Category: Uncategorized

  • Didier Drogba aratabariza umugabane wa Afurik… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi amenyekaniye, bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bemeza ko umugabane wa Afurika ukwiye guhabwa amakipe menshi kugira ngo biwufashe kuzitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Isi.

    Didier Drogba ntiyumva ukuntu Afurika itanga ibihugu 5 gusa mu mikino y’igikombe cy’Isi

    Umunyabigwi ukomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire wabaye n’ikirangirire muri iki gihugu, yatangarije tereviziyo ya CGTN ko amakipe 5 adahagije Afurika ngo yitabire imikino y’igikombe cy’Isi. Yagize ati” Umugabane wa Afurika wakabaye ufite amakipe  menshi mu gikombe cy’Isi kuko byatanga amahirwe menshi kuri uyu mugabane yo kuba wagira ikipe igera mu mikino ya 1/4, 1/2 ndetse no ku mukino wa nyuma nk'uko bisanzwe bigenda ku yindi migabane. Njye nkunda ibintu bijya mbere kandi bihinduka, ndatekereza ko amakipe atanu adahagije ku mugabane wa Afurika ngo yitabire igikombe cy’Isi.”

    Drogba yafashije Cote D’Ivoire gutwara igikombe cya Afurika cya 2015

    Umugabane wa Afurika ni umwe mu migabane ifite ibihugu byinshi, ariko itanga amakipe macye mu mikino y’igikombe cy’Isi kuko utanga ibihugu 5 gusa.

    Igihugu cya Afurika cyageze kure mu mikino y’igikombe cy’Isi ni Senegal mu 2002 na Ghana mu 2010, zageze mu mikino ya 1/4 cy’irangiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116075/didier-drogba-aratabariza-umugabane-wa-afurika-ko-wahabwa-amakipe-menshi-mu-gikombe-cyisi-116075.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umurinzi(umuzamu) yishwe atemwe anatwerwa ibyuma #rwanda #RwOT

    Ntakirutimana Jean Bosco w'imyaka 27 y'amavuko wari umurinzi w'umutekano(umuzamu) mu isantere y'Ubucuruzi ya Kabadaha, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka kamonyi, yishwe atemwe mu mutwe ndetse aterwa icyuma mu musaya n'abajura. Abantu bane mu bakekwa tutari butangaze amazina bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'Umutekano.

    Imvano y'iyicwa ry'uyu murinzi wishwe mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa 03 Mata 2022, ni abajura yari atesheje kwiba uwitwa Ndikumwenimana Modeste w'imyaka 22 y'Amavuko, umucuruzi w'Akabari muri iyo Santere ya Kabadaha. Ibyo aba bajura batahise bamenyekana bari bibye ni; Tereviziyo, Igare ndetse n'Amafaranga atamenyekanye umubare kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko uwishwe ari umuzamu wacungaga umutekano ku isantere y'ubucuruzi ya Kabadaha, kumwe abacuruzi bikora bakishyiriraho abarinzi b'umutekano w'ibyabo bahemba.

    Uwishwe, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, ariko kandi n'inzego z'Umutekano zirimo Polisi na RIB ndetse n'abo muri Laboratwari y'U Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakaba bahageze bavuye Kigali mu rwego rwo gufata ibimenyetso n'amakuru nkenerwa.

    Gitifu Mudahemuka, Avuga ko nyuma y'ibyabaye, nubwo bari basanzwe basaba abaturage gushyira imbere uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ngo noneho ingamba zirarushaho gukazwa ku buryo uruhare rwa buri wese usabwa kurara irondo rugaragara, utariraye agacibwa amande yagenwe. Avuga ko niba abajura bashobora kwica umuzamu bakagenda nta n'ubafashe cyangwa ngo ababone atabaze, ari ikigaragara ko hari icyuho kitari gikwiye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-umurinziumuzamu-yishwe-atemwe-anatwerwa-ibyuma/

  • Abasore 7 bagize itsinda rya BTS barimo na ru… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abanyamuziki rikomeye ku isi rikomoka muri Koreya y'Amajyepfo, rigiye kumara umwaka n'igice mu myitozo ya gisirikare igamije ubwirinzi bwuzuye bw'igihugu cyabo. Ambasaderi wa Koreya y'Amajyepfo mu Bwongereza yabisobanuye neza, ko itsinda rizwi mu njyana ya Pop rya BTS ry'abasore ko naryo rifite inshingano zimwe n'iz'abandi banyagihugu.

    Ubusanzwe Koreya y'Amajyepfo isaba ab'igitsina gabo bafite hagati y'imyaka 18 na 28, gufata imyitozo ya gisirikare mu gihe cy'amezi 18. Nibyo Ambasaderi yasobanuye agira ati: 'Birateganijwe ko abasore bagize BTS bazitabira imyitozo ya gisirikare, kandi bariya basore bafatirwaho urugero na benshi mu gisekuru cy'abakiri  bato.'

    N'ubwo bwose atasobanuye neza igihe aba basore bazahamagarirwa kwitabira imyitozo, ariko gahunda yo byumvikana ko ihari. Mu mateka hari abandi bahanzi bagiye bagira imyitozo nk'iyo, ariko nyuma yayo ubwamamare bari bafite bugakendera nka Elvis Presley wabaye icyamamare mu myaka yaza 1950, ariko nyuma akaza guhamagarwa yagaruka agasanga yaribagiranye.

    BTS ikaba igizwe n'abasore bagera kuri 7 aribo Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, Jungkook na V kugeza ubu ufatwa nk'umuhungu wa mbere mwiza ku isi. Iri tsinda rikaba rifite uduhigo tutagira ingano ku mbuga zicururizwaho umuziki aho ricuruza kakahava, ryegukana ibihembo bitandukanye birimo n'ibisumba ibindi ku isi bya Grammy.

    Hari impugenge ko umwuga wabo wasubira inyuma n'ubwo na none Leta nayo ifite ihurizo rikomeye ryo kwereka abandi banyagihugu ko bose bangana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116076/abasore-7-bagize-itsinda-rya-bts-barimo-na-rudasumbwa-ku-isi-bagiye-kumara-amezi-18-mu-myi-116076.html

  • Yankurije na Hakizimana bakiriwe mu bakinnye imikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/yankurije-na-hakizimana-bakiriwe-mu-bakinnye-imikino-olempike

  • Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byongeye-kuzamuka

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye #rwanda #RwOT

    Guverinoma yatangaje ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi ari Frw 1359 ivuye kuri Frw 1256 bizatangira kubahirizwa tariki ya 04 Mata 2022 bigaragaza ko Mazutu yo litiro yashyizwe kuFrw 1368 ivuye ku Frw 1201. Leta ikaba yigomwe miliyari 6 kugira ngo bitazamuka kurushaho.

    Inkuru irambuye ni mu kanya …

    Image

    The post Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/03/ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-byatumbagiye/

  • MINUBUMWE yagaragaje uko Kwibuka ku nshuro ya 28 bizakorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minubumwe-yagaragaje-uko-kwibuka-ku-nshuro-ya-28-bizakorwa

  • The Ben ku isonga! Indirimbo 5 zihiga izindi… – #rwanda #RwOT

    Muri  benshi bashyize urufatiro rukomeye kuriwo hari Rafiki, wazanye injyana ye bwite yatigishije abanyarwanda ya Coga;  kimwe n'abarimo Miss Jojo, Miss Shanel, Liza Kamikazi, Oda Paccy n'abandi mu bahanzikazi.

    Hari kandi uruhare rukomeye Riderman na Jay Polly bagize mu kuzamura injyana ya Hip Hop yaba Old School na New School.

    Muri icyo gihe cyose umuziki wagiye ugoragozwa ngo urusheho kugira icyo umarira abawukora, kandi n'abawukunda bagende biyongera dore ko ari urugendo rukomeye n'abanyarwanda ubwabo bawumvaga cyangwa bakanishimira uko ukorwa batangiye ari ngerere.

    Ibyo ariko byagiye bihinduka n'ubwo bitaragera ku kigero gikwiriye nk'uko byifuzwa, ariko hari ikimaze gukorwa muri iyo myaka yose ku buryo yaba abanyarwanda ubona ko baba banyotewe no kumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, n'abanyamahanga batari muri Africa gusa no hanze yayo banyurwa n'umuziki ukorwa n'abanyarwanda.

    Imwe mu nzira zikomeza kunyurwamo na benshi kandi ikagenda inabiza icyuya abatari bacye, ni iyo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga. Mu bihangano byagiye biva muri ibyo byuya hari ibyagiye bikundwa kurusha ibindi, ukanabon ako byatakajweho imbaraga nyinshi cyangwa bikorewe mu gihe nyacyo.

    Mu bahanzi twavuga babiriye icyuya muri iyi nzira harimo Tom Close, Knowless Butera, Urban Boyz, Dream Boyz n'abandi. INYARWANDA ikaba mu bushishozi bwayo yabegeranirije indirimbo 5 z'amateka, zakozwe zikandika amateka.

    Harimo ku mwanya wa: 

    5. Mama w'Abana ya Tom Close na Goodlyfe

    Muri Werurwe 2010, nibwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yakoze amateka akorana indirimbo n'itsinda rya Goodlyfe, riri mu matsinda yabayeho mu muziki wa Afurika y'Uburasirazuba ryari rikomeye guhera mu mwaka wa 2008.

    Iyi ndirimbo yitwa 'Mama w'Abana' ni imwe muzakunzwe cyane, kugeza n'ubu ni indirimbo yagarukaga ku bwiza bw'abanyarwandakazi bukunze guhagarika imitima ya benshi.

    4. Tayali ya Urban Boyz na IyanyaItsinda rya Urban Boyz ryanditse amateka akomeye mu ruhando rw'umuziki nyarwanda mbere yo gutandukana mu mwaka wa 2018, ryagiye rikorana n'abahanzi banyuranye b'abanyamahanga nka Ykee Benda na Timaya.

    Ariko mu ndirimbo bakoze iyitwa Tayali niyo yagize igikundiro cyo hejuru, inerekana icyo aba bahanzi [kuri ubu umwe asigaye akora umuziki ku giti cye n'ubwo Nizzo na Humble bakivuga ko bagikorana] bashoboye. Ni ibintu bitari byoroshye kumva abahanzi b'abanyarwanda bakoranye indirimbo n'umuhanzi w'umunyanijeriya nka Iyanya.

    Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze muri Nzeri 2014.

    3. Dusuma ya Meddy na Otile BrownIndirimbo Dusuma iri muri nkeya Meddy yakoranye n'abahanzi b'abanyamahanga. Ni imwe mu ndirimbo zitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Kenya n'u Rwanda, kubera ukuntu yakunzwe n'abantu byo ku kigero cyo hejuru, kugera ubwo yanditse amateka kuri Youtube kubera inshuro imaze kurebwa, aho kugeza none imaze kurebwa na miliyoni zigera kuri 37  ku rubuga rwa Youtube n'ubwo itigeze ikorerwa amashusho afatika.

    2. Totally Crazy ya Bruce Melodie na HarmonizeTotally Crazy ni imwe mu ndirimbo zikomeye mu mateka y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda bakoranye n'abanyamahanga, n'ubwo atariwe muhanzi wa mbere w'umunyarwanda ukoranye na Harmonize; ariko iminsi ishize abarimo Safi na Marina bakoranye nawe hari icyahindutse kuri Harmonize mu butunzi, imikorere n'ikirango dore ko kuri ubu asigaye ari umuyobozi wa Konde Music Worldwide mu gihe icyo gihe yayoborwaga na Diamond Platnumz muri Wasafi.

    Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe nyuma y'iminsi micye yari ishize Harmonize atangiye kwerekana ko afitanye ubucuti bwa hafi na Bruce Melodie, n'ubwo kuri Youtube kuva yajya hanze kuwa 04 Werurwe 2022 itarageza miliyoni dore ko kugeza ubu imaze kurebwa n'ibihumbi 655, nta gushidikanya ko ari imwe muri collabo zikomeye n'agahigo umuhanzi w'umunyarwanda yaciye mu mateka y'umuziki muzabayeho.

    1. Why ya The Ben na Diamond PlatnumzIndirimbo ya mbere muzabayeho mu mateka ya Collabo mu muziki nyarwanda zanditse amateka, ni indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz. 'Why' ni imwe muri Collabo zatangajwe ko zigiye gukorwa abantu bumva bitabaho, kuko ari benshi bagerageje gukorana na Diamond Platnumz bikarangira bitagenze nk'uko byifuzwaga.

    Urugero Mico The Best wagerageje mu myaka yo hambere ariko bikarangira nta mashusho indirimbo ikorewe bakoranye nk'uko bari babisezeranye.

    Uretse n'ibyo ni abahanzi bacye babasha gukorana na Diamond Platnumz bagiye bamusanga, kuko ubundi benshi barimo Koffi Olomide, Fally Ipupa na Davido bakoranye nawe ariwe wabasanze abandi akorana nabo ahanini akaba ari abanyatanzania nabo biganjemo ababarizwa muri Label ye ya Wasafi.

    Byatumaga benshi bavuga ko bishoboka cyane ko iyi ndirimbo itazasohoka kuko mu mboni zabo bumvaga ari nk'inzozi, ariko kuwa 02 Mutarama 2022 byaje kurangira The Ben aciye agahigo ashyira hanze indirimbo mu buryo bw'amajwi yakoranye na Diamond Platnumz, nyuma kuwa 04 Mutarama 2022 amashusho yayo nayo ajya hanze. Ni igikorwa kiremereye cyane, kumva umuhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Africa wagiye akorana n'abahanzi b'ibyamamare ku isi yakoranye indirimbo n'umunyarwanda.

    Iyi ntambwe ariko iri muri nyinshi zimaze guterwa kandi zikomeza guterwa hagamije kwagura umuziki nyarwanda, ikaba kuri ubu ubona ko irimbanyije aho Bruce Melodie yitegura na none gushyira hanze indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo, hari n'indi yakoranye na Sauti Sol ibintu nabyo bitoroshye kubigeraho bisa nko kwigerezaho.

    Siwe gusa kandi na The Ben kuri ubu Album ye ikomeje gutegerezanywa amatsiko menshi, hagiye havugwa abahanzi benshi bazayigaragaraho barimo nka Tiwa Savage, Sauti Sol na Ben Pol n'abandi batandukanye; ibintu nabyo bikomeza kwerekeza umuziki nyarwanda kurundi rwego.

    Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro miliyoni 8.7 kuri youtube.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO MAMA W’ABANA YA TOM CLOSE NA GOODLYFE

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TAYALI’ YA URBAN BOYZ NA IYANYA

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO DUSUMA YA OTILE BROWN NA MEDDY

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TOTALLY CRAZY’ YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE

    “>

    KANDA HANO WUMVE ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND PLATNUMZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116069/the-ben-ku-isonga-indirimbo-5-zihiga-izindi-abahanzi-nyarwanda-bakoranye-nabanyamahanga-116069.html

  • Imishinga y’urubyiruko yahize indi yongerewe ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imishinga-y-urubyiruko-yahize-indi-yongerewe-ubushobozi