Category: Uncategorized

  • Ikipe ya Rayon Sports yahigiye kuzakora agashya ku munsi w’ejo bakina na Bugesera Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports iri muzikunzwe cyane kurusha izindi hano mu Rwanda yihaye intego yo kuzuza sitade ya Kigali i Nyamirambo ubwo bazaba bakina na Bugesera Fc.

    Kuri uyu wa kabiri nibwo hazakomeza imikino ibanza ya kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro, aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Bugesera Fc.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abafana kuzaza ku kibuga ari benshi cyane bakuzuza sitade aribo bonyine, ibintu bitari basanzwe ko ikipe imwe yakuzuza sitade ariyo yo nyine.

    Abafana ba Rayon Sports biteguya kuzuza sitade dore ko n'ikipe yabo iri mu bihe byiza nyuma yo gutsinda As Kigali muri shampiyona Igitego kimwe ku busa.

    Abakinnyi ba Rayon Sports nabo biteguye gutanga ibyabo byose bagatanga ibyishimo ku bafana, aho bazabyerekana basezerera Bugesera Fc bakajya muri kimwe cya kabiri.

    Rayon Sports yageze muri kimwe cya kane isezereye Musanze Fc ku kinyuranyo k'ibitego bitatu kuri kimwe. Rayon Sports iramutse isezereye Bugesera izahita ihura n'izarokoka hagati ya Apr Fc na Marine Fc.

    Uyu mukino wa Rayon Sports na Bugesera Fc uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2022, aho uzakinwa ku matara ya saa 18h00 z' umugoroba.

    Intego ya Rayon Sports ni ukuzuza sitade ya Kigali i Nyamirambo aho bazaba bakina n'ikipe y'Akarere ka Bugesera (Bugesera Fc)

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yahigiye-kuzakora-agashya-ku-munsi-wejo-bakina-na-bugesera-fc/

  • Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka 10 kugira ngo azabe icyo amwifuzaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 27 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ondo, yatawe muri yombi azira kuryamana n'umukobwa we.

     

    Umivugizi wa polisi muri aka gace ka Ondo, Funmi Odunlami, yavuze ko uyu mubyeyi witwa Adeniyi Adeleke, w'imyaka 27 y'amavuko, yemereye polisi ko yaryamanye n'uyu mukobwa we Hannah Alo w'imyaka 10 y'amavuko, abikoreye umugenzo kuko yari yabwiwe ko nabikora azahita abona amafaranga.

     

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Gistmania, avugako ko mu kwezi gushize ari bwo uyu mugabo yahamagaye uhu mwana we mu cyumba cye maze akamusambaya ku ngufu, yibwira ko ari umuhango uzamuhindura umukire.

     

    Bikimenyekana, uyu mugabo yahise afungwa ndetse amaze gushyikirizwa inzego zishinzwe iperereza, nazo yazemereye ko yasambanyije umwana we kuko byari bimwe mu bigize imigenzo yari yategetswe gukora kugira ngo ahinduke umukire.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasambanyije-umwana-we-wimyaka-10-kugira-ngo-azabe-icyo-amwifuzaho/

  • Iburasirazuba: Urubyiruko rwahize kubakira abatishoboye inzu 1600 mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Ibi rwabihize ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi itanu ku rubyiruko rw'abakorerabushake ruhagarariye urundi mu Ntara y'Iburasirazuba, yaberaga mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari.

    Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi n'ubushobozi urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu rwego rwo kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Nsanganwa Dodos wavuze mu izina rya bagenzi be, yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere bagiye kurwanya isuri, kubakira abatishoboye inzu zo kubamo ndetse n'uturima tw'igikoni.

    Ati 'Urubyiruko rw'abakorerabushake twiyemeje kurwanya isuri kuri hegitari 204 z'imirwanyasuri, no kubikangurira bagenzi bacu mu rwego rwo kubungabunga uburumbuke bw'ubutaka no kububyaza umusaruro ukwiye hamwe no gufata neza ibikorwaremezo.'

    Yakomeje avuga ko biyemeje kugira uruhare mu kubakira abatishoboye amacumbi 1,692, gusana inzu 4,526, kubaka ubwiherero ku miryango itishoboye itabufite 1,979, gusana ubwiherero butujuje ibisabwa 9,862, kurwanya imirire mibi hubakwa imirima y'ibikoni 50,500, gukurikirana ingo mbonezamikurire 11,340 no kugira uruhare mu gukurikirana abana ku buryo bava mu mirire mibi 100%.

    Yakomeje agira ati 'Twiyemeje gutera amashyamba, ibiti by'imbuto ziribwa 11,802 n'ibiti bivangwa n'imyaka 10,260 mu rwego rwo kwirinda ubutayu n'amapfa aterwa n'izuba riva igihe kirekire.'

    Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kandi kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hibandwa ku kwigisha ibibi n'ingaruka bigira mu mibereho y'abaturage.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Dan Munyuza, yasabye urubyiruko guhigura iyi mihigo, avuga ko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha rushimishije, ati 'Uruhare urubyiruko rw'abakorerabushake bagira mu kurwanya ibyaha rurashimishije na gahunda zitandukanye zo kwiyubakira igihugu cyacu nabyo nagira ngo mbibashimire.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku bikorwa byiza bamaze gukorera igihugu, abasaba gukomerezaho.

    Ati 'U Rwanda rwabonye akamaro kanyu, Umukuru w'Igihugu aherutse kubashimira ku ruhare rwanyu mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Icyuho mwahagazemo Isi yose yugarijwe, cyagaragariye bose mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga uru rubyiruko rugira uruhare mu kurinda umutekano.

    Ati 'Dufite ibyambu birenga 80 mu Karere ka Nyagatare, birindwa n'urubyiruko rw'abakorerabushake 402, kandi nta mpungenge zo kubona abandi biyongera kuko murahari. Akazi mwakoze muri Nyagatare ko kurwanya ibiyobyabwenge, imikoreshereze y'inzira zitemewe, umusaruro wabaye mwinshi kandi mwiza.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko iki gikorwa cy'amahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake kigiye gukomereza mu zindi Ntara.

    Imibare igaragaza ko urubyiruko rw'abakorerabushake mu Ntara y'Iburasirazuba rusaga ibihumbi 76 bakaba bafite intego yo kongera umubare ku buryo urubyiruko rwose rugira uruhare mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko iki gikorwa cy'amahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake kigiye gukomereza mu zindi Ntara

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku bikorwa byiza bamaze gukorera igihugu

    Urubyiruko rwishimiye amahugurwa rwahawe mu gihe cy’iminsi itanu

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibyaha

    Urubyiruko rwahigiye imbere y’Ubuyobozi, aho rugiye kugira uruhare mu kubakira abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-urubyiruko-rwahize-kubakira-abatishoboye-inzu-1600-mu-mezi-atatu

  • Huye: Umugabo yishe umugore utwite amukubise ifuni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we utwite amukubise ifuni mu mutwe.

     

    Uwo mugabo w'imyaka 40 akekwaho kwica umugore we witwa Dusabimana Charlotte w'imyaka 35 y'amavuko. Babanaga mu rugo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Gishihe.

     

    Amakuru atangwa n'inzego z'ibanze avuga ko yamwishe ahagana saa Sita z'Ijoro amukubise ifuni.

     

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien, yabwiye ikinyamakuru IGIHE, ari na cyo dukesha iyi nkuru, ko uwo mugabo yari asanzwe azwi nk'umuntu udashaka gukorera urugo rwe.

     

    Ati 'Bigaragara ko umugabo we yari umuntu udashaka gukora wigize inzererezi, yamwishe bapfuye imicungire y'umutungo wabo kuko yumvaga amafaranga babonye yayanywera, atagirira akamaro urugo.'

     

    Dusabimana n'umugabo we bari bamaze kubyarana abana batatu ndetse yari anatwite.

     

    Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bapfuye amafaranga ibihumbi 10 Frw umugore yari abitse agenewe kugura ibati, nyuma umugabo ayamubajije asanga umugore yayakoresheje ibindi.

     

    Uwo mugabo ukekwaho kwica umugore, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro gusuzumwa.

     

    Dukundimana yasabye abaturage kubana neza mu ngo zabo birinda amakimbirane n'ibyaha, abagira inama yo kujya bakemura ibibazo byabo mu mahoro, byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabagira inama.

    Source : https://yegob.rw/huye-umugabo-yishe-umugore-utwite-amukubise-ifuni/

  • Abafana ba APR fc bakoze igikorwa kidasazwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba APR fc bongeye gusura umufana mugenzi wabo ufite ikibazo cy'uburwayi.

    Mu minsi yashize hano mu Rwanda humvika inkuru y'umwe mu bafana bi kipe ya APR fc ndetse ni kipe y'igihugu Amavubi watabarizwaga bitewe n'icyibazo cy'uburwayi yarafite.

    Uyu mufana usazwe amenyerewe ku kazina ka Shangazi yatangaje ko arwaye Kandi bikome cyane ngo kuko byasabaga ko anajyanwa kuvurirwa mu mahanga nyuma y'uko abaganga basanze arwaye kanseli.

    Uretse aba bafana bo muri online fun club zone 5 bagiye ku musura murugo rw'uyu mu fana tubibutse ko n'umutoza ndetse na kapiteni w'ikipe ya APR fc bagiye gusura Uyu mufana ndetse bakana mushyikiriza n'impano.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-apr-fc-bakoze-igikorwa-kidasazwe/

  • Espoir FC yabonye Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi ukomeye agiye gusimbura Kamuzinzi Godefroid weguye muri Nyakanga 2021.

    Abandi batowe barimo Visi Perezida wa Mbere, Ncogoza Laurent na Visi Perezida wa Kabiri, Eng. Basabose Théogène. Umunyamabanga Mukuru muri iyi Komite yagizwe Habimana François mu gihe Perezida w'Icyubahiro yabaye Nzamwita Pascal.

    Hatowe kandi Inama Njyanama igizwe na Biziyaremye Vedaste, Françoise n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije, Louis Munyemanzi. Harimo kandi Lambert Nkundineza na Nsengiyumva Fabien.

    Komite nshya yihaye intego yo gushaka abaterankunga mu rwego rwo kongera ingengo y'imari y'ikipe ndetse no kunoza imikorere y'irerero ry'iyi kipe.

    Twizeyimana Vincent watorewe kuba Perezida wa Espoir FC ni asanzwe afite ibikorwa by'ubucuruzi birimo Vive Hotel & Apartments iherereye hafi y'Ikiyaga cya Kivu, ikaba isanzwe yamamazwa ku myambaro Espoir FC ikinana.

    Uyu mugabo kandi afite ishoramari muri Munini Hill Motel iherereye i Gihundwe.

    Twizeyimana Vincent yagizwe Umuyobozi wa Komite nshya ya Espoir FC

    Espoir FC yabonye ubuyobozi bushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/espoir-fc-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Imam wishe ingurube yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwaciwe ku itariki 25 Werurwe 2022 n'Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma. Musengamana Sadate yishe ingurube ku wa 12 gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Akinyenyeri, mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

    Akimara kuyica yahise atabwa muri yombi, abaturage bavuga ko yayikubise umuhini igahita ipfa.

    Umwanditsi Mukuru w'Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, Ndizeye Camrade yabwiye IGIHE ko Musengamana Sadate yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica ingurube y'abandi.

    Ati 'Urukiko rwemeje ko Musengamana Sadate ahamwa n'icyaha aregwa cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, rwahanishije Sadate igihano cy'igifungo kingana n'imyaka itanu n'ihazabu ingana n'amafaranga ibihumbi 500 Frw.'

    Yakomeje avuga ko Urukiko rwategetse Musengamana gushyira mu isanduku ya Leta ihazabu ahanishijwe, ibi ngo akazabikora ku neza kandi mu gihe kitarenze umwaka kuva urubanza rubaye ndakuka, bitaba ibyo akabikora ku ngufu.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakayoboka inzego zibegereye zikabafasha.

    Ati 'Abaturage nibirinde kwihanira, niba Imam yarabonye ingurube ku musigiti agahita afata umwanzuro akihanira akayikubitana umujinya urumva ntibikwiriye. Abagize ikibazo begera inzego z'umudugudu zibafashe mu kubakemurira ibibazo, ubu agiye gufungwa imyaka itanu, ni imyaka myinshi kandi yabikoze azi ko byoroheje.'

    Kuri ubu amakuru avuga ko Musengamana Sadate n'umwunganizi we bahise bajuririra iki cyemezo kuko batemeranywa n'imyanzuro y'Urukiko.

    Uwari Umuyobozi w'Umusigiti wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, Musengamana Sadate, yafunzwe imyaka itanu kubera kwica ingurube


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imam-wishe-ingurube-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-itanu

  • Umufaransa wamamaye muri Karate Christophe Pi… – #rwanda #RwOT

    Christophe Pinna ari mu Rwanda aho yitabiriye amahugurwa y'umukino wa karate 'International Kumite Technical Seminar' yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata akazasozwa tariki ya 30 Mata uyu mwaka.

    Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko wegukanye imidali itandukanye ku mugabane w'iburayi mu mukino wa Karate, yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubukana yakoranywe.

    Nyuma Christophe yazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ndetse anashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Christophe yashyize indabo ku mva, yunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

    Uyu munyabigwi muri karate yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside n’ubukana yakoranywe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116638/umufaransa-wamamaye-muri-karate-christophe-pinna-yunamiye-inzirakarengane-ziruhukiye-mu-rw-116638.html

  • Perezida Kagame na Museveni bemeranyijwe gushakira akarere amahoro arambye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-na-museveni-bemeranyijwe-gushakira-akarere-amahoro-arambye