Category: Uncategorized

  • Umunyamakurukazi wa RBA yasezeranye n’umukunzi we bitegura kurushinga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi wa RBA umenyerewe mu biganiro by'imikino Ariane Uwamahoro yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Bananeza Raymond.

    Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Amakuru avuga ko Indi mihango y'ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-wa-rba-yasezeranye-numukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto/

  • Umunyamakuru Irene Murindahabi yashavujwe cyane n’abavuze ko yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Irene Murindahabi uzwi nka M Irene yababajwe cyane n'abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma bamubika ko yitabye Imana kandi ari muzima.

    Ibi byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga guhera mu ntangiriro z'iki cyumweru aho hari uwashyize ubutumwa kuri Facebook avuga ko uyu munyamakuru atakiriho nyuma yo kugwa mu bitaro bya Kigali azize uburwayi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 nibwo uyu Irene Murindahabi yanyarukiye kuri instagram anyomoza aya makuru ndetse agaragaza ko ababajwe n'abamubika ari muzima.

    Yagize ati:'Ahaaaa !!! Nyamara urucira mukaso rugatwara nyoko niko nakuze numva!! Abari kumbaza ko napfuye kubera izi Posts muhumure sinapfuye Ndacyahari nintaha muzabimenya😢 Guys ntimukarengere Hari abantu muba mwakuye imitima kandi batamenyereye umwanda uba kuri izi mbuga Sawa Be blessed #SiBAYALI'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-irene-murindahabi-yashavujwe-cyane-nabavuze-ko-yitabye-imana/

  • Ibi biratangaje pe! Ange Kagame yakozwe ku mu… – #rwanda #RwOT

    Ange Kagame yasangije abantu iyi foto (Retweet) ayikuye kuri Konti ya Twitter y’uwita Shema wari wasabye abantu gukomeza kuyihererekanya kugeza igeze ku bo igenewe. Ange Kagame yagaragaje ko yanyuzwe ndetse yishimiye cyane iki gishushanyo anasezeranya uwagishushanyije ko bazavugana. 

    Yagize ati: “This is amazing. Will be in Touch”. Tunegekereje mu KinyaRwanda, yagize ati: “Ibi biratangaje pe. Tuzavugana”. Ubwo Perezida Kagame yagaragaraga ateruye uyu mwuzukuru we, yatangaje ko ashimishijwe cyane no kwitwa Sogokuru ndetse yongera ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi uri gukura vuba.

    Iki gishushanyo cyagaragajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, aho abanyeshuri basoje amasomo bashyikirizwaga impamyabushobozi bagaragaza ubushobozi ku byo bize banagirwa inama n’abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye ibi birori

    Ubwo umukuru w’igihugu yagaragazaga amarangamutima ku mwuzukuru we

    Ange Kagame yanyuzwe cyane n’igishushanyo cy’umwana we ateruwe na Sekuru

    INKURU WASOMA: Ibyishimo byari byose muri ‘Graduation’ ya mbere y’abanyeshuri ba Art Rwanda-Ubuhanzi-AMAFOTO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116051/ibi-byo-biratangaje-pe-ange-kagame-yakozwe-ku-mutima-nigihangano-cyakorewe-perezida-numwuz-116051.html

  • Sempo King yashyize hanze indirimbo 'Koma' yitiriye EP ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    MUNGUIKO Bienfait uzwi mu muziki nka Sempo King yashyize hanze indirimbo yise Koma, anatangaza ko ari gutegura EP yayitiriye.

    Uyu muhanzi wo mu Karere ka Rubavu yagiriye inama urubyiruko yo gutuza rukabanza gushaka amafaranga mbere yo kwiruka mu bitunguka.

    Aganira na INYARWANDA, Sempo King yatangaje ko agiye kwagura umuziki we, kandi ko EP ari gukora izaba irimo abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop n'abakanyujijeho nka Generous 44. Yongeyeho kandi ko atazigera ahagarara kuko ashaka ko izi ndirimbo zose zizaba zamaze gusohoka mu mpera za Kamena uyu mwaka.

    Yagize ati: 'Iyi ndirimbo irabwira urubyiruko cyane irusaba guhagarika kwiruka ku bidafite umumaro ahubwo rukiruka mu bifite inyungu z'igihe kirekire. Iyi Ep yange nshya rero ndashaka ko muri Gicurasi izaba yarangiye n'indirimbo zose uko ari umunani ziri ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Ndasaba abakunzi b'umuziki wanjye kunkurikira no kunshyigikira kandi nzi neza ko tuzabigeraho twese dufatanyije.'

    Sempo King yavuze ko umuziki we warenze uwo kwishimisha ndetse ko ashaka kugera kure akazamura urwego rwe n'urw'umuziki w'u Rwanda muri rusange.

    Amajwi y'indirimbo Koma yakozwe na Captain P mu gihe amashusho yatunganyijwe na Foxx Noss afatanyije na Legee Team.

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/sempo-king-yashyize-hanze-indirimbo-koma-yitiriye-ep-ye/

  • Qatar 2022: Nyuma yimyaka 12 Ghana yahawe am… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombora y'uburyo amakipe agabanyije mu matsinda y'igikombe cy'Isi 2022, yasize Uruguay yabujije amahirwe Ghana kuba ikipe ya mbere muri Afurika yanditse amateka yo kugera muri ½ mu gikombe cy'Isi cyabereye muri Afurika y'Epfo.

    Iyi tombola yasize Ghana na Urguay zihuriye mu itsinda rya H, ririmo Portugal na Kareya y'Epfo.

    Ghana na Urguay bafitanye amateka yihariye kandi akomeye yagaragaye mu 2010 mu irushanwa ry'igikombe cy'Isi cyabereye muri Afurika y'Epfo.

    Mu gihe benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru muri Afurika batekerezaga ko Ghana igiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gukora amateka yo kugera muri ½ mu gikombe cy'Isi 2010, Luis Suarez yakuyemo umupira n'amaboko watewe na Dominique Adiah mu gihe umunyezamu yari yamaze kuryama ku butaka, Ghana ihabwa penaliti yahushijwe na Asamoah.

    Ghana yaje gusezererwa muri za Penaliti, Suarez aba intwari ya Uruguay.

    Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, ubukeba no guhangana hagati y'ibi bihugu aho byahuriye hose byakajije umurego ndetse binagaragarira amaso ya rubanda.

    Nyuma yuko habaye tombora y'uburyo amakipe azahura mu matsinda y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar, Uruguay ikisanga mu itsinda rimwe na Ghana, benshi mu bakurikira umupira w'amaguru ku Isi bibajeje niba Ghana izihorera kuri Urguay.

    Ni umwanya mwiza ku ikipe y'igihugu ya Ghana'Black Stars' wo kwihorera no guhanagura imitima y'abafana bababajwe na Urguay mu myaka 12 ishize.

    Imikino y’igikombe cy’Isi izatangira tariki ya 21 Ugushyingo irangire tariki ya 18 Ukuboza 2022, ikazabera mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Qatar.

    Suiarez yababaje abanya-Afurika bose ubwo yagaruzaga uyu mupira ibiganza

    Uruguay yabujije Ghana amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi

    Ghana yahawe amahirwe yo kwihorera kuri Urguay

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116050/qatar-2022-nyuma-yimyaka-12-ghana-yahawe-amahirwe-yo-kwihorera-116050.html

  • Yafunguriwe imbuga nkoranyambaga! Meddy yatan… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata. 

    Meddy abinyujije kuri Instagram ye kuwa 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere igaragaza umugore we akuriwe.

    Nyuma binyuze ku rukuta rw'inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w'umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n'abakunzi b'uyu muryango babarata amashimwe.

    Ariko kuva icyo gihe nta foto n’imwe igaragaza uyu mwana n'amazina ye byari byagashyirwa hanze nubwo ababyeyi bombi bakomeje kugenda bagaragaza ko banezerewe binyuze mu mafoto n'amashusho basangizaga ababakurikira.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Mata 2022 nibwo Meddy yashyize hanze andi mashusho n'amafoto agaragaza intoki z'umwana n'ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.

    Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: 'Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.'

    Bashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita :'Myla Ngabo.'

    Myla rikaba ari izina ry'umukobwa rivuga 'Ngabo' n'ubundi bihura n'izina rya Kinyarwanda rya se ndetse rikaba risobanuye 'Ishimwe'.

    Mu mpine z’izina rya Myla wamuhamagara Mimi bisanzwe n'ubundi ari rimwe mu mazina ya nyina umubyara witwa Ngabo Mimi Mehfira.

    Na none Myla ushobora kumugamagara Mya, Miley cyangwa Lala.

     

    Myla Ngabo yahise afungurirwa urukuta rwa Instagram, mu masaha macye ashize amaze kugira abamukurikira barenga 1000


    Ubutumwa bwo kwishimira umwana mu muryango

    Imfura ya Meddy yitwa Myla Ngabo

    Myla, ababyeyi bavuze ko ari uw’abakunzi babo bose 

    Intoki za Myla na Meddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116048/yafunguriwe-imbuga-nkoranyambaga-meddy-yatangaje-izina-ryumukobwa-we-rifite-ibisobanuro-by-116048.html

  • Sheikh Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora Ijab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, muri Kigali Convention Center habereye inama y'Inteko rusange yahuje abanyamuryango b'ihuriro ry'amarerero y'umupira w'amaguru mu Rwanda rizwi nka 'IJABO RYAWE RWANDA', aho mu ngingo nyamukuru harimo amatora ya Komite nyobozi nshya.

    Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere n'abanyamuryango bose 125 bamutoye (100%), atorerwa indi manda y'imyaka itanu iri imbere.

    Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda

    Perezida: Sheikh Habimana Hamdan

    Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George

    Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin

    Visi Perezida ushinzwe Uburere n'Umuco: Musanganwa Christine

    Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel

    Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude

    Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca

    Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin

    Komiseri w'Ababyeyi: Nisingizwe André

    Komiseri w'Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine

    Komiseri w'Iterambere ry'Abari n'Abategarugori: Mutuyimana Sophie

    Komiseri w'Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel

    Komiseri w'Imibereho myiza n'Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum

    Komiseri w'Itangazamakuru: Tegabanze Eric

    Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally

    Komiseri w'Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux

    Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua

    Komiseri w'Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel

    Komiseri wa Komisiyo y'Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric

    Inteko rusange ya Ijabo Ryawe Rwanda yasize Sheikh Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora  iri huriro ry’amarerero

    Sheikh Hamdan Habimana yatorewe kuyobora Ijabo Rwawe Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116053/sheikh-hamdan-yongeye-gutorerwa-kuyobora-ijabo-ryawe-rwanda-116053.html

  • Shira amatsiko ku bworozi bw'isazi bukorerwa mu Rwanda bwitezweho kwifashishwa mu biryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Ku banyamahanga basanzwe borora amatungo atandukanye bavumbuye ibanga ry'uko protéine ituruka mu bizivamo, ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w'amatungo kuko iri hejuru cyane y'iya soya isanzwe yifashishwa.

    Kugira ngo ubisobanukirwe neza, nibura mu biryo by'amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo protéine ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo nkuko ku muntu nawe ayikenera.

    Ibi nibyo byatumye Musabyimana Jean Baptiste umaze imyaka itandatu mu bworozi bw'inkoko, aho yorora inkoko ibihumbi 100 zitanga amagi ibihumbi 70 buri munsi, akora urugendo-shuri mu muhanga mu gushaka uko yabona ibisubizo byatuma haboneka icyasimbura soya ikomeje kuba iyanga ku isoko mpuzamahanga bikanagira uruhare mu guhenda kw'ibiryo by'amatungo.

    Uyu mugabo usanzwe yororera mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko yasuye ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Gabon, Benin n'u Bufaransa agamije kureba uburyo bifashisha amasazi mu kubona protéine ijya mu biryo by'inkoko aho gukoresha soya.

    Abahanga mu by'ubworozi bavuga ko amafi, inka, ingurube, inkoko n'andi matungo menshi akenera ibiryo birimo protéine n'ibitanga ingufu, ikunze kuva muri za soya kandi izihingwa mu Rwanda ni 1% y'iyikenewe, bivuze ko izindi zigera kuri 99% zigurwa hanze y'igihugu ari nayo mpamvu ikunze guhenda cyane.

    Musabyimana avuga ko muri iki gihe hari ikibazo cyo kubona ibitunga inkoko ngo kuko akenshi ibizitunga ni nabyo bitunga abantu, ni nayo mpamvu bahisemo gushakisha ibindi bisubizo byatuma babona ibitunga amatungo byonyine.

    Yavuze ko ubusanzwe inkoko zisanzwe zitora hasi udusimba dutandukanye, harebwe udusimba dushobora gutanga protéine nyinshi basanga ni amasazi y'umukara, bahitamo kuyorora kugira ngo asimbure soya ikunze kuba ingume.

    Amasazi yororwa gute?

    Iki ni ikibazo buri muntu wese uri gusoma iyi nkuru ashobora kwibaza, ntibimenyerewe kubona umuntu ufata amasazi menshi akayashyira hamwe ubundi akayagaburira.

    Musabyimana avuga ko amasazi y'umukara borora atigeze abagora mu kuyabona ngo kuko asanzwe akunda kujya ku bintu biboze birimo imbuto, mu ntoki, aho babagira inyama n'ahandi henshi umuntu wese akunze kubona amasazi.

    Ati ' Ntabwo ari amasazi tujya gufata ahubwo tureba amagi yateye, tukayafata tukayajyana ahantu dushobora kuyakurikirana ubundi tugakuramo isazi nyinshi, tugenda twifashisha amwe tukayakoresha mu kuduha umusaruro twifuza andi tukayakoresha mu kubona andi masazi akomeza kudufasha.'

    Mu kuyagaburira rero bifashisha imyanda iva ku bimera birimo ibisigazwa by'ibitoki, ibisigazwa by'imbuto, iby'imboga, ibisigazwa by'amashu n'ibindi bitandukanye aho babisya ubundi bakabigaburira ya magi y'amasazi akazagenda akura agatanga umusaruro.

    Musabyimana avuga ko nibura igi rimwe ry'isazi ryakuze riba ripima 0,14 by'igarama kuri ubu ngo bashobora kubona ibiro 200 ku munsi kandi ngo bishobora gutunga inkoko nyinshi ariko ngo si yo gahunda yabo bo bifuza kuzakora amatoni menshi nyuma y'iri gerageza batangiye.

    Yavuze ko kuri ubu babonye ibiryo byazo bishobora kubafasha mu gutanga umusaruro mwinshi birimo ibiva ku mbuto, ibiva ku mineke, ibiva ku makawa, ibishishwa by'ibitoki n'ibindi byinshi babanza gusa n'ababoresha.

    Uko bigenda ngo isazi itange umusaruro

    Musabyimana avuga ko nibura kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro iba imaze iminsi 20 nyuma yo kuvuka, akomeza avuga ko isazi itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk'umunyorogoto cyangwa nkongwa, iyo umaze iminsi 14 uvutse rero barawusarura bakawumisha bakawusya ukavamwo ifu, ya fu bakayivanga n'ibiribwa ubundi bakabigaburira inkoko n'andi matungo protéine ivamo ahongaho ngo 60% mu gihe isanzwe iva muri soya ari 40%.

    Musabyimana avuga ko protéine iva mu masazi ishobora guhita itanga umusaruro mu matungo ako kanya ugereranyije n'uwa soya.

    Ni ubushakashatsi akiri gukora

    Musabyimana avuga ko nubwo yatangiye mu Ukuboza 2021 yifashisha amasazi mu gukora protéine izajya ishyirwa mu biryo by'amatungo igasimbura soya, ngo aracyari mu igerageza ntabwo aragera igihe cyo kubaka uruganda rwiza rujyanye n'igihe.

    Yavuze ko kandi gahunda bafite atari ugukuraho soya burundu mu bijyanye n'ikorwa ry'ibiryo by'amatungo ahubwo ngo bifuza kugabanya iyituruka hanze ku kigero gishimishije.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko babonye ko bishoboka cyane ko soya yasimbuzwa protéine ituruka ku masazi gusa avuga ko ikigoranye cyane ari uburyo bwo kubona ifu nyinshi ituruka ku masazi.

    Ati ' Igihamya cy'uko byashoboka cyo cyararangiye hasigaye kureba uko twabona ifu nyinshi yagera ku borozi b'inkoko.'

    Kuri ubu Musabyimana ari gukorana n'aborozi b'inkoko 50 muri Kamena uyu mwaka ngo akaba azatangira kubaha umusaruro we ngo batangire kuwuvanga n'ibindi biryo by'inkoko nkuko bajyaga bakoresha soya.

    Akoresha abakozi 90 bahoraho barimo abakora mu nkoko, abakora mu gice cy'ibiryo byazo banabitunganya ndetse n'abakora mu gice cyororerwamo isazi.

    Aya ni yo magi y’isazi agenda akuzwa kugeza ubwo atanze umusaruro

    Izi base nizo zikoreshwa kugira ngo zikururemo udusimba dukomoka ku masazi

    Mu biryo by’amatungo bagaburira amagi y’isazi harimo ibisigazwa by’amashu bakura hirya no hino mu gihugu

    Musabyimana afite intego zo gukora uruganda ruzajya rutunganya ibikomoka ku masazi byinshi

    Musabyimana avuga ko nibura muri Kamena ari bwo bazatangira kubaka uruganda runini ruzatanga umusaruro ku bikomoka ku masazi

    Udukoko tuba twabonetse mu magi y’isazi nitwo tuvamo Proteine bashyira mu biryo by’amatungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shira-amatsiko-ku-bworozi-bw-isazi-bukorerwa-mu-rwanda-bwitezweho-kwifashishwa

  • Akarere ka Gisagara kamaze kwesa umuhigo wa mituweli 100% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-gisagara-kamaze-kwesa-umuhigo-wa-mituweli-100

  • 'Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023' #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire  kiravuga ko gahunda yo guca asbestos ku nzu za Leta biteganyijwe ko izaba yarangiye kwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2023.

    Ni mu gihe mu Karere ka Huye hakigaragara inzu nyinshi za  Kaminuza y'u Rwanda zifite iri sakaro n'ahandi hatandukanye harimo n'uruganda rwa Kadahokwa rutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye.

    Ku ruganda rw'amazi rwa  Kadahokwa rutunganya  amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye, ruherereye mu murenge wa Tumba , kuri zimwe mu nyubako zaho,  isakaro ya fibrociment cg se asbestos ryavanyweho; ahandi riracyahari harimo by'umwihariko ahabikwa imiti ikoreshwa mu gutunganya amazi ndetse no muri laboratwari.

    Gusa, Umuyobozi w'uru ruganda Munyamahora Jonas  amara impungenge abaturage ko ibi nta ngaruka bigira ku mazi atunganirizwa kuri uru ruganda,  cyane ko ntaho ngo bihuriye n'igice cy'aho amazi bayayungurira.

    Uretse aha ku ruganda rwa Kadahokwa, mu Karere ka Huye , inyubako nyinshi zigifite iri sakaro rya fibrocement ni iza Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye harimo n'amazu y'abarimu ari ku i Taba.

    Asbestos in the Home | Hjaltland Housing Association

    Umuyobozi w'umusigire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Shema Jean Bosco asobanura ko batangiye gukura iri sakaro mu bice bimwe na bimwe. Gusa ngo kuba bigenda buhoro buhoro ngo biterwa nuko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiturire RHA gitanga iyi serivisi yo kuvanaho asbestos kigenda gisaranganya umwanya ku bayikeneye bityo bigatinda.

    Mathias Ntakirutimana umukozi wa RHA ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos  asobanurako imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.

    Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y'imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare  ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y'u Rwanda.

    Kugeza ubu kuvanaho asbestos mu gihugu hose bigeze ku gipimo cya 72.8 %.

    Asbestos igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu aho abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iki kinyabutabire ari kimwe mu bitera kanseri y'ibihaha.

    @RBA

    The post 'Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/02/gukuraho-isakaro-rya-asbestos-bizaba-byarangiye-muri-kamena-2023/