Category: Uncategorized

  • Seninga Innocent yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere yo gufata umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent avuga ko gufata umwanzuro wo kujya gutoza mu cyiciro cya kabiri ari ibintu byamugoye cyane, gusa na none ngo ushaka kugera kure asubira inyuma.

    Seninga Innocent ni rimwe mu mazina azwi kandi akomeye mu batoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, byatunguye benshi ubwo yajyaga gutoza mu cyiciro cya kabiri.’

    Muri Gicurasi 2021 nibwo yatandukanye na Musanze FC maze mu Kwakira 2021 ahita agirwa umutoza wa Sunrise FC yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ntabwo byari byoroshye ariko burya rimwe na rimwe gutera intambwe imwe usubira inyuma biguha kugira ngo witekerezeho uzatere indi ugana imbere kandi uzakube 2.'

    Yakomeje avuga ko kujya gutoza mu cyiciro cya 2 byamushyize ku gitutu ariko bitewe n’akazi arimo gukorayo ubu yumva azagaruka mu cyiciro cya mbere ameze neza.

    Ati 'igitutu nticyabura, ariko bitewe n’akazi ndimo kuhakorera mu cyiciro cya kabiri, kumara imikino 15 ntaratsindwa byangabanyirije igitutu cyo kuba ntari mu cyiciro cya mbere, ndimo no kucyitegura kuko nzagaruka kandi ndashaka kugaruka ndi Seninga uruta uwa mbere, ufite intego, ushaka kugera kure hashoboka.'

    Seninga kuva yafata ikipe ya Sunrise FC ntabwo aratsindwa umukino n’umwe, uyu mugabo yatoje amakipe atandukanye arimo Etincelles, Musanze FC na Police FC.

    Seninga Innocent (wa gatatu) mu cyiciro cya kabiri ntaratsindwa umukino n’umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seninga-innocent-yagarutse-ku-bihe-bigoye-yanyuzemo-mbere-yo-gufata-umwanzuro-wo-kujya-mu-cyiciro-cya-kabiri

  • Ikipe y'Uburusiya yahagaritse ikirego ku bihano bafatiwe na FIFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igitero U Burusiya bwagabye muri Ukraine, Inteko nyobozi ya FIFA ndetse n'iya UEFA zafashe umwanzuro ko amakipe yose y'u Burusiya, ahagarikwa kwitabira amarushanwa yabo kugeza igihe azongera kubiherewra uburenganizra.

    Mu kwezi Gushize ku ya 24 Werurwe 2022 nibwo ikipe y'igihugu cy'Uburusiya yari gukina na Pologne mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'Isi, ariko FIFA ivuga ko Pologne izakina n'izatsinda hagati ya Suède na Repubulika ya Czech kubera ko u Burusiya bwari bwahagaritswe.

    CASS yatangaje ko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Burusiya ryahagaritse ubujurire kuwa 30 Werurwe 202. Gusa uru rukiko rwo rwatangaje ko rukiri kwiga kuri iki cyifuzo cy'u Burusiya.

    Mu kwezi gushize, ibyiringiro by'u Burusiya byo kwitabira igikombe cy'Isi cy'abagabo giteganijwe mu mpera z'uyu mwaka, i Qatar byarangiye nyuma yuko CAS yanze icyifuzo cya FUR cyo guhagarika ibihano yafatiwe na FIFA.

    Amashyirahamwe menshi y'umupira w'amaguru mu bihugu bitandukanye yatangaje ko atazakina nu Burusiya nyuma y'igitero cya Ukraine, harimo nka Pologne, Suède na Repubulika ya Czech.

    Refe:Dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-y-uburusiya-yahagaritse-ikirego-ku-bihano-bafatiwe-na-fifa

  • Itangazo: IMENYESHA RY'IYEGERANYA N'IGABANYA RY'UMUTUNGO #rwanda #RwOT

    Avis de Liquidation

    Ashingiye ku itegeko No 024/2021 RYO KUWA 27/04/2021 rigenga amakoperatue mu Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 125.

    Ashingiye ku nama y'inteko rusange y'amakoperative GIKOVIM na TERIMBERE RO ku wa 07/03/2022.

    Ashingiye kandi ku masezerano ya giranye na NCCR yo ku wa 29/03/2022.

    Ushinzwe iyigeranya n'iyeranya n'abanya ry'umutungo Me KANYABITARO Benoit aramenyesha rubanda ko guhera ku itariki ya 29/03/2022 koperative ebyiri zitwa GICOVIM na TERIMBERE ziri mw'iyegeranya n'igabanya ry'umutungo wazo,akaba asaba abo bireba:

    • Kwihutira kwandikisha imyenda yabo aho ushinzwe iyegeranya akorera REMERA/PRINCE HOUSE bitarenzde ku wa 10/04/2022 Saa Kumi n'imwe za nimugoroba . bashobora kandi kunyuza ubutumwa bwabo kuri Email:[email protected] cyangwa bagahamagara kuri tel:0788474410.

    • Aramenyesha kandi abafite umutungo wayo makoperative kwihutira kuwugeza ku cyicaro cyayo bitarenze ku wa 10/04/2022.

    • Aramenyesha kandi ko abaziyandikisha n'abandi baberewemo imyenda nayo makoperative ku hazaba inama ku wa 11/04/2022 saa Yine kuri TERIMBERE na Saa Munani kuri GICOVM.

    Ku bindi bisobanuro wasoma kuri iyi nyandiko iri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri:0788474410

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-imenyesha-ry-iyegeranya-n-igabanya-ry-umutungo

  • Mageragere: Bihaye amezi abiri yo gushyingira imiryango yose ibana mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bw'Umurenge wa Mageragere bwabitangaje ubwo bwasezeranyaga mu buryo bwemewe n'amategeko imiryango 18 yabanaga mu makimbirane muri gahunda bwateguye ifite insanganyamatsiko igira iti ' Umuryango wanjye ishema ryanjye' igamije kureba uko umuryango ukwiye kurindwa ukanatekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas, yabwiye IGIHE ko muri aka gace hakigargara amakimbirane atandukanye mu miryango arimo ashingiye ku mitungo, ubuharike no kuba hari ibana itarasezeranye.

    Yongeyeho ko bihaye amezi abiri yo kuba barasezeranyije imiryango yose igera ku 128 yo muri aka gace ibana mu buryo butemewe, mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy'amakimbirane akihagaragara mu kwirinda ko hari n'izakwicana.

    Yagize ati 'Twahisemo ko imiryango igera ku 128 ibana mu buryo butemewe mu murenge wacu tuzayisezeranye muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari wose ku buryo ibana neza ikabasha no kugirana icyizere kugira ngo tubashe guhosha amakimbirane kuko twasanze amakimbirane akunze kugaragara mu miryango ibana bitewemewe n'amategeko bikanagira ingaruka ku bana.'

    Mukanyandwi Alphonsine w'imyaka 43 , yavuze ko yishimiye ko yasezeranye byemewe n'amategeko kuko bizatuma abana bagira uburenganzira busesuye ku mitungo ye n'umugabo.

    Yagize ati 'Dufitanye abana bane tunamaranye imyaka 15 tubana ariko tutarasezerana kubera ko umugabo yari atarabyumva, rero ndishimye cyane kuko byanteraga ipfunwe abantu bakavuga ngo tubana buraya bikambabaza nkabura icyo mbivugaho.'

    Yongeyeho ko yahoraga afite impungenge z'uko agiranye ikibazo n'umugabo we yahita amwirukana anashimangira ko kuba asezeranye ari iby'agaciro cyane ko anapfuye abana bagira uburenganzira ku mitungo ya se.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, nawe yavuze ko basanze gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko ari inzira ishobora kubafasha guhagarika amakimbirane.

    Yagize ati 'Biratuma imiryango ishobora kudufasha mu guhagarika amakimbirane mu miryango yabanaga mu buryo butemewe noneho muri uko kubasha kuyahagarika habeho no kubahiriza bwa burenganzira bw'umwana binatume ibona ibitunga abana n'uburezi n'uburere bakwiye binadufashe guhangana na bya bibazo byose bigeye bibangamira umuryango umunsi k'uwundi.'

    Yavuze ko iyi miryango 128 nimara gusezeranywa bizatuma ibasha guhinduka igatera intambwe mu kubaka umuryango ubanye mu buryo bwemewe n'amategeko kandi wubahiriza uburenganzira bw'umwana.

    Imiryango yasezeranye imbere y’amategeko yavuze ko bigiye kuyifasha kubana neza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas yavuze ko mu mezi abiri baraba bakemuye ikibazo cy’imiryango ibana bitemewe n’amategeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yavuze ko gusezeranya imiryango imbere y’amategeko bituma ibana neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mageragere-bihaye-amezi-abiri-yo-gushyingira-imiryango-yose-ibana-mu-buryo

  • Ntidukunda natwe ntituyikunda – KNC yavuze inkomoko y’ubukeba bwa Kiyovu Sports na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko ubukeba bw’ikipe ye na Kiyovu Sports bwaturutse ku birego iyi kipe ihora irega Gasogi muri FERWAFA bimwe na bimwe bidafite ishingiro.

    Gasogi United irimo iritegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 izakiramo Kiyovu Sports, ni umukino iyi kipe ivuga ko yitegura nk’irimo kwitegura mukeba wayo.

    Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 ni mu gihe Gasogi United uyu ari umwaka wa 3 irimo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ni amakipe benshi batumva ubukeba bwayo aho bushingiye.

    KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda ndetse nabo batayikunda, aho ahamya ko ubukeba bwabo bwavuye ku birego iyi kipe yagiye ibarega muri FERWAFA.

    Ati 'Uko biri kose Kiyovu Sports ni ikipe itadukunda natwe ntabwo tuyikunda, icya mbere niyo kipe imaze kuturega inshuro nyinshi, nihaburamo ibirego bya Kiyovu birwanya Gasogi rimwe na rimwe basaba ko Gasogi bayimanura mu cyiciro cya kabiri, itanamanutse kuko itabikoreye, ubwo rero igize amahirwe yo kudutsinda yaba igiye kutubyina hejuru.'

    Uretse kandi ibi birego, abayobozi b’aya makipe bafitanye amateka akomeza uyu mukino aho KNC yigeze kuvuga ko perezida wa Kiyovu ashobora kuba atega (betting) undi aramurega ndetse ahagarikwa imikino anacibwa amafaranga.

    Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa tariki ya 15 Mata 2022. Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe, Gasogi United yatsinzemo imikino 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo umukino umwe.

    KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda nabo bakaba batayikunda bityo ko bagomba kuyitsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntidukunda-natwe-ntituyikunda-knc-yavuze-inkomoko-y-ubukeba-bwa-kiyovu-sports-na-gasogi-united

  • Undi Umusirikare wa MONUSCO yishwe n’inyeshyamba muri Congo #rwanda #RwOT

    Ibi bikurikiye abasirikare umunani b’izi ngabo baherutse gupfira mu ndege yahanuriwe i Chanzu muri Rutshuru ahaberaga imirwano y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 mu cyumweru gishize.

    MONUSCO ivuga ko uwo musirikare wiciwe mu gitero cya Ituri kuwa kabiri akomoka muri Nepal.

    ONU ivuga ko iki gitero ku ngabo zayo cyakozwe n’abakekwa ko ari inyeshyamba za CODECO ahitwa Bali mu karere ka Djugu.

    Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU hamwe n’inama yayo ishinzwe umutekano ku isi bamaganye iki gitero gishya.

    Umuvugizi wa Guterres witwa Farhan Haq yabwiye abanyamakuru ko “yibutsa ko ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye bishobora kugira ibyaha by’intambara”.

    Farhan avuga ko Geterres yasabye abategetsi ba DR Congo gukora iperereza kuri iki gitero no “kugeza abagikoze mu bucamanza vuba.”

    Iki gitero kibaye mu gihe iperereza ku iraswa rya kajugujugu ya MONUSCO i Chanzu mu cyumweru gishize ritaravuga abayirashe.

    Ingabo za leta n’umutwe wa M23 buri ruhande rwashinje urundi kurasa iyo ndege.

    MONUSCO ifite ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri aka gace zirenga 15,000, nizo nyinshi za ONU ziri ahantu runaka ku isi.

    Abatuye mu burazirazuba bwa DR Congo bakomeje kunenga umusaruro wa MONUSCO – iherutse kongererwa igihe kugeza mukwa 12/2022 – basaba ko ubutumwa bwayo burangizwa.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Undi-Umusirikare-wa-MONUSCO-yishwe-n-inyeshyamba-muri-Congo

  • Nyuma y’imyaka 4 REG yatandukanye n’umutoza wayo #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza wa REG VC, Mugisha Benon yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 4 ayitoza.

    Nta tangazo rirajya hanze rigaraza ko batandukanye, ariko iyo urebye ku rukuta rwa Facebook rwa Benon mu bimuranga, agaragaza ko atakiri umutoza w’iyi kipe y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

    Yagaragaje ko atakiri umutoza wa REG VC

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko REG VC yahisemo gutandukana na Benon wayinjiyemo 2018 kubera kutishimira umusaruro yari amaze iminsi atanga.

    Amakuru avuga ko impande zombi ziba zaratandukanye mu mpera z’umwaka ushize ariko bahitamo kwiha igihe, nyuma yo kubona nta mpinduka bahisemo gusesa amasezerano yagombaga kuzarangira muri 2023.

    Muri 2021 Mugisha yasoje ku mwanya wa 9 mu makipe 18 muri Champions League yabereye muri Tunisia.

    Uyu mugabo ukomoka muri Uganda, mu myaka yamaze muri REG VC, yayihesheje ibikombe bitandukanye birimo Carre d’Ass ndetse na shampiyona ya 2019-20.

    Mugisha Benon yamaze gutandukana na REG VC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-reg-yatandukanye-n-umutoza-wayo

  • REG VC yatandukanye n’uwari umutoza wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ikina umukino wa Volleyball (REG VC), yamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwari umutoza wayo mukuru, Bavuga Benon, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/reg-vc-yatandukanye-n-uwari-umutoza-wayo

  • UCL1/4: Bigoranye Manchester City yabonye int… – #rwanda #RwOT

    Manchester City 1-0 Atletico Madrid

    Ku kibuga Etihad mu Bwongereza, Manchester City yahatsindiye Atletico Madrid igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 69 gitsinzwe na Kevin De Bryune ku mupira mwiza yahawe na Phil Foden.

    Manchester City yihariye iminota 45 y’igice cya mbere igerageza kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko ubwugarizi bwa Atletico Madrid buhagarara neza ntibwinjizwa igitego.

    Mu gice cya kabiri Manchester City yagerageje kwiharira umupira nko mu gice cya mbere ari nako ashishikariza abakinnyi kubyaza umusaruro amahirwe babona.

    Uretse igitego cya De Bryune, ikipe ya Guardiola yagerageje guhiga ibitego byinshi ariko amahirwe ntiyabasekera.

    Atletico yagerageje gukina mu gice cya kabiri ariko inarinda izamu ryayo cyane kugira ngo itinjizwa byinshi.

    Iminota 90 yarangiye Manchester City yegukanye intsinzi ya mbere y’amateka kuri Atletico Madrid bari bahuye bwa mbere, inaharura inzira igana muri 1/2.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne niwo uzagaragaza ikipe izakomeza muri 1/2.

    Man. City XI: Ederson, Cancelo, Stones, Laporte, Ake, Rodrigo, Gundogan, Bernardo, Mahrez, De Bruyne, Sterling

    Atletico Madrid XI: Oblak, Lodi, Renildo, Felipe, Savic, Vrsaljko, Kondogbia, Koke, Llorente, Griezmann, Felix

    Benifica 1-3 Liverpool

    Ku kibuga Estadio de Luz muri Portugal, Liverpool yatanze ibirori itsindira Benifica mu rugo ibitego 3-1 mu mukino Luiz Diaz yigaragajemo cyane.

    Uyu mukino warimo imbaraga nyinshi cyane no guhangana ndetse ukaba wanihutaga ku rwego rwo hejuru. 

    Liverpool yavaga ku izamu, Benifica ikomanga mu ryayo.

    Ku munota wa 17 nibwo Liverpool yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Konate ku mupira mwiza yahawe na Robertson, ku munota wa 34 Sadio Mane yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri cyatangaga icyozere cy’amanota 3 yo muri Portugal ku mupira yahawe na Diaz. 

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Liverpool iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

    Benifica yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse igaragaza inyota yo kwishyura ibitego yatsinzwe.

    Iyi kipe yari imbere y’abafana yabonye igitego cy’impzamarira ku munota wa 49 cyatsinzwe na Nunez ku mupira yahawe na Silva.

    Guhera ubwo Benifica yacanye umuriro ku izamu rya Liverpool ishaka igitego cya kabiri cyo kunganya ariko biranga. 

    Liverpool nayo itahwemye kugaragaza ko ikeneye kongera umubare w’ibitego yabigezeho ku wa 87 ubwo Keita yaherezaga umupira mwiza Diaz wahise atsinda igitego cya gatatu cya Liverpool gishomangira intsinzi.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Liverpool yegukanye amanota atatu, ku ntsinzi y’igitego 3-1.

    Ni kunshuro ya mbere Liverpool itsindiye Benifica muri Portugal mu mateka.

    Liverpool yateye intambwe igana muri 1/2 nubwo hagitegerejwe umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza.

    Benfica: Vlachodimos, Gilberto, Grimaldo, Vertonghen, Everton, Darwin, Rafa, Weigl, Otamendi, Taarabt, Gonçalo Ramos

    Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Konate, Van Dijk, Robertson, Fabinho, Thiago, Keita, Salah, Mane, Diaz.

    Kuri uyu wa gatatu iyi mikino irakomeza aho Chelsea izakira Real Madrid, naho Villarreal ikazakira Bayern Munich imikino yombi izaba saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116168/ucl14-bigoranye-manchester-city-yabonyr-intsinzi-yamateka-kuri-atletico-liverpool-ikura-am-116168.html

  • Uburanga bwa Ishimwe Aime Gloire wahize kweg… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe ari mu bakobwa 12 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2022. Muri iki gihe, bahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera ku butumwa bugufi.

    Uyu murundikazi w'imyaka 21 y'amavuko, azwi cyane mu mirimo imwe n'imwe ifite igihugu akamaro, byagiye bituma afatwa nk'umukobwa utarera amaboko.

    Muri iki gihe ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya ‘Marketing’.

    Asanzwe akora akazi ko gusobanura indimi [Translation] mu rusengero asengeramo 'Oasis Christian Centre', aho afasha Pasiteri gusobanura ibyo aba ari kuvuga mu ndimi z'amahanga akabishyira mu Kirundi bikorohera buri wese.

    Ishimwe anakora ibiganiro by'amajwi, yamamaza ibigo by'ubucuruzi mu Burundi, agakora n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'ubushabitsi.

    Yanashinze kompanyi yise 'Amagajo' ikora ibikorwa birimo kwakira abantu muri hotel. Ariko nyuma yaje kwihuza na bagenzi be bavugurura iyi kompanyi bayita 'Abigeme b'Amagajo'.

    Yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye Miss Burundi, kubera umushinga afite wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo n'ururimi kavukire.

    Avuga ko afite icyizere cyo gutwara ikamba rya Miss Burundi.

    Ati 'Icyizere ndagifite kubera ko muri ‘Preselection’ byagenze neza. Umwaka ushize barebaga uwagize amanota menshi kurusha abandi, uwaje ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri, uwa gatatu… ariko muri uyu mwaka siko byagenze.'

    Akomeza ati 'Hari bamwe bambwiye ko naje mu ba mbere muri ‘Preselection’, mbese icyizere ndagifite ahanini bitewe n’umushinga wanjye wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo.'

    AMAFOTO Y'UBURANGA BWA ISHIMWE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS BURUNDI 2022

     

    Ishimwe Aimée Gloire yavuze ko yahatanye muri Miss Burundi kugira ngo akangurire abarundi gukunda igihugu cyabo

     

    Ishimwe asanzwe ari umukristu mu rusengero 'Oasis Christian centre', aho afasha abakristu kumenya ibyo Pasiter aba avuga

     

    Uyu mukobwa afite Nimero 7 mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2022

     

    Ishimwe ahagarariye Intara ya Makamba muri Miss Burundi 2022 

    Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya ‘Marketing’

     

    Ishimwe yavuze ko yitwaye neza mu gice cyo guhatana 'Preselection', aho hamenyekanye abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma

     

    Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo hazamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Burundi 2022



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116160/uburanga-bwa-ishimwe-aimee-gloire-wahize-kwegukana-ikamba-rya-miss-burundi-2022-116160.html