Category: Uncategorized

  • Urupfu rwa Habyarimana: Ibimaze gushyirwaho umucyo n'ibigiteye urujijo – #rwanda #RwOT

    Valerie Bemeriki ni umwe mu bamenye inkuru bwa mbere ijyanye n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana kuko yari kuri Radio RTLM aho yakoraga. Icyo gihe yari asohotse muri Studio amaze kuvuga amakuru, umuntu amubwira ko hari inkuru ishyushye ibonetse.

    Me Mbonampeka Stanislas ni we muntu wa mbere wahamagaye kuri RTLM avuga ko hari ikintu abonye mu kirere cya Kanombe, ati 'Ndikubona mu kirere hari indege iri gushya ariko ntabwo namenye ikintu cyayitwitse, ati 'mpamagawe n'abazamu banjye bambwiye ko babonye ikintu gitukura cyaturutse ku butaka kirayikubita, gikubita ku ibaba.'

    Bemeriki ngo yahamagaye umuntu wakoraga ku Kibuga cy'Indege mu bashinzwe ubugenzuzi ntihagira umwitaba, ahamagara mu buyobozi bukuru bw'Ingabo, bamubwira ko nabo iyo nkuru bayumvise.

    Umwe mu bari abarinzi ba Habyarimana bavuganye kuri telefoni, 'Akubita ikivugirizo afata telefoni ati 'mada nta mwanya mfite aka kanya ndagiye', nk'uko Bemeriki abisobanura.

    Uyu mugore uri mu bahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ufungiye muri Gereza ya Mageragere, yabwiye IGIHE ko saa sita z'ijoro hahise hakazwa umugambi wo kwica Abatutsi.

    Ati 'Inama yabereye muri Camp GP, yari ihuje abayobozi b'amashyaka MRND, CDR n'amashyaka ya Power harimo n'abasirikare bakuru barimo aba GP na Etat Major ko bafashe icyemezo cy'uko bagomba kwica Abatutsi.'

    Abayobozi b'Interahamwe aho bari hose bahise bamenyeshwa uwo mugambi, batangira akazi nk'uko byari bimaze igihe byigishwa mu mpande zitandukanye z'igihugu.

    Ni indege yaguyemo abantu 11 bari bavanye na Habyarimana Juvénal muri Tanzania, barimo na Perezida w'u Burundi, Cyprien Ntaryamira.

    Inkuru nyinshi zivuga ko icyo gihe indege ya Ntaryamira yasigaye i Dar es Salaam nubwo Bemeriki we asobanura ko zaje zombi.

    Ati 'Hari uwitwaga Munyemana wahoze akora muri Perezidansi y'u Rwanda ni we wahise atubwira ko izo ndege zaje zikurikiranye, noneho ngo ako kadege kabonye bayirashe kaguma kazenguruka mu kirere. Noneho ako kadege kari inyuma ngo kamaze kubona ko indege irashwe ko kahise kajya kugwa i Burundi.'

    Ni inde wahanuye iyi ndege?

    Uwarashe iyi ndege n'ubu ntazwi, nubwo raporo zitandukanye zashimangiye ko yarashwe n'intagondwa z'Abahutu zitari zicyiyumvamo Habyarimana, mu gihe abarwanyaga FPR Inkotanyi bashyigikiwe n'u Bufaransa bo bakwije imvugo y'uko yaraswe n'Ingabo za APR.

    Raporo zitandukanye yaba iyitiriwe Mucyo, Muse na Duclert zagarutse kuri iyi ngingo zihuriza ku kuba iyi ndege yarahanuwe n'abantu bo ku ruhande rwa Habyarimana batamwiyumvagamo.

    Col Laurent Serubuga ni umwe mu bashyirwa mu majwi ko ari we watanze itegeko cyangwa agahanura iyo ndege. Uyu mugabo yari Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije.

    Tariki 17 Mutarama 1992 yandikiye Minisitiri w'Ingabo amumenyesha akaga bahuriye na ko mu Ruhengeri na Rusumo, ubwo bajyaga guhanura indege imbunda bafite zikabatenguha.

    Ati 'Inshuro ebyiri zose nyakubahwa Minisitiri, amatsinda abiri yagiye mu butumwa mu Ruhengeri na Rusumo, guhanura indege zivogera ikirere cyacu ariko byarabananiye kuko indege zabaga ziri kugurukira hejuru cyane harenze ubushobozi bw'ibikoresho bya batayo.'

    Yasabye izindi ntwaro zifite ubushobozi buhambaye ziri ku rwego rumwe n'iz'u Bufaransa.

    Intwaro Serubuga yavuze ko zikenewe kandi ziberanye n'u Rwanda, ni izo mu bwoko bwa SAM 16 zikorerwa mu Burusiya. Ni zo byagaragaye ko zakoreshejwe ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994.

    Marc Hoogsteyns ni umunyamakuru wari mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yigeze gufata umwanya aganira n'abantu b'impande n'impande yaba abashinja FPR Inkotanyi ko ari yo yagize uruhare mu ihanurwa ry'iyo ndege n'ababizi ukundi.

    Icyo gihe yari yarahawe inkunga nk'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, ashaka kwinjira mu mizi kuri iyo dosiye.

    Ati 'Icyo gihe navuganaga n'abantu bari muri opozisiyo barambwiraga ngo birashoboka ko wahura na Karegeya na Kayumba. Hari mu gihe abantu bavugaga ku kibazo cy'uwarashe indege ya Habyarimana.'

    Marc yavuganye n'abantu benshi icyo gihe, ajya i Kampala ahura n'abemera ko aribo bagize uruhare mu guhanura iyo ndege.

    Ati 'Bampaye amakuru menshi, navuganye na Filip Reyntjens n'abandi bantu, navuganye na Karegeya na we avuga ko ari FPR [ko ari Kagame watanze itegeko] hanyuma nza hano [mu Rwanda], ntangira kuganira n'abandi bantu.'

    'Nanavuganye n'abandi ba ofisiye badakunda Kagame na RDF bavuye mu Rwanda ariko badakorana na Kayumba na Karegeya bafite imyumvire yabo. Hafi ya bose bazi neza ibyabaye, barambwiye ngo si byo [si FPR]. Kandi babivuga bashize amanga ariko ntibashaka kubyinjiramo cyane. Naje gufata umwanzuro, kuko bansobanuriye ibintu bazi neza. Kuko byavuzwe ko ari i Masaka yarasiwe, ariko naje kubona ko ari i Kanombe, ni byo nabonye.'

    Uyu munyamakuru wakurikiranye inkuru z'intambara mu bice bitandukanye by'Isi uhereye muri Cambodia, Chile, Iraq, Afghanistan n'ahandi. Asobanura ko impamvu zituma iyi ndege ishobora kuba yarahanuwe n'Intagondwa z'Abahutu, ari ibyo yiboneye iminsi itatu mbere yayo.

    Ati 'Iminsi itatu mbere ya Jenoside, twavuganye na Bagosora, atubwira ko ikizabaho cyose nta muntu uzabyitaho kuko nta wari witaye ku gahugu gato nk'u Rwanda. Yari abizi ko hari ikintu kiri gutegurwa.'

    Urujijo ku irengero ry'agasanduku k'umukara

    Iyo usomye inyandiko zose zivuga kuri aka gasanduku, kimwe mu bintu ubona ni ukubusanya imvugo ku ruhande rw'u Bufaransa.

    Bwa mbere, havuzwe ko iyi ndege itari ifite aka gasanduku, ubundi ko yari ifite tubiri, ko nta musirikare w'u Bufaransa wahageze ikimara kugwa, ko bahageze bakagatwara, ko bahageze ntibagatware n'ibindi nk'ibyo.

    Ku ikubitiro, Grégoire de Saint-Quentin wari ukuriye batayo y'Aba Para-Commando b'Abafaransa bari mu Rwanda, ni we mufaransa wageze mu rugo rwa Habyarimana aho indege ye yaguye.

    Inyandiko yakozwe na Jacques Morel mu 2017 y'ubucukumbuzi ku ihanurwa ry'iyi ndege, ivuga ko Grégoire de Saint-Quentin yahageze hashize amasaha 22.

    Ku rundi ruhande, hari inyandiko zo muri Minisiteri y'Ingabo mu Bufaransa zerekana ko Grégoire yahageze mu minota 15 ari kumwe na ba Su-ofisiye babiri ndetse we ubwe akahaguma ijoro ryose bari gutwara imirambo, baza kugaruka mu gitondo ahagana saa mbili.

    Hari ifoto ifitwe n'ubutabera bw'u Bubiligi igaragaza Saint-Quentin ari imbere ya moteri y'iyi ndege.

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata, Saint-Quentin yabwiye umuganga w'Umubiligi witwa Massimo Pasuch ko baza gutegereza bukeye kugira ngo batware aka gasanduku.

    Hari abatangabuhamya benshi bemeje ko aka gasanduku katwawe n'abasirikare b'u Bufaransa. Abarinzi b'urugo rwa Habyarimana bahamije ko indege ikimara kugwa, Abasirikare b'u Bufaransa bihutiye kujya gutwara aka gasanduku.

    Sergent Major Barananiwe Jean-Marie Vianney wari ukuriye abarinzi b'urugo rwa Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, yagize ati 'Abafaransa baje gushaka boîte noire tariki 7 cyangwa 8 Mata 1994, ntabwo nibuka neza umunsi cyangwa se niba barayibonye.'

    Grégoire Zigirumugabe wari mu barinzi ba Perezida Habyarimana we yavuze ko Abafaransa 'babonye icyo gikoresho cyitwa Boîte noire ku itariki 7 Mata'.

    Aloys Tegera wari umurinzi wa Habyarimana, Jean Baptiste Nzayisenga na Léonard Ntibategera bari aba-para-commando, nabo bemeje ko babonye Abafaransa bashaka boîte noire, banashwanyaguza ibice by'indege.

    Léonard Ntibategera we yavuze ko Abafaransa batwaye aka gasanduku.

    Agathe Habyarimana, umugore wa Juvénal Habyarimana n'abana be, mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru ku wa 21 Mata 1994 bari i Paris, bahamije ko boîte noire yatwawe n'abasirikare b'Abafaransa.

    Colonel Bernard Cussac wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, nawe yahamije ko babonye agasanduku k'umukara k'iyi ndege.

    (Rtd) Gen Major Paul Rwarakabije wari lieutenant-colonel mu Ngabo za FAR mu 1994, na we yahamije ko aka gasanduku katwawe na Grégoire de Saint Quentin, ndetse ko n'ibindi bikoresho by'iyi ndege byari bikenewe byatwawe na Lieutenant-Colonel Rwabalinda akabijyana i Paris, akabishyikiriza Gen Huchon wari ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare.

    Muri raporo y'umucamanza Jean-Louis Bruguière yemeza ko Ephrem Rwabalinda na Jean-Pierre Huchon bahuye.

    Ibaruwa yo ku wa 15 Mata 1994 yanditswe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda muri Guverinoma y'Abatabazi igenewe Abadipolomate b'u Rwanda, ihamya ko ako gasanduku kabonetse, kagatwarwa n'Abafaransa.

    Agace gato k'iyo baruwa kavuga ko ibizava mu igenzura ry'ako gasanduku 'bizakorwaho iperereza' ariko ko byaba ari amahano 'gufata umwanzuro ntakuka ku wahanuye indege yahitanye ubuzima bwa Perezida Habyarimana'.

    Ku wa 27 Kamena 1994, Minisitiri w'u Bufaransa ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Bernard Bosson, yabwiye Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bubiligi, Di Rupo, ko 'abayobozi b'u Bufaransa bafite boîte noire y'indege ya Perezida w'u Rwanda yahanuwe' ndetse ko bayibitse mu bubiko bw'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby'Indege, ICAO.

    Ku wa 28 Kamena 1994, Paul Barril wahoze mu Ngabo z'u Bufaransa yeretse abanyamakuru igikoresho byitwa ko ari boîte noire yari yagiye gushaka i Kigali. Icyo yerekenya ni agakoresho k'ikoranabuhanga, gacomekwaho iminara.

    Muri Werurwe 2004, Le Monde yatangaje ko Loni ariyo yahishe aka gasanduku i New York. Ni mu gihe ingabo zayo, MINUAR, zitigeze zohereza ikintu na kimwe muri Amerika gifitanye isano n'iyo ndege.

    Muri make, birasa n'aho kuva mu 1994, hari icengezamatwara rikomeye ryakozwe n'u Bufaransa mu itangazamakuru mu kuyobya uburari ku irengero ry'aka gasanduku.

    Ikiri ukuri ni uko Falcon 50 yari ifite boîte noire, aho yaguye nta basirikare ba MINUAR bigeze bemererwa kuhagera, byanatumye ako kanya nta perereza mpuzamahanga ritangira. Abari bemerewe kugera aho iyi ndege yaguye nibo bazi aho agasanduku kayo kari.

    Abo ni Abarinzi ba Habyarimana, abagize bataillon y'Aba-Para-Commando n'abasirikare b'u Bufaransa. Gusa bitewe n'ijambo u Bufaransa bwari bufite mu Rwanda, amahirwe menshi ni uko aribwo bwayitwaye, muri make Barril wari inkoramutima ya Habyarimana n'umuryango we azi ukuri.

    Indege ya Juvenal Habyarimana yahanuwe ku wa 6 Mata 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urupfu-rwa-habyarimana-ibimaze-gushyirwaho-umucyo-n-ibigiteye-urujijo

  • Imishinga itanga icyizere muri 'TVET Youth Challenge 2021' yahawe ibihembo – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yatangiye umwaka ushize aho abanyeshuri bayitabiriye kugeza habonetse bane ba mbere bafite imishinga itanga icyizere.

    Byari ku nshuro ya kabiri aho Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP), Ikigo cy'Abanya-Koreya gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) n'abandi bafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyigikira amasomo y'ubumenyingiro.

    Mu 2021 abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta umunani n'ayigenga ane ni bo bitabiriye aya marushanwa mu rwego rwo kugaragaza urwego bagezeho mu gushyira mu ngiro ibyo biga.

    Amarushanwa yatangiriye ku rwego rw'amashuri abanyeshuri biga ku kigo kimwe bahatana hagati yabo hatoranywa 72 bahize abandi ku rwego rw'amashuri ni ukuvuga batandatu kuri buri shuri bahembwa amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 200,000 na 800,000 kuri buri kigo.

    Muri abo 72 bagiye mu mwiherero w'iminsi ine hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gutegura no gucunga imishinga, ari na ko bagaragaza imishinga yabo imbere y'abagize akanama nkemurampaka.

    Hatoranyijwemo imishinga 20 itanga icyizere kandi igaragaza udushya ihambwa hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 5 Frw y'igihembo.

    Muri abo na bo hatowemo abanyeshuri bane bafite imishinga ihiga indi ku buryo uwa mbere yegukanye igihembo gikuru cya miliyoni 5 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni enye, uwa gatatu ahabwa miliyoni eshatu mu gihe uwa kane yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ibihembo bikuru byo muri 'TVET Youth Challenge2021' byatanzwe kuri Mvuyekure Leonard wabaye uwa kane, ku mwanya wa gatatu hari Niyibizi Yves Clement, umwanya wa kabiri wegukanwa na Jambo Christian, mu gihe uwabaye uwa mbere ari Iradukunda Providence.

    Iradukunda Providence wiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali, yabwiye IGIHE ko umushinga we wanamuhesheje gutsinda ari igikoresho yakoze gikoranywe ikoranabuhanga gishobora gufasha abakobwa n'abagore kubara iminsi yabo hagamijwe kwirinda inda zitateguwe.

    Yavuze ko yatangiye gutekereza uwo mushinga nyuma yo kwibuka ko hari abakobwa n'abagore bagira ibihe by'imihango bihindagurika bikaba byabagora kubara iminsi yabo ku buryo bakwirinda inda zitateganyijwe.

    Ati 'Numvaga ari ibintu bisanzwe byo gufasha abana b'abakobwa cyane ko rimwe nabonye umukobwa tuvuye mu ishuri yahindutse mu buryo bugaragarira buri wese (aho niho natangiye gutekereza icyo nakora kugeza ubwo nageze aho nkora ikintu cy'ikoranabuhanga cyamufasha kurusha uko namubwira amagambo.'

    Kugeza ubu ako gakoresho kagurishwa ibihumbi 15 Frw; umukobwa cyangwa umugore agakoresha igihe cyose bikamworohereza kumenya byimbitse ibihe bye by'uburumbuke.

    Iradukunda Providence yashyikirijwe igihembo cye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinze amashuri y’imyuga, ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga Irere Claudette

    Jambo Christian wabaye uwa kabiri ashyikirizwa igihembo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki

    Mvuyekure ni we wabaye uwa kane yegukana miliyoni 2 Frw

    Ubwo Niyibizi Yves yashyikirizwaga igihembo cye

    Urubyiruko rw’abanyeshuri batsinze amarushanwa muri TVET Youth Challenge2021

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun yashimangiye ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-itanga-icyizere-muri-tvet-youth-challenge-2021-yahawe-ibihembo

  • Abakoresha basabwe kwimakaza ikoranabuhanga ryorohereza abakozi mu kazi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku hazaza h'umurimo ku Isi iri kwihuta mu by'ikoranabuhanga. Ni inama yateguwe ku bufatanye bw'ikigo cyo mu Rwanda gitanga ubujyanama n'amahugurwa cya 'Eagle Capacity Building'.

    Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b'ibigo ndetse n'abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye birimo amabanki n'ibigo by'ubucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Eagles Capacity Building Centre, Havugimana Francine yavuze ko bateguye iyi nama mu rwego rwo kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa ariko mu nyungu z'umukozi kandi bikazamura n'umusaruro atanga mu kazi.

    Yavuze ko uyu munsi iyo urebye usanga imikorere iriho hari aho izitira umukozi kandi ntibinatume atanga umusaruro mu buryo bukwiye.

    Ati 'Uyu munsi twaganiriye ku ikoranabuhanga ariko mu bundi buryo. Tumaze igihe dukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufasha ikigo, kuri iyi nshuro twaganiriye ku buryo ryafasha umukozi kugira ngo atange umusaruro kuko iyo murebye uburyo bw'ikoranabuhanga buri mu bigo ni ubufasha gufasha mu bijyanye n'ibaruramari ariko usanga nta buryo buhari bufasha umukozi gutanga umusaruro no gukura ndetse zigafasha mu mibereho myiza y'umukozi.'

    Yavuze ko uyu munsi usanga hari umubyeyi usabwa kujya gukorera ku kazi kandi wenda amaze igihe gito abyaye bigatuma abikora kubera kubura amahitamo, mu gihe iyo yemererwa gukorera mu rugo akegera n'umwana we byari gutuma atanga umusaruro kurushaho.

    Ati 'Umubyeyi ashobora kwicara ku kazi agakomeza gutekereza kuri wa mwana uri mu rugo bakamubwira ati 'ararize' ariko amasomo twigiye muri COVID-19 twabonye ko gukora bidasaba kuba wicaye mu biro, ko ahubwo ari ugukorera ku mihigo tukanoza uburyo bwo gukora kandi tukishyiriraho intego n'ikoranabuhanga rifasha abantu gukorera aho baba bari hose.'

    Havugimana yakomeje avuga ko inama nk'iyi izajya iba buri mwaka, igatumirwamo abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanya. Buri mwaka hazajya haganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

    Nyuma y'iyi nama abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bavuze ko hari byinshi bungutse birimo no kumva ko ikoranabuhanga rikwiye no kwifashishwa mu ruhande rwo guteza imbere imikorere y'abakozi.

    Umukozi mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO, Eligious Mazimpaka yavuze ko byamaze kugaragara ko umukozi ashobora gukoresha ikoranabuhanga agatanga umusaruro bitabaye ngombwa ko ahora mu biro.

    Ati 'Byose ni imyumvire ntabwo tureba amasaha wakoze tureba umusaruro watanze, mu gihe cya COVID-19 twarabibonye twese. Muzi ko amashuri yafunze muri icyo gihe ariko ntabwo akazi kahagaze abarimu bakomeje gutegura bakajya bigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umusaruro wo rwose uriyongera ntabwo ari ukwicara ahubwo igifite agaciro ni aho uri hose urakora iki? Ntabwo umusaruro uva mu kwicara mu biro, ahubwo aho uri hose wifashishije ikoranabuhanga watanga umusaruro.'

    Umuhanga mu by'imicungiro y'abakozi n'ubuyobozi bw'ibigo akaba n'umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama, Dr John Opute yavuze ko abakozi badakwiye gutinya imikoreshereze y'ikoranabuhanga ngo bumve ko ari ikintu kije kubatwara akazi.

    Yavuze ko umukoresha n'umukozi bakwiye kubona ikoranabuhanga nk'uburyo bwaje bugamije kuborohereza akazi.

    Ati 'Ntabwo muzabura akazi kanyu kuko mukwiye kumva ko ikoranabuhanga ari ikintu gishobora gutuma unoza ibyo wakoraga ndetse byaba ngombwa ukajyanwa no gukora mu bindi. Bifite inyungu ku ruhande rwa buri wese, hari akazi kazakomeza gukenera kuba hari abantu bagakora, hari igihe tureba ikoranabuhanga mu nzira z'ikintu cyaje kudusimbura ariko ntiturirebe mu buryo budufasha kunoza akazi.'

    Ahazaza h'umurimo mu Rwanda no ku Isi, hashingiye ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane cyane mu rubyiruko kuko ubushakashatsi ku ishusho y'umurimo mu Rwanda bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) mu gihembwe cya gatatu cya 2021, bwerekana ko abari ku isoko ry'umurimo ari 7.749.905, muri bo 46,9% ni urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30.

    Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ahazaza h’umurimo mu Isi iri gutera imbere mu by’ikoranabuhanga.

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Eagles Capacity Building Centre, Havugimana Francine yavuze ko abakoresha bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye gushyiraho imikorere ifasha abakozi gutanga umusaruro

    Jane Ntunde ukora muri Eagles Capacity Building Centre yavuze ko inama nk’izi bazajya bazitegura mu buryo ngaruka mwaka

    Umuhanga mu by'imicungire y'abakozi n'ubuyobozi bw'ibigo, Dr John Opute yavuze ko ikoranabuhanga ryiza ari irigirira akamaro abakozi n’abakoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-basabwe-kwimakaza-ikoranabuhanga-ryorohereza-abakozi-mu-kazi

  • Uruganda rw'icyayi rwa Rujugiro rugiye guseswa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022 nibwo mu Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACJ), hateganyijwe urubanza umunyemari Rujugiro yarezemo Guverinoma y'u Rwanda, arusaba gutambamira icyo gikorwa.

    Ni uruganda guhera muri Kamena 2014, imigabane ya Rujugiro icungwa na Komisiyo ishinzwe imitungo yasizwe na bene yo, nk'uko byagenze ku yindi mitugo ye.

    Ku wa 21 Werurwe 2022 nibwo Rujugiro yandikiye EACJ, avuga ko urukiko rwo mu Rwanda rwemeje ko ruriya ruganda ruseswa, ndetse ko hamaze gushyirwamo ushinzwe iyegeranya n'igabagabanya ry'umutungo.

    Inyandiko y'urukiko igaragaza ko Rujugiro “yasabye itambamirwa ry'igihe gito ribuza” Guverinoma y'u Rwanda “gukomeza ibikorwa byo kwegeranya imitungo no kugurisha Nshili Kivu Tea Plantation Limited cyangwa kugira ikindi ikora kuri uru ruganda “cyagabanya cyangwa cyabangamira inyungu” ze, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo cya nyuma kuri iki kibazo.

    Urukiko ruvuga ko Rujugiro yarumenyesheje ko umukozi wahawe inshingano z'iyegeranya n'igabagabanya ry'umutungo wa ruriya ruganda yakoranyije inama y'abanyamigabane mu mujyi wa Kigali, ndetse ko muri icyo gihe habayeho ubushake bwo kugurisha Nshili Kivu Tea Plantation Ltd ku bashoramari bashya.

    Rujugiro yasabaga urukiko kugira icyo rukora, kuko bigaragara ko ruriya ruganda rugomba guseswa mu buryo we avuga ko budakurikiza amategeko yaba ay'igihugu n'ay'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni ibintu ngo byamutera ibihombo bikomeye nk'umunyamigabane, igihe cyose iseswa ryaba ridahagaritswe.

    Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ruriya ruganda rwa Nshili rwari rugizwe n'ishoramari ry'ibigo bya BARCO nk'umunyamigabane munini, Rujugiro Tribert na MIG (Multisectorielle d'Investissement de Gikongoro).

    Uru ruganda rw'icyayi rwa Nshili rwahingaga icyayi kuri hegitari 1,478.

    Indi mitungo ya Rujugiro yacungwaga nk'iyasizwe na bene yo ni inyubako yari izwi nka Union Trade Center (UTC) yaje kugurishwa muri cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda w'imisoro ya leta yasagaga miliyari 1 Frw.

    Icyayi ni igihingwa ngengabukungu cyihagazeho mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-icyayi-rwa-rujugiro-rugiye-guseswa

  • Blaise Compaoré yahamwe n'urupfu rwa Sankara yasimbuye, akatirwa burundu #rwanda #RwOT

    Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bishinja bidasubirwaho uruhare rusesuye Blaise Compaoré yagize mu iyicwa ry'ufatwa nk'intwari y'igihugu Thomas Sankara yasimbuye amuhiritse ku butegetsio.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Burkina Faso, bwari buherutse gusabira uwahoze ari Perezida w'icyo gihugu, Blaise Compaoré igifungo cy'imyaka 30 Compaoré kuri ubu uri mu buhungiro muri Côte d'Ivoire, yahamwe n'icyaha cyo kuba ari we wari ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica uwo yasimbuye, Thomas Sankara, mu 1987.

    Umusirikare wayoboraga itsinda ryari rishinzwe kumurinda, Hyacinthe Kafando, bivugwa ko ariwe wayoboye agatsiko kishe Thomas Sankara baburanaga mu rubanza rumwe nawe yakatiwe gufungwa burundu.

    Uyu nawe yaburanishijwe adahari, kuko ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2016.
    Prezida Sankara yarashwe n'agatsiko k'abantu bitwaje inkoro mu murwa mukuru wa Ouagadougou mu 1987.Ibi byatumye Compaore ahita amusimbura ku butegetsi , yamazeho imyaka 27 mbere y'uko abuhirikwaho mu 2014.

    Blaise Compaoré yahiritswe ku butegetsi ashinjwa kunanirwa guhindura itegeko nshinga ryamuhaga uburenganzira bwo gukomeza kugundira ubutegetsi muri 2014
    Mu kwezi kwa kane muri 2021,urukiko rwa gisirikare muri Burkina Faso rwashinje ibyaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu, ubufatanya cyaha mu bwicanyi no kunyereza imirambo.

    Kuva yishwe, aho Sankara yashyinguwe ntihigeze hamenyekana.
    Mu 2015 habaye igikorwa cyo gushakisha ibisazwa byakekwaga ko biri aho yashyinguwe bigapimwa harebwa niba koko ariwe by'ukuri.bisabwe n'umuryango we. Gusa icyo gihe
    Perezida Compaoré ntiyigeze atanga uburenganzira.

    Sankara yishwe afite imyaka 37 amaze gutegeka Burkina Faso imyaka ine gusa kuva mu 1983 abanje guhirika ubutegetsi.

    Muri Afrika , na n'ubu hari benshi bamufata nk'ikimenyetso cy'impinduramatwara (revolution) no kwanga kugenzurwa n'ibihugu bikomeye.

    Gusa hari nabamufata nk'umutegetsi w'igitugu kuko yafashe ubutegetsi ahiritse ubundi,kandi agashyira imbere kwigenga no kubaha uburenganzira bwa muntu.
    Thomas Isidore Noël Sankara, Abanyafurika benshi bamuzi nk'umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kwa Afurika, yarabigerageje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi.

    Se Joseph Sankara, yari umu-gendarme, umuhungu we Thomas nawe winjiye mu gisirikare afite imyaka 17 mu 1966, cyari igihe cya za coup d'état nyinshi mu gihugu cye kitwaga Haute Volta.

    Yize amashuri ya gisirikare, ayarangije ajya mu mirimo ya gisirikare inyuranye aza no gushyirwa mu mirimo y'abanyapolitiki, aho yagiye agaragaza ibitekerezo byo kubaka igihugu kitarimo ruswa, akarengane no kutagendera kuri politiki y'Ubufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/blaise-compaore-yahamwe-n-urupfu-rwa-sankara-yasimbuye-akatirwa-burundu

  • Abatoza mu irerero rya Jimmy Mulisa bahuguwe ku buzima bw’imyororokere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na AIDS Healthcare Foundation Rwanda, irerero ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya Umuri Foundaton ryashinzwe n’umunyabigwi mu mupira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abatoza-mu-irerero-rya-jimmy-mulisa-bahuguwe-ku-buzima-bw-imyororokere

  • RIB yerekanye ibicuruzwa bitemewe byafashwe by’asaga miliyoni 39Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ibicuruzwa bitemewe byafashwe mu gihe cy’iminsi ibiri, birimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, bifite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-yerekanye-ibicuruzwa-bitemewe-byafashwe-by-asaga-miliyoni-39frw

  • Umukinnyi wa Liverpool yatewe ibibiriti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino ikipe ya Liverpool yari gukina na benifica warangiraga umwe mubakinnyi ba Liverpool yatewe ibibiriti.

    Andy Robertson ubwo yaterwaga ibibiriti na bafana ya batangarije ko bashobora kuza kubura ibyo bacanisha mugihe baba bashatse kunwa itabi.

    Ibi rero bika byabaye nyuma Y'umukino ikipe ya Liverpool yatsindagamo Benifica ibitego 3:1 aka ariho batereye uyu mukinnyi ibibiriti.

    Bigatuma Robertson agira ati'ko munteye ibibiritise ni mukenera kunwa itabi murakoresha iki mushobora kuza kubura icyo mukoresha rwose mugihe muraba mukeneye kunwa itabi'

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-liverpool-yatewe-ibibiriti/

  • Urukundo n'impumyi! Umukecuru w'imyaka 85 agiye kurongorwa n'umusore wimyaka 25 #rwanda #RwOT

    Muima yabwiye Afrimax English ko yahuye na Thereza ubwo yari avuye mu gihugu cye cya Kongo akajya mu kindi gihugu cya Afurika (Kenya) agamije gukomeza amashuri ye muri kaminuza.

    Byabaye ngombwa ko Thereza akodesha Muima na bagenzi be inzu yo kubamo cyane ko bari baje kwiga mu gihugu cye cya Kenya.

    Muima na Thereza babaye inshuti kandi yakundaga gutera urwenya amwita umugabo we nyuma aza kubifata nk'imikino, ariko uko ibihe byagiye bisimburana, bombi batangiye gukundana.

    Muima yabwiye Afrimax ati: 'Uburyo yitwaye n'uko yamfataga byanteye kumukunda kandi nubwo ari umukecuru kandi mu byukuri ashobora kuba nyogokuru ariko ndamukunda.'

    Yavuze ko umunsi umwe mugenzi we yari adahari,yashonje kandi nta biryo afite mu nzu yakodeshaga.Uyu mukunzi we ngo yamuzaniye ibiryo kandi amwitaho cyane bwinshi byatumye amusaba ko basomana, aramuhatiriza.

    Ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera ndetse bakamara umwanya bakina,bagafashanya ndetse batemberana nubwo Thereza afite imyaka myinshi.

    Muima yatangarije Afrimax ati: 'Aya niyo mahitamo yanjye. Ibi ni ibyishimo byanjye, nk'uko buri wese abifite. Mbere yo gushimisha abandi, banza wishimishe kandi fata umwanzuro udashingiye ku bitekerezo by'abandi.'

    Thereza afite abuzukuru baruta Muima, ariko ntaterwa isoni no kuba mu rukundo na we.

    Thereza yagize ati: 'Mfite abana umunani n'abuzukuru 20. Nkurikije imyaka y'umukunzi wanjye, ashobora kuba umwuzukuru wanjye wa gatanu. Arankunda kandi ndamukunda. Niteguye kwambara imyenda y'ubukwe n'impeta.'

    Muima ndetse yiteguye inkwano y'inka 12, abana b'umukunzi we basabye.

    Yavuze ko yabonye urukundo nyarwo kuri uyu mukecuru nyuma yo gukundana n'abakobwa benshi bikarangira nabi.

    Muima yongeyeho ati: 'Ntabwo nzigera nkunda undi mukobwa uwo ari we wese mbere ye. Ndasenga nsaba ko atazapfa mbere yanjye.'

    Thereza ntiyakuyeho amahirwe yo kugira umuryango hamwe n'umukunzi we muto. Yavuze ko muri Bibiliya harimo ingero z'abakecuru babyaye kandi bimuha ibyiringiro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urukundo-n-impumyi-umukecuru-w-imyaka-85-agiye-kurongorwa-n-umusore-wimyaka-25

  • Perezida Kagame yakiriye impapuro z'abambasaderi bashya Babiri #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, impapuro zemerera abambasaderi barimo Gen Maj Richard Mutayoba Makanzo wa Tanzania, na Ibrahim Sidy Ibrahim Matar wa Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

    Ibiro by'umukuru w'Igihugu byanditse kuri Twitter ko Perezida Kagame yakiriye aba bambasaderi kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2022.

    Tanzania ni igihugu gisanganywe umubano n'u Rwanda mu ngeri nyinshi cyane cyane mu buhahirane binyuze mu bwikorezi bwo ku butaka.

    Libya yo ni igihugu kiri gushaka uko cyakongera kwiyubaka kikagira amahoro nyuma y'intambara yo gukuraho Muhamar Khadaffi n'amakimbirane yayikurikiye kugeza n'ubu ibintu bitarasubira neza mu buryo.

    Ni kimwe mu bihugu bifite petelori nyinshi kandi biri ahantu hashobora kugifasha gukorana n'ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi bw'Amajyepfo hafi y'Inyanja ya Mediteranée.

    The post Perezida Kagame yakiriye impapuro z'abambasaderi bashya Babiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/06/perezida-kagame-yakiriye-impapuro-zabambasaderi-bashya-babiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-impapuro-zabambasaderi-bashya-babiri