Category: Uncategorized

  • Amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo yatije umurindi itegurwa rya Jenoside #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabigarutseho tariki 07 Mata 2022 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangirijwe ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside.

    Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ijambo rya Junenal Habyarimana ryo mu 1969 akiri Minisitiri w’Ingabo, ari imwe mu mbarutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Tariki 23 Nzeri 1969, Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yoherereje ba Burugumesitiri amabwiriza y’uko bazakemura ikibazo yise igaruka ry’impunzi, yandika ko igaruka ry’impunzi mu Rwanda rinyuranyije n’amategeko, asaba kuzigenzura babyitayeho kugira ngo iryo yinjira ryonona amategeko rihagarare burundu'.

    Habyarimana ngo yakomeje agira ati 'Witondeye ibarura ry’abanyamahanga bari muri Komine yawe byatuma ubigeraho neza. Tangira kubabarura ukibona uru rwandiko, igisubizo cyawe nzakibone bidatinze.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubukana bw’aya mabwiriza ya Habyarimana yita impunzi z’Abanyarwanda abanyamahanga, akanemeza ko kugaruka mu gihugu kwazo binyuranyije n’amategeko, ari imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mbere yaho kandi hari impunzi n’imiryango yabo, bakomeje guhanyanyaza bagana inkiko basaba imitungo yabo, bituma tariki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda ashyiraho iteka ryagiraga riti 'Umuntu wese wahunze ntashobora kuregera amasambu ye, niba ayo masambu yarahawe abandi baturage cyangwa hari ikindi Leta yayageneye, mu gihe basigaga ibintu byabo ni bo batumye byandagara, nta wishingiye guhunga kwabo, abategetsi ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga'.

    Inzego za Leta zategetswe gukurikiza iri teka, ba Perefe babihabwamo inshingano, uruhererekane rurakomeza kugeza kuri Repubulika ya kabiri, aho tariki 25 Ukwakira 1973 Habyarimana yasohoye iteka risubiramo irya Kayibanda, rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.

    Bizimana yavuze ko iyo ugiye kureba usanga ihezwa muri gahunda nyinshi zitandukanye ryaratangiye mu gihe cy’ubukoloni, kuko nko mu mwaka wa 1924 u Bubiligi bwasinye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yateganyaga gushyiraho ingabo z’u Rwanda, bitangira gukorwa mu Kuboza 1959.

    Icyo gihe Col Rogist wari Umutegetsi Mukuru uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yemeje ko hajyaho ingabo z’Abanyarwanda ku kigero cya 86% mu Bahutu, na 14% mu Batutsi, nubwo nta shingiro gifite ariko ntabwo cyigeze cyubahirizwa.

    Tariki 29 Nzeri 1960, habaye inama yahuje Col Vander Straton wari ushinzwe ishyirwaho ry’ingabo na Col Rogist, bafata icyemezo cyo kwigizayo Abatutsi nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibivuga.

    Yagiraga iti 'Ingabo z’Igihugu zizaba zigizwe n’Abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza impamvu zo kutabogama n’iza demokarasi, ngo twinjizemo Umututsi n’umwe. Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo, tuzajya ako kanya twemeza ko badashoboye, n’ubwo iyi mikorere irimo akarengane, ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazadutera ibibazo'.

    Gushyiraho ingabo z’Igihugu hagakumirwa Abatutsi, ni imwe mu mpamvu zatumye kuva mu 1959 ubwicanyi bwarabakorerwaga, abasirikare ntibabukumire ahubwo bakagira uruhare mu kwica.

    Abakoloni babonye kare ingaruka z’iyi politiki n’ubwo banze bakayitsimbararaho, kuko tariki 30 Mata 1961 inzego z’iperereza z’u Bubiligi zanditse inyandiko ibyerekana.

    Yagiraga iti 'Mu Rwanda itoranywa ry’Ingabo z’Igihugu ryakurikije kwinjizamo Abahutu bonyine, iyo zigiye mu kazi zishyira imbere ko ari Abahutu kurusha inshingano za kinyamwuga zigomba kuranga umusirikare cyangwa umupolisi. Kubera iyi mpamvu dusanga bidakwiye kubohereza mu kazi ko kurinda umutekano igihe habaye ibibazo bishingiye kuri politiki'.

    Igitangaje ni uko abakoloni babonaga ko ingabo bashyizeho zizakora ubwicanyi bo ubwabo bise Jenoside, ariko baranga babitsimbararaho nk’uko bigaragarira muri raporo yo ku wa 27 Ugushyingo 1961, General wayoboraga ingabo z’u Bubiligi yageneye Minisitiri w’Ingabo amugira inama.

    Yagize ati 'Gutsimbarara kuri politiki yo gushinga ingabo z’u Rwanda uburinzi bw’imipaka, no kuzishinga kurinda umutekano imbere mu gihugu ni ugutera ikibazo cy’uko mu gihe ingabo zizakora ubwicanyi, Loni ishobora kuzita Jenoside, tuzahura n’ingorane zo gushinjwa ubufatanyacyaha'.

    Icyo gihe mu Rwanda hari ubwicanyi bwatangiye mu 1959, kandi ubwicanyi bwose bwarangwaga no gukoresha inama zibutegura, hagakurikiraho ibarura ry’abishwe, bikanashyirwa muri raporo za Leta kandi ntihabeho inkurikizi ku babukoze.

    Byageze n’aho Leta ishyiraho iteka ryo kudahana kuko tariki 20 Gicurasi 1963, Kayibanda yashyizeho iteka ritegeka kudakurikirana abagize uruhare mu bwicanyi abyita ko ari ukwirengera kwa rubanda, rikanategeka ko abarwanyije Parimehutu bazahanwa.

    Uburezi nabwo bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe muri politiki y’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko tariki 26 Ukwakira 1972, wari umunsi ngarukamwaka bitaga uwa Guverinoma, icyo gihe Kayibanda yatangaje ko Abatutsi bagomba kwigizwayo.

    Yagize ati 'Baca umugani mu Kinyarwanda ngo bagarira yose, jye ndababwiye ngo nimuvangure urumamfu n’ururo hakiri kare'.

    Icyo gihe yasabaga kuvana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, kuko byahise bitangira gukorwa muri Gashyantare 1973, ubwo Leta yashyiragaho icyo yise komite z’ubucunguzi bwa rubanda zayoborwaga n’itsinda ryakoreraga mu biro bya Perezida wa Repubulika, rigizwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe Politiki n’ubutegetsi, ba Minisitiri batatu, uwari ushinzwe Politiki, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’uw’urubyiruko.

    Bafatanyije n’abo mu nzego z’umutekano, bashyiraho gahunda yo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi, aho mu rwego rwo kugira ngo batibeshya bagiye muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, basuzuma ifishi ya buri mukozi, hakorwa urutonde rw’Abatutsi, hakurikiraho kumanika lisite zabo kuri buri kigo, bategekwa kwibwiriza bagataha.

    Tariki 23 Werurwe 1973, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ba Burugumesitiri abasaba raporo ku banyeshuri birukanywe kuri buri shuri, ikandikwa mu Kinyarwanda ikanyuzwa kuri Perefe mu ntoki, kandi bigakorwa mu ibanga rikomeye.

    N’ubwo Juvenal Habyarimana afata ubutegetsi yabeshye ko agaruye amahoro bigatuma Abatutsi batahunze bagira icyizere, ariko si ko byagenze kuko tariki 01 Kanama 1973 Habyarimana yatangaje politiki y’uburezi ikumira Abatutsi mu mashuri.

    Yagiraga iti 'Abategetsi b’u Rwanda basanze ari ngombwa gusubira muri politiki yerekeye uburezi. Politiki nshya igamije mbere na mbere kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi. Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye, bizajya bikurikiza ubwoko n’uturere'.

    Nyuma yo kwemezwa bikanashyigikirwa n’inzego n’amashyaka bitandukanye, byaje gushyirwa muri politiki y’uburezi mu Rwanda mu mwaka wa 1985.

    Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amabwiriza-ya-Juvenal-Habyarimana-akiri-Minisitiri-w-Ingabo-yatije-umurindi-itegurwa-rya-Jenoside

  • Will Smith yahagaritswe mu bitabira 'Oscar Awards' mu gihe kingana n'imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 94, nibwo Will Smith yakubise umunyarwenya Chrsi Rock amuziza gutera urwenya k'umugore we.

    Nyuma y'uko uyu mukinnyi wa Film akaba n'umuhanzi akubise urushyi uyu munyarwenya bigatangaza benshi ndetse bikagarukwaho n'ibitangazamakuru bitandukanye, Will Smith yafashe umwanya asaba imbabazi Chris Rock avuga ko ibyo yakoze nawe yasanze bitari bikwiye.

    Will Smith yagize Ati 'Ndifuza kugusaba imbabazi ku mugaragaro Chris. Nari nataye umurongo ndetse nakoze amakosa. Mfite isoni kandi ibikorwa byanjye ntabwo byerekanye umugabo nshaka kuba. Nta hantu ho gukorerwa urugomo ku isi y'urukundo n'ubugwaneza.'

    Uyu mugabo yanasabye imbabazi abategura ibi bihembo, abatunganya filime, abari bitabiriye ndetse n'undi warebye ibyo yakoze.

    Will Smith icyo gihe yavuze ko we kumuteraho urwenya nta kibazo kuko bifite aho bihurira n'akazi ke ariko k'umugore we abifata nko kurengera kuko ari ukwinjira mu buzima bwite bwa muntu.

    Nubwo uyu mugabo yagaragaje ko ibyo yakoze nawe byamuteye isoni ndetse akanasaba imbabazi The Academy itegura ibikorwa bya Oscar Awards nyuma y'iminsi yiga ku myitwarire ya Will Smith ibinyujije mu mu kinyamakuru Variety Magazine rwatangaje ko Will Smith yafatiwe igihano kingana n'imyaka 10 atitabira ibihembo bya 'Oscar Awards'.

    Mu itangazo The Academy yasohoye riragira riti: “Mu birori bya Oscar Awards 2022 byabaye ku nshuro ya 94 byari bigamije kwishimira abantu batandukanye bo muri Cinema bakoze ibikorwa byiza umwaka ushize gusa twababajwen'uko byabangamiwe n'imyitwarire y'urugomo ya Will Smith”.

    Yakomeje igira iti” imyitwarire ya Will Smith yagaragaje ku rubyiniro ntabwo ikwiriye kwakirwa, tunasabye imbabazi ko ntacyo twahise tubikoraho bikimara kuba. Ibi byatumye tugaragara nabi imbere y'abari bitabiriye ibirori ku babirebaga kuri Television n'ahandi bose babibonye batekereje ko dushyigikiye urugomo ariyo mpamvu twahanishije Will Smith imyaka 10 atitabira 'Oscar Awards'.Ntiyemerewe gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo cyangwa no kubwitabira mu gihe cy'imyaka 10.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/will-smith-yahagaritswe-mu-bitabira-oscar-awards-mu-gihe-kingana-n-imyaka-10

  • Uburusiya bwashyiriweho icyiciro cya gatanu cy’ibihano #rwanda #RwOT

    Ibihano bishya bigena ko amabuye ya Coal akomoka mu Burusiya atazongera kugira aho yoherezwa mu mahanga. U Burusiya bwoherezaga ayo mabuye afite agaciro ka miliyari 8€ ku mwaka.

    Mu bijyanye n’imari, ibihano bishya bigena ko umutungo wa banki enye z’u Burusiya ufatirwa, aho ungana na 23% by’umutungo wose wa banki z’iki gihugu.

    Ibindi bihano bireba ingendo kuri sosiyete zo mu Burusiya no muri Belarus ko zitemerewe kugera muri EU. Gusa izitwaye ibikomoka ku buhinzi n’ibiryo hamwe n’ubufasha bugenewe abari mu kaga n’ibikomoka kuri peteroli zizemererwa kwinjira.

    Ibyoherezwa mu mahanga biturutse mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari 10€ nabyo byakumiriwe, byiganjemo ibikoreshwa mu nganda.

    Magingo aya, u Burusiya ni cyo gihugu cyafatiwe ibihano byinshi mu mateka y’Isi. Mu cyumweru cya mbere cya Werurwe, byari bimaze kuba 5534.

    Source : https://imirasire.com/?Uburusiya-bwashyiriweho-icyiciro-cya-gatanu-cy-ibihano

  • #Kwibuka28: Giramata w'imyaka 18 yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure abinyujije mu indirimbo yise'Amarira ndira'. #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukiri muto mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giramata Jean D'Arc yageneye ubutumwa bw'ihumure Abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo yise'Amarira ndira'. Ni kunshuro ya 28 u Rwanda rufatanyije n'isi yose muri rusange baribuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Mu kiganiro yagiranye ni Inyarwanda Giramata yyavuze ko indirimbo 'Amarira Ndira' ari indirimbo yakoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 28 Jenocide yaakorewe Abatutsi muri Mata 1994. yagize ati” Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 n'Abanyarwanda bose muri rusange”.

    Giramata wamenyekanye asubiramo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana z'Abahaanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Islael Mbonyi n'abandi nyuma agataangira gukora ize bwite yavuze ko n'ubwo Jenocide yabayeho ataravuka kuri ubu yibuka nkuwayibonye amaso ku maso bitewe n'ibyo yabwiwe n'ababyeyi, ati”Ntabwo Jenocide yabaye ndiho,ahubwo navutse yararangiye, ariko ibyo numvanye ababyeyi kenshi bituma numva nsa n'uwayibonye amaso ku maso”.

    Indirimbo'Amarira ndira” yanditswe na Bright Karyango usanzwe amufasha mu muziki we wa buri munsi, Giramata yavuze ko n'ubwo atari we wayanditse ariko akiyihabwa yahise ayikunda cyane ati” Iyi ndirimbo nkimara kuyumva nahise nyiyumvisemo kuko nange ibiyikubiyemo bihora bingaruka mu matwi kenshi, ubu dufite abantu babariye kuntoki mu muryango kandi bambwira ko kera iwacu twahoze ari umuryango mugari”.

    Giramata yasoje agenera ubutumwa abanyarwanda abasaba gukundana no gushyira hamwe kuko yizera ko ahari urukundo nta bwicanyi bwaharangwa.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka28-giramata-ukiri-muto-yageneye-abanyarwanda-ubutumwa-bw-ihumure

  • Amakuru y'abakobwa ba Perezida Putin #rwanda #RwOT

    Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya igihe cyose yaririndaga iyo hazaga ibibazo ku muryango we.

    Mu 2015, muri kimwe mu biganiro byinshi n'abanyamakuru yirinze gusubiza ku bibazo bibaza ku bakobwa be.

    Yagize ati: 'Abakobwa banjye baba mu Burusiya kandi biga gusa mu Burusiya, banteye ishema. Bavuga neza indimi eshatu z'amahanga. Nta muntu njya nganira nawe iby'umuryango wanjye.

    'Umuntu wese afite uburenganzira ku buzima bwe bwite, babayeho ubuzima bwabo kandi mu kwiyubaha.'

    Ashobora kutifuza kubavuga, ariko abandi barabikoze. Ikiciro gishya cy'ibihano bya Amerika kibasiye Maria Vorontsova w'imyaka 36, na Katerina Tikhonova w'imyaka 35.

    Itangazo rya Amerika rivuga ko Katerina Tikhonova ari 'umuhanga mu ikoranabuhanga ufite akazi gafasha leta [y'Uburusiya] n'uruganda rw'ibya gisirikare'.

    Rikavuga ko Maria Vorontsova 'akuriye porogaramu ziterwa inkunga na leta zahawe miliyari z'amadorari avuye muri Kremlin zo gukora ubushakashatsi bugenzurwa na Putin ubwe.'

    Mu gihe bicye ari byo byemejwe kumugaragaro ku buzima bw'umuryango wa Putin, inyandiko, inkuru z'ibinyamakuru n'imbwirwaruhame nkeya ibyo zavuze birahagije gutanga ishusho y'uko bimeze.
    Washington sanctionne les deux filles de Vladimir Poutine

    Abo bakobwa ni abana ba Putin n'uwahoze ari umugore we Lyudmila.

    Aba bashakanye mu 1983 ubwo Lyudmila yari umukozi mu ndege naho Putin ari umukozi wa KGB. Urugo rwabo rwamaze imyaka 30, rwaguka mu gihe Putin yageze ku gusongero ka politiki y'Uburusiya.

    Mu 2013 baratandukanye. Putin yagize ati: 'Cyari icyemezo twumvikanyeho: dusigaye tubonana bigoye, buri wese afite ubuzima bwe bwihariye.' Lyudmila yavuze ko Putin 'yaheranywe neza neza n'akazi'.

    Umukobwa wabo mukuru, Maria Vorontsova, yavutse mu 1985. Yize ibinyabuzima (biologie) muri kaminuza ya St Petersburg aniga ubuvuzi muri kaminuza ya leta i Moscow.

    Maria Vorontsova ubu arakora ubushakashatsi muri kaminuza anononsora ubuvuzi bw'imvubura z'imisemburo (endocrine system).

    Yandikanye n'abandi igitabo ku kugwingira mu bana, kandi ashyirwa ku rutonde rw'abashakashatsi mu kigo cya Endocrinology Research Centre i Moscow.

    Maria kandi ni umushabitsi. BBC Russia yamenye ko afatanyije kompanyi iri mu mugambi wo kubaka ikigo kinini cyane cy'ubuvuzi.

    Maria yashakanye n'umugabo w'umucuruzi w'umuholandi Jorrit Joost Faassen, wigeze gukora mu kigo cy'ingufu cya leta y'Uburusiya, Gazprom, nubwo bivugwa ko baba baratandukanye.

    Abantu bavugana nawe kuva intambara muri Ukraine yatangira bavuga ko ashyigikiye se, kandi ko afite amakenga ku makuru y'amahanga kuri iyi ntambara.

    Ugereranyije, murumuna we Katerina Tikhonova we yagaragaye kenshi muri rubanda, nibura kubera impano ye yo kubyina 'Rock'n'Roll'. We n'umukunzi we babaye aba gatanu mu irushanwa mpuzamahanga ryabyo ryo mu 2013.

    Putin n'umuryango we mu ifoto ya cyera

    Muri uwo mwaka, yashakanye na Kirill Shamalov, umuhungu w'inshuti y'igihe kinini ya Perezida Putin.

    Ubukwe bwabo bwabereye ahantu hihariye muri St Petersburg, abahakora bavuze ko abageni bahageze bari mu igare rinini rikururwa n'ifarashi eshatu zera.

    Shamalov yafatiwe ibihano na Amerika mu 2018 kubera uruhare rwe mu by'ingufu mu Burusiya. Minisiteri y'imari ya Amerika ivuga ko 'umutungo we watumbagiye cyane nyuma y'ubukwe bwe'. Gusa aba bombi baje gutandukana.

    Nyuma y'ibitero kuri Ukraine, abarusiya babiri b'impirimbanyi barafashwe kubera kuba mu nzu y'igitangaza iri ahitwa Biarritz mu Bufaransa bivugwa ko ari iya Shamalov.

    Katerina ubu nawe ari mu bushakashakatsi muri kaminuza hamwe no mu bushabitsi. Mu 2018 yagaragaye gato kuri televiziyo avuga ku buhanga bwa 'neurotechnology' ndetse no mu nama ku ishoramari mu 2021.

    Aba bagore bombi nta numwe bikekwa ko yaba amarana igihe kinini na Putin.

    Putin kandi afite abuzukuru. Yabakomojeho mu kiganiro n'abanyamakuru kuri telephone mu 2017, ariko ntiyavuze ngo ni bangahe cyangwa se ni abo ku wuhe mukobwa we.

    Yagize ati: 'Ku bijyanye n'abuzukuru banjye, umwe yamaze gutangira ishuri ry'incuke. Gusa munyumve, ntabwo nshaka ko bazakura nk'ibikomangoma. Ndashaka ko bazakura nk'abantu basanzwe.'

    @BBC

    The post Amakuru y'abakobwa ba Perezida Putin appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/09/11563/

  • Agahinda k’umuhanzi Cyusa Ibrahim, uwishe se yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga aho bamutaye ngo ashingurwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Cyusa Ibrahim avuga ko akigendana igikomere cyo kuba atarabasha gushyingura se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni mu gihe uwamwishe yabyemeye ariko akaba yaranze kuvuga aho bamutaye.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane burenga miliyoni bose bazira uko bavutse.

    Imyaka 28 irashize aya mahano agwiririye u Rwanda abaye ariko imibiri y’abishwe yose ntiraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro bitewe n’uko hari bamwe mu babishe banze kuvuga aho babataye.

    Cyusa Ibrahim ni umwe mu bagendana n’icyo gikomere, ahamya ko uwishe papa we yabyemeye muri Gacaca ariko n’uyu munsi yanze kuvuga aho bamutaye kugira ngo abe yashyingurwa mu cyubahiro.

    Ati 'Ntabwo nigeze nshyingura data, sinzi ahantu ari, ntabwo nzi ahantu bamutaye, ntabwo tuzi ahantu, njye sinamenya ngo ndajya kwibukira aha, hari umuntu muri Gacaca yanze kuvuga aho yamujugunye, kugeza n’ubu aracyafunze, yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga ahantu bamujugunye.'

    Yakomeje avuga ko ahantu hose bamwitabaje mu bikorwa byo kwibuka agenda yihuta kuko aba avuga ko wenda wasanga na se ari ho ashyinguwe.

    Ati 'Gusa amakuru avuga ko bashobora kuba baramwiciye muri izi nzira cya Cadillac, ariko ntabwo tuzi aho ari ho, iyo wamushyinguye uragenda ukavuga ngo muraho? Ukareba izina rye ukamubwira uti urabona ko nabaye umugabo (…) Niyo mpamvu ahantu hose iyo banyitabaje nditaba nti karame, nkagenda nkanaririmba mvuga nti wenda wasanga papa ari ho ari.'

    Cyusa Ibrahim amenyerewe mu ndirimbo gakondo ariko akaba afite n’indirimbo zo Kwibuka, aheruka gusohora iyitwa 'Wa Munsi Wageze’ aba agaruka muri bimwe mu byabaye muri Jenoside aho umubyeyi atatinyaga kwica uwo yibyariye.

    Cyusa Ibrahim ashengurwa no kuba uwishe se yaranze kuvuga aho bamutaye ngo na we ashyingurwe mu cyubahiro

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/agahinda-k-umuhanzi-cyusa-ibrahim-uwishe-se-yemeye-ko-yamwishe-ariko-yanze-kuvuga-aho-bamutaye-ngo-ashingurwe-video

  • Bikira Mariya afasha Abahutu kuvumbura Abatutsi ngo bicwe: Ingengabitekerezo mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyamadini ni bamwe mu bantu bizerwa kandi bakundwa n'imbaga. Byakugora kumva umuyoboke w'idini runaka avuga ko Padiri we, Pasiteri cyangwa Sheikh hari ikibi bakora, gusa hari ingero nyinshi zishimangira ko uwaba akibwira ibi yaba yibeshya cyane kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye urundi ruhande.

    Kuri iyi nshuro turagaruka cyane ku bihayimana batwawe n'urwango ndetse n'ubugizi bwa nabi, baca ukubiri n'inshingano zabo z'iyogezabutumwa. Aba ni ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside, barayuhira, irakura yera icuraburindi ry'iminsi ijana ryatangiye muri Mata 1994. Hari kandi n'abasenyeyeho abayoboke babo insengero abandi babica urw'agashinyaguro.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba Kiliziya itaramagana cyangwa ngo yitandukanye n'abo bantu 'ku giti cyabo', bituma hari abakeka ko ibyo bakoraga wari wo murongo wayo. Bashingira ku kuba hari abo ubushakashatsi bwagaragaje ariko kiliziya ikaba ntacyo irabavugaho by'umwihariko.

    -Musenyeri André Perraudin

    Musenyeri A. Perraudin ukomoka mu Busuwisi yayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 18 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 7 Ukwakira 1989. Ubushakashatsi bwakozwe na Padiri Hildebrand Karangwa kuri Parmehutu, bugaragaza uburyo Musenyeri André Perraudin yagize uruhare rukomeye mu mahame ya Parmehutu, n'ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    “Manifeste y'Abahutu” yasohotse ku wa 24 Werurwe 1959, yagize uruhare rukomeye mu gutanya Abanyarwanda. Mu myaka irenga 30 Perraudin yamaze muri politiki y'u Rwanda kuva yahagera mu Ukuboza 1950, ntiyahwemye gushyira ahagaragara inyandiko zavugaga ko Abahutu barenganywa n'Abatutsi.

    Mu 1959 Kiliziya Gatolika mu ijwi rya Perraudin yagerageje kwerekana ko umuhutu yari yarakandamijwe aho yagize ati “Mu Rwanda rwacu twagiye dutandukanywa n'amoko, ubutunzi, politki ndetse n'ubutabera kandi byose byari mu maboko y'ubwoko bumwe Tutsi”.

    Mgr Perraudin yakomeje agira ati “Aba Batutsi bagiye barenganya Abahutu ndetse n'Abatwa”. Nyuma yo kumva inyigisho ze mu 1959 Abahutu bahise bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y'Abatutsi.

    Uko ikibazo cy'amoko cyagendaga gifata intera, ni nako Abatutsi batotezwaga, bakicwa abandi bakirukanwa mu gihugu bagahunga. Ibi Kiliziya ya Perraudin ntacyo yabikozeho kuko yari ashishikajwe n'uko Abahutu bayobora babifashijwe n'ishyaka ryabo rya Parmehutu.

    Perraudin yavugaga ko “Abatutsi barenganyije Abahutu kuva kera, igihe kirageze rero ngo ukuri gutsinde ndetse n'ikinyoma kibure ijammbo”.

    Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje uruhare Perraudin yagize mu macakubiri ashingiye ku bwoko yabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko mu nyandiko 'Manifeste y'abahutu'.

    Iyi nyandiko yanditswe na ba Padiri Chanoine Eugène Ernotte na Padiri Arthur De Jemeppe. Mu gitabo cye: Un Eveque au Rwanda: les six premières années de mon episcopat (1956-1962), Musenyeri A. Perraudin yavuze ko nta mbabazi yasaba kuko yemera ko ibyo yakoze ari byo yagombaga gukora.

    Mgr Perraudin afatwa nka nyirabayazana wo kuba Kabgayi ifatwa nk'ahatangiriye ubwicanyi mu 1959 kuko ari we washyigikiye amacakubiri muri Kiliziya bityo Nyundo ikitwa intutsi, Kabgayi ikaba imputu. Col Logiest na we yamennye amabanga y'uko Mgr Perraudin yeruye akabogamira ku bwoko, akanyuranya na Mgr Classe wakundaga Abatutsi.

    Musenyeri Perraudin avugwaho kuba yararanzwe n’ivangura ndetse no gushyigikira Parmehutu

    -Musenyeri Phocas Nikwigize

    Mgr Phocas Nikwigize wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri hagati ya 1968-1996, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa De Volkskrant cyo kuwa 26/06/1995 ati 'Ibyabaye muri 1994 mu Rwanda byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. Icyo gihe wibagirwa ko uri umukrisitu kuko uri umuntu mbere ya byose.'

    'Muri buri ntambara habamo intasi. Kugira ngo FPR ishobore kuvanaho ubutegetsi ni uko bari bafite ibyitso. Abatutsi bari bafatanije na FPR, bari ibyitso by'umwanzi. Bagombaga rero kwicwa kugirango batatugambanira'.

    Yarakomeje ati: '…Umugambi wa FPR wari ugufata ubutegetsi ku ngufu. Kugira ngo babigereho bakoresheje intwaro ebyiri: imbunda n'abagore babo. Bahaye abagore babo abanyaburayi bituma bagirana igihango gikomeye. Abatutsi ni abantu babi bikabije. Umuhutu ni umuntu wiyoroshya kandi w'ukuri, ariko umututsi ni inyaryenge kandi ubeshya. Umututsi ni umuntu mubi muri kamere ye, atari ukubera uburere yahawe ahubwo kubera ko ari ko yaremwe'.

    -Musenyeri Augustin Misago

    Muri Kamena 1994 jenoside irimbanyije, Musenyeri Misago yasabye Cardinal Etchegaray wari mu Rwanda imbere y'abandi Basenyeri 'gutekereza neza ku kibazo cy'Abapadiri b'Abatutsi batakifuzwa n'abanyarwanda'. Ubushakashatsi kandi bwakozwe na Golias-Magazine No 48-49 ku ipaji ya 122 buvuga ko uwo Musenyeri yanze guhisha abapadiri b'abatutsi avuga ngo 'n'ubundi Abatutsi bagomba gupfa (de toute facon, les tutsis sont condamnes)'.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Musenyeri Misago yaravuzwe cyane akekwaho kuyigiramo uruhare. Mu mwaka wa 1999 yatawe muri yombi kubera uru ruhare yakekwagaho nyuma aza gufungurwa agizwe umwere mu mwaka wa 2000.

    Musenyeri Misago yigeze gufungirwa Jenoside aza kugirwa umwere

    -Padiri Walter Aelvoet

    Mu gitabo cya Collette Braeckman: Rwanda-Histoire d'un genocide, ku ipaji ya 42, hagaragaramo ko mu 1994, uyu mupadiri yavuze ngo:

    'Kuri twe amateka y'u Rwanda atangira muri 1959. Ibya mbere y'aho byari umuco wa gitutsi. Ubwo abahutu bivumbagatanyaga, byari bibabaje kuko hari abapfuye. Ariko mu mutima wanjye nari nishimye. Ubwo bavugaga iby'urupfu rw'Umwami (Mutara Rudahigwa) nababwiye ko mu gitondo tuzasoma misa y'akababaro (Requiem). Jye numvaga ariko ko mu by'ukuri tuzasoma misa yo gushimira Imana (Te Deum)'

    Padiri Aelvoet akongera ati 'Nahambye abashefu ba mbere b'abatutsi bishwe i Gitarama. Abahutu barabyinaga bishimye bafite imihoro bavuga ngo: abatutsi bagomba gusubira iwabo muri Abyssiniya. Baratubwiraga ngo: Padiri uzagaruke ejo tuzakuzanira abandi bo guhamba.'

    By'umwihariko Padiri Alvoet yamenyekanye cyane mu byo yatangarije ikinyamakuru cy'abafulama cyitwa “De Morgen” cyo ku itariki 16/04/1994. Yari inararibonye, baza kumubaza iby'i Rwanda maze uwo munsi asohora amagambo yuzuye urwango, anashyigikira abakoraga Jenoside.

    Yabaye umuyobozi wa Seminari nto y'i Kabgayi, ku buryo yabwiye abaseminari ku itariki 27 Nyakanga 1959 ko kuba umwami yatanze bakwiye kuvuza impundu. Ikindi yishimiye ngo ni ukuntu Abahutu bo mu Marangara bitakumaga batema Abatutsi mu Ugushyingo 1959.

    Padiri Berome Carlisquia

    Ikinyamakuru cyitwa Golias-Magazine No 48-49 cyo muri 1996 pg 109, kivuga ko uyu mupadiri w'umutaliyani wageze mu Rwanda muri 1941 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri 1959, 1961, 1963, 1965.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 1994 yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ba Rusumo no muri Paruwasi ye. Mu nyigisho ze (homelies) ngo yasabaga abahutu guhiga abatutsi kandi nawe ubwe yabaga kuri bariyeri ndetse afite imbunda.

    Nyuma y'aho yasubiye iwabo Brescia mu Butaliyani akomeza imirimo ye. Ntiyigeze akurikiranwa.

    -Padiri Leopold Vandermeersch

    Padiri Hildebrand Karangwa wakoze ubushakashatsi kuri Parmehutu, avuga ko Padiri Leopold Vandermeersch wigishaga Bibiliya mu Nyakibanda mu 1953-1960 ari umwe mu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu buhamya yahawe na Padiri Bernardin Muzungu, yamubwiye ko uyu kimwe na Padiri Ian Adriaenssens, ari bo bakongeje urwango rw'amoko mu bafaratiri mu Nyakibanda, kandi bashyigikiwe na Padiri Perraudin.

    Aha ni ho Padiri Muzungu yahereye yemeza ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ikomoka mu Nyakibanda mu 1953. Icyo gihe ni ho hari kaminuza, ku buryo ibitekerezo byahavaga byasakaraga mu baturage ku buryo bworoshye.

    -Abbé Gabriel Maindron

    Mu gitabo cya Nicolas Poincare, Rwanda. Gabriel Maindron, Un prêtre dans la tragedie, havugwa ko uyu mupadiri w'umufaransa yageze mu Rwanda mu 1959.

    Yashyigikiye byimazeyo Burugumesitiri wa Rutsiro mu gutsemba Abagogwe muri 1992 ndetse aza kuvuga ati 'FPR yateye u Rwanda abatutsi batangira kwishima. Abahutu bararakaye bica abatutsi. Ntawabarenganya rero kuko bari barakaye.' Muri kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue No 177, Kanama-Nzeri ku ipaji ya 55, yavuze ko: 'jenoside yatewe na FPR yakomeje kwima CDR, ishyaka rya rubanda, uburenganzira bwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko'.

    By'umwihariko uyu mupadiri yari yarinjiye mu kazu kwa Habyarimana ndetse yarabonye umudari 'Ordre national de la paix' tariki ya 5 Nyakanga 1981. Yashimishwaga no kwitwa 'CDR w'Umuzungu'. Yavugaga ko Bikira Mariya ari we ufasha abahutu kuvumbura abatutsi ngo bicwe.

    -Padiri Serge Desouter

    Uyu mupadiri wera yatangaje inyandiko nyinshi zuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue. By'umwihariko, tariki ya 1 Ukwakira 1994 yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Vif Express, ngo: 'FPR niyo yateje jenoside. Igikorwa cy'ubwiyahuzi bwayo ni cyo cyatumye bene wabo bashira. Kuba yarateye igihugu byatumye abahutu bica abatutsi'.

    Arangiza avuga ati: 'ntihigeze habaho abatutsi benshi mu gihugu nk'abariho ubu nyuma ya jenoside'.

    -Ibaruwa y'abapadiri

    Tariki ya 2 Kanama 1994 hari abapadiri bandikiye Papa Jean-Paul II bamubwira ngo: 'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwatewe na FPR kubera ubushotoranyi bwayo no gushyira ku nkeke abanyarwanda. Kuvuga ko jenoside yakozwe n'abahutu bishe abatutsi bonyine ni ukutamenya ko abahutu n'abatutsi bicanye hagati yabo. Turahamya tudashidikanya ko abahutu bishwe na FPR baruta kure abatutsi baguye mu mvururu zishingiye ku bwoko'.

    Abo ni Nahimana Daniel, Habimana Balthazar, Bikubiyeho Juvenal, Twagiramungu Bernardin, Twagirayezu Urbain, Gasimba Cyprien, Twagiramungu Valens, Ngerero Silas, Wenceslas Munyeshyaka, Sentarure Edouard, Ntamugabumwe Jean Baptiste, Ntihabose Jean Berchmans, Twagirayezu Tadeyo, Nsengiyumva Juvenal, Kanyarwanda Raphael, Rwamayanja Jean Baptiste, Kagabo Boniface, Ntakarakorwa Pierre (junior), Ntakarakorwa Pierre (Senior),

    Ndibeshye Jean, Barugahare Vincent, Nturo Mathias, Habiyambere P. Claver, Duhilimana Placide, Zirarushya Leopold, Nzitabakuze Andre, Habyarimana Simon, Sibomana Valens, Gasirabo Emmanuel.

    -Abafaratiri bo mu Nyakibanda

    Nyuma y'ibyumweru bibiri abapadiri bavuzwe haruguru bandikiye Papa, barumuna babo b'abafaratiri nabo baramwandikiye bavuga ngo: '…FPR ifatanyije n'ubugambanyi bw'amahanga, irimo kunoza umugambi wo gushyira 'hima empire' muri Afurika yo hagati; ibyo bigaragazwa no kuba u Rwanda rwatangiye guturwa n'abanyamahanga baturutse muri Uganda no mu Burundi no guteza imvuru mu baturanyi b'i Burundi.

    Kiliziya Gatolika iri mu buhungiro yababajwe no kuba hari abapadiri, ababikira n'abandi bihaye Imana b'abatutsi bagambaniye abahutu mu nyungu z'ubwoko bwabo'.

    Abafaratiri b’i Nyakibanga banditse ko u Rwanda rutangiye guturwa n’abanyamahanga baturutse muri Uganda n’ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bikira-mariya-afasha-abahutu-kuvumbura-abatutsi-ngo-bicwe-ingengabitekerezo-mu

  • Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza yihariye mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yashyizeho amabwiriza yihariye agomba kugenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    MINISPORTS ikaba yamaze gushyiraho amabwiriza yihariye agomba gukurikizwa muri iki cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 13 Mata 2022.

    Mu itangazo basohoye, hari aho bagize bati “amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe ku matariki yavuzwe haruguru. “

    Gusa ku makipe afite amarushanwa mpuzamahanga muri aya matariki, yemerewe kuyitabira amaze kubisabira uburenganzira.

    Bati “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati y’amatariki yavuzwe haruguru bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.'

    Ikindi bavuze ni uko siporo y’umuntu ku giti cye yemewe gukorwa, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera ingufu (Gym) zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje gukora imyitozo ari wenyine.

    Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bya Siporo bibujijwe gukorerwa gusa aho imihango yo Kwibuka irimo kubera.

    Amarushanwa imbere mu gihugu yabaye ahagaze mu gihe cy’icyumweru

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/minisiteri-ya-siporo-yashyizeho-amabwiriza-yihariye-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • 'Umugabo yanteye Virusi Itera SIDA, nange nzayanduza abandi' – Umukobwa yahishuye imigambi ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Esther wo muri Nigeria yagaragaye mu mashusho avuga ko afite imigambi yo gutera Virusi Itera SIDA abagabo benshi bashoboka, nyuma yo kuyandura.

    Esther yavuze ko yasanze yaranduye, ariko aho kugira ngo afate imiti igabanya ubukana yavuze ko afite gahunda yo kwanduza umugabo wese bazaryamana mu gihe akiriho.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yanteye-virusi-itera-sida-nange-nzayanduza-abandi-umukobwa-yahishuye-imigambi-ye/