Category: Uncategorized

  • Ntabwo umukinnyi yava mu cyaro ejobundi ngo a… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana n'abakunzi ba Gasogi United, bikaba amarira menshi n'agahinda ku bakunzi ba Kiyovu Sport yari imaze gutsindwa na Gasogi ibitego 2-0.

    Ni umukino wakinwe wabanjirijwe n'amagambo menshi kandi akomeye ya KNC yiganjemo kwishongora aho yavuze ko agomba gutsinda iyi kipe kuko ari ikipe yagiye ibagaragariza urwango rukomeye.

    Mu mukoino yarushije Kiyovu Sports mu minota 90, Gasogi yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu ibitego 2-0 byatsinzwe na Malipangu na Djibrine, bishyira mu mazi abira iyi kipe yok u mumena.

    Ni umukino kandi kapiteni wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura asohoka mu kibuga nyuma yo kugaragaza amahane menshi ubwo Malipangu yagwaga mu kibuga umukino uri kugana lku musozo.

    Nyuma y'uyu mukino, KNC yifatiye ku gahanga bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport avuga ko nat gihe gishize bavuye mu cyaro ko batatsinda abana bavukiye mu Mujyi ndetse ko abandi bakinnyi bayo baciriritse.

    Yagize ati' Reka nkubwire, Kiyovu Sport yari ifite igitutu kuturusha, muri uyu mukino kandi ibyo narabibabwiye na mbere, nibyo navugaga muvuga ngo nsubize kuri Serumogo, ni gute namuvugaho yari umwe mu bakinnyi bari hasi kuri uyu mukino, aho nari ndi nabibabwiye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi, nibwo akiva mu cyaro muri Sunrise ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe nka Gasogi yavukiye mu Mujyi, ahantu umujyi uvuka hafi y'i Rusororo nshuti zanjye'.

    'Serumogo yabibonye, ngira ngo yakinnye nk'iminota 3 ahita ava mu mukino, mwabonye Kimenyi Yves nababwiraga y'uko ari umukinnyi uciriritse, ngereranyije we na Gael, mumbabarire kuvuga ngo uyu munsi twavuze ku bakinnyi ariko bigaragara ko uyu munsi Gael yari hejuru ya Kimenyi, Gael ni umukinnyi mukuru, nk'uko nabivuze mu binyamakuru byantumiye, Kimenyi ni umunyezamu mwiza ariko uri hasi ya Gael ubu ngubu'.

    Kiyovu Sport ikunda kugorwa cyane na Gasogi United kuko imibare igaragaza ko mu mikino 7 iheruka kubahuza, Gasogi yatsinzemo 4, banganya 2, Kiyovu itsindamo umukino umwe gusa.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Kiyovu Sport yishyize ku gitutu cyo kubura igikombe cya shampiyona ndetse APR FC nitsinda umukino wayo w'umunsi wa 23 irahita ikura ku mwanya wa mbere Kiyovu.

    Gasogi United yatamaje Kiyovu iyitsinda ibitego 2-0

    KNC yavuze ko abakinnyi ba Kiyovu baciriritse ndetse bamwe aribwo bakiva mu cyaro

    Byari ibyishimo bikomeye ku muryango wa Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116373/ntabwo-umukinnyi-yava-mu-cyaro-ejobundi-ngo-aze-atsinde-umwana-wavukiye-mu-mujyi-knc-avuga-116373.html

  • Santrafurika: Perezida Touadera yambitse Ingabo z’u Rwanda Imidari y’ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/santrafurika-perezida-touadera-yambitse-ingabo-z-u-rwanda-imidari-y-ishimwe

  • Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united yatangaje byinshi nyuma yo gutsinda Kiyovu sport – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona yuy'umwaka mu Rwanda imaze kwerekana ko nta ekipe ntoya irimo.

    Nyuma Y'umukino wabaye ku munsi wejo wahuzaga Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Kiyovu sport iyoboye urutonde rwa shampiyona bya agateganyo.

    Umukino waje kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze Kiyovu sport ibitego 2:0, ni ibitego byinjiye ku munota wa 45′ w'umukino kinjijwe na manipangou christian kuri penaliti, ikindi cyaje kwinjira ku munota wa 58′ w'umukino nibwo uyu rutahizamu Djibrinne wa Gasogi united yinjiranye umupira acenga bamyugariro ba Kiyovu sport maze aroba umuzamu kimenyi maze igitego cyirinjora Gasogi ishimangira itsinzi ityo.

    Mbere yuko Kandi uyu mukino uba hari habajwe kuvungwa byinshi kumpande zombi haba kuruhande rwa Gasogi united ndetse no kuruhande rwa Kiyovu sport.

    Dore ko umuyobozi wa Gasogi united mbere y'umukino yari yatangaje ko agomba kwihorera mu kibuga ngo nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umuyobozi wa kiyovu sport.

    Bikaza no kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze umukino. ibi rero byanatumye kakooza nkuriza Charles (KNC) avuga ko ibibazo yarafitanye na Mvukiyehe Juvenal kirangiye.

    Mu magambo ya KCN ati'nkeka ko twerekanye ko kiyovu sport ikiri munsi ya Gasogi united ngirengo mwabyiboneye nicyo ngirango mbabwire ko ubu ni kibazo kwari dufitanye na Kiyovu sport kubera umuyobozi wayo Juvenal ubu kirarangiye kuko ni horeye mu kibuga umukino urangiye mpise jya ku muhobera noneho na navugako Kiyovu sport itakiri ikipe tutacyina umukino wa gishuti kuko ubu turiyunze'

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wikipe-ya-gasogi-united-yangaje-byinshi-nyuma-yo-gutsinda-kiyovu-sport/

  • Intsinzi ya M23 : Hakuweho impapuro zita muri yombi abarwanyi bayo #rwanda #RwOT

    Iri tegeko risaba kandi igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC guhita gitangira gushyiraho gahunda y’uko abarwanyi ba M23 ku babishaka batangira gusubizwa mu buzima busanzwe bagatuzwa.

    Iki Cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kije nyuma y’uko umutwe wa M23 wari warongeye kubura imirwano ndetse ukaba wari wabashije kwigarurira tumwe mu duce tugize teritwari ya Rutshuru turimo Runyoni ,Tshanzu na Shengi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Major Will Ngoma umuvugizi wa M23 aheruka gutangaza ko impamvu M23 yongeye kubura imirwano ari ukwibutsa ubutegetsi bwa RD Congo amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Addis Abeba ariko akaba atarashyizwe mu bikorwa.

    Aya masezerano yavugaga ko abarwanyi ba M23 bagomba gushyira intwaro hasi maze leta ya RD Congo nayo ikabafasha gusubizwa mubuzima busanzwe abandi bakinjizwa mu gisirikare ku bushake ndetse bakanakurirwaho impapuro zibata muri yombi, ibintu M23 yakunze kuvuga ko Leta ya DR Congo itigeze ishyira mu bikorwa.
    Kuwa 20 Ugushingo 2019 ubwo perezida Felix Tshisekedi yari akijya ku butegetsi ,ibaruwa yashyizweho umukono na Bwana Ibalanky Ekolomba Claude Umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano .

    Yasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare cya FARDC ko hakubahirizwa aya masezerano n’ibyemerejwe mu nama yavuze ko yabereye i Kigali muri Nyakanga tariki ya 11 n’iya 12 ndetse na tariki ya 28 Ukwakira 2019 hagati y’itsinda ryari rihagarariye igihugu, abayobozi ba M23 ndetse n’u Rwanda nk’umuhuza.

    Iyi baruwa yanasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ikurwaho ry’impapuro zita muri yombi abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia iriko ntibyahita byubahirizwa.

    Abakurikiranira hafi ikibazo kiri gagati y’umutwe wa M23 wari wongeye kubura imirwano na Leta ya Repubulika iharainara Demokarasi ya Congo bavuga ko perezida Felix Tshisekedi yaba yahisemo gukemura ikibazo cya M23 burundu y’ubahiriza amasezerano ya Addis Abeba uyu mutwe wagiranye na RD Congo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu b’urasirazuba bwa RD Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intsinzi-ya-M23-Hakuweho-impapuro-zita-muri-yombi-abarwanyi-bayo

  • Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Barbados #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-ari-mu-ruzinduko-muri-barbados

  • Perezida wa Angola yoherereje ubutumwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Minisitiri Tete Antonio n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente, ndetse amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida João Lourenço yageneye Perezida Kagame, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

    Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Angola, yatanze kandi raporo ku masezerano y’ubufatanye agera ku 9 yasinywe hagati y’u Rwanda na Angola.

    Amwe mu masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri batandukanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Angola arimo imikoranire mu kuvanaho gusoreshwa inshuro 2, kohererezanya abanyabyaha, ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, imikoranire y’inzego z’ibanze, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola, Ambasaderi Tete Antonio, mu nama ya mbere ya komisiyo ihuriweho, ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijweho.

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushima imikoranire myiza rufitanye na Angola, kandi ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, birimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

    Minisitiri Tete Antonio yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya birushijeho, bityo ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Angola azatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’ibihugu byombi.

    Minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Angola avuga ko aya masezerano azafasha abaturage b’ibihugu byombi, kuko atanga amahirwe y’urujya n’uruza rw’abaturage, cyane ko batazajya babazwa visa mu gihe bashaka kujya muri Angola cyangwa aba Angola baje mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-wa-Angola-yoherereje-ubutumwa-Perezida-Kagame

  • Perezida Kagame yagaragaje ibanga ryatuma Afurika na Jamaica byubaka umubano urambye – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu wari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness mu Ihuriro 'Think Jamaica 2022' yavuze ko isano iri hagati y'ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean na Afurika iruta kure intera iri hagati y'impande zombi.

    Yagize ati 'Ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean na Afurika bihuriye ku bintu byinshi, duhereye ku bantu, harimo ihuriro ridashobora gukurwaho n'uburyo [ibice byombi] biri ahantu hatandukanye. Icya mbere dukwiriye gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gutanga amahirwe ku baturage bagashobora kujya mu bihugu biri muri Caribbean bavuye [nk'urugero] mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byagerwaho mu gihe impande zombi zaganira ku bijyanye n'itangwa ry'ibyangombwa nka Visa, ati 'Dukwiriye gukora ku bintu bijyanye na visa zigakurwaho kugira ngo dushyigikire uko kwihuza…hari byinshi twakora nko mu bucuruzi ariko dukwiriye gutangira gushyira mu ngiro iby'ibanze bikwiriye, birimo no kubwira abaturage bacu ko bishoboka [gukorana hagati y'impande zombi].'

    Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba urubyiruko rwahabwa imyanya mu buyobozi, avuga ko Leta zikwiriye gushyiraho uburyo urubyiruko ruhabwa inshingano, ariko ibyo bikajyana n'uko urubyiruko ruhaguruka rukagira ubushake bwo kwiga no gufata inshingano.

    Ati 'Abakiri bato bakwiriye kwiga no gufata inshingano, ibi [ubuyobozi] ntabwo ari ibintu ugiye guhabwa, ahubwo ushyiramo imbaraga ukumva ko urimo kwiga no gufata inshingano ari nabyo bikugeza ku rwego rwo hejuru aho uhabwa izo nshingano. Leta na gahunda za Leta zikwiriye koroshya ko buri wese yumva ko afite uruhare cyangwa ahagarariwe. Niyo mpamvu nko muri Leta biba bikenewe ko habamo abantu b'ibyiciro byose by'imyaka.'

    Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness yavuze u Rwanda rukwiriye kwigirwaho ku bijyanye n'uburyo rwabashije kubaka iterambere rirambye nyuma y'ibibazo rwaciyemo.

    Yagize ati 'U Rwanda ni urugero rwiza rw'igihugu kikuye mu bibazo bikomeye, kandi bakabikora bunze ubumwe. Urebye nk'amasomo [twabigiraho], icya mbere ni ugukemura ibibazo by'amakimbirane n'uburyo bwo kugira ubumwe. Mu muryango w'abantu hazabamo ibibazo by'amakimbirane, ariko uburyo bwo kuzana abantu bose hamwe bakagira intego imwe yo kwiteza imbere, ntekereza ko iryo ari isomo ku bihugu byose.'

    Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w'Intebe Holness, mu gihe hanasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda na Jamaica.

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica

    U Rwanda na Jamaica byiyemeje gukomeza kubaka umubano

    Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Jamaica


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ibanga-ryatuma-afurika-na-jamaica-byubaka-umubano

  • Ni nde uzabazwa amarira y’Abamotari bakomeje gutakamba kubera igiciro cy’ubwishingizi bwa moto #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bumvikana basaba inzego zitandukanye zibareberera ko bagabanyirizwa igiciro cy’ubwishingizi, bo bemeza ko cyikubye kabiri kandi ko bataganirijwe ku mpamvu yabyo.

    Bamwe mu bakora akazi ko gutwara moto , bumvikana bavuga ko igiciro cya Lisansi cyiyongereye, bityo ko bibashyira mu gihombo niba igiciro cy’ubwishingizi bwa moto gikomeje guhenda.

    Aba bavuze ko mu nama yabahuje na Minisiteri y’ibikorwaremezo, RURA,Police ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bari bemerewe ko mu bibazo by’ingutu byekemuwe, n’icy’ubwishingizi kizarebwaho ariko ko kugeza magingo aya nta gisubizo barabona.

    Umwe yagize ati 'Iby’ubwishingizi byo biracyari kwa kundi nta cyahindutse.Iyo urebye usanga byarazamutse ugereranyije na mbere. Mbere byari ibihumbi 60Frw, bigenda bizamuka, bigera mu bihumbi 90Frw, bigera mu bihumbi 100Frw, none ubu ni ibihumbi 150Frw birenga.Mu nama bari batwijeje ko bazabikemura ariko twarategereje , twarahebye.'

    Undi nawe yagize ati 'Kugeza na nubu ntabwo baragabanya igiciro cy’ubwishingizi bwa moto.Igiciro cyiri hejuru cyane.Amafaranga ibihumbi 153frw n’andi kuri moto kandi lisansi yarazamutse, urumva ayo mafaranga ni menshi, areshya na taxi voiture, turasaba ko mu by’ukuri ko batugabanyariza, amafaranga agabanyutse nabasha kwiteza imbere.'

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda FERWACOTAMU,Ngarambe Daniel, yavuze ko kugeza ubu nubwo bari bizejwe ko ikibazo kizigwaho bityo ubwishingizi bukagabanyuka, nta biganiro biraba, bityo ko inzego zibareberera zabisuzuma, zikabona gufata umwanzuro.

    Ati 'Turacyategereje ko batumenyesha.Ababishinzwe nk’abakozi ba leta baba barebye aho ikibazo kiri , twategereza, tukazumva ubushakashatsi babikozeho, twe ntabwo twabimenya. Icyo inzego za leta zizatubwira tuzemera icyo kuko bazaba babirebye kuko bari mu nyungu z’utwara kugirango agabanyukirwe kandi akore neza.Nta bindi biganiro biraba.'

    Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda, John Rwangombwa, mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, yavuze ko intandaro z’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi ari imyitwarire y’abamotari bakunze gukora impanuka.

    Yavuze ko ubusanzwe hari ibindi bigo by’ubwishingizi bwa moto ariko kubera impanuka za hato na hato z’abamotari, byatumye ibindi bigo bikuramo akabo karenge kuko nta nyungu bakuragamo, niko gusigara hari ikigo cya Radiant nacyo cyafashe icyemezo cyo kuzamura ubwishingizi.

    Yagize ati 'Ubwishingizi bwa moto kuba butangwa n’ikigo kimwe. Ubundi ubwishingizi ni ubucuruzi,ibigo by’ubwishingizi byaje gucuruza,ariko iyo igicuruzwa kitunguka,nta muntu ugicuruza.'

    'Ikibazo kuri moto ni uko ubwishingizi butangira kuri moto bwari hasi cyane ,abishingizi bagahomba.Bishingiraga moto [ku bihumbi 60Frw] , mu kanya ikagenda igakubitana na Minibus,igateza Minibus impanuka kubera ko moto ariyo yateje impanuka, ba bantu bakomerekeye muri bus bose, bakishyuzwa umwishingizi wa moto. Ugasanga ku bihumbi 60Frw yakiriye arimo arishyuzwa miliyoni 200Frw.'

    Yakomeje ati 'Rero abishingira moto icyo bakoze ,baravuze ngo aho kujya mu bintu duhomberamo , reka tubyihorere. Kuba Radiant yarakomeje guhanyanyaza, bafite uko babara imibare yabo. Ariko ikibazo gihari mu by’ukuri impanuka ziterwa na moto, zigahombya ibigo by’ubwishingizi, ibigo nabyo bikabihunga.'

    Avuga ko nka Banki Nkuru y’u Rwanda batategeka ikigo ngo kijye kwishingira moto.

    Ati 'Ntabwo rero wahaguruka nka Banki Nkuru y’uRwanda cyangwa leta ngo utegeke ikigo ngo jya kwishingira moto. Kuko nigitangira guhomba ntabwo uzamuha amafaranga asubizamo cya gihombo yagize.'

    Guverineri wa BNR yavuze ko abatwara moto bakwiye guhindura imyitwarire, birinda impanuka, bityo ko n’ubwishingizi bwagabanuka.

    Yagize ati 'Ikiriho kigomba gukorwa kigoye, kumva ni ugushyiraho igiciro nyacyo. Radiant imaze igihe ibizamura ibiciro kugira ngo ishobore kugerageza gusiba cya gihombo iterwa no kwishingira moto , ubwo nibimara kugera ahantu abandi babona ko igihombo cyagabanutse, bazabigarukamo. Ikibazo gihari gikomeye n’imitwarire ya moto, impanuka ziteza mu muhanda. Abamotari ni bishyirireho amategeko atuma gabanya impanuka batera , bagateza ibihombo by’ibigo by’ubwishingizi.'

    Abamotari barasaba ko bakoroherezwa ku bwishingizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-nde-uzabazwa-amarira-y-Abamotari-bakomeje-gutakamba-kubera-igiciro-cy-ubwishingizi-bwa-moto

  • Impinduka mu rubanza rw’abari Abayobozi ADEPR ,Bagiye kongera kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’uru rubanza ruri kuburanishwa mu bujurire wagombaga gusomwa kuri uyu wa 15 Mata 2022.

    Bitewe no kuba uyu munsi ari ikiruhuko, isomwa ryarwo ryabaye ku wa Kane, tariki ya 14 Mata 2022.

    Urukiko Rukuru nyuma yo gusuzuma imiterere yarwo rwanzuye ko urubanza rwongera kuburanishwa mu mizi kuko hari ibyo rukeneye gusobanukirwa neza.

    Umucamanza yakomeje ati 'Nyuma yo kwiherera, Urukiko Rukuru rwemeje ko mbere yo guca uru rubanza burundu, hagomba kubaho isubukurwa ryarwo kubera ko hari ibindi bisobanuro rukeneye muri uru rubanza kugira ngo rurusheho gusobanukirwa.”

    Uru rubanza rwagaragayemo impinduka, mu gihe byari byitezwe ko rusomwa, rukaba ruzongera kuburanishwa.

    Urukiko Rukuru rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 20 Kamena 2022, saa Mbili za mu gitondo.

    Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije baregwa muri dosiye y’abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2017 ndetse mu Ugushyingo 2018, icyenda muri bo barimo Bishop Sibomana na Rwagasana bagizwe abere.

    Nyuma yaho ADEPR, Ubushinjacyaha na batatu bakatiwe bajuririye Urukiko Rukuru mu 2019 bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Ku wa 27 Kamena 2021 ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire.

    Mu iburanisha mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana uruhare mu kunyereza umutungo wa ADEPR, rugategeka ko bafungwa imyaka 12, bakanishyura amafaranga banyereje.

    Mu kuburana, abaregwa bose bagaragaje ko nta mafaranga bigeze banyereza mu gihe bari mu buyobozi bwa ADEPR, bashimangira ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rwahamya Sibomana Jean icyaha cyo kurigisa umutungo w’itorero no gukoresha inyandiko mpimbano, agahanishwa gufungwa imyaka 12, akanacibwa ihazabu ya miliyari 1,5 Frw.

    Kuri Rwagasana Tom, na we yasabiwe gufungwa imyaka 12 agahamywa ibyaha byo kurigisa umutungo wa ADEPR no gukoresha inyandiko mpimbano, akanacibwa ihazabu ya miliyari 1,6 Frw.

    ADEPR yaregeye indishyi yo yasabye urukiko ko Bishop Sibomana Jean, Bishop Rwagasana Thomas, Sebagabo Muyehe Léonard, Mutuyemariya Christine, Gasana Valens, Sindayigaya Théophile, Niyitanga Salton, Beninka Bertin, Mukabera Médiatrice, Nzabarinda Tharcisse na Twizeyimana Emmanuel bishyura asaga miliyari 5,6 Frw.

    Aya arimo indishyi za 3,3 Frw ku yo batwaye, yiyongeraho miliyari 2,3 Frw nk’inyungu yo kwishyura BRD kugeza mu 2026. Amafaranga yiyongeraho igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

    Abaregwa mu kwiregura bavuze ko nta ndishyi bakwishyura kuko nta faranga na rimwe batwaye. Bongeyeho ko ADEPR nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi ahubwo hakagombye kurega Dove Hotel.

    Indi nkuru wasoma : Bishop Sibomana na Rwagasana basabiwe gufungwa imyaka 12, ADEPR isaba indishyi za miliyari 5 Frw nk’uko bitangazwa na Igihe.

    Bishop Tom Rwagasana yasabiwe gufungwa imyaka 12. Na we akekwaho kunyereza miliyoni 846 Frw ubwo yari akiri mu buyobozi bukuru bwa ADEPR ku mwanya w’Umuvugizi wungirije
    Bishop Sibomana Jean yahoze ayoboye ADEPR. Akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 761 Frw. Mu kuburana kwe yahakanye ibyo aregwa byose

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-mu-rubanza-rw-abari-Abayobozi-ADEPR-Bagiye-kongera-kuburanishwa