
Category: Uncategorized
-
Gasabo: Ubuyobozi bw’Akarere ntibuzihanganira abaka ruswa mu itangwa ry’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umujyi wa Kigali wasabye inzego z’ibanze ziwuhagarariye gufasha ingo zose ziwurimo kubona umuriro w’amashanyarazi bitarenze uku kwezi kwa Mata, ariko hari (…) -
Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura Miss Rwanda yafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa 'Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, (…)
-
Pogba yagaragaje ikimenyetso ko agomba kuva Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT
Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United wayijemo mu mwak wa 2016 kuri ubu akaba yari ayimazemo imyaka 6, Paul Labile Pogba amasezerano ye aragana ku musozo gusa ariko kuri ubu yakoze ikimenyetso gisa nk'aho umutima we utagikeneye kumva ikipe Manchester United.
Paul Labile Pogba wifuzwa na Real Madrid ndetse na Paris saint Germain yamaze kuva muri Group ya Whatsapp yari ahuriyemo n'abandi bakinnyi ndetse n'abatoza kugira ngo bakunde bashyire hamwe.
Kuri ubu, Ralf Rangnick yatangaje ko iyi season Paul Pogba atazongera kugira undi mukino akina kubera imvune yagize bivuze ko umukino wa nyuma i Manchester Paul Pogba yawukinnye.
Source : https://yegob.rw/pogba-yagaragaje-ikimenyetso-ko-agomba-kuva-manchester-united/
-
Ibiganiro Hagati ya Leta ya Congo n'Imitwe y'Abayirwanya byakomwe mu nkokora #rwanda #RwOT
Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yasoje mu gihugu cya Uganda , Perezida Paulo Kagame w'u Rwanda yumvikanye yongera guhamagarira leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo n'abo bashyamiranye kurangiriza ibibazo bafitanye banyuze mu nzira y'ibiganiro, bibahuje nk'Abanyekongo ubwabo.
Kuva ku wa gatandatu w'icyumweru gishize i Nairobi muri Kenya, hari intumwa za leta ya Kongo ndetse n'iz'imitwe irwana na leta mu burasirazuba bw'igihugu mu biganiro bigamije kurangiza icyo kibazo.
Imishyikirano ivugwa ko yadindijwe n'iyubura ry'imirwano ryakozwe n'umutwe wa M23 w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kongo.
Ku wa kane w'iki cyumweru, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ubu ukuriye umuryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC), yatumije inama irimo no gucyemura ikibazo cya M23. Yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Uganda, u Burundi, na DR Congo, naho u Rwanda ruhagararirwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga.
Iyo nama yemeje gushyiraho “aka kanya” umutwe w'ingabo z'akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.
Kurundi ruhande ariko, Major Ngoma yatangaje ko : “Muri aka kanya (ku cyumweru), FARDC [ingabo za Congo] irimo kurwana n'ingabo zacu ku birindiro byinshi byacu. M23 ivuga ko izirwanaho kugeza ku ndunduro y'ibitero bya FARDC”.
Hagati aho, urugaga rutari urwa leta ya Congo (société civile) rwo muri Kivu ya ruguru, rwavuze ko rwamaganye ibiganiro ibyo ari byo byose leta ya Congo yagirana n'imitwe yitwaje intwaro, bitari mu rwego rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi.
Radio Okapi ya ONU isubiramo amagambo ya Etienne Kambale ushinzwe imiyoborere myiza wo muri urwo rugaga, avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiye kubaha DR Congo nkuko bikubiye mu masezerano y'amahoro y'i Addis-Abeba yo mu 2013.
Mu kwezi gushize kwa gatatu, leta ya Congo yavuze ko umutwe wa M23 uyobowe na Général de Brigade Sultani Makenga, wavuye mu birindiro byawo ugaba ibitero ku ngabo za leta. Ariko umutwe wa M23 wavuze ko ahubwo ari ingabo za leta zawugabyeho ibitero mu birindiro byawo.
Ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa kane, M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko yiyemeje guhagarika imirwano kugira ngo igirane ibiganiro na leta ya Kinshasa.
Ndetse kugira ngo uwo mutwe ugaragaze ko ufite ubushake bwo kumvikana, ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa kane, M23 yatangaje ko ivuye mu duce yari yarafashe, isubira mu birindiro yari isanganywe.
Imirwano ikimara kwaduka mu kwezi kwa gatatu, leta ya Congo yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri gufasha umutwe wa M23 muri iyo mirwano, ibyo leta y'u Rwanda na M23 byahakanye.
-
Intambara y’Ubutita hagati ya Padiri Nahimana na Mukankiko, umwe ashobora kwivugana undi #rwanda #RwOT
Mukankiko ntatinya kuvuga ko ubu ikigezweho kuri we ,ari ukurwana no guhangana na Padiri Nhimana Thomas kugeza umwe yishe undi , ko ahubwo kutarwana nawe aribyo byaba ari ikibazo bitewe na politiki mbi n’amakosa menshi akorwa na Padiri Nahimana na Guverinoma ye.
Yagize ati :' Kuba narwana na Padiri Nahimana ntagitangaza kirimo. Niho urugamba rugeze. Ahubwo tutarwanye nibwo haba hari ikibazo kubera ubuswa bwe. Hagomba no kuza ibindi ,turi kurugamba. Hari ikibazo muri guverinoma ye ,abantu babagabo hari igihe bazadukiza. Nibataza kudukiza tuzarwana umwe yice undi ntakundi. Ngomba kumukosora kuko hari amakosa menshi akora yarangiza ngo ari kurugamba !
Ibi Mukankiko Sylvie abivuze nyuma yo kuvuga ko azakandagira Padiri Nahimana ku gakanu akoresheje akaguru k’iburyo ngo biturutse ku kuba yarakunze kumwibasira no kumuteranya mu bandi amwita umusazi w’inkunguzi no kumutega iminsi avugako akwiye kwicwa.
Ubwo yabazazwaga impamvu akunze kwibasira abantu bo muri opozisiyo kandi nawe afatanyije nabo bifatwa nko kurasa uwo muri kurugamba rumwe , Mukankiko wiyise Umutabazi yasubije ko abo arasa ari abantu bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda we abona ko ari ba ntakigenda ngo kuko urugamba barimo rwo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda rwabananiye ahubwo ngo bahitamo amatiku no kurwanira ku mbuga nkoranyambaga[ Aha aba ashaka kuvuga Padiri Nahimana Thomas]. Gusa yongera ho ko n’ubwo bavuga ko bari kumwe we abona ntabufatanye bafite ahubwo huzuyemo amacakubiri .
Ati :' Ntango nshobora kurasa uwo turi kumwe.Iyo mbonye ntakigenda cyawe ako kanya ngushyira ku ruhande nka Padiri Nahimana Thomas . Ibintu byo kuri murandasi(Social Media) ntacyo bimaze. Ubundi se ibi bintu tuvugiraho nibyo wavuga ko hari icyo byadufasha ku rugamba turiho ? Ibyo kuvuga ngo ndwana n’abo turikumwe. Turi kumwe gute ? Ngo kuko duhuriye kuri zoom ? Ngo nuko twese tuvuga nabi ubutegetsi bw’uRwanda ?. Iyo abantu baba bari kumwe tuba twaratashye. Ntago abanyarwanda baba muri opozisiyo hanze baba bamwe. Bacitsemo ibice kubera amatiku yabo !' Kurwanira kuri murandasi ntacyo bimaze nta nicyo byatugezaho. Byaratudindije kuko biraturangaza aho kwihutisha Urugamba.'
Dore bimwe mu bibazo byabajijwe mu kankiko n’uko yasubije :
Umunyamakuru :Hari abavuga ko utanga ibitekerezo utukana gusa ,Ese uwo n’umuco w’I Rwanda ?
Mukankiko : Ni umuco w’umusirikare wagiye kurugamba.
Umunyamakuru:Bavuga ko ntabanga ugira kuko byose ubivuga ukabishira hanze ?
Mukankiko : Haribyo ngira ibanga ntago mbivuga byose .
Umunyamakuru :Abandi bati Mukankiko Sylvia urugamba arwana n’urwo gucamo abanyarwanda ibice. Ese kuki ukunda kuzana ibintu bya Kiga na Nduga mu biganiro byawe ?.
Mukankiko:Nonese ndacamo abantu ibice ubundi bari basanzwe bari kumwe ? Umuntu acamo ibice ibintu bifatanye. Abari hano hanze muri opozisiyo bo basanzwe baracitsemo ibice !
Ivomo:Rwandatribune
-
Lt Gen Muhoozi yashimiye Masamba Intore wasus… – #rwanda #RwOT
Massamba Intore aherekejwe n'abahanzi Ruti Joel ndetse na Symphony Band, basusurukije ibirori by'isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022.
Aba bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bahuriyemo n'abahanzi barenga 10 bo muri Uganda, bari batumiwe gususurutsa ibi birori by'umuhungu wa Museveni.
Masamba Intore yaririmbye indirimbo zirimo 'Inkotanyi Cyane', 'Hobe Hobe' n'izindi; Ruti Joel aririmba 'Igikobwa' yamamaye cyane muri iki gihe.
Mu ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, Lt Gen Muhoozi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko ashima 'inshuti yungutse' Masamba ku kuntu yitwaye mu gitaramo gikomeye, aho yataramiye abari bitabiriye ibirori by'isabukuru ye.
Yavuze ko Masamba n'intsinda ry'abaririmbyi bari bari kumwe batanze ibyishimo. Ati 'Ndashaka gushimira umuvandimwe nungutse, Bwana Masamba Intore ku bwo kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yanjye. Twese twakunze uko baririmbye. Masamba n'itsinda rye bahanyuranye umucyo.'
Lt Gen Muhoozi yanagaragaje ko Masamba yamuhaye impano y'umupira wanditseho 'Inkotanyi Cyane'.
Nyuma yo kuririmba muri ibi birori, Masamba yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Lt Gen Muhoozi wamutumiye mu birori byo kwizihiza isabukuru ye.
Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko byari ibirori byiza kandi byuzuye ibyishimo byinshi. Avuga ko muri ibi ibirori yaririmbye indirimbo 'Inkotanyi cyane' nk'uko yari yabimusabye ubwo yamutumiraga.
Masamba yavuze ko nyuma yo kuririmba yashyikirije Lt Gen Muhoozi umupira wanditseho 'Inkotanyi Cyane'. Ati 'Maze mushyikiriza impano ya t-shirt.'
Ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y'amavuko, imihanda imwe n'imwe muri Uganda yarafunzwe kugira ngo iyi sabukuru yizihizwe mu buryo butekanye, ndetse abahanzi bo muri Uganda bahawe amafaranga atagira ingano mu rwego rwo kuririmba muri ibi birori, hanakorwa indirimbo ivuga kuri Lt Gen Muhoozi.
Umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yishimiye kubona urubyiruko mu mihanda ya Kampala mu mpera z'icyumweru, bifatanyije na Muhoozi kwizihiza isabukuru y'amavuko ye. Bigaragaza ko bakuriye mu gihugu cy'amahoro, abasaba gukomeza kuyaharanira.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, Museveni yashimye umuhungu we Muhoozi. Nk'umubyeyi, yamusabye kujya atega amatwi abakiri bato/urubyiruko, akabagira inama kandi ntabahatirize. Perezida Museveni yavuze ko ibi ari byo ahora atoza abana be.
Yavuze ko n'ubwo umuhungu we yitwa Muhoozi akaba ari nako abantu bose bamuhamagara, we amwitwa Muwooji kuko ubwo bari mu buhungiro muri Dar-es-Salaam, hari Gen Tito Okello witabye Imana utarabashaga kuvuga neza iri zina 'Muhoozi'.
Museveni yavuze ko Gen Tito yajyaga agira ati 'Mama Muwooji' ashaka kuvuga Janet Museveni. Yavuze ko n'ubwo uyu mugabo atakiriho ariko 'nishimiye ko ndi kumwe n'umwana we Okello'.
Yavuze ko Okello yari mu myaka y'urubyiruko mu gihe Muhoozi yari akiri umwana, kandi ko babanye nk'abavandimwe.
Avuga ko Lt Gen Muhoozi ari impano 'Imana yaduhaye'. Yavuze ko umuhungu we yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira ahitwa Kurasini i Dar es Salam.Â
Inkuru bifitanye isano:Â Massamba yaririmbye mu isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, amuha impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’
-
Senateri Evode yifatiye ku gahanga abakomeje kwamagana amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza #rwanda #RwOT
Senateri Evode Uwizeyimana yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022 kibanze kuri aya masezerano akomeje guteza impaka aho bamwe bayamagana.
Ku Cyumweru cya Pasika, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi akaba na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, yagaragaje ko u Bwongereza butari bukwiye kwikoreza umutwaro u Rwanda ku nshingano zagombaga gukorwa n’iki Gihugu cy’i Burayi.
Uyu Musenyeri yatangaje ibi yiyongereye ku bandi benshi barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Abanyamategeko banyuranye, Abanyapolitiki ndetse n’imiryango igera mu 160 irimo Irengera ikiremwamuntu n’iharanira uburenganzira bwa muntu irimo nka Human Righs Watch, na bo bamaganye iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Theresa May wasimbuwe na Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we ari mu bamaganye iyi gahunda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ubwaryo na ryo ryamaganye iki gikorwa.
Mu Rwanda kandi Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryamaganye iyi gahunda rivuga ko u Rwanda na rwo rufite abaturage rugomba kwitaho aho kuruzaniraho abandi bagombaga gukurikiranwa n’ikindi Gihugu cyabakiriye.
Senateri Evode Uwizeyimana abajijwe n’Umunyamakuru niba ibi bitangazwa n’abakomeje kwamagana iyi gahunda bidashobora kuburizamo iyi gahunda, yavuze ko ibi atari byo byatuma iyi gahunda ipfuba.
Yagize ati 'Ah Ah [ahakana] biriya ni urusaku nk’abasinzi basindiye mu isoko ntacyo byahindura.'
Hon Uwizeyimana avuga ko ikibazo ahubwo cyabaho ari uko ariya masezerano ashobora kuzagera mu Nteko Ishinga Amategeko, ntibayatore.
Avuga ko kubera ko aya masezerano agomba kuzaherekezwa n’imari izatangwa n’u Bwongereza, bityo ko akenera kuzabanza kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo atorwe kandi ko biriya Bihugu bihora biba bidashaka ko hari igihungabanya ubukungu bwabyo.
Icyakora avuga ko Boris Johnson atapfa gutangiza uyu mushinga atizeye ko uzatambuka mu gihe uzaba ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko ishyaka rye rifitemo imyanya myinshi bityo ko byoroshye kuzabumvisha uyu mushinga.
Ntabwo u Bwongereza bwikuyeho inshingano
Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’impuguke mu Mategeko Mpuzamahanga, avuga ko u Bwongereza butikuyeho inshingano nkuko bikomeje gutangazwa n’abamagana aya masezerano ahubwo ko buzimuriye mu Rwanda kuko buzakomeza gutunga no kwita ku Bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Ati 'Ntabwo wavuga ngo u Bwongereza bwikuyeho ikibazo, icyo bakoze ni 'delocalisation’, bazakomeza gukurikirana aba banatu.'
Evode Uwizeyimana avuga ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kwamagana iyi gahunda ibiterwa no kuba igiye kubura akazi.
Ati 'Nk’Abavoka bo muri UK, babatwaye akazi, ayo mafaranga yose uvuga [ayo u Bwongereza buzifashisha mu kwita ku bazoherezwa mu Rwanda]â¦akazi kagiye, na HCR ayo mafaranga ni yo yabonaga.'
Uyu Mushingamategeko avuga ko ikibabaje ari uko hari abamagana bariya bimukira nyamara bashobora kuzaza bagatanga umusanzu wabo mu kuzamura u Rwanda, akavuga ko igihe cyose abimukira bataba ikibazo.
Ati 'Aba bantu bashobora kuza bakaza harimo inzobere mukeneye,â¦n’uyu Muminisitiri wasinye aya masezerano [Priti Patel] na we akomoka mu Buhindi, na we ni umwimukira uyu Ambasaderi wa UK uri hano, ni Umwarabu.'
Ati 'Bamwe baravuga ngo 'Igihugu ni gito’ ngo ' Abantu bo mu Rwanda na bo ntibafite akazi’ ubu turi mu Isi yubaka umuturage w’Isi [Global citizen] umuntu ufite ubumenyi azajya guhaha n’ahandi.'
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko aya masezerano yasinywe ku bwumvikane bw’Ibihugu bibiri bifite ubwigenge bwabyo kandi biyasinya ku bwumvikane bityo ko ntawari ukwiye kuyamagana kuko agamije gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi.
Avuga ko mu bantu bazoherezwa mu Rwanda, bamwe bazavuga ko bifuza kuhaba nk’impunzi bagahabwa ibyemerewe impunzi, abandi bakavuga ko ari abimukira ubundi bagatuzwa mu bandi baturarwanda cyangwa se bamwe bakavuga ko bashaka gusubira mu Bihugu baturutsemo bagafashwa gusubirayo.
Mukuralinda kandi yavuze ko hari n’igihe Ibihugu bimwe bizavuga ko bishaka kugira abo byakira cyangwa u Bwongereza bukifuza kubasubirana, akamara abafite impungenge ko ibyakozwe byose Guverinoma y’u Rwanda yabitekerejeho.
-
#COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye batatu mu bipimo 3,714 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i (…)
-
Umuhanzi Diamond platnumz mu marira menshi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'icyamamare muri East Africa n'isi yose Diamond platinum ari mu gahinda kenshi nyuma y'uko urubuga rwa youtube rusibye account ye.
Kugeza kuri uyu munsi ntahantu washaka indirimbo ya Diamond platinum ngo uyibone dore ko yari we muhanzi urebwa n'abantu benshi muri Africa yose.
Diamond platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi ku isi ndetse amaze iminsi yaragiye kwamama za EP mu igihugu cy'ubwongereza.


Source : https://yegob.rw/umuhanzi-diamond-platnumz-mu-marira-menshi/
-
Ruhango: Abarokotse Jenoside barasaba ko abarundi bishe Abatutsi bakurikiranwa, hakanashakishwa'Pilato' #rwanda #RwOT
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gice cy'Amayaga, barasaba ko Leta y'u Rwanda n'Uburundi baganira ku mpunzi z'Abarundi zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatututsi, aho zishe abari bahungiye kuri Komini ya Ntongwe. Barasaba kandi ko hashakishwa Nsabimana Jacques'Pilato' na Kagabo Charles wahoze ari Burugumesitiri bakaryozwa uruhare bagize muri Jenoside.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 no gushyingura imibiri 65 yimuwe aho yari yarashyinguwe hatari mu Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango ruherereye mu murenge wa Kinazi.

Kankindi Dorothea warokokeye i Kinazi ahahoze Komini ya Ntongwe, yavuze ko nk'Abarokotse Jenoside bababazwa nuko abishe Abatutsi bari batuye muri iki gice bakidegembya. Avuga ko abishwe, bakuwemo imitima maze ikajya yotswa ikaribwa nyamara ababikoze ntabwo barabiryozwa kuko bagiye iwabo mu Burundi. Asaba ko habaho ubufatanye bw'ibihugu byombi bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.
Yagize ati' Twebwe abarokotse tubabazwa nuko abatwiciye abacu bakidegembya nyuma yo kutwicira, bamwe muri bo bakanarya imitima y'abacu bayokeje ku mbabura barimo abari Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye hano zigakora Jenoside, zikisubirira iwabo. Turasaba ko Ibihugu byombi bikwiye kuganira bagafatwa bakazanwa, bakaryozwa ibyo basize bakoze'.
Umuyobozi w'Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Evode Munyurangabo yavuze ko yishimira ko hari abishe abatutsi baryoje ibyo bakoze, ariko na none hakaba hari abatarafatwa barimo impunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda ahagana mu 1992, aho nyuma baje kwica Abatutsi urupfu rubi cyane ndetse bisubirira iwabo.
Akomeza avuga ko hari abandi bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi, harimo uwahoze ari umwalimu ku ishuri ribanza rya Rutabo witwa Nsabimana Jacques wiswe 'Pilato' kubera intebe yari yarateye mu giti cy'umunyinya cyari hafi y'icyobo yari yaracukuje ku Rutabo cyajugunywemo Abatutsi basaga ibihumbi 60 nyuma yo kwicwa.

Hari kandi uwari Burugumesitiri wa Komini ya Ntongwe, Kagabo Charles wagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye kuri iyi Komini mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga, aho yaje kubabwira ko nta bushobozi buhari bwo kubarinda, ko bakwerekeza mu Ruhango kuri 'Sous Prefecture' kuko ariho babona ubuhungiro, nyamara byari uburyo bwo kubashora aho bari batezwe igico n'Interahamwe ndetse n'abasirikare mu gishanga cya Nyamukumba.
Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Nkuranga Egide yavuze ko Minisiteri y'Ubutabera irimo gukora urutonde rw'Abagize uruhare muri Jenoside kugirango bakomeze gushakishwa hagamijwe kubaryozwa ibyaha bakoze, bityo ko n'impunzi z'Abarundi nazo zabiryozwa. Avuga kandi ko atari abo gusa kuko hari n'abari Abarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda nabo bijanditse bakica abatutsi.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka, yavuze ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza, ko uwagikoze azakomeza gushakishwa kugirango hatangwe ubutabera.

Kubijyanye na Nsabimana Jacques wahawe izina rya 'Pilato' bivugwa ko akomoka mu bice byo mu Bunyambiriri, ubu ndetse umugore we atuye i Nyamagabe ariko uwahoze ari Burugumesitiri Kagabo Charles we bivugwako yaba agendagenda mu bihugu bituranyi birimo Uburundi, Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Akimana Jean de Dieu
