwa Covid-19 kugira ngo umukino witabirwe n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi barebwa n’umukino badafite ubwandu bwa Covid-19. Mu rwandiko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryandikiye amakipe, ryabamenyesheje ko bitakiri ngombwa ko ikipe ipimisha abakinnyi bayo mbere y’umukino.

    Amakipe yose yapimishaga abakinnyi bayo n’abandi bakozi bayo Covid-19 mbere y’umukino 

    FERWAFA itangaza ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC basanze bitakiri ngombwa ko amakipe yazajya apimwa mbere y’umukino ahubwo bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. FERWAFA yatangaje ko kandi abagize ikipe (abakinnyi, abatoza, n’abayobora amakipe) bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115994/official-nta-kipe-izongera-gupinwa-covid-19-mbere-yumukino-115994.html

  • Meteo Rwanda yateguje ko imvura izaba nyinshi muri Mata – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyatangaje ko imvura nyinshi ugereranyijwe n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 260 na 300. Iteganyijwe mu gice gito cya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe no mu bice by'Uturere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

    Ni mu gihe imvura nke mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 100 na 140. Iteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba ukuyemo Akarere ka Rwamagana n'igice cy'iburengerazuba bw'Akarere ka Nyagatare n'aka Gatsibo.

    Yakomeje iti “Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burengerazuba bw'igihugu ugana mu burasirazuba, ariko kandi iteganyijwe kwiyongera mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Mata ugereranyije n'ibice bibiri bya mbere by'uku kwezi.”

    Muri rusange, imvura iteganyijwe muri Mata 2022 izaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihugu hose, cyane cyane ku mvura izagwa mu gice cya mbere n'icya kabiri cy'uko kwezi.

    Gusa Meteo Rwanda ikomeza iti “Naho izagwa mu gice cya gatatu ikazaba iri hejuru y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa muri icyo gice.”

    Biteganywa ko ubushyuhe bwo mu Nyanja y'Abahinde buzaba buri ku kigero gisanzwe naho ubwo mu Nyanja ya Pasifika bukazaba buri munsi y'ikigero cy'ubushyuhe busanzwe.

    Ibyo ngo biri muri bimwe bizatera imvura iteganyijwe mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Muri rusange, imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 220 na 300 iteganyijwe mu burengerazuba bw'akarere ka Musanze, Nyaruguru na Nyamagabe no mu Ntara y'Iburengerazuba uretse mu burengerazuba bw'uturere twa Nyabihu na Ngororero.

    Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 220 iteganyijwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Rwamagana, mu burengerazuba bw'akarere ka Nyagatare na Gatsibo no mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyepfo niy'Amajyaruguru.

    Naho imvura iri hagati ya milimetero 100 na 140 iteganyijwe ahasigaye hose mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ni mu gihe umuyaga mwinshi uteganyijwe muri Mata 2022, uwo hejuru uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

    Naho ubushyuye bwinshi bwitezwe buzaba buri hagati ya dogere celcius 17 na 29 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe busanzwe muri Mata.

    Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama no mu Ntara y'Ibirasirazuba ukuyemo ibice by'iburengerazuba bw'akarere ka Nyagatare na Gatsibo niho hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiruta icy'ahandi, kizaba kiri hagati ya dogere celcius 26 na 29.

    Mata ikunze kurangwa n’imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-izaba-nyinshi-muri-mata

  • Minisiteri y'Ubutabera yasabye Abanyamategeko kugira ubushishozi mu masezerano y'ubwubatsi #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutabera irasaba abanyamategeko kujya bashihoza mu bijyanye n'amasezerano y'ubwubatsi, kuko bishora Leta mu manza igahura n'igihombo.

    Minisiteri y'ubutabera igaragaza ko imanza zikunze kwakirwa ari izijyanye n'amasezerano y'ubwubatsi yakozwe nabi, aho akenshi usanga ayo masezerano akorwa atakorewe inyingo ihagije bityo umutungo wa Leta ukahatikirira.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel arasaba abanyamategeko kujya bashihoza mu bijyanye n'amasezerano y'ubwubatsi.

    Yagize ati 'Ibijyanye n'ubwubatsi bitwara Leta amafaranga menshi ni yo masezerano akomeye atwara Leta amafaranga menshi.  Iyo rero ayo masezerano yanditswe nabi bikavamo ingaruka zuko Leta iri butsindwe  iyo yagiye mu rubanza, amafaranga atakarira muri ibyo ni menshi cyane ugereranyije n'andi masezerano abantu bagenda bakora, ku buryo ari ngombwa ko tuyibandaho cyane kugira ngo amafaranga ya Leta adatakarira mu gutsindwa mu manza Leta yari gutsinda iyo  amasezerano aba yanditse neza, cyangwa yaranakurikiranwe neza mu kuyashyira mu bikorwa.''

    Hari bamwe mu banyamategeko baganiriye n'itangazamakuru rya Flash, bavuga ko bamwe muri bo bagira ubunebwe mu gusoma ibigize amasezerano ajyanye n'ubwubatsi, bityo ko bibahaye umukoro wo kujya babikorana ubushishozi birinda ko nabo byabagiraho ingaruka.

    Hategekimana Alphonse ushinzwe amategeko muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yagize ati 'Birakorwa ariko si hose. Minisitiri yatwibukije ko dukwiye kwirinda kuko akenshi usanga abanyamategeko badasoma amasezerano, bagateza Leta ibihombo. Ibyo dukwiye kubyirinda.''

    Nyiransengiyumva Adeline umunyamategeko w'Akarere ka Kamonyi  ati 'Hari igihe umunyamategeko amasezerano amugeraho akayasinya atasomye ibibazo bikavuka, ni ngombwa rero ko nk'umunyamategeko akwiye kujya asoma amasezerano mbere yo gusinya mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka.''

    Muri raporo y'igihembwe cya Kabiri (2) cy'umwaka wa 2020-2021, Minisiteri y'Ubutabera yashyikirije Minisitiri w'Intebe, igaragaza ko kugeza ubu Leta imaze kugaruza miliyari 5, naho miliyari 10.5 ntizirishyurwa.

    Ni mu gihe hari miliyari 7 zishobora kutazagaruka, bitewe n'uko abahombeje Leta nta mitungo bafite igaragara.

    AGAHOZO Amiella

    The post Minisiteri y'Ubutabera yasabye Abanyamategeko kugira ubushishozi mu masezerano y'ubwubatsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/31/minisiteri-yubutabera-yasabye-abanyamategeko-kugira-ubushishozi-mu-masezerano-yubwubatsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-yubutabera-yasabye-abanyamategeko-kugira-ubushishozi-mu-masezerano-yubwubatsi

  • Amerika yibasiye cyane abajyanama ba Putin #rwanda #RwOT

    Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko Perezida Vladimir Putin ayobywa n'abajyanama be bafite ubwoba bwo kumubwira ko intambara muri Ukraine irimo kugenda nabi.

    White House ivuga kandi ko Putin atabwirwa ingaruka zose ibihano byafatiwe igihugu cye birimo kugira ku bukungu.

    Naho ubutasi bw'Ubwongereza buravuga ko ingabo z'Uburusiya muri Ukraine zacitse intege, zitagifite ibikoresho bihagije, kandi zirimo kwanga amabwiriza.

    Kremlin ntacyo iratangaza kuri ibi bivugwa na Amerika n'Ubwongereza.

    Umuvugizi wa White House Kate Bedingfield yavuze ko Amerika ifite amakuru ko Putin “yumva yayobejwe n'igisirikare” kandi ibyo byateye “ubushyamirane hagati ya n'abakuriye igisirikare”.

    Kate yagize ati: “Intambara ya Putin yabaye ikosa ryatumye Uburusiya buzacika intege mu gihe kinini kandi bugenda bushyirwa mu kato kurushaho ku isi.”

    John Kirby umuvugizi wa Pentagon avuga ko aya makuru ashobora gutuma Putin “atakaza icyizere” bityo kurangiza iyi ntambara mu biganiro bikagorana.

    Ati: “Ntabwo wamenya icyo umutegetsi nk'uriya yakora igihe ahawe amakuru mabi.”

    Ingabo za Ukraine zikomeje kugerageza kwisubiza ibice byari byafashwe n'Uburusiya, bwatangaje kuwa kabiri ko bugiye kugabanya ibitero kuri Kyiv n'umujyi wa Chernihiv mu majyaruguru.

    Jeremy Fleming, ukuriye urwego rw'ubutasi mu bya mudasobwa rw'Ubwongereza, yavuze ko ibyo byiyongereye ku byerekana ko byabaye ngombwa ko Uburusiya “bwongera gutekereza ku uko ibintu byifashe”.

    Mu ijambo yavugiye muri Australia none kuwa kane, Fleming yavuze ko ingabo z'Uburusiya zikomerewe zibeshye zikarasa indege yazo y'intambara.

    Ku rubuga rw'intambara, Amerika na Ukraine bivuga ko Uburusiya bukomeje kwerekeza ingabo zabwo kure ya Kyiv, mu muhate ushobora kuba ugamije gushyira ingufu iburasirazuba.

    Ayandi makuru:

    Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko batizeye iby'Uburusiya buvuga ko buri koroshya imirwano.

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje agahenge k'umunsi umwe wa none kuwa kane ku mujyi bagose wa Mariupol ngo abantu bahunge. Ni nyuma y'uko Putin avuze ko Mariupol igomba gushyira intwaro hasi ngo kuyirasaho bihagarare.

    Umutegetsi mu ngabo za Amerika yavuze ko ingabo z'Uburusiya zirimo kuva mu gace ka Chernobyl – agace karimo uruganda rwabareyemo impanuka y'ingufu za nikleyeri ikomeye mu 1986. Ati: “Twibaza ko barimo kugana muri Belarus, gusa sinababwira ko bose bagiye”.

    Abanya-Ukraine miliyoni enye bamaze guhunga igihugu kandi kimwe cya gatatu cy'abaturage bose bavuye mu byabo.

    Ibiganiro by'amahoro by'Uburusiya na Ukraine biteganyijwe ko bizasubukura ejo kuwa gatanu tariki 01 Mata, nk'uko intumwa ya Ukraine mu biganiro David Arakhamia ibivuga.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo Arakhamia avuga ko Ukraine ysabye ko abategetsi b'ibihugu byombi bahura, ariko ko Uburusiya bwabyanze, buvuga ko hakenewe akazi kenshi ku masezerano.

    Perezida Zelensky hagati aho avuga ko ibi biganiro kugeza ubu ari “amagambo gusa, ntacyo birageraho”, nyuma y'uko Uburusiya nabwo buvuze nk'ibyo.

    Intumwa za Moscow na Kyiv kuwa kabiri zamaze amasaha atatu ziganira i Istanbul. Ukraine ivuga ko yasabye ko yaba igihugu kidafite uruhande ariko ikizezwa umutekano n'ibindi bihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yibasiye-cyane-abajyanama-ba-putin

  • Umutoza w’Amavubi yahereye akazi i Rubavu (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne uherutse kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alós Ferrer yahereye akazi ke i Rubavu aho yakurikiranye umukino wahuje Etincelles na Rutsiro FC.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2022 nibwo FERWAFA yatangaje umutoza w’ikipe y’igihugu usimbura Mashami Vincent, Carlos Alós Ferrer wahawe amasezerano y’umwaka umwe.

    Nyuma y’umunsi y’umwe asinye, ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu yakurikiranye umukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles na Rutsiro.

    Akaba yarimo areba niba hari abakinnyi yazitabaza mu ikipe y’igihugu mu gihe azaba agiye guhamagara. Ni umukino warangiye banganyije 1-1, Etincelles yahise ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko umukino ubanza warangiye ari 2-1.

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu @AmavubiStars , @CarlosAlos_ amaze kugera mu karere ka Rubavu aho agiye gukurikira umukino w’igikombe cy’Amahoro uhuza Etincelles na Rutsiro FC. pic.twitter.com/dMJdkV9KgZ

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 30, 2022

    Yakurikiranye uyu mukino ari kumwe na Jules Karangwa, umuvugizi wungirije wa FERWAFA

    Carlos Alos Ferrer yatangiriye akazi ke i Rubavu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-yahereye-akazi-i-rubavu-video

  • Muheto yavuze impamvu yasubiyemo ibyo Mutesi Jolly yasubije, twaganiriye na Miss Rwanda 2022 n’ibisonga bye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto yavuze ko impamvu yasubiyemo ibyo Mutesi Jolly yavuze ubwo na we yabaga Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari uko ubwo bityeguraga bababwiraga kureba amashusho y’ibyo abakobwa babanjirije bagiye basubiza, ibyo bavuze kandi ntabwo babibabwiye ngo babibike.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muheto-yavuze-impamvu-yasubiyemo-ibyo-mutesi-jolly-yasubije-twaganiriye-na-miss-rwanda-2022-n-ibisonga-bye-video

  • Angilikani: Rev. Habimfura Vincent yatorewe k… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatatu ryateweho umukono na Nyiricyubahiro Rev. Dr Laurent Mbanda Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, rivuga ko inama y’Abepiskopi yateranye mu cyumba cy’inama cya EAR Diyoseze ya Kigali, kuwa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, “yatoye Rev. Habimfura Vincent kuba umwepiskopi wa mbere wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru”.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Inama y’Abepiskopi yemeje ko Umwepiskopi watowe Habimfura Vincent azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepiskopi ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, ari nawo munsi wo gutangiza Diyoseze ya Nyaruguru”. EAR bamenyesheje iyi nkuru abakristo bayo bose, Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi hose n’Abanyarwanda bose muri rusange.

    Habimfura Vincent yatorewe kuba Musenyeri wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru 

    Habimfura Vincent watorewe kuba Musenyeri yabonye izuba mu 1975 mu Kagari ka Cyobe, Umurenge Mushubi, Akarere Nyamagabe. Amashuri abanza yayize mu Gasenyi, ayisumbuye ayarangiriza muri IJW Kibogora. Yize Tewolojiya i Nairobi muri Carlile College no muri Wiclif University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabushobozi ya Master’s muri ‘Theology’.

    Mu mirimo Habimfura Vincent yakoze harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza muri EP Gasenyi, Umuyobozi wa EP Remera na Buhanzi, Umuyobozi w’ikanisa ndetse yanayoboye amaparuwasi ane muri EAR: Rugote, Cyivugiza, Kibeho na Uwinkomero.

    Yayoboye ‘District’ ya Cyivugiza ho mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’Ubucidikoni bwa Nyaruguru. Yabaye ‘Administrateur’ wa Diyoseze Kigeme, ubu ni umukozi uhagarariye Diyoseze mu bitaro bya Kigeme. Yakuriye kandi ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Nyaruguru, ubu ni we ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Nyamagabe.

    EAR itangaje Rev. Habimfura Vincent nk’Umwepiskopi uzayobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, nyuma y’amezi 3 iri Torero ritangaje ko ryungutse Diyoseze nshya mu nama ya Sinode yateranye kuwa 10 Ukuboza 2021. EAR igizwe na Diyoseze 13 ubariyemo n’iyi nshya, izo akaba ari: Kigali, Gasabo, Cyangungu, Butare, Kigeme, Shyogwe, Shyira, Kivu, Byumba, Gahini, Kibungo, Karongi na Nyaruguru.

    Rev. Habimfura Vincent yatorewe kuyobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, hano yari kumwe n’umugore we

    Umwepiskopi Mukuru wa EAR Laurent Mbanda

    Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryungutse Diyoseze nshya ya Nyaruguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115968/angilikani-rev-habimfura-vincent-yatorewe-kuba-umwepisikopi-wa-diyoseze-nshya-ya-nyaruguru-115968.html