Mu rwego rw'ishirwa mu bikorwa ry'inyandikompesha no Ubucamanza-RCOMA 0036/2019/HCC ryo wa 10/02/2022.
Nshingiye ku itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano ,iz'ubucuruzi,iz'umurimo n'ubutegetsi,cyane cyane mu ngingo ya 218.
Nsabye Bwana TWAGIRA SEBURO Jean Baptitse kungaragariza mu nyandiiko umutungo wawe ,aho uri hose ,uko uteye n'uko ungana no kugaragaza muri ukwiye guherwaho mu kwishyura Equity Bank amafaranga anagana na:
• 700,000 FRW y'igihembo cy'Avoka n'ikurikirana rubanza mu Rubanza RCOM 02807/2018/TC • 500,000 FRW y'igihembo cy'Avoka n'ikurikirana rubanza mu Rubanza RCOMa 00361//HCC • 5% yayishyuzwa y'igihembo cy'umuhesha w'inkiko • Na y'ikiguzi cyibizakorwa mu irangiza Rubanza uko azaba angana kose.
Ku bindi bisobanuro wasoma kuri iyi nyandiko iri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri :0788836329/0788641410/0788832403.
Kuwa gatanu ushize nibwo urukiko rwi Berlin mu Budage rwahanishije Ursula Haverbeck w'imyaka 93 y'amavuko, gufungwa amezi 12 kubera guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uyu mukecuru Haverbeck Ursula bahimbye izina rya 'Nazi Grandma'(Nyirakuru w'Abanazi), yazize ko yavugiye mu ruhame ko Auschwitz cyari ikigo cy'ubushakashatsi gisanzwe, ko rero abavuga ko ari inkambi yatsembewemo Abayahudi ari abakabya inkuru. Si ubwa mbere uyu mukecuru w'umugome afungiwe iki cyaha cyo gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abayahudi n'abayirokotse, kuko no mu mwaka wa 2018 uruko rwo mu mujyi wa Bielefeld rwari rwamuhanishije gufungwa imyaka 2 n'igice, ariko yanga kuva ku izima.
Niba rero umukecuru w'imyaka 93 ashyirwa muri gereza kubera guhakana Jenoside, kuki abagipfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? Kuki Ingabire Victoire alias 'Nyirakuru w'abajenosideri' n'imizindaro akoresha nka Uwimana Agnès, Ntwali Williams, ba Bicahaga unyuza uburozi bwe kuri televiziyo'Amateka agoretse TV', n'abandi, bakomeza gutoneka imitima y'Abanyarwanda ntibakanirwe urubakwiye, nk'aho bafite ubudahangarwa? Nta nzira itagira iherezo ariko, bamenye ko no ku myaka 100 bazabiryozwa, nk'uko bigendekeye Nyirakuru w'Abanazi.
Ibi yabigarutseho nyuma y'aborozi b'inkoko bavuga ko ibiryo byazo muri iki gihe byahenze cyane ngo ku buryo byatumye umusaruro bakuragamo ugabanuka ugereranyije na mbere.
Uwotwambaza Marie wororera inkoko 750 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umufuka w'ibiryo by'amatungo usigaye wariyongereyeho amafaranga menshi binatuma inyungu babonaga igabanuka.
Yavuze ko mbere umufuka w'ibiryo by'inkoko bawuguraga ibihumbi 18 Frw none ngo ugeze ku bihumbi 23 Frw.
Ati 'Ibiryo byarazamutse ntabwo tukigira inyungu nka mbere, ubu inyungu ni nke cyane gusa iyo winjiye mu mwuga urihangana, ku munsi ngura umufuka n'igice kandi umufuka ugura 23 750 Frw.'
Uwotwambaza avuga ko haramutse hashyizweho nkunganire ku biryo by'amatungoo, byabafasha cyane ntibakomeze kuremererwa n'izamuka ryabyo.
Karemera Grégoire ushinzwe kongera umusaruro mu ruganda rukora ibiryo by'amatungo rwa Uzima Feeds rukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko impamvu ibiryo by'amatungo byazamutse bituruka ku ibura rya soya n'ibindi byongera imyunyu ngugu muri ibi biryo bibasaba kubitumiza hanze.
Atanga urugero kuri soya aho 60% y'iyo bakoresha bayikura hanze y'igihugu. Yavuze ko nibura buri munsi bakenera toni 30 kandi ngo bayizana ibahenze.
Karemera yavuze ko Leta iba yagerageje kubafasha mu buryo bushoboka ngo kuburyo igiciro kitazamuka cyane ugereranyije nuko ubundi byakazamutse.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga.
Yakomeje avuga ko bari kureba uburyo hakubakwa uruganda runini rwatunganya ifu iva ku masazi y'umukara dore ko umworozi witwa Musabyimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera yatangiye ubu buryo.
Ati 'Turimo turareba uburyo habaho uruganda runini cyane rukora iriya fu ya ziriya sazi kuburyo yasimbura soya, ikazana imyunyu ngugu ari nayo soya izana cyane mu biryo by'amatungo, turimo turareba uburyo rero twashinga uruganda runini noneho tukareba ko byagabanya icyiguzi cy'ibiryo by'amatungo ndetse bikanagabanya ikiguzi cy'inyama, amafi n'ibindi bihenze.'
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yasabye abagize urwego rw'Abikorera-PSF uhereye ku rwego rw'Akagari kugera ku Karere, aho bari mu mwiherero bakoze kuri uyu wa 03 Mata 2022, ko bagana ubuyobozi bw'Akarere. Yabijeje ko imiryango ifunguye ngo baze baganire, bungurane ibitekerezo ku iterambere ry'Akarere. Yabibukije ko badakwiye gutegereza ko ubuyobozi aribwo bumanuka kubegera.
Ni umwiherero wa mbere kuva habaye amatora y'abagize uru rugaga, aho wabaye n'umwanya mwiza wo kumenyana, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba z'ibikorwa bitandukanye bagamije nka PSF, aho kandi bari kumwe na ba Gitifu b'Imirenge yose.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abagize urugaga rw'Abikorera-PSF uruhare bagira mu iterambere ry'Akarere, abasaba ko mu rwego rwo kunoza imikorere n'imikoranire, imiryango ifunguye, ko badakwiye gutegereza gusa ko ubuyobozi bumanuka ngo bubasange, ahubwo ko bakwiye nabo ubwabo kwegera ubuyobozi, bakaganira kuri buri kimwe cyatuma iterambere baharanira rigerwaho neza kandi vuba.
Yagize kandi ati' Turahari kugira ngo dufatanye, yaba ari kuri Terefone, yaba ari ukunyura ku Karere ukatureba ukatubwira uti aha ntabwo biri mu kugenda neza, aha mwihute!, mufite izo nshingano nk'abafatanyabikorwa beza dushima'. Yakomeje abibutsa ko iterambere ry'Akarere rishingiye ku bufatanye busesuye, aho buri wese yemerewe kuba yasura Akarere bakaganira bagamije iterambere baharanira. Yabijeje kandi inkunga yose ishoboka, yaba mu bitekerezo no mu bushobozi Akarere gafite.
Munyankumburwa-PSF iburyo, Mayor Dr. Nahayo n'abandi bagize PSF bari mu mwiherero.
Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Kamonyi, ahamya ko urugamba rw'iterambere bariho nk'abikorera atari urwabo bonyine, ko ari urwo bafatanije n'ubuyobozi kandi ko bazarurwana bafatanije bakarutsinda.
Munyankumburwa, akomeza avuga ko ubufatanye aribwo bashyize imbere, ko kandi buzababashisha kwesa imihigo. Bahamya kandi ko imikoranire myiza n'ubuyobozi bw'inzego za Leta buzabashoboza kurushaho gukora neza, ari nako baharanira kureshya abashoramari ngo baze bafatanye mu kubaka iterambere ry'Akarere no kujyana mu cyerekezo Igihugu cyifuza.
Bunani Bonaventure, ukuriye urugaga rw'Abikorera ba Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, avuga ko icyo bifuza cyane nk'abikorera ari ubuvugizi mu mikorere n'imikoranire n'inzego za Leta hagamijwe kwesa imihigo. Asaba kandi ko by'umwihariko nka Ruyenzi muri Runda hegereye Kigali, ko bifuza ibikorwa remezo, ivugururwa ry'amazu y'ubucuruzi bikajyana n'igihe, isuku n'ibindi nk'Umutekano bigakazwa kugira ngo iterambere ribe ryiza kurusha.
Mukarwego Gaudence, umwe mu bahagarariye PSF mu Murenge wa Kayumbu, ahamya ko igihe hari ubufatanye no gushyira hamwe nta nakimwe cyananirana. Gusa asaba ubuyobozi gufasha abanyakayumbu mu bijyanye n'ibikorwa remezo by'umwihariko nk'imihanda kuko byinshi mu biraro n'amateme byangiritse, bityo bikaba bigoye abikorera n'abaturage muri rusange kwiteza imbere. Asaba kandi ko nka PSF bashaka uko bishyiriraho ikigega bajya bifashisha mu kwikorera ibikorwa rusange biba bigaragara ko byihutirwa cyangwa se no kuba cyabafasha mu kwigira mu bindi.
Muri uyu mwiherero, abawitabiriye bifuje kandi ko hakongerwa amahugurwa n'inama, Guhuza PSF n'inzego bwite za Leta, Gutegura ibikorwa bibyara inyungu mu buryo burambye, Gufatanya n'inzego za Leta kwesa Imihigo, Guhuza abikorera binyuze muri Siporo rusange, Gukora ubuvugizi ku bikorera bagasobanurirwa imikorere n'imikoreshereze ya EBM, Kwimakaza umuco w'isuku aho bakorera no kubitoza abandi, Gukora ingendo shuri no kwigira ku bandi hagamijwe kurushaho kwiteza imbere, Gutsura umubano mu bikorera imbere mu Gihugu no hanze yacyo, Kunoza uburyo bw'imitangire y'imisanzu hagendewe ku byiciro by'abikorera n'ibindi.
Mazimpaka Wilson wamamaye ku izina rya Kanimba muri firime y'uruhererekane ya Bamenya ari mugahinda gakomeye nyuma kubura Umbyeyi we.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ku ya 4 Mata 2022 , nibwo Kanimba abinyuje ku rukuta rwe rwa Instagram yasanyije abamukurikira inkuru y'icamugongo avuga ko yabuze umubyeyi we mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Yagize ati' Ruhukira mu mahoro Papa,uzahora ku mitima yacu.. ndagukunda Papa , tariki ya 3am,04/04/2022.'
Inkuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022.
Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru daily mail aremeza ko Thomas Tuchel nyuma yo gutsindwa ibitego bine kuri kimwe n'ikipe ya Brentford, yaba yatandukanye n'umugore we.
Amakuru avuga ko gatanya ya Tuchel n'umugore we Sissi yaba yaratangiye mu byumweru bibiri ndetse bose bakaba bifuzaga iyi gatanya.
Umugore wa Tuchel Sissi yavuye mu budage aza mu bwongereza akurikiyeyo umugabo we Tuchel ndetse n'abana babo b'abakobwa 2 kandi ndetse n'umugore wa Tuchel yari yemeye gusiga akazi ke k'ubunyamakuru.
Icyaba cyateye iyi gatanya ntago cyatangajwe gusa uwatanze amakuru yavuze ko bisa nk'aho amazi yarenze inkombe bitagishoboka ko aba bombi basubirana.
Nyuma yaho tombola y'uko amakipe azahura muri 1/8 cy'Irangiza mu mikino y'igikombe cy'amahoro , imikino iratangira gukinwa uhereye kuri uyu wa mbere taliki ya 4 ndetse no kuwa kabiri kuya 5 Mata 2022.
Uhereye kuri uyu wa mbere, i Rubavu ikipe ya Marines FC irakira ikipe ya Kiyovu Sport kuri ubu yaraye muri ako karere mu rwego rwo kwitegura uyu mukino ku buryo ikipe y'urucaca yifuza gutwa kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.
I Nyamirambo kuri Sitade Mumena, ikipe ya La Jeunesse urakira ikipe ya Police FC nayo itarimo kwitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda ikaba ishaka kureba ko yatwara igikombe cy'Amahoro kugirango irebe ko izasohokera igihugu.
Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro kuri ubu iri kubarizwa mu ntara y'Amajyaruguru aho yagiye gusura Musanze FC mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro.
Ni mugihe mu karere ka Gicumbi, Bugesera FC isura iyi kipe itari mu myanya myiza ya shampiyona y'u Rwanda kuko kugeza ubu iyi kipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16.
Uko imikino ya 1/8 ibanza iri bukinwe kuri uyu wa mbere:
â” Gicumbi FC v Bugesera FC â” La Jeunesse v Police FC â” Marine FC v Kiyovu Sports â” Musanze vs Rayon Sports
Uko imikino izakinwa kuri uyu wa Kabiri: â” Etincelles FC v AS Kigali â” Etoile de l'Est v Mukura â” Amagaju FC v APR FC â” Gasogi United v Sunrise