Category: Uncategorized

  • Yahanishijwe igihano cy’urupfu kubera kwiba imodoka yo mu biro bya Perezida,Abo bibanye barimo Umugande barapfuye #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kivuga ko Aggrey Odhiambo Achieng yakatiwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru n’umucamanza witwa Francis Andayi, waburanishije uru rubanza.

    Achieng ashinjwa kwiba imodoka y’Umupolisi (Chief Inspector), David Machui tariki 26 Kanama, 2014 akaba yarafatanyije n’abandi bantu bane.

    Imodoka bibye ni BMW 735 bayisanze ahitwa Utawala, mu mujyi wa Nairobi.

    Inyandiko ikubiyemo ikirego ivuga ko Achieng n’abo bari kumwe biba imodoka bari bafite imbunda ya AK 47 na pistolet.

    Naho imodoka bibye ifite agaciro k’amashilingi ya Kenya miliyoni 1.2.

    Abandi bibanye imodoka bamwe barapfuye

    Abandi bari muri uru rubanza ni Nelson Topicho Mulati, Robert Mande Ochan, Andrew Young Otieno na Godfrey Ouma Simon. Babiri barapfuye abanda bagizwe abere mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa Gatatu.

    Topicho Mulati yapfuye hashize amezi atanu arekuwe muri 2017, akaba yarapfiriye ku muhanda witwa Kangundo mu buryo budasobanutse ariko Polisi yavuze ko yaguye mu kurasana nk’uko The Satndard kibivuga.

    Mande Ochan, we ukomoka muri Uganda akaba yaragurishaga imodoka, yapfuye muri 2020 aguye i Kampala, Umucamanza Andayi avuga ko yazize uburwayi bityo abo bapfuye ngo nta rundi rubanza baregwa.

    Otieno na Simon bo bagizwe abere kuko Urukiko nta bimenyetso rwabonye ku cyaha baregwa.

    UMUSEKE.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Yahanishijwe-igihano-cy-urupfu-kubera-kwiba-imodoka-yo-mu-biro-bya-Perezida-Abo-bibanye-barimo-Umugande-barapfuye

  • Ingabo z’u Burundi zirashinjwa kwica Umusirikare wa DR-Congo no gusahura inka zigera kuri 400 #rwanda #RwOT

    Nk’uko abatuye bo mu kibaya cya Rusizi babitangaza ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Abasirikari benshi b’Abarundi bambutse uruzi rwa Rusizi bajya mu gace ka Kigoma, muri Teritori ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Source Media Burundi batashatse kuvuga amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo baragira bati'Twabonye banyura mu gace ka Nyakabere na Kyanyunda, Ntibari munsi ya 90.

    Aba baturage bakomeza bavuga ko babonye abasirikari b’Abarundi bambuka uturere twa Kahanda na Rukobero. Uturere twombi tugenzurwa na Mai Mai Kijangala na Buhirwa ndetse ko mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru gishize , abarwanyi bo mu mitwe yombi ya Mai Mai hamwe n’abagize ingabo z’Uburundi banasahuye byibuze inka zigera kuri 400 i Mutarule, muri teritori ya Uvira bakica n'umusirikare w’ingabo za Congo FARDC.

    Bakomeza bagira bati 'Bishe umusirikare wa FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) kandi basahura inka zigera kuri 400'.

    Umukozi w’ingabo za congo-kinshasa FARDC wifatanije n’umutwe wa 3304 wahawe ako karere yemeje ko 'umwe mu ba sirikare ba FARDC bari bari i Mutarule yahiciwe nizo ngabo z’uburundi zifatanyije na Mai Mai

    Mu ntangiriro z’icyumweru gishize , i Magunda na Kakuku muri kivu y’Amajyepho havuzwe imirwano hagati y’abasirikare b’Abarundi bashyigikiwe na Gumino, itsinda rya Colonel Nyamusaraba wavanywe muri FARDC hamwe n’inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara.

    Abashumba bo muri ako gace ko muri kivu y’amajyepfo bavuga ko barengewe no gusahura inka mu byumweru bibiri bishize kuko mu cyumweru gishize, byibuze inka 500 zasahuwe mu gace ka Kiziba mu itsinda rya Bijombo zasahuwe na Red Tabara ikindi izindi zigera kuri 400 zisahurwa n’ingabo z’igihugu cy’uburundi.

    Umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara ufatwa n’ubutegetsi bw’Uburundi ko ari umutwe w’iterabwoba

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Burundi-zirashinjwa-kwica-Umusirikare-wa-DR-Congo-no-gusahura-inka-zigera-kuri-400

  • Umwuka mubi uratutumba muri Rayon Sports ,Akabazo ku masezerano y’Umutoza Mukuru #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Moussa Essenu ku munota 33.

    N’ubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yatsinze, ariko mu rwambariro rwa yo harimo umwuka mubi ushobora kuyigiraho ingaruka mbi mu mikino iri imbere.

    Ibi bishimangirwa n’imyitwarire umutoza mukuru wa Rayon yagaragaje, ubwo iyi kipe yakinaga na Gorilla FC ndetse na nyuma y’uyu mukino.

    Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yabanje kubaza abakinnyi b’ikipe abereye umutoza, niba bamurambiwe bakaba bashaka gutsindisha ikipe ngo abibazwe nk’umutoza mukuru.

    Ibi byabaye ubwo igice cya Mbere cy’umukino cyari kirangiye, ikipe iri mu rwambariro. Ibi akabihera ku buryo we abona ko ikipe yakinaga nabi ugereranyije n’abakinnyi ifite ndetse n’imyitozo we yabakoresheje.

    Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru , yavuze ko ndetse byanashobokaga ko atari kugaruka gutoza mu gice cya Kabiri ariko yisubiraho.

    Nyuma y’umukino n’ubwo ikipe yatsinze, uyu mutoza yohereje umwungiriza we, Dusenge Sacha, mu kiganiro n’abanyamakuru kubera uburakari yari afite.

    Andi makuru avuga ko, Da Silva ashobora kuba yahise akuraho imyitozo yari iteganyijwe kuzakorwa ejo ku Cyumweru mu Nzove aho Rayon isanzwe yitoreza.

    Hari andi makuru avuga ko, uyu mutoza yababajwe na bimwe mu bitarubahirijwe biri mu masezerano ye, aho bivugwa we yagombaga guhembwa amezi atatu ya mbere n’umushakira akazi [Manager we] ariko bikaba bitarakozwe.

    Gusa kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Rayon buratangaza kuri aya makuru yose ari kuvugwa ku mutoza mukuru w’iyi kipe.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe Rayon Sports. Bivuze ko agiye kuyimaramo amezi ane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umwuka-mubi-uratutumba-muri-Rayon-Sports-Akabazo-ku-masezerano-y-Umutoza-Mukuru

  • Nta gukorora nta kwitsamura APR FC yikuye i B… – #rwanda #RwOT

    APR FC iraye ku mwanya wa mbere nta nkuru, nyuma yo gutsinda Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 23  wa shampiyona. APR FC yinjiye muri uyu mukino iziko Kiyovu Sports bari gukubana yari yaratakaje itsinzwe na Gasogi United.

    Umukino watangiye utinzeho iminota 5 kuko saa 15:05 PM Muniru Abdul Rahman yari atangije umupira. Bugesera FC yari yambaye imyenda yayo ya Orange n’umukara nk’ikipe yari mu rugo, mu gihe APR FC nayo yari yambaye imyenda yayo irimo amabara y’umweru n’umukara.

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba APR FC batari mu mukino, mu gihe ku ruhande rwa Bugesera FC David nawe atari mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.

    *Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga*

    Nsabimana Jean de Dieu
    Seth Nkurunziza
    Obedi Kagabo
    Brian Muhinda
    Junior Didier Mucyo
    Samuel Kato Nemeyimana
    Olise Raphael Osalue
    Kennedy Hoziyana
    Sulley Sadick
    Abdul Rahman Muniru
    Odili Chukwuma

    *Abasimbura*

    Twagirayesu Aman
    Kevin Pascal
    Rucogoza Eliasa
    Muvunyi Danny
    Danny Niyonkuru
    Ishimwe Ganijuru
    Mparanyisenga
    Nyandwi Theophile
    Mugisha Didier

    Bugesera FC umukino ugeze nko ku minota 8 yabonye Koroneri yatewe na Odili Chukwuma, ariko umupira urengera ku rundi ruhande. Igice cya mbere wabonaga ko amakipe yombi adafite ubwoba, by'umwihariko kuri Bugesera FC yari ku kibuga cyayo yashakaga cyera kabaye gutsinda APR FC.
    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko Bugesera FC ariyo ifite umubare wo hejuru wo kwiharira umupira.

    *Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga*

    1 Ishimwe  Pierre
    2 Omborenga  fitina fi

    3 Nsabimama  Aimable
    4 Buregeya  Prince
    5 Niyomugabo  Claude
    6  Mugisha   Bonheur
    7 Nsanzimfura  Keddy
    8 Manishimwe  Djabel
    9 Nizeyimana  Djuma
    10 Kwitonda  Alain
    11 Bizimana  Yannick

    *Abasimbura*

    1  Ahishakiye Herither
    2 Ndayishimiye Dieudonne
    3 Nshimiyimana Yunusu
    4 Ruboneka Bosco
    5 Ishimwe Anicet
    6 Nshuti Innocent
    7 Itangishaka Blaise
    8 Nsengiyumva Ilshade Parfait
    9 Mugunga Yves

    Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC iteye koroneri imwe kuri 2 za APR FC, nta karita y’umuhondo yatanzwe ku mpande zombi, APR FC yari yakoze amakosa 2 mu gihe Bugesera yakoze amakosa 4; Bugesera FC yarariye inshuro 2 mu gihe APR nta n'imwe. Mu mashoti agana hanze y’izamu Bugesera FC yateye atatu APR itera 4, amashoti agana mu izamu Bugesera yateye 2 APR FC itera atatu.

    Igice cya kabiri cyatangiye nta kipe n’imwe ikoze impinduka kuko abakinnyi babanje mu kibuga aribo bagarutse.
    APR FC yari yagowe n’abakinnyi babiri ba Bugesera FC, yaba Raphael Osaluwe na Kato wari wagoye ba rutahizamu ba APR FC kuko ari bagufi. Ku munota wa 60, Adil yakoze impinduka Anicet yinjira mu kibuga Djuma asohokamo.

    Bugesera FC nayo ikibona ibyo yahise isimbuza, aho Raphael Osaluwe na Muniru bavuye mu kibuga icyarimwe hinjiramo Danny na Mugisha Didier.
    Bugesera FC yahise igabanya imbaraga ndetse itangira kwatakwa no gucurikirwaho ikibuga, kuko Raphael yari amaze kuvamo.

    Adil wari wagowe na ba myugariro barebare ba Bugesera, yafashe umwanzuro wo gushyira mu kibuga Mugunga Yves Yannick Bizimana ava mu kibuga, naho Nshuti Innocent asimbura Alain Kwitonda Bacca. APR FC yahise irushaho kwisirisimba imbere y’izamu rya Bugesera, ariko igitego gikomeza kuba inzozi.

    Ku munota wa 90 mbere yo kongeraho iminota 4, Ndayiragije utoza Bugesera FC yakuye mu kibuga Hoziyana Kennedy ashyiramo Rucogoza Eliasa.

    Umukino wenda kurangira ku munota wa 90+4 APR yabonye amahirwe imbere y’izamu, umupira wari ufitwe na Mugunga Yves awuhereza Mugisha Bonheur wahise utera ishoti rirerire ariko rikomeye ryaruhukuye mu shundura za Bugesera FC, amarira n’agahinda bitangira kumanuka mu maso y’abakinnyi ba Bugesera.

    *Imibare yaranze uyu mukino*

    APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa.
    Bugesera FC yahawe amakarita 2 y’umuhondo, APR FC nayo ihabwa amakarita 2 y’umuhondo.
    Nta karita y’umutuku yatanzwe. Bugesera FC yakoze amakosa 11 APR FC ikora 6, Bugesera FC yarariye inshuro 2 APR FC nta n'imwe. APR yateye imipira 6 igana hanze y’izamu, Bugesera itera 3. Bugesera yateye imipira 4 igana mu izamu, APR itera 6.

    Umukinnyi w’umukino yabaye Kato Samuel Nemeyimana, myugariro wa Bugesera FC.

    *Indi mikino uko yagenze*

    As Kigali 2-2 Etincelles FC

    APR FC yafashe umwanya wa mbere n’amanota 51, irusha inota rimwe Kiyovu Sports. Ikipe ya nyuma ni Gicumbi FC n’amanota 16.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116406/nta-gukorora-nta-kwitsamura-apr-fc-yikuye-i-bugesera-116406.html

  • Kitoko na MK Isacco bazaririmba mu gitaramo k… – #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Nyakanga 2022, hazaba imikino ya Basketball izahuza amakipe akina umukino wa Basketball akinamo Abanyarwanda, Abarundi n'abandi batuye ku mugabane w'u Burayi.

    Bivuze ko iyi mikino izahuza ababarizwa muri ibyo bihugu byo mu Burayi hanyuma bahurire mu gihugu cy'u Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse, aho bazakina kugeza habonetse uwegukana igikombe.

    Iyi mikino izajya iba ku manywa. Ku munsi wo kumenya ikipe yegukana igikombe, hazaba n'igitaramo gikomeye kizaririmbamo Kitoko, MK Isacco n'abandi.

    Batumiwe gususurutsa abazitabira kureba iyi mikino ihuje amakipe yo mu Burayi n'abatuye mu Mujyi wa Toulouse.

    MK Isacco yabwiye INYARWANDA ko yatumiwe muri iki gitaramo, kubera ko ari umuhanzi uhagaze neza mu bakorera umuziki mu Mujyi wa Toulouse.

    Igitaramo kizasoza iyi mikino cyateguwe n'umurundi witwa Jean Claude, ufite kompanyi yitwa JC Enterprise Hoops Contest isanzwe itegura ibitaramo mu Mujyi wa Toulouse no mu yindi mijyi yo mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Isacco yavuze ko ari ubwa mbere azaba ahuriye na Kitoko mu gitaramo, akizera ko bazatanga ibyishimo 'kuko akora akazi keza cyane kandi aranakunzwe'.

    Yavuze ko kuri we ari amahirwe akomeye yo kwigaragaza, kuko hari hashize igihe kinini adataramira Abanyarwanda babarizwa muri icyo gihugu.

    Isacco avuga ko yaherukaga kubataramira mu 2016. Anavuga ko anafite ikindi gitaramo azaririmbamo ku wa 23 Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Paris, aho azataramira abanyamideli bazaba bari kumurika imideli igezweho y'impeshyi.

    Uyu muhanzi anafite ikindi gitaramo 'gishobora kwandika amateka' mu rugendo rwe rw'umuziki, kizaba tariki 30 Mata 2022 cyateguwe na Trace Africa mu bikorwa bizwi nka 'Foire de Paris' biba buri mwaka.

    Ati 'Urumva nawe kugirirwa icyizere na Televiziyo Mpuzamahanga ni indi ntera. Birasaba ko nzitwara neza kuko hari indi miryango ishobora guhita ifunguka.'

    Anafite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Rennes muri Kamena 2022, ataramira aba-Martinique. 

    Kitoko azasusurutsa abakunzi b'ibihangano bye binyuze mu ndirimbo nka ‘Rurabo’, ‘Pole Pole’ n’izindi 

    MK Isacco watumiwe mu gitaramo cyo mu Bufaransa aho asanzwe abarizwa, azwi mu ndirimbo zirimo ‘Malaika’, ‘Urampagije’ n’izindi 

    KITOKO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'WENEMA'

     “>

    MK ISACCO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'ZUNGUZA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116399/kitoko-na-mk-isacco-bazaririmba-mu-gitaramo-kizabera-mu-bufaransa-116399.html

  • Gutsimbarara kuri NATO kwa Finland kongerera… – #rwanda #RwOT

    Kwagurira imbago za OTAN muri Ukraine na Finland, u Burusiya bubifata nko guha karibu mucyeba wabwo (USA) uhereye mu mbavu no mu misaya yabwo, ku buryo umutekano wabwo udashobora kwizerwa na gato mu gihe America n’ibindi bihugu bigize NATO byaba byidegembya ku mipaka y’u Burusiya uko byiboneye.

    Mu rwego rwo guha gasopo Ukraine, kuwa 24 Gashyantare ingabo z’u Burusiya zahingukanye ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine, ndetse bunateguza ko buri gihugu kibwegereye nikigambirira kujya mu muryango wa NATO kizagabwaho ibitero bikomeye.

    Mu cyumweru gishize, Dmitry Medvedev, Visi perezida w’akanama gashinzwe umutekano w’ u Burusiya yaburiye ibihugu bya Finland na Ukraine ko nibyinjira mu muryango wa NATO, U Burusiya buzongera ingabo ku mipaka ibuhuza nabyo kuko umutekano wabwo uzaba utacyizewe nk’ibisanzwe.

    Yagize ati ”Ibi bihugu bibiri nibyiyongera mu muryango uyobowe na USA, bisobanuye ko abahanganye n’u Burusiya bazaba biyongereye. Hashobora kuzabaho iyongerwa ry’abasirikare barwanira ku butaka n’abarwanira mu mazi.”

    Dimitry Peskov, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya we yavuze ko kwinjira muri NATO kwa Finland na Sweden bifatwa nk’ikimenyetso cyo gushaka guhungabanya umutekano w’u Burusiya, bityo bigomba kwirindirwa kure.

    Perezida Vladmir Putin w’ u Burusiya

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Peeka Haavisto we aherutse gutangariza ikinyamakuru YLE ko umuburo w’u Burusiya utazagira na kimwe uhindura ku cyemezo ndetse n’ibitekerezo byabo ku kujya mu muryango wa NATO.

    Amagambo ya Haavisto yateye ubwoba benshi mu mpuguke za Politiki, kuko yasaga n’usobanura ko byanze bikunze, inama y’inteko y’igihugu itazigera itekereza umuburo w’ u Burusiya ku munsi izaba igiye gufata umwanzuro ku kwinjira muri NATO.

    Ibi kandi birushijeho gutera ubwoba kuko abayobozi batandukanye mu Burusiya bagaragaza ko batazigera bemerera umuturanyi wabo n’umwe kwinjira mu muryango wa NATO ku mahoro, bivuze ko intambara ishobora kurenga Ukraine ikagera muri Finland.

    Mu gihe intambara yaba yagutse ikagera muri Ukraine cyangwa Sweden, byaba ari akaga gakomeye kurushaho ku mibereho y’abatuye isi by’umwihariko abatuye i Burayi, kuko u Burusiya bwarushaho gukomera ku mitungo yabwo kamere busakaza i Burayi nka Gaze, igihingwa cy’ingano, ibikomoka kuri Peteroli n’ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116405/gutsimbarara-kuri-nato-kwa-finland-kongerera-umujinya-u-burusiya-no-kwagura-intambara-mu-b-116405.html

  • Umugore wa Celestin Ntawuyirushamaboko aratabaza/Ntarabona umurambo w’Umugabo we ,Yitabaje RIB #rwanda #RwOT

    Claudine avuga ko Celestin Ntawuyirushamaboko yari yataye urugo ndetse ko atigeze amubwira ko yarwaye ndetse ko n’ibintu by’ikiriyo atabizi uretse kuba yarahamagawe n’abantu bo kuri BTN TV aho umugabo we yakoraga bamubwira ko bazaza kumuganiriza.

    Ati”Ariko njye na n’uyu munsi sindamenya koko niba yarapfuye”

    Uyu mugore uvuga ko yaruhanye abana wenyine ndetse ko yigeze no kwitabaza ubuyobozi bwa BTN TV yababwira ikibazo afite kuko inzara ngo yari imumereye nabi n’abana ngo umuyobozi yamusubije ko ari mu nama gusa ngo kuva icyo gihe ntabwo yongeye gufata telephone.

    Aganira na Ukwezi TV avuga ko kugeza ubu atazi niba koko uwitabye Imana ari umugabo we kuko ngo ntacyangombwa na kimwe yabonye ndetse akaba atarabna umurambo bityo ko itangazo ryatanzwe na BTN TV atari umuryango we waritanze dore ko ngo bamubwiye ko ibijyanye no gushyungura bazabyikorera aho biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022.

    Claudine ashimangira ko we n’abana nta ruhare na rumwe bafite mu guherekeza umugabo we kuko ngo byose biri mu biganza bya BTN TV bityo we ngo akaba akurikiza ibyo bamubwiye nubwo ikiriyo kibera iwe mu rugo ndetse ko yagerageje kuba yabaza ibyangombwa ndetse n’imodokay’umugabo we asubizwa ko umugore ubifite ari umunyamahane.

    Yabwiye Ukwezi TV ko asaba ko yahabwa uburenganzira nk’umugore akabona umurambo w’umugabo we ndetse akamenya icyo yazize.

    Ashimangira ko kugeza ubu umwe mu bana be atabashije gukora ikizamini kubera kubura amafaranga yo kwishyura ngo ku bijyanye no kuba bitarigeze bimenyekana ko Celestin Ntawuyirushamaboko atakibana n’umugore ngo ni uko batigeze batandukanywa n’amategeko.

    Ngo ku bijyanye n’ibyangombwa ndetse n’icyemezo kigaragaza ko umuntu yitabye Imana, abo kuri BTN TV bamubwiye ko byose azabibona ku munsi wo gushyingura.

    Ati’‘Urumva nk’umuntu wataye urugo we yasahuraga ajyana ku nshoreke , ntakintu n’iki na kimwe yinjizaga mu rugo ,ari ukubatunga , mbese buri kimwe cyose niryaga nkimara, hari aho yagiye agura ibibanza ibyo sinzi aho byagiye biherera, hari naho ngo yubatse amazu ibyo ntabwo mbizi.Ntabwo nzi ahantu biri”

    Akomeza avuga ko azi ko umugabo yari yarubatse inzu I Gasanze aho ngo yayibanagamo n’inshoreke ari nayo ifite ibyangombwa byose ndetse n’imodoka ya Nyakwigendera.

    Nyinawabari uvuga ko atorohewe n’ubuzima bityo ko ubwo yaba amaze kumenya aho imitungo y’umugabo we iherereye asaba ubuyobozi kuba bwamufasha cyane cyane ko iki kibazo cy’ubuzima abanyemo n’abana abaturanyi n’ubuyobozi na RIB bakizi ndetse ngo no kwishuri bakaba baragarageje guhamagara nyakwigendera.

    Avuga ko iki kibazo yitabaje RIB y’I Runda bakamubwira ko yagakwiye kuregera gutandukana nyuma yakwitabaza iy’i Nyamirambo bakamusaba kwegera Mutwarasibo bikaza kurangira kigiye mu maboko ya Mudugudu wemezaga ko azabikemura.

    Ashimangira ko nubwo Celestin Ntawuyirushamaboko azashyingurwa ariko atizeye ko abana bazabasha gusubira ku ishuri kubera ikibazo cy’ubushbozi sibyo gusa ngo n’inzu igiye kubagwaho bityo akaba asaba ko imitungo y’umugabo we yashyirwa mu biganza bye ikamufasha kwika ku bana babiri byabyaranye.

    Abanyamakuru bakoranye na Celestin Ntawuyirushamaboko kuri BTN TV baherutse gutangariza Ukwezi TV ko nabo batunguwe n’urupfu rwe cyane cyane ko yari amazi iminsi aza mu kazi.

    Urupfu rwa Celetstin Ntawuyirushamaboko rwamenyekanye mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 nk’uko byagarutsweho na bamwe mu Banyamakuru bagenzi be.

    Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Celestin Ntawuyirushamaboko, ni umwe mu banyamakuru bari barambye muri uyu mwuga akaba yarakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo City Radio, Radio 1 na BTN TV yakoreraga ubu.

    Yitabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe undi Munyamakuru wari umaze igihe muri uyu mwuga yitabye Imana ari we Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yitabye Imana tariki 07 Mata 2022 na we azize uburwayi.

    Nifuza no kubona umurambo w’umugabo wanjye bikanga||Umugore wa Celestin Ntawuyirushamaboko|| AMARIRA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umugore-wa-Celestin-Ntawuyirushamaboko-aratabaza-Ntarabona-umurambo-w-Umugabo-we-Yitabaje-RIB

  • Nyamasheke: Abakekwaho kwica umucuruzi wa Mobile Money batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw'umukobwa wacuruzaga mobile money mu Karere ka Nyamasheke.

    Abafashwe ni Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul, na Ishimwe Steven bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye biturutse ku iperereza ryakozwe ku rupfu rw'uyu mugore witwa Nyampinga Eugenie wishwe ku itariki ya 13 Mata mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, Akagali ka Cyimpundu, Umudugudu wa Buha.

    Polisi y'u Rwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umurambo we wabonetse muri metero 200 uvuye aho yari atuye ubonwa n'ababyeyi be.


    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bafashwe basanganywe telefoni ebyiri za nyakwigendera n'igikapu cye, icyuma bakoresheje bamwica, hamwe n'amafaranga bamwambuye umunsi bamwiciyeho.

    Yagize ati: ' Iperereza ryatangiye nyuma y'aho ababyeyi ba nyakwigendera bahamagaye Polisi bamenyekanisha igikorwa cy'ubunyamaswa cyakorewe umwana wabo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha ababikoze nibwo ku itariki ya 14 Mata hafashwe Nsengimana Paul wacyekwaga n' abaturage kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.'

    Yongeyeho ko hakozwe iperereza mu bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, hagenzuwe Telefone ya nyakwigendera basanga iri gukoreshwa na Uwimpuhwe Denis, nibwo ku itariki ya 16 Mata nawe yafatiwe iwe murugo,  ari kumwe kumwe n'umuvandimwe we wo kwa nyina wabo, Ishimwe Steven bose bahise bafatwa barafungwa.

    Ati : ' Uwimpuhwe na Ishimwe bafatwanwe Telefone 2 za nyakwigendera, bakaba bahise biyemerera ko bafatanyije na Nsengimana  mu kwica Nyampinga.

    Abapolisi basanze murugo rwa Nsengimana  amafaranga ibihumbi 177 yari yahishe mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo n'ayo yibwe  Nyakwigendera ku munsi bamwicaga.

    Abafashwe Kandi beretse abapolisi aho bajugunye icyuma bakoreshe bica nyakwigendera bakakijugunya mu bwiherero butakoreshwaga buherereye mu murenge wa Macuba, Akagali ka Mutongo, bakaba ari naho baje kugisanga.'


    Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo hakurikizwe amategeko.

    Ingingo ya 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko,
    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze
    icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko,ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    The post Nyamasheke: Abakekwaho kwica umucuruzi wa Mobile Money batawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/17/nyamasheke-abakekwaho-kwica-umucuruzi-wa-mobile-money-batawe-muri-yombi/

  • Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, HBO MAX | New Released Web Series 2022 #rwanda #RwOT

    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, HBO MAX | New Released Web Series 2022

    Part-1 Link
    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, HBO MAX
    https://youtu.be/44-70XnYpVU

    Part -2 Link
    https://youtu.be/igMkgWyFolw

    Hi and welcome to Select10. in this video, we are going to count down our picks, for top 10 best, and new web series released in 2022, on Netflix, Amazon prime video, Paramount+, and HBO MAX. along with many new series, we have also selected few old shows, which has returned with new season this year. and in this list, we have tried to cover every genre, from action, SCI FI, fantasy, and horror, so there is something for everyone in this list. also do comment which series you are going to watch from this list.

    And if you like this web series recommendations, then do subscribe our channel to see more videos related to web series and movies suggestions.

    Topics covered:
    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, HBO MAX
    New Released Web Series 2022
    new web series on netflix 2022
    new web series on amazon prime 2022
    new web series on hbo max 2022
    best web series on netflix 2022
    best web series on paramount+
    new web series released in march 2022

    Background music

    Song: Warriyo — Mortals (feat. Laura Brehm) [NCS Release]
    Music provided by NoCopyrightSounds
    Free Download/Stream: http://ncs.io/mortals
    Watch: http://youtu.be/yJg-Y5byMMw

    Song: Jarico — Island (Vlog No Copyright Music)
    Music promoted by Vlog No Copyright Music.
    Video Link: https://youtu.be/gZlDn4EmTvo

    music: Bensound psychedelic from Bensound.com

    Disclaimer- Some contents are used for educational purposes under fair use. Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976, allowance is made for 'fair use' for purposes such as criticism, comment, news reporting, teaching, scholarship, and research. Fair use is a use permitted by copyright statute that might otherwise be infringing. Non-profit, educational or personal use tips the balance in favor of fair use.

    #newnetflixseries #newwebseries2022 #netflixnewseries2022 #bestnetflixseries2022 #netflixwebseries2022 #newonnetflix #newamazonprimeseries #newhbomaxseries #top10series2022 #bestseries2022

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8006

  • Inkoramutima za Meddy zasuye Urwibutso rwa Je… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abarenga miliyoni ibaye, ubu u Rwanda n'isi yose bari mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka. Muri iyi minsi ibanzirizwa n'iminsi 7 y'umwihariko, haba hateganijwe ibikorwa bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

    Kimwe muri ibyo ni ugusura Inzibutso zitandukanye, muri zo harimo Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250. Ni muri uwo mujyo abagize ihuriro ry'abakunzi ba Meddy bazwi nk'inkoramutima, basuye urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa 16 Mata 2022.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umwe mu bayobozi b'ihuriro ry'Inkoramutima yatangaje impamvu bahisemo gusura Urwibutso rwa Kigali; ati:'Twatekereje gusura Urwibutso rwa Gisozi mu buryo bwo kurushaho gusobanukirwa neza amateka kandi no kugira uruhare mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko turi umuryango mugari yaba mu Rwanda no mu bice bitandukanye by'isi.'

    Yagarutse kandi kuri gahunda bafite mu bihe biri imbere ati:'Kuri ubu n'ubwo twaje tutari benshi cyane, ariko hamwe n'abandi duhagarariye hari n'ibindi bikorwa turimo gutegura byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihe nikigera nabyo tuzabibamenyesha. Icyo nasoza mbwira abanyarwanda ni ugukomeza gushyira hamwe, guharanira ko ibyabaye bitazasubira, ku rubyiruko kumenya ko arirwo ejo hazaza rugakora cyane.'

    Nyuma kandi yo gusura no gusobanurirwa amateka k'Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Inkoramutima zagiye gusura umuryango w'uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka, aho umwe muribo yatemwe mu isura n'abantu kugeza ubu bamaze gutabwa muri yombi, aho bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Beretswe filimi ikubiyemo ubuhamya bw’abarokotse

    Basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
    Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside
    Barateganya hamwe n’abandi benshi bari hirya no hino ku isi bari bahagarariye ibikorwa byo kuremera abarokotse

    Inkoramutima zasuye Urwibutso ngo zirusheho kugira ubumenyi bwisumbuye ku mateka yaranze igihugu, bityo bibafashe gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkoramutima zasuye umuryango w’uwarokotse Jenoside uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka.

    Mutabangama Betty wasuwe n’Inkoramutima nyuma y'uko atemwe mu isura (abarizwa no mu ihuriro ry’Inkoramutima)



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116395/inkoramutima-za-meddy-zasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-zinasura-umuryango-wuwaroko-116395.html