Category: Uncategorized

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UMURIMA N'AMAZU BIHEREREYE NYAGATARE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UMURIMA N'AMAZU, N'UNDI UGIZWE N'UMURIMA GUSA ,IKABA IHEREREYE NYAGATARE-MUKAMA-KAGINA-KAGUNGA.

    PINGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA TARIKI YA 01/04/2022 I SAA TATU ZAMUGITONDO (9h00) KUGEZA 7/04/2022 I SAA TATU ZAMUGITONDO(9h00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI: 07886868 /07286861.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-umurima-n-amazu

  • U Burusiya bwatangaje ko Ukraine na yo yabugabyeho ibitero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko kajugujugu ebyiri za Ukraine (zo mu bwoko bwa Mi-24) zagabye igitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwatangaje-ko-ukraine-na-yo-yabugabyeho-ibitero

  • Ibyihariye ku makipe 5 azahagararira Afirika mu gikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Cameroon ni yo imaze gukina igikombe cy'Isi inshuro nyinshi aho nyuma yo kubona itike yo gukina icya 2022 igiye kwitabira iri rushanwa riruta ayandi ku isi mu mupira w'amaguru ku nshuro ya munani (8). Iyi kipe kandi ifite agahigo ko kuba mu bihugu bya Afurika ari yo kipe ya mbere yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy'igikombe cy'isi aho ibi yabikoze mu 1990 irushanwa riri kubera mu Butaliyani.

    Mu nshuro zirindwi(7) Cameroon iheruka kwitabira igikombe cy'Isi imaze gukinamo imikino 23 muri rusange aho batsinzemo imikino ine (4), itsindwa imikikino 12 inganya imikino irindwi (7). Muri iyi mikino yose Cameroon yatsinzemo ibitego 18 itsindwa ibitego 49.

    Ikipe y'igihugu ya Maroc na yo izaba iri muri Qatar mu gikombe cy'Isi cya 2022. Iyi kipe ni yo ya mbere yo muri Afurika yakoze amateka yo kurenga imikino y'amatsinda y'igikombe cy'Isi ikagera muri 1/8 cy'irangiza, ibi ikaba yarabikoze mu gikombe cy'Isi cyo mu 1986.

    Maroc igiye gukina imikino y'igikombe cy'Isi ku nshuro yayo ya gatandatu, ni ukuvuga mu 1970,1986,1994,1998, 2018 na 2022. Mu nshuro eshanu (5) yaherukaga kwitabira igikombe cy'isi yakinnyemo imikino imikino 16, itsinda imikino ibiri(2) inganya imikino itanu(5) itsindwa imikino icyenda(9) mu gihe iyo mikino yose Maroc yatsinzemo ibitego 14 batsindwa 22.

    Ikipe y'igihugu ya Senegal ni imwe mu makipe atatu (Ghana, Senegal, Cameroon) yonyine muri Afurika afite amateka yo kuba yarageze muri ¼ cy'irangiza mu gikombe cy'isi.

    Ghana yatunguye benshi ibona itike isezereye Nigeria yahabwaga amahirwe
    Ikipe y'igihugu ya Ghana na yo iri mu bihugu bitatu bya afurika bimaze gukina ¼ mu gikombe cy'Isi. Ibi Ghana yabikoze mu 2010 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Afurika y'Epfo.

    Ikipe y'Igihugu ya Ghana kuri ubu igiye gukina igikombe cy'isi ku nshuro yayo ya kane 2006, 2010, 2018 na 2022. Icyakora mu nshuro eshatu yaherukaga gukina iri rushanwa yakinnyemo imikino 12 aho yatsinzemo imikino ine(4) ikanganya imikino itatu(3) igatsindwa imikino itatu(3). Muri iyo mikino yose Ghana yinjijemo ibitego 13 batsindwa 16.

    Ikipe y'igihugu ya Tunisia na yo iri mu makipe atanu azahagararira Afurika muri Qatar. Iyi kipe ni ku nshuro ya gatandatu igiye gukina iri rushanwa nyuma yo kubona itike, ni ukuvuga mu 1978,1998,2002,2018 na 2022.

    Mu nshuro eshanu Tunisia iheruka kwitabira igikombe cy'Isi yakinnyemo imikino 15 itsindamo imikino ibiri(2) itsindwa icyenda(9) inganya imikino ine(4). Muri iyi mikino yose Tunisia yinjijemo ibitego 13 naho izamu ryayo ryinjizwamo ibitego 25.
    Igikombe cy'Isi cyo muri 2022 kizaba kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022.

    Kuri uyu wa Gatanu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri Qatar nibwo habaye tombola y'uko amakipe azahura. Kanda HANO urebe uko tombola yagenze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyihariye-ku-makipe-5-azahagararira-afirika-gikombe-cy-isi

  • Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri !Umuhanzi Sheebah Karungi yabwije ukuri kubibaza ku mugabo bakundana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi ,avuga ko we adakenye umuntu w'igitsinagabo uzamura iringu ryo mu buriri kuko ngo nawe mu buryo atavuze abikoramo,abyishoboreye kandi yihagije.

    Uyu muhanzikazi ukunze kwiyita Queen Karma, yatangaje ibi ubwo yasubizaga umwe mu bafana be bamukurikira kuri konti ye ya Instagram aho yari yamubajije ikibazo kigira giti'Ariko mu by'ukuri ni uwuhe mugabo muryamana?','Naye nga ddala Ani Akulya?'.

    Sheebah mu kumusubiza yagize ati'Nze Kenyini',ninjyewe ubwanjjye ubyikorera ,sinkeye uwo kunezeza mu buriri kuko ndihagije '.

    Amagambo y'uyu mukobwa yatumye benshi bongera kugaruka ku makuru yakwiriye ku mbugankoranyambaga avuga ko yaba ari umutinganyi,aryamana n'abo bahuje igitsina.

    Uretse kuba yaragiye mu nkuru zo gutwara abakunzi b'abandi babakobwa,nta gihe yigeze ajya ku karubanda ngo agaragaze umwe mu bakobwa cyanagwa umuhungu baba bakundanye ho .Iby'urukundo rwa Sheebah Karungi bikunze kuba ingingo igibwaho impaka ku bakurikiranira hafi imyidagaduro by'umwihariko kubakunda umuziki w'uyu muhanzikazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sinkeneye-uwo-kunezeza-mu-buriri-umuhanzi-sheebah-karungi-yabwije-ukuri

  • Ibyishimo byari byose muri ‘Graduation’ ya mb… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byateguwe na Imbuto Foundation ari nayo yahaye abanyeshuri uburyo bwo kwiga, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umuryango mpuzamahanga wa UNDP, Leta ya Koreya ndetse n’ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA).

    Hari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Madamu Rosemary Mbabazi wari umushyitsi mukuru, umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine n’umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Hon Bamporiki Edouard.

    Hari kandi uhagarariye UNDP, Maxwell Gomera, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun n’abandi barimo Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Hon Mohammed Bangoura.

    Hon. Bamporiki na Hyun uhagarariye KOICA 

    Hari kandi abanyeshuri 68 basoje amasomo, abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda, abakemurampaka babanye n’abanyeshuri mu bihe by’amarushanwa n’abandi banyempano batandukanye.

    Ibirori nyirizina byatangiye i Saa 16:50′ nyuma y’aho benshi mu bitabiriye bari bamaze gupimwa COVID-19, MC yasuhuje abari bitabiriye, anaha umwanya ‘Band’ y’abacuranzi basoje amasomo, banzika ibirori mu majwi aryoheye amatwi.

    Habanje umuririmbyi Evy Ngabo waririmbye indirimbo zo mu rurimi rw’icyongereza, akurikirwa n’itsinda ry’abasore baririmbaga indirimbo gakondo, banyeganyeza abari aho mu ndirimbo za; Sabizeze na Twaza zisanzwe zikunzwe n’abanyarwanda.

    I saa 17:30′ umuyobozi w’ibirori yahaye ikaze abayobozi batandukanye ndetse n’umushyitsi mukuru w’ibirori, anasaba abari aho kwakira no gushimira abanyeshuri basoje amasomo.

    MC yagarutse ku mateka ya Art Rwanda- Ubuhanzi, asobanura ko abarenga 2400 bitabiriye amarushanwa yabanjirije kwinjira mu masomo nyirizina, hagatoranywamo abantu 68 ari nabo basoje amasomo mu byiciro bitandukanye bya; Drama, Plastic Arts, Ubuvanganzo, Kubyina, Kwerekana imideri.

    Mu butumwa bw’umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine, yashimiye abanyacyubahiro bose bitabiriye ibirori, anakira Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Mohammed Bangoura wari waje kwifatanya n’abanyarwanda mu birori.

    Yashimiye kandi abahanzi bashya ati “Aho muri hose muhaguruke tubashimire, nimwe mwaduteranirije hano uyu munsi.”

    Madamu Umutesi Geraldine yasabye abanyeshuri gusigasira ibyagezweho kandi bagakomera ku ndangagaciro ati “Akabuto katewe kavuyemo umusaruro, mukomereze aho nkuko mwagabiwe ineza namwe mugabe ineza.” Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye bafatanije na Imbuto Foundation mu gutegura ahazaza heza h’aba bahanzi.

    Bwana Yoo Jee Hyun uyobora ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane mu Rwanda, yavuze ko KOICA inejejwe no kuba umufatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhanzi.

    Yagize ati “Uyu munsi turi hamwe ngo twishimire aba banyeshuri 68, KOICA inejejwe n’ibyagezweho na buri umwe”

    Yoo Jee Hyun yavuze ko KOICA izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, asoza mu magambo y’ikinyarwanda ashimira, ati “Murakoze, Murakarama.”

    Nyuma y’ubutumwa bwa Yoo Jee Hyun, umuhanzi Deo Munyakazi yasusurukije abari bateranye acuranga iningiri ndetse anaririmba indirimbo gakondo mu ijwi ryanyuze benshi.

    Itsinda ry’abahanzi 10 barimo umunyarwenya mushya witwa ‘Merci’ bahawe umwanya bifashisha ‘Drama’ basobanura ko ubuhanzi bwose bize buzabafasha kubateza imbere no kubatunga.

    Abanyempano, Yvan Buravan, Misago Wilson, Umutoni Grace, Teta Diana na Habimana Venuste bahawe umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye ku buhanzi.

    Yvan Buravan yasobanuye uko afata ubuhanzi ati “Ni icyo ufite muri wowe kuko iyo ucyifitemo urakimenya, ni nayo mpamvu mu banyeshuri hari abatoranijwe, ubuhanzi ni umwihariko wa buri muntu, igihangano kikaba ibyo akoze.”

    Yvan yahishuye ko ubuhanzi bwe bw’umwuga bushingiye ku mashyiga atatu yo Gukora cyane, Kugira ikinyabupfura no Gusenga kuko arizo nkingi z’ubuhanzi bufite intego kuri we.

    Misago Wilson nyiri Filime z’uruhererekane zikunzwe cyane mu Rwanda zirimo “Seburikoko”, “City Maid”, “Indoto” n’izindi we yasobanuye ku rugendo rw’umunyempano yihereyeho anavuga ku nyungu z’ubuhanzi.

    Yavuze ko urugendo rw’ubuhanzi mbere ya byose rusaba kwihangana no gukora cyane, aho yitanzeho urugero avuga ku rugendo yatangiye muri 2008 akamara imyaka ine atarabasha kugira igikorwa ashyira hanze, ariko kuri ubu akaba afite kompanyi ya Zacu TV ibasha guha akazi abakozi barenze 100.

    Umunyamideri, Umutoni Grace ukorera i Rubavu ndetse akaba umwe mu mbuto za Art Rwanda – Ubuhanzi, yavuze ko uru ruganda rushingiye ku batoza bigisha abanyeshuri ndetse ndetse n’icyizere kiba hagati yabo.

    Umutoni yavuze ku rugendo rwe mu gutunganya imideri avuga ko yatangiye bimugora ariko kuko byari impano ye yakomeje kubisigasira abifashijwemo na Arti Rwanda – Ubuhanzi yinjiyemo muri 2018 ikamuhugura muri byinshi.

    Umutoni Grace yavuze ko kuri ubu we n’abakozi be 11 bafite isoko rinini mu Rwanda anasobanura ko intumbero yabo mu myaka itanu imbere ari ukugira amaduka y’imyenda y’ u Rwanda (Made In Rwanda) mu bihugu byose by’Africa.

    Umuhanzikazi Teta Diana yavuze uko yageze mu buhanzi ati “Inganzo narayikuranye kuko niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza nabashaka kwandika imivugo nkayivuga ku munsi wo gutanga amanota.”

    Yasobanuye ko kuba inganzo ye yarahuye no kugira abo afatiraho icyitegererezo nka Mutamuriza Anonciatta, Mariya Yohani, Mariam Makeba n’abandi ari bimwe mu byamugejeje mu nzira igororotse y’ubuhanzi.

    Yasobanuye ko kuba benshi batangira ubuhanzi nta mikoro ahagije no kuba bamwe basabwa ruswa y’igitsina ari zimwe mu mbogamizi rusange zitambamira ubuhanzi bw’abagore mu Rwanda.

    Teta yasabye abanyeshuri basoje amasomo guhagarara ku gaciro kabo mu kazi, anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite no kuzihanganira imbogamizi zose bashobora kuzahura nazo.

    Habimana Venuste wayoboye imirimo yo kubaka ibikorwa bitandukanye birimo ibishushanyo bya ‘RondPoint’ ya Kicukiro ‘Sonatube’ na we yavuze ko impano yayigize kare kandi ikigaragaza mu buto bwe, aho yatangiriye gukora ibishushanyo bibajwe.

    Nyuma y’ubutumwa bw’aba banyempano, umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’urubyiruko n’umuco, Bwana Bamporiki Edouard yagejeje ijambo ku bari bateranye.

    Hon. Bamporiki yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuhanzi bube ubutunga nyirabwo Kandi bukungukira igihugu. 

    Yavuze ko ubuhanzi bwo kwishimisha gusa ari ‘Isezerano rya kera’ mu gihe ubuhanzi bugezweho kandi butegurirwa guteza imbere nyirabwo ari ‘Isezerano rishya’.

    Nyuma y’aho, abahanzi bashushanya; Iradukunda Remy na Kanyange Lyse bagaragaje ibishushanyo bakoze ‘Live’.

    Basobanuye ko bakoze igishushanyo mbarankuru cyo gushimira Art Rwanda – Ubuhanzi, Imbuto Foundation na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco bafashije aba bahanzi gushyira impano ahabona.

    I saa 19:30′ hari hagezweho umwanya wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 68 basoje amasomo muri Art Rwanda – Ubuhanzi.

    Mu butumwa bw’umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, yavuze ko batewe ishema n’ubufatanye bafitanye na Leta y’ u Rwanda ndetse n’ikigo cya KOICA, anashimira abanyeshuri bose bahawe impamyabushobozi.

    Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Madamu Rosemary Mbabazi yashimiye Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Hon. Mohammed Bangoura wasubitse urugendo rusubira mu gihugu cye nk’uko rwari ruteganijwe kugira ngo yitabire ibirori bya Art Rwanda – Ubuhanzi na Youth Connect.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko kugira ubuhanzi bufite intego kandi bushingiye ku muco nyarwanda ari icyifuzo cya buri wese, anasaba abahanzi gukomera ku ndangagaciro.

    Yagize ati “Muri imfura za Art Rwanda, ndagira ngo mbasabe gukomeza umurava n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibyo mwakoze ni byiza cyane mukomeze mwongere imbaraga.”

    Yashimiye Kandi Imbuto Foundation “ku bwumuhate n’akazi keza bakoze” anashimira abafatanyabikorwa bose babaye hafi aba banyeshuri 68 mu rugendo rwo kwiga.

    Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Rosemary Mbabazi yashyikirije impano y’igihangano Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone. 

    I Saa 20:00′ Maniraguha Carine na Ntegereje Emmanuel bari mu basoje amasomo, bahawe umwanya bataka Art Rwanda mu muvugo wuje ubuvanganzo, hakurikiraho abaririmbyi n’ababyinnyi batandukanye.

    Mu gusoza, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi, bafatanyije n’abayobozi ndetse n’abashyitsi kubyina imbyino gakondo, ari nabyo byashyize akadomo ku birori by’uyu munsi byasojwe i Saa 20:40′.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo hatangijwe umushinga wa ArtRwanda – Ubuhanzi, ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Inteko y’umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy) hamwe na Imbuto Foundation. 

    Muri 2019 ikigo mpuzamahanga cya UNDP na KOICA babaye abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.

    Art Rwanda – Ubuhanzi igamije kumenya no gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano mu buhanzi butandukanye. 

    Ku ikubitiro hahuguwe abanyempano mu mu byiciro bitandatu by’umuziki n’imbyino, Imideri, Gukina filime n’amakinamico, Gukora amafoto n’amashusho, Ubuvanganzo ndetse na ‘Plastic arts’.

    Abasoje amasomo bagaragaje bimwe mu bihangano bakoze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116045/ibyishimo-byari-byose-muri-graduation-ya-mbere-yabanyeshuri-ba-art-rwanda-ubuhanzi-amafoto-116045.html

  • Hamenyekanye uko Amakipe azakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar azacakirana #rwanda #RwOT

    Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ni 32 arimo atanu yo ku Mugabane wa Afurika arongowe na Sénégal, Cameroun, Tunisie, Morocco na Ghana.

    Kugeza ubu ikibazwa na benshi ni ukureba niba amakipe yaherukaga kwitwara neza mu gikombe cy’Isi giheruka nk’u Bufaransa bwanagitwaye na Crotia yageze ku mukino wa nyuma yazongera kwitwara neza.

    Gusa ibi nabyo bigahurirana no kuba andi makipe akomeye afite n’amateka mu mikino y’igikombe cy’Isi yifuza kwegukana iki cy’uyu mwaka nk’aho Argentine ya Lionel Messi ifite inyota y’iki gikombe, Portugal ya Christiano Ronald, Brazil ya Neymar, u Budage ndetse n’ibihugu bya Afurika nka Sénégal byifuza gukora amateka muri iki gikombe.

    Ibirori bya tombora byayobowe na Jermaine Jenas, Samanta Johnson, Carli Loyd, mu gihe abatoraga imipira mu dukangara bari barimo Rabder Madjer, Jay Jay Okocah na Cafu

    Ubwo Jay Jay Okocah yahabwaga umwanya yavuze ko ibihugu bya Afurika byiteguye gukora amateka muri iki gikombe cy’Isi no kugaragaza ko bishoboye ahishura ko azaba ashyigikiye Sénégal.

    Amwe mu mategeko yagendeweho muri iyi tombola ni uko amakipe amwe na mwe yo ku migabane itandukanye uretse u Burayi atari yemerewe kujya mu itsinda rimwe.

    Ibi birori byatangijwe na Perezida wa FIFA, Jianni Infantino ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Trinidad Cardona, Davido Aisha n’Umukinnyi wa Filime w’Umunyamisiri Sherihan.

    Uko amatsinda ateye

    Ni tombola yabereye i Doha muri Qatar, mu gihe hari amakipe amwe atarasoza imikino yayo mu matsinda, kuko nk’umukino wagombaga guhuza Scotland na Ukraine wasubitswe kubera intambara icyo gihugu kirimo kurwana n’u Burusiya.

    Itsinda A : Qatar, u Buholandi, Senegal, Ecuador

    Itsinda B : u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales/Ukraine/Scotland

    Itsinda C : Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia

    Itsinda D : u Bufaransa, Denmark, Tunisia, Peru/Australia/UAE

    Itsinda E : Espagne, u Budage, u Buyapani, New Zealand/Costa Rica

    Itsinda F : U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada

    Itsinda G : Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroon

    Itsinda H : Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Hamenyekanye-uko-Amakipe-azakina-Igikombe-cy-Isi-kizabera-muri-Qatar-azacakirana