Category: Uncategorized

  • Charly na Nina bahembye Miliyoni nibihumbi 1… – #rwanda #RwOT

    Bisabye iminsi 20 gusa kugira ngo abanyempano 30 bavuyemo bane bahembwe miliyoni imwe n'ibihumbi 100, yatanzwe n'itsinda ry'abahanzikazi rya Charly na Nina ryari ryashyiriyeho umwana w'umukobwa mu rwego rwo kumuteza imbere no kumutinyura.

    Mu cyumba cya L'Espace niho habereye ibirori byo gutoranya abakobwa bari mu irushanwa rya 'One Million Challenge'  kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2022, aho abakobwa bagera kuri 30 aribo bari batoranyijwe nyuma yo kwerekana impano zitandukanye zirimo gushushanya, kubyina, kuririmba, gukina firime n'izindi.

    Abakobwa 30 bose banyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Gaelle Gisubizo akaba ari nawe muyobozi wa Dope Apps Ltd, ifite mu nshingano Charly na Nina, umuhanzikazi Bukuru Christiane ndetse na Rwibutso Judith.

    Muri abo bakobwa harimo umubyeyi waje uhagarariye umwana we witwa Shillo bitewe n'uko umwana we ari ku masomo bitamukundiye kuza, yahawe umwanya yerekana amashusho y'impano umwana yagaragaje.

    Kayitesi Yvonne (Tessy) umunyamakuru wa Isango Star niwe wari uyoboye ibirori byo guhemba abanyempano

    Hari kandi Murekatete wavuze ko ari umukozi wo mu rugo ariko bitamuteye ipfunwe na gato kuza kwerekana impano ye, na cyane ko ngo akunda Charly na Nina cyane ndetse ari ubwa mbere ababonye amaso ku maso, maze Charly na Nina baramuhobera arishima cyane.

    Nyuma y'uko abakobwa bose uko ari 30 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka, abagize akanama nkemurampaka bahawe umwanya bajya guteranya amajwi y'abanyempano bose kugira ngo hamenyekane uwahize abandi akegukana ibihumbi 500, umukurikiye agahembwa ibihumbi 300 naho uwa gatatu agahabwa ibihumbi 200.

    Mu gihe abagize akanama nkemurampaka  bari bagiye guteranya amajwi, itsinda rya Charly na Nina ryahawe umwanya n'uwari uyoboye umuhango maze riganiriza abanyempano bose, nyuma yo kubaganiriza abanyempano babajije ibibazo Charly na Nina ndetse baza no kubasusurutsa.

    Abagize akanama nkemurampaka

    Nyuma y'uko itsinda rya Charly na Nina risusurukije abari aho bose, akanama nkemurampaka kagarutse maze gatangaza abahize abandi mu banyempano bagera kuri 30 bari babukereye, ndetse banagaragaza impano zabo.

    Uwari ukuriye akanama nkemurampaka, Gaelle Gisubizo yabwiye abanyempano bose ko bakoze neza ndetse byabagoye guhitamo, abamenyesha ko habayeho impinduka zo kuba hari butoranywe abanyempano 3 ariko bongeyemo uwa kane kubera ko babonye nawe yakoze cyane.

     Mbere yo guhitamo abanyempano 4, babanje guhamagara abanyempano icumi maze babemerera kubitaho no kubakurikirana bitewe n'uko bose bagaragaje impano zidasanzwe, muri abo harimo:

    Yagaragaje impano yo kubyina

    1. Ndayishimiye Rachel wagaragaje impano yo kuririmba, 

    2. Kanyana Nadine wagaragaje impano yo gukora imyenda akaba ari nawe wari wambitse Charly na Nina, 

    3. Linca Lilly wagaragaje impano yo gushushanya 

    4. The Queens bagaragaje impano yo kubyina 

    5. Diane wagaragaje impano yo gushushanya 

    6. Ruth wagaragaje impano yo gukora ikawa 

    7. Ignacienne wagaragaje impano yo gukora ibipupe 

    8. Kanyange Louise 

    9. The Eazy na  

    10. Murekatete wagaragaje impano yo gukina Firime.

    Muri aba banyempano 10 ninabo bavuyemo abanyempano 4 bahize abandi aribo Bahawe Miliyoni n'ibihumbi 100.

     Ku mwanya wa 4 hajeho The Queens bahawe  ibihumbi ijana nyuma yo kugaragaza impano yo kubyina akaba ari nabo bongereweho

    Kanyana niwe wambitse Charly na Nina

    3. Linca Lydie wabaye uwa gatatu, yahawe igihembo cy'ibihumbi 200 

    2. Kanyana Nadine wabaye uwa kabiri yagaragaje ubwiza bw'imyenda akora ndetse ni nawe wambitse Charly na Nina, naho uwa mbere aba

    1. Ndayishimiye Rachel yegukana igihembo cy'ibihumbi 500, nyuma yo kugaragaza impano yo kuririmba akanyura benshi.

    Mu kiganiro Charly na Nina bagiranye na INYARWANDA nyuma yo guhemba aba banyempano, bavuze ko abanyempano bahari ahubwo ikibura ari abantu babafasha, bavuga ko bazakomeza kugenda bafasha umwana w'umukobwa nk'uko babyiyemeje.

    Yasutse amarira amaze kubona Charly na Nina

    Tariki 17 Werurwe 2022, nibwo hatangijwe amarushanwa ya 'Lavender One Million Challenge', Buri wese wifuza gutsindira aya mafaranga yari yasabwe kwifata amashusho y'umunota umwe ari kuririmba, kubyina cyangwa ibindi byose yaba akorera mu ndirimbo nshya ya Charly na Nina 'Lavender', akayashyira kuri Instagram ye agakora 'Tag' kuri konti yabo ya Instagram ari na ko akoresha Hashtag ya #Lavender1millionchallenge.

    Uyu mukobwa yabyinnye karahava

    Abanyempano bari benshi banaherekejwe

    Ubwo baganirizaga abanyempano

    Nina yishimiwe n’abanyempano

    Charly yasusurukije abanyempano

    Rwibutso Judith avuga ibyo bagendeyeho babatoranya

    Gaelle Gisubizo umuyobozi wa Doppe apps atangaza abanyempano bahize abandi

    Tessy yanyuzagamo akabyina indirimbo Lavender

    Ubwo hari hamaze gutoranywa abanyempano 10 muri 30

    Abanyempano 4 bari bamaze guhabwa ibihembo bafata amafoto na Charly na Nina

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO LAVENDER YA CHARLY NA NINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116166/charly-na-nina-bahembye-miliyoni-nibihumbi-100-abakobwa-bahize-abandi-mu-marushanwa-ya-lav-116166.html

  • Dr Karangwa uyobora RFL yakiriye Miss Muheto,… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, nibwo Dr Karangwa yakiriye mu biro bye Miss Muheto nyuma y'icyumweru gishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

    RFL ikorera ka Kacyiru, iteganye n'ibiro bya Polisi y'Igihugu. Iki kigo cyateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kuva mu majonjora kugeza rirangiye.

    Dr Charles Karangwa avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye gushyigikira umwana w'umukobwa, by'umwihariko binyuze muri Miss Rwanda.

    Yongeyeho ko RFL yishimira ubufatanye bwayo na Miss Rwanda ndetse avuga ko buzanakomeza mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshi serivisi za RFL.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL yavuze ko ubukangurambaga bwa RFL muri Miss Rwanda bumaze gutanga umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza.

    Dr Karangwa yashimye kandi Miss Muheto kuba yarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ati 'Nyampinga wacu ndagushimiye cyane, kandi warakoze kuba warabashije gutwara iri kamba riruta ayandi mu y’ubwiza hano mu gihugu cyacu.'

    Akomeza ati 'Twishimiye kuba RFL yaragendanye namwe mu rugendo mwarimo, kandi mukaba mwarabashije gukora neza inshingano mwari mufite. Kuba uyu munsi uri Nyampinga w’u Rwanda ni icyizere, ubushobozi n’imbaraga wifitemo ndizera ko zizagirira umumaro munini benshi mu bakobwa muri mu rungano rumwe, abo uruta n'abandi uhagarariye.'

    Dr Karangwa yabwiye Miss Muheto ko 'RFL yiteguye gukorana nawe muri gahunda zitandukanye, zirimo n'izo kumenyekanisha serivisi z'ibimenyetso'.

    Amusaba kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

    Ati 'Uzakomeze kutubera Ambasaderi mwiza cyane cyane uwa serivisi dutanga nka kimwe mu musanzu ukomeye uzaba uhaye abaturarwanda. Nkwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yawe yose uzakora muri manda yawe.'

    Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 25 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga, zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    RFL itanga services zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), Gupima ibijyanye n'imbunda n'amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima ibimenyetso by'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye no gukora autopsies (kureba icyishe umuntu, legal medicine), Iyo gupima amarozi (toxicology), n'izindi.


    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa yakiriye mu biro bye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda

    Dr Karangwa yasabye Miss Muheto kuba Ambasaderi wa serivisi zitangwa na Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) 

    Miss Muheto yaherukaga gusura RFL ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2022

     

    Miss Nshuti Divine Muheto yahaye ishimwe Rwanda Forensic Laboratory ku bwo kugendana urugendo n'irushanwa rya Miss Rwanda 

    Miss Muheto yashimye umusanzu wa RFL ku Banyarwanda, avuga ko azakomeza gukorana nayo 

    Dr Karangwa yavuze ko gukorana na Miss Rwanda byatanze umusaruro, bityo iyi mikoranire ikazakomeza

     Dr Karangwa yabaye umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL 

    Uhereye ibumoso: Bwana Dieudonné Ishimwe uhagarariye Rwanda Inspiration Back up itegura Miss Rwanda, Miss Nshuti Divine Muheto na Dr Charles Karangwa uyobora RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116162/dr-karangwa-uyobora-rfl-yakiriye-miss-muheto-amusaba-kuba-ambasaderi-wa-serivisi-batanga-a-116162.html

  • Ukraine: Umuyobozi w’akarere wiciwe rimwe n’u… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'icyogajuru yahungabanije benshi, yerekanye umwobo ufite uburebure bwa metero 45 wahinduwe imva rusange yacukuwe muri aka gace, kegeranye n’umujyi wa Bucha watikiriyemo abatari bake.

    Ubu bwicanyi bwaguyemo ababarirwa muri 300, bwanapfiriyemo Madame Olga Sukhenk wayoboraga Motyzhyn ndetse n’umugabo we kimwe n’umuhungu we.

    Olga Sukhenk n'umuryango we byaketsweho ko bashimuswe n'ingabo z' u Burusiya ku wa 23 Werurwe, kimwe n’abandi baturage.

    Umwobo warimo Olga Sukhenk n’umuryango we, wanagaragayemo imirambo y’abandi bantu batanu barambaraye hasi barimo abari baboshywe amaboko n’amaguru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116167/ukraine-umuyobozi-wakarere-wiciwe-rimwe-numuryango-we-basanzwe-mu-rwobo-rwa-metero-45-116167.html

  • Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi mu rubyiruko rw'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe irimo ingimbi n'abangavu bari hagati y'imyaka 9-17 barimo abahoze bari mu buzererezi ndetse bakoresha ibiyobyabwenge, ariko kuri ubu bakaba barafashijwe kuva muri iyo migirire bahurizwa hamwe mu ikipe y'umupira w'amaguru.

    Pasiteri Ntavuka avuga ko nk'umuntu ukunda urubyiruko ariko aterwa agahinda no kubona umwana w'u Rwanda ari mu muhanda aho kuba mu ishuri cyangwa mu muryango.

    Aha niho yashatse icyo yakora kugira ngo atange umusanzu we mu kurandura ubuzererezi ariko by'umwihariko akaba yarahereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

    Ati 'Twahereye hano bitewe n'ubushobozi, aho tuvana abana mu muhanda bagasubira mu mashuri, tukabishyurira ishuri ariko noneho tukanagira na gahunda yihariye ijyanye no gukumira, aho dufata ba bana dukeka ko bashobora kuzajya mu buzererezi cyangwa mu biyobyabwenge tukabahuriza hamwe binyuze mu mikino.'

    Yakomeje agira ati 'Ubusanzwe abana bashobora kuva mu miryango bajya mu muhanda bitewe n'impamvu zirimo amakimbirane ari mu miryango, ubukene ndetse n'izindi mpamvu. Izo rero twe dushobora gufasha mu gukumira duhereye mu mizi y'ikibazo.'

    Pasiteri Ntavuka yatanze ibikoresho birimo imipira, imyenda n'inkweto byo gukinana n'ibindi byifashishwa mu mupira w'amaguru byose bifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

    Bizimana Thierry wahoze akoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza kubivanwamo n'Umuryango Rwanda Legacy Church, yavuze ko nyuma yo kubireka ubuzima bwe bwongeye kuba bwiza.

    Ygize ati 'Nababaje mama wambyaye, mbabaza abo tuvukana ndetse n'abo mu muryango wanjye ariko nyuma naje kubona ko nta cyiza cy'ibiyobyabwenge mbifashijwemo n'Itorero Legacy International Church Rwanda.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufatanya n'inzego za leta ndetse n'ababyeyi muri gahuda yo gukumira no kurinda abana kugira ngo batishora mu buzererezi.

    Ati 'Nyuma y'aho uru rubyiruko ruvuye mu buzima butari bwiza, aho bari mu biyobyabwenge n'ubuzererezi, ubu Legacy kuba yahurije hamwe aba bana igatangiza siporo ibashyiriraho ikipe y'umupira w'amaguru bisobanuye ko imbere habo ari heza.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga icyerekezo cy'u Rwanda mu 2050, dufite urubyiruko ruri mu biyobyabwenge, mu busambanyi, baterwa inda zitateganyijwe. Uru ni urugendo dutangije dufatanyije n'abakozi b'Imana twizeye ko ejo tuzaba dufite umunyarwanda muzima usenga kandi wifitiye icyizere.'

    Ntirushwa yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi zashyizweho n'Umurenge wa Kigali mu kurwanya ubuzererezi zirimo iyitwa 'Umudugudu uzira Umwana wataye ishuri' aho nko mu gihembwe gishize hari abana 395 bari barataye ishuri barisubijwemo.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kigali buvuga kandi ko buzakomeza gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bwo kuvana abana mu muhanda, bagashyirwa ahantu bigishwa siporo, indangagaciro ndetse n'andi masomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe buzira ibiyobyabwenge.

    Abana barenga 70 bahurijwe hamwe mu ikipe y’umupira w’amaguru hagamijwe kubarinda ubuzererezi n’ibiyobyabwenge

    Pasiteri Osée Ntavuka yinjiye mu rugamba rwo gukumira ubuzererezi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw'i Kigali

    Bizimana Thierry wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yabatuwe n’Itorero rya Legacy International Church

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe (hagati) yashimye Pasiteri Ntavuka watekereje gufasha umurenge mu gukumira ubuzererezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-osee-ntavuka-yinjiye-mu-rugamba-rwo-gukumira-ubuzererezi-mu-rubyiruko

  • Muhanga: Abadepite basabye ubuyobozi guhagurukira Mushimiyimana Bernadette #rwanda #RwOT

    Intumwa za Rubanda mu ruzinduko rw'iminsi 14 zagiriye mu karere ka Muhanga, barusoje basaba inzego z'ubuyobozi zitandukanye guhagurukira ikibazo bagejejweho n'abaturage bo mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare, aho bavuga ko umuturage witwa Mushimiyimana Bernadette abazengereje, ababuza umudendezo n'ituze kubera imyitwarire mibi kubo aturanye nabo.

    Ni urugendo rwatangiye tariki ya 16 Werurwe 2022 rusozwa kuwa 30 Werurwe 2022 abagize iri tsinda bagaragariza abayobozi ibyo babonye. Uhagarariye iri tsinda yagize ati' Mu mirenge yose twagezemo twabonye byinshi, ariko mu murenge wa Shyogwe twahasanze abaturage bavuga ko babangamiwe n'umuturage witwa Mushimiyimana Berandette ubabuza ituze n'umudendezo kuko ahora ababuza kwikorera, aho ubona ahanganye n'ubuyobozi n'abatamuha umwanya kubyo avuga bavuga'.

    Akomeza avuga ko nta muturage uri hejuru y'undi kuko bose bareshya, bityo iby'uyu muturage bikaba bikwiye kwitabwaho kuko abuza abaturanyi umutuzo. Avuga kandi ko ibyo byabagiraho ingaruka zo kutabasha kwiteza imbere bitewe n'ibikorwa bye bibangamiye ituze ryabo.

    Ati' Ubuyobozi bukwiye kureba icyakorwa kuko uyu muturage ntacyo arusha abandi kandi ntari hejuru y'amategeko, ntakwiye kubaburabuza kuko mu gihe cyo gutekereza gukora imirimo yabo baba bahugiye muri ibi bibazo bye bitarangira kandi umuturage udafite umutekano ntacyo yageraho'.

    Mushimiyimana Bernadette, ku murongo wa telefoni ngendanwa yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abamushinja kubangamira ituze ryabo ari bamwe muri aba bagira uruhare mu guhishira ibyo yita ubusambo bukorwa na bamwe mu bayobozi, yamara kubivuga bakamubona nk'ikibazo kubwo guhisha amakosa bakora. Ashimangira ko icyo ashyize imbere ari ukugaragaza akarengane gakorerwa abaturage maze abatabyumva bakabibona nko kubateza rubanda.

    Yongeyeho ko iyo avuze amakosa y'abo yita ibisambo, bamwe mu bayobozi batamureba neza ahubwo bagahitamo gushaka abagomba kubeshyuza ibyo avuga.  Yemeza ko ntacyo avuga atagifitiye ibimenyetso.

    Gusa nubwo uyu muturage bavuga ko abangamiye ituze ry'abaturage, hari abandi bavuga ko ashyigikiwe n'abakomeye batazwi ndetse bakamuha amafaranga, aho  anavugwaho gufata amajwi y'Abayobozi igihe cyose barimo kumuganiriza maze akayoherereza abo bikekwa ko yaba akorera nawe kandi akigamba ko ntawamukoraho kuko ahagarikiwe.

    Ku Itariki ya 27 Mutarama 2019, Mushimiyimana Bernadette yatawe muri yombi na Polisi imuvanye mu rugo rwe mu gicuku, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye akurikiranyweho urumogi rwaje kuburirwa irengero maze ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare 2019 ararekurwa, abwirwa ko nibamukenera azajya ahamagarwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abadepite-basabye-ubuyobozi-guhagurukira-mushimiyimana-bernadette/

  • Abagera ku 117 bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw'imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.

    Aba basoje amasomo bahuguwe mu gukora imbata z'inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n'imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z'ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry'imishinga y'ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y'ubwubatsi (construction project management).

    Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, yavuze ko bareba cyane ku cyuho kiri ku isoko ry'umurimo bagategura amahugurwa agamije kukiziba ku bari muri uwo mwuga.

    Ati 'Twebwe tureba icyuho gihari tugategura amahugurwa agamije kukiziba, nk'ubu mu Rwanda hari kubakwa ikiraro cyo mu kirere kandi nta ba enjeniyeri babyo tugira, ni yo mpamvu tukibibona twahise dutumira abahanga muri byo bo mu kigo MIDAS cyo muri Korea y'Epfo baza gatanga amahugurwa kugira ngo Abanyarwanda biyungure ubumenyi bwo gukora inyigo z'ibiraro.'

    Yavuze ko kuba abahabwa amahugurwa yo mu mwuga ari abarangije kwiga icyiciro cya Kaminuza cyangwa abari mu kazi bidasobanuye ko za Kaminuza zidatanga ubumenyi bukwiye.

    Ati 'Hari abavuga ko Kaminuza zitigisha nk'uko bikwiye ariko njyewe sinemeranya na bo. Kaminuza ziba zakoze akazi kazo neza ariko kandi murabibona ko ikoranabuhanga riba ryihuta kandi ntabwo dufite ubushobozi bwo kuba Kaminuza zacu zigendera kuri uwo muvuduko niyo mpamvu amahugurwa nk'aya aba akenewe.'

    Yakomeje avuga ko mu banyeshuri bari kurangiza ugereranyije no ku isoko ry'umurimo ahanini harimo n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane ko rigenda ritera imbere uko bwije n'uko bukeye.

    Yavuze ko Nziza Training Academy bafite ibyemezo mpuzamahanga bibemerera gukoresha zimwe muri porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu gukora inyigo z'imishinga ikomeye y'ubwubatsi (CAD, CAE, CAM and BIM Technologies)

    Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ya Nziza Training Academy harimo abasanzwe bari mu mwuga n'abakirangiza amashuri makuru na za kaminuza. Bagaragaza ko bahabwa ubumenyi bubafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi bitandukanye n'ibyo biga muri za Kaminuza nk'uko Girbert Irakoze wize ibijyanye no gukora imbata z'inzu yabigarutseho.

    Ati 'Mu by'ukuri ibyo twiga ku ishuri usanga bitandukanye n'ibyo duhura na byo ku isoko ry'umurimo kuko usanga bigenda bihinduka bijyanye n'aho iterambere rigeze. Muri Nziza baguhugura bigendanye n'ibikenewe ku isoko kandi duhabwa n'umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo twiga.'

    Umuyobozi w'ihuriro ry'ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika (FAEO), Eng. Papias Kazawadi yasobanuriye abasoje amahugurwa ko kwiga ari uguhozaho, abasaba ko kugira ubumenyi bidahagije ahubwo bagomba kubishyira mu bikorwa.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Uburezi, Umujyanama Mukuru wa Minisitiri mu bya tekinike, Pascal Gatabazi, yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi byo guhugura abanyeshuri bagisoza za kaminuza n'abari mu murimo bifasha cyane kubahuza n'isoko ry'umurimo cyane ko hatangirwa amasomo atandukanye n'ayo mu ishuri.

    Yasobanuye ko amashuri icyo akora ari ugutanga ubumenyi bw'ibanze bitewe n'uko ahanini hagenda havuka imirimo mishya bigendanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga. Akaba ari ho yahereye ashima ubuhanga Nziza Training Academy iri kugenda izana mu Rwanda ku rwego ruhanitse.

    Aba banyeshuri bari baherekejwe n’imiryango yabo

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibi birori byo guha abanyeshuri impamyabushobozi

    Bamwe mu basanzwe bafasha aba banyeshuri mu kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga

    Umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro cy abakora imbata z’inzu

    Kwiga muri Nziza Training Academy ku banyeshuri bashimangira ko bitanga umusaruro mu bwubatsi buvuguruye

    Abize amasomo mu gihe cy’amezi atatu kuko bari basanzwe mu kazi nabo bahawe impamyabushobozi

    Abanyeshuri barangije basabwe gukomeza gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe

    Umuyobozi wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere RDB, Nzabamwita Rahim yitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Aba-Ingénieurs, Steven Sabiti nawe yishimiye intambwe aba banyeshuri bateye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-117-bahawe-impamyabushobozi-na-nziza-training-academy-bashimiwe

  • Rubavu: Iruka rya Nyiragongo ryabaye intandaro y'indwara zifata mu buhumekero #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo bugarijwe cyane n'indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero zirimo asima na 'sinusite'. Si izo gusa, ngo hari n'abafite ikibazo cy'amaso.

    Musaniwabo Angelique, umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi avuga ko 'Guhera mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize njye n'umuryango wanjye w'abantu batandatu twese twarwaye asima n'amaso. Ni ibintu bitari bisanzwe ahubwo mbona ko byatewe n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.'

    Uretse uyu mubyeyi hari n'abandi baturage batandukanye bo muri aka Karere batubwiye ko badwaye indwara zitandukanye bagacyeka ko zaba ziterwa n'imyuka yangije ikirere nyuma y'iruka rya Nyiragongo.

    Mugabo Damien nawe atuye mu Murenge wa Gisenyi. Agira ati 'Ni ikibazo gikomeye. Mfite umwana w'imyaka itanu yarwaye asima, mukuru we w'imyaka umunani arwaye sinezite, umugore wanjye afite ikibazo gikomeye cy'amaso arayakuba cyane kandi akambwira ko yumva ameze nk'arimo urusenda. Nanjye nirirwa nitsamura ku buryo nshobora kumara n'iminota itatu ndi kwitsamura ubudahagarara.'

    Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, niba koko indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero zariyongereye, adusubiza ko twakwifashisha amakuru yatanzwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA muri Mutarama 2022.

    Ikirunga cya Nyiragongo

    Ayo makuru avuga ko 'Ibipimo byafashwe n'ikigo REMA bigaragaza ko amazi y'Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by'ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byo mu bihe byashize. Ibipimo by'umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by'ubuziranenge.

    'Bitewe n'uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by'ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.'

    Nzamurambaho Celestin, umuganga w'amaso mu bitaro bya Gisenyi, Mu bitaro bya Gisenyi, yabwiye abanyamakuru ko hari igihe abaganga b'amaso bakiraga abarwayi babarirwa hagati ya 400 na 600 kugira ngo babafashe mu bibazo bitandukanye.

    Cyakora avuga ko kuba bakira abarwayi benshi bivuza amaso kurusha izindi ndwara atamenya ikibitera kuko n'ibindi bitaro byo mu Rwanda byakira abarwayi benshi.

    Mu karere zimwe mu ndwara zikunze kuboneka mu barwayi ziterwa n'ikirere kigenda cyangirika bikagira ingaruka ku buzima bw'abahatuye harimo n'uburwayi bw'amaso.

    Nzamurambaho avuga ko ingaruka ziterwa n'ikirere zirimo indwara z'ubuhumekero nka asima, sinezite n'indwara z'amaso.

    Agira ati 'Uko iminsi itambuka isi igenda igira ibibazo, mu kirere hazamo ivumbi, imyotsi iva mu birunga, ibyo byose biteza ingorane ku muntu, n'ubwo tudashobora kumenya ngo ibibazo umuntu afite yabitewe n'iki, ariko tubona ko ari indwara ziterwa n'ibiva mu kirere.'

    Image

    Umujyi wa Rubavu

    Dr Migambi Patrick, Umuyobozi w'ishami rishinzwe indwara, kurwanya igituntu n'izindi ndwara zifata mu myanya y'ubuhumekero mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, yatubwiye ko 'Ikintu cyose gihungabanya ikirere gishobora gutuma mu myanya y'ubuhumekero haba ikibazo, ariko kugeza ubu nta kintu kiraba kidasanzwe. Birasaba kubanza kureba imibare nkamenya uko bihagaze.'

    Impuguke z'Ikigo OVG gikurikirana iby'ibirunga gikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko ikirunga cya Nyiragongo cyohereza mu kirere ibyuka by'ubutabire bwa SO2 bibarirwa hagati ya toni 5,000 na 50,000 ku munsi. Ngo iyo myuka isohoka ishyushye, yagera mu kirere igakonja igahinduka ivu n'udusenyi duto tugaruka ku isi tukagwa ku bimera, mu mazi, ku bikoresho bitandukanye, mu gihe utundi dushobora kujya mu maso y'abantu ndetse tukangiza imyanya y'ubuhumekero.

    Ihumana ry'umwuka ni imwe mu mbogamizi zugarije isi kdi zigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse no ku bukungu. Imibare y'Umuryango w'Abibumbye wita ku Buzima, mu 2012 werekanye ko abantu bagera ku 2,227 ku Isi bapfuye bazize indwara ziterwa n'ihumana ry'umwuka.

    iriba.news@gmail.com

     

     

     

     

    The post Rubavu: Iruka rya Nyiragongo ryabaye intandaro y'indwara zifata mu buhumekero appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/05/rubavu-iruka-rya-nyiragongo-ryabaye-intandaro-yindwara-zifata-mu-buhumekero/

  • APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y'ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Mata 2022 nibwo hakinwe indi mikino ya 1/8 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro itari yahaye kuwa mbere, mu mikiko yakinwe uyu munsi APR FC yatsinze Amagaju FC, ikipe ya Mukura VS nayo ikura intsinzi i Ngoma.

    Mukura Victory Sports

    Mu mukino wabereye mu karere ka Nyamagabe, ikipe y'Amagaju yo mu kiciro cya Kabiri yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Itangishaka Blaise wari umaze iminsi atagaragara akina muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Gasogi United

    Ni umukino, ikipe ya APR FC itozwa na Adil Erradi Muhamed wari wakoze impinduka ku bakinnyi bakinnye uyu munsi kuko mu babanjemo bashya bayobowe n'umunyezamu Ahishakiye Heritier, myugariro Nshimiyimana Yunusu, Irshad ndetse na Itangishaka Blaise watsinze igitego kimwe cyabonetse kuri uwo mukino.

    APR FC

    I Ngoma mu ntara y'iburasirazuba, ikipe ya Etoile de l'Est yari yakiriye ikipe ya Mukura VS, ni umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinzwe igitego kimwe ku busa cyanatumye iyi kipe yo mu karere ka Huye yizera kuba yazakomeza mu kiciro gikurikiyeho cya 1/4.

    Mu karere ka Rubavu, ikipe ya AS Kigali yari yasuye ikipe ya Etincelles FC, muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri, ibi bituma amakipe yombi ntanimwe yizera kuba yakomeza mu kindi kiciro cy'iri rushanwa.

    Ku rundi ruhande, mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo, ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

    Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa ku itariki ya 19 na 20 Mata 2022.

    Uko imikino ya 1/8 yagenze mu gikombe cy'Amahoro

    Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC

    La Jeunesse 2-2 Police FC

    Marine FC 0-1 Kiyovu Sports

    Musanze 0-0 Rayon Sports

    Etincelles FC 2-2 AS Kigali

    Etoile de l'Est 0-1 Mukura

    Amagaju FC 0-1 APR FC

    Gasogi United 1-1 Sunrise

    The post APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y'ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC — Uko imikino ibanza yose yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-mukura-vs-zakuye-amanota-3-hanze-yikibuga-cyazo-as-kigali-inganya-na-etincelles-fc-uko-imikino-ibanza-yose-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-mukura-vs-zakuye-amanota-3-hanze-yikibuga-cyazo-as-kigali-inganya-na-etincelles-fc-uko-imikino-ibanza-yose-yagenze

  • Britney Spears agiye kwandika igitabo ku buzima bwe kivuga byose ntacyo aciye ku ruhande #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunyamerika Britney Spears yemeje ko ari muri gahunda yo kwandika igitabo, ahamya atyo amakuru yari aherutse gutangazwa mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko ashaka kwandika igitabo ku buzima bwe kivuga kuri byose nta cyo aciye ku ruhande.

    Spears yatangaje iyo nkuru mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ku wa mbere nijoro.

    Uyu muririmbyi yavuze ko icyo gitabo kizavuga ku bintu bibabaje byo mu buzima bwe 'ntigeze nshobora kuvugaho mu buryo bweruye'.

    Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, umucamanza yasoje uburyo bwo kumugenzura bwo mu rwego rw'amategeko, mu gihe cy'imyaka irenga icumi bwagenzuraga byinshi mu bijyanye n'ubuzima bwe.

    Mu 2008 ni bwo Spears yari yashyizwe muri ubwo buryo bwo kumugenzura bwakorwaga na se Jamie Spears, ubwo uyu muhanzi yari afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.

    Britney Spears mu muhango wo gutanga ibihembo

    Uko kumugenzura kutavugwaho rumwe kwemereraga se kugira ububasha ku mari ye no ku byemezo ku buhanzi bwe, ndetse no ku byemezo bikomeye by'ubuzima bwe bwite, nko gusura abahungu be b'ingimbi no kuba yashobora kongera gushaka umugabo.

    Nubwo uyu muhanzi atigeze ahishura igihe icyo gitabo gishobora kuzasohokera cyangwa inzu y'ubwanditsi izagisohora, mu kwezi kwa kabiri urubuga rw'amakuru Page Six rwatangaje ko yagiranye amasezerano y'agaciro ka miliyoni 15 z'amadolari y'Amerika n'inzu y'ubwanditsi Simon & Schuster yo kwegeranya ibijyanye n'ubuzima bwe, ubuhanzi bwe n'umubano we n'umuryango we mu gihe na nyuma y'uburyo bwo kumugenzura.

    Spears yanditse ko igikorwa cyo kwandika igitabo cyamurebeye 'umukiro [gukira] n'ubuvuzi', nubwo yongeyeho ko byamubereye ibintu bigoye kongera kugaruka ku bihe byashize byo mu buzima bwe.

    Uyu muhanzi w'imyaka 40 yongeyeho ko yakoresheje 'uburyo bwa gihanga [burimo ubwenge]' mu kwandika icyo gitabo.

    Ariko yanibasiye nyina na murumuna we, abashinja 'kwishimisha [kwinezeza] bandika ibitabo byabo bwite mu gihe ntanashoboraga kubona igikombe cy'ikawa cyangwa ngo ntware imodoka yanjye'.

    Spears amaze igihe ari mu makimbirane ku mugaragaro na murumuna we Jamie Lynn, kuva uyu yagaragara mu kiganiro 'Good Morning America' mu rwego rwo kumenyekanisha igitabo cye cyitwa 'Things I Should Have Said'.

    Icyo gitabo kivuga ku nkuru y'ubuzima bwe bwite, no ku mpanuka yo mu mwaka wa 2017 yari igiye guhitana umwana we w'umukobwa, umubano we na Britney ndetse n'uruhare yagize mu buryo butavugwaho rumwe bwari ubwo kugenzura uwo muririmbyi.

    @BBC

    The post Britney Spears agiye kwandika igitabo ku buzima bwe kivuga byose ntacyo aciye ku ruhande appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/05/britney-spears-agiye-kwandika-igitabo-ku-buzima-bwe-kivuga-byose-ntacyo-aciye-ku-ruhande/

  • Adil Erradi yavuze ku kibazo cya Jacques Tuyisenge wikuye mu bandi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko Jacques Tuyisenge yikuye mu mwiherero w’iyi kipe mbere y’umukino wa Kiyovu Sports, ikintu avuga ko ari ikosa rikomeye ku mukinnyi nka Jacques Tuyisenge.

    Tariki ya 30 Werurwe nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Jacques Tuyisenge usanzwe ari kapiteni wa APR FC atakiri mu mwiherero w’iyi kipe ndetse yahagaritse imyitozo akaba yaranasabye gutandukana nayo.

    Agaruka ku kibazo cya Jacques Tuyisenge, umutoza wa APR FC nyuma yo gutsinda Amagaju 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, Adil yavuze ko uyu mukinnyi yakoze amakosa atajyanye n’urwego rwe.

    Ati “Jacques ni kapiteni w’ikipe, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports, yavuye mu mwiherero, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports njyewe Jacques namufataga nk’umutoza wungirije, nka kapiteni ugomba kumfasha abakinnyi bakiri bato, nk’umuntu ugomba kuba intangarugero, ugomba kuhaba igihe ntahari.”

    “Imyitwarire ye mbere y’umukino wa Mukura VS ntabwo ikwiye kapiteni, kuri njye mbifata nk’ikosa rikomeye nk’umukinnyi w’umunyamwuga wo ku rwego nk’urwe.”

    ISIMBI yamenye amakuru ko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.
    Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.

    Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.
    Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.

    Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.

    Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatanduka n’iyi kipe.

    Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.

    Mu gihe amazemo ntabwo yahiriwe kuko yaranzwe n’imvune ndetse n’imikino yakinnye akaba atarabashije gutsinda ibitego nk’ibyo yari ategerejweho kuko amaze kuyikinira imikino 26 aho yayitsindiyemo ibitego 2 gusa yatsinze AS Muhanga muri shampiyona, hari tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo bayitsindaga 3-1, yatsinzemo 2.

    Ntabwo ibintu bimeze neza hagati ya Jacques Tuyisenge na Adil Erradi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-erradi-yavuze-ku-kibazo-cya-jacques-tuyisenge-utari-kumwe-n-abandi