Category: Uncategorized

  • Arashinjwa kwiyita Umupolisi akarya umuturage hafi Miliyoni 3 Frw amwizeza Permis #rwanda #RwOT

    Uyu muturage witwa Dusabemariya Grace yafatiwe mu Mudugudu wa Videwo, Akagari ka Urugarama mu Murenge wa Gahini ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

    Uyu Dusabemariya w’imyaka 35 y’amavuko akekwaho kwaka aya mafaranga undi muturage witwa Majyambere Silas agahita amubura.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa Dusabemariya byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yambuye ariya mafaranga angana na 2 830 000 Frw.

    SP Hamduni Twizeyimana avuga ko uyu Dusabemariya akekwaho kuba yariyitaga Umu Ofisiye mukuru muri Polisi y’u Rwanda bigeza n’aho yizerwa n’umuturage nyuma yo kumureshya ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira 2021, uyu Dusabemariya yatse uriya muturage uruhushya rwe rw’agateganyo n’indangamuntu n’amafaranga ibihumbi 600 kugira ngo azamuhe uruhushya rwa burundu.

    Ati 'Hashize ukwezi yamusabye andi miliyoni 1.5 avuga ko ari ayo kongeresha agaciro uruhushya rw’agateganyo rwari rwararangiye ariko ntiyanyuzwe kuko na nyuma y’aho yamusabye andi ibihumbi 730 avuga ko ari ayo gutanga kugira ngo uruhushya rubashe kuboneka.'

    SP Twizeyimana yongeyeho ko kuva ubwo, umuturage ntiyongeye kumuca iryera ndetse iyo yamuhamagaraga ntiyafataga telefoni kugeza ku Cyumweru ubwo yamurabutswe mu gasanteri ka Videwo uyu Dusabemariya agahita yiruka amwihisha niko gutanga amakuru kuri Polisi aza gushakishwa arafatwa.

    SP Twizeyimana yasabye abishora mu byaha by’ubwambuzi gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi babonye biyushye akuya.

    Yasabye abaturarwanda kuba maso bakirinda abashaka kubacuza utwabo bakihutira gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye abigerageza.

    Dusabemariya yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakomeze iperereza.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

    Ingingo ya 281 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyitonderwa : Ifoto iri hejuru yakuwe kuri Internet ntaho ihuriye n’uvugwa mu nkuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Arashinjwa-kwiyita-Umupolisi-akarya-umuturage-hafi-Miliyoni-3-Frw-amwizeza-Permis

  • Rusizi: Bwa mbere hibutswe abazize Jenoside bishwe bakajugunywa mu Mugezi wa Rubyiro – #rwanda #RwOT

    Umugezi wa Rubyiro uherereye mu Bugarama, wisuka mu wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu yakoreshejwe n'abicanyi mu gihe cya Jenoside kuko warohwagamo abo bamaze kwica mu bice bitandukanye.

    Ku nshuro ya mbere abishwe bakajugunywa muri Rubyiro bibutswe nyuma y'imyaka 28 Jenoside imaze ihagaritswe.

    Bamwe mu barokokeye muri CIMERWA mu Karere ka Rusizi kimwe n'abafite ababo baruguyemo bavuze ko bishimira ko habayeho igikorwa cyo kubibukira ku Mugezi wa Rubyiro wajugunywemo benshi mu bishwe.

    Abarokokeye mu Bugarama bavuga iyo bajyaga kwibuka mu myaka 28 ishize bajyaga ku migezi y'ahantu hatandukanye kuko batari bazi aho abiciwe muri CIMERWA byajyanwaga kuko nta makuru bari bafite.

    Umwe yasobanuye ko amakuru yamenyekanye nyuma y'uko umwe mu bireze akemera icyaha yerekanye aho Abatutsi bishwe muri Jenoside babajugunyaga muri Rubyiro.

    Bapfakurera Jean yavuze ko aribwo bwa mbere ku Mugezi wa Rubyiro bahibukiye kuko abakoze Jenoside bari barahagize ubwiru, batavuga ko hari imibiri yajugunywemo.

    Yagize ati 'Ubu ni bwo bwa mbere bikozwe kuko kuva Jenoside yahagarikwa bahoraga basaba abagororwa kubereka aho bashyize abo bantu ariko ntibahavuge. Cyakora aho umwe mu bafunguwe yaje kubohoka amwereka aho bajugunye abo bamaze kwica muri uyu mugezi mu gihe cya Jenoside.'

    'Kuva twaramenye aho bababajugunye ubu turabohotse ku mutima kuko buri gihe twahoraga twibaza aho babashyize.'

    Kayitare Clement na we avuga ko kutamenya aho bajugunye ababo muri iyi myaka 28 ishize, bibukiraga kuri buri mugezi bigatuma bigira uruhare mu ihungana ku babuze ababo.

    Yagize ati 'Imyaka 28 yari ishize tutazi aho abacu bajugunwe kubera ko ababishe bari baranze gutanga amakuru. Byagize ingaruka mu ihungabana ku babuze ababo. Iyo twajyaga kwibuka, twibukiraga ku migezi yose mu gihugu. Uyu munsi rero kuri twebwe kuba tumenye aho bajugunywe hari icyo bitugaragarije mu komora imitima yacu nubwo tutabashyinguye ariko tuzajya tumenya aho tubibukira.''

    Abarokotse basabye ko ku Mugezi wa Rubyiro hashyirwa urwibutso cyangwa ikimenyetso kiranga amateka ku buryo ababuze ababo bazajya bahibukira.

    Kayitare yakomeje ati 'Turasaba ko kuri uriya Mugezi wa Rubyiro hakubakwa urwibutso cyangwa hagashyirwa ikimenyetso ndangamateka kiriho n'amazina y'abishwe ndetse bakahashyira n'umuhanda ku buryo umuntu atazajya ajyayo asesera.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko kuri Rubyiro hakwiye gushyirwa ikimenyetso ariko hakwiye kubanza kubaho ibiganiro n'inzego zibishinzwe.

    Yagize ati 'Ibyo bavuze koko ubona hari ibintu bimwe byo gukosorwa kandi twanatangiye ariko hariya kuri Rubyiro hakwiye kujya ikimenyetso. Birasaba ko twavugana na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu kugira ngo babe baduha uburenganzira cyangwa ikimenyetso tugomba kuhashyira.'

    Tariki ya 16 Mata 1994, hari ku wa Gatandatu, ni bwo Abatutsi bakoraga muri CIMERWA bishwe, maze bucyeye bwaho babajyana kubaroha muri Rubyiro icyakora ababaroshye babigize ubwiru kuva mu myaka 28 ishize.

    Mu ruganda rwa CIMERWA haguyemo abantu 57 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bo kimwe n'abandi barenga 100 bari batuye muri aka gace uru ruganda ruherereyemo bajugunywe mu Mugezi wa Rubyiro nyuma yo kwicwa.

    Imiryango yabuze ababo muri CIMERWA ishyira indabo zo kwibuka mu Mugezi wa Rubyiro

    Ahajugunywe Abatutsi muri Jenoside hibukiwe mu muhango witabiriwe n’abarimo abashinzwe umutekano

    Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ababuriye ababo muri CIMERWA no mu duce tuyikikije

    Umuryango wa Nsabiyeze Alphonse wazize Jenoside na wo waremewe inka

    Imiryango ibiri yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe inka n’Uruganda rwa CIMERWA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-bwa-mbere-hibutswe-abazize-jenoside-mu-bugarama-bakajugunywa-mu-mugezi

  • Célestin Ntawuyirushamaboko yashyinguwe hagarukwa ku bumuntu bwamuranze (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, nyuma yo kumara iminsi ibiri mu Bitaro bya Kibagabaga arimo kuvurwa indwara ya Diabete, ibihaha n'impyiko nk'uko byatangajwe n'abaganga.

    Umuhango wo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Mata 2022, i Gihara mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye nyuma haba umuhango wo kumusengera mu rusengero rw'Itorero Soul Healing Revival Church, ndetse ashyingurwa mu Irimbi rya Nyamirambo.

    Ni umuhango wari witabiriwe n'abarimo abo mu muryango we, inshuti n'abavandimwe, abanyamakuru bakoranye n'abandi bantu batandukanye bagiye bamenyana na we mu buzima bwe yamaze ku Isi.

    Ubuhamya bwatanzwe ubwo Ntawuyirushamaboko yasezerwagaho bwibanze ku kugaruka ku byamuranze, ndetse hanagarukwa ku bikorwa yakoze akiri muri iyi Si.

    Umugore we, Nyinawabari Claudine yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu bihe bikomeye umugabo we yanyuzemo by'uburwayi.

    Umukoresha wa nyuma wa Ntawuyirushamaboko [umuyobozi wa BNT TV], Kamanzi Hussein, yavuze ko kuva yamenyana na we, yari umukozi udasanzwe, wagiraga ubwitange mu kazi, akakagira ake kandi bagenzi be bakamwigiraho.

    Yagize ati 'Hari ikintu tujya twita umuti, ubwo uzi ko iyo ufite Célestin mu nkuru zitambuka mu makuru, haraba harimo umuti. Ni ukuvuga ngo iyo umubuze uyu munsi, ukamubura ejo, ubona ko hari ikintu kirimo kubura.'

    Rwiyemezamirimo akana n'Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gérard, yavuze ko mu banyamakuru yari aziranye na bo, Ntawuyirushamaboko yari afite umwihariko wo kugira umurava mu kazi.

    Ati 'Akarusho yarushaga abandi, ni uko yahagurukaga akaza kutwirebera, akaza ku ruganda akareba niba hari ikintu gishya dufite akabitangaza cyangwa yabona uko bishoboka, akampamagara nanjye nkaza muri 'Studio' nanjye ngatangaza ibishya dufite.'

    Yakomeje agira ati 'Muri make ku bijyanye n'imibereho ye, uko yakundaga akazi, ubunyangamugayo, rwose wabonaga ko ari mu cyerekezo cy'igihugu aho kiva n'aho cyerekeza cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda. Biragoye kubona uko namuvuga muri ibi bihe, biragoye ariko abenshi baramuzi.'

    Ni ijwi ricecetse!

    Mu buzima bwe by'umwihariko mu nshingano z'ubunyamakuru, Ntawuyirushamaboko yamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage.

    Ikindi kandi yakundaga gukora inkuru z'ibintu bidasanzwe byaberaga mu duce dutandukanye ariko agakundirwa cyane ijwi rye n'umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.

    Ntawuyirushamaboko yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ariko yamenyekanye cyane kuva mu 2012, ubwo yakoraga kuri Radio 1 nyuma aza gukora no kuri TV 1 kugeza mu 2017, ubwo yahavaga agiye gukora muri BTN.

    Umuyobozi ushinzwe Imari n'Imenyekanishabikorwa muri TV /Radio1, Mukabasinga Peninah, yavuze ko Ntawuyirushamaboko yatanze ibyo yari afite byose mu myaka irenga itanu yakoreye icyo kigo kandi abo bakoranye bamwigiyeho byinshi.

    Ati 'Aho yabaga hose wari umunezero, ni umuntu aho yabaga yicaye wabaga uziko abantu bagiye guseka nicyo kintu mwibukiraho, yaradusetsaga cyane, yari afite umurava, yagiraga urukundo rudasanzwe. Muby'ukuri niba hari umurage yasigira abantu asize inyuma ni ukudushishikariza gukundana kuko nicyo cyaduteza intambwe muri iyi Si.'

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC akaba n'umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, Cléophas Barore, yavuze ko iminsi Ntawuyirushamaboko yabayeho y'ubuzima bwe, yayikoresheje neza.

    Ati 'Iminsi ya Célestin Ntawuyirushamaboko Imana yanditse ni iriya, yarayikoresheje, yataye inkuru nyinshi. Twebwe urwego dushinzwe rwa RMC ubundi ni urwego ruregerwa abanyamakosa, bakosheje mu mwuga, atabarutse nta kirego cye twigeze twakira na we ntawe yigeze aza kurega. Si uko atakoze inkuru zikomeye.'

    Barore yavuze ko ubusanzwe mu itangazamakuru iyo umunyamakuru yitabye Imana, ni ijwi riba ricecetse.

    Ati 'Iwacu rero mu banyamuryango b'itangazamakuru iyo umunyamakuru atabarutse turavuga ngo iri ni ijwi ricecetse, ryagiraga abo rivugira. Iri ni ijwi ricecetsa, turahombye.'

    'Bavandimwe rero, uwagiye ntiyumva, ubu yageze ahacecekerwa, yataraga inkuru, uyu munsi ni we wabaye inkuru niyo mpamvu camera muzibona hano, camera tuzohereza aho inkuru iri. Yataraga inkuru z'abandi ubu ni umunsi wo gutarwaho inkuru, mwakoze kuzizana, mwakoze kwigomwa izindi nkuru ziri hirya no hino muravuga ngo iyi kuri twebwe nayo ni inkuru kandi ikomeye.'

    Yakomeje agira ati 'Niyigendere, naruhuke. Dawidi yaravuze ngo aho uwo mwana yagiye, ninjye uzajyayo sinzagaruka. Naruhukire mu mahoro, natwe tuzagenda igihe nikigera.'

    Yanyuze mu bubabare

    Mu Ukwakira 2021, Ntawuyirushamaboko yafashwe n'uburwayi, abo bakorana kuri BTN bamujyana kwa muganga Kibagabaga, agezeyo, ibitaro byari bifite ikibazo cya Laboratwari, bituma bamwohereza kujya kwivuriza muri CHUK.

    Icyo gihe yari arembye cyane kuko ntabwo yaryaga, ntiyitumaga, kandi afite intege nke cyane. Umuganga wamusuzumye yabuze indwara icyo gihe ariko bamusaba ko aguma kwa muganga.

    Umuyobozi wa BTN, Kamanzi Hussein, yavuze ko icyo gihe yabonaga Ntawuyirushamaboko yacitse intege, abaganga bamwitaho, ariko indwara ikomeza kubura kugeza n'ubwo baketse ko ari uburozi.

    Ati 'Nageze aho ninjira kwa muganga ndamubaza nti ese 'Célestin arwaye ubuhe burwayi? Icyo gihe muganga yambwiye ikintu gikomeye ambwira ko Célestin yavukanye impyiko imwe.'

    Yakomeje agira ati 'Nanze kubimubwira, arinze yitaba Imana iryo jambo ntararimubwira. Ubwo twamaze iminsi umunani, hafi icyenda baramusezerera ariko tudafite indwara nyayo arwaye. Yaje kubona indi miti isanzwe, arayinywa, ubuzima burakomeza, tumuha ukwezi ko kugira ngo abanze arye, arebe ko yagarura ubuzima.'

    Kamanzi yavuze ko nyuma yaje kugaruka mu kazi, ariko yari yarananiwe cyane, ananutse, ku buryo n'akazi n'ubwo yakazagaho nk'umuntu unaniwe.

    Ati 'Ibiryo byari byaranze, ariko agakomeza kugerageza ubuzima bukomeza gutyo. Iminsi yaratambutse, tubona ko agarutse mu kazi turabyemera, atangira gukora ikiganiro ahuriyeho na bagenzi be, naje kubakoresha inama ku itariki 3 Mata, yatanze n'ibitekerezo, uwo munsi twaravuganye ku bwanjye ni nayo maso ya nyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko musaba ko agomba kuza akagaruka akatuba hafi kuko ni umunyamakuru ukomeye, icya mbere andusha akazi, icyo murusha ni uko ndi shebuja, akazi yari akazi.'

    Kamanzi yavuze ko tariki 13 Mata 2022, yanyuze mu cyumba bateguriramo amakuru ahura n'umuyobozi ushinzwe amakuru, amubwira ko akurikije uko yumvise Ntawuyirushamaboko, asomye inkuru ye, harimo impinduka.

    Muri iryo joro ngo ni bwo Kamanzi yakiriye telefoni imubwira ko Ntawuyirushamaboko arembye kandi bamujyanye kwa muganga mu Bitaro bya Kibagabaga ari naho yahise aremba aza kuhagwa ku wa 15 Mata 2022.

    Ntawuyirushamaboko yavukiye muri Komini Gishamvu [ubu ni mu Karere ka Nyaruguru] mu 1982. Asize umugore n'abana batatu.

    Ntabwo yakoraga itangazamakuru gusa ahubwo yabifatanyaga n'ibindi bikorwa byubaka umuryango Nyarwanda kuko nko mu 2020 yatangije ikipe y'umupira w'amaguru y'abakobwa yitwa Intwari FC, yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

    Ntawuyirushamaboko kandi kugeza ubu uretse kugira ibyo bikorwa yari yaranashinze ikinyamakuru gikorera kuri internet cyitwa Intwari, kikaba cyari gishamikiye kuri iyo kipe yashinze agamije gutanga umusanzu mu gukumira inda ziterwa abangavu n'abakobwa.

    Amafoto: Munyakuri Prince

    Video: Iraguha Jotham


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/celestin-ntawuyirushamaboko-yashyinguwe-hagarukwa-ku-bumuntu-bwamuranze

  • Cristiano Ronaldo mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United na Portugal, Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko apfushije umwana we w’umuhungu arimo avuka.

    Mu Kwakira 2021, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje ko bitegura kwibaruka impanga.

    Uyu munsi aba bombi batangaje ko imwe mu mpanga zabo yitabye Imana arimo avuka, uwapfuye akaba ari umuhungu mu gihe umukobwa we yabashije kubaho.

    Ni mu itangazo Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko bari mu gahinda nyuma y’uko umuhungu we yitabye Imana arimo avuka ariko umukobwa we akaba yabayeho.

    Uyu mwana abaye umwana wa 2 wa Cristiano na Georgina nyuma ya Alana Martina dos Santos Aveiro, gusa abaye uwa gatanu wa Cristiano kuko yari afite izindi mpanga Eva na Mateo basanga imfura ye Cristiano Jr.

    Cristiano Ronaldo na Georgina bari batangaje ko bitegura kwibaruka impanga

    Georgina na Cristiano batangaje ko umwana wabo w’umuhungu yapfuye avuka

    Uyu muryango usanzwe ufite abana 4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-gahinda-gakomeye

  • Umwana wa Cristiano Ronaldo yitabye imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, Cristiano Ronaldo yatangaje amakuru ababaje avuga ko umwe mu mpanga ze yapfuye igihe cyo kubyara.

     

    Ati: 'Ni mu kababaro gakomeye tugomba gutangaza ko umwana w'umuhungu yapfuye. Ni umubabaro mwinshi ababyeyi bose bashobora kumva '. Ibi bikaba byavuzwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru na mugenzi we, Georgina Rodríguez, mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

     

    Bakomeje, bemeza ko umukobwa wabo yarokotse bati: 'Gusa kuvuka k'umukobwa wacu biduha imbaraga zo kubaho muri iki gihe dufite ibyiringiro n'ibyishimo.'

     

    Aba bombi barangije ubutumwa bwabo bashimira abaganga n'abaforomo babafashije igihe bari mu bitaro kandi basaba inshuti n'abavandimwe kubaba hafi muri iyi minsi y'ubwirabure.

     

    Bashoje bati: 'Mwana wacu, uri umumarayika wacu'. Tuzahora tugukunda. '

     

    Mu Kwakira 2021, umustar wa Manchester United, 37, na Rodríguez w'imyaka 28, batangaje ko atwite impanga.

     

    'Nshimishijwe no gutangaza ko dutegereje impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo. Dutegerezanyije amatsiko kubabona.'

     

    Cristiano Ronaldo kandi ni papa w'umuhungu Cristiano Jr., 11, impanga Mateo na Eva b'imyaka 4, n'umukobwa Alana.

     

    Ronaldo n'umutambukanyi we Georgina Rodrígiez bakundana kuva muri 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya Gucci aho Rodríguez yakoraga.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wa-cristiano-ronaldo-yitabye-imana/

  • BREAKING NEWS: Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko umwana we w'umuhungu yitabye Imana ubwo yari ari kuvuka.

    Iyi nkuru y'akababaro ayitangaje mu minota micye ishize yifashishije urubuga rwe rwa Instagram aho yanasabye abantu ndetse n'itangazamakuru kuba bahaye akanya k'umwihariko uyu muryango, bakabanza bakunamira uyu mwana w'umuhungu.

    Mu magambo ye, yagize ati: 'Tubabajwe no kubamenyesha ko umwana wacu w'umuhungu yitabye Imana. Aka niko gahinda gakabije umubyeyi yagira.'

    Yakomeje agira ati:'Kuvuka k'umwana wacu w'umukobwa byaduhaye imbaraga n'icyizere byo kurwana kugeza ku munsi wa none. Turashaka gushimira abaganga batwitayeho bakanatuba hafi muri ibi bihe.'

    Yashoje agira ati:'Twacitse umugongo kubw'ibi byatubayeho, turifuza gusaba kutwemerera tukaba turi mu mwihezo muri ibi bihe bidukomereye turimo. Mwana wacu muto, ubu uri marayika wacu. Tuzagukumbura iteka.'

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Cristiano Ronaldo (@cristiano)

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umuhungu-wa-cristiano-ronaldo-yitabye-imana/

  • Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru amushyize muri firigo ari muzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu gace ka Floyd muri Leta ya Georgie, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafashe umusore witwa Robert Keith Tincher III ukekwaho kwica nyirakuru w'imyaka 82 witwa Doris Cumming, amushyize muri firigo ari muzima.

    Umuryango wa Cumming watangaje ko wari uzi neza ko uwo mukecuru yavuye mu rugo ariko batari bazi niba yaragiye ku mwuzukuru we.

     

    Ubusanzwe uwo mukecuru yari yarakomeretse mu Ukuboza umwaka ushize ariko aho kujya kumuvuza, Tincher yaramushutse ngo amusange aho aba.

     

    Uwo musore yanze kuvuza umukecuru kugeza ubwo ibice by'umubiri we nk'amagufwa byagendaga bibora abireba.

     

    Amaze kubona ko umukecuru yangiritse cyane, ngo uwo musore yamushyize mu mashashi amutereka muri firigo.

     

    Uyu mukecuru ubwo yashyirwaga muri firigo yari akiri muzima, ahubwo Polisi ivuga ko yapfuye nyuma.

     

    Tincher ngo yakomeje kuba muri iyo nzu nyirakuru ari muri firigo, nyuma umubiri wa nyirakuru awujyana mu bubiko bw'ibikoresho ngo hatazagira abamuvumbura.

     

    Uyu mugabo ngo yabwiye Polisi ko yatinye kuyihamagara atabariza nyirakuru kuko yangaga ko yafatwa, dore ko hari ibindi byaha akurikiranyweho byo gutera ubwoba uwahoze ari umugore we mu 2018.

     

    Associated Press yatangaje ko hagikorwa isuzuma ngo hamenyekane icyahitanye Cumming.

     

    Source: miamihelard.com

    Source : https://yegob.rw/yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-nyirakuru-amushyize-muri-firigo-ari-muzima/