Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwahawe miliyari 5 Frw zo kwita ku mpunzi – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n'ibindi nkenerwa.

    Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z'Abanye-Congo n'Abarundi bari mu nkambi zitandukanye.

    Bitewe n'ibibazo by'intambara byagiye birangwa mu Karere byatumye hari impunzi nyinshi zituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi zihungira mu Rwanda.

    Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo buri mpunzi ibashe kubona ibyo ikenera by'ibanze bya buri munsi mu mwaka wa 2022.

    PAM ifasha abantu bari hirya no hino bugarijwe n'amapfa n'abandi bashonje bakabasha kubona amafunguro.

    U Rwanda rwahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zo kwita ku mpunzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-miliyari-5-zo-kwita-ku-mpunzi

  • Edwin Van der Sar abona Sadio Mane akwiriye Ballon d’Or ya 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w’Umuholandi wakiniye ikipe ya Manchester United ari umunyezamu Edwin Van der Sar yavuze ko Sadio Mane akwiriye kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2022 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/edwin-van-der-sar-abona-sadio-mane-akwiriye-ballon-d-or-ya-2022

  • Nyamagabe: IBUKA yasabye ko abakoze Jenoside bakidegembya bakurikiranwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibumbwe ku wa 16 Mata 2022.

    Kanamugire yashimye ko abazize n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubutabera, abayikoze bagahanwa n'inkiko zirimo Gacaca.

    Gusa yavuze ko ubu hakiri ikibazo cy'abakatiwe ibihano n'inkiko ariko batarahanirwa ibyo bakoze.

    Yagize ati 'N'ubu turacyafite ikindi kibazo kijyanye n'ubutabera, kijyanye n'uko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside badashobora gukora ibihano byabo.'

    Mu kubishyigikira yafatiye urugero mu Murenge wa Kibumbwe, avuga ko hari dosiye zigera kuri '32'' zitararangira.

    Yagize ati 'Turasaba RIB, igihugu cyacu kigomba guca umuco wo kudahana. RIB idufashe ibyo bibazo birangire. Abantu niba barakoze ibyaha bagahanwa n'Inkiko Gacaca, bakore ibihano byabo kuko no kudakora igihano, uwo muntu hano muri sosiyete rwose arabangamye. Ntabwo yaza ngo atange ituze, ni wa wundi ushobora gusanga igihe cyose yateza n'ibibazo by'umutekano muke.'

    Kanamugire yasabye ko abakoze Jenoside bari mu nzego z'ubuyobozi bakurwamo ahubwo hakarebwa abantu b'inyangamugayo badafite ubusembwa.

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde, yagaragaje ko mu gihe cya none imbuga nkoranyambaga ziri kwifashishwa cyane n'abatambutsa ubutumwa burimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharabika Igihugu n'Umukuru wacyo.

    Yasabye urubyiruko by'umwihariko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana aba bantu.

    Yagize ati 'Ibyo byose dufatanye tubyamagane kandi tubirwanye. Twese dufatanyije, turasaba cyane cyane urubyiruko, rubyiruko bana bacu, ibyo mwirinde ko byabayobya, ahubwo mugire uruhare rugaragara mu kubyamagana kuko ni namwe benshi mukoresha izo mbuga nkoranyambaga. Ni mwe Rwanda rw'ejo, ni mwe mizero y'igihugu cyacu.'

    Ku kibazo cy'abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarangije ibihano, Uwamahoro yavuze ko akarere kiyemeje kubishakira igisubizo.

    Yakomeje ati 'Mbonereho gusaba ko aho umuntu afite amakuru twajya tuyatanga, tukayashyikiriza inzego z'ubuyobozi; zaba inzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta ariko n'inzego z'ubutabera, cyane cyane kuri ibi bijyanye n'abantu bidegembya, bakatiwe, batarangije ibihano. Nidufatanya ni bwo tuzubaka ejo heza h'abazadukomokaho kandi tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.'

    Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya bwa Dusabe Christine wari uhagarariye imiryango y'abashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibumbwe. Yagarutse ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu no muri aka gace by'umwihariko.

    Dusabe yashimiye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside, anaboneraho gusaba abafite amakuru y'aho abayizize baherereye kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Yagize ati 'Hari ikintu nisabira abantu bo muri Kibumbwe. Njya mbona kuri televiziyo ahandi hantu, abakoze Jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye. Banyakibumbwe, mwatwegereye ko imbabazi tuzifite. Mukaduha amateka nyayo, tukamenya aho abacu baguye, tukamenya uko twiyunga ariko byibuze ntitwiyungire ku kinyoma.'

    Urwibutso rwa Kibumbwe rushyinguwemo imibiri irenga 380 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

    Karangwa Joseph yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde, yasabye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dusabe Christine yatanze ubutumwa nk’uwari uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye i Kibumbwe

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, atanga ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango

    Abayobozi bitabiriye iki gikorwa ubwo bajyaga gushyira ingabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside

    Abayobozi mu ngabo na Polisi bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibumbwe ho mu Karere ka Nyamagabe

    Imiryango ifite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Kibumbwe yashyize indabo ku mva bashyinguyemo

    Abakecuru barokokeye i Kibumbwe bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwashyizwe muri aka gace

    Abanyamadini bunamiye abashyinguye i Kibumbwe

    Urwibutso rwa Kibumbwe rushyinguwemo imibiri irenga 380 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Amafoto: Nkundineza Jean Paul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-ibuka-yasabye-ko-abakoze-jenoside-bakidegembya-bakurikiranwa

  • Ibyihariye mu masezerano ya Cristiano muri Ma… – #rwanda #RwOT

    Cristiano yatsinze ibitego bitatu byari bikenewe cyane na Man.United imbere ya Norwich City yari yigize ibamba ibasha kwegukana amanota atatu yayihesheje kuba mu makipe agihataniye gusoza shampiyona ari muri ane ya mbere mu Bwongereza.

    Ibitego bitatu Cristiano yinjije mu izamu rya Norwich ku munota wa 7', 32' na 76', byamuhesheje agahimbazamusyi ka miliyoni 850 Frw binaherekeza ingingo zihariye ziri mu masezerano afitanye n'iyi kipe y'ubukombe ku Isi.

    Mu masezeramo Cristiano afitanye na Manchester United harimo ko azajya ahabwa ibihumbi ijana by'amayero kuri buri gitego atsinze muri buri mukino.

    Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago yemerewe ibihumbi 850 by'amapawundi mu gihe agejeje ibitego 20 mu marushanwa yose Manchester United yitabiriye uyu mwaka w'imikino.

    Kugeza magingo aya, Ronaldo w'imyaka 37 amaze gutsinda ibitego 21 birimo 15 bya shampiyona na bitanu byo muri UEFA Champions League.

    Cristiano kandi mu gihe azaba agejeje ibitego 30 muri uyu mwaka w'imikino, azahabwa miliyoni ebyiri n'ibihumbi 750 by'amapawundi.

    Muri rusange, Manchester United yashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni y'amapawundi ku mukinnyi uzarusha abandi ibitego imbere mu ikipe. Ronaldo akurikiwe na Bruno Fernandez ufite ibitego 12.

    Gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat-trick) byabaye agashya kuri Ronaldo kuko yujuje Hat-trick ya 60 mu mwuga wo gukina umupira w'amaguru mu makipe yose yanyuzemo n'ikipe y'igihugu ya Portugal abereye kapiteni.

    Gutsinda Norwich City byongereye amahirwe Manchester United yo gukomeza guhatanira kuzasoza mu makipe ane ya mbere muri Premier League kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

    Cristiano yegukanye ibihumbi 850 by’ama-pound nyuma yo gutsinda Norwich City ibitego 3

    Cristiano ahabwa akayabo k’ibihumbi 100 by’ama-pound kuri buri gitego atsindiye Manchester United

    Cristiano yavanye Manchester United mu menyo ya Norwich City

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116428/ibyihariye-mu-masezerano-ya-cristiano-muri-manchester-united-uhabwa-akayabo-kuri-buri-gite-116428.html

  • 'Politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera mu Rwanda' #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iratangaza ko politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera, kuko hari inzego zishinzwe kuyikumira n'amategeko ahana uwayijanditsemo.

    Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside mu bana b'u Rwanda, kugeza umugambi wa jenoside nyir'izina ushyizwe mu bikorwa.

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

    Gusa minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gukorera politiki nk'iyo mu Rwanda bitagishoka dore ko ngo hari n'ababigerageje mu myaka yashize leta igatesha.

    Agira ati 'Politiki yose yaba ishaka gusenya igihugu ntabwo ishobora gukorwa kuko icya mbere ni uko amategeko ubwayo abibuza uhereye ku itegeko nshinga. Kandi icya kabiri ni uko n'imitwe ya politiki na none yagenderaga ku ngengabitekerezo ya jenoside muri iyi myaka 28 ishize jenoside ihagaritswe, byagiye bigaragara ko hari abanyapolitiki bagiye bashaka kugarura ibyo bitekerezo leta yagiye ibigiramo uruhare n'inteko ishinga amategeko iyo mitwe igaseswa. Mwibuke muri 2003 amashyaka nka MDR Parmehutu yarasheshwe kuko byagaragara ko ishaka kugarura ya ngengabitekerezo ya kera.'

    'Bivuze ko abakora politiki ubu barabizi ko hari imirongo ngenderwaho itagomba kongera kugarurwa ni ukuvuga politiki y'urwango, ivangura amacakubiri, itoteza n'ingengabitekerezo ya jenoside. Ni nayo mpamvu uza avuga ko aje gukora politiki ariko bikagaragara ko itubakiye ku bumwe bw'abanyarwanda ntabwo uwo mutwe wa politiki wemerwa na SENA y'u Rwanda, ifite inshingano zo kugenzura ko imitwe ya politiki yemewe idakorera mu murongo wo gutanya abanyarwanda noneho iyo mitwe igaseswa.'

    Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza impungenge kubera abiyita abanyapolitiki bakoresha imbuga nkoranyamabaga nka Youtube, bagakwirakwiza imvugo z'urwango n'amacakubiri.

    Umushakashatsi kuri jenoside, Tom Ndahiro ni umwe mu bifuza ko inzego bireba zakongera umurego mu guta muri yombi uwo ari we wese ukoresha imvugo ihembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside nta kujenjeka.

    Hari imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kunenga u Rwanda iyo inzego z'ubutabera zigize uwo zita muri yombi zimukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Inararibonye muri politiki y'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'urubuga ngishwanama rw'inararibonye, Tito Rutaremara we asanga Leta y'u Rwanda ishyira ku mu nzani mu nyungu z'ubutabera ariko na none n'ubwiyunge budasigaye inyuma.

    'Buriya iyi leta y'ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda aribwiriza reka tumubwire, ejobundi ikongera ikamubwira iti nyamuneka, ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyamuneka, yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n'abandi bageze aho.. irambiwe iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab'amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, ruherutse gutangaza ko rwakiriye dosiye 53 z'ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe cy'iminsi 7 y'icyumweru cy'icyunamo ku nshuro ya 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe abatutsi.

    @RBA

    The post 'Politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera mu Rwanda' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/18/politiki-yamacakubiri-ningengabitekerezo-ya-jenoside-ntaho-yamenera-mu-rwanda/

  • DR Congo -Butembo: Inyeshyamba zinjiye mu misa ya Pasika bitera impagarara #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za Maï-Maï zateje impagarara ubwo zinjiraga mu misa ya Pasika ahitwa Bunyuka muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu ya ruguru, hagakurikiraho imirwano, nk'uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

    Ibinyamakuru bivuga ko inyeshyamba zibarirwa muri za mirongo zinjiye muri kiriziya gatolika ya 'reine des anges de Bunyuka' ahagana saa tatu z'igitondo harimo misa ya pasika.

    Padiri mukuru Hilaire Kamavu w'iyo paruwasi asubirwamo na Radio Moto Butembo-Beni ya diyoseze gatolika yaho ko aba barwanyi bashakaga gusahura bimwe mu bikoresho bya kiriziya.

    Umwe muri abo barwanyi yarashe hejuru mu kiriziya maze abakristu bari baje kwizihiza izuka rya Yezu babyigana basohoka bakizwa n'amaguru.

    BBC yagerageje kuvugana na bamwe mu bategetsi muri aka gace ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

    Padiri Kamavu asubirwamo n'iyo radio agira ati: 'Buri wese yahunze uko ashoboye kuko misa yari igeze ku musozo kandi misa yari gukurikiraho ntiyashobotse…Dufite ubwoba kuko twatewe n'intama zacu…'

    Ikinyamakuru Rtpa-rdc kivuga ko ingabo za leta zitatinze gutabara zikarasana n'abo barwanyi, kivuga ko hapfuye umwe muri abo ba Maï-Maï.

    Rtpa-rdc ivuga ko uretse misa zindi zari gukurikiraho zitabaye, n'ubuzima busanzwe muri Bunyuka bwahagaze kuri pasika kubera iki gitero n'imirwano yagikurikiye, mbere y'uko agahenge kagaruka.

    Abategetsi bavuga ko nta musivile waguye muri iki gikorwa cyahungabanyije pasika muri ako gace, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zimaze hafi umwaka mu bihe bidasanzwe by'ubutegetsi bwa gisirikare byagenwe na leta kugira ngo abasirikare babashe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

    Gusa abaturage n'imiryango itegamiye kuri leta bavuga ko ibyo bikorwa bya gisirikare nta musaruro ufatika biratanga kuko imitwe inyuranye ikimonogoza muri izi ntara.

    Mu 2017, iyi paruwasi ya Bunyuka nyine yatewe n'inyeshyamba zatwaye bunyago abapadiri babiri; Charles Kipasa na Jean-Pierre Akilimali, kugeza n'ubu ntibongeye kuboneka.

    @BBC

    The post DR Congo -Butembo: Inyeshyamba zinjiye mu misa ya Pasika bitera impagarara appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/18/dr-congo-butembo-inyeshyamba-zinjiye-mu-misa-ya-pasika-bitera-impagarara/

  • Inkuru ishyushye: Mu ibanga rikomeye cyane The Trainer wavuzweho gutandukana na Terisky yamwambitse impeta ya fiançaille (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe twarababwiye inkuru y'uko umusore witwa Izere Laurien wamamaye ku izina rya The Trainee yatandukanye na Terisky bari bamaze igihe bakundana ndetse n'urukundo rwabo rwari rwarafashe indi ntera aho buri wese yerekaga mugenzi we ko amwishimiye ndetse buri wese akanasangiza abafana be ibihe byiza yagiranye na mugenzi we.

    Siko byaje gukomeza kuko nyuma haje kuvugwa itandukanye ry'aba bombi ndetse buri wese asiba amafoto n'ibihe byiza yagiranye n'undi ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo haje kuba itungurana ry'umwaka (surprise y'umwaka) aho The Trainer yambitse impeta ya fiançaille Keza Terisky nyuma y'igihe abantu baziko aba bombi batandukanye. Mu by'ukuri ntawe utatunguwe n'ibyabaye.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishyushye-mu-ibanga-rikomeye-cyane-the-trainer-wavuzweho-gutandukana-na-terisky-yamwambitse-impeta-ya-fiancaille-amafoto/

  • Louis Pisano watangaje ko Rihanna na ASAP batandukanye yagize icyo abivugaho #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye kumbugankoranyambaga mu minsi yashize ubwo havugwaga ko umuhanzikazi ukunzwe cyane Rihanna yatandukaanye n'umukunzi we Asap bitegura kwibaruka imfura yabo.

    Uwatangaje aya makuru yavugaga ko aba bombi batandukanye kubera ubuhemu bwa Asap waciye inyuma umugore we akaryamana n'umunyamideli Amina Muaddi usanzwe ari umukozi wa Rihanna utunganya inkweto muri Fenty Brand.

    Pisano Louis usanzwe atangaza amakuru yifashishije Tweeter ye yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi kubw'amakosa yakoze yo guhubuka agatangaza amakuru yakiriye kandi ari ibihuha.

    yakomeje agira ati” Singiye kuvuga abayampaye cyangwa ngo mbashyireho amakosa ahubwo ndasaba imbabazi kumpande zombi kubwo gutangaza amakuru y'ibihuha, avuga ko agiye kwiha umwanya akabanza akiga uko akwiye gukoresha imbugankoranyambaga ze mbere yo kugira amakuru atangaza.

    pic.twitter.com/2Quj8hNkLT

    — LOUIS (@LOUIS_via_ROMA) April 15, 2022

    Nyuma yuko ibi bihuha bishyizwe hanze Rihanna na Asap birinze kugira icyo babivugaho icyakora Amina Muaddi washinjwaga guca inyuma nyirabuja we kwihangana byaramunaniye aho yavuze ko rimwe na rimwe amakuru anyuzwa kumbugankoranyambaga aba adakwiye kwitabwaho cyangwa ngo ahabwe igisubizo cyane iyo ari ibihuha, ariko avuga ko yasanze ari ngombwa ko agira icyo avuga ku makuru amaze iminsi atangazwa aboneraho gushimangira ko ibyatangajwe byose ari ibihuha kugirango abantu bamenye ukuri.

    Louis Pisano wakwirakwije ibihuha by'uko Rihanna yatandukanye na ASAP yaasabye imbabazi kumugaragaro

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/louis-pisano-watangaje-ko-rihanna-na-asap-batandukanye-yagize-icyo-abivugaho

  • Gicumbi FC iri kumira nkeri bayireba – #rwanda #RwOT

    Ubu turi ku munsi 23 wa shampiyona ari na wo munsi Gicumbi FC yamanukiyeho mu cyiciro cya kabiri ubwo iheruka kumanuka mu mwaka w’imikino 2019-20. Mu maso y’abakunzi ba Gicumbi FC ubu ni mu kabwibwi kubera umusaruro iyi kipe ifite, ubu umufana w’iyi kipe wese watungura ukamubaza niba iyi kipe umwaka utaha izaba iri mu makipe 16 akina icyiciro cya mbere, atakwihoreye yakubwira ko atabizi neza.

    Gicumbi fc iri kurohama bayireba 

    Ku munsi wa 23 wa shampiyona Gicumbi ubu ifite amanota 16 bivuze ko nibura ifite amanota 0,69 kuri buri mukino bigaragaza ko aya manota atakugumisha mu cyiciro cya mbere bikomeje uku. Ubwo Gicumbi FC iheruka kumanuka mu kiciro cya kabiri mu 2019/20, ku munsi wa 23 wageze imaze gutsinda imikino 4 inganya 3 itsindwa 16, bivuze ko yari ifite amanota 15 umusaruro mucye ho inota 1 kuri ubu ku munsi wa 23  ifite amanota 16 yatsinze imikino 2 inganya 10 itsindwa 11

    Gicumbi FC iri kumira nkeri bayireba

    Gicumbi FC aho bigeze aha ntacyo itakoze kuko iyi kipe yahinduye ubuyobozi ishyiraho ubuyobizi bw’inzibacyuho bukuriwe na Asman Nshumbusho wari usibumbuye Urayeneza John. Gicumbi FC yanashakiye igisubizo mu batoza aho yatandukanye na Bienvenue Gyslain izana Banamwana Camarade wari usanzwe uzi iyi kipe ndetse wakunze kuyirohora mu bihe bitandukanye.

    Gicumbi FC ejobundi nibwo yari igarutse mu cyiciro cya mbere 

    Umusaruro wa Banamwana Camarade ntabwo uhagaze neza kuko kuva yaza amaza gutashya amanota 2 yakuye kuri Gorilla FC na Police FC bivuze ko ku manota 14 yasanganye ikipe amaze kuyiha amanota abiri mu mikino 4 ayitoje. Iyo izo mpande tuvuze haruguru zagerageje guhindurwa hagamijwe umusaruro ariko bikanga, hari urundi ruhande ruba rukwiye kurebwaho rw’abakinnyi ariko aho bibera akaga ni uko utasimbuza abakinnyi uko wiboneye ubwo abo waguze baba ari abo ari naho haturutse imvugo ikunze gukoreshwa n’umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni wavuze ko “utagorora ikijumba.”

    Imikino 7 simusiga Gicumbi FC isigaje

    Musanze FC vs Gicumbi FC

    Gicumbi FC vs Etincelles FC

    Rayon Sports vs Gicumbi FC

    Gicumbi FC vs Gasogi United

    Mukura vs Gicumbi FC

    Gicumbi FC vs Rutsiro FC

    Gicumbi FC vs Bugesera

    Mu mikino 7 Gicumbi FC isigaranye harimo imikino 4 bazakira twanavuga ko kugira ngo iyi kipe igume mu kiciro cya mbere nta mukino igomba gutsindwa.

    Impamvu twavuga ko Gicumbi FC kuyirohora bigoye ni uko ubu isa naho yasigaye mu manota ndetse n’abo bari kogana batangiye kugera imbere kuko ikipe bakurikiranye ari Etoile de L’Est ifite amanota 20 bisaba nibura imikino 2 kugira ngo iyishyikire, Gorilla FC ifite amanota 21 na Etincelles FC ifite amanota 22 Bugesera ifite 23 na Rutsiro FC ifite amanota 24. Gicumbi FC nikomeza kugenda biguruntege, aya makipe ari mu manota 20 niyo azishakamo iyo bazamanukana.


    Umukino marine yatsinzemo Gicumbi wari mu mikino Camarade utoza Gicumbi yari yabariye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116416/gicumbi-fc-iri-kumira-nkeri-bayireba-116416.html