Category: Uncategorized

  • Ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Binyuze muri bamwe mu bakinnyi ba Arsenal barimo Alexandre Lacazette bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuri iyi nshuro ubwo u Rwanda rwatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 28, Arsenal ikaba yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo Kwibuka Abatutsi bazize ukobavutse.

    Mu butumwa abakinnyi ba Arsenal batanze barimo umufaransa Alexandre Lacazette n’abongereza 2, Rob Holding na Eddie Nketiah bavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye barimo kandi ko aho u Rwanda rugeze n’ibyo rwanyuzemo ari igihamya cy’ubumuntu.

    Bagize bati”Twifatanyije n’u Rwanda, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni no kwihanganisha tunatera imbaraga abarokotse. Imyaka 28 irashize, uburyo u Rwanda rwiyubatse, kwihanga rwagize ni igihamya cy’umwuka w’ubumuntu.”

    Arsenal ikina icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yatangiye gukorana n’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2018 aho yambara Visit Rwanda ku myenda yayo.

    'Kwibuka’ means to 'remember’.

    We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.

    Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl

    — Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022

    Rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Eddie Nketiah ati “twifatanyije n’u Rwanda “

    Rob Holding myugariro wa Arsenal na we yatanze ubutumwa

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-bw-abakinnyi-ba-arsenal-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Hagiye kwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka, ahazashyirwa ibimenyetso n'ibizashyirwamo bigaragaza amateka y'ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini zahujwe zikabyara Akarere ka Gatsibo.

    Amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo azashyirwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri 20,123 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Inzu izashyirwamo ayo mateka yamaze kuzura ikaba yaratwaye amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 629.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside mu makomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo.

    Ati 'Inyigo turimo turayikora, ibizajyamo turasa nk'aho tubifite byose, ariya mateka y'urwobo, amateka yose yo kwimura imibiri yari mu zindi nzibutso twagiye tuyafata amashusho turayafite, ubu igisigaye ni ukugira ngo iyo nyigo izatwereke aho azandikwa. Mu byumba biri hejuru ni ho amateka azagenda ajya agaragaza mu by'ukuri ubukana bwa Jenoside mu Karere kose ka Gatsibo.'

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yari yarajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro nibwo yashyinguwe mu cyubahiro nyuma yo gukurwamo.

    Iyi mibiri isaga 5,000 yakuwe muri metero 24.6 z'ubujyakuzimu ndetse kubera imiterere y'urwobo imyinshi ikaba yari yarangiritse.

    Gasana Richard avuga ko kuba iyo mibiri yarabashije gukurwa mu rwobo igashyingurwa mu cyubahiro byaruhuye abacitse ku icumu kuko bahoraga bifuza ko yakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.

    Agira ati 'Byaruhuye abacitse ku icumu kuko buri mwaka igihe cyo kwibuka imyaka maze muri aka Karere bahoraga basaba ko yakurwamo babyitaga guhabwa ubutabera, byaragoranye byadutwaye hafi ukwezi kuko umwobo wari muremure ariko byarakozwe ndetse hari n'abamenyemo ababo kubera imyambaro, abacitse ku icumu bararuhutse kandi natwe nk'ubuyobozi twararuhutse kuko twasubije ibyifuzo by'abaturage.'

    Ku wa 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro bishwe, bamwe biciwe mu Kiliziya abandi mu mbuga zayo, mu kibuga cy'umupira ndetse imibiri ya bamwe mu bishwe ikajya kujugunywa mu rwobo rwari rwaracukuwe ngo hashakishwa amazi.

    Abarokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro bahora bifuza ko na yo yashyirwaho ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahakorewe.

    Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo cyaganiriweho kandi Kiliziya yabyemeye hasigaye ko bishyirwa mu igazeti ya Leta, imirimo yo kubaka icyo kimenyetso igatangira.

    Ati 'Ikimenyetso kuri Kiliziya bisa n'aho byemejwe igisigaye ni ugusohoka mu igazeti ya Let anta n'ubwo ari Kiliziya ya Kiziguro gusa, ahantu hose hagiye hagaragara ko hafite amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hazashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.'

    Avuga ko Kiliziya Gatolika yabyemeye ko muri Kiliziya ya Kiziguro hacuriwe umugambi wo kwica Abatutsi bari bahahungiye.

    Avuga ko n'ahitwa Bugarura mu murenge wa Remera hahoze urwibutso imva zitazasenywa n'ubwo imibiri yakuwemo igashyingurwa mu rwibutso rw'Akarere rwa Kiziguro kuko habitse amateka ya Jenoside.

    @KT

    The post Hagiye kwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/07/hagiye-kwandikwa-amateka-ya-jenoside-yakorewe-muri-komini-zahujwe-zikabyara-gatsibo/

  • REMA yahagurukiye ikibazo cy’imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Polisi, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) na Rwanda Space Agency, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yahagurukiye-ikibazo-cy-imodoka-zisohora-imyuka-ihumanya-ikirere

  • Bagiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka, ahazashyirwa ibimenyetso n’ibizashyirwamo bigaragaza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/bagiye-kwandika-amateka-ya-jenoside-yakorewe-muri-komini-zahujwe-zikabyara-gatsibo

  • Icyororo cy’ingurube zigurishwa : Aya mahirwe yo kwiteza imbere ntagucike #rwanda #RwOT

    Ingurube ni itungo ryororoka vuba bishoboka Kandi rikunzwe. Rigira umusaruro mwinshi vuba bishoboka Kandi rigira amafaranga menshi vuba.

    KIGALI PIG FARM Ltd ni Farm y’ingurube ibikora kinyamwuga. Ifite icyororo cyiza gikura vuba bishoboka Kandi amoko yose : Piétrain, Landrace, Duroc. Bafite amashâashi meza n’amasekurume, akarusho nuko zose zivuka kuntanga Kandi na za nyina zavutse kuntanga. Intanga bakoresha zikomoka ku ntamati zavuye mugihugu cy’ububiligi. Icyororo bagitangira amafaranga make.

    Uramutse ushaka icyororo cyiza gikura vuba cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara umukozi wa Farm ushinzwe ibikorwa no gukurikirana ubuzima bw’amatungo kuri 0789232921, cyangwa ugahamagara umuyobozi mukuru kuri 0785561787

    Source : http://www.ukwezi.rw/25/article/Icyororo-cy-ingurube-zigurishwa-Aya-mahirwe-yo-kwiteza-imbere-ntagucike

  • Nyuma yo kuminuza bakomeje kugeza iterambere ku ivuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barashimira abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyuma-yo-kuminuza-bakomeje-kugeza-iterambere-ku-ivuko

  • #Kwibuka28: Amwe mu matariki yaranze Jenoside… – #rwanda #RwOT

    Tariki 6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya. Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w'abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n'Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

    7 Mata 1994: Minisitiri w'Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda, barishwe. Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b'Ababiligi, abarwaza, abarwayi n'abaganga ba CHUK. Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n'abicanyi.

    8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri. Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b'igihugu bari bamaze gupfa.

    9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w'igihugu w'agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Abatabazi.

    'Opération Amaryllis' y'Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n'iy'Ababiligi yitwaga 'Opération Silverback'. Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr'Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.

    12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama

    13 Mata 1994: Ingabo z'Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z'abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n'abasirikare bahita batangira kubiraramo, abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari na ho babarangirije.

    Ibisigazwa by’indege yari itwaye Perezida Habyarimana

    14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro

    15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye

    16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye

    18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).

    20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n'abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n'abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.

    21 Mata 1994: Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.

    27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

    28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n'umuvugizi wayo Christine Shelley.

    30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.

    12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

    13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y'abatabazi bifatanyije n'abapolisi, Interahamwe n'abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

    Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.

    22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe.

    27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y'Abatabazi.

    29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.

    2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi

    16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.

    22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z'u Bufaransa kuza muri 'Opération Turquoise'.

    28 Kamena 1994: Umuryango w'Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z'Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano

    13 Nyakanga 1994: Impunzi z'Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire

    15 Nyakanga 1994: Umuryango w'Abibumbye wanze kwemera Leta y'abatabazi.

    17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

    19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w'Intebe.

    Kuri ubu u Rwanda ni igihugu gifatirwaho urugero n’ibihugu byinshi ku Isi. Ni igihugu gifite ubuyobozi bwiza, abaturage beza bafite intumbero y’ejo hazaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116175/kwibuka28-amwe-mu-matariki-yaranze-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-yahitanye-inzirakare-116175.html

  • #Kwibuka28: Cyusa Ibrahim yakoze indirimbo y’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022 ni bwo hatangira icyumweru cy’icyunamo ndetse n’ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshuro ya gatatu igihe cyo kwibuka kigeze u Rwanda n’Isi biri ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), iherutse gutangaza ko “Bitewe n’uko igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #WalkToRemember. Umugoroba wo kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda.”

    Ibikorwa byo Kwibuka mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yise 'Wa munsi wageze', aho yishyize mu mwanya w'umubyeyi ubarira umwana we bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.

    Cyusa yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kubera ko bizabafasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ati '[…] Ni indirimbo nahimbye ndikubwira cyane cyane urubyiruko y’uko bakwiriye gukomeza bibuka kuko ari bwo buryo buzatuma Jenoside itazagaruka ukundi.'

    'Mbabwira ko atari uburyo bw’inzika cyangwa se umujindiro cyangwa se kurakarira abatwiciye ngo ujye umureba wumve mwarwana, ahubwo ari uburyo bwo kuzirikana, ko icyo ikintu cyabaye kandi ko kidakwiriye gusubira ukundi. Ni indirimbo nahimbye ari nk’umubyeyi uri kubwira umwana we utarabonye ibyabaye muri Jenoside.'

    Uretse mu Rwanda, tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi Isi yose izirikana Jenoside yakorewe abatutsi nk'uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Tariki ya 7 Mata 2022 guhera saa tatu za mu gitondo, gutangiza icyumweru cy’icyunamo bizabera mu Midugudu yose, ku rwego rw’Akarere icyumweru cy’icyunamo kizatangirira ku rwibutso rwa buri Karere, ku rwego rw’igihugu kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. 

    Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y'indirimbo ye yo Kwibuka yise 'Wa munsi wageze' 

    Cyusa yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira abakiri bato guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WA MUNSI WAGEZE'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116199/kwibuka28-cyusa-ibrahim-yakoze-indirimbo-yumubyeyi-ubwira-umwana-we-ibyabaye-muri-jenoside-116199.html

  • Breaking news Manchester united ishobora kwerekana umutoza mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester united imaze kwemezako ntagihindutse ishobora gusinyisha umutoza mushya.

    Ibitangazamakuru byo ku migabane w'uburayi byatangiye kugenda bitangaza ko isaha ni Saha ikipe ya Manchester united ishobora kwerekana umutoza mushya.

    Umutoza Erik ten hag ashobora kwerekanwa nk'umutoza mushya wa Manchester united mu masaha macye

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-manchester-united-ishobora-kwerekana-umutoza-mushya/

  • Perezida Kagame yasuye icyanya gikomye cya Zambia kibarizwamo inyamaswa z'inkazi – #rwanda #RwOT

    Amafoto yashyizwe hanze n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw'igisamagwe.

    Agace Perezida Kagame yasuye kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Ni icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n'inzovu ku buryo bashobora gutemberana na zo.

    Ni icyanya cyatangijwe mu 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n'intare hamwe n'ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n'inzovu. Umuntu ashobora gutemberana n'inzovu imuhetse mu mugongo.

    Icyanya gikomye ni ahantu haba hari amategeko abuza kuhakorera ibindi bikorwa byangiza ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Perezida Kagame yafotowe ari iruhande rw’igisamagwe

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Zambia

    Umujyi wa Livingstone muri Zambia ufatwa nk'umujyi w'ubukerarugendo. Uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw'iki gihugu, muri kilometero nke uvuye ku mugezi wa Zambezi ndetse n'Umupaka wa Zimbabwe

    Isumo rya Victoria ni rimwe mu akunze gukurura ba mukerarugendo cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-icyanya-gikomye-cya-zambia-kibarizwamo-inyamaswa-z