
Category: Uncategorized
-
Umunyamakuru wa RBA yitabye Imana #rwanda #RwOT
Herman Ndayisaba wari umaze igihe kinini akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo RBA yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe no gutangaza inkuru y’akababaro y’uko Herman wari umukozi wayo yitabye Imana.
Herman Ndayisaba akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Uyu munyamakuru yitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa 7 Mata 2022 azize uburwayi bwa Diabetes n’umvuduko w’amaraso.
Yari amaze imyaka irenga 5 akorera RBA mu karere ka Gicumbi, yanakoreye kandi RBA mu bindi bice by’igihugu nka Nyagatare na Rubavu.
Herman Ndayisaba yitabye ImanaSource : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umunyamakuru-wa-rba-yitabye-imana
-
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika na Sudani y’Epfo, zifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu (…)
-
Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, Perezida Kagame yizeza ubufatanye #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w'Afurilka y'iburasirazuba mu kwagura imikoranire n'ubufatanye mu bihugu  bigize  uyu muryango.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, Â mu muhango wo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba.
Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya witabirwa n'abakuru b'ibihugu barimo Paul Kagame w'u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi wabo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo..
Bidasubirwaho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ni umunyamuryango wemewe n'amategeko w'umurynago w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba.
 Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora icyo gihugu na mugenzi Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa gatanu bashyize umukono ku nyandiko ziha uburenganzi Kinshasa kwinjira muri uyu muryango.
Perezida wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta unayoboye umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba, yavuze ko kwakira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri uyu muryango bizamura inyungu, ariko by'unwihariko bikongera imbaraga mu by'ubukungu no guhangana ku isoko muri Afurika no ku isi yose.
Ati 'Guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wacu, ni ugufungura imiryango migari y'amahirwe ndetse no kwagura ubucuruzi n'ubuhahirane. Kuba RDC ije iruhande rwacu, abaturage  b'umuryango wacu ubu baragera hafi kuri miliyoni 300. Umusaruro mbumbe wacu w'imbere mu gihugu ukubiye hamwe ubu ni miliyari 250 z'amadorali y'Amerika.'
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe witabiriye umuhango wo kwinjiza RDC mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba, yashimangiye ko hirya yo kuzamura ubuhahirane kwifatanya kw'ibihugu byo mu  Karere, bifasha guhangana n'ibibazo by'umutekano muke kuri ubu bitagira imipaka.
Ati 'Kubungabunga umutekano mu buryo bwihariye! Ni gute twagira umutekano? Kuko urabona iterabwoba muri Somalia, niba hari ikibazo kiragira ingaruka kuri Kenya, hari ikibazo muri Congo kikagira ingaruka kuri Uganda, hari ikibazo muri Uganda bigire ingaruka kuri Uganda. None ntabwo turi gukorera hamwe mu gukemura ibyo bibazo.'
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibaye umunyamuryango mushya w'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, yijeje ko mu gihe akiri ku butegetsi azakora ibishoboka byose mu gushyira mu bikotwa ibyo umuryango wa EAC yiyemeje.
Ati 'Ndizeza gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose kugira ngo uku kwemerwa nk'umunyamuryango, bizagira akamaro muri manda yanjye ya mbere. Uyu muhango wo kwinjira muri EAC birashimangira ibyo nari navuze mu mbwirwaruhamwe navuze ubwo RDC yinjizwaga muri EAC. Ubu noneho imishinga ihuriweho ubu igiye gushyirwa mu bikorwa, muri make kuba umunyamuryango bizazamura inyungu m by'ubukungu.'
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w'Afurilka y'Iburasirazuba mu kwagura imikoranire n'ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango.
Ati 'Twavuze imbwirwaruhame nyinshi mu myaka yashize na cyera. Ndatekereza ko tugomba kwicara tugakora akazi kari mu byo twemereye abaturage bacu, yaba ku gihugu ukwacyo cyangwa mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba. Kandi turi kumwe mu nzira zose mu kugera ku ntego zo kwagura ubuhahirane mu muryango wacu.'
Kwakira RDC muri EAC ntibyagoranye kubera inyungu zitezwe ku mpande zombi, uwo muryango wari usanzwe ufite abaturage miliyoni 193.
Mu gihe RDC ibaye Umunyamuryango bizatuma umubare wabo wiyongera babe miliyoni 280, yagure n'amarembo yawo ave ku Nyanja y'Abahinde agere ku Nyanja ya Atlantique.
Ni isoko rigari rizungukira ibihugu byose byo muri uyu muryango, by'umwihariko abaturage bawo.
Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye igihugu cya 7 kinjiye mu muryango wa EAC.
Somalia yasabye mbere ya RDC kwinjira muri uwo muryango ariko yo ntiremerwa.
Tito DUSABIREMA
The post Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, Perezida Kagame yizeza ubufatanye appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Perezida Kagame ari Nayirobi mu muhango wo kwakira DRC muri EAC[AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022 nibwo Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yakiriwe ku kibuga cy'indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi.

Perezida Kagame yageze muri uyu murwa mukuru wa Kenya hasanga bangenzi be barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe wahageze mu gitondoo cyo kuru uyu munsi na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa wahageze ku mugoroba w'ejo ku wa Kane tariki ya 8 Mata.Uyu muhango w'isinywa ry'aya masezerano urayoborwa na Perezida Huru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba(East Africa Community).

Aya masezerano agiye gusinywa nyuma y'aho ku wa 29 Werurwe 2022, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango.Ni icyemezo cyatangajwe mu Nama Idasanzwe ya 19 y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

-
Kamonyi: 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye #rwanda #RwOT
Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye mu Nkoto, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022.
Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n'imodoka y'ikamyo y'imwe muri sosiyete z'Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi.
Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye IGIHE ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.
Ati 'Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka umunani zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.''
Amafoto y'iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w'abantu bakomeretse cyangwa niba hari abayiguyemo.
The post Kamonyi: 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
-
Kwibuka 28: Abarimo umusizi Rumaga n'umuhazikazi Mariya Yohana bahuriye mu ndirimbo bise 'Impore Mawe'[VIDEO] #rwanda #RwOT
Iyi ndirimbo y'iminota 5 n'amasegonda 41', iri mu biganza bya kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex ari nayo yahurije hamwe aba bahanzi, muri iyi ndirimbo yo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muyoboke Alex abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo, muri iki gihe cyo kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda muri Jenoside yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.
Ati 'Ishusho Ltd ni kompanyi y'abanyarwanda ikorera Abanyarwanda. Muri ibi bihe rero bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 28 natwe tugomba kwifatanya n'Abanyarwanda n'Igihugu, ari muri urwo rwego rwo gutanga umusanzu kugira ngo dukomeze kwibuka kandi twiyubaka.'
Akomeza ati 'Twahamagaye abahanzi batandukanye barimo umuhanzi nka Mariya Yohana, umuhanzi Serge Iyamuremye, Junior Rumaga n'abandi dukora iyi ndirimbo yo kwibuka.”

Muyoboke yavuze ko ari we wanditse inyikirizo y'iyi ndirimbo 'Mpore Mawe', afatanya na Mariya Yohana, hanyuma buri muhanzi agenda ahitamo ibyo aririmba ariko babanje kubikosora kugira ngo ahuze neza n'intego yo gufasha Abanyarwanda kwibuka.

Uyu mugabo wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, yabwiye urubyiruko kuba nyambere mu bikorwa byo kwibuka, kuko bizababera umusingi wo kumenya iyo bava n'iyo bagana.

Ababwira guhangana na buri wese uhembera urwango n'amacakubiri ndetse n'abapfoya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.
Igihe cyo Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside, no kuzirikana urugendo rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda u Rwanda rwahisemo mu myaka 28 ishize.
Mu kiganiro yatanze hatangizwa icyunamo, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yavuze ko 'Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 si impanuka'.
Avuga ko kuva 1959 habayeho kwimika umuco wo gutoteza Abatutsi, bagahozwa mu karengane buri munsi, bihinduka imikorere isanzwe, bikanafatwa nk'ishema ryo gukunda igihugu.
Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari 'umuco wacu kuko nta muntu uvukana ingeso yo kwica'. Ahubwo yatangijwe n'abakoloni, ikomeza kwigishwa na APROSOMA&MRND kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yo muri 1994.
-
Kigali : Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ikomeretsa umwana w’umukobwa, RIB yatangiye iperereza #rwanda #RwOT
Umwe mu bayobozi mu muryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko mu rugo rw’umuturage witwa Twagira hatewe igisasu cya gerenade kigakomeretsa umuntu umwe wo muri rwo.
Uyu muyobozi ngo yabwiwe ko ari abagizi ba nabi bateye gerenade kwa Twagira, igakomeretsa umwana we w’umukobwa, ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza CHUK.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu witwa Indakemwa, mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa NIBOYE w’Akarere ka Kicukiro.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA buvuga ko burimo gukurirana no kubaza iwabo wa Twagira(mu Karere ka Huye) niba koko yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo hamenyekane niba icyo gitero gifitanye isano n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry iby’icyo gitero ku rugo rwa Twagira, avuga ko hakirimo gukorwa iperereza.
Umuryango IBUKA uvuga ko mu gihe u Rwanda ruba rwegereza cyangwa ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bajya basagarirwa bakagirirwa nabi mu buryo butandukanye, kugira ngo bagire ubwoba bareke gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho n’ababigizemo uruhare.
Icyakora inzego z’Ubuyobozi mu Rwanda zivuga ko zitazihanganira uwo ari we wese wagerageza gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.
-
Perezida Kagame ari muri Kenya #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa RDC na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unasanzwe ayobora uyu muryango wa EAC.
Inama Idasanzwe y'Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'i Burasirazuba yateranye taliki 29 Werurwe2022, niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.
Uyu Muryango wari usanzwe ugizwe n'ibihugu bitandatu birimo Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y'Epfo.
The post Perezida Kagame ari muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
-
Musanze: Wa mugore ukekwaho kuzirika umwana yibyariye yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Ni nyuma y'amakuru yacicikanye kuva ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yagarukaga ku mwana w'umukobwa w'imyaka 9 wagaragaye ku mafoto, nyuma yo gukurwa mu nzu bivugwa ko yari yakingiraniwemo n'uwo mubyeyi we, kandi yanamuziritse amaboko yombi n'imigozi.
Abatabaye uwo mwana, ni abatambukaga hafi y'iyo nzu yari arimo, bumvise urusaku rwe, asaba ubutabazi, bihutira gukingura iyo nzu, ari na ho bamusanze amaboko ye yombi azirikiye inyuma, bamukuramo, ubwo bamubazaga uwabikoze, akaba yaratangaje ko ari umubyeyi we, wamujijije amafaranga 200 yari yabuze.

Uwo mwana bahise bamujyana ku ivuriro (Poste de Santé) rya Cyabagarura kugira ngo yitabweho n'abaganga, mu gihe uwo mubyeyi we ukekwako kubigiramo uruhare, yari yatorotse, akaba yari agishakishwa n'inzego zirimo n'izishinzwe umutekano zamutahuye nyuma y'amasaha yari ashize bibaye.Mukamana yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu bihe bitandukanye Urwego rw'ubugenzacyaha, RIB rwagiye rutangaza ko rwafunze umubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese akuriranyweho guha umwana ibihano biremereye.
Dr Murangira yibukije abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwamo niyo yaba yakoze amakosa. Ibihano bibabaza umubiri ntibyemewe. Ibikorwa nk'ibi ntibikwiriye gukorerwa umwana ndetse n'undi wese.
Ati 'Turasaba ababyeyi kwirinda guha umwana ibihano nk'ibi bibangamiye uburenganzira bwe. Umuwana agomba kubahwa, ibihano nk'ibi bigizwe n'ibikorwa by'iyica rubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwa muntu.'
Yakomeje agira ati 'RIB irihanangiriza ababyeyi ndetse n'abandi bantu bafite inshingano zo kurera umwana ko uwo ariwe wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza ko atazihanganirwa, agakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.'
Uwo mugore aramutse ahamijwe n'Urukiko icyaha cyo guha umwana ibihano bikomeye no kumukorera iyicarubozo ashobora guhanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 20 ariko itarenze 25.
Amategeko ateganya ko umuntu uhoza umwana ku nkeke cyangwa akamuha ibihano biremereye ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse akanacibwa ihazabu y'ibihumbi 200 Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.








