Category: Uncategorized

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 7 Mata 2022 mu Rwanda habonetse uwanduye Covid-19 umwe, akaba yabonetse mu bipimo 4,922. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-umuntu-umwe-wanduye

  • Gisagara : Umusore arashinjwa gukubita umwana agafuni akamujugunya mu musarani #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022 mu Mudugudu wa Bukamba mu Kagari ka Bukiza.

    Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu yatangaje ko uwo musore yari yarinjiye umugore ufite abana batatu, noneho baza kugirana amakimbirane akubita umwe muri bo agafuni mu mutwe amugira intere.

    Ati 'Uwo musore yinjiye umugore ufite abana batatu kuko atari akibana n’umugabo we. Uyu munsi rero bagiranye amakimbirane noneho agiye kumukubita aramuhunga ahita afata agafuni agakubita umwana we w’umuhungu w’imyaka 13 amujanjagura umutwe. Amaze kubona ko byarangiye yamufashe amujugunya mu musarani.'

    Yakomeje avuga ko abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’umudugudu batabaye bakura uwo mwana mu musarani basanga agihumeka bihutira kumujyana kwa muganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yavuze ko uwo mwana yajyanywe ku ivuriro rya Kibayi ariko hari gahunda yo kumwohereza ku bitaro bya Kibirizi kuko arembye.

    Yavuze ko umugabo wamukubise agafuni yamaze gufatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri icyo cyaha akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
    Tumusifu yavuze ko amakuru y’ibanze bafite yemeza ko uwo musore yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore yinjiye bakarwana ariko mu by’ukuri hataramenyekana icyo bapfa.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abayagirana bakayakemura mu biganiro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umusore-arashinjwa-gukubita-umwana-agafuni-akamujugunya-mu-musarani

  • BIRAVUGWA i Kigali : Birukanwe muri Canada si ubwa mbere babikora :RIB yataye muri yombi abasore bagaragaye bakubita nyiri Neptunez Band asa n’uhwereye #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

    Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by’umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

    Nyuma y’iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

    Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y’Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n’abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk’abica inzoka.

    Umwe mu batanze amakuru unazi neza uko byagenze iryo joro, yagize ati 'Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.'

    Ni urugomo amakuru avuga ko rwabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku i Rebero.

    Hari kandi amakuru avuga ko aba basore uko ari babiri bagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo basanzwe bazwiho urugomo mu Mujyi wa Kigali, uretse ibi umwe mu bababazi akaba yavuze ko bose baherutse kwirukanwa muri Canada kubera imyitwarire nk’iyi mibi.

    Andi makuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko abafashwe bakekwaho guhohotera uyu mugabo atari ubwa mbere bakoreye urugomo muri Kigali.

    Ngo ubwo iyi nkuru yategurwaga habonetse ubuhamya bw’abagera kuri babiri bakubise ku buryo bwa kinyamaswa.

    Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati 'Ni abantu biyenza ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w’inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.'

    Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa , yahishuye ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y’iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.

    How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq

    — Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022

    The suspects seen in the video above brutally assaulting a victim have been arrested and a casefile will be compiled for Prosecution.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 6, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/BIRAVUGWA-i-Kigali-Birukanwe-muri-Canada-si-ubwa-mbere-babikora-RIB-yataye-muri-yombi-abasore-bagaragaye-bakubita-nyiri-Neptunez-Band-asa-n-uhwereye

  • Perezida Kagame yahishuye Uburyarya mu buryo Butatu butegetse Isi #rwanda #RwOT

    Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali atangiza icyumweru cyo kwibuka, Kagame yavuze ko ingabo yari akuriye zirinze kwica mu kwihorera ubwo zariho zifata ubutegetsi mu 1994.

    Ati : “Tekereza bamwe muri twe bari bafite imbunda iyo dukurikirana abariho bica abantu bacu, natwe tukabica… Icya mbere twari kuba dufite ishingiro. Ariko twarabaretse.”

    Abatutsi barenga Miliyoni barishwe ndetse n’abahutu batari bashyigikiye ubu ubwicanyi bishwe mu 1994, ONU yagennye tariki 07 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe abatutsi.

    Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye byarebereye jenoside iba bityo “bidafite amasomo yo kwigisha uwo ari we wese”, ashinja kandi ibyo bihugu “guhishira uruhare rwabyo” bivuga ubutabera na demokarasi.

    Ati : “Uko mbizi, hari uburyo butatu butegetse isi, bumwe ni demokarasi, ubundi bwitwa igitugu, ubwa gatatu buri hagati, bufite ingufu nyinshi, bucece cyane, kandi bukora ni uburyarya”.

    Yongeyeho ko azemera “kwitwa amazina uwo ari we wese azaduha” ariko ko isomo u Rwanda rwabikuyemo ari uko “nta bantu b’ingenzi aho ariho hose kurusha twebwe”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-Uburyarya-mu-buryo-Butatu-butegetse-Isi

  • Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu munyamakuru yapfiriye mu Bitaro bya Faisal aho yari amaze iminsi yivuriza indwara zirimo Diabetes n'umuvuduko w'amaraso bikaba bivugwa ko ari na zo zamuhitanye.

    Hermana Ndayisaba yari umunyamakuru wa RBA mu Karere ka Gicumbi aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n'ahandi.

    Bamwe mu banyamakuru babanye na nyakwigendera bavuga ko yari umwe mu banyamakuru bagira umuhate mu kazi kandi bakamenya kuyobora bagenzi babo.

    Kanyumba Beatha wabanye na nyakwigendera ubwo yakoreraga ishami rya Nyagatare mu gihe cy'imyaka itatu, yavuze ko yari umukozi mwiza utavanga akazi n'ibindi.

    Ati 'Yari umukozi pe, yari azi n'ibintu, mbere atari yaganzwa n'uburwayi, wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, njye nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi, ikindi yari azi kubana n'abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.'

    Kalisa Steven wakoranye na we mu ishami rya Rubavu we yabwiye IGIHE ko yari umwe mu banyamakuru b'abahanga.

    Ati 'Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba, ndibuka mbere yuko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b'abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z'Igifaransa.'

    Twagerageje kuvugisha bamwe mu bo mu muryango we ntibyadukundira, gusa bamwe mu banyamakuru bakoranaga na we baduhamirije ko yitabye Imana.

    Herman Ndayisaba yari umunyamakuru wari umaze imyaka irenga icumi ari muri RBA aho yanabanje gukorera ibinyamakuru byandika mu Gifaransa, binavugwa ko yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/herman-ndayisaba-wakoreraga-rba-yitabye-imana

  • Karongi:Abarokotse Jenoside basabye ko imibiri igera ku bihumbi 75 ikurwa mu mva zangiritse – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 7 Mata 2022, ubwo mu Karere ka Karongi hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro.

    Mu buhamya bwatanzwe na Mukakabera Domina, ufite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Gatwaro na Gahigi Gaspard warokotse ubwicanyi bwabereye muri Stade Gatwaro bavuze ko ubuyobozi bwa komine zariho n'ubwa Perefegitura ya Kibuye bwabagiriye inama yo kuva aho bahungiye hose bakajya muri Stade Gatwaro.

    Ubwo buyobozi ngo bwabizezaga ko ariho hatekanye nyamara ngo wari umugambi wateguye wo korohereza abicanyi ngo babice babasanze hamwe.

    Mukakabera na Gahigi bashima ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bakavuga ko mu myaka 28 ishize biyubatse bakiteza imbere.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Habarugira Isaac, yavuze ko hari imibiri irenga ibihumbi 75 iri mu mva ndetse ko yatangiye no kwangirika kuko itabungabunzwe uko bikwiye.

    Ati “Ntabwo iri munsi y'ibihumbi 75, kuri Saint Pierre Kibuye turabizi neza ko yatangiye kwangirika kuko iyo imvura iguye amazi ajyamo, ntabwo hasakaye ni ku gasozi, kuri Home Saint Jean amasanduku aragerekeranyije, nta etajeri zirimo kandi zari imbaho zoroheje ku buryo tubizi neza ko yatangiye kwangirika.'

    Yakomeje ati 'Nyamishaba na ho hasakawe amazi yaramaze kujyamo no mu Murenge wa Gitesi turabizi ko amazi yagiyemo. Ni yo mpamvu dusaba ko iyo mibiri yavanwamo igashyingurwa mu nzibutso.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Théophile yavuze ko bafite gahunda yo kwimura iyo mibiri gusa ngo bisaba kubanza kuganiriza abafite ababo bashyinguye muri izo mva bakamenyeshwa igikorwa cyo kwimura iyo mibiri mbere.

    Ati “Mu karere ka Karongi dufite gahunda yo guhuza inzibutso kuko n'itegeko rirabiteganya. Bisaba ko tubanza kuganira n'imiryango ifite ababo baruhukiye muri ziriya mva kugira ngo tubyumve kimwe. Ikiza rero twashyimye ni uko aribo babyisabira bikaba biduha icyizere ko icyo gikorwa kizoroha. Turateganya kubikora muri uyu mwaka tugiye gutangira, bivuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 29 bizajya kuba hari zimwe mu mva zatangiye guhuzwa”.

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Karongi bagaragaje ko mu bikibangamiye imibereho yabo harimo kuba hari imiryango irenga ibihumbi 3000 iba mu nzu zishaje cyane kuko zubatswe huti huti nyuma gato ya Jenoside.

    Banagaragaje ikibazo cy'uko hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro n'icyifuzo cy'uko umusozi wa Gatwaro haterwaho ubusitani bwo kwibukiramo ndetse no ku kiyaga cya Kivu hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka kuko hari imibiri yajugunywe muri icyo kiyaga itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, yavuze ko Intara n'Akarere bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abarokotse Jenoside baba mu nzu zishaje cyane babone inzu nziza zo kubamo ndetse anizeza abarokotse Jenoside ko ibibazo n'ibyifuzo byose bizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ku itariki 18 Mata 1994, nibwo abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro bagabweho igitero kibicamo benshi.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri 15.000, indi ishyinguye mu mva ziri ahantu hatandukanye no mu zindi nzibutso zirimo urwa Bisesero n'urwa Ngoma ruri ku Mugonero mu Murenge wa Gishyita.

    Ibikorwa byo Kwibuka28 byatangijwe hacanwa urumuri rw’icyizer

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri ibihumbi 15

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence ashyira indabo ku mva

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko Intara n’Akarere bazakomeza gufatanya gukemura ibibazo by’amacumbi y’abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abarokotse-jenoside-basabye-ko-imibiri-igera-ku-bihumbi-75-ikurwa-mu

  • Gisagara: Akurikiranyweho gukubita umwana agafuni akamujugunya mu musarani – #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022 mu Mudugudu wa Bukamba mu Kagari ka Bukiza.

    Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko uwo musore yari yarinjiye umugore ufite abana batatu, noneho baza kugirana amakimbirane akubita umwe muri bo agafuni mu mutwe amugira intere.

    Ati 'Uwo musore yinjiye umugore ufite abana batatu kuko atari akibana n'umugabo we. Uyu munsi rero bagiranye amakimbirane noneho agiye kumukubita aramuhunga ahita afata agafuni agakubita umwana we w'umuhungu w'imyaka 13 amujanjagura umutwe. Amaze kubona ko byarangiye yamufashe amujugunya mu musarani.'

    Yakomeje avuga ko abaturage hamwe n'ubuyobozi bw'umudugudu batabaye bakura uwo mwana mu musarani basanga agihumeka bihutira kumujyana kwa muganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yajyanywe ku ivuriro rya Kibayi ariko hari gahunda yo kumwohereza ku bitaro bya Kibirizi kuko arembye.

    Yavuze ko umugabo wamukubise agafuni yamaze gufatwa ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri icyo cyaha akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
    Tumusifu yavuze ko amakuru y'ibanze bafite yemeza ko uwo musore yari asanzwe agirana amakimbirane n'umugore yinjiye bakarwana ariko mu by'ukuri hataramenyekana icyo bapfa.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abayagirana bakayakemura mu biganiro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-akurikiranyweho-gukubita-umwana-agafuni-akamujugunya-mu-musarani

  • #Kwibuka28: Nirere Shanel yasohoye andi mashu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Werurwe 2022, ni bwo bwa mbere Nirere yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo nyuma y'amezi icyenda yari ashize ayisohoye mu buryo bw'amajwi.

    Ubu, yasohoye andi yakoze mu buryo buzwi nka 'animated' yakoze afatanyine na Inkstain ikorera mu Rwanda hamwe na À la plage ikorea mu Bufaransa.

    Nirere yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukora amashusho y'iyi ndirimbo mu buryo bushushanyije “kugira ngo nsindagire uburyo abarokotse bahisemo kwiyandikira amateka biyubaka, biteza imbere kandi badaheranwa n’agahinda”.

    Akomeza ati 'Guhitamo kwongera kubaho, guhitamo kwongera kubona urumuri. Guhitamo kwongera kwishima aho guheranwa n’agahinda.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko “gushushanya no kwandika biduha ububasha n’imbaraga zo guha icyerekezo amateka n’ibyifuzo byac”'.

    Ati: 'Tukandika urwibutso rw’abacu, tugashushanya icyizere n’uburumbuke, tugashyiramo amabara y’ibyishimo no kugira neza.'

    Nirere yakomeje buri wese muri 'ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.' Avuga ko indirimbo 'Araho' imuha 'ishusho y’aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana'.

    Ni ubuhamya bw’ubudaheranwa bw’abarokotse bumuha icyizere bukamubera icyitegerezo mu guharanira no gukomeza kubaho. 

    Araho kandi ni ishusho y’uko amashami yashibutse kandi yeza imbuto z’urukundo, imbuto z’ubumwe n’imbuto z’ubworoherane.

    Ni intashyo z’urukundo n’urukumbuzi 'ku bacu bavukijwe ubuzima ikaba isezerano ry’uburyo tubibuka kandi tuzahora tubibuka'. Ati 'Ntibazazima duhari.' 

    Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo 'Araho' yayituye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Nirere yavuze ko indirimbo 'Araho' imuha 'ishusho y’aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘ARAHO' YA NIRERE SHANEL

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA 'ARAHO'AKOZE MU BURYO BWA CARTOON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116221/kwibuka28-nirere-shanel-yasohoye-andi-mashusho-yindirimbo-araho-yukuntu-abarokotse-jenosid-116221.html

  • Muhanga: Basabwe kwifatanya n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kunga ubumwe #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abaturage b'Intara abereye umuyobozi kwirinda imvugo zipfobya Jenoside kandi zikanakomeretsa abayirokotse. Abasaba kandi kwifatanya nabo muri ibi bihe binjiyemo byo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe urwagashinyaguro. Abasaba kandi gutahiriza umugozi umwe no kurenga amateka mabi Igihugu cyanyujijwemo na Politiki mbi y'amacakubiri.

    Guverineri Kayitesi, ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye mu murenge wa Nyarusange, aho hashyizwe indabo ku mva ibitse imibiri y'Abatutsi isaga 750 bishwe.

    Guverineri Kayitesi.

    Yagize ati' Turibuka abavandimwe, inshuti n'imiryango yacu ifite ababo bishwe nabi bitewe n'inyigisho mbi za Leta yashyiraga imbere amoko n'urwango ku banyagihugu,  ariko bikajyana na Politiki mbi yatumaga hari abari mu gice kimwe bahezwa bazira uko bavutse'.

    Akomeza yibutsa abitabiriye uyu muhango ko kwibuka aba batutsi bishwe nabi ari umwanya mwiza wo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaba hafi no kubarinda kwigunga bityo tukanagira uruhare rwo kubabera abavandimwe beza, tukarushaho kwirinda imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu no kurenga ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo aribyo biduha kunga ubumwe tukirinda amacakubiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Bosco avuga ko abarokotse Jenoside bahisemo inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge kugirango bayoboke inzira nziza yo gufatanya n'abandi baturage gukomeza guharanira kwiyubaka. Yemeza ko impinduka nziza ziharanirwa, ko kandi tuzikomora kubatubohoye ndetse n'imiyoborere myiza  y'igihigu cyacu. Ahamya ko nk' Abanyarwanda twagaragaje ko mu bumwe bwacu nta cya tunanira, ko bityo dukwiye guharanira ko nta warokotse Jenoside wakongera guhura n'ibibazo yahuye nabyo kuko igihugu kiyobowe neza.

    Akomeza avuga ko aya mateka nubwo ari mabi twayanyuzemo, ariko ko abakiri bato bakwiye kwiga neza no gusobanurirwa kuko iyo urebye usanga hari abagihembera igengabitekerezo ya Jenoside bagamije kubiba amacakubiri mu bashyize hamwe batakirebera mu ndorerwamo z'amako n'uturere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nta mutarage ukwiye kwirebera mu ndorerwamu y'amoko. Ahamya ko mbere abantu basangiraga akabisi n'agahiye ariko kubera inyigisho mbi mu myaka 1959,1961,1973 byatumye mu 1994 abatutsi bicwa n'imwe mu mitwe yari yarashyizweho ya 'PAWA', kubera inyigisho mbi bagiye bahabwa, ndetse ko na Leta yabashishikarizaga kwanga abo basangiye umuco, ururimi ndetse n'aho batuye.

    Ashimangira ko Leta yahagaritse Jenoside iha Abanyarwanda uburenganzira bungana ndetse inakuraho indangamuntu y'amoko bityo ko twagombye kwanga ababiba amacakubiri kuko ntakeza kayo, ahubwo aryanisha abayarimo n'abazayavukiramo.

    Tariki ya 7 Mata buri mwaka hatangira ibikorwa byo kunamira abatutsi bishwe bazize Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 mu gihugu cyose, ndetse iki gikorwa kikaba kimara iminsi 100, aho buri wese agomba kwifatanya n'abarokotse Jenoside mu bikorwa by'isanamitima ndetse no kubafasha gikomeza guharanira ko bagera ku iterambere rirambye.

    Akimana Jean de Dieu / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-basabwe-kwifatanya-nabarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-no-kunga-ubumwe/

  • #Kwibuka28: Ali Kiba yifatanyije nAbanyarwan… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro, ibikorwa byo kwibuka birakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibikorwa byo kwibuka ntibigomba kurenza amasaha abiri igihe abantu bateraniye hamwe nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe). 

    Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bifatanyije n'u Rwanda muri iki gihe batanga ubutumwa, bavuga ko buri wese akwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w''Abibumbye António Guterres, yibukije abatuye Isi kwimika ubumuntu, bakirinda urwango rwaganisha mu bwicanyi nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abakinnyi b'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nabo bifatanyije n'u Rwanda mu mashusho bashyize ahagaragara basobanura icyo Kwibuka bisobanuye, bagaragaza ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse abayobozi n'abahanzi b'Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw'ihumure, abo mu mahanga barimo Ali Kiba umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania nabo bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto yanditseho #Kwibuka28, agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] ni umwe mu bahanzi bo mu bihugu by'amahanga bagaragaza ko bakurikirana gahunda nyinshi zibera mu Rwanda. Buri mwaka, yifatanya n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

    Ali Kiba yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116220/kwibuka28-ali-kiba-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-116220.html