Category: Uncategorized

  • Abanyarwanda bajya muri Angola bakuriweho Visa – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyabereye mu nama ya mbere ya komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ubufatanye impande zombi zemeranyijweho, yabereye i Kigali kuri uyu wa 15 Mata 2022.

    Itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we Amb. Tete Antonio, ku ruhande rwa Angola.

    Impande zombi zaganiriye ku ntambwe yatewe mu butwererane busanzwe mu nzego zirimo ubutabera, ubuhinzi n'ubworozi, ubuzima hanasuzumwa inzego nshya zakwagurirwamo ubwo bufatanye.

    Zaboneyeho gushyira umukono ku masezerano mashya ku guhererekanya abakekwaho ibyaha, kudasoresha ibicuruzwa kabiri, ubufatanye mu gutanga ubufasha mu by'amategeko no guhererekanya abanyabyaha.

    Hari kandi amasezerano y'imikoranire mu by'ubutwererane no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, guteza imbere imiyoborere mu nzego z'ibanze, uburezi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'amahugurwa y'abakozi ba leta.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko impande zombi zizakorana harebwa uko abaturage bakungukira mu masezerano yashyizweho umukono.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ibijyanye na dipolomasi gusa ahubwo ni ibizana inyungu ku baturage b'ibihugu byombi. Dufite inararibonye mu nzego zitandukanye twemeranyijweho imikoranire, tugiye gukorera hamwe harebwa uko abaturage babyungukiramo. Urugero rumwe ni uko twemeranyijwe ko visa ku banyarwanda basura Angola zikurwaho.'

    'Abanyarwanda bashobora gusura Angola bagakorerayo ubucuruzi bakungukira ku masezerano twashyizeho umukono yo kwirinda gusoresha kabiri. Hari uburyo bwinshi Abanyarwanda n'Abanyangola bazungukira mu masezerano twashyizeho umukono uyu munsi.'

    Minisitiri w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Angola, Amb. Tete Antonio, yavuze ko ibyakozwe uyu munsi ari uguha umurongo ibikorwa byari bisanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Ni intambwe ikomeye mu bufatanye bwacu. Turashishikariza abatekinisiye bacu gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe mu guhanga udushya, gukurikirana gahunda zemeranyijweho no kuzishyira mu bikorwa. U Rwanda ni umufatanyabikorwa w'ingenzi kuri Angola.'

    Dr Biruta yongeyeho ko impande zombi zizakomeza kuganira no kwemeranywa ku zindi nzego z'imikoranire yubakiye ku bushake bwa politiki ku rwego rwo hejuru.

    Ati “Guverinoma y'u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na Guverinoma ya Angola mu gushakira umuti ibibazo byo mu karere no ku mugabane bigira ingaruka ku bihugu byombi.”

    Yavuze ko ibihugu byombi byafatanyije binyuze muri 'ICGRL' mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere kandi ko u Rwanda rushima uruhare rwa Angola mu kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ashyira umukono ku masezerano

    Minisitiri w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Angola, Amb. Tete Antonio

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Angola, Amb. Tete Antonio

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasinyanye amasezerano na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio agenga ubufatanye mu by’inzego z’ibanze

    Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel ni we wari uhagarariye u Rwanda mu gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera; yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu wa Angola,Francisco Manuel Monteiro de Queiroz (iburyo)

    Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana ahererekanya amasezerano na Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu muri Angola, Francisco Manuel Monteiro de Queiroz, yerekeye ibyo guhererekanya imfungwa hagati y’u Rwanda na Angola

    Mu rwego rw’ubuhinzi, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; yari kumwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Uburobyi, Antonio Francisco de Assismuri Angola

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na mugenzi we wa Angola, Silvia Lutucuta, bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubuzima

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaz (RMB) Amb. Yamina Karitanyi hamwe n’ushinzwe urwego nk’uru muri Angola bahererekanya amasezerano y’imikoranire mu rwego rwa mine

    Umuyobozi wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline (ibumoso) hamwe n’Umuyobozi w’ishuri ry’imiyoborere (ENAPP) muri Angola

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bajya-muri-angola-bakuriweho-visa

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 5,496 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-5-496

  • Sobanukirwa na bimwe mu bivugwa kuri Robert lewandowski ku kwerekeza muri Barcelona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Barcelona iri mu makipe ashaka rutahizamu ukomeye cyane.

    Umuyobozi w'ikipe ya Barcelona nubwo akomeje guca kuruhande ibiri kuvugwa ko ikipe ayoboye ya Barcelona ishaka rutahizamu ukinira ikipe ya Bayern Munich, ariko ibitangazamakuru birimo(the sun,ndetse n'umunyamakuru witwa Fabrizio romano) bikomeje kwandika ko umutoza n'ubuyobozi bwa Barcelona bushaka uyu rutahizamu.

     

    Uyu muyobozi wa Barça watangaje ko abona umukinnyi Robert lewandowski arumukinnyi mwiza ariko atariwo mwanya wo kubivugaho.

     

    Joan Laporta yagize ati'nibyo Robert lewandowski ni umukinnyi mwiza cyane twakifuza gusa akakanya sicyo turi kureba cyane kuko dufite umukino turi gutegura imbere'

     

    Ni ubwo uyu muyobozi yatangaje ibi ariko haramakuru dukeshya umwe mubanyamakuru bakomeye cyane hariya ku mugabane w'iburayi watangajeko umutoza wa Barcelona Xavi yavuzeko akeneye uyu rutahizamu rurangiranwa w'ikipe ya Bayern Munich.

     

    Uyu munyamakuru uzwi ku mazina ya Fabrizio Romano yatangajeko Xavi yifuza uyu rutahizamu ngo afashe ikipe ya Barcelona kongera kwitwara neza

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-na-bimwe-mubivugwa-robert-lewandowski/

  • Tiwa Savage na KgBoy bagiye guhurira mu gitaramo muri Canada – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tiwatope Savage wo muri Nigeria uzwi mu muziki nka Tiwa savage, agiye gukorera ibitaramo mu Majyaruguru y'Umugabane wa Amerika, aho azahurira na KgBoy ku rubyiniro.

    Umuhanzi w'Umunyarwanda KgBoy azafatanya na Tiwa Savage gushimisha abafana bazaba bitabiriye kimwe mu bitaramo Savage azakora.

    Ku wa 20 Gicurasi 2022 Ku isaha ya saa moya z'umugoroba muri Canada, nibwo iki gitaramo kizatangira muri Union Hall, ndetse kwinjira bizaba ari amadorari 60.

    Ibindi bitaramo Tiwa Savage azakora bizabera muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri New York, Dallas, Atlanta, Toronto n'ibindi.

    TUMUKUNDE Cedric uzwi mu muziki nka KgBoy, yatangiye uru rugendo muri 2018 yifuza gusubiramo indirimbo z'abandi, ariko aza kubona ko budafite isoko atangira gukora ize.

    Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo Si Loko, I Surrender na Fakelove.

    Source : https://yegob.rw/tiwa-savage-na-kgboy-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-muri-canada/

  • Eliazar Ndayisabye yasohoye indirimbo ihimbaz… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yitwa 'Hold me Lord' mu magambo y’ikinyarwanda bisobanura “Nkomeza Mana”, yanditse muri 2005 ariko iguma mu bubiko.

    Uyu muhanzi, avuga ko ubu hari hageze ho kuyigeza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

    'Hold me Lord' ni indirimbo yo gutabaza Imana mu gihe cy'ibibazo, ndetse no kuyishimira ko ibidukemurira.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko Imana idahari 'umuntu yaba ari ubusa'. Yumvikanisha ko 'iyo tubuze amahoro tukiyambaza Imana, iradutabara tugatekana'.

    Ni indirimbo kandi isaba Imana gukomeza buri umwe. Ati 'Aha ni cya gihe uba wumva umeze neza mu mutima, utuje mbese wumva neza ko uri kumwe n’Imana. Icyo gihe rero usaba Imana kugukomeza no kugukomereza ibyo byiza.'

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi avugamo ko Imana ari nziza. Aririmba agira ati 'Mana uri nziza, Mana shimwe, Mfata ukuboko, nkomeza.'

    Iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17 Eliazar ayibitse mu kabati. Yabwiye INYARWANDA ko iyi myaka ishize kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora.

    Ati 'Iyi ndirimbo imaze imyaka ingana itya kuko numvaga nkeneye kuzuza neza ubutumwa buyikubiyemo. Rimwe na rimwe nagiye nshaka kuyijyana muri studio ariko umutima ukambwira uti ba uretse.”

    Akomeza ati 'Byatumye nandika igitero cyayo cya nyuma kigira kiti “Uri ubwugamo bwanjye iteka Mana, uri amahoro yanjye, Mana wee, iyo undi hafi mba mfite byose, Mana yanjye shimwa.'

    Eliazar yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Dutabare Nyagasani'. Ni indirimbo yanditse azirikana intambara ziri hirya no hino ku Isi. Ati 'Nta wundi twagira uretse Nyagasani wenyine.'

    Avuga ko iyi ndirimbo 'Dutabare Nyagasani' ndetse na 'Hold me Lord' zafasha buri umwe mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko 'ari iz’ibihe byose'.

    Eliazar yavuze ko akomeje kwandika izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza zafasha abakunzi ba Gospel. 

    Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Hold me Lord' 


    Eliazar yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17, kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOLD ME LORD' YA ELIAZAR NDAYISABYE

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DUTABARE NYAGASANI’ YA ELIAZAR NDAYISABYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116356/eliazar-ndayisabye-yasohoye-indirimbo-ihimbaza-imana-yari-imaze-imyaka-17-yanditse-video-116356.html

  • Burundi: Perezida Evaliste Ndayishimiye mu nzira y'umusaraba awuhetse nk'igihe Yesu yiteguraga kubambwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, umunsi ukomeye ku ba Kilisitu by'umwihariko Abanyagatolika, Umukuru w'Igihugu cy'Uburundi, Evaliste Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku rutugu. Byibutsa Abakirisitu ububabare n'ururupfu rwa Yesu/Yezu wabambwe ku musaraba azira ibyaha by'abantu( kubamwemera).

    Kuri uyu munsi w'Uwagatanu Mutagatifu, Abakilisitu Gatolika bakora icyo bita inzira y'umusaraba, aho baba bibuka uko Umukiza Yezu Kilisitu yababajwe, agapfa ndetse agahambwa azira ibyaha by'abari mu Isi( kubamwemera nk'Umwami n'Umukiza).

    Perezida Evaliste Ndayishimiye imbere n'umuryango we bakurikiwe n'imbaga y'Abakilisitu.

    Perezida Evaliste Ndayishimiye, nk'umukilisitu Gatolika, yifatanije n'abo basangiye ukwemera mu gitambo cya Misa y'uwa Gatanu Mutagatifu, aho yagaragaye mu nzira y'Umusaraba, awuhetse ku rutugu, mu rwego rwo kwisanisha no kwibuka inzira y'Akababaro Yezu Kilisitu yanyuzemo.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'Uburundi bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko' Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, Umuryango w'Umukuru w'Igihugu wifatanije n'Abakristo b'i Gitega, mu nzira y'Umusaraba, yatangiriye i Musave yerekeza ku kiriziya yitiriwe Mutagatifu Fransisiko wa Asize w'i Magarama( Saint François d'Assise de Magarama), mu rwego rwo kwibuka ibihe by'umubabaro Yezu Kristo yanyuzemo'.

    Uwagaragaye yakirana Umusaraba na Perezida Evaliste Ndayishimiye.

    Iyi nzira y'Umusaraba yitabiriwe na Perezida Evaliste Ndayishimiye ndetse n'abo mu muryango we hamwe n'abandi bayobozi batandukanye n'Abakilisito Gatolika, kuri uyu wa 15 Mata 2022. Ni mu gihe Abakilisitu bitegura umunsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Mata 2022, umunsi ushushanya Izuka rya Yezu Kristo.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-perezida-evaliste-ndayishimiye-mu-nzira-yumusaraba-awuhetse-nkigihe-yesu-yiteguraga-kubambwa/

  • Basabwe gutinyuka bakavuga ahajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, asaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi batinya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/basabwe-gutinyuka-bakavuga-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi-muri-jenoside

  • Biravugwa ko umuhazi Diamond yakoze ubukwe mu ibanga n'undi mukobwa utari Zuchu #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The Citizens cyo muri Kenya, avuga ko umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz umaze Iminsi avugwa mu rukundo n'umuhazikazi Zuchu ,kuri ubu ngo yamaze gukora ubukwe n'umukobwa ukomoka Zanzibar utaramenyekanye.

    Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko inshuti ya Diamond, Juma Lokole yatangarije Wasafi ko Diamond yavuye ku isoko kuko yamaze kubana n'uwo yihebeye.

    Ati 'Diamond yarongoye umugore ukiri muto wo muri Zanzibar wumva idini ya Islam neza, namusanze mu biro bye uyu munsi arimo asenga. Igihe cyo kurongora cya Diamond cyageze.'

    Nubwo uyu mugabo yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mukobwa bagiye kubana, yavuze ko nyuma y'igisibo cy'Abayisilamu (Mwezi Ramadhan) ari bwo byose Diamond azabishyira ku mugaragaro.

    Amubajije impamvu yabikoze mu ibanga, Diamond ngo yamusubije ati 'turi mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, ngomba kubaha uku kwezi. Nyuma ya Ramadhan byose nzabishyira ahagaragara.'

    Ikindi kigaragaza ko Diamond yaba yarakoze ubukwe cyangwa buri hafi, nyina aherutse kwandika kuri Instagaram avuga ko yishimiye ko yamaze guhitamo ndetse ko agomba gutuza akamushyira mu rugo.

    Ati 'nananiwe guhisha ibyishimo byanjye, Naseeb Diamond Platnumz ubu wamaze kubona uwo muhuje, tuza umurongore.'

    Mushiki we Esma na we aherutse kuvuga ko atari we uzabona igihe kigeze ngo buri muntu wese abone umukunzi we mushya.

    Uyu muhanzi amaze iminsi avugwa mu rukundo n'umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki wa WCB, ibintu byaje gufata indi ntera muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mukobwa yifotozaga maze ifoto iri muri telefoni ye (wallpaper) ikagaragara aho harimo Diamond Platnumz, byatumye benshi bemeza ko bari mu rukundo, gusa inshuro nyinshi Zuchu yagiye ahakana ko atari mu rukundo n'uyu muhanzi ari umukoresha we gusa.

    Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n'abagore benshi barimo n'abo bagiye babyarana nka Zari bafitanye abana 2, Tanasha Donna na Hamisa Mobetto babyaranye umwe, ni mu gihe Wema Sepetu we batandukanye batabyaranye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-ko-umuhazi-diamond-yakoze-ubukwe-n-undi-mukobwa-utari-zuchu-mu-ibanga

  • Impaka ku masezerano yo Kohereza abimukira mu Rwanda, Yahawe inyito ,Imiryango yahagurutse #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amasezerano atavugwaho rumwe hagati y’ibi bihugu yo kujya bohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

    Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ryamaganye kohereza impunzi mu bindi bihugu “bidafite ibihagije mu kurengera abantu”.

    Abazoherezwa mbere na mbere ni abagabo b’ingaragu bambuka umuhora wo mu nyanja uzwi nka Channel/la Manche mu mato cyangwa mu makamyo bava mu Bufaransa.

    Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje ko ashaka guca business y’abambutsa abantu, ariko uyu mugambi we wamaganwe cyane mu Bwongereza, no mu Rwanda.

    Andrew Griffith umukuru w’igenamigambi mu biro bya Johnson yabwiye BBC ko iyo gahunda ishobora gutangira gukorwa “mu byumweru cyangwa mu mezi macye” ari imbere.

    ‘Kugurisha abimukira’
    Imiryango n’amatsinda ategamiye kuri leta birenga 160 mu Bwongereza yasabye leta guhagarika uyu mugambi mu ibaruwa banditse bawita “ubugome buteye isoni”.

    Uyu mwanzuro mu Rwanda nta kuwamagana cyangwa kuwushimagiza byigaragaje cyane, nta mpaka uteje muri rubanda cyangwa mu ntumwa zibahagarariye mu nteko.

    Gusa ishyaka Democratic Green Party rya depite Frank Habineza na DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire yasohoye amatangazo yamagana kohereza abimukira mu Rwanda.

    Gillian Triggs komiseri mukuru wungirije wa UNHCR yavuze ko ku Bwongereza ibi ari “ukwihunza inshingano kandi binyuranyije n’amahame mpuzamahanga agenga impunzi”.

    Mu itangazo rya UNHCR, Madamu Triggs ati : “Abantu bahunga intambara, amakimbirane no kwibasirwa bakwiye impuhwe no gufashwa. Ntibakwiye kugurishwa nk’ibicuruzwa bakoherezwa ahandi”.

    UNHCR ivuga ko nubwo u Rwanda rwagize neza mu kwakira impunzi mu myaka za mirongo ishize, benshi ubu baba mu nkambi aho bafite amahirwe macye yo kwiteza imbere.

    Ikavuga ko ahubwo “ibihugu bikize bikwiye gufasha u Rwanda n’impunzi rusanganywe” aho kurwongerera abandi.

    Aya masezerano akubiyemo miliyoni 120 z’amapound y’ibanze Ubwongereza buha u Rwanda mu gufasha gutuza aba bimukira.

    Leta y’u Rwanda yo ivuga ko kuza kwabo bizafasha kuzamura ubukungu, ndetse ko ayo masezerano ubwayo azongera ishoramari.

    Bamwe bibaza niba abimukira bavuye muri Syria cyangwa Iraq bashaka imibereho mu Bwongereza bazashima koherezwa no gutura mu Rwanda – igihugu gishimwa mu mutekano n’isuku ariko kikanengwa mu by’uburenganzira bwa muntu.

    Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yabwiye BBC ko ari “igihugu gitekanye, kiri kwihuta mu iterambere, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kimwe
    n’ibindi bihugu”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-ku-masezerano-yo-Kohereza-abimukira-mu-Rwanda-Yahawe-inyito-Imiryango-yahagurutse