Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Inkangu yishe abantu batandatu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko ahagana saa tanu z'ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y'umukuru w'umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw'inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b'abahungu bahita bitaba Imana.

    Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.

    Abana bitabye Imana barimo umwe w'imyaka icyenda, uw'imyaka umunani n'uw'imyaka 12. Uri kwitwaho n'abaganga ni uw'imyaka 15.

    Ahandi habaye iki kibazo ni mu kagari ka Karengera, naho igitengu kishe abantu babiri barimo abana babiri n'umugore.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko bagiye aho ibi byago byabereye guhumuriza abaturage, banasaba abatuye mu manegeka kuhimuka kuko amakuru atangwa n'ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe agaragaza ko mu minsi iri mbere mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

    Ati “Tumaze no gukorana inama ku ikoranabuhanga n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, tubasaba kubarura abantu batuye mu mazu ashobora gutwara n'ibiza, ngo abo bantu babe bacukishirijwe mu nsengero”.

    Abitabye Imana barashyingurwa kuri uyu wa 24 Mata 2022.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkangu-yishe-abantu-batanu

  • Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-na-museveni-baganiriye-ku-mubano-w-ibihugu-byombi

  • Abanyarwanda baba muri Suwede bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abanyarwanda-baba-muri-suwede-bibutse-ku-nshuro-ya-28-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kayonza: Hegitari 34 zihinzeho soya zarengewe n’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-hegitari-34-zihinzeho-soya-zarengewe-n-amazi

  • Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yerekanye ko ari umu-Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU/ European Union) mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko we n'abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse bakaba banarebye umukino wahuje iyi kipe na AS Kigali.

     

    Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y'uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona.

     

    Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b'iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

     

    Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n'uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y'amavuko.

     

    Yagize ati 'Isabukuru y'umuhungu wacu ndetse natwe twese twayizizanyije n'umukino ndetse n'ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro'.

     

    Dore amashusho n'ubutumwa Nicola Bellona yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter:

    ⚽️⚽️⚽️ Congratulations @rayon_sports and thanks for the warm welcome at #Nyamirambo Stadium. The birthday boy 🎂 and all of us enjoyed the game and the post-game celebrations ! #Gikundiro pic.twitter.com/0wsHZsibtg

    — nicola bellomo (@nicolabellomo) April 23, 2022

    Source : https://yegob.rw/ambasaderi-wumuryango-wubumwe-bwu-burayi-yerekanye-ko-ari-umu-rayon/

  • Amb Nicola Bellome yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu mukino uherutse kuba #rwanda #RwOT

    Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y'uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona.

    Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b'iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

    Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n'uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y'amavuko.

    Yagize ati 'Isabukuru y'umuhungu wacu ndetse natwe twese twayihizanyije n'umukino ndetse n'ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro'

    Abenshi mu bafana ba Rayon Sports bamushimiye urukundo no kubashyikira yabagaragarije baboneraho kumuha ikaze mu muryango w'abakunzi ba Rayon Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ambasaderi-nicola-bellome-yagaragaje-ko-ari-umufana-ukomeye-wa-rayon-sports-mu

  • Senateri Niyomugabo yasabye UR gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo yifatanyaga na Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Ni ngombwa rero ko nka Kaminuza y'u Rwanda mu ngengo y'imari hajya hateganywa uburyo haboneka ingengo y'imari yajya ifasha urubyiruko kujya gusura inzibutso.”

    Yavuze ko hari inzibutso za Jenoside zifite amateka akomeye zirimo urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, mu Bisesero, ku Gisozi n'ahandi.

    Ati 'Urubyiruko rukigirayo izo nzibutso zikatubera isoko yo kubona imbaraga zo kurwanya ikibi kandi no guha agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.'

    Ku bwe asanga byaba bibabaje kubona umuntu arangije kwiga muri Kaminuza atarasura inzibutso za Jenoside zitandukanye ngo agire ubumenyi buhagije ku mateka y'u Rwanda abashe no kuyasobanurira abandi.

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda babwiye IGIHE ko bifuza gusura inzibutso n'ibindi bimenyetso by'amateka ya Jenoside kuko bahigira byinshi.

    Niyomugabo Jeannette ati 'Numva ari ikintu cyakadufashije cyane kuko tugomba gusigasira aya mateka ariko icya mbere ni uko tugomba kuyiga, aho tujya kuyigira rero turahakeneye. Birakenewe ko kaminuza ibishyira mu banyeshuri ikabashishikarize kumenya amateka yabo kugira ngo n'abazadukomokaho tuzabone amateka tubasobanurira kuko ntitwababwira ibintu natwe tutazi.'

    Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya.

    Ati 'Birakenewe kuko umuntu avuga ikintu azi, niyo mpamvu bikwiye gushyigikirwa ko ingendo zo gusura inzibutso zikorwa kandi zigakorwa ku buryo buri muntu wese aza kuvanayo amakuru akwiriye kugira ngo dukomeze gusigasira amateka yacu.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere rya Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora.

    Ati 'Ni igitekerezo cyiza ndetse tubishyira no mu bikorwa buri mwaka uretse ko wenda tuba dufite ingengo y'imari idahagije ariko uko tugenda tubona ubushobozi muri bya bikorwa byo gufasha abanyeshuri muri rusange, icyo nacyo ni igitekerezo tuzashyira mu igenamigambi rya kaminuza.'

    Yavuze kandi ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bwihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka yayo akomeze gusigasirwa no kurushaho kumenyekana.

    Senateri Cyprien Niyomugabo yasabye Kaminuza y'u Rwanda gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora

    Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya

    Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Urwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga 400

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-niyomugabo-yasabye-ur-gushyiriraho-abanyeshuri-uburyo-burambye-bwo

  • Yari kumwe na Lt Gen Muhoozi mu Rwanda ! Amat… – #rwanda #RwOT

    Brig Gen Charity Bainababo aherutse kugirwa Umuyobozi wungirije w'Umutwe udasanzwe w'ingabo za Uganda, ukaba ari umutwe ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu no kwita ku bindi bikorwa byihariye by'umutekano.

    Ibi bikaba byaratangajwe n'Umunyamabanga w'ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Uganda Linda Nabusayi uyu mwanya Brig Gen Bainabo, akaba yaranamaze kuwugeramo asimbuye Brig. Gen David Mugisha.

    Uyu mwanya akaba yarawushyizwemo nyuma y'igihe gito cyane, Umugaba w'Ikirenga w'ingabo za Uganda akaba n'Umukuru w'iki gihugu Museveni azamuye Bainababo amuvana ku ipeti rya Colonel amugira Brigadier General.

    Uretse kuba kandi ari umusirikare ukomeye, ubwiza n'uburanga bwa Brig Gen Bainababo buri mu buvugisha abatari bacye.

    Brig Gen Charity Bainababo yatangiye ari ADC  bivuze umwunganizi w'ibanga w'abasirikare bafite amapeti yo hejuru. Yabaye kandi ukuriye Umutekano wa Madame Janet Kataba, Museveni umufasha wa Perezida Museveni.

    Muri Mata 2021 yari mu basirikare 1300 bazamuwe mu mapeti, icyo gihe yakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    N'ubwo yongerewe inshingano akazamurwa mu mapeti n'ubu aracyari Umukuru w'umutwe w'ingenzi mu gihugu uzwi nka PPG, ushinzwe umutekano wa Madame Janet Museveni.

    Brig Gen Bainababo arubatse afite abana babiri, aherutse gusaba gutangira gukorera impamyabushobozi y'ikirenga PHD dore ko asanzwe afite impamyabumenyi 2 z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ikusanya n'ibungabungamakuru kimwe n'iyo mu bijyanye n'umutekano.

    Yinjiye mu gisirikare nyuma yo gusoza amasomo muri kaminuza ya Makerere icyo gihe yinjiye mu cyiciro kimwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kimwe na Maj Gen Sabiti Muzevi uyobora uruganda rwa Luwero.

    Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga, Brig Gen Bainababo yavuze ko yatewe imbaraga zo kwinjira mu gisirikare na se wahoze ari umupolisi. Kuzamurwa kwa Brig Gen Bainababo mu ngabo za UPDF bibonwa na benshi nk'iturufu yo gukurura abakobwa benshi kwinjira ku bwinshi mu gisirikare.

    Brig Gen Bainababo azamuwe kabiri mu mapeti mu gihe kitarenga umwaka

    Afite inshingano zo hejuru mu gisirikare cya Uganda

    Afite uburanga butangaje

    Ni umwe mu ikipe y’ingenzi yaherecyeje Lt Gen Muhoozi ubwo aheruka mu Rwanda

    Brig Gen Bainababo yinjiye mu gisirikare mu mwaka 1998

    Hagati ya 1999 na 2000 nibwo yatangiye amasomo ya cadet

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116596/yari-kumwe-na-lt-gen-muhoozi-mu-rwanda-amateka-yingenzi-yumugore-ukomeje-kuzamurwa-ubutits-116596.html

  • Intore Masamba yageneye impano ikomeye Lt Gen Muhoozi ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu 23 Mata 2022 aho byaberaga ahitwa Lugogo Cricket Oval, Kampala biteganyijwe ko birakomeza kuri iki cyumeru muri State House.

    Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974 avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Bebe Cool na Jose Chameleone uza gusoza iki gitaramo cy'imbaturamugabo, bahawe ibifurumba by'amashilingi kugira ngo baririmbire abitabira igitaramo kibanziriza isabukuru y'imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

    Iki gitaramo kandi kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byaturutse mu Rwana barimo Alex Muyoboke, Umunyamakuru Bianca n'umunyabigwi Intore Masamba waririmbye muri ibi birori ndetse akanagenera Lt Gen Muhoozi impano y'umupira.

    Intore Masamba abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye Lt Gen Muhoozi wamutumiye ndetse avuga ko yishimiye kuba muri ibi birori.

    Mu butumwa bwe yagize ati” Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu @Lugogo ndetse mukaba mwongeye no kuntumira n'ejo muri State House.Nzaza kandi nzatarama ubucuti n'umubano byose biganisha kumahoro arambye kuko cyo dupfana kiruta icyo dupfa”.

    Masamba yavuze ibi birori byaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe avuga ko yaririmbye indirimbo 'Inkotanyi cyane' nkuko yari yabisabwe na Lt Gen Muhoozi ubwo yamutumiraga, uyu muhanzi kandi yavuze ko ubwo yasozaga kuririmba yamugeneye impano y'umupira yanditseho'Inkotanyi Cyane'.

    Lt Gen Muhoozi yavuze ko kuva yagabirwa inka z'inyambo na Perezida Paul Kagame yahise aba Inkotanyi.

    Polisi ya Uganda yatangaje imihanda igomba gufunga kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

    Ibi byabaye Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma ya Siporo yabanje, Lt Gen Muhoozi aherekejwe n'abajenerali batanu yashimiye urubyiruko rwaje kwifatanya nawe.

    Uru rubyiruko rwari rwitwaje amadarapo y'ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y'Epfo n'ibindi bihugu bitandukanye.

    Lt Gen Muhoozi yahawe igihembo cyo guharanira amahoro n'ubwiyunge no kuba ari inshuti y'urubyiruko.

    Yagize ati 'Mwakoze mwese abaje hano muri iki gitondo, biba bigoye kubyuka mu gitondo cyo kuwa gatandatu, ndashima abaje hano Kololo, isabukuru ya MK48 ni umuriro muri Uganda hose, nyuma y'iyi Marathon duhurire Lugogo.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi ni kubw'igihugu cya Uganda ntabwo ari kubwa Muhoozi, iki ni igisobanuro cy'ubumwe bwa UPDF.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/intore-masamba-yageneye-impano-ikomeye-lt-gen-muhoozi-ku-isabukuru-ye