Category: Uncategorized

  • Amazina yabakomerekeye mu mpanuka naho bagiye bajyanywa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ahagana saa 11:00 z'amanywa mu karere ka Kamoyi habereye impanuko ikomeye cyane y'imodoka icyenda zitandukanye.

    Iyi mpanuka yabaye nyuma yuko imodoka y'icamion yo mu bwoko bwa HOWO yavaga i Muhanga igana Kigali yageragezaga kunyura ku modoka zari imbere yayo [kudepasa] ikagonga imodoka umunani zose.

    Nubwo yari impanuka, nta muntu witabye Imana, gusa hari abakomeretse biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho.

    Impanuka yabereye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga, umudugudu wa Ryabitana.

    Imodoka zagizweho ingaruka n'impanuka:

    1. RAC908B (TOYOTA HILEX)
    2. RAB246C (COASTER)
    3. RAC977W (CARINA)
    4. RAE342Z (TOYOTA HILEX)
    5. RAC578W (COASTER)
    6. RAD671K (TOYOTA HELIX )
    7. RAE 430G (RITCO)
    8. RAC178V (COASTER)
    9. RAD965X (HOWO)

    Abakomeretse naba bakurikira:

    1.TUMUSIFU Denis : 23yrs
    2. NTEZIRIZAZA Viateur : 39yrs
    3. BAHATI Sammanuel : 20yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    4. UWAYISENGA Jacqueline : 28yrs
    5. IRIGUKUNZE Ester : 30yrs
    6. DUSABEDUSHIMA Emmanuel : 20yrs
    7. TWAGIRAMUNGU Augustine : 25yrs
    8. NYIRANDORIMANA Conciette : 30yrs
    9. IHIRWE Samuel : 17yrs( Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    10. HAKIZIMANA Jean Paul : 34yrs
    11. TUYISHIME Allelua : 23yrs
    12.NIYONKURU XXX YRS( Uyu yakomeretse bikabije yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    13. MUKAMANA Charillotte : 34yrs
    14. DUSHIMIMANA Miriam: 21yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    15. UWAMARIYA Cremantine : 34yrs
    16. ABANGANYIMANA Modeste : 50yrs
    17. NSHIMIYIMANA Emmanuel : 38yrs
    18. HIRWA Dostus : 21yrs
    19. KAMPARAMPAKA Vincent: 43yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    20. HAVUGIMANA Zachel : 47yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    21. UWONKUNDA Chanel : 12yrs
    22. UWAMBAJIMANA Madeline : 25yrs
    23. TWIZEYIMANA Modeste : 39yrs
    24. MUKANKUSI Speciose : 53yrs
    25. UTAZIRUBANDA Claver 22yrs
    26. TUGANISHULI Jean Batiste : 30yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    27. MAJYAMBERE Emmanuel : 42yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    28. BIKORIMANA Rached : 30yrs
    29. NIYITANGA Justin : 28yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    30. MUSENGIMANA Emmanuel : 23yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    31. IRAKOZE NINA : 36yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    32. NTABANGANYINGABO Modeste : 50yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)

    Source : https://yegob.rw/buri-kimwe-wamenya-ku-mpanuka-ya-bereyeku-kamonyi/

  • Kamonyi: Ikamyo yacitse feri igonze imodoka zitwara abagenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022 nibwo ikamyo nini y'ikamyo yakoze impanuka, maze igonga izindi modoka zitwara abagenzi. Ibi byabereye mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi.

    Amakuru avuga ko iyi kamyo yagonze izindi modoka, yari ipakiye umucanga ubwo yamanukaga mu muhanda uzwi nko mu Rwabashyashya mu gice kimanuka cyane ikaza gucika feri.

    Bivugwa ko kandi muri uku kubura feri, iyi kamyo yahise isekura izindi modoka nyinshi zari ziyiri imbere zirimo izari zitwaye abagenzi ikazangiza cyane ndetse n'abari bazirimo bakaba bashobora kuba bagize ibibazo.

    Kugeza ubu amakuru avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka barenga 10 ariko ko hataramenyekana niba hari uwo yahitanye.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-ikamyo-yacitse-feri-igonze-imodoka-zitwara-abagenzi/

  • Rusizi: Inkuba yakubise abantu 14 bari mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Aba baturage inkuba yabakubise ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022, ubwo bari bugamye imvura mu rusengero bategereje gutaha nyuma y'amateraniro y'umugaroba bari basoje.

    Inkuba ikimara kubakubita ubuyobozi bw'umurenge bwahise butanga ubutabazi, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka ariko bane muribo bari barembye boherejwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yahumurije imiryango y'aba baturage ndetse abasaba kugendera kure ibikorwa byatuma inkuba ibakubita.

    Ati 'Turihanganisha imiryango yagize ikibazo, turakomeza tubabe hafi nk'uko twabatabaye ku mugoroba bikimara kuba. Turabasa ko bakomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba.'

    Abakubiswe n'inkuba ubu bameze neza usibye umwe abaganga bakiri gukirikirana mu buryo bukomeye. Aha inkuba yabakubitiye si ubwa mbere ihakubise kuko mu minsi ishize yahakubitiye umunyeshuri ahita apfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inkuba-yakubise-abantu-14-bari-mu-rusengero

  • Umunyamakuru wa RBA Herman NDAYISABA yatabarutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Herman NDAYISABA wari usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, yatabarutse nyuma yo kumara igihe arwaye.

    Iyi nkuru nshamugongo yamenyekanye kuri uyu 7 Mata 2022, ivuga ko uyu munyamakuru yatabarutse. Yazize Uburwayi bwa Diabetes n'Umuvuduko w'amaraso mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ari naho yari amaze iminsi avurirwa.

    Umunyamakuru Herman NDAYISABA yakoreraga RBA mu Karere ka Gicumbi, aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n'ahandi.

    Bamwe mu banyamakuru bakoranye na nyakwigendera bavuze ko yagiraga umuhate kandi akamenya kubana.

    Umunyamakuru KANYUMBA Beatha wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Nyagatare, yavuze ko Herman yari umukozi mwiza.

    Yagize ati: 'Yari umukozi pe, yari azi n'ibintu. Mbere atari yaganzwa n'uburwayi wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, nge nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi. Ikindi yari azi kubana n'abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.'

    KALISA Steven wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Rubavu yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Herman yari umunyamakuru w'umuhanga.

    Yagize ati: 'Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba. Ndibuka mbere y'uko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b'abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z'Igifaransa.'

    Kuvugana n'umuryango wa Herman NDAYISABA ntibyakunze, ariko bamwe mu bo bakorana bahamije ko yatabarutse.

    Uyu Munyamakuru Herman NDAYISABA wanabanje kwandikira ibinyamakuru by'Igifaransa, yari amaze imyaka irenga icumi akora muri RBA. Bivugwa ko kandi yanabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-herman-ndayisaba-yatabarutse/

  • Haracyari imbogamizi mu butabera buhabwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munana Samuel ukuriye Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko mu butabera bigoye ko bahabwa ubutabera nyabwo kuko ahanini (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/Haracyari-imbogamizi-mu-butabera-buhabwa-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga

  • Kamonyi: Menya amazina 32 y'abakomerekeye mu mpanuka yari ikomeye n'ibinyabiziga byangiritse #rwanda #RwOT

    Abantu 32 nibo bamenyekanye ko bakomerekeye mu mpanuka itari yoroshye yabaye kuri uyu wa 08 Mata 2022 mu nsi y'Akarere ka Kamonyi iruhande rw'ahazwi nka Rwabashyashya, muri metero nkeya ngo ugere mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto. Impanuka yatewe n'imodoka ya Hoho( HOWO) RAD 965X yari ipakiye umucanga, bivugwa ko yabuze feri ikagonga izari ziyiri imbere zigera mu umunani, mbere yuko ihagarara. Hamenyekanye amazina y'abakomeretse n'ibinyabiziga byangiritse.

    1.RAC908B(TOYOTA HILEX)

    2.RAB246C(COASTER)

    3 RAC977W(CARINA)

    4.RAE342Z(TOYOTA HILEX)

    5.RAC578W(COASTER)

    6.RAD671K( TOYOTA HELIX )

    7.RAE 430G(RITCO)

    8.RAC178V(COASTER)

    Abakomeretse  naba bakurikira:

    1.TUMUSIFU Denis 23yrs

    2.NTEZIRIZAZA Viateur 39yrs

    3.BAHATI Sammanuel 20yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    4.UWAYISENGA Jacqueline 28yrs

    5.IRIGUKUNZE Ester 30yrs

    6.DUSABEDUSHIMA Emmanuel 20yrs

    7.TWAGIRAMUNGU Augustine 25yrs

    8.NYIRANDORIMANA Conciette 30yrs

    9.IHIRWE Samuel 17yrs( Yoherejwe Nyarugenge hospital)

    10.HAKIZIMANA Jean Paul 34yrs

    11.TUYISHIME Allelua 23yrs

    12.NIYONKURU XXX YRS( Uyu yakoeretse bikabije yoherejwe Nyarugenge Hospital)

    13.MUKAMANA Charillotte 34yrs

    14.DUSHIMIMANA Miriam 21yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    15.UWAMARIYA Cremantine 34yrs

    16.ABANGANYIMANA  Modeste 50yrs

    17.NSHIMIYIMANA Emmanuel 38yrs

    18.HIRWA Dostus 21yrs

    19.KAMPARAMPAKA Vincent 43yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    20.HAVUGIMANA Zachel 47yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    21.UWONKUNDA Chanel 12yrs

    22.UWAMBAJIMANA Madeline 25yrs

    23.TWIZEYIMANA Modeste 39yrs

    24.MUKANKUSI Speciose 53yrs

    25.UTAZIRUBANDA Claver 22yrs

    26.TUGANISHULI jean Batiste 30yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    27.MAJYAMBERE Emmanuel 42yrs( Yoherejwe Nyarugenge Hospital)

    28.BIKORIMANA Rached 30yrs

    29.NIYITANGA Justin 28yrs( Yoherejwe Nyarugenge hospital)

    30.MUSENGIMANA Emmanuel 23yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    31.IRAKOZE NINA 36yrs(Yoherejwe nyarugenge hospital)

    32.NTABANGANYINGABO Modeste 50yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)

    Soma hano inkuru yakozwe mbere impanuka ikiba umenye byinshi;Kamonyi: Abantu 31 nibo bamaze kumenyekana ko bakomereyeke mu mpanuka barimo 8 bikabije

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-menya-amazina-32-yabakomerekeye-mu-mpanuka-yari-ikomeye-nibinyabiziga-byangiritse/

  • U Bwongereza: Igikomangoma Charles yateye igiti mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa Igikomangoma Charles yakoze ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'Igikomangoma Charles kuri uwo munsi bugira buti 'Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Igikomangoma cya Wales yateye igiti mu rwego rwo kuzirikana abishwe.'

    Muri iki gikorwa Igikomangona Charles yari aherekejwe n'abarimo Eric Murangwa Eugène wari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.

    Mu mpera za 2017, uyu mugabo wanakiniye Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yahawe umudali w'ishimwe 'Member of the British Empire', n'Umwamikazi w'u Bwongereza Elisabeth II, kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagaragaje yaba mu Bwongereza no mu Rwanda birimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.

    Igikomangoma Charles ni umwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu Nama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda. Azaba ahagarariye Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

    Igikomangoma Charles cy'u Bwongereza yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igikomangoma Charles yateye igiti nk’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikomangoma-charles-cy-u-bwongereza-cyunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

  • Inkangu yafunze umuhanda Kigali – Musanze mu minota 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura ivanze n’urubura yibasiye Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/inkangu-yafunze-umuhanda-kigali-musanze-mu-minota-30