Category: Uncategorized

  • Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa 12 basigaye mu bahatanira ikamba rya Miss Burundi 2022 #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa 12 batoranyijwe muri 25 bari bahagarariye Intara zabo mu irushanwa rya Miss Burundi, rigiye kongera kuba ryikurikiranya nyuma y'uko mu myaka yatambutse ryagiye rihura n'ibizazane.

    Mu 2020 iri rushanwa ryahagaritswe ku munota wa nyuma bitewe nuko ryari riteguye nabi. Abaritegura bari basabwe kwitonda bagashyira imbaraga mu ry'ubutaha.

    Mu 2019 nabwo ibirori bya Miss Burundi byahagaritswe ku munota wa nyuma nabwo bitewe no kutumvikana hagati y'abariteguraga n'abahataniraga amakamba.

    Umwaka ushize wa 2021, irushanwa rya Miss Burundi ryongeye kubyutsa umutwe ritangira gutegurwa na sosiyete yitwa 'SS Entreprise' ifatanyije n'Umuryango w'abafasha b'abakuru b'ibihugu bya Afurika uharanira iterambere 'OPDAD'.

    Mu byasabwaga umukobwa ushaka guhatana muri Miss Burundi, harimo kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite ibyangombwa by'iki gihugu, ashobora kwisobanura mu Kirundi n'Igifaransa, kandi afite hagati y'imyaka 18 na 25.

    Agomba kandi kuba atari munsi ya metero 1,65 no kuba atarengeje ibiro 65. Ntagomba kuba yarashatse, yarabyaye cyangwa yarakatiwe n'urukiko.

    Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Ractis nshya, lisansi y'umwaka, ubwishingizi no kuyimukorera mu gihe yagira ikibazo mu gihe cy'umwaka.

    byiyongeraho kubindi nko kumwishyurira ishuri ndetse n'umushahara utatangajwe azajya agenerwa. Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Burundi, icya kabiri gihabwe miliyoni 1.5 z'amafaranga y'u Burundi mu gihe Nyampinga ukunzwe we azahabwa miliyoni 1 y'amafaranga y'u Burundi. Aba bose nabo bakazishyurirwa amashuri.

    Dushime Charmene uhagarariye Intara ya Cibitoke

    Iradukunda Christa Ardene uhagarariye Intara ya Kayanza

    Irakoze Nassra uhagarariye Umujyi wa Bujumbura

    Ishimwe Aimee Gloire ahagarariye Intara ya Makamba

    Ishimwe Lyse Ladia ahagarariye Intara ya Ngozi

    Muhoza Aimee Chersy ahagarariye Intara ya Muramvya


    Ndahiro Megane ahagarariye Intara ya Karusi

    Nimubona Gabriella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

    Nishimwe Emelyne Alicia ahagarariye Intara ya Gitega

    Niteka Marvella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

    Sezerano Arlene Antoine ahagarariye Intara ya Bubanza

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-abakobwa-12-basigaye-mu-bahatanira-ikamba-rya-miss

  • MU MAFOTO: Uko ibirori byagatangaza byo kwit… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yashyize hanze ubutumwa bw'ifoto bugaragaza umugore we akuriwe.

    Nyuma y'amasaha macye yatangiye gushimwa n'abantu banyuranye barimo inshuti ze za hafi n'abavandimwe, mu butumwa bugaragaza ko we n'umugore we Mimi bamaze kwibaruka.

    Kuva icyo gihe kandi yatangiye kugenda umunsi ku wundi asangiza abamukurikira, ibihe binyuranye byaranze gutwita k'umugore we.

    Mimi nawe yafashe umwanya amushima uko yamubaye hafi akamukundwakaza, byatumye urugendo rw'amezi icyenda atwite rworoha.

    Kuri ubu babinyujije n'ubundi kuri Instagram y'abafana kandi inanyuzwa amakuru ya buri munsi ya Meddy n'umuryango we, basangije ababakurikira ibihe byaranze ibirori byo kwitegura umwana wabo, bizwi nka 'Baby Shower'.

    Ni ibirori bigaragara ko byitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe ba Mimi, ubona ko byari biteguritse.

    Meddy na Mimi bakaba bibarutse nyuma y'amezi agera ku 10 bakoze ubukwe, bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021.

    Mimi yari yuje akanyamuneza

    Inseko yari yose ku bitabiriye ibi birori

    Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira Mimi

    Meddy na Mimi bibarutse umwana w’umukobwa

    Ni bacye babasha gutegura ibirori nk'ibi

    Mimi aherutse kuvuga ko yatwise umwana we amezi icyenda ariko iteka azamuhora ku mutima

    Mimi na Meddy bahujwe n'ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’

    Bari mu byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda ndetse n'abanyarwanda bo hanze y'u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116006/mu-mafoto-uko-ibirori-byagatangaza-byo-kwitegura-umwana-wa-meddy-byagenze-116006.html

  • Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa ari mu mazi abira azira Intambara y’u Burusiya na Ukraine ,Yirukanwe #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri ako kazi. Inkuru imwe yavuze ko yegetsweho gutanga “amakuru adahagije” no “kudasobanukirwa ibintu”.

    Amerika yasesenguye by’ukuri ko Uburusiya bwari burimo buteganya kugaba igitero kinini, mu gihe Ubufaransa bwanzuye ko ibyo bidashoboka.

    Umuntu wo mu gisirikare yavuze ko ibyo umukuru w’igisirikare cy’Ubufaransa yabyegetse kuri Jenerali Vidaud.

    Ariko, uwo muntu wo mu gisirikare cy’Ubufaransa yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko akazi ka Jenerali Vidaud kari ako gutanga “amakuru y’ubutasi bwa gisirikare ku bikorwa, si [ugutanga amakuru] ku bikozwe bigambiriwe”. Kubera ko urwego rwa Jenerali Vidaud rwanzuye ko Uburusiya bwari bufite ubushobozi bwo gutera Ukraine, uwo muntu yabwiye AFP ko “ibyabaye byerekana ko yari mu kuri”.

    Ubwo BBC yasabaga umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa kugira icyo abivugaho, Jenerali Thierry Burkhard yavuze ko nta cyo afite cyo kubivugaho.

    Ariko, mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatatu, Jenerali Burkhard yemeye ko ubutasi bw’Ubufaransa butageze ku rwego rw’amakuru y’Amerika cyangwa Ubwongereza, yatangazwaga mu gushyira igitutu kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ati : “Abanyamerika bavuze ko Abarusiya bari bagiye gutera, bari bafite ukuri”.

    Yongeyeho ko “Inzego zacu ahubwo zatekerezaga ko ikiguzi [ibisabwa] cyo gufata Ukraine cyari kuba kibi cyane kandi ko Abarusiya nta bundi buryo bari bafite” bwo gukuraho ubutegetsi bwa Ukraine bwa Perezida Volodymyr Zelensky.

    Kuba Ubufaransa butarasobanukiwe ibya Perezida Putin, byarushijeho gutera ipfunwe (isoni) kuko mu minsi yabanjirije igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, Perezida Emmanuel Macron yari amaze igihe avugana na Bwana Putin.

    Inzobere mu butasi Profeseri Alexandre Papaemmanuel yabwiye AFP ko byoroshye cyane kwegeka ku butasi bwa gisirikare ibyo byagenze nabi, avuga ko muri rusange inzego zose z’ubutasi z’Ubufaransa zabibazwa.

    Ariko Jenerali Vidaud, wahoze akuriye umutwe wihariye wo mu ngabo z’Ubufaransa, bisa nkaho hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zatumye yirukanwa.

    Ubwo yari amaze ibyumweru mu kazi nk’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, urwego rwe rwaranenzwe ubwo Australia yakuragaho kontaro ifite agaciro ka za miliyari z’amadolari y’Amerika yari ifitanye n’Ubufaransa yo kuyubakira amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja.

    Ahubwo ikinjira mu masezerano y’umutekano hamwe n’Amerika n’Ubwongereza, azwi nka AUKUS. Ayo masezerano yaje atunguranye ndetse ateza ibibazo byo mu rwego rwa diplomasi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umukuru-w-ubutasi-bwa-gisirikare-bw-Ubufaransa-ari-mu-mazi-abira-azira-Intambara-y-u-Burusiya-na-Ukraine-Yirukanwe

  • Mozambique : Umukobwa bashyinguye muri 2021 bamubonye ari muzima #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko amaze igihe akora imirimo mu isambu ya Nyirarume mu gihe abandi bemeza ko yapfuye bakamuhamba

    Inkuru idasanzwe iravugwa mu gace k’ahitwa Lindi.

    Abaturage bavuga Eurélia Manuel Benjamim yazutse akava mu bapfuye kuko bari bazi ko bamuhambye, gusa we avuga ko amaze igihe kinini akora imirimo mu isambu ya Nyirarume.

    Umuyobozi mu Karere ka Montepuez, yabwiye televiziyo ya Mozambique ko uriya mukobwa yapfuye ndetse arashyingurwa.

    Ati 'Bakoze imihango yose ijyanye no kumushyingura, ndetse bakoze n’umuhango wo kujya gusura imva ye. Imva ye irahari ntiyigeze itabururwa.'

    Iyi nkuru yateye amatsiko abashakashatsi, ndetse itsinda ryabo ryagiye muri kariya gace ka Lindi gukora iperereza bagenzura uwahambwe muri iriya mva, cyangwa niba hari ikindi cyashyizwemo.

    IVOMO : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mozambique-Umukobwa-bashyinguye-muri-2021-bamubonye-ari-muzima

  • Ishimwe ry'ababaji b'i Musanze batangiye gukorera mu gakiriro gashya – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka agakiriro ka Musanze gaherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, yatangiye mu ntangiro z'umwaka wa 2021, kakaba karatwaye asaga miliyari 1.1Frw.

    Aka gakiriro kubatswe hagamijwe gufasha abakora uyu mwuga kubona aho bakorera hagezweho hazatuma umusaruro w'ibikorwa byabo urushaho kuzamuka.

    Hashize amezi abiri agakiriro ka Musanze gatangiye gukorerwamo, abahakorera ibikorwa barashima Leta yabahaye ahantu heza ho gukorera kandi bizeye ko bizazamura umusaruro wabo.

    Umubaji Ndacyayisenga Jean Paul, yavuze ko banejejwe no kuba bari gukorera ahantu hasakaye kandi hajyanye n'igihe.

    Ati 'Twishimira ko dukorera ahantu hasakaye hameze neza, mbere twakoreraga ahantu hava hatajyanye n'igihe. Ubu turishimye kuko tuzabasha gukora neza n'ibintu byinshi.'

    Nsabimana Julien abarizwa muri koperative Twiteze imbere babaji, yavuze ko batari bizeye ko aka gakiriro bazagakoreramo ubu bishimiye kuba bakarimo.

    Ati 'Bitangira twumvaga bitazashoboka ariko ku bw'amahirwe tuhageze tubona ni ahantu heza. Ni byiza cyane kuba turi hamwe duhuje imbaraga imashini zihari n'ibindi bikoresha bizatugurira akamaro.'

    Abakorera muri aka gakiriro baravuga ko banezerewe ariko barasaba Leta ko yabafasha abakiri gukorera mu mujyi bose bakabashyira aha kuko bizazamura abakiliya babonaga.

    Nsabimana yagize ati 'Hano abakiliya ntibaratangira kuza ariko bariya bose bagikorera hirya no hino nibabazana aha bizatuma abakiliya batangira kudusanga aha bizamuke.'

    Ibi abihuje na Ngiruwonsanga Muhamed ukora akazi k'ubucuzi wavuze ko bakibangamiwe n'abagikorera mu gakiriro gashaje.

    Ati 'Turacyafite imbogamizi za bagenzi bacu twacuranaga bagikorera mu gakiriro twakoreragamo gashaje, turifuza ko akarere kadufasha bakabahakura byazatuma imikorere hano igenda neza.'

    Agakiriro ka Musanze gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Musanze n'Ikigo cy'Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

    Aba baturage bishimiye gukorera ahantu heza nk’aha

    Bimwe mu bitanda aba babaji batangiye gukorera mu gakiriro ka Musanze

    Abacuzi bakora ibikoresho bitandukanye

    Agakiriro gafite umuhanda mwiza worohereza ubwikorezi bw’ibigakorerwamo

    Nibura abantu 1000 bashobora gukorera muri aka gakiriro

    Urubyiruko rw’i Musanze ruzabasha kubona akazi kubera aka gakiriro

    Bimwe mu bikorerwa muri aka gakiriro

    Nsabimana Julien yavuze ko bishimye kuba barabonye agakiriro keza

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ababaji-b-i-musanze-batangiye-gukorera-mu-gakiriro-gashya

  • RFL imaze gusuzuma dosiye zisaga 25.000 zirimo n'izavuye mu mahanga zisaba ibimenyetso bya gihanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho n'Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Karangwa Charles, kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Werurwe 2022, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru hibandwa ku mikorere y'iki kigo.

    Iyi laboratwari ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko idafite ubushobozi buhagije bwo gufata ibimenyetso byose ku buryo hari ibyoherezwaga mu mahanga ndetse bigasaba ikiguzi gihanitse.

    Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Karangwa Charles, yasobanuye ko iyi laboratwari ifite mu nshingano gutanga ibimenyetso bya gihanga ku nzego zitandukanye n'abantu ku giti cyabo.

    Yagize ati 'Kuva RFL yatangira ikanahabwa izi nshingano imaze gutanga umusanzu ukomeye cyane haba mu Rwanda, mu Karere iherereyemo no hanze. Abatugana si abo mu Rwanda gusa, hari abaza bavuye nko muri Amerika bashaka guhinyuza [ibisubizo bahawe] kandi bagasanga bimeze kimwe.''

    Kuva mu myaka isaga ine, iyi laboratwari imaze kwakira dosiye zirenga 25.000, ni ukuvuga izimaze gukorerwa raporo.

    Yakomeje ati 'Aya madosiye arimo 14.600 yo gusuzuma ibikomere byatewe n'ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo ndagasano [AND], 850 byo gupima ibikumwe, 723 zapimwe ku biyobyabwenge ku bitari mu maraso bifatika, 1576 mu gupima uburozi n'ingano ya alcool mu maraso y'abantu [abanyweye inzoga, ibiyobyabwenge,…], 6 zo gusuzuma amajwi n'amashusho bigahuzwa na ba nyirabyo, 26 muri serivisi zo gupima imbunda n'amasasu na 13 zigendanye no kumenya microbes zateje ibyago.''

    Dosiye ziganje ni izo mu Rwanda ariko hari n'izavuye mu bihugu by'abaturanyi no mu mahanga ya kure.

    Ati 'Nyinshi ni izo mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni 22, Togo ebyiri, Cameroun 10 na Amerika 17. Hari n'izindi zihari mu bihugu nka Sudani y'Epfo ariko ntabwo zirakorerwa raporo.''

    Ibiva muri iri suzuma byishimirwa ku gipimo cyo hejuru ndetse abantu babiri gusa ni bo bagaragaje ko batanyuzwe ndetse bagiye kwipimishiriza ahandi ariko basanga ibisubizo bihura.

    Ati 'Nta n'umwe urazana ibisubizo bihabanye n'ibyafashwe.''

    --  Dosiye zo gusuzuma imbunda n'amasasu ziganjemo izo hanze

    Dosiye zasuzumwe na RFL ziganjemo izijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo gukoresha inyandiko mpimbano n'iz'imiti yica udukoko n'inzoga.

    Kuri dosiye zifitanye isano no gupima imbunda n'amasasu ahakiriwe izigera kuri 26, Lt Col Dr. Karangwa Charles, yasobanuye ko zirimo izavuye mu bihugu by'aho usanga hakorwa ibyaha byifashishije imbunda.

    Ati 'Hari ibyaha byakozwe hakoreshejwe imbunda n'amasasu, abantu barasa abandi, hari ibyavuye hanze nko muri RDC.''

    --  RFL mu nzira zo kuba ikigo mpuzamahanga

    RFL kuri ubu ifite laboratwari 12. Irateganya gutangiza izindi ebyiri zizayifasha kwaguka no gutanga serivisi zambukiranya imipaka.

    Hambere, ibizamini byoherezwaga hanze kandi bihenze kuko agakombe [box] kamwe katwarwaga ku mayero 500. Nibura ikizamini cyo gupima uturemangingo ndagasano [ADN] kimwe ku muryango w'abantu batatu cyashoboraga kwishyurwa amayero 1000. Kuri ubu binyuze muri RFL, cyishyurwa asaga ibihumbi 267 Frw.

    Lt Col Dr. Karangwa Charles yavuze ko ubu nta kizamini kijya hanze kandi byagabanyije ingengo y'imari yakoreshwaga.

    Ati 'Gutwara amaraso, inkari bisaba amafaranga menshi kuko bishobora guteza akaga. Ubu twishimira intambwe igihugu kimaze gutera.''

    U Rwanda rwatangiye gushaka imikoranire na kaminuza zo mu bihugu byateye imbere nk'u Budage na Amerika, hagamijwe gushaka ubumenyi buzafasha mu kubaka laboratwari ikomeye.

    Muri uyu mujyo, hatangiye ibiganiro n'ibihugu byo muri EAC mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Lt Col Dr. Karangwa Charles avuga ko 'Iyi laboratwari nk'iyi ntaho iri mu Karere, tuzaba ipfundo kugira ngo uyu mushinga ugerweho neza.''

    RFL yashyize imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga aho serivisi nyinshi zizajya zitangwa ryifashishijwe, haba mu kwishyurana, gutanga raporo zifashishwa mu butabera n'ibindi.

    Mu mwaka wa mbere RFL yinjije miliyoni 600 Frw mu gihe ingengo y'imari yari miliyari 4 Frw. Irateganya kwinjiza miliyoni 850 Frw mu 2022; ikagera kuri miliyari 1 Frw mu 2023.

    Abayobozi ba RFL ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bimaze kugerwaho kuva mu 2018 ubwo yahabwaga ubushobozi bwo gukora no gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfl-imaze-gusuzuma-dosiye-zisaga-25-000-zirimo-n-izavuye-mu-mahanga-zisaba

  • Ibintu 5 byihutirwa bitegereje umutoza mushya… – #rwanda #RwOT

    Ni umutoza utarakiriwe neza na rubanda, cyane cyane bikaba byaragaragariye ku mbuga nkoranyambaga aho wabonaga batamwishimiye ndetse batanyuzwe n'icyemezo cy'abareberera ikipe y'igihugu kuko nta bigwi afite mu mwuga wo gutoza, bagahamya ko aje gushakira CV ku Banyarwanda.

    Carlos Ferrer utarigeze atoza ikipe y'igihugu n'imwe nkuru (Kuko yatoje Khazakstan y'abatarengeje imyaka 17) afite akazi katoroshye ko gukora ibikorwa byemeza Abanyarwanda bamupinze ataratangira akazi mu Amavubi.

    Tariki ya 29 Werurwe, nibwo FERWAFA yatangaje ko yahaye amasezerano y'umwaka umwe umunya-Espagne Carlos Ferrer nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Uretse kuba nta bigwig afite mu mwuga w'ubutoza, icyashenguye imitima y'Abanyarwanda ni uko uyu mugabo yari ahanganiye umwanya n'abatoza batandukanye kandi bafite amateka akomeye muri ruhago ku Isi, barimo Alain Giresse, Constantine n'abandi.

    Mu rwego guhinyuza abanenze umutoza Carlos Ferrer ataratangira akazi, Dore ibintu 5 byihutirwa akwiye gukorera Amavubi akigarurira imitima y'Abanyarwanda.

    5. Kugarurira icyizere n'ibyishimo Abanyarwanda ku ikipe y'igihugu Amavubi


    Umubare munini w'Abanyarwanda bakunda umupira w'amaguru bamaze gucika ku kibuga kureba umukino ikipe y'igihugu yakinnye kuko bavuga ko umusaruro uvamo bawumenya mbere yuko ikina kuko aribyo yabamenyereje, bavuga ko iyo Amavubi adatsinzwe, akora agashya akanganya.

    Kuba nta bakinnyi b'interamatsiko bakurura abafana ku kibuga, biri mu byabaciye ku kibuga bakavuga ko bazasubira ku kibuga ari uko hakozwe impinduka zigaragara zibagarurira ibyishimo.

    Ntabwo Amavubi agifitiwe icyizere n'Abanyarwanda kuko cyayoyotse igihe ikipe y'igihugu yabaga insina ngufi mu karere, ku buryo buri gihugu cyose kiyicaho amakoma.

    Ni akazi katoroshye umutoza mushya w'ikipe y'igihugu afite ko gutsinda, akagarurira icyizere Abanyarwanda n'abari bacitse ku kibuga bakagaruka gusarura ibyishimo.

    Intsinzi ya Amavubi nicyo kintu cyonyine gishobora kunga ubumwe bw'umutoza Carlos Ferrer n'Abanyarwanda.

    4. Gukora impinduka zigaragara kandi zizana umusaruro mwiza mu Amavubi


    Carlos Ferrer niba ashaka umusaruro mwiza no kubaka ibigwi mu Amavubi, akajya imbizi n'Abanyarwanda, agomba gukora impinduka mu ihamagarwa ry'abakinnyi b'ikipe y'igihugu, akazajya ahamagara umukinnyi ushoboye mu kibuga aho kugendera ku izina.

    Ikindi uyu mutoza asabwa gukora ni ukubaka imikinire ihamye y'ikipe y'igihugu ku buryo ikipe igira umwihariko ikagira imikinire yihariye itanga intsinzi n'ibyishimo.

    3. Gushaka no kuzana mu ikipe y'igihugu Abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bafite amaraso y'Abanyarwanda


    Imyaka ishize ari myinshi Abanyarwanda basaba ko buri mukinnyi wese ufite aho ahuriye n'u Rwanda, hashakwa uburyo yaganirizwa akaza gufatanya n'abandi guharanira ishema ry'igihugu no ku cyubakira amateka muri ruhago.

    Umutoza Carlos arasabwa kugenzura ahakina umunyarwanda hose ku Isi, buri cyiciro, arebe umukinnyi wagira icyo afasha Amavubi, aganirizwe ku buryo hatanga umusanzu we mu ikipe y'igihugu.

    Gushaka no kuzana abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda, ukongeraho abakina imbere mu gihugu batoranyijwe nta marangamutima bizatanga umusaruro ugaragarira buri wese.

    2. Kugeza byibura Amavubi muri ½ cya CHAN 2022

    Amateka akomeye ikipe y'igihugu Amavubi ifite mu irushanwa ry'igikombe cya Afurika gikinwa n'abakinnyi bakina imbere muri shampiyona 'CHAN' ni ukugera muri ¼, Amavubi yabikoze inshuro ebyiri mu 2016 i Kigali na 2021 muri Cameroun.

    Umutoza Carlos arasabwa gukora ibishoboka byose mu mwka umwe w'amasezerano yahawe, agashaka itike ya CHAN 2022 ndetse agakora ibitarakorwa n'umutoza wese watoje iyi kipe, akayigeza muri ½ akagaragaza itandukaniro n'abandi banyuze i Kigali.

    Nibimunanira azaba ari inyuma y'ababashije kugeza iyi kipe muri ¼, ibyakozwe na Mashami uheruka kwirukanwa mu Amavubi.

    1. Kujyana Amavubi muri CAN aherukamo mu 2004


    Urubanza rw'ibanze rureba umutoza Carlos ni ugufasha ikipe y'igihugu gusubira muri CAN baherukamo mu myaka 18 ishize, nabikora wenda ibindi ntabikore neza, yakwiyongerera icyizere cyo kongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi.

    Buri mutoza wese uhawe inshingano zo gutoza Amavubi, aba yitezweho gukora ibishoboka byose agafasha ikipe y'igihugu kubona itike yo kujya muri CAN, ariko bikarangira batsinzwe igeragezwa.

    Carlos arasabwa kwiga kare amayeri yose n'ubwenge azakoresha agafasha Amavubi kuzabona itike y'igikombe cya Afurika 'CAN 2023' izabera muri Cote d'Ivoire.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115999/ibintu-5-byihutirwa-bitegereje-umutoza-mushya-wa-amavubi-carlos-ferrer-akiyambura-ikinegu-115999.html