Category: Uncategorized

  • Lt Gen Muhoozi yavuze ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23 no ku bagabo babiri bafatiwe mu mirwano muri Congo bakitirirwa RDF #rwanda #RwOT

    Ni imvugo ahurijeho na Leta y’u Rwanda nayo imaze iminsi iteye utwatsi ibi birego byazamuwe n’igisirikare cya Congo cyavugaga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda cyafatiye mu gace ka Bunagana bari mu bikorwa byo gutera inkunga abarwanyi ba M23.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri Twitter, yavuze ko amakuru yizewe afite ari uko nta ruhare ingabo z’u Rwanda zagize mu bitero umutwe wa M23 wagabye mu bice bya Bunagana mu mpera za Werurwe 2022.

    Ati 'Buri gihe mbwira abasirikare banjye kutizera icengezamatwara ry’umwanzi. Ndahamya nta shidikanya ko nta musirikare n’umwe w’Ingabo z’u Rwanda wari mu bitero bya M23 hafi y’agace ka Bunagana. Uku niko Ingabo z’u Rwanda zisa. Ni igisirikare gikomeye kandi gifite intego.'

    Ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi bwari buherekejwe n’amafoto atandukanye y’Ingabo z’u Rwanda.

    Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.

    Ni ibitero byagabwe n’umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.

    Nyuma y’ibi bitero Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain yavuze ko muri ibyo bitero, Ingabo za FARDC zafashe abasirikare babiri b’u Rwanda.

    Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Rivuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n’iya 402 yo mu Ngabo z’u Rwanda.

    Ni ibintu byamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse biza gutahurwa ko abo bagabo babiri nta hantu bahuriye n’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Jeune Afrique iherutse gutangaza ko amakuru ifite yizewe ari uko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana uri muri aba bagabo yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.

    Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko amakuru yizewe afite agaragaza ko nta ruhare RDF ifite mu bitero bya M23

    Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare.

    Jeune Afrique yatangaje ko John Uwajeneza Muhindi yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe.

    Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukoresha inzira za dipolomasi mu kuganira n’u Rwanda ku bibazo bikomeje kuvugwa, birimo ibijyanye n’abantu bafashwe bitwa abasirikare barwo.

    Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.

    Kugeza ubu M23 yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano kugira ngo ijye mu biganiro by’imishyikirano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, mu itangazo uyu mutwe washyize hanze wavuze ko ushaka ibiganiro na Guverinoma ya RDC ndetse ko abarwanyi bawo basubiye inyuma kugira ngo bahagarike urugamba rwari rubahanganishije n’ingabo z’icyo gihugu.

    Abagabo FARDC yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda, nyamara byagaragaye ko hashize ukwezi Congo ibafite

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Lt-Gen-Muhoozi-yavuze-ku-bufasha-u-Rwanda-rushinjwa-guha-M23-no-ku-bagabo-babiri-bafatiwe-mu-mirwano-muri-Congo-bakitirirwa-RDF

  • Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa babaye Miss Rwanda n'uko bakurikirana uhereye k'uwakunzwe kurusha abandi(Amafoto) #rwanda #RwOT

    10. Miss Akiwacu Colombe

    Miss Colombe yabaye nyampinga w'uRwanda muri 2014 n'umukobwa utarakunze kuba mu Gihugu cyane byatumye atanamenyekana cyane, yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideri k'umugabane w'iburayi, Colombe ntago yigeze agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye nk'ibyo abandi ba Miss bagaragaramo cyangwa ngo avugwe dutekereza ko ari nabyo byatumye abantu benshi batamumenya.

    9. Miss Ingabire Grace

    Miss Grace yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021, nta gihe kinini gishize ariko n'umukobwa utarabashije kumenyekana cyane twavuga ko byatewe n'ibihe bitari byoroshye twarimo byo guhangana n'icyorezo cya Covid 19, ikindi akaba nawe yarakunze kuba mu bihugu byo hanze cyane abantu ntibagire amatsiko yo kumumenya cyane ariko aracyafite amahirwe yo kumenyekana no gukundwa kurushaho kuko aracyafite igihe.

    8. Kundwa Doriane

    Miss Doriane yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015 n'umukobwa nawe utaragize igikundiro cyane no kumenyekana bitewe n'uko atigeze agaragara mu bindi bikorwa by'amarushanwa y'ubwiza cyangwa no kwigaragaza kumbugankoranyambuga ikindi ntago yigeze aba mu Gihugu cyane.


    7. Miss Iradukunda Elsa

    Miss Elsa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2017 n'umukobwa uba mu Gihugu cy'u Rwanda yakunze kugaragar amu bikorwa bitandukanye kuva yatorwa kugeza n'ubu nawe yyagiye agirirwa urukundo


    6. Miss Nimwiza Meghan

    Miss Meghan yabaye nyampinga w'u Rwanda 2019 n'umukobwa nawe ugaragara cyane mu bikorwa bya Miss Rwanda nawe ari kumwanya wa 6 mubakobwa bakunzwe mubabaye Nyampinga w'u Rwanda.

    5. Miss Iradukunda Liliane

    Miss Liliane yabaye nyampinga w'u Rwanda 2018 n'umu miss wabayeho agakundwa cyane n'abantu kuko anatorwa abntu benshi bamuhaga amahirwe cyane bahamyaga ko umwanya atwaye rwose awukwiye ntakindi bagendeyeho na nyuma akomeza kukurikiranwa.


    4. Miss Bahati Grace

    Miss Bahati Grace yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2009 n'umukobwa ukunzwe cyane kuburyo bigaragaririra buri wese ugereranyije n'ukuntu yatowe kera kandi akaba agaragarizwa urukundo n'abakobwa bagenzi be bitabiriye iri rushanwa.

    3. Miss Kayibanda Aurore

    Miss Aurore yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2012 n'umukobwa wakunzwe cyane kugeza n'uyu munsi ndetse anakundwa cyane nabagiye bitabira iri rushanwa muburyo bugaragara,ikindi n'umukobwa wagaragaje ko afite umutima ukomeye abandi bagiye bafatiraho urugero rwo kwihangana.


    2. Miss Nishimwe Naomie

    Miss Naomie yabaye nyampinga w'u Rwanda 2020, uyu mukobwa nawe twavuga ko yambitwe ikamba mubihe bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid ariko n'umukobwa wavuzwe cyane na mbere atarabona ikamba kubera ubwiza bwe yeretswe urukundo kugeza n'uyu munsi hari abavuga ko ariwe Miss w'ibihe byose.

    1. Miss Mutesi Jolly

    Miss Jolly yabaye nyampinga w'u Rwanda 2017 n'umukobwa ukunzwe n'abantu benshi kandi wagaragaye mu bikorwa bitandukanye by'iri rushanwa akanaribyaza umusaruro, umukobwa usanga abantu benshi bamufata nk'ikitegererezo kaandi w'umuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-aba-miss-rwanda-bagiye-barutanwa-mu-gukundwa-no-kumenyekana-amafoto

  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 6,113 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-banduye-babonetse-mu-bipimo-6-113

  • Gisagara: Abarenga 440 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye – #rwanda #RwOT

    Babivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 ubwo basozaga urugendo rw'isanamitima bamazemo igihe bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

    Abamaze igihe bahabwa izo nyigisho z'isanamitima ni abo muri Paruwasi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara igizwe n'imirenge ya Mugombwa na Muganza.

    Hasobanuwe ko muri iyo paruwasi hiciwe Abatutsi benshi ku buryo abakoze Jenoside bafunguwe batari babanye neza n'imiryango biciye.

    Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Valens Niragire, yavuze ko urugendo rw'isanamitima bakoze rutari rworoshye.

    Ati “Ndashimira aba bavandimwe basoje urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge kuko ni ubutwari bukomeye. Ni urugendo rukomeye rusaba ubwitange ariko ni urugendo rusaba kubyemera mbere na mbere.”

    Yashimiye imiryango yabo n'abafatanyabikorwa babashyigikiye, ashimira Abasaserodoti bababaye hafi, avuga ko ibikorwa nk'ibyo bisanzwe bibera no mu zindi paruwasi zo muri Diyoseze ya Butare zirimo Ruhango, Nyanza, Magi, Nyamiyaga n'izindi.

    Hasobanuwe ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, Kiliziya Gatolika yiyemeje gufasha Abanyarwanda kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

    Abitabiriye urugendo rw'isanamitima bose hamwe ni 1006 ariko hasoje 896 kuko hari abagiye bahura n'imbogamizi bakavamo.

    Abagera kuri 488 nibo basabye imbabazi kuko bakoze Jenoside naho 408 batanze imbabazi kuko biciwe bakanasahurwa imitungo.

    Mukamageza Bernadette wavuze mu izina ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko urugendo rw'isanamitima basoje rwabafashije kubana neza n'ababahemukiye.

    Ati “Urugendo rutaratangira twari dufite ibikomere byinshi cyane, ntabwo byari byoroshye ariko twaraje turatangira dusanga Abapadiri beza baratwigisha imitima irabohoka kuko twahuraga n'uwatugiriye nabi tukamubona nk'inyamaswa. Twaricaye turiga dutangirana urugendo rw'isanamitima none ubu ngubu twariyunze, baraje baratwegera badusaba imbabazi batubwira ibyo badukoreye natwe turabakira tubaha imbabazi.”

    Yakomeje avuga ko ibibazo bagiraga birimo kurwara umutwe udakira byakemutse kubera ko biyunze n'ababahemukiye, asaba abataratangira urugendo rw'isanamitima kurujyamo kuko ari umuti mwiza.

    Ntambara Augustin wavuze mu izina ry'abakoze Jenoside yavuze ko we na bagenzi be bongeye gusaba imbabazi abo biciye, Abanyarwanda bose n'Imana, avuga ko imbabazi bahawe zababohoye ku mitima kandi batazasubira mu bikorwa bibi.

    Ati “Nidutatira iki gihango tugiranye kizadusame.”

    Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe, yabasabye kurangwa n'urukundo kandi birinda kuzasubira inyuma.

    Ati “Igikuru ni urukundo tugomba kugirana. Ndabifuriza umugisha w'Imana mu ngo zanyu mubane neza mwumvikane, umubyeyi n'abana n'ababyeyi hagati yabo.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abasoje urugendo rw'isanamitima gukomeza kubana neza, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi ndetse bunabafasha gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere.

    Yasabye abaturage muri rusange gukomeza kubana neza no kwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abasoje urugendo rw'isanamitima mu bumwe n'ubwiyunge bahawe Bibiliya n'agatabo k'imfashanyigisho.

    Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2022 hazatangira ikindi cyiciro cy'isanamitima mu bumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Gisagara.

    Mu Karere ka Gisagara abarenga 440 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abarenga-440-bakoze-jenoside-basabye-imbabazi-abo-biciye

  • U Rwanda rukomeje ibiganiro n'imbuga nkoranyambaga ku gukumira imvugo z'urwango – #rwanda #RwOT

    Dr Bizimana yavuze ko usanga hari abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo mu guhakana no gupfobya Jenoside.

    Yakomeje ati “Bazabihanirwa, uko amategeko abiteganya.”

    Yavuze ko usanga hari n'abibaza impamvu hari abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ntibakurikiranwe, ariko ngo inzego z'ubutabera z'u Rwanda ziba zibikurikiranira hafi.

    Yakomeje ati “Ntabwo inzego z'ubutabera z'u Rwanda zihanganira abantu bakora icyaha ku buryo ubwo aribwo bwose, n'ababikora rero bakoresheje imbuga nkoranyambaga bazakurikiranwa, kandi barakurikiranwa, ikibazo aho kiba ni ababikora bari mu mahanga kuko uri mu mahanga kumugeraho ntibishoboka.”

    Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na ba nyiri imbuga nkoranyambaga za YouTube, Facebook na Twitter, kugira ngo ubutumwa bwigisha urwango, ivangura n'amacakubiri cyangwa gupfobya Jenoside, ntibwemererwe gutambuka.

    Yakomeje ati “Ni ibiganiro leta y'u Rwanda yatangiye n'izo nzego, buriya nemera ko hari igihe kizagera tukumvikaa, kuko nabo bafite umurongo ngenderwaho. Yego ubwisanzure bwo gutanga ibitekererezo bukemerwa, bukavugwa, n'itegeko nshinga ryacu rirabyemera, ariko iyo umuntu yageze ku mvugo zigisha urwango, zipfobya Jenoside, ibyo ni ibintu bigomba guhanirwa.”

    “Ikibazo cya kabiri kibaho ni uko ibyinshi bikorwa mu Kinyarwanda, ba nyiri izo mbuga bavuga Icyongereza n'izindi ndimi, ugasanga batamenya neza imvugo ziriho zikoreshwa. Urumva bisaba guhindura mu Cyongereza ko imvugo runaka zigize icyaha, nabyo ni ibintu bitwara igihe ariko turiho dutekerezaho, turiho dukora.”

    Dr Bizimana yavuze ko ibyo biganiro bizakomeza na ba nyiri izo mbuga ku buryo iyo mirongo migari yubahirizwa, abanyarwanda bagakoresha izo mbuga mu buryo bwiza, bakirinda icyaha icyo aricyo cyose.

    Yakomeje ati “Murabizi hari n'abatari bakeya ubu bari mu butabera babazwa ibyaha bakoze muri ubwo buryo, n'abariho babikinisha ubungubu rero amategeko azakurikizwa.”

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga Shene za Youtube zitambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibiganiro biri hagati y'uru rwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe na Google.

    Yagize ati “Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo 'channel'. Nibyo biganiro trurimo.”

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na ba nyiri imbuga nkoranyambaga za YouTube, Facebook na Twitter, kugira ngo ubutumwa bwigisha urwango, ivangura n'amacakubiri cyangwa gupfobya Jenoside, ntibwemererwe gutambuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukomeje-ibiganiro-n-imbuga-nkoranyambaga-ku-gukumira-imvugo-z-urwango

  • Abahanzi nyarwanda bamwigiraho byinshi! Mu my… – #rwanda #RwOT

    Hari kuwa 08 Mata 2020, ubwo Diamond Planumz yatangazaga Zuchu nk'umwe mu bahanzi bagize Label ya Wasafi. Kuva icyo gihe Zuchu ntiyigeze na rimwe atenguha Diamond Planumz cyangwa uruganda rw'umuziki, ahubwo yatangiye gukora ibyiza bitigeze abandi bahanzi.

    Kuva yatangira gukorana na Wasafi, Zuchu yatangiye kugira ibihe byiza maze yandika amateka mu bahanzikazi bakoze n'abakora injyana ya Bongo Fleva, yubaka urufatiro rutajegajega.

    Hano hari ibintu bidasanzwe bikubiye mu duhigo Zuchu amaze kwibikaho.

    1. Abemeye kumukurikira kuri Youtube

    Zuchu niwe muhanzikazi ufite aba subscribers benshi muri Tanzaniya aho amaze kugwiza abagera kuri miliyoni 1.9 bemeye kumukurikira umunsi ku wundi (subscribers), bimugira umuhanzikazi wa kabiri muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bafite aba subscibers benshi nyuma ya Yemi Alade.

    Zuchu kandi niwe muhanzikazi wagize aba 'subscribers' ibihumbi 100 kuri Youtube muri Tanzaniya mu buryo bwihuse aho byatwaye iminsi 7 gusa,  maze aza kuzuza miliyoni 1 mu mezi 11 ibintu nabyo bidasanzwe kandi byagezweho na mbarwa.

    2. Abategura Grammy Awards bamuteye imboni 

    Zuchu yabaye umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y'Uburasirazuba wabashije kunyura abategura ibihembo bisumba ibindi mu muziki ku isi bya Grammy, bamutekerezaho mu bahatanira icyiciro cy'umuhanzikazi mushya mwiza muri 2021. N'ubwo atabashije kugera mu bahataniye iki cyiciro, ariko ni mbarwa bashobora kubona aya mahirwe ku isi yo gutekerezwaho. Icyo gihe Zuchu yari amaze amezi 6 yonyine atangiye umuziki by'umwuga.

    3. Yaciye agahigo kuri BoomPlay

    Nyuma y'icyumweru kimwe atangajwe nk'umwe  mu  bahanzi bagize Wasafi, yahise ashyira hanze Ep yanditse amateka kuri Boomplay yaba muri Ep na Album zose z'abahanzi b'abanya-Tanzania, ica agahigo ko kuba yarabashije kumvwa inshuro zigera kuri miliyoni 10, byayishyize ku mwanya wa kabiri w'izabashije kubigeraho nyuma ya 'First Of All' ya Diamond Platnumz. Na none kandi indirimbo ye 'Wana' yaciye ibintu kuri uru rubuga igira miliyoni 1 mu minsi ibiri, ibintu bitigeze undi muhanzi umaze imyaka iyingayinga 2.

    4. Indirimbo Sukari


    'Sukari' kugeza ubu bidashidikanywaho niyo ndirimbo ya Zuchu yamubereye umugisha, aho yarebwe na miliyoni kuri Youtube mu masaha 22, ibintu bitigeze undi muhanzikazi mu mateka y'umuziki wa Tanzaniya.

    'Sukari' kandi niyo ndirimbo yarebwe inshuro nyinshi muri Afurika mu mwaka wa 2021, iba n'indirimbo y'umuhanzikazi ibashije kurebwa na miliyoni 50; kugeza ubu ikaba ari nayo ndirimbo mu mateka y'umuziki wa Tanzaniya y'umuhanzi ku giti cye yarebwe inshuro nyinshi kuri Youtube aho kugeza ubu igejeje miliyoni 69, ibyo na Diamond Platnumz atigeze ku ndirimbo yikoranye itari collabo.

    Indirimbo 'Sukari' kandi ikaba ari nayo ndirimbo y'umuhanzikazi wo muri Tanzaniya yabashije kumvwa inshuro miliyoni 1, ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.

    5. Kuri InstagramMu mezi 5 afunguye urukuta rwa Instagram Zuchu yahise yuzuza miliyoni 1 y'abemeye kumukurikirana umunota ku wundi kuri Instagram (Followers), bimugira umuhanzikazi wa mbere muri Tanzaniya ubashije guca aka gahigo mu gihe gito. Kugeza uyu munsi, Zuchu amaze kugira abamukurikira (followers) kuri Instagram miliyoni 4.3.

    6. Umusaruro rusange wo kuri Youtube

    Kuva kuwa 29 Mutarama 2019, urukuta rwa Youtube rwa Zuchu [wabonye izuba mu mwaka wa 1993] rwafungurwa, rukomeza kugenda rutumbagira mu bijyanye n'abamukurikira.

    Byatumye Zuchu ari we muhanzi wabashije kugira umusaruro rusange ungana na miliyoni 100, bwa mbere kuri Youtube mu mateka y'abahanzikazi bo muri Afurika y'Uburasirazuba, kuri ubu amaze kugira umusaruro rusange ungana na miliyoni 307.

    7. Ari mu bahanzi bahenze muri Tanzaniya

    Kuwa 29 Nyakanaga 2020, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi yatangaje ko Zuchu kugira ngo abashe kuba yagira igitaramo yitabira, umutumiye agomba kwishyura miliyoni 20 z'amashilingi ya Tanzaniya akabakaba miliyoni 9 Rwf nk'inyishyu hatabariwemo ibindi bintu nkenerwa ku muhanzi nk'ingendo, aho kuba n'ibindi nk'ibyo.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116064/abahanzi-nyarwanda-bamwigiraho-byinshi-mu-myaka-hafi-ibiri-zuchu-uri-mu-bahanzi-bahenze-am-116064.html

  • Hari kurebwa uko ibiryo y'amatungo byahendukira aborozi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho nyuma y'aborozi b'inkoko bavuga ko ibiryo byazo muri iki gihe byahenze cyane ngo ku buryo byatumye umusaruro bakuragamo ugabanuka ugereranyije na mbere.

    Uwotwambaza Marie wororera inkoko 750 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umufuka w'ibiryo by'amatungo usigaye wariyongereyeho amafaranga menshi binatuma inyungu babonaga igabanuka.

    Yavuze ko mbere umufuka w'ibiryo by'inkoko bawuguraga ibihumbi 18 Frw none ngo ugeze ku bihumbi 23 Frw.

    Ati 'Ibiryo byarazamutse ntabwo tukigira inyungu nka mbere, ubu inyungu ni nke cyane gusa iyo winjiye mu mwuga urihangana, ku munsi ngura umufuka n'igice kandi umufuka ugura 23 750 Frw.'

    Uwotwambaza avuga ko haramutse hashyizweho nkunganire ku biryo by'amatungoo, byabafasha cyane ntibakomeze kuremererwa n'izamuka ryabyo.

    Karemera Grégoire ushinzwe kongera umusaruro mu ruganda rukora ibiryo by'amatungo rwa Uzima Feeds rukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko impamvu ibiryo by'amatungo byazamutse bituruka ku ibura rya soya n'ibindi byongera imyunyu ngugu muri ibi biryo bibasaba kubitumiza hanze.

    Atanga urugero kuri soya aho 60% y'iyo bakoresha bayikura hanze y'igihugu. Yavuze ko nibura buri munsi bakenera toni 30 kandi ngo bayizana ibahenze.

    Ati 'Nka soya cyane cyane kuko ahanini usanga idufasha kubona proteine irahenze, gusa muri iyi minsi turabona ibigori byongeye guhenduka hari icyizere nubwo nk'ibidufasha kongeramo imyunyu ngugu bigisabwa gutumizwa hanze kandi birahenda.'

    Karemera yavuze ko Leta iba yagerageje kubafasha mu buryo bushoboka ngo kuburyo igiciro kitazamuka cyane ugereranyije nuko ubundi byakazamutse.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga.

    Ati 'Rero turimo turareba n'ubundi buryo ibiryo by'amatungo byahenduka aborozi bakabasha kubyigurira bidaciye cyane cyane muri Nkunganire, kuko Nkunganire ifite ibintu bibiri isobanura: Akenshi muzasanga twarayishyizeho mu buryo bwo kwigisha. Nk'amafumbire n'imbuto cyari ikintu gishya cyasabaga ko abantu bagenda babimenya.'

    Yakomeje avuga ko bari kureba uburyo hakubakwa uruganda runini rwatunganya ifu iva ku masazi y'umukara dore ko umworozi witwa Musabyimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera yatangiye ubu buryo.

    Ati 'Turimo turareba uburyo habaho uruganda runini cyane rukora iriya fu ya ziriya sazi kuburyo yasimbura soya, ikazana imyunyu ngugu ari nayo soya izana cyane mu biryo by'amatungo, turimo turareba uburyo rero twashinga uruganda runini noneho tukareba ko byagabanya icyiguzi cy'ibiryo by'amatungo ndetse bikanagabanya ikiguzi cy'inyama, amafi n'ibindi bihenze.'

    Minisitiri Mukeshimana yasabye Abanyarwanda kudahora batekereza Nkunganire, abasaba gukora ubuhinzi n'ubworozi kinyamwuga kuburyo bubungukira niyo batabona nkunganire.

    Ati ' Abantu ntibagahore batekereza nkunganire dushaka ko ubuhinzi buba bukorwa kinyamwuga, ntabwo umuntu ashobora gushora aziko azahomba, twifuza ko bukorwa kinyamwuga abantu benshi bakoreshe abana babyize kuburyo bibabyarira inyungu nyinshi kurusha kubikora uko umuntu yishakiye.'

    Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi isanzwe itanga Nkunganire ku mbuto zo guhinga, ifumbire ndetse n'ishwagara.

    Hashize iminsi igiciro cy’ibiryo by’amatungo arimo n’inkoko cyarazamutse

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kurebwa-uko-ibiryo-y-amatungo-byahendukira-aborozi-mu-rwanda

  • Nyamasheke: Igishashara cy'ubuki cyahindutse imari yinjiza agatubutse – #rwanda #RwOT

    Mu 2018, nibwo koperative Impashyi-Shangi yatangiye gukora amavuta yo kwisiga mu bishashara.

    Umuyobozi w'iyi koperative Nzeyimana Jean Népomuscène, avuga ko muri 2015 basuwe n'umuzungu ababaza aho bashyira ibishashara, bamwereka ingarani babimenamo. Uwo muzungu ababwira ko bari kujugunya Amadorali.

    Uyu muzungu yabwiye iyi koperative ko iwabo mu Burayi garama y'amavuta yo kwisiga akorwa mu bishashara igura Amadorali 45, ni ukuvuga ibihumbi 45Frw.

    Iyi koperative yahise itangira gushaka uko yabona ubumenyi bwo gukora aya mavuta, umuryango World Vision Rwanda, uyiha umwarimu wo kwigisha abanyamuryango bayo uko aha mavuta akorwa.

    Muri aka karere ikilo cy'ibishashara kuri ubu kigura 3000Frw. Buri mwaka iyi koperative yajugunyaga ibilo 200 by'ibishashara.

    Nzeyimana ati “Mu myaka itandatu twari tumaze tuyungurura ubuki tukajugunya ibishashara twari tumaze guhomba miliyoni 3,6Frw tutabizi”.

    Amavuta akorwa ate?

    Nzeyimana avuga ko bafata ibishashara bakabyoza n'amazi, barangiza bakabishyira mu isafuriya bakabicanirana n'amazi bikaza guhinduka ikintu kimeze nk'igikoma.

    Icyo gikoma iyo gihoze gihinduka umutsima ukomeye uwo mutsima uba ari igishashara gitunganyije, neza ku buryo gishobora gukorwamo buji zo gucana, siraje yo gusiga ku kweto, amasabune n'amavuta yo kwisiga.

    Abagize Impashyi-Shangi bafata uwo mutsima bakavangamo amavuta y'igihwagari ku bipimo byagenwe bagakora amavuta yo kwisiga.

    Bitewe n'uko mu gukora igishashara inzuki zihovywa mu bimera binyurane birimo ibivura indwara, igishashara ni ingirakamaro haba mu kurinda uruhu no kuruvura.

    Harelimana Jean de Dieu, ukora amavuta n'amasabune mu bishashara by'ubuki akaba ari nawe wahuguye abanyamuryango ba koperative Impashyi-Shangi yakomoje ku ndwara zivurwa n'amavuta akoze mu bishashara.

    Ati “Avura ise, akiza ibiheri, n'ibimeme. Muri expo y'ubushize nagiyeyo umuzungu araza angurira uducupa 200 atujyana iwabo, aza kumbwira ngo byagenze neza. Ariya mavuta avura indwara z'uruhu akanatuma umuntu agira uruhu rwiza runoze”.

    Akomeza agira ati “Aborozi b'inzuki turabasaba kubyaza umusaruro inzuki kugira ngo babashe kwiteza imbere, cyane cyane bita kuri biriya bishashara. Ikilo tukigura amafaranga 3000Frw”.

    Nzeyimana yavuze ko mbere yabonaga igishashara ari umwanda ariko ubu ngo byarahindutse.

    Ati “Uyu munsi iyo mbona igishashara mbona ari Amadorali. Abavumvu ndabagira inama yo kutajugunya ibishashara bakajya babitunganya bakabibyaza umusaruro cyangwa bakabizana tukabibagurira.'

    Iyi koperative igizwe n'abanyamuryango 23 barimo abagore 13. Inyungu ya mbere abanyamuryango bakura mu gukora amavuta mu bishashara ni uko imiryango yabo itagura amafaranga yo kwisiga. Icupa rya garama 250 i Burayi bagurisha amadorali 45Frw mu Rwanda barigurisha 1000Frw.

    Aya mavuta ava mu bishashara by’ubuki

    Binyuze mu bworozi bw’inzuki babasha kubona ubuki, ibishashara bakabikoramo amavuta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-igishashara-cy-ubuki-cyahindutse-imari-yinjiza-agatubutse