Category: Uncategorized
-
Ikipe ya REG Volleyball Club yamaze kubona umutoza mukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nk’uko babitangaje binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wabo mukuru, Mugisha Benon muri Werurwe uyu mwaka, ikipe y’ikigo (…) -
Umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu cy'Uburusiya warashweho ibiturika #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha Daily Mail ashimangira ko abantu benshi bakomeje gukeka ko ibyo bitero byagabwe n'ingabo za Ukraine zikomeje kugerageza kwivuna umwanzi.

Umujyi wose wa kwiye ibishashi byaturutse ku iturika ry'ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli buherereye ahitwa Druzhba. Ubwo bubibo ni bumwe mu bwakurwagamo ubushobozi bwo gushyigikira ingabo zoherezwa mu mirwao na Ukraine.Umujyi wa Bryansk uhana imbibe na Ukwaine, ukaba ari n'umujyi uwi mu bilometero bisaga 386.2 (240 miles) uturutse mu Murwa Mukuru w'u Burusiya Moscow.
Abaturage bo muri uwo mujyi batangiye kwimurwa nyuma y'uko guturika bivugwa ko kwabaye mu masaha ya saa munani z'urukerera rwo kuri uyu wa Mbere (02:00 AM) ku isaha yo Burusiya.

Umujyanama wa Minisitiri w'Umutekano wa Ukraine Anton Gerashchenko, yabwiye ikigo cy'itangazamakuru muri icyo gihugu ko abaturage bo muri Ukraine baturiye ku mupaka batangiye kwimurwa.Uyu muriro waraye waka ijoro ryose nturemezwa n'u Burusiya nubwo Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi mu Burusiya yabanje gutanga amakuru kuri iryo turika ryabereye hafi n'ibirindiro bya Gisirikare i Moskovsky ariko igahita isiba ubwo butumwa.
Igitangazamakuru Voenny Osvedomitel cyatangaje ko uwo muriro wa kabiri wibasiye ahashyigikiwe intwaro ya rutura yohereza ibisasu bya roketi.
Nyuma ni bwo Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Burusiya byatangaje ko Minisiteri ishinzwe Ubutabazi yamaze kwemeza iby'iturika ryibasiye ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli.'
Gusa ngo icyateye iturika ntikiremezwa neza nubwo hari abakomeje kubihuza n'imirwano y'u Burusiya na Ukraine.
Ukwinjira kwa Perezida w'u Burusiya Putin muri Ukraine kumaze kwandika amateka yo kuba kugeze mu kwezi kwa gatatu, intambara imaze gutwara ubuzima bw'ibihumbi by'abaturage, abandi baabrirwa muri za miliyoni bakaba bamaze kuva mu byabo.
Ni ku nshuro ya kabiri u Burusiya butangaje igitero gisa no kubwigaranzura kwa Ukraine ikomeje kwirwanaho.
Ku ya 1 Mata, Mposcow yavuze ko Ukraine yohereje kajugujugu z'intambara zikarenga umupaka zigana ku kugaba ibitero ku bubiko bw'ibikomoka kuri peteroli. Icyo gihe Leta ua Ukraine yahakanye yivuye inyuma iby'icyo gitero ahubwo iboneaho no kwamagana u Burusiya ibushinja kuba ari bwo bwabikoze kugira ngo bukomeze gushakisha impamvu zo kurushaho gukaza umurego mu mugambi wabwo mubisha wo gusenya igihugu cy'abaturanyi.
Oleksiy Danilov, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Umutekano muri Ukraine, yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu gitero cyaba kigabwe na Ukraine.
Yagize ati: 'Ku mpamvu zimwe na zimwe, baravuga ko twabikoze, ariko mu by'ukuri ibi ntaho bihuriye n'ukuri.
Amakuru mashya ku iturika ryabereye mu Burusiya atangajwe nyum y'aho kuri Pasika ishize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, atangaje ko hari icyizere cyatangiye kuboneka ko igihugu cye gishobora kwigaranzura u Burusiya kikabona intsinzi.
Kuri Katedarali yitiriwe Mutagatifu Sophia, Zelenskyy yavuze ko ibiruhuko bya pasika bibaha ucyizere gikomeye n'ukwizera gushikamye ko urumuri ruzatsinda umwijima, icyiza kizatsinda ikibi, ubuzima buzatsinda urupfu, bityo Ukraine izatsinda nta kabuza!'

Yagize ati: 'Uwiteka urumuri rutagatifu rwo mu ijuru, ari ku ruhande rwacu⦠Turanyura mu bihe bikomeye. Reka twitegure kugera ku maherezo y'iyi nzira-intangiriro y'ubuzima bw'umunezero n'uburumbuke bwa Ukraine.'Zelenskyy yasabye impuhwe z'imana mu gusohoza inzozi z'abanya Ukraine, aho igihugu cyabo kizongera kubona amahoro y'iteka.
Sorce:Dailymail.com
-
REG VC yabonye umutoza mushya nyuma yo kwiruk… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022, nibwo ikipe ya Rwanda Energy Group Volleyball Club (REG VC) yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya, Kwizera Pierre Marshall amasezerano y'imyaka ibiri.
Marshall ni izina ry'icyatwa mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, haba kuba yarawukinnye ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuba yarawutoje ari nabyo agikora magingo aya.
Kwizera Pierre Marshall wigize kuba umutoza w'umusigire wa REG VC ubwo iyi kipe yatandukanaga na Mana Jean Paul, yongeye kuyigarukamo nk'umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Mugisha Benon ushinjwa umusaruro mucye mu myaka ine yari ayimazemo.
Uretse kuba yaratoje REG VC mu 2017/18, Marshall yatoje ikipe ya Gisagara VC na Kirehe VC.
Mu myaka ibiri iri imbere uhereye uyu munsi ikipe ya REG VC igiye gutozwa na Kwizera Pierre Marshall.
Marshall asimbuye Mugisha Benon uherutse gutandukana n'iyi kipe kubera umusaruro mucye.
Benon yatandukanye na REG VC ayisigiye ibikombe birimo icya Shampiyona yatwaye mu mwaka w'imikino wa 2019-2020, ubwo yatsindaga Gisagara VC ku mukino wa nyuma, Carré d'As, Memorial Kayumba ndetse na Memorial Rutsindura.
Kwizera Pierre Marshall yagizwe umutoza mushya wa REG VC
Marshall yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri REG VC
Marshall agarutse muri REG VC nyuma y’imyaka ine
-
Ruhango-Kwibuka 28: Hashyinguwe imibiri 65 y'Abatutsi, Abarokotse Jenoside bibutsa ko imyaka 8 ishize bemerewe inzu y'Amatekaâ¦. #rwanda #RwOT
Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu gice cy'Amayaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe, kuri uyu wa 24 Mata 2022 hashyinguwe imibiri 65 yakuwe aho yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro.  Abarokotse Jenoside bongeye kwibutsa inzego bireba ko hashize imyaka 8 bemerewe kubakirwa inzu y'Amateka yashyirwamo amateka n'ibimenyetso bya Jenoside.
Umuyobozi w'Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Evode Munyurangabo yavuze ko urwibutso rwa Kinazi rufite ibice 4, yibutsa inzego bireba ko zikwiye kubyigaho hakaboneka inzu y'amateka yajya yigishirizwamo abakiri bato ubukana n'ubugome bwakoranywe Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe.

Yagize ati' Twaje kunamira abacu bashyinguye muri uru rwibutso rw'Akarere ka Ruhango rubitse abasaga ibihumbi 63 ndetse turashimira ubuyobozi bwite bwa Leta ko badufashije tukabona aha hantu tukahashyingura abacu, ariko aha siko hakagombye kuba hameze kuko aha hagizwe n'ibice 4 harimo; Ubusitabi bwo kwirwanaho( Jardin de resistance), Urwibutso rushyinguyemo imibiri y'abatutsi, Ubusitani bwo kwibukiramo (Jardin de la Memoire) ariko igice cya kane kigizwe n'inzu y'amateka ntikirakorwa kandi hashize imyaka 8, amaso yaheze mu kirere. Inzego zidufashe nayo yubakwe nibura abana bacu bajye baza kuhigira bamenye ubuka n'ubugome bwakoranwe iyi Jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye kuri Komini ya Ntongwe'.
Rusagara Alexis warokokeye i Kinazi wanayoboye AGSF mu myaka yatambutse, avuga ko ahagana mu mwaka wa 2014 aribwo bemerewe kubakirwa inzu yo gushyiramo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko hashize imyaka 8 babyijejwe ariko ntacyakozwe. Asaba ko inzego zikwiye kuva mu magambo zikajya mu bikorwa kuko kwizeza umuntu ko uzamuha ukamwima wabireka agakora ibyoroshye binajyanye n'ubushobozi bwe kugjirango yirwaneho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yasabye uwari umushyitsi mukuru ko bafashwa kubona ingengo y'Imari yo kubaka inzu y'Amateka yashyirwamo bimwe mu bimenyetso ndetse n'ibyarangaga Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 kugirango ababyiruka bazayigireho birinde amacakubiri.
Yagize ati' Ba nyakubahwa turabasaba ngo ku ngengo y'Imari muzatuzirikane kuko turacyashakisha uburyo hano hakubakwa inzu ikomeye y'Amateka yashyirwamo bimwe mu bimenyetso ndetse na bimwe mu byarangaga Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abakiri bato babashe kubona aho bigira kwanga ikibi ndetse n'inyigisho mbi zishobora kubashora mu macakubiri yatuma Igihugu cyacu gisubira mu mateka mabi yatumye abasaga miliyoni y'abatutsi bicwa'.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje Abarokotse Jenoside, Abitabiriye 'Kwibuka' ko Akarere ka Ruhango na Minubumwe bazabikoraho kugirango ingengo y'Imari izaboneke hubakwe uru rwibutso rw'Amateka ya Jenoside yakoranywe ubukana n'ubugome bitewe n'ubutegetsi bubi bwabibye urwango rushingiye ku moko.

Akomeza avuga ko bikwiye ko abakiri bato bigishwa ko amacakubiri atari meza maze ingengabitekerezo mbi ya Jenoside ikaganzwa n'inyigisho zishingiye ku mateka twanyuzemo mabi kandi ashaririye tukabibutsa ko imiyoborere mibi na Politiki mbi yategekaga igihugu mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi ariyo yatumye hicwa abatutsi.
Nubwo basaba inzu yashyirwamo amateka ya Jenoside yajya yigishirizwamo abakiri bato, banasabye ko hanashyirwaho ibimenyetso by'ahantu hazwi hiciwe abatutsi nko ku cyobo cyacukujwe na Nsabimana Jacques wiswe' Pilato 'kubera intebe yari yarateye ku cyobo cyiswe CND kiri ku Rutabo.
Ni icyobo cyajugunywagamo abamaze kwicwa, mu masangano y'umuhanda ujya mu Ruhango n'undi ujya ku Rutabo ndetse n'ujya ku Mukunguri wambuka muri Kamonyi  ndetse no mu gishanga cya Nyamakumba ahiciwe Abatutsi bashutswe na Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe ngo nta bushobozi bwo kubarinda bajye mu Ruhango kuri 'Sous-Prefecture' kugirango baharindirwe ariko nyamara ashaka ko bicirwa mu gishanga cya Nyamukumba aho bari batezwe n'interahamwe n'abasirikare.

Kuri ubu, mu rwibutso rwubatse mu murenge wa kinazi mu karere ka Ruhango rushyinguyemo imibiri 63150 y'Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, bishwe n'abarimo abaturanyi babo ndetse n'impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda ahagana 1992. Bivugwa kandi ko aba bari baraje mu mugambi wo kuzatsemba Abatutsi kuko mu gihe cya Jenoside iyo bicaga umututsi, abagore babo babaga bagenda inyuma yabo n'imbabura bakotsa imitima y'Abatutsi babaga bishe. Abarokotse Jenoside bakomeza kwibutsa ko aba nabo bakurikiranwa kubera uruhare bagize mu iyicwa ry'abari bagize imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akimana Jean de Dieu
-
Ruhango-Kwibuka 28: Hashyinguwe imibiri 65 y'Abatutsi, hibutswa ko imyaka 8 ishize bemerewe inzu y'Amatekaâ¦. #rwanda #RwOT

Jay Rwanda ari mu rukundo n’ikindi kizungerezi nyuma ya Carmel yambitse impeta (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamideli wabigize umwuga Jay Rwanda ari mu rukundo n'inkumi yitwa Isimbi banaherutse kugaragara bari kumwe mu birori by'isabukuru ye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jay Rwanda aherutse gusangiza abamukurikira ifoto y'uyu mukobwa bari kumwe maze ayiherekeresha indirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo ubona ko bizihiwe cyane.
Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko Jay Rwanda na Isimbi bamaze igihe bakundana ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.
Urukundo rwabo rwabaye akarusho ku munsi w'isabukuru ya Jay Rwanda ubwo kuri uwo munsi udasanzwe we, umukobwa yambitse impeta mu myaka ibiri ishize witwa Carmel atigeze ahagaragara ahubwo hakagaragara uwitwa Isimbi yanakunze kwerekana kenshi.
Kugeza ubu Jay Rwanda nta kintu yari yatangaza ku bivugwa ko yaba yaratandukanye na Carmel yambitse impeta, akajya mu munyenga n'undi mukobwa witwa Isimbi.
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b'ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.

Isimbi uri mu rukundo na Jay Rwanda 

Byari ibyishimo ku munsi w'isabukuru y'amavuko ya Jay Rwanda 

Jay Rwanda na Isimbi bivugwa ko bari mu rukundo 

Â
Source : https://yegob.rw/jay-rwanda-ari-mu-rukundo-nikindi-kizungerezi-nyuma-ya-carmel-yambitse-impeta/
-
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZITUZUYE ZIHEREEYE KICUKIRO #rwanda #RwOT
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZITUZUYE ZIHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-NUNGA-RUGASA.
IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA GATATU ARI NAYO YA NYUMA MUBURYO BWIKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 22/04/2022 SAA MUNANI Z'AMANYWA (14H00) KUGEZA 29/04/2022 SAAA MUNANI Z'AMANYWA (14H00).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788581602

-
Musanze: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe na bamwe mu baforomo ku mpamvu bahagaritswe mu kazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko (…)
-
Ibyo ugomba kwitondera mbere yo kunywa ibyong… – #rwanda #RwOT
Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?
Ibinyobwa byongera ingufu cyangwa imbaraga bikozwe n'ibinyabutabire binyuranye gusa icy'ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n'isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.
Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hamaze kugera ibinyobwa byongera ingufu byinshi.
Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n'ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.
Ubusanzwe ingufu z'umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.
Bimwe mu byo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu nkuko Health Line urubuga rutanga inama z’ubuzima rwabitangaje:
![]()
Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n'imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine
Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'uburayi kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.
Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n'ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa
Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y'inkoko.
Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n'imikorere y'urwungano rw'imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y'abana.
Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry'ibi binyobwa harimo ibi bikurikira
Kwerekana ko harimo caffeine n'igipimo kirimo
Ingano utagomba kurenza ku munsi, n'amasaha utemerewe kuyinywamo
Kwerekana ko itanyobwa n'abagore batwite n'abonsa
Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y'imyaka 12
Ibyo ugomba kwitonderaÂ
Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe:-Ntugomba kurenza 500ml z'ibi byo kunywa ku munsi, kandi ntubinywe ugiye kuryama kuko byakubuza gusinzira neza
-Mu gihe uri kubinywa wibivanga n'inzoga kuko bizatuma utumva ko wasinze, nyamara bizaba bigukururira gutakaza amazi menshi
-Niba umaze gukora siporo winywa ibinyobwa byongera ingufu, ahubwo banza unywe amazi cyangwa imitobe ibi uze kubinywa nyuma waruhutse
-Niba urwara hypertension, ntiwemerewe kubinywa
-Ndetse no mu gihe cyose ufite uburwayi runaka cyane cyane bugendanye n'imikorere y'umutima, banza ugishe inama muganga
-Niba wanyoye ibi binyobwa ntukanywe ibindi birimo caffeine nka Coca-Cola, icyayi, ikawa
-Imiti imwe n'imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa.
-
AS Kigali yasezereye abatoza bayo, ibasimbuza Cassa Mbungo André #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona (…)

Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe: