Category: Uncategorized

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique zambitswe imidali y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwambika izi ngabo imidali byabereye ku ngoro y'Umukuru w'Igihugu, Palais dela Renaissance, iri i Bangui, Byanitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Centrafrique n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'iki gihugu, Gen Zephélin Mamadou. Hari kandi Olivier Kayumba, Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique.

    Imidali izi ngabo zambitswe iri mu bwoko bune; uziyoboye yambitswe uwitwa 'Grade de commandeur', abofisiye bakuru bambikwa iyitwa 'Grade de Officiers', abofisiye bato bambitswe iyitwa 'Grade de Chevalier' naho abasigaye bambikwa iyitwa 'Grade de Etoile du Mérite Militaire'.

    Perezida wa Centrafrique Prof Archange Touadéra yashimiye ibikorwa ingabo z'u Rwanda zakoreye abaturage b'igihugu cye mu bihe bigoye.

    Ati “Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zabaye ingirakamaro mu gushyigikira imbaraga zo kugarurira amahoro n'umutekano abaturage ba Centrafrique”.

    Umuyobozi w'izi ngabo z'u Rwanda (Rwabatt8) Col Augustin Migabo, yashimiye Perezida wa Centrafrique kuba yazirikanye ibikorwa izi ngabo zakoze mu mezi 12.

    Ati “Kwambikwa imidali uyu munsi ni ikimenyetso cy'ikinyabupfura, ukudaheranwa n'ubunyamwuga byagaragajwe na Rwabatt8 mu mezi 12 y'inshingano n'ubufatanye bwiza n'abaturage ba Centrafrique ndetse n'ubuyobozi bwa MINUSCA”.

    Ingabo z'u Rwanda zimaze amezi 12 mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ni zo zambitswe imidali

    Umuyobozi w'izi ngabo z'u Rwanda (Rwabatt8) Col Augustin Migabo, yashimiye Perezida wa Centrafrique kuba yazirikanye ibikorwa izi ngabo zakoze mu mezi 12

    Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) zambitswe imidali y'ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-centrafrique-zambitswe-imidali-y-ishimwe

  • Amina Muaddi yahakanye gusenyera Rihanna avugwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amina Muaddi ukora muri Fenty Brand ya Rihanna yahakanye amakuru avuga ko aryamana A$AP Rocky. Inshuti za hafi za Rihanna na A$AP Rocky nazo zemeza ko aya makuru ari ibihuha

    Amina yagize ati: 'Nahoze nizera ko amakuru y'impuha aba ku mbuga nkoranyambaga nta gisubizo aba akeneye, ariko naje gusanga ko izi nkuru z'impuha zikwiye kwimwa amatwi.'

    Yungamo ati: 'Nyamara mu masaha 24 ashize nibukijwe ko tuba mu muryango mugari ushobora kuvuga no guhererekanya amakuru utitaye ku mvano yayo, kandi ibyo nta herezo bifite muri ubu buzima.'

    Yongeraho ati: 'None rero mfite kuvuga kuko amakuru yatangajwe sinjye areba njyenyine ahubwo afite aho ahuriye n'abantu nubaha kandi nkunda rero ntakwiye guhabwa urubuga kuko nta kuri kuyarimo.'

    TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko atari Amina Muaddi wenyine uhakana iby'iri cana inyuma, ahubwo n'inshuti za hafi za A$AP Rocky na Rihanna zemeza ko aya makuru ari ibihuha.

    Amina yatangaje ibi asubiza ibyavugwaga ko aca inyuma Nyirabuja Rihanna, ndetse ko byanatumye uyu muhanzikazi  atandukana na A$AP Rocky.

    Amina asanzwe ari inshuti ya Rihanna, akaba n'umukozi we utunganya ibishushanyo by'uko inkweto zikorwa muri Fenty Brand.

    Ibi bibaye habura igihe gito ngo Rihanna abyare imfura ye na A$AP.

     

    Source : https://yegob.rw/amina-muaddi-yahakanye-gusenyera-rihanna-avugwaho/

  • Amavubi yabonye umutoza wungirije #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Jacint Magriña Clemente ni we wagizwe umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi aho aje kungiriza mugenzi we, Carlos uherutse kugirwa umutoza mukuru.

    Tariki ya 29 Werurwe 2022, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryatangaje ko ryamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umutoza ukomoka muri Espagne, Carlos Alós Ferrer.

    Ntabwo hahise hatangazwa umutoza bazakorana cyangwa se uzamwungiriza, gusa kuri ubu akaba yamaze kumenyekana ko na we ari umunya-Espagne.

    Jacint Magriña Clemente ni we mutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, akaba yaratangiye akazi mu buryo bweruye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu ubwo yakurikiranaga umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports.

    Iyo ugiye kureba aho yanyuze, ntabwo murandasi ibitse amateka ye menshi ndetse byanagorana kuyamenya, gusa bigaragara ko kuva 2001 kugeza 2011 yari muri RCD Espanyol de Barcelona S.A.D. ari nabwo yarimo yinjira mu mwuga w’ubutoza ahagaritse gukina, 2011 kugeza 2012 yari mu ishami rya tekinike ry’ikipe ya FC Dynamo Moscow yo mu Burusiya, 2013-2015 yari umwalimu w’isomo ry’umupira w’amaguru mu kigo cy’amashuri cya Turbula giherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Barcelona ni mu gihe muri 2015 yari umuhuzabikorwa mu ikipe ya FK Akademiya Ontustik yo muri Kazakhstan.

    Jacint Magriña Clemente (ubanza ibumoso) ni we mutoza wungirije w’Amavubi, aha yari kumwe n’umutoza mukuru, Carlos Ferrer

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yabonye-umutoza-wungirije

  • Jose Chameleone arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Iyi mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Mata 2022, ubwo yashyiraga ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram maze akandikaho 'Rwanda Genocide Week'.

    Ni ifoto yakorewe muri Leone Island Music Empire, iriho ibendera ry’u Rwanda, ifoto ye n’umusaraba wijimye ubambyeho Yezu. Hakandikwaho amagambo yanenzwe na benshi ariko nako bamusaba gukosora imvugo ipfobya Jenoside.

    Ku ikubitiro abahanzi bagenzi be b’Abanyarwanda barimo Dj Pius bakoranye indirimbo 'Agatako' yamwibukije ko batavuga Jenoside y’Abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati 'Muvandimwe, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ibi byunzwemo na Mani Martin wagize uti 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, si Jenoside y’Abanyarwanda.'

    Uwitwa Ishimwe Chris we yamusabye ko yakosora imvugo yakoreshe agakoresha iya nyanyo, ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi, Jose Chameleone wakosora imvugo mukuru wanjye.'

    Kingose nawe yunzemo ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi kandi si igihe cyo kwishima ahubwo ni umwanya wo kunamira no kwibuka abacu.'

    Si aba gusa basabye Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje kuko benshi bagize icyo babivugaho bagaragaje imvugo ya nyayo yo gukoresha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu gihe hakiriwe dosiye zisaga 53 mu cyunweru cyo kuva tariki 7 Mata kugeza 13 Mata 2022.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu guca ukubiri n’ingebitekerezo ya Jenoside kuko yangiza igihugu nabo ubwabo, asaba urubyiruko kurwana urugamba rwo kuyirwanyiriza ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho yiganje.

    Yagize ati 'Turaha ubutumwa urubyiruko ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugira kandi ruri kwimbukira ku mbuga nkoranyambaga niho tugomba kururwanira.'

    Uretse Chameleone wakoresheje imvugo itariyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 7 Mata 2020, umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura, uba muri Canada nawe yanditse kuri Twitter akoresha imvugo ipfobya Jenoside gusa abamukurikira baramunenga ariko yaje gusaba imbabazi ndetse akosora imvugo.

    Chameleone we ntacyo arigera avuga ku byo yabwiwe cyangwa ngo asibe ubutumwa yashyize kuri Instagaram ye.

    Abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zinyuranye bagiye basaba abakoresha imvugo zitarizo kuzireka, abifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bohoreza ubutumwa batazi inyito zikwiye zo gukoresha basabwe kutigora babwohereza.

    Imvugo ipfobya Jenoside yakoreshejwe na Jose Chameleone

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jose-Chameleone-arashinjwa-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Leta yagabanyirije Igiciro abanyeshuri biga TVET ku kigero cya 30% #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b'uturere bose, igaragaza ko iki cyemezo kigamije gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri, aho wasangaga ikiguzi cyo kuyigamo ari umuzigo kuri rwo.

    Iyi baruwa ivuga ko hashingiwe ku bukangurambaga bwakozwe hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, nk'imwe mu ntego za gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (NST1), aho bwagaragaje ko imwe mu mbogamizi urubyiruko rugihura na zo ari ikiguzi kikiri hejuru mu mashuri ya TVET.

    Ikigo RTB gishingIra kandi kuri gahunda ya Leta yo kongera ingengo y'imari igenerwa amashuri ya TVET hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, no kugabanya ikiguzi cy'uburezi gisabwa ababyeyi barerera muri aya mashuri (school fees).

    Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nshingiye na none ku ibaruwa no 1079/RTB/2021 yo ku wa 20 Ukuboza 2021 twabandikiye tubagaragariza ingano y'amafaranga yagenwe na Leta mu ngengo y'imari y'umwaka 2021/2022 agamije korohereza amashuri kubona ibikoresho byifashishwa mu kwigisha (consummables) mu mashuri ya TVET ya Leta, afashwa na Leta ndetse n'ayigenga ariko ahabwa abanyeshuri na Leta ku bw'amasezerano, aherereye mu karere mubereye umuyobozi;

    Nshingiye kandi ku kuba aya mafaranga yaramaze gushyikirizwa amashuri yose yavuzwe haruguru, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko amafaranga y'ishuri (school fees) muri aya mashuri ya TVET yari asanzwe atangwa n'ababyeyi, azagabanukaho 30% guhera mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka w'amashuri wa 2021-2022.”

    RTB ivuga ko uku kugabanya amafaranga y'ishuri bitareba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y'amafunguro gusa (School feeding)

    Sorce:RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/leta-yagabanyirije-igiciro-abanyeshuri-biga-tvet-ku-kigero-cya-30

  • Abasaga 400 bapfiriye mu myuzure ikaze naho abasaga 41000 bava mu byabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imiyaga ikaze ndetse nimvura ikaze kuri uyu wagatanu mutagatifu yateje imyuzure ikomeye mu gihugu cya Africa yepfo mu gace ka Kwazulu Natal ku cyambu cya Durban. Iyi myuzure yatumye abasaga 41000 bava mu byabo ndetse nabandi basaga basaga 400 bahata ubuzima.

    Nkuko ministeri ishinzwe Ibiza ivuga, abangana na 55 nibo babariwe ko baburiwe irengero mugihe Police ndetse nabakorera bushake bakomeje ibikorwa byubutabazi.

    Perezida wa Africa yepfo Cyril Ramaphosa avugako iki kiza Ari cyo cyambere gikomeye igihugu cyimaze guhura nacyo. Akomeza asaba abantu gusengera abarokotse banabihanganisha kubera iki kiza.

    Hamaze kubarurwa inzu zisaga 13600 zangiritse mugihe izisaga 4000 muri zo zasenyutse burundu.

    Abashinzwe kugenzura ikirere bavugako mu masaha 48 haguye imvura yo ku kigero cya 450 mm ikaba ariyo nyirabayazana wiyi myuzure.

    Source : https://yegob.rw/abasaga-400-bapfiriye-mu-myuzure-ikaze-naho-abasaga-41000-bava-mu-byabo/

  • #Kwibuka28: Imibiri y'abarenga 800 yimuriwe mu Rwibutso rushya rw'Akarere ka Musanze bashyingurwa mu cyubahiro #rwanda #RwOT

    Imibiri y'abarenga 800 bashyinguwe mu cyubahiro ahahoze urukiko bitwe n'akamaro ndetse n'amateka yaho, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri ako gace bishimiye iki gikorwa nyuma y'imyaka myinshi basaba ko hashyirwa Urwibutso rwa Jenocide.

    Ni Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Mata, abazize jenoside Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 basabiwe ku rwibutso rushya rwa Jenoside rwa Musanze.

    Hagati ya 12 na 14 Mata 1994, abatutsi babarirwa mu magana bakusanyirijwe mu bice byahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, bikwira mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke ndetse no mu gace ka Nyabihu, mbere yuko bicirwa mu cyumba cy'urukiko rw'ubujurire.

    Abayobozi batewe isezerano ryo kurindwa, abahohotewe bajyanywe muri komini ya Nyarutovu, Gatonde na Ndusu yahoze ari perefegitura ya Busengo, muri Gakenke y'uyu munsi, bajyanwa mu rukiko, aho batewe amarira, baterwa ibisasu kandi bakubitwa intwaro gakondo.

    Abenshi mu bahohotewe bari abakozi ba Leta – abarimu, abakozi bo mu buvuzi, abanyamabanki, abashoferi, abashinzwe ubuhinzi – kandi bamwe muri bo bari abakozi b'urukiko rw'ubujurire.

    Mu muhango wo gushyingura, abari mu cyunamo imiryango y'Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutse ibintu bibabaje byabaye mu 1994, igihe abatutsi bahigwaga kandi bagaterwa ubwoba n'ingabo za leta icyo gihe (FAR) n'interahamwe.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Faustin Nteziryayo, mu ijambo rye ryo gushyingura, yavuze ko iyicwa ry'abantu mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri ryerekana uburyo ubucamanza bw'u Rwanda bwangiritse.

    Nteziryayo ati: “Kwica inzirakarengane mu cyumba cy'urukiko, ahantu abantu bagomba guhabwa ubutabera, ntibyari bikwiye mu Rwanda ndetse n'ubushakashatsi bwerekana ko bitigeze bibaho ahandi ku isi”.

    “Ibyo byonyine birerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikabije kandi idasanzwe. Ni muri urwo rwego abayobozi bahisemo guhindura aha hantu urwibutso kugira ngo amateka asigasirwe”.

    Yongeyeho ko u Rwanda n'isi bigomba gukura amasomo ku ngaruka z'umuco wo kudahana wari warafashe igihugu.

    Minisitiri w'ubumwe bw'igihugu n'ubufatanye bw'abaturage, Jean Damascene Bizimana, yasobanuye ko mu myaka yabanjirije 1994, itsembabwoko ryakorewe mu bice bitandukanye bya perefegitura ya Ruhengeri, ari naho havukiye abayobozi bakuru ba gisirikare na politiki bakomeye.

    Muri uwo muhango kandi harimo Minisitiri w'ingabo, Albert Mareba, abagize imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe y'abacitse ku icumu Ibuka na AVEGA-Agahozo.

    Abatanze ibiganiro batandukanye bashimye uwahoze ari Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Porofeseri Sam Rugege ku bw'imbaraga ze bwite zo guhindura inzu y'urukiko urwibutso rwa jenoside.

    Imibiri y'abantu barenga 800 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimuwe ku rwibutso rushaje rwari mu Murenge wa Muhoza.

    Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi bavuze ko bishimiye cyane ko igitekerezo cyabo cyumviswe ngo kuko gushyingura ababo neza byari bikenewe.

    Immaculee Nzitabimfura wapfushije umuryango we wose mu 1994 , yagize ati “Tumaze imyaka myinshi dutegereje uru rwibutso, kandi turashimira cyane ubuyobozi bw'Urukiko rw'Ikirenga ndetse n'izindi nzego ko amaherezo abacu bazaruhukira ahantu heza”,

    Yashimye kandi FPR Inkotanyi baje gutabara abatutsi maze bakabohora u Rwanda.

    Mu Rwibutso rwa Akarere ka Musanze kandi hashyinguye imibiri y'abiciwe mu mujyiwa Ruhengeri.

    Kugeza ubu, imibiri y' abarenga 1.500 bashyinguwe mu nzibutso eshatu zo mu Karere ka Musanze.ariko bivugwa ko hari Imibiri itarigeze iboneka nayo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Nzitabimfura yasoje asaba abantu baba bazi aho imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ko batanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka28-imibiri-y-abarenga-800-yimuriwe-mu-rwibutso-rushya-rw-akarere-ka

  • Rurageretse hagati ya Guverinoma ya Kenya na sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli – #rwanda #RwOT

    Abatwara ibinyabiziga muri Kenya, bamaze iminsi bataka ibura rya lisansi ndetse bagorwa no kuyibona kuri za station.

    Guverinoma ya Kenya ivuga ko biterwa n'abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bayohereza hanze y'igihugu.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya, Monica Juma, yagize ati “Bamwe mu bacuruza lisansi bagiye bayiyobya mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo baronke inyungu nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa imbere mu gihugu.'

    Ibi byavuzwe nyuma y'umunsi umwe Umuyobozi Mukuru wa Rubis muri Afurika y'Iburasirazuba yirukanywe.

    Kugeza ubu, Rubis Energy muri Kenya yahakanye ibyo ishinjwa byo gutuma ibikomoka kuri peteroli bibura mu gihugu.

    Hashize iminsi Kenya iri mu icuraburindi kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-guverinoma-ya-kenya-na-sosiyete-zicuruza-ibikomoka-kuri