
Category: Uncategorized
-
APR FC yatsinze Bugesera ku munota wa nyuma isubira ku mwanya wa mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC itsinze Bugesera FC igitego 1-0 gitsinzwe mu minota y’inyongera, bituma APR FC isubira ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa kwa Kiyovu (…) -
Ange Bae wabyinishije Timaya akamuha amafaran… – #rwanda #RwOT
Ange Bebe wahawe amafaranga ibihumbi 300Frw na Timaya ku rubyiniro nyuma yo kunyurwa n'imiterere y'uyu mukobwa n’uburyo abyinamo ajyanisha n'indirimbo, akanatangaza ko azamwifashisha mu mashusho y'indirimbo, agiye gushyira indirimbo ye ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yagize ati:'Ndahamanya n'umutima wanjye ko igihe nategereje kuva mu bwana ari iki ngiki ngo ninjire mu muziki by'umuga, mpe abanyarwanda ibyishimo binyuze mu mpano yanjye kandi nshimira buri umwe washyigikiye unashyigikira, kandi mboneraho kubamenyesha ko  indirimbo yanjye 'Do Not' izajya hanze kuri uyu wa kabiri tariki 19.'
Akomeza agira ati:'Gushyira hanze indirimbo ku muhanzi ni ikintu kimwe kandi umuntu aba yayikoreye abakunzi b'umuziki nyarwanda, bishimisha rero iyo ugize abakwereka ko bagushyigikiye. Nizeye ntashidikanya kandi nzababona kuko kuva ku munsi wa mbere bakomeje kunyereka ko banshyigikiye.'
Mu busanzwe Ange Bebe kuva mu buto bwe yakoraga kandi akanakunda umuziki mu rusengero dore ko se ari umupasiteri muri ADEPR, ariko noneho yaje no kujya mu ishuri ryawo ku Nyundo aho yasoreje mu mwaka wa 2020, kuri ubu akaba yaranabonye abamufasha mu muziki barimo Manager we utuye muri USA.
Mu masaha mbarwa araba ashyize hanze indirimbo ifite amashusho yatunganijwe na Fayzo Pro n’amajwi yatunganijwe na Ayo Rash
Yakunze umuziki kuva mu bwana
Igirataramo cya Timaya cyasize yanditse amateka akomeye
Se umubyara ni pasiteri![]()
Wamukurikira ku mbuga nkoranyambaga hose ni Ange Bebe
-
Rutsiro fc umuzamu wayo yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT
Inkuru itugera muri aka kanya nkuko tubikesha ubuyobozi bw'ikipe ya Rutsiro fc, bwamaze gutangaza urupfu rwuwari umuzamu wabo.


Ahagana saatatu z'ijoro nibwo hamenyekanye urupfu rwuwari umuzamu wa Rutsiro fc Nshuti Yves aho azize impanuka ya moto.
Ubuyobozi bwa Rutsiro fc bubinyujije kumbuga nkoranyambaga ziyi ekipe bwatangaje bubabajwe no ku menyesha urupfu rwuwari umuzamu wabo.
Aho bwagize buti'tubabajwe no kubamenyesha ko uwari umukinnyi wacu wakinaga mw'izamu Nshuti Yves yitabye Imana azize impanuka ya moto Imana imwakire mu bayo'
Uyu muzamu akaba apfuye nyuma Yuko ejo ekipe ye yari yakinnye umukino muri shampiyona na Etoile de l'Est hariya kuri sitade umuganda, Imana imwakire mu bayo.
Source : https://yegob.rw/rutsiro-fc-umuzamu-wayo-yitabye-imana/
-
Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa #rwanda #RwOT
Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.
Uramuvuguruza akemera
Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.
Aha agaciro igitekerezo cy' umugore
Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.
Arakurwanirira
Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.
Yagukorera buri kimwe
Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we
Sorce: elcrema.com
-
Kamonyi-Runda: Tariki 15 Mata 1994 siwo munsi gusa Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo-Nshogoza #rwanda #RwOT
Innocent Nshogoza, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2022 hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu cyahoze ari Komine Runda( ubu ni muri Kamonyi), yabwiye abitabiriye'Kwibuka' ubwo bashyiraga indabo mu ruzi rwa Nyabarongo rwajugunywemo abatari bake ko iyi tariki atari umunsi gusa Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, ko ahubwo wari nk'umunsi rurangiza wo gutangiraho ubwicanyi no gutsemba Abatutsi.
Nshogoza, mu buryo butari bumworoheye gusubira inyuma mu 1994 ngo agire byinshi avuga ku bugome ndengakamere bwakoreshejwe n'abicanyi, yavuze ko ibyabereye kuri Nyabarongo icyo gihe biteye ubwoba, ko nubwo Tariki 15 Mata buri mwaka hibukwa, Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umunsi ubundi wari rurangiza ku bicanyi, ko byari nk'umunsi wo gutangiza neza ubwicanyi, kugira ngo bereke abantu bose ko bagomba gukukumba bagatsemba uwitwaga 'Umututsi'.

Nshogoza ibumoso ari kumwe na Kayitare kuri Nyabarongo. Avuga ko abenshi bishwe bakurwaga kuri Kiriziya Gatolika ya Gihara aho bari barahungiye bazi ko ubwo ari muri Kiriziya ntawe uzahabasanga ngo abagirire nabi, ariko birangira abicanyi bahabasanze ndetse barahabicira, abandi bagenda babica imihanda yose, harimo n'abo bagezaga kuri Nyabarongo bakabajugunyamo bagifite akuka.
Nshogoza, ahamya ko muri ubu bugome ndengakamere, hari n'aho abicanyi bafataga umwana bakamuhambiranya na Mama we bose bakabajugunya muri Nyabarongo. Akomeza avuga ko na nyuma ya Tariki 15 Mata 1994, abicanyi bakomeje kugenda bazana Abatutsi, baba abo bishe byarangiye, abakirimo akuka n'abo bahiciraga; Ababyeyi, Abana, Abakuze, Abakecuru n'Abasaza bose bakabajugunya muri Nyabarongo.

Abari batwaye indabo zo gushyira mu ruzi rwa Nyabarongo. Imwe mu mpamvu ikomeye Nshogoza avuga ituma mu gihe cyo kwibuka, by'umwihariko nk'Umurenge wa Runda baza kuri Nyabarongo bakanashyira indabo mu ruzi, ni mu rwego rwo' Kunamira Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Gushyiraho Indabo mu rwego rwo gukomeza kubibuka no kubabwira ko tukiri kumwe kandi ko n'Abana basize bakiriho kandi ko bagitera intambwe, ko kandi igikuru ari uko bubaka Igihugu cyiza kitari nk'icyo babonye mbere'.
Nshogoza, ashimangira ko abishwe byari nko kubahuhura kuko bari barishwe kuva na cyera. Avuga kandi ko Abatutsi bishwe muri Runda, uretse no kwicwa n'abari inshuti n'abaturanyi, aba ngo bagiye bafashwa n'ibitero byazaga bivuye Kigali no mu nkengero za Runda n'ahandi.













intyoza
-
Ndi Inkotanyi byeruye, Gen Muhoozi yerekanye ibyishimo yatewe no kwakira inka yagabiwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ,yatangaje ko yahinduse 'Inkotanyi byemewe n'amategeko nyuma yo kwakira inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame.
Ku ya 15 Werurwe 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda nibwo yagabiwe inka na Perezida Kagame. Ni inka z'inyambo Perezida Kagame yamuhaye mu zo afite mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw'igihugu.
Ku wa 16 Mata 2022, Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko izi nka yahawe yamaze kuzicyura. Ati 'Ejo bundi hashize, nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Perezida Kagame. Mu buryo bweruye ubu ndi 'Inkotanyi'.

Uyu Muhungu wa Perezida Museveni nyuma yatangaje ko Afande Paul Kgame yamugabiye inka 10.
Gen Muhoozi yemeje ko yamaze kwakira izi nka ,nyuma y'iminota mike yemeje ko yafashe icyemezo cyo kugaruka ku rubuga rwa Twitter yaramaze igihe adakoresha.
Ni cyemezo yafashe nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru yari yafashe icyemezo cyo kuruvaho ashinja ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga kumwinjirira.

Inka zagabiwe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba zamaze kugera muri Uganda -
Ngoma: Hadutse igihingwa gishya ariko Abanyarwanda batinya kukirya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihingwa cya Cheer Seed, ubu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hadutse ikindi gihingwa cyitwa Bitter Melon, gicuruzwa mu bihugu by’i Burayi (…)
-
IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, IGP Munyuza yaganirije abapolisi 240 bitegura kujya muri Sudani y'Epfo mu ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru.
Iri tsinda (RWAFPU1-7) riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana biteganyijwe ko rihaguruka kuri iki Cyumweru ku kibuga cy'indege cya Kigali ryerekeza muri Sudani y'Epfo, aho risimbura iryari rimaze umwaka mu butumwa bw'amahoro muri icyo gihugu.
IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura ndetse bakanarenzaho.
Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y'u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange, mugomba guharanira ko isura y'igihugu cyacu ihora igaragara neza mu mahanga.”
IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.
Ati “Murasabwa kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga nk'uko bisanzwe bibaranga.”
Yababwiye ko akazi bagiyemo kabasaba imbaraga bitewe n'imiterere yako, bityo kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n'imyitwarire myiza, ikinyabupfura n'ubunyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.
IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa no kubahana hagati yabo ndetse no kubaha abaturuka mu bindi bihugu bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaharanira gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe.
IGP Dan Munyuza aganiriza abapolisi mbere yo kujya muri Sudani y’Epfo
Abapolisi biteguye kujya mu butumwa bw’amahoro
IGP Munyuza yasabye aba bapolisi gukorana neza n’abandi bazahurira mu butumwa -
Ifoto y'Umunsi : Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis ku mihanda yo muri Barbados #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 16 Mata 2022 nibwo yasohotse iyi ifoto Umukuru w'Igihugu akinira Tennis ku muhanda (Road Tennis) isanzwe imenyerewe cyane muri iki gihugu.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Mottley bageze ahazwi nka 'Bush Hall Community Centre' bahitamo kuhahagarara, Perezida Kagame ajya gukina iyi Tennis yo ku muhanda n'abasaza bari bahari.

Aya mafoto agaragaza Perezida Kagame ari gukina iyi Tennis mu gihe abandi bari bari kumwe barimo Mia Mottley, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana bari bicaye bareba uko umukino ugenda.Nyuma y'uyu mukino muto Perezida Kagame yahawe impano ya 'racquets' ebyiri zihariye zisanzwe zikoreshwa muri uyu mukino.

Tennis yo ku muhanda ni umukino ukunzwe cyane muri Barbados cyane ko ariho yatangiriye mu 1930. Uyu mukino watangijwe n'abaturage babayeho biciriritse kuri iki kirwa bitewe n'uko batari bafite ubushobozi n'amikoro yo gukina Tennis isanzwe.Mu biyitandukanya na Tennis isanzwe harimo ko ikinirwa ku kibuga gito ndetse hakanakoreshwa 'racquets' nto.

Mu gitondo cyo kuwa 16 Mata 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Jamaica.
Mu masaha mbarwa araba ashyize hanze indirimbo ifite amashusho yatunganijwe na Fayzo Pro n’amajwi yatunganijwe na Ayo Rash
Yakunze umuziki kuva mu bwana
Igirataramo cya Timaya cyasize yanditse amateka akomeye
Se umubyara ni pasiteri

