
Category: Uncategorized
-
Nyamagabe: Abafatanyabikorwa barifuza gukorana cyane n’Imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose (…) -
Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko mu mugoroba wo #Kwibuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku (…)
-
Kamonyi: Abaganga baradutererana, badusubiza inyuma, nta kivugira-Abarokotse Jenoside #rwanda #RwOT
Abafite amagara make, bafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja abaganga kutabitaho, kubafata nabi igihe bagize ikibazo cy'uburwayi bakajya kwa muganga. Basaba ko bakwitabwaho bakagira kivugira, bagatsindagizwa.
Ibi, byagarutsweho n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe i Mbare, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi kuwa 05 Mata 2022 ubwo hatangizwaga gahunda yiswe umunsi w''Ubudaheranwa'.

Asaba abaganga kwikebura, ariko kandi n'ubuyobozi kurushaho kubitaho bakabafasha mu rugendo rw'ubuzima. Umwe mu barokotse Jenoside akaba anafite ubumuga bw'ingingo yagize ati' Twe dufite amagara makeya, duhura n'uburwayi umuntu yajya kwa muganga ugasanga baradutererana, baradusubiza inyuma, tukabura utuvugira, byagira no kuba turi n'abaturage tuvuye mu cyaro tukabura aho tubariza n'aho tujya. Niba icyo mwabasha kukidufashamo nk'abantu dufite ubuzima bucye, mwaba mudusunitse mu rugendo'.
Muri uyu Mudugudu wa Mbare, hatujwe imiryango 12 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ubwo hatangizwa iki gikorwa cy''Ubudaheranwa', iyi miryango yarasuwe urugo ku rundi, ariko byagaragaye ko nta n'amatungo bafite, uretse umuryango umwe basanze ufite inkoko gusa. Bemerewe ko bagiye gufashwa kubona amatungo magufi n'amaremare nkuko nabyo bari babigaragaje nk'ikibazo bakeneyeho igisubizo mu kwiteza imbere.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi. Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ati' Kurokoka ni kimwe ariko no Guheranwa ni Agahinda. Ubudaheranwa rero busobanuye byinshi, cyane cyane ku warokotse Jenoside, hari ibikomere abana nabyo, hari abe yabuze, hari ibye yabuze, ariko iyo atabonye n'abamwegera, ka gahinda, ya ntimba bikomeza kwiyongera'.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, avuga ku kibazo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amagara make, bafite ubumuga bajya kwa muganga nti bitabweho, yagize ati' Ubuyobozi bw'Akarere dufasha buri munsi Abacitse ku icumu bafite ibibazo by'imibereho harimo n'ibibazo by'ubuzima, tubijeje yuko; ntihazagire urwara ngo aheranwe n'indwara, ahubwo mujye mwegera ubuyobozi bubafashe kwivuza'.

Ubwo aha i Mbare ya Musambira hatangizwaga Gahunda y'Umunsi w’' Ubudaheranwa'. Abagize iyi miryango uko ari 12 yatujwe i Mbare ho muri Musambira, mu bibazo bagaragarije ubuyobozi birimo iby'amazu amwe afite ibibazo byo kuva iyo imvura iguye, guterwa n'imivu y'amazi, kuba nta matungo magufi n'amaremare abafasha mu kwiteza imbere, ibibazo by'umuriro batagira n'ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi byose hamwe n'ibindi, bijejwe n'ubuyobozi ko bugiye gukora ibishoboka bufatanije n'abafatanyabikorwa hakaboneka ibisubizo.
intyoza
-
Urubyiruko rwasabwe umusanzu ngo amateka ya Jenoside atazazima – #rwanda #RwOT
Ni mu gikorwa cyateguwe n'Umuryango w'Urubyiruko 'Our Past Initiative' ugamije kwiga no kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe mu bikorwa bakora harimo gutegura igihe cyo kwibuka by'umwihariko ku rubyiruko mu rwego rwo kwigisha abakiri bato, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni yahitanye.
Kuri uyu wa Gatandatu umubare munini w'urubyiruko ruturutse impande n'impande mu Mujyi wa Kigali wahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku gaciro n'icyo kwibuka bisobanuye ku rubyiruko, imivugo n'imikino bigaragaza amateka ya Jenoside.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Ntwali Christian, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo bazibe icyuho kiri mu rubyiruko cyo kudasobanukirwa neza amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.
Ati 'Turagira ngo dukureho icyinyuranyo kinini kiri hagati y'ababayeho mbere ya Jenoside n'abavutse nyuma yayo cyangwa abari bato, turagira ngo tubahuze abato bige abakuze batange ubumenyi kugira ngo tubashe kurinda no gusigasira ibyagezweho.'
Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye abategura iki gikorwa kuko bitanga icyizere ko amateka y'u Rwanda atazazima.
Ati 'Ntabwo amateka yacu azazima, ntabwo abacu bazazima muhari kuko mwarashibutse kandi mufite abo mwashibutseho nabo bagize urugendo rwabo kandi bakirugira.'
Yakomeje ashishikariza abariho mu gihe cya Jenoside gutinyuka bagatanga amakuru nyayo ku bakiri bato.
Ku ruhande rw'urubyiruko rwitabiriye rwashimye abategura iki gikorwa gituma bahurira hamwe bakibuka, bemeza ko nubwo bamwe bari bato abandi bari bataravuka mu gihe cya Jenoside ariko bumva neza agaciro ko kwibuka.
Umwe mu batangije Digital Kwibuka, Kalinda Brendah, yavuze ko kwibuka kuri we ari igihango afitanye n'igihugu ndetse abifata nko gusubiza icyubahiro abazize Jenoside.
Ati 'Kwibuka kuri njye mbifata nk'ikintu gikomeye numva ko ari ukuzirikana abacu twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze kandi kumenya amateka y'igihugu cyanjye no kurwanya icyatuma Jenoside yakongera kubaho mu gihugu cyanjye no mu bindi.'
Yakomeje ati 'Bivuze kandi ubutabera, kwiga kubabarira kandi mba numva ari igihango nahanye n'igihugu n'abantu yaba abariho n'abo twabuze mu gihe cya Jenoside.'
Nsengima Sylvestre, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ari no kurinda ibyo igihugu cyimaze kugeraho.
Ati 'Kwibuka kuri njye ni uguha agaciro abacu, ubuzima n'ibyagezweho numva ko uyu ari umuco tugomba gusigasira tukawutoza n'abato bari inyuma yacu kugira ngo tugumane umwimerere wacu.'
Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Dushime Kayumba Darina, yavuze ko iki ari igikorwa aha agaciro cyane kandi ko kwibuka bifasha urubyiruko gusobanukirwa igihugu neza.
Ati 'Kwibuka ni ingenzi cyane kuko bitwibutsa ibyabaye mu bihe byashize kandi bikaduha n'imbaraga zo gukora ibyiza by'umwihariko nkatwe urubyiruko, bitwereka aho twavuye n'aho turi aka kanya.'
Our Past Initiative imaze imyaka 11 ikora, ifite intego eshatu zirimo kwiga no kwigisha urubyiruko amateka, gukangurira abakuru kwigisha urubyiruko amateka yaranze Jenoside no gukangurira urubyiruko kwegera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi myaka bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ababa mu mudugu w'abamugariye ku rugamba wo mu Murenge wa Kanombe.
Mu 2015-2020 bavuguruye amazu atandatu y'abarokotse Jenoside banubaka imwe mu Mudugudu wa Ntarama, banabagenera amazi n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba banatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 30.
Mu 2021-2022 mu Mudugudu wa Ngeruka bakoze igikorwa cyo kuvugurura amazu y'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2012 ndetse banabafasha gutangiza imishinga mito n'ibindi byinshi, bemeza ko ibikorwa byabo bikomeje.
Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 barimo Nyampinga Muheto Divine bashyize indabo ku mva rusange ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi banunamira inzirakarengane zihashyinguye
Bamwe mu bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2022 bari bitabiriye iki gikorwa
Dimitrie Sissi yasobanuye impamvu zamuteye imbaraga zo kwandika igitabo Do Not Accept To Die kigaruka ku mateka ye nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Fiona Kamikazi Rutagengwa asobanura icyo kwibuka bivuze kuri we yavuze ko mbere na mbere ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye
Kalinda Brendah, yavuze ko kwibuka kuri we ari igihango afitanye n'igihugu ndetse abifata nko gusubiza icyubahiro abazize Jenoside
Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere
Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere
Hakinwe umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze
Hakinwe umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze
Mutabazi Sabine yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda
Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Our Past yahurije hamwe urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28
Our Past yakinnye umukino ugaragaza uko Jenoside yagenze
Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye abategura iki gikorwa kuko bitanga icyizere ko amateka y'u Rwanda atazazima
Uru rubyiruko kandi rwihaye umukoro wo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwafashe umwanya rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko rwasabye abakuru kubigisha no kubabwira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyruko rwagarahaje ko rufite inyota yo kemenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Amafoto: Igirubuntu Darcy
-
Umuryango 'Humura’ wunamiye Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagize umuryango 'Humura’ ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022, bagiye mu gihugu cya Uganda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (…)
-
#Kwibuka28: Kureba filime The 600 ivuga ku… – #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, ni bwo kuri konti ya Twitter ya 'The 600' hanyujijweho ubutumwa buvuga ko 'Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, filime ya 'The 600' ubu wayireba ku isi yose ku buntu cyane cyane muri Afurika n’i Burayi'.
Mu Ukuboza 2019 iyi filime yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya 'Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yanatsindiye igihembo cya filime mbarankuru mu iserukiramuco 'Winter Film Festival' ryabereye mu nyubako ya Cinema Village muri New York mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Filime ya 'The 600: Soldiers’ story' ifite iminota 115' ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y’ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.
Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n'abandi.
Ku wa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya 'The 600: Soldiers' Story' yerekanwe mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.
Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019. Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Iyi filime yatunganyijwe n'Umunya-Amerika Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye.
Richard avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame tariki 13 Ukuboza 2017.
Ubu ushobora kureba filime ya 'The 600' ku buntu
![]()
Filime mbarankuru ya 'The 600, The Soldier’s Story', ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND
-
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ,Umuburo ku batarikingiza byuzuye #rwanda #RwOT
Iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.
-
Nkulikiyimfura yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Marara yoherezwa muri Qatar – #rwanda #RwOT
Iyi nama yari iyobowe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.
Mu bayobozi bahawe imyanya, harimo François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar. Yahinduriwe imirimo yoherezwa mu Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe.
Undi wahawe umwanya ni Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Canada wagizwe Ambasaderi warwo muri Qatar.
Iyi nama y'Abaminisitiri kandi yemeje ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri bo harimo Wang Xuekun wemerewe guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.
Daba Debele Hunde yemerewe kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda mu gihe Jean de Dieu Mitima Bulinz we yemerewe guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sommel Yabao Mbaidickoye we yemerewe guhagararira Tchad mu Rwanda afite icyicaro muri Congo Brazaville.
François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar yoherejwe mu Bufaransa
Igor Marara wari Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Canada yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar
-
Ibuka-Hollande yahuriye mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28 – #rwanda #RwOT
Ibi bikorwa byaranzwe n'Urugendo rwo Kwibuka, hatangwa ubuhamya ndetse n'ibiganiro byagarutse cyane ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugoroba waje ukurikirana n'igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe tariki ya 7 Mata 2022 muri Den Haag, cyitabirwa n'Abanyarwanda n'inshuti zabo baturutse mu bice bitandukanye by'icyo gihugu, aho Umushyitsi Mukuru yari Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.
Mu bandi bari bitabiriye harimo Safari Christine Uyobora Ibuka-Hollande, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Den Haag, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buholandi, Kitty Van der Heijden n'abandi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yagarutse ku gihombo u Rwanda rwagize bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati'Nibukije Isi igihombo u Rwanda rwagize mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nsaba urubyiruko kurushaho guhashya abagikomeje guhembera ingengabitekerezo yayo, abayipfobya n'abayihakana cyane cyane ababikora bifashishije ikoranabuhanga.'
Yongeyeho ko asaba urubyiruko ko mu 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya abahakana n'abapfobya Jenoside kuko kuyihakana no kuyipfobya ntabwo ari ugupfa kuvuga nk'uko ubyumva nk'uko bamwe bihisha inyuma y'ubwisanzure mu kuvuga ibyo bashaka.”
Mu ijambo rye, Christine Safari uyobora Ibuka-Hollande yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya ipfobya rya Jenoside, hakihutishwa imanza z'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye.
Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Uyu munsi wa Kabiri [wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi], tariki 8 Mata 2022 ni umwihariko ukomeye kuko niho tuza kwisanga nk'abarokotse Jenoside tuganire hagati yacu mbese tuvuge byimbitse ibyo twabayemo mu buhamya no gusangira amateka, tukaba dushimira na Ambasade ituba hafi kuko amateka twibuka areba Isi isi yose.'
Yongeyeho ati 'Gufatanya biratwubaka. Twakoze igikorwa cyo Kwibuka [turi kumwe] n'abahagarariye ibihugu byabo dufatanyije na Ambasade, uyu munsi na bwo turi kumwe, twakoze urugendo rwo Kwibuka uko Abatutsi bajyanwaga kwicwa, dusoza dusangira ibiganiro n'ubuhamya kugira ngo [ibyabaye] bitazongera kubaho i Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi.'
Umuyobozi wungirije wa La Haye, Saskia Bruines, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kubaba hafi mu gushyigikira ubutabera hahanwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko 'Ari ngombwa Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari na ko dukomeza kureba imbere nk'uko Insanganyamatsiko ari 'Kwibuka, twiyubaka' kandi dusigasira ibyubatswe mu mbaraga u Rwanda rwishatsemo nyuma yo gusohoka muri aya mahano yari yagejeje igihugu cyacu mu manga.'
Yongeyeho ati 'Mu Buholandi hari umwihariko kuko ni igihugu cyadufashije cyane rugikubita mu bijyanye n'ubutwererane mu butabera. Muri Jenoside hishwe abantu batandukanye bari abakozi mu ngeri zitandukanye ku buryo hose habaye icyuho, aha ndavuga cyane mu butabera niho u Buholandi bwaduteye inkunga nyuma y'aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Amb. Nduhungireho kandi yagize ati 'Ikindi Twishimira ni uko u Buholandi bwafashe bukanohereza bamwe mu bantu bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari babiri baburanishijwe banahamwa n'icyaha, hakaba n'abandi batatu bafashwe boherezwa no mu Rwanda ndetse hari n'abandi bafashwe ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.'
Amb. Nduhungirehe kandi yanavuze ko bari mu biganiro bigamije kuzashyiraho inzibutso ebyiri, rumwe mu Mujyi wa Den Haag urundi mu Mujyi wa Amsterdam, aho yashimangiye ko imyiteguro y'ibyo bikorwa igeze kure. Yashimangiye ko izi nzibutso zizagira uruhare mu gisigasira amateka ya Jenoside ndetse no kwigisha aya mateka ku baturage b'u Buholandi.
Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi atanga Ikiganiro mu Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Safari Christine uyobora Ibuka-Hollande afungura igikorwa cy’Ijoro ryo Kwibuka
Mukamuhirwa Immaculée ubwo yatangaga ubuhamya
Claude Ndabarasa uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Buholandi niwe wayoboye iki gikorwa
Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bitabiriye Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi
Abanyarwanda batuye mu Buholandi ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amba. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda bari bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 28
Abanyarwanda bakoze urugendo mbere yo gutangira igikorwa cyo Kwibuka
-
Rusizi: Abavuzi b'amatungo bakuriweho imbogamizi zababuzaga gutanga serivisi zihuse – #rwanda #RwOT
Aba bavuzi b'amatungo bavuga ko kuba nta moto bari bafite byatumaga batinda kugera ku mworozi ubitabaje habaka ubwo bagerayo itungo ryamaze kunegekara ku buryo ntacyo barimarira.
Kwitonda Jovin, umuvuzi w'amatungo wigenga ukorera mu Murenge wa Butare avuga ko byabagoraga kubona azote yo kubika intanga.
Ati “Azote ubundi itangwa n'akarere. Twarahuguwe, ibikoresho byose tuba tubifite ariko icyari kibuze ni uburyo bwo kubona intanga igihe cyose tukaba tuzifite. Ubwo tubonye inyoroshyangendo, ndajya nyaruka nzane azote igihe cyose mbe mfite intanga ku buryo igihe cyose umuturage azajya akenera guteresha inka intanga tuzajya tumugeraho tukamuha serivise nziza”.
Dr Rukundo Jean Claude, ukora mu ishami ry'ubushakashatsi muri RAB, yavuze ko basanze aka gace kagaragaramo ikibazo cy'imiti ihenda kubera urugendo rurerure kuko bamwe bishyuraga ibihumbi 30 bya tike kugira ngo bagera aho bayikura.
Ati “Byagiraga ingaruka z'ako kanya ku giciro. Ikindi mu gace nk'aka k'imisozi miremire umuntu ukora adafite inyoroshyangendo agerayo impitagihe ku buryo asanga itungo ryamaze kwangirika burundu cyangwa niba ari itungo agiye gutera intanga akagerayo ryahindutse. Ni agace kitaruye utundi ku buryo bigoye kubona serivise byari ngombwa ko kitabwaho mu buryo bwihariye”.
Akomeza avuga ko mu byo bateganya gufasha aba bavuzi b'amatungo harimo no kubagenera amahugurwa yo gutera intanga ingurube.
Aba borozi bahawe imiti y'ibanze y'amatungo, bahawa firigo yo gukonjesha imiti na moto zo kuborohereza mu ngendo.
Ibikoresho nk'ibi RAB imaze kubitanga mu turere 12 turimo tubiri two mu Ntara y'Iburengerazuba ari two Rusizi na Rubavu.
