Category: Uncategorized

  • Myugariro wateraga ubwoba n’uwakinaga imbere ya Ntaribi akuva aratuje, abakinnyi 3 b’Amavubi b’ibihe byose kuri we #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Musane FC, Ntaribi Steven avuga ko Rwatubyaye ari we myugariro wamukinaga imbere akumva ntatuje bitewe n’ibyemezo bikomeye uyu mukinnyi afata mu kibuga byashyira ikipe ye mu bibazo.

    Ntaribi Steven yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Police FC, Musanze FC arimo ndetse na APR FC yakinanyemo na Rwatubyaye.

    Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko umukinnyi wabaga ari imbere ye mu bwugarizi akumva aratuje ari Nshutiyamagara Ismail Kodo na we bakinanye muri APR FC.

    Ati 'gukinana na Kodo ntako bisa, ni we mukinnyi nakinanye na we ari imbere yanjye mu bwugarizi nkumva ndatuje, yari myugariro ukomeye, byatumye ngira icyizere numva ko ndi umunyezamu ukomeye.'

    Avuga ko Rwatubyaye Abdul ari we myugariro bakinanye akumva adatekanye bitewe n’ibyemezo akunda gufata mu kibuga.

    Ati 'Myugariro twakinanye nkumva sintuje, ni Rwatubyaye [Abdul] kuko afata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe biteye ubwoba, ariko ni myugariro mwiza, gusa kuba yari myugariro wigirira icyizere cyane, iyo uri mu izamu ugomba kuba uri maso yakora agakosa ukaba uhari ngo umutabare.'

    Avuga ko abakinnyi batatu b’ibihe byose b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri we, ni umunyezamu Ndoli Jean Claude ubu akinira Gorilla FC, avuga ko ari umukinnyi watanze ibyo yari afite byose, hakaza rutahizamu Jimmy Gatete wigaruriye imitima y’abanyarwanda batari bake ndetse na Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali kuri ubu.

    Kodo ni we mukinnyi bakinanye akumva atuje

    Rwatubyaye Abdul ni we mukinnyi bakinanye wamuteraga ubwoba

    Kuri we Ndoli Jean Claude ni we munyezamu w’ibihe byose w’Amavubi

    Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi 3 b’ibihe byose kuri we mu Mavubi

    Jimmy Gatete na we amufata nk’umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe y’igihugu

    Ntaribi Steven ubu akinira Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wateraga-ubwoba-n-uwakinaga-imbere-ya-ntaribi-akuva-aratuje-abakinnyi-3-b-amavubi-b-ibihe-byose-kuri-we

  • Muhanga: 70% by’imanza za Gacaca zarangijwe ku bw’imbabazi z’abarokotse Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/muhanga-70-by-imanza-za-gacaca-zarangijwe-ku-bw-imbabazi-z-abarokotse-jenoside

  • Leta y'Ubwongereza yasubije abanenze umwanzuro wayo wo kohereza impunzi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko y'ibitekerezo byabo bombi yandikanye na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko batanze igisubizo kirimo guhanga agashya ku “bucuruzi bwica abantu” bwa magendu yo gucuruza abantu.

    Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko nta “gihugu cyifitemo gufasha” gishobora kwemera ko ako kababaro gakomeza.

    Bibaye nyuma yaho Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby avuze ko hari “ibibazo bikomeye byo gushyira mu gaciro” kuri iyo gahunda.

    Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko uburyo buriho ku isi bujyanye n'abasaba ubuhungiro “burimo gusenyuka” bitewe n'ubukana bw'amakuba ajyanye n'imibereho hamwe n'ubucuruzi bw'abantu.

    Bavuze ko gahunda yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, mu Rwanda bagashobora gusaba kuhatura, izatuma abantu bahunga itotezwa bashobora kugira umutekano.

    Banongeyeho ko amafaranga Ubwongereza buzaha u Rwanda muri iyo gahunda – mu ntangiriro angana na miliyoni 120 z'amapawundi (miliyari 160 mu mafaranga y'u Rwanda) mu mishinga y'uburezi – azafasha mu gucyemura ibura ry'amahirwe y'akazi rituma habaho abimukira bajya gushakisha imibereho ahandi.

    Banditse bati: “Turimo gufata ingamba zirimo gushira amanga no guhanga agashya ndetse ntibitangaje ko inzego zinenga gahunda [zacu] zananiwe gutanga ibisubizo byazo bwite”.

    “Kwemera ko aka kababaro gakomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifitemo gufasha”.

    Byanamenyekanye ko impunzi zimwe mu Rwanda zizoherezwa mu Bwongereza, bijyanye n'ibikubiye mu masezerano ibi bihugu byagiranye kuri iyi gahunda y'abimukira.

    Umutegetsi wo muri leta y'Ubwongereza yabwiye BBC ko ibyo biri muri gahunda yo gufasha u Rwanda kongera gutuza “igice cy'impunzi zitishoboye cyane kurusha izindi”.

    Ku cyumweru cya Pasika, Musenyeri mukuru wa Canterbury yabaye uwa vuba aha mu bakomeye unenze iyo gahunda, ashinja leta y'Ubwongereza “gutanga ikiraka ku nshingano zacu”, avuga ko iyo gahunda idashobora “kurenga guca urubanza kw'Imana”.

    Musenyeri mukuru wa Canterbury yunganiwe na Musenyeri mukuru wa York, Stephen Cottrell, wavuze ko iyo gahunda “iteye agahinda kenshi kandi ibabaje cyane”, yongeraho ati: “Dushobora gukora neza cyane birenze ibi”.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza ndetse n'abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, na bo banenze iyo gahunda, mu gihe imiryango ifasha n'imiryango ikora ubuvugizi yose hamwe irenga 160 yavuze ko iyo gahunda “irimo ubugome mu buryo buteye isoni”, isaba Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson na Madamu Patel kuyikuraho.

    Bimwe mu bihangayikishije iyo miryango harimo kuba u Rwanda ubwarwo ruvugwamo guhonyora uburenganzira bwa muntu, aho mu mwaka wa 2021 Ubwongereza bwavuze ku birego by'ubwicanyi burenze ku mategeko, kuburirwa irengero n'iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) mu Rwanda.

    Ariko mu nkuru y'ibitekerezo byabo yo mu kinyamakuru The Times, Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko u Rwanda “ruri mu bihugu bitekanye cyane ku isi” kandi ko rusanzwe rwaramaze gucumbikira impunzi 130,000 ziva mu bihugu byinshi.

    Mu gihe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda bavuze ko iyo gahunda “izaca intege abimukira ntibashyire ubuzima bwabo mu kaga” bakora ingendo zirimo ibyago, ibaruwa y'umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu Bwongereza yavuze ko gihamya y'uko guca intege abimukira “ishidikanywaho cyane”.

    Umunyamabanga uhoraho Matthew Rycroft yaburiye ko iyo gahunda ifite ikiguzi kiri hejuru kandi ko ayo mafaranga yaba atanzwe mu buryo burimo gushyira mu gaciro mu gihe iyo gahunda yaba ishoboye kugabanya umubare w'abambuka Channel (La Manche) ndetse n'abandi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr. Biruta Vincent, ari na we washyize umukono kuri aya mazomo mu izina rya Leta y'u Rwanda, yavuze ko abimukira n'abasaba ubuhungiro bazakirwa binyuze muri ayo masezerano bazabona amahirwe angana n'ay'abo bazaza basanga.

    Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y'imirimo, guhabwa serivisi z'ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n'izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by'Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n'ay'abandi basanze.

    Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko bakirega mu rwanda bazaba basezeye ikibazo cy'ubusumbane mu kubona amairwe yo kubakirwa ubushobozi n'iterambere rya muntu na yo ntandaro y'ubwimukira butubahirije amategeko.

    Yongeyeho ko kubera amateka y'u Rwanda, Abanyarwanda bafitanye isano yimbitse n'abakeneye ubuhungiro n'abifuza kubona amahirwe mu gihugu gishya.

    Ati: 'Nk'uko mubizi u Rwanda rwigeze kuba kimwe mu bihugu biza imbere mu kugira impunzi nyinshi ku Isi, ndetse n'Abanyarwanda benshi babonye igisobanuro cyo kubura ishyikizo. Ibyo byahinduye uko tubona ubuhunzi n'ubwimukira; u Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n'abasaba ubuhungiro bagera ku 130,000 baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abaturanyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi, n'abaturuka muri Afghanistan n'abimukira baturutse muri Libya.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/leta-y-ubwongereza-yasubije-abanenze-umwanzuro-wayo-wo-kohereza-impunzi-mu

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, yageze muri Sénégal, akaba yari ahanyuze avuye mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga muri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-senegal

  • Umufana wa Rayon Sports ukomeye yavuze impamvu yayiteye umugongo akiyegurira mukeba APR FC #rwanda #RwOT

    Umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi nka Malaika yamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze kuva kuri iyi kipe yerekeza muri APR FC kubera kubura ibyishimo.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022 nibwo uyu mukobwa yatunguranye mu mabara y’umweru n’umukara ubwo APR FC yari igiye gukina na Bugesera FC mu Bugesera.

    Malaika akaba yavuze ko ubu yamaze kuba umufana wa APR FC ni nyuma y’igihe yarabuze ibyishimo muri Rayon Sports yihebeye.

    Ati “Ibyishimo birahanda, ndi umufana wa APR FC kumugaragaro, agahinda tumaranye iminsi urakazi, nguyu na Nyiragasazi turi kumwe, ni inshuti yanjye, umuntu amenya iminsi amaze ku Isi ntamenya iyo asigaje, umuntu aba agomba kwishima agihumeka, niba narabuze ibyishimo aho nabishakiraga, nk’aba mbibonye ahandi nibyo.”

    Malaika yari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports bisigaga amarangi ndetse banayiherekezaga buri hamwe igiye gukina.

    Kubera ibihe bikomeye iyi kipe imazemo iminsi byo kubura intsinzi, nibyo bitumye Malaika ayitera umugongo.

    Si we mufana wa mbere wa Rayon Sports waba uyiteye umugongo akerekeza muri APR FC kuko n’uwitwa Papa Balotelli na we yahoze ari umufana wa Rayon Sports ariko ubu ni umwe mu bafana bakomeye ba APR FC.

    Muri 2016 kandi umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, Rwarutabura yari yaguzwe na AS Kigali ariko nyuma y’iminsi mike ahita yisubiraho agaruka muri Rayon Sports.

    Malaika avuga ko ibyishimo yabibuze muri Rayon Sports agiye kubishakira muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-wa-rayon-sports-ukomeye-yavuze-impamvu-yayiteye-umugongo-akiyegurira-mukeba-apr-fc

  • #COVID19: Abantu babiri ni bo banduye ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-ni-bo-banduye-ku-cyumweru

  • Muhanga:Abantu bitwaje imihini bagabye igitero ku banyerondo bakomeretsa Batandatu #rwanda #RwOT

    Amakuru yo muri raporo avuga ko uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

    Ababonye uko urwo rugomo rwakozwe, bavuga ko hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu uherereye mu Murenge wa Nyamabuye bateye abo banyerondo guhera saa tatu kugeza saa sita n’igice za nijoro.

    Abahageze bemeza ko abo bari bafite imihini bahise bakomeretsa abantu 6.

    Bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye, bafata abantu batatu muri abo bateye irondo, abandi baracika bakaba barimo gushakishwa.

    Abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe , ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyageregeje kubahamagara ntibitaba telefone.

    Ushinzwe irondo yakomerekejwe n’abantu bitwaje imihini

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abantu-bitwaje-imihini-bagabye-igitero-ku-banyerondo-bakomeretsa-Batandatu