
Category: Uncategorized
-
APR FC na Mukura VS zakuye intsinzi hanze, AS Kigali inganyiriza i Rubavu mu gikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya APR FC na Mukura VS zakuye amanota hanze, mu gihe AS Kigali itabashije kwivana i (…) -
Samusure yavuze ukuri ku kimuhuje we na Judith benshi batekereza ko hari umubano udasanzwe bafitanye #rwanda #RwOT
Ibi Samusure yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n'Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati”Ati 'Ukuri guhari ni uko kugeza ubu dufatanyije ubucuruzi, Niyonizera yaguze 50% by'ibikorwa byose ntambutsa kuri shene ya YouTube yanjye.'
Ibi byaje bishimangira inkuru zatamutse mu minsi ishize ubwo byavugwaga ko Juduth ashobora kuba afitanye umubano udasanzwe na Samusure abandi bakavuga ko ari umushoramari mu bikorwa bye nkuko nubundi babihamije ariko bakaba bavuga ko ntakindi kihishe inyuma y'akazi kabahuje.
Filime 'Makuta' niyo yatumye abantu benshi batangira kwibaza kuri aba bombi ubwo batungurwaga no kubona Judith akinamo.
Uretse filime Makuta Kalisa yari asanzwe akina, amakuru yizewe ni uko bazafatanya gushaka izindi zo gushyira kuri iyi shene ya YouTube.
Muri izi harimo izo bazajya bakina ndetse n'izizaba zarakinwe n'abandi bakazigura mu rwego rwo kuzisangiza ababakurikira.
Ku ikubitiro, Kalisa yavuze ko bahise bagura filime yitwa Yuda ifite uduce 20 tuzajya dutambuka buri wa Gatatu w'icyumweru.
Samusure yirinze kugaruka ku mubare w'amafaranga yahawe na Niyonizera ndetse nta nubwo yashatse kuvuga ku mubare w'ayo yaguze iyi filime nshya bise Yuda.
Uretse iyi filime Yuda, Kalisa yavuze ko hari na filime y'urwenya bari kurambagiza ku buryo mu minsi iri imbere nayo izatangira gutambuka kuri shene yabo ya YouTube.
-
Basanze umurambo mu mugezi wa Mukungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umurambo w’umugabo kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022. Uwo murambo (…)
-
Umutoza wa Rayon Sports yashimagije Perezida… – #rwanda #RwOT
Amezi abiri arashize Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal, ahawe akazi ko kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports. Uyu mutoza yaje asimbura Masudi Djuma wari warirukanwe kubera umusaruro mucye n’ubwo yari yaratangiranye ikipe, ndetse n’abakinnyi benshi ariwe wari warabaguze.
“Ndashaka ikipe y’igihe kizaza, ubu hashize amezi abiri dutangiye umushinga kandi uzabyara umusaruro mu gihe kizaza.” Jorge Manuel aganira n’itangazamakuru nyuma y'umukino w'igikombe cy'Amahoro.
Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports amaze gusinyisha abatoza 2 kuva yahabwa izi nshingano.Jorge Manuel yakomeje avuga ko agomba gushimira Perezida w’ikipe kubera byinshi amaze kuyigezaho. Ati” ndashaka kubivuga mu ruhame, ndashimira Perezida wa Rayon Sports ni umugabo mukuru, umuyobozi mwiza ufasha ikipe ku rwego rurenze, ugerageza kuduha buri kimwe. Gusa abantu bakwiye kwihangana kuko bizagenda neza.”
Kuva uyu Jorge yahabwa Rayon amaze gutoza imikino 7 ya shampiyona, atsindamo imikino 2 anganya 3, atakaza 2 bivuzeko afite amanota 9Â kuri 21. Jorge kandi yakinnye n’umukino w’igikombe cy’Amahoro anganya na Musanze FC 0-0, bivuze ko mu mikino 5 y’irushanwa iheruka atarabonamo amanota 3 imbumbe.
-
Umutoza wa Rayon Sports yavuze imbogamizi ikomeye yahuye nayo yatumye abura amanota 3 imbere ya Musanze FC #rwanda #RwOT
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão avuga ko ikibuga bakiniyeho na Musanze FC kitababaniye ari nayo mpamvu yatumye babura amanota 3 yuzuye.
Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, umukino warangiye banganyije 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yabwiye itangazamakuru ko ikibuga bakiniyeho ari cyo cyabimye amanota 3.
Ati “umukino wari ukomeye, icya mbere ikibuga ntabwo cyatubaniye, nta nubwo cyafashije Musanze FC, biragoye gukinira hano kuko ikibuga ntabwo kimeze neza, ariko twagerageje guhindura, buri gihe tuba dushaka gukina neza, umukino mwiza ariko hano biragoye.”
Yakomeje avuga ko barushije Musanze ndetse barema uburyo bwinshi ariko ntibabubyaza umusaruro, yizeye ko mu mukino wo kwishyura bazatsinda iyi kipe.
Rayon Sports kugira ngo igere muri 1/4 irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Mata.
Jorge Paixão yikomye ikibuga bakiniyeho
Ngo ikibuga bakiniyeho nticyababaniye -
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju #rwanda #RwOT
Ubwo hakinwaga imikino ibanza ya 1/8 cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro, kuri uyu wa mbere ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatahukanye amanota atatu imbumbe, ni mugihe andi yo yanganyije.

Mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Marines FC yatsindiwe mu rugo ya Kiyovu igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na Nshirimana Isamel uzwi nka Pitchou.Mu yindi mikino yakinwe, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, nin nako mu mukino wahuje Gicumbi FC na Bugesera FC wagenze, gusa i Nyamirambo ikipe ya Police FC yanganyije na La Jeunesse ibitego bibiri kuri bibiri.
Uko imikino yakinwe kuri uyu wa mbere yagenze:
Musanze FC 0-0 Rayon Sports
Marine FC 0-1 Kiyovu Sports
La Jeunesse 2-2 Police FC
Gicumbi FC 0-0 Bugesera FCImikino ikinwa kuri uyu wa Kabiri:
Etincelles FC v AS Kigali
Etoile de l'Est v Mukura
Amagaju FC v APR FC
Gasogi United v SunriseThe post Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju appeared first on RUSHYASHYA.
-
Gatsibo: Ahitwaga ku Ishyamba habaye umujyi kubera amashanyarazi na kaburimbo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abatuye santere ya Gasange mu Murenge wa Gasange muri Gatsibo, barishimira ko guhabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza na kaburimbo byatumye santere yabo (…)
-
Menya abantu ukwiye kwitondera mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana #rwanda #RwOT
Dore abantu ugomba kwitondera mu gihe ushaka guhitamo uwo muzabana:
1. Umuntu w'umunebwe
Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushya mu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigeraho. Umuntu w'umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n'ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.
2. Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi
Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwa se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita uwo muntu hari amahirwe menshi ko mugeze no murugo atatinya kubigukorera ni byiza ko mbere yo guhitamo ugira gushishoza no kumenya neza niba uwo mugiye kubana uzabasha kumwihanganira.
3. Umuntu uguca inyuma
Hari abasore n'inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y'ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzamwihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.
4. Umuntu udaharanira kukunezeza
Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.
5. Umuntu ukubwira ko agukunda kubera inyungu runaka agutegerejeho
Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n'abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe. Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.


