Category: Uncategorized

  • Umukobwa utikoraho yihenuye ku musore ukize washakaga kumwambika impeta ya diyama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yeretse umusore w'umuherwe ko imitungo atari yo ibagarira urukundo maze ahita amubwira oya ubwo uyu musore yashakaga kumwambika impeta nziza cyane ikozwe muri Diyama.

    Nk'uko uyu musore ukomoka muri Afurika y'Epfo yabitangaje abinyujije kuri twitter ngo umukunzi we yanze icyifuzo cye cyo kuzabana akaramata maze amuhakanira rugikubita ubwo yamusabaga ko yamubera umugore.

    Impeta uyu mugabo yashakaga kwambika umukunzi we

    Uyu musore yashyize kuri Twitter ifoto y'impeta ihenze yashakaga kwambika umukobwa yari yarihebeye ariko we aramwandagaza.

    She said no pic.twitter.com/X3X5VzVZF7

    — Ntshieng 🇷🇺 (@LeratoN_) April 2, 2022

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-utikoraho-yihenuye-ku-musore-ukize-washakaga-kumwambika-impeta-ya-diyama/

  • Umuhanzi KAZI w’umurundi yibasiye abahanzi bagenzi be Reba video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi kazi w'umurundi yibasiye abahanzi bagenzi be bo mu Burundi mu indirimbo.

     

    Aho abagaragaza ko abahanzi benshi bo mugihugu cy'uburundi baba bashaka gufatirana abakobwa bitwaje amazina bafite.

    Mu bahanzi agarukaho harimo K double jay,kiliku.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-kazi-wumurundi-yibasiye-abahanzi-bagenzi-be-reba-video/

  • Bimwe mu bihungu by'u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u Burusiya bitari gushyirwa mu bikorwa #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tarriki ya 2 Mata nibwo Minisitiri w'Intebe wa Pologne, Morawiecki yavuze ko uburyo ifaranga ry'u Burusiya rikomeje kuzahuka, bigaragaza ko ibihano u Burusiya bumaze gufatirwa n'Ubumwe bw'u Burayi (EU) na Leta zunze ubumwe za Amerika bitarimo gukora icyo byashyiriweho.

    Yavugiraga ku kigo cyakiriye impunzi nyinshi zo muri Ukraine mu gace ka Otwock, hafi y'umujyi wa Warsaw nk'uko RT yabitangaje.

    Ni ibihano byari bigamije gushyira u Burusiya mu muhezo ntibubashe gukorana ubucuruzi n'ibindi bice, ku buryo ubukungu bwabwo bwagombaga kugwa hasi.

    Ntabwo birimo kugenda uko bibwiraga, ndetse Perezida Vladmir Putin aheruka gutegeka ko ibihugu bitari inshuti z'u Burusiya, kugira ngo bibone gaz bigomba kujya biyigura mu ma Ruble, ifaranga rikoreshwa mu Burusiya.

    Ibyo bihugu ngo bigomba gufunguza konti muri Gazprombank ikajya ibifasha kuvunjisha amadolari yabyo cyangwa amayero, bikabona ama-Ruble.

    Bivuze ko nibikorwa, ibyo bihugu bizaba bitagishoboye gufatira ibihano iyo banki, kubera ko izaba ibifasha kugura gas mu Burusiya.

    Minisitiri w'Intebe Morawiecki yavuze ko urugero rw'uburyo ibihano bafashe bidakora, ari ukuntu agaciro ka Ruble gahagaze ku isoko ry'ivunjisha.

    Yakomeje ati “Ruble ku isoko ry'ivunjisha yasubiye ku gaciro yari iriho mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine. Ibi bivuze iki? Bivuze ko ingamba zose zafashwe mu bukungu, serivisi z'imari, ingengo y'imari n'ifaranga, zitakoze nk'uko abayobozi babyifuzaga. Ni ngombwa kubivuga mu ijwi riranguruye.”

    Ku bwe, ngo hakwiye ibihano birenze ibyafashwe niba bashaka ko bigira icyo bibwira Putin.

    Uyu mugabo aheruka no kwandika kuri Twitter ati “Ibihano bishyirirwaho guhagarika Putin. Niba bitabikora, ubwo nyine ntibihagije!”

    Ubwo uburengerazuba bw'Isi bwatangiraga gufatira ibihano u Burusiya, agaciro ka Ruble kasubiye inyuma mu buryo butigeze bubaho mu mateka, kagera ku 132 ku idolari rimwe na 147 ku iyero (Euro).

    Kugeza mu mpera za Werurwe Ruble yazamuye agaciro ku buryo yagurwaga 85 ku idolari na 93 ku iyero, igiciro kijya kungana n'icya mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine.

    Mu gihe u Burayi bukomeje kwikoma u Burusiya ndetse bukabukomanyiriza mu bucuruzi, icyo gihugu gikomeje gutsura umubano ku rwego rwo hejuru n'ibihugu by'u Bushinwa n'u Buhinde bifite isoko ry'abaturage miliyari 2.7.

    Ndetse u Buhinde buheruka kwemera kugura peteroli nyinshi cyane yo mu Burusiya, ku giciro gihendutse.

    Hagati aho intambara irakomeje hagati y'u Burusiya na Ukraine, ubu imbaraga nyinshi zerekejwe ku bice byo mu burasirazuba bizwi nka Donbas.

    U Burusiya busaba Ukraine kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko itazinjira mu ihuriro rya gisirikare rya Leta zunze Ubumwe za Amerika n'u Burayi (NATO) intambara ikabona guhagarara.

    Gushaka kujyamo ngo bibangamiye umutekano w'u Burusiya nk'igihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bimwe-mu-bihungu-by-u-burayi-byatangiye-kuvuga-ko-ibihano-byafatiwe-u-burusiya

  • Ku mugaragaro FERWAFA yatangije shampiyona y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare, hatangijwe ku mugaragaro shampiyona y’amakipe y’abato batarengeje imyaka 17 izakinwa mu gihugu cyose. Amakipe yiyandikishije asaga 200 yatangiye gukina mu turere dutandukanye, ariko iki gikorwa ku mugaragaro gitangirizwa mu Karere ka Nyagatare.

    FERWAFA yatangiye ku mugaragaro shampiyona y’amakipe y’abato

    Imikino yabereye mu Karere ka Nyagatare, ikipe ya Nyagatare yatsinze Katabagemu ibitego 2-1, Rwimiyaga itsinda Nyagashanga.

    “Iri rushanwa ni ngarukamwaka kuko no mu 2019 twararigerageje , tunakuramo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 initabira CECAFA mu 2020. Ubu rero nicyo kifuzo cy’igihe kirekire ko amarushanwa y’abakiri bato aba buri mwaka.” Jule Karangwa umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA.

    Iyi mikino iteganyijwe kuzarangira muri Nzeri uyu mwaka, yitabiriwe n’amakipe y’amashuri, amarerero yigenga ndetse n’amakipe mato y’amakipe akina ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.

    Abayobozi ba FERWAFA bafata ifoto y’urwibutso

    Sitade ya Nyagatare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116062/ku-mugaragaro-ferwafa-yatangije-shampiyona-yabatarengeje-imyaka-17-mu-gihugu-cyose-amafoto-116062.html

  • Burundi: Canjo Hamisi umaze imyaka 26 yitabye… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bahanzi b'abanyabigwi bazamuye ibendera ry'umuziki w'u Burundi ku ruhando Mpuzamahanga. Akundwa binyuze mu ndirimbo z'umudiho zuje impanuro, n'izindi zifasha benshi mu buzima bwa buri munsi.

    Indirimbo ze nka ''Nta cyica nk'irungu', 'Umugabo w'ukuri', 'Amashurwe aruma', 'Uri intore' n'izindi zumvikanye igihe kinini mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, mu Burundi n'ahandi.

    Buri tariki 3 Mata buri mwaka, abafana n'abakunzi b'umuziki w'uyu mugabo bifatanya n'umuryango we mu kwibuka ibyaranze urugendo rw'ubuzima bwe.

    Mu rwego rwo kumwibuka byihariye no kumuha icyubahiro, abahanzi bo mu Burundi barimo umuhanzi Esther Nish bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ye yise 'Ewe Burundi'.

    Iyi ndirimbo irata u Burundi mu nguni zose z'ubuzima. Aba bahanzi bayisubiyemo barimo itsinda ry'abanyamuziki rya Chirba&Friends ndetse na Esther Nish.

    Bavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kuko muri uyu mwaka u Burundi buzizihiza imyaka 60 ishize bubonye ubwigenge, kandi ko ari indirimbo nziza ihamagarira Abarundi gukunda igihugu cyabo, ikacyumvikanisha nk'igihugu kibereye buri wese.

    Esther Nish waririmbye muri iyi ndirimbo ari mu bahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Burundi, azwi mu ndirimbo zirimo 'Ntunkologe', 'Come and see' n'izindi. 

    Imyaka 26 irashize, umuhanzi w'umunyabigwi mu Burundi Canjo Hamisi yitabye Imana 

    Abahanzi barimo Esther Nish basubiyemo indirimbo 'Ewe Burundi' mu rwego rwo kunamira Canjo Hamisi

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'EWE BURUNDI'YASUBIWEMO N'ABA BAHANZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116056/burundi-canjo-hamisi-umaze-imyaka-26-yitabye-imana-yunamiwe-mu-ndirimbo-ye-116056.html

  • Umunyamakuru Ariane Uwamahoro yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko{AMAFOTO} #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushingirwa kw'aba bombi wabaye kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango y'ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

    Ariane Uwamahoro wasezeranye imbere y'amategeko, yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y'imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televizyo Rwanda, ubu akaba akora ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

    Bananeza Raymond bagiye kubana nawe asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.

    Uyu mugabo usanzwe ufite impamyabumenyi y'ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.

    Uwamahoro Ariane ukunzwe na benshi mu makuru y'imikino yasezeranye na Bananeza Raymond imbere y'amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyamakuru-ariane-uwamahoro-yasezeranye-n-umukunzi-we-imbere-y-amategeko

  • Umusore wiyemera yakubiswe n’inkuba abonye fagitire ibyibushye yagombaga kwishyurira inkumi(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wari wasohokanye inkumi yakubiswe n'inkuba ubwo yabonaga fagitire ibyibushye yagombaga kwishyura maze atangira kureba yumiwe ,bamwe bamugira inama yo kubanza kureba niba ibyo agiye kugura bihwanye n'uko umufuka we uhagaze.

    Ni mu mashusho amara amasegonda makumyabiri n'icyenda yagaragazaga uyu musore ari mu kabari maze umwe mu bakozi bo muri aka kabari amuzanira fagitire. Nyuma yo kuyihabwa yakomeje kuyitegereza ubona ko yatunguwe n'umubare w'amafaranga ariho.

    Ubwo uyu musore yari akiri mu rujijo yibaza kuri iyi fagitire yahawe, ku ruhande rwe yari akikijwe n'inkumi yifataga amashusho ayereka abamukirikira ku mbuga nkoranyambaga ari nako abandi bakobwa bagenzi be ku ruhande wabonaga bizihiwe baririmba.Ibi byerekana ko hari abasore biyemera ku nkumi bakabizeza ko bari bubahe icyo bashaka cyose kandi badahagaze neza mu mifuka yabo.

     

    Source : https://yegob.rw/umusore-wiyemera-yakubiswe-ninkuba-abonye-fagitire-ibyibushye-yagombaga-kwishyurira-inkumivideo/

  • Amagambo yuje urukundo rwinshi wabwira uwo wihebeye akaryoherwa cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hano hari amagambo amwe n'amwe y'imitoma yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima mu gihe muganira.
    Mugihe muganira, mubwire uti:

    1.Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
    2. Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
    3. Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe
    4.Urukundo rwawe rwarantwaye
    5.Nabaye nk'umusazi kubera wowe
    6. Sinshobora guhagarika kugutekerezaho
    7.Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
    8.Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
    9.Iyo turi kumwe numva ntekanye
    10.Namaze kuvumbura urukundo rw'ukuri muri wowe
    11.Nkunda kuganira nawe
    12.Nkunda uburyo unkunda
    13.Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye
    14.Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
    15. Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n'ibitekerezo byanjye byose
    16.Nzajyana nawe ku mpera z'Isi mu gihe uzaba ukinkunda
    17. Sinshobora kukurutisha amafaranga n'izahabu
    18. Nzemera guca mu bikomeye n'ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
    19.Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka
    20.Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha
    21.Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w'umunsi ukundi.

    22.Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

    Source : https://yegob.rw/amagambo-yuje-urukundo-rwinshi-wabwira-uwo-wihebeye-akaryoherwa-cyane/

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) banduye Covid-19, bakaba babonetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-batatu-56485

  • IFOTO Y’UMUNSI: Miss Igisabo mu bituza by’umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Mata 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo aho yarari kumwe n'umukunzi we.

    Miss Igisabo yashyize hanze iyi foto maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Umpiga ubutwari turatabarana❤️. Nkunda iyi Manzi yahariwe ubutware!'.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-igisabo-mu-bituza-byumukunzi-we/